Blog

  • Rutura, Yago, Lucky na Antoinette Batunguranye mu mikino idasanzwe- AMAFOTO #rwanda #RwOT


    Imikino itandukanye ishobora gufasha abana kugira imikurire myiza

    Ni ibikorwa bitegurwa na Kina Rwanda aho Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa 'Learning through Play' mu rurimi rw'icyongereza.

    Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

    Bimwe mu byamamare byatunguranye mu mikino idasanzwe cyane cyane imenyerewe nk'imwe mu mikino ikinwa n'abana bakiri bato nko gukina 'Biye' gukora imitako cyangwa kubaka ikintu runaka ukoresheje impapuro ndetse nibindi.

    Mu byamamare by'Amazina akomeye mu Rwanda nka Arthur uzwi cyane nka Rutura, Yago uzwi cyane kuri YouTube, Luckman Nzeyimana Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio wa RBA, Niyongira Antoinette wa Kiss Fm n'abandi batandukanye batunguranye bigaragaza mu mikino itamenyereweho abantu bakuru.

    Lucky yigaragaje mugushushanya

    Umunyamakuru Bibio wa RBA

    Antoinette Niyongira wa Kiss fm

    Rutura ari gukina biye

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Kina Rwanda yashyize hanze yongeye guhamya ko kuba uri umubyeyi ugakina n'umwana wawe bigira ingaruka nziza cyane ku mikurire myiza ye.

    Iryo tangazo riragira riti” Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa y'ibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa 'Learning through Play' mu rurimi rw'icyongereza.

    Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

    Binyuze mu makuru y'ingenzi ndetse n'imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho.

    Kandi yari anagamije guha abanyamakuru urugero rw'inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw'umwana babo ndetse bigafasha n'ababyeyi bo hirya no hino mu gihugu ndetse n'abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

    'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw'abana, kandi mu gukorana n'itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.' (Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda)



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rutura-yago-lucky-na-antoinette-batunguranye-mu-mikino-idasanzwe-amafoto

  • Reba amashusho ubwo umuhanzi Sintex mukuru wa Arthur Nkusi yasomaga amakuru kuri Televiziyo Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe buri wagatanu Televiziyo yu Rwanda itumira icyamamare mu makuru yayo y'icyongereza maze bakamuganiriza kurugendo rwe rwa muzika. Kuruyu wa gatanu, bakaba batumiye umuhanzi Sintex wamenyekanye kundirimbo zitandukanye nka twifunze, karitsiye, situation n'izindi…

    Muraya makuru kandi umuhanzi Sintex akaba yanahawe umwanya asoma inkuru imwe muzari zateguwe.

    Reba amashusho uko bari byifashe.

    Source : https://yegob.rw/reba-amashusho-ubwo-umuhanzi-sintex-mukuru-wa-arthur-nkusi-yasomaga-amakuru-kuri-televiziyo-rwanda/

  • Umugore usa nka Davido akomeje guca ibintu(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore usa neza nk'umuhanzi Davido wo muri Nigeria akomeje gutuma abantu bibabaza niba yaba ari impaga ya Davido yabuze mu myaka yatambutse.

    Iyi ifoto y'uyu mugore ikomeje gukwirakizwa ku mbuga nkoranyambaga buri umwe icyo ahita avuga ni ukwibaza ati 'ese yaba ari impanga ya Davido yari yarabuze mu myaka ya cyera'. Impamvu nuko barasa neza, itandukaniro ni uko umwe ari umugore undi akaba umugabo kuko iyo aba yari umugabo, benshi bari kugira ngo ni umuntu umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-usa-nka-davido-akomeje-guca-ibintuifoto/

  • Ibyabaye ku musore wari ugiye guhisha umurambo w'umukunzi we yari yishe si iby' i Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 31 muri Afurika y'Epfo bivugwa ko yateye icyuma umukunzi we kugeza apfuye,yahitanwe na we n'impanuka y'imodoka yari atwaye agiye guhisha umurambo we.

    Ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, umuvugizi wa polisi, Brigadier Selvy Mohlala, yatangaje ko uwafashije uyu musore guhisha iki cyaha ameze nabi nyuma y'impanuka yabereye ku muhanda wa R23 i Standerton, Mpumalanga.

    Brig Mohlala yavuze ko ubwo abapolisi bageraga aho impanuka yabereye, basanze abantu batatu bapfuye undi yarokotse.

    Ku wa gatatu, Mohlala yagize ati:'Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy'ubwicanyi nyuma y'uko abantu batatu (3) bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba ku muhanda wa R23 hafi ya Standerton mu gihe umuntu wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Standerton'.

    Mbere twatekerezaga ko iyi ari impanuka isanzwe, ariko nyuma y'iperereza ryakozwe n'itsinda ry'ababishinzwe, ibimenyetso byagaragaje ibindi kuko hari abakundanye bari bakoreye ibirori mu nzu imwe yo muri ako gace hanyuma abakundana 2 baza gutongana maze umusore w'imyaka 31 atera icyuma umukobwa w'imyaka 33 bakundanaga.

    Abandi bari basohokanye bamufashije gushyira umurambo mu modoka ya nyakwigendera bagamije kujya kuwuhisha.

    Ubwo bari batwaye imodoka ku muhanda R23, bagonganye n'ikamyo maze umugore wafashije mu gupakira nyakwigendera arakomereka, umusore arapfa.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-wari-ugiye-guhisha-umurambo-wumukunzi-we-yari-yishe-si-iby-i-rwanda/

  • Ibyo Koffi Olomide yijeje abanyarwanda birarenze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi koffi olomide ukunzwe n'abatari bake kubera indirimbo nziza ndetse n'imibyinire idasanzwe yateguje abanyarwanda kubataramira mu mpera z'umwaka .

    Biteganyijwe ko igitaramo koffi olomide azakora kibaza kuri tariki 3 zukwa cumi n'abiri ni gitiramo byitezwe ko kizaba kiryoheye amaso .

    Abinyujije kuri social media ziwe yimeje Amakuru yo kuza mu Rwanda gutaramira abakunzi ba muzika ya congo cyane abakunda koffi olomide.

    Koffi Olomide yameje amakuru yo gutaramira mu Rwanda#samedidetente #entertainment #Rwanda #RDC pic.twitter.com/EFCmlK85Qm

    — RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) November 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/ibyo-koffi-olomide-yijeje-abanyarwanda-birarenze-video/

  • Top 10 y'abakinnyi b'umupira w'amaguru bahembwa neza kurusha abandi mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize abanyamakuru b'ikiganiro urukiko rw'ubujurire kinyura kuri Radio Fine Fm baricaye bakora urutonde rw'abakinnyi bahembwa agatubutse muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Reba video y'abo bakinnyi:

    Tukaba rero twabakusanyireje Top 10 y'urwo rutonde rwashyizwe ahagaraga na Fine Fm Radio.

    1. Jacques Tuyisenge

    Uyu ni rutahizamu ndetse akanaba capiteni w'ikipe ya APR Fc, akaba ahembwa ibihumbi 4 by'amadolari y'amerika (4000$), nukuvugako buri kwezi ahabwa arenga miliyoni enye z'amanyarwanda.

        2.Emmanuel Okwi

    Uyu ni umugande w'imyaka 28 y'amavuko akaba yaraciye mu makipe akomeye cyane muri Africa nka za Etoile du Sahel, Young Africans ndetse na Simba, akaba uyu mwaka ari gukinira ikipe ya Kiyovu Sport aho azajya ahembwa ibihumbi 3 magana atanu by'amadolari y'amarika (3500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni zerenze eshatu n'igice z'amanyarwanda.

    1. Lamine Moro

    Lamine Moro akaba ari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, ku myaka ye 27 y'amavuko akaba yarakinnye mu makipe atandukanye ku mugabane w'uburayi nka Us Orleans yo mu cyiciro cya gatatu mu bufaransa, kuri ubu uyu musore rero akaba ari myugariro wa As Kigali aho azajya ahabwa ibihumbi 2 magana atanu by'amadolari (2500$) buri kwezi, birumvikana ubwo ni hejuru ya miliyoni ebyiri n'igice z'amanyarwanda buri kwezi.

