Blog

  • Ntibisanzwe! Umukobwa yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko yambitswe ubusa ku karubanda azira kwiba amata na biswi_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y' umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ubucuruzi bw'imiti ntabwo bisanzwe.

    MNu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.

    Ibi byabereye muri leta ya Delta ku isoko rito ryitwa Willmat Supermarket hafi y'umuhanda wa Lagos Asaba  ubwo inzego za leta zari zirimo kwirukana abantu ngo bave mu mihanda bajye mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby'isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

    Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

    Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n'umugore w'abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.

    Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y'ubufatanye bw'umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

    Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy'uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

    BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/13/ntibisanzwe-umukobwa-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-y-uko-yambitswe-ubusa-ku-karubanda-azira-kwiba-amata-na-biswi_-inkuru-irambuye/

  • Nyuma y'imvune y'urutugu y'umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe ya Police FC Habarurema Gahungu yongeye kubagwa ku ncuro ya kabiri urutugu nyuma y'imvune yagiriye mu myitozo y'ikipe ye ndetse biza kwiyongera ubwo yari yahamagawe mu Amavubi yitegura imikino y'igikombe cy'isi.

    Nk'uko uyu munyezamu yabyemereye ikinyamakuru RUSHYASHYA, yaraye abazwe urutugu rw'iburyo mu gihe ku ncuro ya mbere yari yabazwe i bumoso, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya DMC biherereye Kicukiro.

    Yakomeje atubwira ko nyuma yo kubagwa uyu mukinnyi ashobora kumara hanze y'ikibuga igihe kingana n'amezi ane adakina bitewe n'iyi mvune yagize ubwo yari mu myitozo itandukanye ya Police FC ndetse n'Amavubi.

    Uyu munyezamu avunitse mu gihe yari mu mwaka we wa nyuma w'amasezerano dore ko yageze muri Police FC avuye mu ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba, icyo gihe yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri uhereye mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Kuvunika kw'uyu mukinnyi wafatwaga nk'umunyezamu wa mbere wa Police FC byatumye iyi kipe igura abandi bakinnyi barimo Rwabugiri Umar watandukanye na APR FC ndetse na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakiniraga AS Kigali umwaka ushize w'imikino.

    Aba kandi baje bahasanga Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu kuko iyi kipe ya Police FC yari yamaze gutanga Tuyizere Jean Luc mu ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu.

    The post Nyuma y'imvune y'urutugu y'umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimvune-yurutugu-yumunyezamu-wa-police-fc-habarurema-gahungu-yaraye-abazwe-ndetse-abwirwa-ko-azamara-hafi-amezi-4-adakina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimvune-yurutugu-yumunyezamu-wa-police-fc-habarurema-gahungu-yaraye-abazwe-ndetse-abwirwa-ko-azamara-hafi-amezi-4-adakina

  • Muhanga: Hari abataka kwibwa insinga zibagezaho umuriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga baravuga ko hari abajura bateye burira ibiti bitwara insinga zibagezaho umuriro w'amashanyarazi bakaziba, bigatuma bamara igihe badacana.

    Murengezi Dominique, avuga ko abajura baje bagakata urutsinga ruva aho afatira umuriro bakarujyana, akagirango umuriro urabuze kandi baruciye bakarwiba, aho yamenye ukuri ko yibwe ubyutse. Avuga ko bamaze kurutwara yamaze igihe nta muriro afite ndetse nta bundi bushobozi bwo kugura urundi rutsinga yari afite.

    Yagize ati' Hari abantu bateye batwiba insinga ziduha umuriro ariko bakunze kwitwikira ijoro ukabona umuriro urazimye ukagirango ni ikibazo wifitiye wenyine wabyuka ugasanga barutwaye kandi uwiba izi nsinga arurira kuko ntabwo ajyana agace arutwara rwose, urwanjye bacyimara kurutwara namaze igihe ntacana kubera ubukene'.

    Mukandinda Speciose, asaba ubuyobozi ko bwabatabara kuko aba bajura bakabije, ndetse ngo iyo urebye usanga abaza kwiba izi nsinga baba bazifitiye isoko kuko batarifite ntibaza kuziba bitwikiriye ijoro.

