Blog

  • U Rwanda rwamaganye itangazamakuru riri kuyobya rubanda ryitwaje ifungwa rya Niyonsenga – #rwanda #RwOT

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yamenyekanye mu minsi yashize biturutse ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube yise “Ishema TV”.

    Hashize iminsi ibiri ahanishijwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

    Ibyaha yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Icyo gihe yatawe muri yombi arafungwa, gusa aza kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ararekurwa. Ubushinjacyaha bwarajuriye maze Urukiko Rukuru rwemeza ko ahamwa n’ibyaha bine, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa. Yafashwe ku wa 11 Ugushyingo nyuma y’umwanzuro w’umucamanza.

    Akimara gukatirwa, itangazamakuru mpuzamahanga ryatangiye kugoreka imvugo ku mpamvu zatumye afungwa. Nka Al Jazeera yanditse inkuru ivuga ko uyu musore yafunzwe ku bwo kwifashisha Shene ye ya Youtube akanenga Guverinoma, inakomeza ivuga ko ibyo bibaye mu gihe n’ubundi Leta y’u Rwanda isanzwe izwiho kutorohera abayirwanya.

    BBC Gahuzamiryango yo yanditse ko Niyonsenga uzwi nka Cyuma kuri bamwe ari ’intwari’ abandi ’umwanzi w’igihugu’. Inkuru ikomeza igaragaza ko ari umuntu wakoraga inkuru zikomeye kandi ziha ijambo abaturage.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye itangazamakuru riri kugoreka inkuru ku ifungwa rya Niyonsenga, avuga ko riri kuyobya rubanda.

    Ati “Gukabya kw’ibinyamakuru bimwe ku ngingo ijyanye n’umwanzuro w’urukiko mu rubanza rwa Dieudonné Niyonsenga ni ukuyobya rubanda. Niyonsenga yafunzwe bwa mbere akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.”

    “Yahamwe n’ibyaha akatirwa gufungwa ku bwo gukora nta byangombwa afite bibimwemerera, kuba yari afite ikarita y’itangazamakuru y’impimbano ndetse no gusagarira no kubangamira inzego z’umutekano n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ubwo yari asabwe gusubira mu rugo.”

    Uko byagenze ngo Niyonsenga afungwe

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 15 Mata 2020, abashinzwe umutekano bari mu kazi bambaye n’umwambaro ubaranga, bahuye na
    Komezusenge Fidèle na Sindikubwabo Jean Paul barabahagarika
    babasaba gusubira mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

    Mu gihe barimo bisobanura kuko nta byangombwa bibaranga bari bafite,
    Niyonsenga yahise ahagera, bamusaba na we gusubira mu rugo, ababwira ko ari umunyamakuru kandi ko n’abo bandi bafashwe ari abanyamakuru bamukorera mu ikompanyi ye yitwa Ishema TV Online Ltd.

    Niyonsenga ngo yerekanye ikarita yikoreye ko ari umunyamakuru baramureka arakomeza ariko bagenzi be babiri barabasigarana kuko nta bibaranga bari bafite.

    Niyonsenga ngo yanze gukomeza asize abo yita bagenzi be akomeza
    guterana amagambo n’abashinzwe umutekano bituma bahamagaza imodoka y’Umurenge wa Gisozi ishinzwe isuku iraza irabatwara bose uko ari batatu ibageza ku Murenge wa Gisozi aho Station ya Polisi ikorera.

    Bahageze Niyonsenga abwira umupolisi wari uhari ko ari umunyamakuru ko yari agiye gutara inkuru kandi ko yari kumwe n’uwari uje kumutwara witwa
    Komezusenge na mugenzi we wari umuherekeje amuhaye lifuti.

    Umupolisi yaramuretse amushyira no mu modoka ye amugeza iwe amusaba ku guma mu rugo nk’abandi baturage.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bigeze saa munani, Niyonsenga
    yongeye kuva iwe yitwaje amakarita ane y’abakozi be yita abanyamakuru
    bamukorera; ageze ku Gisozi barongera baramuhagarika abereka ya makarita, baterana amagambo arabatuka, ni ko kumufata bamusubiza ku murenge kuri Polisi.

    Agejejwe kuri Polisi ku Gisozi bamusanganye amakarita ane y’abanyamakuru harimo iye, iya Komezusenge Fidèle wari ukiri
    aho n’izindi karita ebyiri, bamubajije ba nyirazo ababwira ko ari abanyamakuru akoresha.