    1. Muzamiru Mutyaba

    Uyu musore w'umugande w'imyaka 28 y'amavuko akaba nawe yarasesekaye mu ikipe ya Kiyovu uyu mwaka, akaba azajya ahembwa agera ku gihumbi na Magana atanu y'amadolari (1500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni n'igice by'amanyarwanda ku kwezi.

    1. Djabel Manishimwe

    Uyu ni umusore w'umunyarwanda ukinira ikipe ya APR Fc, ku myaka ye 23 y'amavuko akaba yarashyize umukono ku masezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyatanu cy'amadolari (1500$) buri kwezi, ubwo nawe ni hejuru ya miliyoni n'igice by'amanyarwanda buri kwezi.

    1. Fitina Ombolenga

    Uyu nawe ni umunyarwanda ukina ari myugariro mu ikipe ya APR Fc,  ku myaka ye 25 y'amavuko, Fitina akaba ahembwa icyatanu cy'amadolari(1500$).

    1. Yousefu

    Uyu ni umwarabu ukinira ikipe ya Rayon Sport akaba yaraje avuye muri Raja Cassablanca, yasinye muri Rayon sport umwaka umwe aho azajya ahembwa nawe icyatanu cy'amadolari (1500$) buri kwezi.

    1. Ayoubu

    Uyu nawe ni umwarabu watijwe mu ikipe ya Rayon Sport avuye muri Raja Cassablanca, akaba yarasinye kumara umwaka umwe muri Rayon Sport ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    1. Pinok Vuvu

    Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko akaba akomoka muri Congo, akaba yarasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    10.Amisi Bizimana

    Uyu ni umusore w'imyaka 22 y'amavuko ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, akaba akomoka mu gihugu cy'u Burundi, nawe rero akaba yarasinye kujya ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    Source : https://yegob.rw/top-10-yabakinnyi-bumupira-wamaguru-bahembwa-neza-kurusha-abandi-mu-rwanda/

  • Urukundo ni Rwogere! Imitoma iraca ibintu hagati ya The Ben na Miss Pamella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho The Ben na Miss Pamella bashyize ibyurukundo rwabo kumugaragaro, ndetse The Ben akamwambika impeta amusaba kumubera umugore, ntago bakihishira kuko baba babwirana amagambo y'urukundo umunsi kuwundi kumbuga nkoranyambaga.

    Ku munsi wejo, Umuhanzi The Ben yashyize ifoto ye nshyashya kuri Instagram maze umukunzi we ayishyira kuri Instagram story yandikaho amagambo amubwirako asa neza ati 'Damnn My Fiance, So fine' nyuma yaho The Ben nawe amusubiza ko amukunda ibihe byose ati 'Love you Forever'

    The Ben na Miss Pamella babwirana amagambo y'urukundo

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-rwogere-imitoma-iraca-ibintu-hagati-ya-the-ben-na-miss-pamella/

  • Miss Ingabire Grace agiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2021 #rwanda #RwOT

    Abategura Miss World bashyize kuri shene ya YouTube amashusho yafatiwe mu Rwanda agaragaza Miss Ingabire Grace yerekana ibyiza byitatse u Rwanda n'ubukungu buri mu muco w'u Rwanda

    Yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Muri aya mashusho, Miss Ingabire avuga ko atewe ishema no kuba azahagararira u Rwanda muri Miss World 2021.

    Uyu mukobwa avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umubyinnyi n'inyota yo kugira uruhare mu iterambere rihanzwe amaso ry'u Rwanda. Avuga ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wa 'Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

    Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw'umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama. Akavuga ko kwitabira Miss Rwanda zari inzozi ze, kandi ko ari ikiraro azarotoreraho inzozi ze.

    Muri Gicurasi 2019, nibwo Miss Ingabire Grace yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).


