Blog

  • Huye : Polisi yafashe abantu 7 barimo umugore benga inzoga zitemewe za Muriture #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage bo muri iriya mirenge batanze amakuru ko hari bagenzi babo bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture ndetse zikaba zigira ingaruka ku mutekano.

    SP Kanamugire yagize ati 'Tukimara kumenya ayo makuru twatangiye ibikorwa mu Tugari n’Imidugudu bari batubwiye muri iriya Mirenge.'

    Mu Karere ka Huye mu kagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Kamutima mu rugo rwa Sinayobye Callixte w’imyaka 36 hafatiwe litiro 240 za muriture, mu rugo rwa Mutegaraba Emertha w’imyaka 50 hafatiwe litiro 240 naho Nkunzimana Jean Bosco w’imyaka 39 yafatanywe litiro 120.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko igikorwa cyakomereje mu Kagari ka Rukira, Umudugudu wa Agacyamu.

    Mu rugo rwa Nsanzabaganwa Joseph w’imyaka 34 hafatiwe litiro 80 ariko we aracika, kwa Hategekimana Eric w’imyaka 30 hafatiwe litiro 120 nawe aracika na Claver yaracitse ariko iwe hafatirwa litiro 70.

    Ni mu gihe mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Gishihe, Umudugudu wa Karambi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi hakozwe igikorwa nanone cyo kurwanya inzoga zitemewe mu rugo rwa Uwimbabazi Jean Marie Vianney w’imyaka 32 hafatiwe litiro 70 ariko ahita acika.

    SP Kanamugire yavuze ko bariya bose bakoraga iriya nzoga ndetse bakanayicuruza, yongeye gukangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga zitemewe kubera ko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinywa ndeste no ku mutekano mu baturage.

    Yagize ati 'Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunakangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga kuko zikorwa mu bintu bitazwi bishobora kubagiraho ingaruka mu buzima. Ikindi kandi uwanyoye ziriya nzoga niwe usanga akora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa n’ibindi bitandukanye.'

    Ziriya nzoga zahise zimenwa hakurikiraho gushakisha abacitse kugira ngo bahanwe.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Polisi-yafashe-abantu-7-barimo-umugore-benga-inzoga-zitemewe-za-Muriture

  • Banki y’Abaturage yahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa muri Kaminuza y’Abadiventisiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu banyeshuri yakira igihembo cya BPR
    Umwe mu banyeshuri yakira igihembo cya BPR

    Muri ibyo birori, BPR yahembye abanyeshuri batanu (5) baturuka mu mashami atandukanye, buri wese akaba yarahembwe mudasobwa igendanwa.

    Uretse izo mudasobwa zigendanwa, BPR yanemereye buri munyeshuri muri abo batanu, kuza kwimenyereza umwuga muri iyo Banki mu gihe cy’amezi 12, kugira ngo babone ubumenyi buhagije bwo kujyana ku isoko ry’umurimo.

    Mu ijambo rye muri uwo muhango, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema Xavier yagize ati “Uburezi ni imwe mu nkingi z’icyerekezo cy’u Rwanda muri 2050, nka Banki tugira uruhare mu guteza imbere abanyamuryango bacu, binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza, gutera inkunga, aho dufasha abantu kubona uburezi bifuza no kuzamura abagore n’abakobwa. Kujya kuri Kaminuza tugahemba abanyeshuri batanu ba mbere uyu munsi, bigaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere uburezi mu Rwanda”.

    Shema yavuze kandi ko nka BPR bazakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi mu gihugu.

    Yagize ati “Mu izina ry’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage, ndabizeza ko tuzakomeza gutanga umusanzu wacu, dukorana n’abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta n’izigenga, tukagira uruhare mu burezi no mu bindi bikorwa bigira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no muri sosiyete Nyarwanda muri rusange”.

    source : https://ift.tt/3ouSjDn

  • Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza #rwanda #RwOT

    CV [Curriculum Vitae] nicyo kintu cya mbere utanga akazi yakira kivuye kuri wowe.

    Ni ingenzi cyane rero ko utuma akwitaho ahereye aho hambere yumvise ibyawe.

    Gusa hari n'abatanga akazi bibaza ibibazo by'ibanze ku bintu bikwiye kuba bigize Curriculum Vitae n'uko igomba kuba yubatse.

    Inzobere ebyiri mu by'umurimo zirasubiza ibibazo byacu.

    1. Inyandiko ya CV igomba kuba ifite iyihe ngano? Ese nakoresha ibara?

    Ubwoko bw'inyandiko za Arial, Calibri, Verdana, Tahoma, hamwe n'ingano ya 10 cyangwa 11 muri rusange nibyo byiza kwandikamo CV yawe.

    Yego ushobora gukorsha ibara, ariko ukarikoresha ritamurika cyane. Nubwo ibara riha CV yawe kuboneka nk'igezweho, ugomba kwitondera kurikoresha uko wiboneye no kwirinda ko rugaragara cyane.

    Ferdy Ed, umujyanama mu by'akazi kandi wanditse ibitabo bifashe mu majwi, birimo 'My job, My passion', ati: 'Nakugira inama yo guhitamo icyoroshye.'