    Babajije Komezusenge niba ari umunyamakuru arahakana avuga ko
    Niyonsenga yayimukoreye kugira ngo bajye bayerekana mu mihanda
    kugira ngo babashe gutambuka nta nkomyi.

    Nyuma yo kumusangana amakarita menshi kandi Komezusenge ahakanye ko atari umunyamakuru habayeho kubaza kuri telefoni mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) bavuga ko amakarita y’abanyamakuru atangwa n’urwo rwego.

    Niyonsenga yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi

    source : https://ift.tt/3wGnfnI

  • Ishimwe Christian na Nsengiyumva Isaac baragenda ukubiri n’Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Ishimwe Christian na Nsengiyumva Isaac babiri bongerewe mu ikipe y’igihugu basimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wavunitse, bagiye ukubiri n’abandi aho bagombaga mu Rwanda mu rukerera rw’uyu munsi mu gihe abandi bagiye ku munsi w’ejo.

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Mu bakinnyi bahagurutse ntabwo barimo abakinnyi babiri Nsengiyumva Isaac na Ishimwe Christian bitabajwe ku munsi w’ejo baje gusimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wagiriye ikibazo cy’imvune.

    Ku munsi w’ejo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko aba bakinnyi bo bari bugende mu rukerera rw’uyu munsi n’ubwo amakuru avuga ko bari bugende ku mugoroba w’uyu munsi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi batindijwe n’uko kujya mu mwiherero bitunguranye, bashakiwe ibyangombwa nyuma y’abandi n’ibisubizo byabo bya Covid-19 byatinze kujya muri sisiteme za RBC.

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Ishimwe Christian wa AS Kigali aragenda uyu munsi

    Nsengiyumva Isaac asanzwe akinira Rayon Sports, agomba kujyana na Ishimwe Christian

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ishimwe-christian-na-nsengiyumva-isaac-baragenda-ukubiri-n-amavubi-muri-kenya

  • Cambodia: Abantu 7 bahitanwe n'imvange y'ibinyobwa banyoye bari mu kato ka Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abakozi barindwi bo muri Kamboje bapfuye nyuma yo kunywa inzoga bahawe nk'imiti yica udukoko mu nkambi barimo y'akato ka coronavirus.

    Aba bakozi bari basubiye mu gihugu bava muri Thailand, bashyizwe mu nkambi iri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'intara ya Banteay Meanchey.

    Minisiteri y'ubuzima ya Kamboje yavuze ko banyoye inzoga zivanze n'amazi n'ibinyobwa bidasembuye zihita zibahitana.

    Abandi 12 bajyanywe mu bitaro bafite ikibazo cyo guhumeka, kubabara umutwe no kugira isereri nyuma yo kunywa iyi mvange y'ibinyobwa ku wa kabiri no ku wa gatatu,

    Ibipimo byajyanywe muri laboratoire mu murwa mukuru wa Kamboje Phnom Penh kugira ngo bisesengurwe harebwe icyari muri ruriya ruvange rw'ibintu cyatumye abantu bapfa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/cambodia-abantu-7-bahitanwe-n-imvange-y-ibinyobwa-banyoye-bari-mu-kato-ka-covid

  • Ubufaransa: Umusirikare w'umugore aravuga ko yafatiwe ku ngufu muri Perezidansi #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye iperereza ku bivugwa ko ari ifatwa ku ngufu ryabereye mu nyubako y'ibiro bya perezida mu murwa mukuru Paris.

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko umusirikare w'umugore yafashwe ku ngufu nyuma y'ibirori byo kwiyakira byarimo no kunywa inzoga byabaye mu kwezi kwa karindwi mu nyubako y'ibiro bya perezida izwi nka Élysée.

    Mbere, Perezida Emmanuel Macron yari yitabiriye ibyo birori, byari byakozwe mu rwego rwo gusezera kuri umwe mu bakozi.

    Amakuru avuga ko ushinjwa – na we w'umusirikare – yahaswe ibibazo, ariko ko atarashyirirwaho ibirego ku mugaragaro.

    Amakuru avuga ko uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu n'uwo bivugwa ko yamufashe ku ngufu, bombi bakoraga mu biro birinzwe cyane by'umukozi wo muri iyo nyubako, ndetse ikinyamakuru Libération gitangaza ko bombi bari baziranye.

