Blog

  • Abarenga 300 bahawe ubumenyi: Maj Gen Alex Kagame ku ruhare rw'u Bushinwa mu iterambere rya RDF – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2025, ubwo Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yizihizaga isabukuru y'imyaka 98 Igisirikare cy'u Bushinwa (Chinese People's Liberation Army: PLA) kimaze.

    Maj Gen Alex Kagame yashimiye Igisirikare cy'u Bushinwa ku ntambwe ikomeye mu guteza imbere umutekano haba mu Bushinwa no ku Isi muri rusange.

    Yavuze ko urugendo Igisirikare cy'u Bushinwa cyanyuzemo, ari urugero rw'ibishoboka haba mu bijyanye n'umurava, ubwitange ndetse n'umuhati wo kurinda ubusugire bw'igihugu no guharanira ubumwe bw'abaturage.

    Yavuze ko ari indangagaciro n'u Rwanda rwubaha ndetse rusangiye n'u Bushinwa kuko amateka yarwo na yo yaranzwe n'urugamba rw'impinduramatwara, hatangwa ibitambo byinshi kugira ngo rwibohore.

    Ati 'Ni yo mpamvu Ingabo z'u Rwanda zihora zirajwe ishinga no kubungabunga amahoro n'umutekano haba mu rugo, mu Karere n'ahandi.'

    Maj Gen Alex Kagame yavuze ko RDF izirikana indangagaciro z'Igisirikare cy'u Bushinwa cyane cyane ku buryo gikomeje kugira uruhare mu kubaka ubunyamwuga n'ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye.

    Ati 'Biteye ishema kuzirikana ko abasirikare barenga 300 ba RDF basoje amasomo mu bigo bitandukanye by'u Bushinwa mu myaka 10 ishize.'

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga no gukomeza kuzamura umubano n'u Bushinwa hagamijwe guteza imbere ibihugu byombi.

    Yavuze ko amasezerano impande zombi zigiye gusinya ajyanye no gufatanya mu bya gisirikare azafasha mu kubaka urwego rwa gisirikare rukomeye kurushaho.

    Uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Senior Navvy Captain Li Dayi, yagaragaje ko kuva Igisirikare cy'u Bushinwa cyavuka mu 1927, ari urugendo rw'imyaka 98 rwaranzwe n'iterambere ndetse n'amavugurura atandukanye, ari na ko kigira uruhare mu kubungabunga umutekano ku Isi.

    Yavuze ko kuva mu 1990, Ingabo z'u Bushinwa zagize uruhare mu bikorwa by'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni bugera kuri 25.

    Ati “U Bushinwa bwohereje ingabo zirenga ibihumbi 50 mu butumwa bw'amahoro. Ni benshi ugereranyije n'abandi banyamuryango bahoraho b'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano. Igisirikare cy'u Bushinwa kirwanira mu mazi, cyarindiye umutekano ubwato 7000 bw'u Bushinwa n'ubw'ibihugu by'amahanga mu Kigobe cya Aden hafi ya Somalia.”

    Senior Navvy Captain Li Dayi yavuze ko ibyo byajyanye no kwagura umubano wa PLA na RDF, ko uwo mubano watanze umusaruro uko imyaka yagiye isimburana hashingiye ku cyizere no ku bwubahane, bagasangira ubunararibonye, amasomo ndetse u Bushinwa bugafasha u Rwanda mu bijyanye n'ibikoresho.

    Yavuze ko u Bushinwa bwiyemeje gukomeza gukorana na Afurika by'umwihariko u Rwanda mu kwagura ubufatanye mu bijyanye n'igisirikare, hagamije guhangana n'ibibazo by'umutekano muke, hubakiwe ku ngingo y'uko Afurika igomba kwikemurira ibibazo.

    Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame (hagati) yifatanyije n’Abashinwa kwishimira imyaka 98 igisirikare cy’iki gihugu cyo muri Aziya kimaze

    Uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Senior Navvy Captain Li Dayi yashimiye ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa mu bya gisirikare

    Ibirori byo kwishimira imyaka 98 igisirikare cy’u Bushinwa kimaze byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Abasirikare ba RDF batandukanye na bo bari mu birori byo kwishimira imyaka 98 igisirikare cy’u Bushinwa kimaze

    Ubwo Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame, yari ageze ahagombaga kubera ibirori byo kwishimira imyaka 98 igisirikare cy’u Bushinwa kimaze

    Ubwo abasirikare ba RDF bari bageze ahagombaga kubera ibirori byo kwishimira imyaka 98 Igisirikare cy’u Bushinwa kimaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-300-bahawe-ubumenyi-maj-gen-alex-kagame-ku-ruhare-rw-u-bushinwa-mu

  • Umujyi wa Kigali ufite icyuho cy'amazi angana na meterokibe ibihumbi 68 – #rwanda #RwOT

    Ku munsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, bakenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 210 mu gihe WASAC itanga izingana n'ibihumbi 142 gusa, bigaragaza ko hakiri icyuho cya meterokibe ibihumbi 68 ugerereranyije n'uko abaturage bayakeneye.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko kuko mu gihe cy'impeshyi amazi aba macye, hashyizweho uburyo bwo kuyasaranganya ku baturage bose no kongerera ubushobozi inganda ziyatunganya mu gukuraho icyo cyuho.

    Ati 'Tugiye gutangira gukoresha uburyo bwo gusaranganya amazi neza aho abantu bari basanzwe bayabona umunsi ku wundi tugiye kujya tubakuraho rimwe mu cyumweru kugira ngo tubashe gusaranganya n'abatayafite. Ikindi hari inganda tugiye kongerera ubushobozi kugirango zibashe kongera ingano y'amazi zitunganya.'

    Umujyi wa Kigali ufite inganda enye ziwuha amazi mu bice bitandukanye harimo urunini rwo mu Nzove rutanga meterokibe ibihumbi 83 ruvuye ku bihumbi 76 mu kwezi gushize.

    Hari uruganda rwa Kimisagara rutanga meterokibe ibihumbi 21, urwa Karenge rutanga amazi ku gice cya Kabuga angana na meterokibe ibihumbi 8.400 na Kanzenze rugomba gutanga meterokibe ibihumbi 30 ku munsi ariko kuri ubu ruri gutanga ibihumbi 26 kubera ikibazo cya Nyabarongo yagabanutse ndetse n'ibikoreshwa mu gukurura amazi byangiritse.

    Prof. Munyaneza yagaragaje ko hari uduce tuzwi dufite ibibazo cyane twatangiye gufashwa, aho batangiye gushyiraho 'valves', udukoresho twifashishwa mu kugabanya amazi kugira ngo asaranganywe n'abatayafite.

    Ati 'Hari aho tubona hari ikibazo kijyanye no gusaranganya amazi cyane ni muri Kanombe na Kicukiro, icyo turi gukora hari aho twateye 'Valves' kugira ngo turebe ko twajya tugira hamwe dufunga noneho n'abandi tukabasha kubaha amazi.'

    Aha kandi hiyongeraho ikijyanye no kwagura inganda zitunganya amazi zikongererwa ubushobozi bw'ayo zitanga.

    Urugero ni uruganda rwo mu Nzove rushaje rutabasha gutanga amazi kuko ku munsi rutanga meterokibe ibihumbi bitanu gusa bityo rugiye kwagurwa rukagera ku bihumbi 40 ku munsi.

    Ati 'Ibi bizadufasha kugabanya icyuho cya meterokibe ibihumbi 68 Umujyi wa Kigali ugifite kuko ruzongera ibihumbi 35 ku zo twari dusanzwe dutanga.'

    Hari kandi imirimo igiye gutangira yo kwagura uruganda rwa Karenge rukazava kuri meterokibe ibihumbi 22 rukagera ku bihumbi 48 mu myaka ibiri iri imbere.