    Uretse umukara, ushobora no gukoresha ibara ry'ikijuju cyijimye, ubururu bwijimye, icyatsi cyijimye bikoreshwa mu rwego rwemewe, nk'uko bivugwa na Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto.

    Sofia yongeraho ko hari imirimo nk'uwo kuba 'graphic designer' usaba urwego runaka rwo guhanga udushya.

    Ati: 'Aho rero ushobora gukoresha amabara aboneka muri CV yawe. Ariko ibyo ni umwihariko wa hano.'

    2. Nshobora gushyira ifoto kuri CV ?

    Ntabwo ari ngombwa cyane gushyira ifoto kuri CV, nk'uko Ferdy Ed abivuga.

    Ati: 'Ubwanjye simbitangamo inama, kuko ntekereza ko ikigomba gushishikaza umukoresha ari ukumenya niba wujuje ibyo akazi gasaba.'

    Naho se abashobora gusaba akazi mu bindi bice by'isi? Ibi ni uko Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto abivuga.

    Umugore uri kunywa icyayi areba kuri CV kuri mudasobwa

    Ati: 'Mu Bufaransa no mu bihugu bimwe bya Africa, ifoto ni irasabwa, kimwe n'amakuru agendanye nawe ubwawe, imyaka…Muri Amerika ya ruguru ho birabujijwe rwose.'

    3. Uhera kuki: Impamyabumenyi cyangwa inararibonye?

    Kuri Sofia Nassa, ni ngombwa buri gihe guhera ku mpamyabumenyi kugira ngo uhite wereka abatanga akazi ko wujuje icy'ibanze gisabwa.

    Ku ruhande rwe, Ferdy Ed, we atanga inama yo guhera ku nararibonye ufite (experience), cyereka 'ari umuntu udafite inararibonye cyangwa ukiri muto rwose'.

    Impamyabumenyi icyo gihe niyo washyira imbere mu kugaragaza ko ushoboye ibyo bashaka nawe ushaka gukoramo.

    4. Ni gute ngomba gukurikiranya ibintu?

    Kuri iyi ngingo izi nzobere ntaho zihuriza.

    Gukurikiranya inararibonye yawe uhereye ku bya vuba umanuka ku bya cyera nibyo bumenyerewe kandi bikoreshwa cyane, nk'uko Ferdy Ed abivuga.

    'Ariko bitewe n'intego zawe z'umwuga, niba urugero uri guhindura akazi ukora, uri kwimukira mu kazi, ni byiza gukora CV ishingiye ku kazi cyangwa ibikorwa wakoze.'

    5. Ni ngombwa kugira CV zitandukanye kuri buri kazi?

    Ferdy Ed ati: 'Ushobora kugira CV rusange mu nyandiko zawe igaragaza inararibonye yawe yose. Ariko igihe cyose ugiye kuyohereza usaba akazi, ugomba kuyisubira ikajyana n'igihe n'akazi usaba.'

    Ibyo bisobanuye ko ugomba kuba ufite ubwoko butandukanye bwa CV yawe.

    6. Paji imwe, paji ebyiri? Uburebure bukwiriye bwa CV ni ubuhe?

    Ni urupapuro rumwe!

    Sofia Nassa ati: 'Iyo umukandida abashije kwandika inararibonye ye ku rupapuro rumwe, sinshidikanya ko mu ibazwa imbona nkubone uwo mukandida abasha kwisobanura neza.'

    CV ni umukoro wo kuvuga muri macye, Ferdy nawe avuga ko inama nziza ari ukutarenza paji imwe wandika CV yawe.

    Ati: 'Ku bantu badafite inararibonye idasanzwe, ibyiza ni ukugira paji imwe. Gusa, hariho irengayobora ku myuga imwe n'imwe (ubushakashatsi, ubujyanama…) aho CV iri ku mpapuro eshatu ishobora kwihanganirwa.'

    7. CV yanjye igomba kuba ifite titre [Ijambo ry'umutwe]?

    Hano ibitekerezo biratandukanye.

    Ferdy Ed atekereza ko ari ingenzi cyane kwerekana uwo uri we kuri CV yawe ku ntangiriro, hejuru, uvuga na titre y'akazi kawe bitewe n'ako ushaka.

    Kuri Sofia Nassa, ntabwo ari ngombwa cyane kereka iyo ushaka gushyira ku myanya itandukanye.

    8. Igice cya 'hobbies/ loisirs' ni ngombwa?

    Kuri Sofia Nassa, icyo gice ni ngombwa cyane, kuko gituma utanga akazi amenya ibindi ushaka akazi akunda uretse ako kazi.

    Ibyo binamufasha kugira ibitekerezo ku bumuntu bwawe.

    Umugabo uri gukorera ku rupapuro na mudasobwa

    Ferdy Ed we arigengesera. Avuga ko icyo gice gishobora kuba ingenzi ku bantu bakiri bato. Ko bifasha gutanga ishusho y'uwo muntu, ibyo akunda, imikino akina.

    Ati: 'Gusa, sinabishyira kuri CV y'umuntu ufite inararibonye nini rwose, kuri urwo rwego, ikiba gikenewe cyane ni inararibonye n'ibyo uwo mukandida yakoze.'

