Blog

  • Abana 6 biciwe barimo kuvoma amazi mu gitero cya Israel i Gaza, imibiri yabo yajugunywe ku karubanda #rwanda #RwOT

    Abana bari kuvoma amazi baguye mu gitero cya Israel i Gaza, nk'uko inzego z'ubutabazi zibivuga

    Abantu 10 barimo abana batandatu bapfuye bazize igitero cy'indege cyagabwe na Israel mu gihe bari bategeranije ku murongo bategereje kuzuza utwuma tw'amazi mu gace ka Gaza hagati, ku cyumweru, nk'uko abashinzwe ubutabazi babitangaje.

    Imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya al-Awda biherereye i Nuseirat, aho hakiriwe n'abandi 16 bakomerekeye muri icyo gitero, barimo abana barindwi, nk'uko bivugwa n'umuganga wo kuri ibyo bitaro.

    Abatangabuhamya bavuze ko indege nto y'igisirikare cya Israel (drone) yarashe igisasu ku bantu bari ku murongo bafite amacupa n'udutebe tw'amazi hafi y'ikamyo y'amazi, mu mutima w'ikambi y'impunzi ya al-Nuseirat.

    Igisirikare cya Israel cyasabwe kugira icyo gitangaza kuri icyo gitero.

    Amashusho ataremezwa yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'igitero agaragaza abana bari bamaze gukomereka ndetse n'imirambo, harimo n'urusaku rw'abantu bari mu bwoba n'akababaro.

    Abaturage bahise bihutana inkomere mu buryo bwihuse bifashishije imodoka zabo bwite n'amagare akururwa n'indogobe.

    Iki gitero cyabaye mu gihe ibitero by'indege za gisirikare za Israel byari byiyongereye hirya no hino mu Ntara ya Gaza.

    Umuvugizi w'Ikigo gishinzwe ubutabazi cya Gaza (Civil Defense Agency) yavuze ko abandi Banya-Palestine 19 biciwe mu bitero bitatu bitandukanye byagabwe ku nyubako z'amacumbi i Gaza hagati n'i Gaza City, ku cyumweru.

    Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare i Gaza nyuma y'igitero cyagabwe na Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1,200 abandi 251 bagafatwa bugwate.

    Guhera icyo gihe, abantu nibura 57,882 bamaze kwicirwa i Gaza, nk'uko Minisiteri y'Ubuzima iyobowe na Hamas ibitangaza.

    Abaturage hafi ya bose bo muri Gaza bamaze kwimurwa inshuro nyinshi.

    Birabarwa ko hejuru ya 90% by'inzu zaho zasenyutse cyangwa zangiritse bikomeye. Serivisi z'ubuzima, amazi, isuku n'isukura zose zarahagaritse imirimo, kandi hari ubuke bukabije bw'ibiribwa, lisansi, imiti n'aho guhungira.

    Icyumweru gishize, ku nshuro ya mbere mu minsi 130, litiro 75,000 za lisansi zemerewe kwinjira muri Gaza — 'gusa ni nke cyane ugereranyije n'ibikenewe buri munsi n'imirimo y'ubutabazi bw'abasivile', nk'uko Loni (ONU) yabitangaje.

    Imiryango icyenda y'Umuryango w'Abibumbye yaburiye ku wa gatandatu ko ibura rya lisansi i Gaza rigeze ku rwego 'rubabaje kandi ruteye impungenge', ndetse iramutse ibuze burundu byahagarika imikorere y'amavuriro, serivisi z'amazi, imiyoboro y'isukura n'amatoza y'imikate.

    'Ibitaro byinshi byamaze kuzima umuriro, ibice byita ku babyeyi, impinja n'abarwayi barembye birananirwa gukora, n'imbangukiragutabara ntizigishobora kugenda', nk'uko Loni yabisobanuye.

    Source : https://kasukumedia.com/abana-6-biciwe-barimo-kuvoma-amazi-mu-gitero-cya-israel-i-gaza-imibiri-yabo-yajugunywe-ku-karubanda/

  • Lilian Mbabazi yavuze ko TikTok yahinduye umuziki w'ubu, indirimbo z'ubu ntizirenza umunota #rwanda #RwOT

    Uko TikTok Ihindura Imyumvire ku Ndirimbo n'Uburyo Zikurikiranwa — Lilian Mbabazi

    Umuhanzikazi Lilian Mbabazi yemeza ko ikoranabuhanga ryahinduye cyane uburyo injyana y'umuziki itegurwa, aho imbuga nkoranyambaga nka TikTok zisigaye ari zo zigena uko abantu bumva umuziki.