    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Ni ku nshuro ya 70 Miss World igiye kuba, kuri iyi nshuro izabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico kuva ku wa 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.

    U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice byose by'irushanwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-agiye-guhagararira-u-rwanda-muri-miss-world-2021

  • Abajyanama ku rwego rw’akarere barasabwa gufata umwanya bakumva abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2021, ubwo yari yifatanyije n’abo mu Karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere, mu bagore bagomba guhagararira 30% by’abagore.

    Ngo abajyanama n’abantu bagomba kugira inama komite nyobozi y’akarere, ndetse bakaba n’abantu bagomba gutekereza ku bikorwa by’iterambere birebire by’akarere ku buryo bibasaba kumenya icyo akarere gakeneye, amahirwe akarimo, ibishoboka kuba byazabyazwamo imishinga itezimbere uturere, bakabiganiraho ubundi bakabishira muri za gahunda z’iterambere, ndetse bibaka aribyo bizanitabazwamo igihe cyo gutegura ingengo y’imari, na za gahunda z’ibikorwa za buri mwaka.

    Kuko abajyanama ari bo batora ingengo y’imari, bakaba aribo batora gahunda y’ibikorwa by’akarere, ni na bo bafasha akarere mu gufata ibyemezo bikuru bikuru, bijyana icyerekezo cy’akarere aho bifuza, ari na ho Minisitiri Gatabazi ahera abasaba gufata umwanya bakumva abaturage.

    Ati “Impamvu dufata abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba bikorwa mu turere twabo, barangiza bakabizana mu Nama Njyanama”.

    Ikindi kandi ngo abajyanama bagomba gusubira mu baturage, bakababwira ibyemezo byafashwe na njyanama, kuko bishyirwa mu bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi biba bigira ingaruka nziza ku baturage, nk’uko Minisitiri Gatababazi abisobanura.

    Ati “Rero abaturage iyo batabisobanuriwe, hari igihe usanga umuyobozi w’akarere, ajya gusobanura, rimwe na rimwe ntibyumvikane, kandi abajyanama baremeje ibyemezo kandi baraturutse mu baturage, turashaka abajyanama basubira mu baturage, begera abaturage, bazahabwa ubushobozi bubafasha kujya mu baturage. Ibyo bituma bajya batanga ibitekerezo bishingiye ku bibazo by’abaturage, ku byifuzo by’abaturage, aho kuza mu nama uturutse i Kigali, warangiza ugasubira i Kigali, ntubone umwanya wo gusubira muri ba baturage bagutoye”.

    Kuba kandi abajyanama barimo gutorwa muri kino gihe ari bacyeya ugereranyije n’abatorwaga mu gihe cya tambutse kuko ubu ari 17, bizeweho kuba bazaba bafite ubuhanga bunyuranye, bujyanye n’ibishoboka kuba byateza imbere abaturage, yaba mu bukungu, ubutabera, imibereho myiza, mu buhinzi, mu bikorwa remezo, n’ibindi byose abaturage bakeneye kuko aribo bazihutisha gahunda z’iterambere umukuru w’igihugu yemereye abaturage muri manda y’imyaka irindwi irimo gushirwa mu bikorwa.

    Hari na za gahunda uturere twateguye z’imyaka itanu zitwa GDS, n’ingamba z’iterambere z’uturere z’imyaka itanu zikaba zimaze imyaka ibiri zirimo gushyirwa mu bikorwa, harifuzwa ko abajyanama bakongera bakazireba bakareba ko zirimo gushyirwa mu bikorwa neza, niba nta byasigaye inyuma cyangwa ibyibagiranywe ndetse bakareba n’ibyashirwamo uyu munsi kugira ngo uturere turusheho kwihuta mu iterambere.

    30% by’abajyanama b’abagore batowe, n’ukuvuga abajyanama batanu muri buri karere, bikaba biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repabulika y’u Rwanda, ko mu nzego zose umugore agomba guhagararirwa ku kigero cya 30%.


    source : https://ift.tt/3DiEiPe

  • Imbamutima za Mpayimana wishimira umwanya yaheshejwe na Politiki ye yo kudahangana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 51, ni umwe mu bafite urugendo rutangaje muri Politiki y’u Rwanda. Nta myaka ine irashira igihugu cyose kimumenye dore ko yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu agatsindwa, mu 2018 nabwo akiyamamariza kuba Umudepite na bwo agatsindwa.