    Yagize ati' Ubuyobozi budutabare ndetse n'irondo rizadufatire aba bajura bitwikira ijoro, ariko baza kuziba kuko bafite isoko kuko ntawakwitwikira ijoro adafite aho arujyana, rwose birababaje kuko bakomeje kutuzengereza '.

    Umuyobozi wa sosiyete y'U Rwanda ishinzwe ingufu mu ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari abafatabuguzi bakunze kuza ku biro byabo bavuga ko bibwe insinga zibaha amashanyarazi, ndetse akongeraho ko babafasha kumenya ingano y'urwo bibwe bakajya kurugura bakongera kubaha umuriro. Yemeza ko ntawuravuga ko adafite ubushobozi bwo kugira urundi yongeraho, ko biramutse bigaragaye ko uwibwe adafite ubushobozi bwo kubona urundi yafashwa kongera kubona uko acana.

    Umuyobozi w'Umusigire w'Akarere ka Muhanga akaba asanzwe ashinzwe imirimo rusange, Kanyangira Ignace avuga ko nta muturage ukwiye gukora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo haba kwiba insinga ndetse no gutobora amatiyo atanga amazi kuko biba byatwaye amafaranga, ariko yongeraho ko hari ingamba zigiye gukazwa kugirango ibi bibazo byo kwiba no kwangiza bihabwe umurongo wo kubirinda abatumva impamvu yabyo.

    Yagize ati' Ubundi nta muturage ukwiye kwangiza ibi bikorwa begerezwa kuko nibo ubwabo baba bihima. Ibikorwaremezo bikorwa n'imisoro batanga, buri wese akwiye kuba ijisho ryo kubicunga kuko kubyangiza bituma ingaruka zigera kuri benshi batabigizemo uruhare, ariko tugiye gusaba inzego zose zibigire ibyazo bicungwe ubifatiwemo abihanirwe by'intangarugero kuko si umuco abantu bakwakira kuko si uwo gutoza abakiri bato'.

    Hashize igihe abitwikira ijoro bangiza ibikorwa remezo birimo kwiba insinga ziva ku mapoto ndetse hari n'abacukura insinga zitabye, ndetse igihe bashyiragaho amatara ku muhanda uva ku rugabano rwa Kamonyi na Muhanga hari ababifungiwe bafashwe bacukuye izi nsinga bajya kuzigurisha ahagurirwa ibyuma (injyamani).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-abataka-kwibwa-insinga-zibagezaho-umuriro-wamashanyarazi/

  • Umukunzi wanjye ni mwiza cyane-Pamella yongey… – #rwanda #RwOT

    The Ben benshi basigaye bita Tiger B ni umwe mu bahanzi badakunze gushyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga ariko iyo asangije ubutumwa abamukurikira yaba iifoto cyangwa amashusho byishimirwa na benshi. Pamella uherutswe kwambikwa impeta na The Ben, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze arandika ati:'Yaweeee umukunzi wanjye ni mwiza.' 

    Akimara gushyiraho ubwo butumwa, The Ben nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza anamugaragariza ko anyuzwe no kumukunda kandi azabikora iteka agira ati: 'Ndagukunda iteka'. Iyi foto The Ben yashyize hanze, agaragara yambaye ingofero y'umukara n'imyenda ijya gusa ibihogo afite igikombe cy'ubururu ahagaze ku nkingi y'inyubako y'amabara y'umweru.

    Si Pamella wenyine wagize icyo atangaza kuri The Ben yifashishije iyi foto, ahubwo hari n'abandi benshi bashyize ibitecyerezo kuri iyi ifoto. Nta kindi bagarukagaho uretse kumugaragariza ko bishimye cyane kandi batewe amatsiko menshi na Album ya gatatu yitegura gushyira hanze. Nk’uko akomeza kubigaragaza ikorwa ry’iyi Album riragana ku ndunduro, ikaba yajya hanze umunota uwo ari wo wose.

    Umwe mu bafana ba The Ben, yagize ati:'Njye ngiye kuva kuri instagram niba udashyize hanze Album.' Ni ubutumwa bugaragaza ko rwose abantu bafite amatsiko menshi ya Album ya The Ben igizwe n'indirimbo 12, kimwe cya kabiri cyayo akaba ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izindi zisigaye zisanzwe zerekeranye n'urukundo nk’uko yabitangaje.