    Mu kiganiro Nothing Serious Podcast (Episode 25), Lilian yavuze ko abantu benshi muri iki gihe bafite ubushake buke bwo kwihanganira kumva indirimbo ndende, bityo abahanzi basabwa gufata umutima w'umuntu mu masegonda make ya mbere — naho ubundi ntibayitegereza.

    Yagize ati:
    'Ikoranabuhanga ni ryo risigaye rigena byinshi mu muziki kuko benshi mu bawukurikirana bafite ubushake buke bwo gutinda ku ndirimbo. Iyo utabafashe mu masegonda ya mbere, nta kundi.'

    Lilian yanagarutse ku mpinduka zabaye ku burebure bw'indirimbo, aho yatanze urugero rw'indirimbo za kera zashoboraga kumara iminota irenga itandatu, mu gihe iz'ubu zimara umunota cyangwa munsi yaho. Ibi ngo bigira ingaruka no ku ireme ry'umuziki.

    Yagize ati:
    'Ugereranyije n'indirimbo za kera zari ndende kandi zuzuye, ubu hari impinduka nini cyane ku ireme ry'indirimbo tugenda dukora.'

    Yatanze urugero rw'abahanzi bo muri Uganda bari kuvugwa cyane — Dexta Rapper n'umubyeyi we — avuga ko abantu benshi batamenya n'izina ry'indirimbo yabo, ariko ikomeje kwiganje ku mbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga.

    'Indirimbo nyinshi zikundwa kubera TikTok, nyamara sinazumva ndi mu rugo. Dufate urugero rwa Dexta Rapper n'ise, abantu benshi ntibazi n'uko indirimbo yabo yitwa.'

    Lilian yakomeje avuga ko abahanzi benshi batangira umwuga bitewe n'inyota yo kuwukora, cyangwa barumvishe undi muntu wabashishikaje. Ariko ngo ikibazo kiriho ni uko abantu benshi basigaye bigana abandi aho gutinyuka gukora ibintu bitandukanye.

    Yagize ati:
    'Abahanzi benshi binjira mu muziki kubera ko bawukunze cyangwa bashishikajwe n'uwo bawukora, ariko ubu twabaye nk'abitandukiriye. Buri wese ashaka gukora kimwe n'undi, nta wifuza gukora ibintu bihariye.'

    Yasoje avuga ko TikTok ari imwe mu mpinduka zikomeye mu ruganda rw'umuziki. Ubu indirimbo zitarenza umunota ni zo zibona umwanya, mu gihe izo hambere nka Kandongokamu cyangwa Lingala zamaraga iminota icumi.

    'Indirimbo nka Kandongokamu na Lingala zari zimaze kumenyerwa kuba ndende — zamaraga iminota 10. Byaje kuba 6, nyuma biba 3, ubu turimo kurira munsi y'umunota. TikTok yarahinduye ibintu cyane.'

    Impinduka zituruka ku ikoranabuhanga, cyane cyane TikTok, zigaragaza uburyo imyumvire y'abakurikira umuziki yahindutse, bigatuma n'abahanzi bahindura uko bategura ibihangano byabo.

    Source : https://kasukumedia.com/lilian-mbabazi-yavuze-ko-tiktok-yahinduye-umuziki-wubu-indirimbo-zubu-ntizirenza-umunota/

  • Ba Ofisiye 45 bo mu nzego z'umutekano basoje amahugurwa – #rwanda #RwOT

    Abitabiriye aya mahugurwa bize amasomo atandukanye bakora n'urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya 12 agenerwa ba Ofisiye bato yerekeranye n'ubuyobozi, yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, barimo abo muri Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) n'abo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza washimiye abasoje amasomo ku muhate bagaragaje, abasaba kuzihatira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no gukora ibirenze ibyo bakoraga.

    Ati 'Imyitwarire n'ubumenyi mwungukiye muri aya mahugurwa mumazemo iminsi, bizabagirira akamaro cyane mu nzego mwaturutsemo n'ibigo musanzwe mukorera kuruta uko mwari musanzwe mubikora.'

    Yakomeje avuga ko 'Aya mahugurwa ni intambwe ikomeye muteye ibaganisha ku iterambere ry'umwuga wanyu. Turi mu Isi yugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke bigenda byiyongera umunsi ku wundi; kugira ngo twirinde ibyo bibazo ni uko inzego z'umutekano zikwiye kugira abayobozi bafite ubushishozi mu by'umutekano, bazi gutegura no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye bafatanya n'abaturage.'