    Gusa iruhande rw'inama ye, avuga ko niba ushaka gushyira icyo gice kuri CV yawe, ugomba kurasa ku ntego. Urugero:

    • Imikino njyarugamba: (Iyihe mikino njyarugamba : karate ? Taekwondo ?)
    • Gusoma : (Gusoma ubuhe bwoko bw'ibitabo?)
    • Umuziki : (Ubuhe bwoko bw'umuziki: Reggae ? gakondo?)

    9. Nshobora gushyiraho links z'imbuga nkoranyambaga zanjye?

    Cyane!

    Izi nzobere zikugira inama cyane ko ari byiza gushyiraho link yawe ya 'LinkedIn kuri CV yawe.

    Ferdy ati: 'Ni urubuga nyarwo ku bantu bose bafite imishinga ya kinyamwuga ku mutima wabo'.

    Sofia Nassa atwibutsa ko muri iki gihe, abakoresha benshi bareba izina ry'umukandida bagahita bajya kumushakira kuri LinkedIn.

    Inama ntoya y'ubwanditsi :

    • Kuri LinkedIn yawe igice cy'inararibonye n'icy'ibyo wize cyangwa wahuguwemo kigomba guhora kijyanye n'igihe urimo
    • Konti yawe komeza uyishyiraho ibyo wanditse, inkuru zikuvugaho cyangwa inkuru zivuga ku kazi kawe
    • Jya usoma ubutumwa bwawe muri LinkedIn kuko hari abashobora kuhagushakira

    10. Nta nararibonye na nke mfite mu kazi nshaka gusaba. Nakora iki?

    (Ibi kenshi biba ko banyeshuri, abakirangiza amashuri, cyangwa ku bantu bahinduye umwuga)

    Ntacyo uba utakaje. Tinyuka utange CV yawe ukurikije izi nama z'abahanga. Bizagusaba gusa gushinga agati ku bumenyi bwawe.

    Ferdy Ed avuga ko ari ingenzi cyane ko niba uri umunyeshuri cyangwa ukirangiza amashuri ari byiza kugaragaza imenyeramwuga 'stages/entrepreneurships' wakoze rihamya ubushobozi bwawe mu kazi uri gusaba.

    Inyongezo! Aya ni amakosa akomeye izi nzobere zabonye muri za CV

    Ferdy Ed :

    'Umukono (signature) ! Aseka, ati 'simbigarukaho! Ntabwo ugomba gusinye kuri CV yawe.'

    Sofia Nassa :

    Ati: 'Kuri njye, ni amakosa. Ni ukuri ko tutari abatagatifu. Hashobora kuba utuntu muri CV zacu, ariko iyo habayemo amakosa menshi ibyo byerekana ko umukandida atari umuntu uzi icyo ashaka.'

    Andi makosa yo kwirinda ni ukongera imenyerezamwuga wakoze kugira ngo ubyibushye CV yawe

    Src:BBC 

    The post Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/ibintu-10-byagufasha-gutegura-cv-yawe-neza/

  • Uganda : Ubuzima i Kampala bwahungabanye kubera ibisasu bibiri byahaturikiye #rwanda #RwOT

    Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga Nkoranyambaga, agaragaza ibyotsi by’umukara byinshi by’aho habereye iri turika harimo hafi y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Aya mashusho agaragaza abantu benshi bakangaranye biruka bahunga ahabereye ririya turika rikomeye nk’uko byemezwa n’abari aho ryabereye.

    Ibi bisasu bikekwa ko ari iby’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab, kimwe cyaturikiye mu mujyi rwagati mu gace gakunze gukorerwamo ubucuruzi, mu gihe ikindi cyaturikiye hafi y’Inteko ishinga Amategeko.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Iri turika Salim Uhuru yemeje ko ririya turika ryahitanye abantu babiri nubwo Polisi ya kiriya Gihugu ntacyo iratangaza ku byerekeye iri turika.

    Inzego z’umutekano zahise sihutira kugera ahabereye ririya turika, aho hagaragajwe amafoto y’izi nzego ziri gukora iperereza y’icyateye ririya turika zikoresheje imbwa zabihuguriwe.

    Mu kwezi gushize, muri Uganda habaye ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abantu babiri bivugwa ko ari iby’Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu.

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi muri uriya Murwa Mukuru, zikomeje gusaba abaturage kwitwararika bakaguma mu ngo ndetse n’abari mu biro bakagumamo kuko hakekwa ko hari ibindi bisasu biri mu bice binyuranye bishobora guturika.

    Amakuru aturuka muri Uganda kandi avuga ko imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ubu yabaye ihagaritswe kubera ririya turika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Uganda-Ubuzima-i-Kampala-bwahungabanye-kubera-ibisasu-bibiri-byahaturikiye

  • Ibyo wamenya ku midali n’ibimenyetso by’ishimwe bihabwa abasirikare b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo by’umusirikare bya mbere abigira iyo igihugu arinze cyangwa se abagituye babayeho batekanye nta muntu n’umwe ubahungabanyiriza umutekano.

    N’iyo bibaye ngombwa ko ajya ku rugamba, nta kimunyura nko kuba yanesha umwanzi, biri mu muco w’igisirikare ku buryo ari ishema ku muntu wese ukirimo cyane ko ibyo aba akoze bigirira akamaro benshi imyaka uruhumbirajana.