    Pamella yarase ubukaka n’ubushongore umukunzi we The Ben uherutse kumwambika impeta

    Iyi foto ya The Ben ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

    The Ben yahamirije na none Pamella wari umaze kumurata ko azamukunda iteka

    Ubutumwa bw’umukunzi wa The Ben warahiye ko agiye guhagarika gukoresha Instagram niba uyu muhanzi adashyize hanze Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111398/umukunzi-wanjye-ni-mwiza-cyane-pamella-yongeye-kurata-the-ben-wazamuye-amarangamutima-ya-b-111398.html

  • Omah Lay yageze mu Rwanda yanga kuvugana n’itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ni bwo Omah Lay yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Omah Lay yitabiriye igitaramo ‘Kigali Fiesta’ agomba gukora kuri uyu wa Gatandatu 13 Ugushyingo 2021.

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Omah Lay yahise yurizwa imodoka asohoka atabashije kuganira n’itangazamakuru ryari ryakereye kumwakira ndetse atanakiriye indabo yari yateguriwe n’abakobwa bari basabwe kumuha ikaze muri Kigali.

    Byasabye ko aba bakobwa bamukurikira kuri Kigali Arena ubwo yari agiye kureba aho azataramira, baba ariho bamuhera indabo.

    Bitewe n’uko amasaha y’igicuku yari akomeje gukura, Omah Lay ntabwo yatinze muri Kigali Arena, yahise ahavanwa yerekeza kuri ONOMO Hotel yari yateguriwemo icumbi kugira ngo ajye kuruhuka.

    Mu kiganiro n’umwe mu bazanye Omah Lay, yavuze ko kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Omah Lay akurwa ku kibuga cy’indege byihuse.

    Ati “Urabona abanyamakuru bari benshi, abantu biteguye gushungera nabo ari benshi, tubigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ahita ajyanwa aho guteza uwo muvundo washoboraga gukurura ibindi bibazo.”

    Uyu waduhaye amakuru yavuze ko Omah Lay ari buganire n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, mbere y’uko ataramira Abanyarwanda.

    Omah Lay uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yatumiwe mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’ aza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

    Kugeza ubu amatike y’ibihumbi 10 Frw yamaze gushira ku isoko, mu gihe andi asigaye yose yamaze kongerwaho ibihumbi 5 Frw.

    Ibi bivuze ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro y’ibihumbi 25Frw n’ay’ibihumbi 35Frw.

    Omah Lay yavutse mu 1997. Yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’. Yaje mu Rwanda yashyize hanze iyo yise ‘Free my mind’.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange

    Omah Lay ntabwo yifuje kuvugana n’intangazamakuru akigera i Kigali

    Omah Lay azahurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bakiriye uyu muhanzi

    Imodoka yatwaye Omah Lay

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3wFxYyE

  • Polisi yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibiti bya leta bakabizamo imbaho – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwari wabaje ibyo biti ubuyobozi bw’Umurenge bwaramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma uwahagaritse aca inyuma abeshya uwazibikijwe ko ubuyobozi bwamwemereye kuzifata arazigurisha.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi na yo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

    Yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

    Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

    Abo bagabo bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3wPZQjW

  • Mu bahoze ari ba Meya, 16 bongeye kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Amatora y’inzego z’ibanze arakomeje ndetse kuri ubu ageze ku cyiciro cya gatanu kuko yavuye ku rwego rw’isibo, agera ku Mudugudu, Akagari no ku Murenge. Kuri ubu icyiciro gitahiwe ni icy’abazatorerwa kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.

    Mu kwiyamamariza kwinjira muri Njyanama z’uturere, hatanzwe kandidatire 1.641 ariko NEC yemeza ko izigera kuri 1.461 ari zo zujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri izi kandidatire, iz’abagore zingana na 558 naho iz’abagabo zikaba 903.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko muri kanditarire zitemejwe, wasangaga benshi bataratanze ibyangombwa byose bisabwa birimo icyemezo cy’uko batafunzwe (criminal record certificate), kuterekana mu nyandiko itanga kandidatire umwanya umuntu ashaka kwiyamamariza ndetse n’abantu batanze kandidatire mu turere turenze kamwe.

    Mu matora yo kuri iki cyiciro, abatorwa ni 17, barimo abajyanama rusange umunani, abajyanama batanu bihariye b’abagore mu kubahiriza itegeko rigena ko abagore bagomba kugira 30% by’imyanya yo mu nzego za Leta. Hari gutorwa kandi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko uw’Abafite ubumuga n’uhagariye abikorera.