    DIGP Ujeneza yibukije abasoje amahugurwa ko ubuyobozi budashingiye gusa ku byubahiro, ahubwo bushingiye ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, cyane cyane ko muri iki gihe Isi ikeneye abashinzwe umutekano mu ngeri zose bakoresha ubumenyi n'ubuhanga mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo bahangane n'ibyo bibazo ihura na byo.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), ACP Augustin Ntaganira, yashimiye abasoje amahugurwa ku kinyabupfura, ubwitange n'ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga, agaragaza ko hari icyizere cy'uko ibyo bize bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano kinyamwuga.

    Ba Ofisiye 45 bo mu nzego z'umutekano basoje amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-ofisiye-45-bo-mu-nzego-z-umutekano-basoje-amahugurwa

  • Rutsobe uyobora 'One Nation Radio' yiyemeje gutangiza mu Rwanda ikigo cy'ubujyanama mu by'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga yagarutseho nyuma yo kubona Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Walden University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nsengiyumva yasoje amasomo ye ya Master's mu bijyanye n'Ubuzima Rusange (Public Health).

    Asanzwe afite ubumenyi mu mitekerereze y'iby'ubuzima mu muryango, ubushakashatsi no guhanga ibishya mu buvuzi.

    Nyuma yo gusoza amasomo, Nsengiyumva yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe.

    Ati 'Uyu munsi nageze ku rwego rurenze gusoza amasomo, ni intangiriro zo kuba intumwa y'icyiza. Kubona Impamyabumenyi mu bijyanye n'Ubuzima Rusange birenze inyungu zanjye ahubwo ni umusaruro w'umuhate wo kurinda ubuzima, ubusugire n'ahazaza ha sosiyete.''

    Yavuze ko uru rugendo rwashobotse kubera kugira intego no kwizera ko ubumenyi bugomba gukoreshwa kugira ngo bushyigikire imibereho y'ikiremwamuntu.

    Ati 'Ubu urugendo ni bwo rutangiye.''

    Nsengiyumva yavuze ko afite gahunda yo gutanga umusanzu we mu buvuzi binyuze mu gushinga ikigo cy'ubujyanama muri uru rwego.

    Yashimangiye ko amasomo yize yamuhaye ubushobozi bwo kuyobora impinduka zitanga umusaruro mu buvuzi mu gihugu cye.

    Ati 'U Rwanda rurimo kwiyubaka nk'ahantu hakwiriye kwakira abarusura bashaka serivisi z'ubuvuzi, bitewe n'ibikorwaremezo nk'amavuriro agezweho, umutekano ndetse n'ubushobozi rumaze kubaka. Ni yo mpamvu mfite intego yo gukomeza gusaba Abanyarwanda n'abanyamahanga kugana u Rwanda kugira ngo babone ubuvuzi buboneye.''

    Ikigo Nsengiyumva atekereza kuzashinga mu Rwanda avuga ko kizashingira ku nkingi z'ingenzi zirimo gusangira ubumenyi, guhuza inzobere mpuzamahanga n'abakozi b'igihugu mu gutanga amahugurwa yo kuzamura ubushobozi, kubaka icyizere no gushyiraho imikorere ishingiye ku bimenyetso byizewe.

    Yavuze ko yizeye ko binyuze mu mahugurwa n'ubufatanye hazabaho gukorana n'amavuriro mu kongerera abakozi ubumenyi, kunoza imikorere no kuzamura serivisi z'ubuvuzi.

    Nsengiyumva yifuza ko binyuze muri iki cyerekezo, azatanga umusanzu we mu gufasha u Rwanda gukomeza kumenyekana no kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi.

    Yavuze ko ibikorwa bye nibitangira azakorana n'inzego z'ubukerarugendo, abafasha abakiliya n'itangazamakuru mu kugaragaza ubushobozi buri mu buvuzi no gushyigikira politiki ibwerekeye mu Rwanda.

    Nsengiyumva yavuze ko azanahuza imbaraga n'abo mu rugaga rw'abaganga binyuze mu mikoranire n'amavuriro arimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibyitiriwe Umwami Faisal n'Ibitaro bya Butaro, bigendanye n'ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

    U Rwanda ruri mu rugendo rwo guteza imbere ubuvuzi ku buryo ruzaba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi ndetse abarwayi benshi basigaye bavurirwa mu gihugu indwara zikomeye zatuma bajya hanze.