    Umutegetsi wo mu biro kwa perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “abategetsi bakimenya ibi bivugwa, ingamba zahise zifatwa ako kanya” mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu.

    Uwo mugore n'uwo ushinjwa kumufata ku ngufu bombi bimuriwe mu zindi nshingano, nkuko ibiro bya perezida byabivuze.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, hagiye habaho amahano yo gufatwa ku ngufu yatumye Ubufaransa bugwa mu kantu.

    Bwana Macron yasezeranyije gucyemura ikibazo cy'urugomo rukorerwa abagore, ndetse leta ye yashyizeho itegeko rishya rishyira ku myaka 15 ikigero cyo kwifatira icyemezo ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, nk'igisubizo ku bibazo byabayeho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

    Yitezweho kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa kane mu 2022, nubwo ataratangaza kandidatire ye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/ubufaransa-umusirikare-w-umugore-aravuga-ko-yafatiwe-ku-ngufu-muri-perezidansi

  • Mashami Vincent abona shampiyona y’u Rwanda itwarwa n’ikipe 1 inshuro 2 idatsinzwe ikwiye gushyirwaho akabazo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko ku ruhande rumwe kuba Amavubi atabona umusaruro mwiza na none byareberwa mu rwego rwa shampiyona y’u Rwanda, aho avuga ko kuba ikipe yatwara shampiyona inshuro 2 idatsinzwe ari ikibazo.

    Uyu mutoza umaze imyaka 3 atoza ikipe y’igihugu, aherutse kubwira itangazamakuru ko bagiye bahura na byinshi byatumye umusaruro utaboneka, harimo nko kumara igihe shampiyona itaba kubera icyorezo cya Coronavirus (yahagaze umwaka wose).

    Ikindi yagarutseho ni uko mu gihe shampiyona idakomeye n’ikipe y’igihugu iba idakomeye bityo ko iyi shampiyona y’u Rwanda ari iyo kwibazaho niba ikipe ishobora gutwara igikombe cya shampiyona inshuro 2 idatsinzwe.

    Ati 'Twagiye tugira ibibazo byo kugira shampiyona itarimo ihatana, ngira ngo ni hake cyane ushobora gusanga ikipe itwara igikombe idatsinzwe, kubona rero ikipe ishobora gutwara igikombe cya shampiyona 2 zikurikiranya mu gihugu idatsinzwe. Ni byiza ni agahigo ku ikipe ariko na none washyiraho akabazo, ubwiza bw’umupira, ihangana muri iyo shampiyona rangana gute?'

    APR FC niyo ifite ibikombe 2 bya shampiyona biheruka (2019-20 na 2020-21) byose ikaba yarabitwaye idatsinzwe.

    Kongera umubare w’abanyamahanga bakava kuri 3 bakajya kuri 5, Mashami abona amakipe nazana abanyamahanga beza ari kimwe mu bizazamura urwego rwa shampiyona y’u Rwanda.

    APR FC yatwaye shampiyona inshuro 2 yikurikiranya idatsinzwe umukino n’umwe

    Mashami Vincent abona shampiyona y’u Rwanda ari iyo gushyirwaho akabazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-abona-shampiyona-y-u-rwanda-itwarwa-n-ikipe-1-inshuro-2-idatsinzwe-ikwiye-gushyirwaho-akabazo

  • US: Umugabo yababariwe nyuma y'imyaka 26 afunzwe arengana #rwanda #RwOT

    Kuva yatabwa muri yombi mu 1994, Dontae Sharpe yari yarakomeje kurwana urugamba rwo kugaragaza ko ari umwere. Yari yabaye arekuwe mu kwezi kwa munani mu 2019.

    Ku wa gatanu yabwiye abanyamakuru ati: “Izina ry'umuryango wanjye ryejejwe.

    “Ni umutwaro uvuye ku ntugu [ibitugu] zanjye no ku ntugu z'umuryango wanjye”.

    Kubabarirwa kwe gukurikiye inkuru mbarankuru ya BBC yagaragaje ubucamanza bubera (bubogamye) bwabaye mu rubanza rwe.

    Iyo nkuru kuri Bwana Sharpe yagaragaje ukuntu bishobora gufata imyaka kugira ngo umuntu ababarirwe byuzuye, na nyuma yuko asonewe igihano akanatsindira kurekurwa.