    Umujyi wa Kigali ufite icyuho cy'amazi angana na meterokibe ibihumbi 68


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ufite-icyuho-cy-amazi-angana-na-meterokibe-ibihumbi-68

  • Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w'imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Fukwe, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi hari umugabo w'imyaka 45 y'amavuko watemwe n'abasore babiri bakekwaho kuba ibihazi baramwica. Umugore bari kumwe bamukubise ibibatiri by'umuhoro arabacika. Abakekwa bose bamaze gutabwa muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'abaturage.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'ahabereye urugomo rwo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umugabo witwa Niyigaba Silivine w'imyaka 45 y'amavuko ni uko abakekwaho ku mwica bamutegeye mu nzira ataha.
    Aba baturage, babwiye Umunyamakuru ko uyu nyakwigendera Niyigaba Silivine yasanzwe ku muhanda yakomeretse mu Ijosi ku buryo bukomeye, bigaragara ko yatemwe.

    Amakuru yatanzwe n'umugore bari kumwe ahagana ku I saa sita z'ijoro amuherekeje bava ku muhanda mu Isantere y'ubucuruzi ya Fukwe, avugako batangiriwe n'abasore babiri aribo; Bimenyimana Francois w'imyaka 20 y'amavuko na Hakizimana w'imyaka 19 y'amavuko, bose batuye mu Mudugudu wa Fukwe.

    Mu kubatangira, ngo bari bafite imipanga, begera Niyigaba Silivine baramutema, uyu mugore bari kumwe bamukubita ibibatiri by'imihoro bamukomeretsa mu mugongo ariko we ariruka arabacika basigarana uyu nyakwigendera bishe.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru y'urugomo rwaviriyemo urupfu umuturage ari impamo.

    Gitifu Munyakazi, avuga ko ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'abaturage bahize aba basore bakekwaho kuba ibihazi no kwica Niyigaba Silivine bakaba babafashe bose.

    Avuga kandi ko kimwe mu bikomeje gutera urugomo muri iki gice cya Ngamba ari iyi mpeshyi aho usanga benshi cyane mu rubyiruko nta mirimo bafite, ahubwo umwanya munini bawumara banywa bikarangira bishoye mu rugomo.

    Aha I Ngamba, mu bihe bishize havuzwe urugomo rwari ku rwego rukabije aho insoresore zategaga abantu mu nzira zikabambura, zikabakorera urugomo. Kugira ngo urwo rugomo rwari rwadutse ruhoshwe byasabye ko inzego z'umutekano zimanuka, zihageze bashaka kuzirwanya zirwanaho kugera ubwo bamwe muri izo nsoresore barashwe.

    Urugomo rwa bamwe mu banyengamba kuva mu myaka yashize rwagiye ruhoshwa n'uko inzego z'umutekano zimanukiye. Kuba rwongeye kubura, bamwe mu baturage barasaba ko hakongera gukorwa Umukwabu( Operasiyo) bagacyaha abanyarugomo bongeye kwibasira abaturage kugera n'ubwo biviramo bamwe kwicwa.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/12/kamonyi-ngamba-abakekwaho-kwica-umugabo-wimyaka-45-bamaze-gutabwa-muri-yombi/

  • Genève: U Rwanda rwegukanye ibihembo bibiri ku Isi mu guteza imbere ikoranabuhanga rigera kuri bose – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Nyakanga 2025, gahunda yihariye y'Intore mu Ikoranabuhanga (Digital Ambassador) y'u Rwanda yahawe igihembo cya WSIS+20 Champion kubera uruhare rwayo rukomeye mu kongerera Abanyarwanda ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga no kubafasha kugera kuri serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Nyuma y'iminsi itatu gusa, ku wa 10 Nyakanga, u Rwanda rwongeye guhabwa ishimwe rya WSIS+20 Partner Certificate, rishimangira ko igihugu gifite umusanzu ukomeye mu bikorwa by'Inama Mpuzamahanga ku Iterambere ry'Imibereho Isesuye ishingiye ku Ikoranabuhanga (WSIS) no mu bufatanye mpuzamahanga mu ikoranabuhanga.

    Ibi bihembo byombi byakiriwe na Urujeni Bakuramutsa, Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi akaba n'Intumwa Ihoraho y'u Rwanda mu Biro by'Umuryango w'Abibumbye i Genève.