    Abanyarwanda bari mu bantu ba mbere bazi agaciro k’umusirikare. Benshi bararaga umutima uhagaze, bumva ko isaha n’isaha inka zabo n’intama biza kwibwa, ko umuntu runaka ari buze yatyaje umuhoro akabakata amajosi abaziza uko bavutse, ko nibaramuka bari mu muhanda baza guhura n’inkonkobotsi ikabamerera nabi.

    Inkuru mbarirano iratuba! Uyu munsi ndakwifuriza ko wazahura n’umusirikare mu masaha y’ijoro utashye bwije. Iyo bibaye ngombwa ko aguhagarika, akubwira mu kinyabupfura, akakubaza aho ujya yarangiza akakwifuriza urugendo rwiza.

    Uzibeshye wenda uyobe unyure mu Kiyovu mu masaha akuze, hari imihanda myinshi pe kandi yose ijya gusa. Hari iyo abantu bose bemerewe kunyuramo n’indi bibujijwe. Abamotari bageze i Kigali bwa mbere, bajya bahura n’iryo hurizo wenda akibeshya ntarebe neza icyapa akisanga yanyuze inzira itariyo.

    Abahungu “ba muzehe” barakuyobora bakakwereka inzira ukagenda rwose uzi aho uri bunyure mu gihe undi muntu ushobora no kumuyoboza ku manywa akakureba gusa akakureka.

    Ni byinshi byo kwishimirwa ku basirikare ariko nabo iyo bakoze neza barabishimirwa. Ishimwe rikomeye babona ni ukuzamurwa mu ntera no guhabwa imidali y’ishimwe.

    Ipeti rya nyuma mu Rwanda ni irya General, rifitwe n’abantu bane; munsi yaho naho hariho abandi bane bafite irya Lieutenant General.

    Hejuru y’amapeti, abasirikare bahabwa imidali ifite igisobanuro gitandukanye kandi ikajya mu bigwi bya buri wese.

    Ibyo wamenya ku midali itangwa ku basirikare mu Rwanda

    Hambere imidali yatangwaga ni itatu harimo Umudende. Wambarwaga mu ijosi ugahabwa umuntu wishe ababisha barindwi ku rugamba.

    Undi ni Impotore wahabwaga umusirikare wishe ababisha 14 cyangwa se wagize uruhare mu kwagura ubwami.

    Ni mu gihe umusirikare wishe ababisha 21 we yashimirwaga mu ruhame mu birori byitwaga “Gucana uruti”. Iyo ni yo yari imidali y’ishimwe yatangwaga ku basirikare.

    Ubu mu gisirikare cy’u Rwanda hari ubwoko 15 bw’imidali ihabwa abasirikare, ihera ku mudali w’icyubahiro mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF Order of Honour).

    Kugira ngo umusirikare ahabwe umudali, byemezwa n’Umugaba w’Ikirenga, abisabwe na Minisitiri ufite ingabo z’Igihugu mu nshingano ze. Icyo gihe umusirikare ubaye intangarugero mu kazi ahabwa imidali n’ibindi bimenyetso by’ishimwe bitangwa muri RDF.

    Ashobora kubihabwa akiri mu kazi, yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa yaritabye Imana.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo z’u Rwanda

    Ufite ishusho y’igi rihagaritse rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo “Rwanda Defence Forceˮ na “Defence Order of Honourˮ.

    Impeta y’imbere iriho ikirango cya RDF. Umudali ufashwe n’urufatiro rwa zahabu rurimo inkota hagati, iri ku mwenda w’ubururu n’umweru.

    Intare ishushanyije ku ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere igaragaza Ingabo zirwanira ku Butaka; kagoma irimo iguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, mu gihe urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije byombi mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Imbunda isobekeranye na misile bigaragaza ingufu z’igihugu, mu gihe inkota igaragaza ubwitange mu kukirinda.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo ni wo w’ikirenga utangwa mu Ngabo z’u Rwanda uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wakoreye igikorwa cy’indashyikirwa igihugu, byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

    Uruti: Umudali wo Kubohora Igihugu

    Uruti ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Igice cyawo cy’imbere kigizwe n’ikarita y’u Rwanda, ruri mu minyururu n’ibiganza biri kuyishwanyaguza.

    Handitseho amagambo “National Liberation Medalˮ n’inyenyeri eshatu hasi. Iminyururu ifashe ikarita y’u Rwanda igaragaza ibiganza by’igitugu no gukandamizwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Ibiganza bishwanyaguza iminyururu n’inyenyeri eshatu bihagarariye ukunga ubumwe kw’imbaraga zibohoza igihugu.

    Uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku itariki 4 Nyakanga 1994. Ushobora guhabwa umuntu utakiriho ukakirwa n’umwe mu bazungura be ku rwego rwa mbere.

    Umudali wo guhagarika Jenoside: Umurinzi

    Ni uruziga rw’ibara rya zahabu ukagira kandi n’ikarita y’u Rwanda ku ruhande rw’imbere. Mu ikarita harimo icumu, inanjoro, umuhoro n’ubuhiri burimo imisumari, zari zimwe mu “ntwaroˮ zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byashwanyagujwe kandi bivunwa na bote ya gisirikare igaragaza imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uhabwa umusirikare wari muri RPA kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 kandi wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umudali w’Ubutwari

    Ufite ishusho y’inyenyeri ifite imitwe itanu yo mu ibara rya zahabu. Ufite uruziga ku ruhande rw’imbere rurimo umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “FOR BRAVERYˮ. Umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije bigaragaza amateka y’imiterere y’intambara y’u Rwanda.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari buhebuje, cyangwa ubwitange buhebuje aho rukomeye byashoboraga gutuma ahatakariza ubuzima, kandi akaba yaragaragaje ubutwari bwo mu rwego rwo hejuru.