    Uko amatora azagenda

    Abajyanama batanu b’abagore bakenewe muri 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere baratorwa ku wa 13 Ugushyingo 2021, naho uturere tuzaba tutakoze amatora, tuzayakora bukeye bwaho. Aba batorwa n’abagize njyanama z’imirenge igize akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

    Ku ruhande rw’Abajyanama rusange umunani, ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu b’abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Iyo Njyanama y’Akarere imaze kuboneka, batorwamo komite Nyobozi igizwe n’abantu batatu, ni ukuvuga Meya n’abamwungirije babiri ari na bo bayobora uturere batorewe kuyobora.

    Mu bajyanama 459 bazatorwa mu turere 27 hirya no hino mu gihugu, nibo bazatorwamo 27 bagomba kutuyobora ndetse na 54 babungirije.

    Muri aba, abongeye kwiyamamariza kwinjira muri njyanama z’uturere bari basanzwe bayobora ni 16, kandidatire zabo zikaba zaremejwe.

    Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi ko bashobora kongera kwegukana iyo myanya mu gihe baba baritwaye neza.

    Abatanze kandidatire zabo bahagaritse iyo mirimo kuko mu gihe cy’amatora uturere tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere.

    Kuri ubu abongeye kwiyamamaza harimo Kayumba Epfrem wa Rusizi, Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Rajdab wa Rwamagana na Sebutege Ange wa Huye.

    Hari kandi Habarurema Valens wa Ruhango, Gashema Janvier wayoboraga Nyaruguru by’agateganyo, Ntazinda Erasme wa Nyanza, Nuwumuremyi Jeannine wa Musanze, na Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

    Abandi ni Mukarutesi Vestine wa Karongi, Rutaburingoga Jerome wa Gisagara na Uwanyirigira Marie Chantal wa Burera.

    Kayitare Jacqueline ushaka kujya muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye IGIHE ko Inama Njyanama isoje yarakoze byinshi bigamije iterambere rusange ry’abatuye Akarere ka Muhanga.

    Yagaragaje ko Njyanama izatorwa ikwiye kuzaharanira kongera ibikorwaremezo, gushyira mu bikorwa ibijyanye n’igishushanyo cy’Umujyi wa Muhanga, kuzamura imibereho y’abaturage, gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka umuryango ndetse no guhanga imirimo mishya.

    Amatora y’inzego z’ibanze ageze mu cyiciro kizatanga abayobozi bashya b’uturere

    source : https://ift.tt/3kxH77R

  • Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yahawe umwanya muri MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe
    Mpayimana Philippe

    Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

    Mpayimana w’imyaka 51 yamenyekanye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ubwo yazengurukaga Igihugu yiyamamaza ku giti cye, ahatanira umwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.

    Nyuma yaho nabwo Mpayimana Phillipe ntiyacitse intege, kuko yagaragaye mu bahatanira kuba abadepite ubwo yiyamazaga ku giti cye nabwo ntiyabona amajwi amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

    Mu bandi bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mbongeragihugu harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Igihugu, Itorero n’Uburere Mboneragihugu, hari kandi Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3wFVnjL

  • Abanyarwanda bane barimo Mugisha Samuel bazakinira ProTouch mu mwaka wa 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umunyarwanda Mugisha Samuel wari umaze imyaka hafi ibiri akina mu ikipe yitwa Team LMP -la roche sur yon yo mu Bufarans, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch
    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch

    Iyi kipe kandi Mugisha Samuel aheruka no gukinira mu irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso, azaba akinana n’abandi banyarwanda barimo Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite.

    Babinyujije ku rubuga rwa Instagram, iyi kipe ya ProTouch yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2022 mu bakinnyi 12 izakoresha harimo Abanyafurika y’Epfo batandatu, Abanyarwanda bane, Umunya-Uganda umwe n’Umunya-Eritrea umwe.

    source : https://ift.tt/31ZCyN5

  • Haruna yagize ibyago bitunguranye bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

    FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

    Yagize ati: 'ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.'

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Source : https://imirasire.com/?Haruna-yagize-ibyago-bitunguranye-bituma-atajyana-n-Amavubi-muri-Kenya