    Gahunda y'Intore mu Ikoranabuhanga (DAP) yatangijwe mu 2017 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya mbere (NST1), igamije guhangana n'ikibazo cy'ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, icyo gihe abantu bafite ubumenyi bw'ibanze bari munsi ya 10 %. Intego yari ukugera kuri 60 % mu 2024, ubu ikaba igamije kugera ku bumenyi bw'ikoranabuhanga kuri bose bitarenze 2029 nk'uko biteganywa na NST‑2.

    DAP yifashisha urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, abarangije amashuri yisumbuye n'abanyeshuri barangije kaminuza, bakajyanwa mu baturage nk'abambasaderi mu ikoranabuhanga. Bahugura abaturage ku ikoreshwa rya serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga, gukoresha serivisi z'imari n'ubucuruzi kuri murandasi, kwishyura mu buryo bwizewe ndetse n'imikoreshereze myiza ya telefoni na mudasobwa. Yatangiye n'abambasaderi 50, ubu igeze ku barenga 2000 bafashwa n'abagenzuzi 60 ku rwego rw'uturere.

    Kuva 2017 kugeza 2024, DAP yahuguye Abanyarwanda barenga miliyoni 3,2, izamura urugero rw'ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga ruvuye munsi ya 10 % rukagera kuri 75.2 %. Gahunda yatanze umusaruro ugaragara, urimo kwiyongera kw'imikoreshereze ya telefoni zigezweho, kunoza imitangire ya serivisi za Leta, kongera amahirwe y'akazi ku rubyiruko no gukura kw'ubucuruzi bushingiye kuri murandasi.

    Igihembo cya WSIS+20 Partner Certificate kigaragaza umwete w'u Rwanda mu kubaka ikoranabuhanga rigeza serivisi kuri bose, binyuze mu bigo nka RISA na RURA bikomeje gushora imari mu bikorwa remezo, guteza imbere e‑serivisi no kurengera inyungu z'abaturage mu ikoranabuhanga.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yashimye iri tsinda ati 'Dutewe ishema n'iki gihembo gihamya ko impinduka z'ukuri mu ikoranabuhanga zitangirira ku baturage, bafite ubumenyi n'ubushobozi mu ikoranabuhanga bubafasha gukorera imiryango yabo. Dushimira abaterankunga bacu, Banki y'Isi, AIIB na KOICA ku bufasha baduha. Twiyemeje kubaka u Rwanda rufite abaturage bakataje ikoranabuhanga, nta n'umwe usigaye inyuma.'

    U Rwanda ni rumwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya ITU (2023—2026) kandi ruziyamamaza kongera gutorerwa manda ya 2027—2030 mu nama ya ITU Plenipotentiary iteganyijwe mu Ugushyingo 2026 i Doha, muri Qatar.

    Ibihembo bibiri bya WSIS+20 byongeye gushyira u Rwanda ku ikarita nk'igihugu kiyoboye Isi mu guca icyuho cy'ikoranabuhanga no mu gufatanya n'abandi mu kugena uburyo bushya bw'iterambere rigera kuri bose.

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    U Rwanda rwegukanye ibihembo bibiri ku Isi mu guteza imbere ikoranabuhanga rigera kuri bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/geneve-u-rwanda-rwegukanye-ibihembo-bibiri-ku-isi-mu-guteza-imbere

  • Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabo byagarutse ku ngamba zigamije gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw'icyo gihugu binyuze mu gukemura impamvu muzi y'ibibazo byateje intambara.

    Ibi biganiro bihuje Abanye-Congo biri kubera muri Qatar, aho Ihuriro rya AFC/M23 riri mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buhuza burimo n'abandi bafatanyabikorwa.

    Kugira ngo ibi biganiro bizatange umusaruro wifuzwa, ni ingenzi cyane ko impande zombi ziganira ku mpamvu muzi ituma ibibazo by'intambara mu Burasirazuba bwa Congo biba agatereranzamba.

    Tariki ya 27 Werurwe, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi n'Ibikorwa bya Gisirikare, Colonel Nzenze Imani John bagiye i Doha, baganira na Leta ya Qatar ku byifuzo byabo.