    Umudali w’Imikorere y’Intangarugero (EPM)

    Ni inyenyeri y’imitwe itanu y’ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere hari impeta ya zahabu ifite inyenyeri imwe itukura ikikijwe n’inyenyeri esheshatu za zahabu.

    Inyenyeri itukura igaragaza icyitegererezo cy’umusirikare abandi bareberaho. Izindi nyenyeri zigaragaza abo bakorana. Ku mudali inyuma handitse amagambo “For Exemplary Performance”.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda wakoze mu buryo bw’intangarugero imirimo ye ya gisirikare; uwagaragaje igihe cyose ubwitange ku murimo, ubushake bwo gufata inshingano n’icyifuzo gihoraho cyo kuba indashyikirwa byiganwa n’abandi basirikare bo mu mutwe we.

    Umudali w’Ikirenga w’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bukomatanyije

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari Intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi isobanura Ingabo Zirwanira ku Butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere isobanura Ingabo Zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma byombi bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere rusobanura Inkeragutabara.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “Joint Command Superior Medal”. Uwuhabwa agomba kuba ari Ofisiye ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru yarabaye indashyikirwa mu buyobozi bukuru bw’Ingabo no ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bukomatanyije.

    Agomba kuba yararanzwe no guharanira no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari mu gihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Ingabo zirwanira ku Butaka. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare n’intwaro z’Ingabo Zirwanira ku Butaka.

    Ibimenyetso bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi bigaragaza imiterere y’ahantu Ingabo Zirwanira ku Butaka zikorera. Uruhande rw’inyuma rw’umudali rufite ibara rya zahabu kandi rwanditseho amagambo “Army Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira mu Kirere

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibimenyetso by’ingabo zirwanira mu Kirere. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari kagoma ifashe missile, iri kuguruka mu ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza imiterere y’ahantu ibikorwa by’Ingabo Zirwanira mu Kirere bikorerwa.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali hafite ibara rya zahabu kandi handitseho amagambo “Air Force Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo Zirwanira mu Kirere uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Ingabo Zirwanira mu Kirere kandi akaba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali wo gutabarira igihugu hanze yacyo

    Ufite ishusho y’igi n’ibara rya zahabu. Ushushanyijemo inyenyeri y’imitwe itanu n’ibishushanyo by’abasirikare bari mu kazi bari kugenda. Ahagana hasi h’umudali handitseho amagambo “Foreign Campaign Medalˮ.

    Inyenyeri y’imitwe itanu n’abasirikare babiri bafite imbunda bisobanura imbaraga zirenga imipaka zirinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umubare wometsweho ugaragaza inshuro umusirikare yatabariye igihugu.

    Uhabwa umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu ntsinzi cyangwa mu gikorwa cya nyuma mu rugamba rwo gutabarira Igihugu hanze yacyo.

    Umudali w’Irahira rya Perezida

    Ni umudali ufite ibara rya zahabu mu ishusho y’igi rihagaritse. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije imisozi imeze nk’inyeganyega yakwaho n’izuba rirashe ikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Izuba rirashe rigaragaza icyizere cy’Igihugu, imisozi isa nk’inyeganyega igaragaza ubwiza bw’Igihugu, mu gihe amashami abiri y’umunzenze agaragaza ubusugire n’ubumwe bw’u Rwanda. Hejuru hawo handitseho amagambo y’Ikinyarwanda: “Irahira Rya Perezida Wa Repubulika”.

    Uhabwa umusikare wari mu Ngabo z’u Rwanda igihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika inshuro zirenze imwe, ahabwa umudali we uriho ikimenyetso kigaragaza izo nshuro.

    Umudali wo kubungabunga Amahoro

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibara rya zahabu. Uriho umubumbe w’Isi n’inuma ifashe ikibabi mu kanwa byose bikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Inuma ifashe ikibabi mu kanwa bigaragaza amahoro naho amashami y’umunzenze akikije umubumbe w’Isi agaragaza kubumbatira umutekano ku Isi.

    Uhabwa umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa mu Ngabo

    Ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hariho urukomatane rw’ikarita y’u Rwanda, aho uwawuhawe akorera, ikirango cya RDF kigaragaza imbaraga, buri kimenyetso gishushanyije ku ikarita y’u Rwanda, n’ingabo ebyiri ku mpande zombi z’ikarita zisobanura Ingabo z’Igihugu.

    Uhabwa ba Ofisiye Bakuru nk’abo mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Inkeragutabara

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Inkeragutabara. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’ubururu bukeye n’iry’icyatsi kibisi.

    Uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Inkeragutabara kandi kuba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudari w’Ikirenga w’Ubuyobozi bw’Ingabo

    Ukoze mu ishusho y’uruziga kandi ufite ibara rya feza ukaba uriho ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi igaragaza Ingabo zirwanira ku butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije mu bururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’iry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Umudali w’uburambe mu kazi n’imyitwarire

    Ufite ishusho y’uruziga n’inyenyeri eshatu zigerekeranye, inini muri zo ikaba ifite imitwe icumi isongoye. Iyo hagati ni inyenyeri ifite imitwe itanu naho into cyane ni inyenyeri y’imitwe itanu izengurutswe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Umudali w’Imyitwarire y’Indashyikirwa

    Ufite ishusho y’inyenyeri ya zahabu y’imitwe irindwi. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije abasirikare batatu n’umuyobozi wabo. Abasirikare batatu bambaye ingofero zitwa “songa mbere” bahagarariye itsinda ry’abasirikare naho umusirikare wambaye ingofero y’uruziga ni umuyobozi wabo. Inyenyeri y’imitwe irindwi ihagarariye iminsi irindwi y’icyumweru bigaragaza akazi gahoraho.

    Uhabwa Su-ofisiye mukuru cyangwa undi musirikare muto waranzwe n’ikinyabupfura n’imyitwarire by’intangarugero mu mirimo ye kandi ubunyamwuga bwe no kwitangira abandi kwe bikaba bitagibwaho impaka.

    Abasirikare b’u Rwanda kandi banahabwa ibimenyetso by’ishimwe (ribbons) zambikwa umusirikare mu rwego rw’icyubahiro hagamijwe kumushimira ibikorwa byihariye yakoze.

    Ribbons zambarwa ku mufuka w’ishati ibumoso zirimo iyo kurwana ku rugamba, iy’Ubuyobozi bw’Ingabo, iy’Umutwe w’Ingabo Udasanzwe, iyo guhanga ibishya, iy’Umwarimu w’Indashyikirwa, itangwa bisabwe n’Umuyobozi w’Ingabo, iy’Utegurirwa kuba Ofisiye w’Umwaka, iy’Umukurutu w’Umwaka, iy’Inzobere mu by’Intwaro no kuba Mudahusha na ribbon y’Umuganda.


    source : https://ift.tt/3cnmkix

  • Imbamutima z’Abanyeshuri ba ASOME binjiye mu mwuga w’ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye i Masoro, witabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

    Igikorwa cyo guhabwa umwambaro w’akazi kizwi nka ‘White Coat Ceremony’ ni umuhango watangijwe na Arnold P. Gold Foundation mu 1993. Abanyeshuri bahabwa amataburiya bakanarahira indahiro y’uko binjiye mu mwuga w’ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Icyubahiro wa ASOME, Dr. Ruguri Blasious , yasabye aba banyeshuri kuzakora akazi ko kuvura nk’umuhamagaro badakurikiye amafaranga.

    Ati “Uyu ni umuhamagaro uva ku Mana muzawukoreshe mu gutanga ubuzima ntimuzawukoreshe mushaka amafaranga. Kubambika uyu mwambaro ni ikimenyetso ariko igihe cyose muzajya muwambara mujye mubasha kwita ku babagana neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye aba banyeshuri kuzarangwa no gukunda imirimo yabo.

    Ati “Iyi ni intangiriro y’ubuzima bushya busaba kwihangana mu minsi iri imbere muzaba abaganga; aka si akazi gusa ahubwo ni umuhamagaro. Mugiye gutangira amasomo, mugomba kwitegura mu mutwe, ku mubiri ahakomeye ni ugushyiraho umutima.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko ubu inzozi zabo zabaye impamo kuko kuba bahawe uyu mwambaro, bagiye gukurikira amasomo yabo neza bikabafasha gutanga umusanzu mu buvuzi.

    Umuyobozi wungirijwe w’Umuryango w’Abanyeshuri muri ASOME, Rwiyamirira Akariza Orla, yavuze ko yakuze yifuza kuzaba umuganga bityo kuba yahawe uyu mwambaro inzozi ze zabaye impamo.

    Ati “Ni inzozi zabaye impamo, kuva nkiri umwana nahoze nifuza kuzaba umuganga.”

    Ibi abihuje n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri, Alafi Samuel Jino Pere, waturutse muri Sudani kugira ngo ashyigikire ashaka ubumenyi mu Rwanda, wavuze ko ubu yamaze kubona icyerekezo arimo.

    Yagize ati “Sinabona ijambo risobanura uko niyumva ubu kuba nambaye uyu mwambaro ndi kwibona ahandi hantu, ntabwo najyaga mbasha kwibona ariko kuva none mfite icyizere ko bizagenda neza.”

    Bakomeje bavuga ko nibarangiza amasomo, bazashyira imbere kugira umutima ukunda akazi n’ababagana bizatuma baba intangarugero mu bandi.
    Ababyeyi na bo bavuze ko banejejwe no kuba abana babo bari kwiga mu ishuri nk’iri rizatuma bahinduka abanyamwuga.

    Dr. Margaret Sekkidde wo muri Uganda yashimishijwe n’uko uburezi umwana we ahabwa burimo no gukurikira Imana.

    Ati “Ntewe ishema no kuba narazanye umwana wanjye muri iyi kaminuza. Yari yaratangiye kwiga muri Makerere nza kumuzana maze kumva iri shuri. Uyu munsi ntabwo wari usanzwe kubona abayobozi bigisha abanyeshuri kuba abaganga ariko banayobowe n’Imana bizatuma abo bazavura bazakira kuko bazabikorana ukwizera.”