    Mu itangazo rivuga kuri izo mbabazi, Guverineri Roy Cooper wa leta ya North Carolina yavuze ko yagenzuranye ubushishozi iyo dosiye, kandi ko abahamijwe ibyaha barengana nka Bwana Sharpe “bakwiye ko uko kurenganywa kwemerwa mu buryo busesuye kandi ku mugaragaro”.

    Hamwe n'uko kubabarirwa bisesuye, Bwana Sharpe azashobora gutanga ubusabe kuri leta ko imuha impozamarira.

    Bwana Sharpe yongeyeho ati: “Ubwisanzure bwanjye ntabwo buruzura igihe cyose hakiri abantu bari muri gereza barengana, abahamijwe ibyaha barengana, n'abantu bategereje kubabarirwa”.

    “Narahabaye kandi nzi ko hari abantu b'inzirakarengane ndetse nzi ko urwego rwacu rwamunzwe na ruswa kandi rucyeneye guhindurwa”.

    Bwana Sharpe akorana n'ikigo Forward Justice, aho aharanira ko habaho amavugurura mu rwego rw'ubucamanza mpanabyaha muri North Carolina.

    Yahamijwe ubwicanyi bwo mu cyiciro cya mbere ku kirego ku iyicwa ry'umuzungu George Radcliffe. Hashize amezi urubanza rubaye, uwabibonye w'umwangavu watanze ubuhamya ku ruhande rwa leta yisubiyeho akuraho ubuhamya bwe.

    Ariko ni ho hahandi byafashe imyaka irenga 20 kugira ngo Bwana Sharpe asonerwe kandi afungurwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/us-umugabo-yababariwe-nyuma-y-imyaka-26-afunzwe-arengana

  • Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo 'Ibitambo’ agaruka ku mpuhwe n’ubwiza bw’Imana #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo 'Ibitambo’ yo kuramya no guhimbaza Imana aho aba agaruka k’ubuntu bw’Imana ko impuhwe zayo zitagereranywa kandi ko nta we isubiza inyuma.

    Uyu musore w’imyaka 32 ni indirimbo yafatanyije na Martin ndetse na Anet Marava, mu minota 6 yose baba bavuga uburyo uko abantu bababwiye Imana atari ko bayisanze.

    Ngo benshi baba bavuga ko ari Imana itakwakira abantu b’abanyabyaha badatanze ibitambo, ariko siko bimeze ndetse muri yo basanze Imana yihagije ari twe bantu batihagije.

    Ngo Imana ntabwo ari Imana y’inyabitambo kuko iyo biba ari Imana y’inyabitambo byari kugorana ko mwene muntu yegera ameza yayo.

    Iyi ndirimbo kandi isaba abantu kubaha Imana kuko ikwiye icyubahiro ikaba yaratsinze Satani. Ni indirimbo ya 3 asohoye nyuma ya 'Bya Bihe’ na 'Yesu Pirate.’

    Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Igitambo’

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/bishop-gafaranga-yasohoye-indirimbo-ibitambo-agaruka-ku-mpuhwe-n-ubwiza-bw-imana

  • WHO yahembye Umunyarwanda wagize uruhare mu kurwanya itabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gihembo Mukantabana yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, akaba yakimuhaye mu izina ry’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

    Buri mwaka, WHO ihemba abantu cyangwa imiryango (organizations) muri buri Karere mu Turere dutandatu, ikabahembera ibyo baba barakoze mu rwego rwo kurwanya itabi.

    Utwo Turere harimo Akarere ka Afurika, Amerika, Mediterane y’Uburasirazuba, Akarere k’Uu Burayi, Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya (South-East Asia region), ndetse n’Akarere ka Pacifique y’Iburengerazuba.

    Mukantabana ari muri batandatu (6) bahembwe mu Karere ka Afurika muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

    Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Mukantabana yavuze ko ashimishijwe n’icyo gihembo ahawe, ndetse yiyemeza ko agiye gukomeza ibikorwa bigamije kurwanya itabi, akorana n’abandi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse no guteza imbere abagore.

    Mukantabana ayoboye Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Poor Women Development Network ‘ ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    Mukantabana yakoze ubuvugizi bugamije kugira ngo ibiciro by’itabi bizamurwe, bityo bice intege abarigura, babonereho no kurireka.