    Ntiyacitse intege yakomeje gukora, asubira mu Bufaransa i Paris aho yakoraga akazi k’ubwarimu agafatanya no gukora mu nganda zo muri uwo mujyi kugira ngo abone ubuzima.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mpayimana yavuze ko yanejejwe no kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika kandi ko yiteguye gukora neza imirimo yasabwe. Kugira ngo amenye ko ahawe umwanya, yavuze ko yabibwiwe n’abantu hashize iminota mike itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri risohotse.

    Guhabwa umwanya nk’uyu kuri we ngo ni amahirwe yo gukorera abanyarwanda muri rusange nk’uko yari yarabyifuje inshuro ebyiri yiyamamazaga ariko ntatsinde.

    Ati “ Kugereranya ibihe byo mu 2017 n’uyu munsi ni ukubyumva mu buryo bw’ubushake bwo gukorera igihugu. Navuga ko byuzuzanya, icyari kindi ku mutima kuva nkiri muto ni ugukorera igihugu n’abanyarwanda, umuntu agira uko yigenza, uko yikorera, ibyo yifuza kugeraho. Kubona abaturage batekanye nibyo nifuje kuva kera, ndumva ari inzira yo kubigeraho.”

    Mpayimana yagizwe impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu. Ni minisiteri nshya kuko yagiyeho muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yavuze ko ubu icya mbere cyihutirwa mu nshingano ze ari ukumva neza umurongo wa minisiteri ku buryo abakozi bose bakorana baba bawumva kimwe.

    Ati “U Rwanda aho ruvuye n’aho rugana, ntihabuze ibibazo. Ibibazo turi kuvamo ntabwo twakwiyicarira gusa hatabaye ingamba, amahugurwa, gahunda zo gushimangira ubumwe. Ibyo ntabwo ari leta yonyine bireba n’abaturage bagomba kubigiramo uruhare. Ni aho nsabwa gutanga umusanzu kugira ngo abaturage, abana babyiruka n’abandi bumve kimwe ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Yasubitse gahunda yo gushinga umutwe we wa politiki

    Mu 2018, Mpayimana yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progrès du Peuple Rwandais: PPR).

    Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Icy’ingenzi ni ugufatanya n’abandi banyarwanda, twerekana izindi nzira z’iterambere rirambye kuko iterambere rishobora kubaho ariko rikaba ryagira n’inzitizi zo gusubira inyuma. Ni yo mpamvu tuba tugomba kuzana ibindi bisubizo kugira ngo ridasubira inyuma.”

    Mpayimana yasobanuye ko yahagaritse ibi bikorwa bye byo gushinga ishyaka aho asobanura ko ari “iby’ahahise”.

    Ati “Ibyo ni ibya kera, hari impamvu zatumye mbisubika. Natangiye politiki nk’umuntu wigenga ngera aho nsesengura amashyaka. Hari uburyo tugomba kumva amashyaka, ntabereho gucamo abantu ibice ni yo mpamvu nabaye mbisubitse.”

    Politiki ye yatandukanye n’iya benshi

    Kuva mu 2017, Mpayimana yakoze politiki itandukanye n’iy’abandi bavaga mu mahanga bashaka imyanya imbere mu gihugu. Yakundaga gucyaha ku mbuga nkoranyambaga abanenga u Rwanda, akanarenzaho mu biganiro bye akanenga abandi banyapolitiki bashaka gucamo ibice abaturage.

    Urugero nko mu 2018 yandikiye Abadepite bo mu Buholandi bijujutiye icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gusinyana amasezerano na Arsenal FC yo kujya yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

    Icyo gihe bavugaga ko amafaranga y’inkunga u Buholandi buha u Rwanda, na rwo rurenga rukakoresha mu gusinyana n’amakipe. Nka Depite Joel Voordewind yagize ati “Birambabaje kuba igihugu duha ubufasha bukomeye cyabaye umuterankunga wa miliyoni 30 z’amayero ku mipira y’ikipe ikomeye mu Bwongereza”.