    U Rwanda rufite imashini zirimo X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT Scan, Endoscopic Ultrasound', Multix Impact E, Ultrasound na Somatop go. Top.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo mu Ugushyingo 2024 igaragaza ko buri mwaka hari abanyamahanga basaga 5000 bagera mu gihugu, bashaka serivisi z'ubuvuzi kuko babwizeye. Abageze mu Rwanda bashaka serivisi z'ubuvuzi mu gihembwe cya kabiri cya 2024 bari 4004, barimo 3907 bo mu Karere.

    Walden University yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bayo basoje amasomo

    Rutsobe uyobora 'One Nation Radio' yiyemeje gutangiza mu Rwanda ikigo cy'ubujyanama mu by'ubuzima

    Rutsobe ni umwe mu basoje amasomo muri Walden University

    Byari ibyishimo kuri uyu mugabo n’abagize umuryango we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsobe-uyobora-one-nation-radio-yiyemeje-gutangiza-mu-rwanda-ikigo-cy

  • Byinshi kuri 'Rope Course', urugendo rwo ku mugozi udasanzwe rwatangijwe muri Nyungwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye mu 2023, iyi Pariki yandikishwa mu Murage w'Isi wa UNESCO. Uretse inyamaswa, iyi Pariki igira ubwoko bw'ibimera by'indabo burenga 1000, ikagira ubwoko burenga 240 bw'ibiti binini ndetse n'ubwoko bw'inyoni burenga 320, harimo izidapfa kuboneka ahandi hantu ku Isi.

    Mu rwego rwo gufasha abasura iyi Pariki kwisanisha no gusobanukirwa inyamaswa ziyirimo n'uburyo zibayeho, ubuyobozi bwayo bwashyizeho ubundi buryo bushya bw'ubukerarugendo buzwi nka 'Gisakura Rope Course.'
    Aha Gisakura ni hamwe mu hakirirwa ba mukerarugendo basura iyi Pariki, aho barenze ibihumbi 26 by'abayisuye mu mwaka ushize. Rope course bwo ni uburyo bwo gusura ahantu, bukunze kubera mu kirere, muri metero kenshi ziba ziri hagati y'ebyiri na 15 uvuye ku butaka.

    Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, ubu buryo bugizwe n'urugendo rwa metero 280 zirimo uduce 21. Utu duce tuba ari ukugenda ariko wigana za nyamaswa ziba muri iyi pariki.

    Nk'ubu harimo aho umukerarugendo agenda yigana ahari uko igitangangurirwa kigenda, ubundi akigana ingunge, ipusi z'ishyamba n'ibindi.

    Uru rugendo ariko ntabwo ruba rworoshye kuko rukorerwa ku migozi. Kurugenda bisaba gushirika ubwoba kuko aho umukerarugendo agenda hataba hashimangiye kandi ari mu kirere, ibituma umukerarugendo ashobora kugira ubwoba.

    Gusa kuri Nduwe David uri mu bayobora ba mukerarugendo, amara abantu impungenge kuko “umugozi aba yambaye uba umufashe neza, ntabwo ashobora kumanuka mu kirere ngo yiture hasi.”

    Abakerarugendo bifuza kugenda kuri Gisakura Rope Course, baherekezwa n'abayobora ba mukerarugendo babagenda imbere. Aba ni bo babereka agace k'urugendo bagiye gukora ndetse bakagasobanura neza. Urugero, niba mugiye kugendera mu kirere, uyu muyobozi asobanura impamvu y'ako gace k'urugendo n'icyo gasobanuye.

    Muri make, uru ni urugendo rugamije kwigisha mbere na mbere, ariko bigakorwa mu buryo butanga ibyishimo kuko buri wese ukoze uru rugendo adashobora kurusoza uko yarutangiye, cyane ko rurimo byinshi bimugora, uko abishobora bigatuma agira akanyamuneza.

    Mbere yo gutangira urugendo, abayobora ba mukerarugendo babanza kwambika umukerarugendo imikandara, bamwe bita igisarubeti, yabugenewe. Iki ni igikoresho gishobora umukerarugendo kugenda ameze neza kuko aba asa nk'ucicayemo.

    Kiba gifite umugozi, ugenda ufashe ku mugozi munini uri ahakorerwa uru rugendo muri rusange. Ibi bikoresho bikoranye ubuhanga kandi ni bishya cyane, ku buryo bidashoboka ko umuntu yagwa hasi, kabone nubwo yananirwa urugendo cyangwa akanyerera.