    Yatanze amahugurwa ku bantu bagera kuri 300, harimo abagore bakiri bato, abakobwa n’abahungu, abahugura ku bijyanye no kurwanya itabi hagamijwe kugera ku mahoro arambye, gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira indwara ndetse n’ubukene mu miryango.

    Dr Ngamije yashimye ibikorwa bya Mukantabana mu kurwanya itabi, avuga ko ari urugero rwiza.

    Yagize ati “Turashima uruhare rwawe n’umuryango wawe mwagize mu kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya itabi, cyane cyane mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu miryango ituye mu bice by’icyaro”.

    Buri mwaka, ngo abantu bagera kuri Miliyoni zirindwi hirya no hino ku Isi bapfa bishwe n’itabi, kandi uyu mubare uzazamuka ugere kuri Miliyoni umunani niba nta gikozwe nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije.

    Yagize ati “80% by’izo mpfu z’abazira n’itabi zibera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse harimo n’u Rwanda, kandi twese tuzi ko itabi riri mu bintu bitanu biri ku isonga mu gutera indwara zitandura (Non-Communicable Diseases)”.

    Muri izo ndwara harimo, iz’umutima nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, guhagarara k’umutima bitunguranye, indwara z’ubuhumekero nka ‘bronchitis’ na Kanseri y’ibihaha, kanseri zifata mu kanwa ndetse na Kanseri zifata mu nzira y’igogora.

    Dr Brian Chirombo, uhagarariye WHO mu Rwanda, yashimye ibikorwa bya Mukantabana bigamije kurwanya itabi.

    Yagize ati “Kunywa itabi bikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera indwara n’imfu, guhagarika ikoreshwa ry’itabi, ni bumwe mu buryo bwiza bwo gukumira indwara zitandura”.

    Ku Isi, abantu babarirwa muri Miliyari 1.3 ni bo bakoresha itabi, abagera 10.2 % b’abagabo na 2.2 b’abagore, ngo ni bo bakoreshaga itabi umunsi ku wundi mu 2019.

    U Rwanda rwasinyanye na WHO amasezerano ajyanye no kurwanya itabi mu 2004, rutangira kuyashyira mu bikorwa
    mu 2006.

    Mu minsi ya vuba aha, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Minisiteri kugaragaza uburyo buhamye yashyizeho bwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’itabi mu bana bafite munsi y’imyaka 18.

    source : https://ift.tt/3oqTXWv

  • Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ubushake bwa Leta y'u Rwanda, bwo guha buri Munyarwanda amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye mu guteza imbere Igihugu, kabone n'iyo yaba yaragaragaje ko hari ibyo atabona kimwe n'Ubuyobozi buriho.

    Iyi politiki idaheza, niyo yatumye Philippe Mpayimana, wigeze guhangana na Perezida Kagame mu matora yo muw'2017 nk'umukandida wigenga, ahabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu, aho yashinzwe ibikorwa by'ubukangurambaga. Ni umwanya ukomeye kuko ubumwe bw'Abanyarwanda bwahutajwe bikabije, bikaba bisaba imbaraga nyinshi rero mu kubuzahura.

    Philippe Mpayimana anavuga ko yashinze ishyaka rya'opozisiyo' ryitwa 'Ishyaka Riharanira Iterambere ry'Abanyarwanda-PPR', n'ubwo kugeza ubu ritaremerwa gukora ku mugaragaro. Kuba yahawe umwanya w'ubuyobozi ngo agire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda rero, abasesengura imiyoborere y'u Rwanda, babibonyemo politiki nziza idaheza, ikomeje kubera umusingi ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ubwo Philippe yatsindwaga mu matora y'Umukuru w'Igihugu(ntiyashoboye kubona nibura1%) ndetse n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ntiyagaragaje kwivumbura no gusebya Igihugu cye nk'uko ba Faustin Twagiramungu babigenje, baboneza iy'ubuhungiro, aho birirwa babeshya isi yose ko bibwe amajwi, kandi nabo ubwabo barijamamaje bazi neza ko bazatsindwa, kuko Abanyarwanda batababonamo ubushobozi bwo kubayobora.

    Philippe Mpayimana n'ubwo yari atuye mu Bubiligi, ntiyateye u Rwanda umugongo, kuko yakomeje kurusura, ndetse akanatanga ibitekerezo bigamije kunga Abanyarwanda.