    Rwiyamirira Sarah ufite umwana wiga muri ASOME yarimujyanyemo amuvanye aho yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yishimiye uburezi abana babo bahabwa.

    Aba banyeshuri bahawe umwambaro bazarangiza amasomo yabo mu 2027.

    Aba banyeshuri barahiriye ko nibaramuka barangije amasomo yabo bazakora umwuga w’ubuvuzi neza

    Abanyeshuri 34 bahawe umwambaro w’akazi nk’ikimenyetso cy’uko bari kwiga ubuvuzi

    Bishimira ko bakabije inzozi zabo zo kwiga ubuvuzi

    Basabwe kuziga neza no kurangwa n’indangagaciro zo kwita ku babagana mu gihe bazaba batangiye akazi

    Dr. Ruguri Blasious yasabye abanyeshuri kuzarangwa n’ubunyamwuga no kwiyambaza Imana mu kazi kabo

    Muri uyu muhango abanyeshuri bahawe umwambaro w’akazi

    Ubuyobozi bwa ASOME bwari bwabukereye muri uyu muhango

    Guhabwa uyu mwambaro aba ari ikimenyetso cy’uko batangiye urugendo rwo gukora ubuvuzi nk’umwuga

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3DxNP4U

  • Abayobozi bose b’imidugudu bagiye guhabwa telefoni – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu muhango wo kugeza ku banyagicumbi telefoni zisaga 1000 bagenewe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 mu gihe mu turere turindwi hatanzwe telefoni 4144 mu zisaga ibihumbi 16 zigomba gutangwa kugeza ku wa 5 Ukuboza uyu mwaka.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vienney yavuze muri gahunda yo kugeza ku banyarwanda smartphones, abayobozi b’imidugudu batowe nabo bari mu bagiye kuzihabwa kandi mu bihe bya vuba.

    Yagize ati “Turifuza ko abakuru b’imidugudu bose batowe bazibona kugira ngo zikomeze kubafasha gukora raporo zabo, gutanga amakuru ndetse nabo babashe kubona raporo zituruka ku rwego rw’igihugu n’abandi bazaba bari mu nzego zimwe na zimwe zigenda zitorwa bitewe n’ubushobozi uko buboneka.”

    Yakomeje agira ati “Abakuru b’imidugudu bo batangiye akazi rero tugomba kubyihutisha vuba bishoboka kugira ngo ibikoresho biboneke. Hari abatowe bari basanzwemo bazifite hari n’abashobora kuba baratowe bazifite. Ubu turi gukusanya amakuru kugira ngo turebe abatazifite ariko bose bagomba kuzibona mu gihe cya vuba.”

    Yavuze ko guhabwa izo telefoni biri mu nyungu za Leta ndetse n’abayobozi batorewe izo nshingano kuko zabafasha mu migengekere myiza y’akazi no kuzuza inshingano.

    Ati “Ni mu nyungu zabo nk’abantu batorewe izo nshingano ariko biri no mu nyungu za Leta kubera ko tugomba gusangira nabo amakuru. Ari amakuru y’umutekano, ibibazo by’abaturage, arebana n’ibyo abaturage bakeneye ndetse no guhererekanya amakuru mu buryo bwafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu.”

    U Rwanda rugizwe n’imidugudu 14837 kandi abayobozi b’imidugudu bariho ubu ni bashya kuko batangiye manda zabo mu Ukwakira 2021 nyuma yo gutorwa.

    Nubwo hari ibice byari byaratangiye gutanga Smartphones ku bayobozi b’imidugudu nk’Intara y’Amajyepfo yari yaramaze guha abayobozi bose b’imidugudu telefoni ariko birashoboka ko bamwe batongeye gutorwa muri iyi manda.

    Kuri ubu hari gukorwa isuzuma rigamije kumenya abayobozi b’imidugudu bakigorwa no gutanga raporo, amakuru, ibyifuzo by’abaturage no kwakira amakuru avuye mu nzego zo hejuru kubera kutagira telefoni.

    Ibi bizaba bije bisanga gahunda yashyiriweho abayobozi b’imidugudu igamije kuborohereza mu buryo bwo guhana amakuru aho umuyobozi w’umudugudu yemerewe guhamagara mugenzi we wo mu wundi mudugudu aho ari hose mu gihugu ku buntu.

    Telefoni zitangwa zishobora kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi b’imidugudu bakwiye guhabwa telefoni mu gihe cya vuba

    source : https://ift.tt/3qHyjzX

  • Kampala: Ibisasu byaturitse bihitana babiri binangiza imodoka nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bisasu bibiri, kimwe kigaturikira hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko, ikindi giturikira hafi ya sitasiyo ya Polisi aho muri Kampala, Inteko ikaba yahise itangira guhungishwa nk’uko NTV Uganda yabitangaje.

    Umunyamakuru wa ‘NTV Uganda’ yavuze ko yabonye imirambo ibiri nyuma y’uko ibyo bisasu bituritse, ariko impamvu y’iturika ryabyo ngo ntiyahise imenyekana.