    Nduwe ati “Iki gisarubeti ni igikoresho cyabugenewe ugenda wicayeho. Ugifataho ukagenda umeze neza kandi kirakomeye kuko cyarabugenewe. Ukagira ibihe byiza uri mu ishyamba.”

    Mu mwaka ushize, iyi Pariki yasuwe n'abakerarugendo barenga ibihumbi 26. aho biyongereyeho 20% ugereranyije n'abari bayisuye mu 2023. Binjirije iyi Pariki arenga miliyoni 2$.

    Ibi bikomeje kwerekana uburyo u Rwanda ruri kubyaza umusaruro amahirwe ashingiye ku kubungabunga umutungo rufite nka Pariki, cyane cyane ajyanye n'ubukerarugendo.
    Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 647$, izamuka rya 4,3% ugereranyije n'uko byari bimeze mu mwaka wari wabanje.

    Mu 2005, aya mafaranga yari miliyoni 7$ gusa. Mu 2030, intego ni uko ayo mafaranga azaba amaze kugera kuri miliyari 1$, nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RBD, Jean-Guy Afrika.

    Abayobora ba mukerarugendo babanza gusobanura imiterere y’urugendo no gusubiza ibibazo by’amatsiko by’abakerarugendo

    Imyambaro yabugenewe iba iteguye, umukerarugendo wese akayihabwa

    Abayobora ba mukerarugendo bambika buri wese ibyabugenewe mbere yo gutangira urugendo

    Ni ingenzi cyane kwambara neza uyu mwambaro kuko ari wo urinda umukerarugendo ku buryo atagira ikibazo ari mu rugendo

    Uyu mugozi uba ukomeye ku buryo umukerarugendo adashobora kugwa

    Umugozi wambikwa uba ufashe hejuru

    Agace gatangira urugendo kagaragaza amajanja ya chimpanzee

    Agace ka mbere kagizwe n’urugendo rwo kugendera ku mugozi

    Ni urugendo ruba rutoroshye, rusaba gukurikiza amabwiriza atangwa n’umuyobora ba mukerarugendo

    Umukerarugendo aba afite umugozi umufashe ku buryo adashobora kugwa hasi

    Uyobora ba mukerarugendo aba ari imbere, agakomeza gutanga amabwiriza y’uburyo bwiza bwo gukora agace k’urugendo

    Biba ari ibyishimo kurangiza buri gace k’urugendo, aho uyoboye ba mukerarugendo aba abategereje

    Mbere ya buri gace k’urugendo, uyoboye ba mukerarugendo atanga amabwiriza y’ibyo kwitabo mu kandi gace ‘urugendo. Aha yari arimo gusobanura uburyo bwo kwicara ku mukandara mbere yo gukora urugendo rwo kugenda ku mugozi

    Uyoboye ba mukerarugendo abanza kwerekana uburyo uru rugendo rukorwa

    Ba mukerarugendo bakurikira umuyobozi wabo, bakagenda bakurikije amabwiriza yatanze

    Uru rugendo rugamije gufasha abakerarugendo kugenda bareba ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

    Aho abakerarugendo bururukira bavuye ku mugozi

    Ukurikiye ba mukerarugendo ni we wakira abandi bakiri inyuma ye

    Hakurikiraho agace k’urugendo rukorerwa ku mapine, uyoboye ba mukerarugendo akagenda yerekana uburyo rukorwa

    Kugenda ku mapine bisaba gufata imigozi igukikije kugira ngo utadandabirana cyane

    Aya mapine aba afashwe n’imigozi ku buryo yinyeganyeza, bigasaba kwitwara neza, ugenda wirinda gutera intambwe ndende

    Hari agace ko kugendera ku mugozi, ufashe umugozi w’umukandara uba wambaye

    Izi mbaho ntabwo ziba zihagaze ahantu hamwe, bisaba kugenda neza wakomeje umugozi

    Ni agace katoroshye

    Kurangiza urugendo rwose bitera akanyamuneza ku bakerarugendo n’ababayobora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ugenda-nk-inkende-n-impundu-umwihariko-wa-rope-course-iri-muri-pariki-ya

  • Egide Fox n'umugore we bibarutse imfura – #rwanda #RwOT

    Egide Fox yahamirije IGIHE ko we n'umugore we bibarutse umwana w'umuhungu. Ati 'Twibarutse umwana mwiza w'umuhungu.'