    Mu nyandiko ze nyinshi yashyize ahagaragara ndetse no mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye, Philippe Mpayimana yakomeje kunenga abagambiriye gushora Abanyarwanda mu ntambara, akavuga ko politiki imena amaraso ari iya giswa, kuko ikorwa n'abarumbiwe n'ibitekerezo. Yavuze kenshi ko abiyita 'abatavuga rumwe n'ubutegetsi', bagaragaza inda nini no kutagira umurongo uhamye, yamagana yivuye inyuma abashora urubyiruko rw'u Rwanda mu buyobe.

    Yakanguriye Abanyarwanda, baba abari imbere mu Gihugu, baba n'abari hanze yacyo, kurwanya ikibatandukanya, ahubwo buri wese agashyira imbere ishema n' iterambere ry'u Rwanda. Ibi bitekerezo bya Mpayimana byatumye ibigarasha, abajenosideri n'abambari babo bamwanga urunuka, kuko mu myumvire yabo ya kigome, bumva nta cyiza gikwiye kuvugwa ku Rwanda.

    Nta gihe kinini Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda imaze ishyizweho. Birumvikana rero ko ikeneye umusanzu wa buri wese kugirango igere ku nshingano zitoroshye yahawe. Kuba rero umuntu nka Philippe Mpayimana wakomeje kugaragaza impungenge ku bibangamiye imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda, yashinzwe ibikorwa by'ubukangurambaga, biratanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza, kuko noneho abonye aho azatangira ibitekerezo yajyaga avuga atari mu buyobozi.

    Philippe Mpayimana ashyizwe muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu mu gihe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuzamuka.

    Azadufashe rero kureba uko abagizi ba nabi batakomeza kwihisha inyuma y'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakayobya rubanda, ahubwo uzagegerageza gusubiza inyuma intambwe yatewe mu bumwe n'ubwiyunge, amategeko azamukanire urumukwiye.

    The post Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/politiki-idaheza-u-rwanda-rwiyemeje-ni-umusingi-ukomeye-wubumwe-bwabanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=politiki-idaheza-u-rwanda-rwiyemeje-ni-umusingi-ukomeye-wubumwe-bwabanyarwanda

  • Mu mukino w’intoranywa, Bull Dogg na Social biyongereye ku cyamamare Rema mu bazataramira abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bull Dogg na Social nibo bahanzi nyarwanda bamaze gutangazwa na FERWABA ko bazaririmbana n’umuhanzi w’icyamamare Rema ukomoka muri Nigeria mu gitaramo kizaba ku munsi w’umukino w’intaronywa za shampiyona muri Basketball mu Rwanda 'All Star Game’.

    Tariki ya 20 Ugushyingo 2021 hazaba umukino w’intoranywa muri Shampiyoa ya Basketball iheruka kwegukanwa na REG (All Star Game).

    Ubusanzwe hatoranywa abakinnyi bagashyirwa mu makipe abiri ubundi bagahatana. Mu minsi iri imbere nibwo hazamenyekana abakinnyi bazaba bari muri aya makipe.

    Si uyu mukino gusa kuko hazaba n’ibindi bikorwa, nk’umukino wa 3 kuri 3 (3×3 Challenge), Slum Dunk, gutsinda amanota 3 (3 points contestants).

    Hazaba kandi n’igitaramo cya Visit Rwanda All Star Game cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema mu muziki.

    Ntabwo azaririmba wenyine kuko abahanzi nyarwanda 2, nibo bamaze kwemezwa ko nabo bazaririmba muri iki gitaramo, ni Social Mula na Bull Dogg.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 ahasanzwe, ibihumbi 10 muri VIP n’ibihumbi 20 muri VVIP. Ku muntu uzagura amatike mbere itike ya VIP na VVIP azishyura ½ cy’igiciro cyashyizweho.

    Ubwo waherukaga kuba, Team Nijimbere Guibert yatsinze Team Mugabe Aristide amanota 89-83.

    Umuhanzi Rema ni we uzaba ari umuhanzi mukuru

    Bull Dogg azaririmba muri All Star Game Concert

    Social Mula na we azaba ahari

    Ibiciro by’amatike uko bihagaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-w-intoranywa-bull-dogg-na-social-biyongereye-ku-cyamamare-rema-mu-bazataramira-abanyarwanda