    Kenyatta ari mu bahuza batanu bashyizweho na EAC na SADC kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo cy'intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

    Abandi ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y'Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

    Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame yaganiriye na Uhuru Kenyatta ku bijyanye no gukemura impamvu muzi y’ibibazo bikunze kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC

    Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-uhuru-kenyatta

  • Gakenke: Hatashywe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 5000 z'amata ku munsi – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 199 Frw.

    Umuhango wo gufungura iri kusanyirizo ku mugaragaro, wabaye ku wa 10 Nyakanga 2025 mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.

    Mu 2008 ni bwo iyi koperative isanzwe ihinga ikawa yatangije gahunda yo guha abanyamuryango bayo inka mu rwego rwo kwikura mu bukene.

    Kuva icyo gihe inka zirenga 350 zaratanzwe, zirororoka horozwa n'abandi.

    Nyuma y'uko abahinzi borojwe inka, koperative yanabashyiriyeho ikusanyirizo rito ry'amata ryatunganyaga umusaruro ungana na litiro 500 ku munsi.

    Umukamo wariyongereye cyane ariko iri kusanyirizo ridafite ubushobozi bwo kuyakusanyiriza hamwe ngo bikunde.

    Binyuze mu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ku bufatanye n'Ikigo cy'Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse (BDF) iyi koperative yatewe inkunga yo kongerera ubushobozi iri kusanyirizo.

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Célestin, yagaragaje ko kuba uru ruganda rwuzuye rugiye gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no kubona ibikomoka ku mata bitandukanye ubundi byasabaga ko bajyaga kubishakira ahandi.

    Yagize ati 'Ibyo twashakiraga kure birimo ikivuguto n'ibindi bitandukanye tugiye kuzajya tubibonera hafi cyane.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasabye abaturage kuzafata neza iri kusanyirizo ry'amata babonye ndetse bagerageza kuribyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Ikintu cya mbere ni uguhitamo icyororo cyiza. Muba mugomba kumenya inka mworoye uko zimeze kubera ko niba ufite inka idatanga umusaruro ntabwo wagakwiriye kwirirwa utegereza amata.'

    Yerekanye ko ikindi gikomeye ari uko inka iba ikwiriye kuba ahantu heza, ifite ikiraro cyubatse neza kandi cyujuje ubuziranenge aho kugira ikiraro ariko kidasakaye neza.

    Indi ngingo yagarutseho ni uko bakwiriye gufata inka nk'umuntu bakayigaburira neza ku masaha azwi ndetse ikaruhuka bihagije, avuga ko bifasha gutuma itanga umusaruro mwinshi kandi ku gihe.

    Mu Karere ka Gakenke habarizwa inka zirenga ibihumbi 72 harimo izirenga 19,000 za Girinka. Zitanga umukamo ungana na litiro z'amata zirenga ibihumbi 13 mu makusanyirizo arindwi ari muri aka Karere.

    Koperative Dukunde Kawa yatangiye mu mwaka wa 2000, kuri ubu igizwe n'abanyamuryango basaga 1193. Ikorana n'abahinzi basaga 3500 kandi 80% muri bo ni abagore.

    Uruganda rw’amata rwatashywe mu Gakenke rwatwaye agera kuri 199.598.176 Frw. Rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro z'amata 5000 ku munsi

    Herekanywe imodoka ifite agaciro ka miliyoni zirenga 70 Frw izajya yifashishwa mu gutwara umusaruro w’amata ku masoko atandukanye

    Ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, n’uwa BDF, Munyeshyaka Vincent bahaga abana bato amata

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yashimiye ubuyobozi bwa Koperative Dukunde Kawa bwagize uruhare mu kubaka uruganda rutunganya amata

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashishikarije abaturage gufata neza uruganda rw’amata bahawe

    Koperative Dukunde Kawa itunganya ikawa mu buryo butanu, harimo n’iyi ya Anaerobic Natural Coffee

    Amafoto: Cyubahiro Key


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-hatashywe-uruganda-rufite-ubushobozi-bwo-gutunganya-litiro-5000-z-amata

  • Ibihato mu miyoborere ya Afurika mu mboni za Prof. Kingsley Moghalu wa African School of Governance – #rwanda #RwOT

    Iryo shuri ryagaragaje ko amasomo yaryo atyaza abayobozi ba Afurika ku buryo bashobora gukemura ibibazo uyu Mugabane ufite, kuko byinshi bishingiye ku miyoborere mibi.