    Egide Fox yari yasabye anakwa Clelia Keza mu birori byabereye mu Intare Arena i Rusororo ku wa 28 Gashyantare 2025. Gusezerana mu mategeko byabaye muri Mutarama 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Egide Fox yasezeranye n'uyu mugore babyaranye nyuma y'imyaka irenga ine atandukanye na Miss Aurore Kayibanda bari barasezeranye kubana akaramata ariko iby'urukundo rwabo bikaza gushyirwaho akadomo mu 2021.

    Nyuma yo gutandukana na Egide Fox, Miss Aurore Kayibanda yaje gushyingirana na Gatera Jacques wamwambitse impeta mu 2023, basezerana imbere y'amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Egide Fox asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n'amashusho. Yavukiye mu Rwanda, ahiga n'amashuri yisumbuye ariko aza kuhava afite imyaka 14 ajya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mbabazi Egide wamamaye nka Egide Fox yasabye Keza Clelia mu ntangiriro z’uyu mwana

    Egide Fox yagaragaje amafoto ashimangira ko bibarutse umwana w’umuhungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/egide-fox-n-umugore-we-bibarutse-imfura

  • Mu myaka itatu hatahuwe ibyaha birenga 200 bijyanye no kwangiza ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ni uturere twa Rulindo, Gakenke , Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

    Mu 2022 utwo turere twose twagaragayemo ibyaha byo kwangiza ibidukikije 86 bigeze mu 2023 biba 65 naho mu wa 2024 biba 75.

    Uturere twa Kamonyi na Rulindo ni two dufite imibare iri hejuru kuko muri ibyo byaha 226 twihariyemo ibigera ku 117.

    Ibyaha byibasira ibidukije birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, gutema ibiti mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ibindi.

    Ni ibyaha biyobowe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ni na yo mpamvu RIB rwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bijyanye no kwangiriza ibidukikije muri utwo turere.

    Ni ubukangurambaga bwahereye mu Karere ka Gicumbi mu mirenge ya Miyove Ruvune, Kageyo, Byumba, Rutare ku va ku itariki 7-11 Nyakanga 2025.

    Muri ubwo bukangurambaga RIB itafanyaje n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gaze, RMB n'inzego z'ibanze.

    Begera abaturage bagasobanurirwa ingaruka ziterwa no gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri butemewe n'uburyo ubwemewe babukoramo.

    Ubwo bukangurambaga buzakomereza no tundi turere dutandatu tugaragaramo ibyaha byinshi bijyanye n'ubucukuzi butemewe n'amategeko ari two Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga, Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

    RMB igaragaza ko utwo turere ari two tuza ku isonga mu gukorerwamo ubucukuzi butemewe n'amategeko.

    Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko abaturage bafite imyumvire ikiri hasi ku bucukuzi ari yo mpamvu bishora mu byaha bijyanye na bwo.

    Ati 'Abaturage twasanze ubumenyi bafite bukiri hasi kuko uretse gucukura amabuye y'agaciro ibijyanye na kariyeri nk'ibumba n'umucanga usanga babikora uko bishakiye.'

    Yakomeje ati 'Usanga umuturage niba azi ko mu isambu ye harimo ibumba, umucanga cyangwa n'ayo mabuye y'agaciro afite uburenganzira bwo kubicukura uko yiboneye kandi si ko amategeko abitegenya. Amategeko agena ko ibiri mu nda y'ubutaka ari ibya Leta rero kubikuramo bisaba uruhushya.'

    Ntirenganya yasabye abaturage gukurikiza ibyo amategeko ateganya kuko ibihano kuri ibyo byaha biremereye cyane.

    Bagirijabo Jean d'Amour ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RMB yihanangirije ba rwiyemezamirimo bakora mu bucukuzi, bamara gucukura ntibasibe ibirombe bacukuragamo bigateza ibindi bibazo.

    Yavuze ko bagiye guhagurukirwa kuko kuba barahawe impushya bitavuze ko igihe gucukura birangiye inshingano zabo ziba zirangiye.