    Mu kubasubiza, Mpayimana yanditse ibaruwa maze agira ati “Ntimwicuze ku nkunga muha u Rwanda ahubwo izongerwe ubutaha niba bishoboka. Ndabasaba na none kudashaka guhindura urutonde rw’ibyo Guverinoma ziba zabonye ko bikenewe kurusha ibindi mu bihugu mutangamo imfashanyo ahubwo muhindure icyerekezo cy’inkunga mutanga muri Afurika.”

    Mpayimana yavuze ko ari agasuzuguro kuba igihugu cyarabonye ko ubukungu bwacyo bushingiye ku bukerarugendo, cyashaka uko gikomeza kubuteza imbere bikababaza bamwe.

    Ati “Ni amahitamo y’u Rwanda ndetse mu gihe hari ushatse kubitunga urutoki abyinubira, ni ukuvogera ubusugire barwo.”

    Mu Ukwakira 2019, bwo yanenze Ingabire Victoire amusaba gusesa ishyaka rye kuko ibitekerezo rigenderaho byatsinzwe.

    Mu butumwa bwe burebure yagize ati “Abafitanye isano n’izo ngabo zari iza Habyarimana baje kurema umutwe wa gisirikare witwa FDLR, naho abatsimbaraye ku bisisigisigi by’iyo leta n’ibitekerezo byayo biremamo umutwe bise uwa politiki ariwo FDU Inkingi, bashyira imbere madame Ingabire Victoire Umuhoza. Imikorere ya byombi ni ugukomeza ‘urugamba’ nk’uko babyivugira; iyi ikaba ari yo mpamvu ubutegetsi buriho iki gihe mu Rwanda bwimye uburenganzira iryo shyaka.”

    Yakomeje ati “Niyo mpamvu nsaba Abanyarwanda bakomeje gutsimbarara ku ikoreshambaraga n’ukutava ku izima ko bamanika amaboko, bakemera ko batsinzwe, ikiri FDLR na FDU Inkingi bigaseswa nk’uko Ex-FAR na MRND byasheshwe. Icyitwa kurwanisha irengerabwoko-hutu kigasimbuzwa n’inyungu rusange.”

    Uyu munsi, Mpayimana asobanura ko we yiyemeje politiki yo kudahangana ahubwo igamije gushakira ineza igihugu. Ubwo yatsindwaga mu matora aheruka, ntabwo yigeze aba nk’abandi ngo yiyunge ku barwanya ubutegetsi.

    Ati “ Nakomeje gukunda u Rwanda no kurukorera. Hari uburyo bwinshi bwo gukorera igihugu, igihe cyose umuntu ari muri uwo murongo biba bigaragara, ni yo mpamvu nkeka ko n’abayobozi b’igihugu twakomeje kurebana tudahanganye, bati ni iki uriya muntu yamarira abandi. Nkaba nshimye ko babibonye.”

    Ashimangira ko politiki ye yo kudahangana yamuciriye inzira imuganisha muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, kuko ngo “abantu ntibashobora gukorana badafite ikintu bumva kimwe”.

    Ati “Iyo abantu bumva intumbero kimwe barakorana, ntabwo abantu barwanyana, bahangana, bashobora kwicarana ngo barakorana. Iyo umuntu akurwanya nawe uramurwanya ariko iyo mutabona ibintu kimwe ahubwo mufite intumbero imwe muricara mugakorana. Ndumva ari cyo cyabiteye.”

    Mpayimana usibye kuba umunyapolitiki, ni umwanditsi w’ibitabo. Yakoze kandi itangazamakuru kuko ku wa 1 Ukwakira 1990 yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, icyo gihe cyitwaga ORINFOR.

    Mpayimana yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere

    source : https://ift.tt/3CcYjW6