    Ibyo byagarutsweho ku itariki 10 Nyakanga 2025 ubwo hasozwaga amasomo y'iminsi itatu yahawe abayobozi batandukanye bo muri Afurika.

    Ni amasomo afungura iryo shuri yahawe abayobozi 20 bo muri Afurika harimo abaminisitiri, abadepite, abagize za guverinoma n'impuguke mu burezi no mu zindi nzego.

    Amasomo y'ibanze mu kubaka amahame akwiye kuranga urugendo rw'iterambere muri Afurika kugira ngo hubakwe abayobozi bashobora gukora impinduka zishingiye ku mwihariko wa Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu yagarutse ku nzitizi eshanu zibangamiye Afurika mu miyoborere iryo shuri rizatanga umusanzu mu gukemura.

    Ati 'Ikibazo cya mbere gituma Afurika itari gutera imbere nka Aziya kiri mu miyoborere n'ubuyobozi bw'ibihugu byinshi byayo. Abari ku butegetsi bagomba kumva ko ubuyobozi ari ugukorera abaturage no kugira inshingano.'

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi budasobanuye kugira gusa ububasha n'imbaraga ahubwo ari ubushobozi bwo kuyobora neza, icyakora yemeza ko mu bihugu byinshi bya Afurika uwo muco udahari.

    Prof. Kingsley Moghalu yavuze ko ikindi kikizitiye iterambere rya Afurika ari uko ikunguhaye ku mutungo kamere nk'amabuye y'agaciro nyamara ugasanga bitayigirira umumaro uko bikwiye.

    Impamvu ni uko Abanyafurika bagihanganye n'ibibazo by'ubukene, kutagerwaho n'uburezi, ubuvuzi ndetse n'amashanyarazi kandi uwo mutungo wakayikungahaje.

    Yakomeje ati “Afurika ifite urubyiruko rwinshi cyane rugize hafi 70% by'abayituye kandi rukomeje kwiyongera. Ariko se bivuze iki ku hazaza h'uyu Mugabane? Byaba ari amahirwe cyangwa ni ikibazo ahubwo? Urwo rubyiruko kuba rutagera ku burezi uko bikwiye ngo rujijuke kandi rubone akazi, ni ikindi kibazo kitoroheye Afurika.”

    Indi mbogamizi ikomereye Afurika ihanganye na yo mu mboni za Prof. Kingsley Moghalu ni uko usanga abayobozi bayo bafite amashuri ariko batumva neza iterambere.

    Ati 'Abayobozi benshi muri Afurika ubu bize kaminuza cyangwa andi mashuri akomeye. Ibyo ariko si byo bizana iterambere ahubwo rizanwa no kugira imitekereze izana impinduka mu kuyobora.'

    Ibyo bibazo Afurika ifite byiyongera ku bijyanye n'uko abari muri za guverinoma, mu bigo no mu nzego za Leta zitandukanye, ubona badafite ubumenyi bwo kuyobora no gushyiraho ingamba nyamara iyo myanya barimo ari yo yagafashije kugira ngo Afurika itere imbere.

    Meaza Ashenafi Mengistu wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Ethiopia yavuze ko imiyoborere ya Afurika idakwiye gusiga inyuma abagore.

    Yavuze ko urubyiruko rugomba guhugurwa ku bijyanye n'uko Afurika ikwiye kuyoborwa mu buryo bwihariye.

    Ati 'Dufite abayobozi bamwe bize mu mashuri akomeye nka Havard bakagaruka bafite ubumenyi bwagutse ku rwego rw'Isi ariko tudakeneye muri Afurika. Ikindi ni uko dufite urubyiruko rwinshi kandi rugomba kugira uruhare mu guha icyerekezo Afurika kuko ni rwo bayobozi duhanze amaso. Ntekereza ko amasomo yose atangwa muri ASG yose yubakiye ku rubyiruko.'