    Abaturage b’i Gicumbi basobanuriwe ibibi byo gukora ibucukuzi uko biboneye

    Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko abaturage bafite imyumvire ikiri hasi ku bucukuzi ari yo mpamvu bishora mu byaha bijyanye na bwo

    Abaturage batunguwe no gusanga bakoraga bimwe mu byaha bijyanye n’ubucukuzi batabizi

    Ab’i Gicumbi basobanuriwe uburyo bagomba kubungabunga ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itatu-hatahuwe-ibyaha-birenga-200-bijyanye-no-kwangiza-ibidukikije

  • Rutsiro: Batandatu bafunzwe bakekwaho gushinga amarerero ya baringa – #rwanda #RwOT

    Bajyaga bahimba intonde z'abantu bafite amarerero atabaho, abo bantu bakajya bagenerwa amafaranga nk'abafite amarerero mu ngo zabo.

    Bikekwa ko abo bantu bahimbye na za konti zikajya zoherezwaho amafaranga yitiriwe ko ari ay'abantu bafite amarerero, bagaca inyuma bakayitwarira. Bikekwa ko babikoze mu bihe bitandukanye.

    Mu bakekwa harimo na uwari usanzwe ari umuyobozi ukurikirana imikorere y'ingo mbonezamikurire. Bikekwa ko yakoraga intonde z'abafite amarerero akongeramo n'abarimo umubyeyi we, na we akajya ahembwa kandi nta rerero agira.

    Umukozi ushinzwe ubuzima na we akekwaho kuba yarafatanyije yaragize uruhare mu gukora urutonde rw'abantu batabaho, bagashyiraho nimero za konti zikajya zoherezwaho amafaranga bakayatwara.

    Bose batawe muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2025, bafatiwe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango.

    Mu bindi byakozwe harimo nk'abaturage bigeze kugira amarerero ariko bakaza guhagarikwa. Abo na bo bakomeje guhabwa amafaranga yo gukomeza kurera abo bana kandi nta serivisi bagitanga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko abo bose uko ari batandatu bafunzwe, bakurikiranweho ibyaha bitatu.

    Ati 'Bariya baturage bose uko ari batandatu barafunzwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite no gukoresha impapuro mbimbano.'

    Ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha umuntu ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Uwakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite atanga n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Ni mu gihe kunyereza umutungo bicibwa ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo wanyerejwe.

    Itegeko rihana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko itarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Dr. Murangira yibukije abantu bose bafite gucunga umutungo wa Leta mu nshingano cyangwa abafite aho bahuriye na wo, ko bakwiye kuzirikana ko gukora ibinyuranyije n'icyo amategeko ategenya bihanwa.

    Bene abo bibukijwe kandi ko ibyaha byo kunyereza umutungo cyangwa gukoresha umutungo wa Leta nabi ari ibyaha biri mu cyiciro cy'ibya ruswa, ndetse ko bidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera bazajya bakurikiranwa.

    Yavuze kandi ko RIB itazihanganira abo ari bo bose bafata ibigenewe abaturage bakabiha abo mu miryango yabo.

    Ati 'Abaturage barasabwa kudakoresha amarangamutima ngo bashyire imiryango yabo mu byo bakora, ntabwo bikwiye kumva ko ibigenewe abana bo mu irerero bihabwa abo bitagenewe. Ibi bikwiye gucika.'

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe hagikomeje iperereza hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-batandatu-bafunzwe-bakekwaho-gukoresha-inyandiko-mpimbano-z-amarerero

  • Nyaruguru: Asaga miliyari 20 Frw yatashye mu mifuka y'abahinzi b'icyayi n'ikawa – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, ikawa n'icyayi bibarirwa mu bihingwa ngengabukungu byinjiza amadevize. Ab'i Nyaruguru ni abahamya babyo kuko ifaranga ryabagezeho kandi bakaba bagikomeje umurego bongera umusaruro.

    Umuhinzi w'icyayi wo mu Murenge wa Ruramba wo muri Koperative COTENYA, Ngarukiye Déo, avuga ko yatangiye ubuhinzi bw'icyayi ahereye ku buso bwa Are eshanu ahembwa ibihumbi 5 Frw, nyuma aza kuba umuhinzi w'icyayi wabigize umwuga, aho afite hegitari umunani, akinjiza miliyoni 1 Frw ku kwezi.

    Avuga ko ubu yiteje imbere muri byinshi abikesha icyayi.

    Nkomejwenayo Eliezer umaze imyaka 15 ahinga ikawa, ubu afite ibiti 2000 byayo. Yabwiye IGIHE ko ikawa imaze kumuteza imbere, aho nyuma yo kubaka inzu atuyemo, yongeyeho kubaka n'indi y'imiryango ine y'ubucuruzi akodesha ku isantere bakamuha amafaranga ndetse ikawa ikaba yaranamufashije kwishyurira abana be batatu amashuri.