    ASG itanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Biteganyijwe ko ay'icyiciro cya mbere mu bijyanye n'imiyoborere (Public Administration) azatangira gutangwa muri Nzeri 2025.

    Iri shuri kandi ritanga n'andi masomo y'igihe gito mu by'imiyoborere, rikanatanga buruse ku bakeneye kuryigamo bujuje ibisabwa mu gihe abandi biyishyurira.

    Umuyobozi Mukuru wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu yagarutse ku nzitizi zibangamiye Afurika mu miyoborere

    Meaza Ashenafi Mengistu wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Ethiopia yavuze ko imiyoborere ya Afurika idakwiye gusiga inyuma abagore

    Dr. Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD ni umwe mu batanze amasomo ku miyoborere

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yitabiriye iki gikorwa

    Abatabiriye aya masomo ku miyoborere ni abayobozi batandukanye muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihato-mu-miyoborere-ya-afurika-mu-mboni-za-prof-kingsley-moghalu-wa-african

  • Imihigo ya Dr. Muderevu watorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen – #rwanda #RwOT

    Kwimika uwo muyobozi mushya usanzwe ari n'umuganga byabereye i Kigali ku wa 10 Nyakanga 2025.

    Dr. Muderevu ni we unakuriye Komisiyo yo Kurwanya Imbasa muri Rotary Clubs zo mu Rwanda zose.

    Dr. Muderevu yasimbuye Ida Alexandra de Cordier wari umaze umwaka muri izi nshingano.

    Ida Alexandra yavuze ko bishimira ko mu mwaka ushize bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo guhugura abaforomo 140 ku kuvura abana indwara z'umutima.

    Banafashije gushinga koperative eshanu zikora 'cotex' zimeswa zizajya zikoreshwa mu bigo by'amashuri bitanu byo mu Karere ka Burera.

    Hanashinzwe ikigo 'Bwiza Initiative' kiri mu Karere ka Kicukiro gifasha abana babaga mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe bakongera kwiga.

    Dr. Muderevu yavuze ko bazashyira imbaraga mu kongera abanyamuryango kuko ari bo ibikorwa bya Rotary Club bishingiraho, bivuze ko uko baba benshi n'ibikorwa bakora byiyongera hagakorwa imishinga myinshi.

    Ati 'Turateganya gukorana n'abafatanyabikorwa bacu muri uyu mwaka, tuzubakira biogas ikigo cy'amashuri cya Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort i Nyanza kirimo abanyeshuri hafi 800.'

    Babitekereje mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane ko kugira ngo abo banyeshuri babone amafunguro bisaba gutekesha inkwi nyinshi kandi zituruka ku gutema ibiti byinshi bigatuma umwuka abantu bahumeka uhumana.

    Yakomeje avuga ko Rotary Club Kigali-Doyen izafatanya n'abandi mu kugura imashini yo kwa muganga ifasha mu gusuzuma kanseri y'ibere kuko iyo imenyekanye kare byongera amahirwe ku kigero cya 80% yo kuyivura igakira.

    Rotary Club Kigali-Doyen ni yo ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1965 muri clubs 12 zihari. Igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ikora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwimika Dr. Muderevu Alexis

    Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen ucyuye igihe, Ida Alexandra de Cordier yavuze ko bishimira ko mu mwaka ushize bakoze ibikorwa bitandukanye biteza umbere imibereho y'abaturage

    Dr. Muderevu Alexis yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen

    Perezida mushya wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yifurijwe ishya n’ihirwe mu nshingano nshya

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa’Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy (ubanza iburyo) ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwimika Perezida mushya wa Rotary Club Kigali-Doyen

    Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yashimye umugore we umuba hafi buri munsi mu kuzuza inshingano zitandukanye

    Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yavuze ko kimwe mu byo azibandaho harimo kongera abanyamuryango kugira ngo n’ibikorwa byiyongere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihigo-ya-dr-muderevu-watorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-doyen

  • ILPD izakoresha arenga miliyari 15 Frw mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ni igenamigambi ryatangiye mu 2024. Ryemejwe bidasubirwaho ku wa 10 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bafatanya na ILPD.

    ILPD yatangaje ko mu bizakorwa harimo gushyiraho inzu ndangamurage y'amateka y'ubutabera bw'u Rwanda.

    Izafasha Abanyarwanda gusobanukirwa amahame y'ubutabera bw'u Rwanda rwa mbere y'Abakoloni n'umwihariko wabwo hagamijwe gusubiza ibibazo abaturage bahura na byo uyu munsi.

    Muri iyi ngengo y'imari kandi hazakoreshwa miliyari 9 Frw mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho nko kubaka ibyumba byo kwigiramo bigezweho (smart classrooms), no gukoresha uburyo bugezweho bwo kwigira kuri internet.

    Harimo miliyari 2 Frw zizakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n'ibikenewe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Miliyoni 300 Frw zizakoreshwa mu gukora ubushakashatsi buteza imbere amategeko mu rwego rwo gushyira ILPD ku isonga mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu by'amategeko.

    ILPD kandi izakoresha miliyoni 500 Frw mu bikorwa by'imbere mu kigo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zacyo.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko muri iri genamigambi ry'igihe kirekire, hazasuzumwa ibitarakozwe neza mu riheruka kugira ngo aho bagize ntege nke hakosorwe.

    Ni mu rwego rwo kujyana na gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere no gutanga ubumenyi bugezweho ku banyamategeko b'Abanyarwanda n'abakomoka mu mahanga.

    Ati 'Iri genamigambi rishya rigamije kureba ku cyerekezo dufite tugasuzuma iriheruka hagamijwe kureba niba hari ahagiye hagaragara imbogamizi kugira ngo dufatanye kubikemura no guteza imbere umunyamategeko w'umwuga.'

    Dr. Muyoboke yagaragaje ko mu isuzuma ryakozwe ku igenamigambi riheruka, ryerekanye ko ibyateganyijwe byagezweho ku kigero cya 85%.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yagaragaje ko mu igenemigambi ry’igihe kirekire riheruka ILPD yesheje imuhigo ku kigero cya 85%

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas na we ni umwe mu bafatanyabikorwa ba ILPD batanze ibitekerezo by’uko iri shuri ryatera imbere

    ILPD yatangaje ko izakoresha arenga miliyari 15 Frw mu igenemigambi ry’imyaka itanu

    Abafatanyabikorwa ba ILPD bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku igenamigambi ry’igihe kirekire rya ILPD bari bamaze kumurikirwa

    Abafatanyabikorwa ba ILPD basabwe ubufatanye n’ubuvugizi aho bikenewe mu guteza imbere abanyeshuri b’abanyamategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-izakoresha-arenga-miliyari-15-frw-mu-myaka-itanu

  • Urukiko Rw’ I Paris rwemeje ko umufasha wa Perezida W’ U bufaransa Brigitte Macron yavutse ari Umugabo

    Urukiko Rw’ I Paris rwemeje ko umufasha wa Perezida W’ U bufaransa Brigitte Macron yavutse ari Umugabo akaza kw’ihindura umugore.

    Nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe na Brigitte Macron ashinja abanyamakuru babiri Amandine Roy na Natasha Rey kumuharabika mu ruhame bamwita umugabo w’ihinduje akigira umugore. 

    Urukiko Rw’ I Paris Rwasanze aba bombi ari abere ntacyo babeshyemo. Impaka zibaye zose mu bufuransa nyuma y’iki cyemezo cy’u Rukiko. Ibi bije bikurikira urushyi Brigitte bicyeka ko amazina ye y’ukuri ari Jean Michel Trogneux, aheruka gukubita Perzida w’ubufaransa Emanuel Macron, bikitwa imikino y’abakundana.

    Uwanditse Inkuru : 

    Rubaginkoko Damascene

    Source : https://www.france24.com/en/live-news/20250710-french-appeals-court-court-clears-two-over-first-lady-gender-rumours