    Ati “Ku gihembwe, ninjiza hagati y'ibihumbi 900 Frw na milyoni 1 Frw, akamfasha mu iterambere, tubona ikawa ari zahabu yacu rwose. Ubu kuva ikawa yagera ku 1000 Frw ku kilo, buri muturage wese arifuza nibura kuba yatera nk'ibiti 300.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko umusaruro w'ikawa n'icyayi muri uyu mwaka wa 2024/25 wahaye abahinzi asaga miliyari 21 Frw aho bamaze kugira inganda enye z'icyayi n'urwa gatanu bategereje.

    Ati “Dushyize imbaraga mu buhinzi bw'icyayi na kawa, kuko tuzi neza ko bizamura ubukungu bw'abaturage. Imibare twabonye igaragaza ko agera kuri miliyari 21 Frw yakwirakwiye mu baturage avuye mu musaruro babonye, kandi ubwo bivuze iterambere n'ubushobozi mu baturage.”

    Meya Dr. Murwanashyaka akomeza avuga ko akarere gafite gahunda yo gukomeza kongera ubuso buhingwaho icyayi, aho nibura buri mwaka bazajya bongeraho hegitari zibarirwa hagati ya 600 na 800 ku mwaka ndetse bakanegereza ingemwe abahinzi bashaka guhinga kawa kugira ngo bakomeze kongera ubuso.

    Ati “Tugira amahirwe hano i Nyaruguru, ahahingwa kawa si ho hahingwa icyayi, bityo bigatuma nta kurwanira ubutaka ku bihingwa kubaho.”

    Yavuze ko icyayi kiganje mu gice cy'imisozi miremire nka Kivu, Nyabimata, Ruheru, Ruramba, Kibeho, Munini, Mata n'indi.

    Ni mu gihe ikawa yiganje mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Rusenge, Ngera na Ngoma.

    Imibare dukesha Umukozi ushinzwe Ibihingwa Ngengabukungu mu Karere ka Nyaruguru, Muhayimana Nelson, igaragaza ko mu Karere ka Nyaruguru habarurwa hegitari 9000 z'icyayi n'ibiti bisaga miliyoni eshanu bya ikawa.

    Habarurwa kandi abahinzi b'icyayi basaga 6000 bibumbiye muri za koperative, abandi basaga 3000 bahinga kawa bagemura mu nganda umunani ziyitunganya ndetse hakanaba abakozi basaga ibihumbi 12 bakora imirimo yo gusarura icyayi muri aka karere.

    Icyayi cy’i Nyaruguru cyakamiye ab’i Nyaruguru agera kuri miliyari 12 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twasoje vuba aha

    Igihingwa cya kawa cyinjije agera kuri miliyari 9 Frw mu karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2024-2025

    I Nyaruguru hakomeje gahunda yo kongera ubuso bw’icyayi, aho buri mwaka haterwa byibura hegitari 600 ziyongera ku zisanzwe

    Inganda z’cyayi zikomeje kuzamuka muri Nyaruguru, urwa vuba ruheruka kubakwa ni urwa Kibeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-asaga-miliyari-20-frw-yatashye-mu-mifuka-y-abahinzi-b-icyayi-n-ikawa

  • Karongi: Batanu bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana, bakazimanganya ibimenyetso – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko aba baturage bose bafunzwe kuva tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Munanira mu Mudugudu wa Gahigiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyaha bakurikiranweho byakozwe mu minsi itandukanye.

    Ati “Bariya bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso. [Hari] ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa ufite imyaka 15 mu gihe abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, aho yamusambanyije tariki ya 1 Nyakanga 2025, mu gihe abandi bo bakoze icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso tariki ya 2 Nyakanga 2025 ubwo bumvikanaga na Se w'umwana ko bamuha amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo basibanganye ibimenyetso akabyemera, nyuma bakarabya uwahohotewe.'

    RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwakora icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso.

    Inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera kuko gisigaye ari n'icyaha kidasaza.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yakozwe ikaba isigaje kohererezwa Ubushinjacyaha.

    Gusambanya umwana ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, aho igifungo kiva ku myaka 20 ariko ntikirenze imyaka 25.

    Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, icyaha giteganwa n'ingingo ya 245 y'Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Igifungo cyacyo kiva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batanu-bafunzwe-bakekwaho-gusambanya-umwana-bakazimanganya-ibimenyetso