    Ku rubuga rwa Twitter rw’icyo gitangazamakuru yagize iti “Mu ba mbere bahise batabara, harimo abo mu Muryango utabara imbabare ‘Red Cross’, bifashishaga ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi ‘fire extinguishers ‘ kugira ngo bazimye umuriro aho hafi y’Inteko ishinga amategeko”.

    Abasirikare ba Uganda bari muri Somalia, aho barimo kurwanya umutwe wa al Shabab, ushamikiye kuri al Qaeda, bakaba bari muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Afurika yunze Ubumwe.

    Al Shabaab ngo imaze gutera ibisasu byinshi muri Uganda kandi bigahitana ubuzima bw’abantu. Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021, ni bwo umutwe wa ‘Islamic State’ ngo wigambye bwa mbere kuba waraturikije igisasu muri Uganda, cyahitanye umukozi wa Resitora aho cyaturikiye.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2021 kandi, ni bwo Polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu w’umwiyahuzi yaturikirije igisasu mu modoka itwara abagenzi kiramuhitana ubwe, ariko ngo gikomeretsa n’abandi bantu.

    source : https://ift.tt/3Dn188u

  • Igikorwa cyo gukingira Covid-19 aho abagenzi bategera imodoka-Amafoto #rwanda #RwOT

    Muri Gare ya Nyabugogo n'iya Nyarugenge(DownTown) mu Karere ka Nyarugenge, Gare ya Kimironko, Remera na Nyanza mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri tariki 17/11/2021 habereye igikorwa cyo gukingira abaturarwanda Covid-19.

    Ikigo cy'igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiramenyesha ibigo by'amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza mu gihugu hose, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 kugeza 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura, batangira gukingirwa Covid-19.

    Image

    Muri iki gikorwa kiswe  '𝗜𝗸𝗶𝗻𝗴𝗶𝘇𝗲 𝘂𝘁𝗲𝗴𝗲𝗿𝗲𝗷𝗲 𝗯𝘂𝘀. ' Harimo gutangwa doze ya mbere niya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura ndetse no gupima abantu bose babishaka.

    Image

    Ababishaka bari gupimwa covid-19

    Image

    Abategereje imodoka bari gukingirwa no gupimwa covid-19 ku bushake

    Image

    Muri Gare ya Nyarugenge abantu bari benshi ku murongo

    Image

    Urubyiruko rugejeje ku myaka 18 ruri mu bitabiriye iki gikorwa

    Magingo aya mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 90% bamaze gukingirwa Covid-19, ibi bikaba byaratumye ubwandu mu batuye muri uyu mujyi, ni mu gihe ishusho ya Covid-19 ku rwego rw'igihugu iri munsi ya 1% y'ubwandu bushya.

    Photo :RBC

    The post Igikorwa cyo gukingira Covid-19 aho abagenzi bategera imodoka-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/igikorwa-cyo-gukingira-covid-19-aho-abagenzi-bategera-imodoka-amafoto/

  • Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukinnyi w'ikipe y'igihugu Olivier Niyonzima yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe 'kubera imyitwarire idahwitse'.

    Olivier Niyonzima, ni umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, kuwa mbere yatsindiye Amavubi igitego kimwe mu mukino batsinzwemo na Kenya 2 — 1 mu matsinda yo gushaka ticket y'igikombe cy'isi cya 2022.

    Ubutumwa bwanditwe na FERWAFA kuri twitter buragira buti 'FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi 'undetermined' mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi Star.'

    FERWAFA ntiyigeze itangazo amakosa uyu mukinnyi yakoze, ibi bikaba byatumye amarangamutima ya bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter azamuka.

    'Yihaye gutsinda igitego none arabizize'

    Nyuma y'iri tangazo, abantu batandukanye babajije icyo uyu mukinnyi azize, bamwe bakibaza bakisubiza, abandi bati azize gutsinda igitego kandi Amavubi amenyereye gutsindwa.

    Uwiyita chef w'abakire kuri twitter yanditse ati 'Cyangwa ni uko Seif yihaye gutsinda igitego kandi hari hashize imikino myinshi nta gitego Amavubi yinjiza ? Yakoze ikosa gutsinda ? Ntago ari ugutsinda muba mushaka niyo myitwarire mibi yagize ? Niba muhisemo kubivuga mujye mubisobanura neza mudukure mu rujijo.'

    Uwiyita Ndikubakacv nawe ati 'Ahubwo se mwaretse guta umwanya muhagarika umukinnyi umwe umwe ahubwo mukaba muhagaritse ikipe yose mugihe cy'imyaka runaka mukabanza mukayitegura neza. Kuko muri national team, n'urugero rwiza rw'ahantu ho gutakariza budget y'igihugu ntigire ikintu kizima ikoreshwa.'

    Philbert Ufitumukiza nawe ati 'Ngo imyitwarire idahwitse iyihe?murabura kwirukana abatoza bahesha isura mbi igihugu n'ibishyitsi bimaze imyaka aho nta musaruro mukirukana Seif??!! Tutitaye kubyo yakoze IRI SIRYO TANGAZO DUKENEYE GUSOMA NO KUMVA Iryo dushaka murarizi.'

    Cyubahiro Innocent nawe ati 'Yakoze iki? Mu kibuga ejo yari man of the match ku ruhande rwacu yaba muri performance cyangwa Combativeness. Hanze y'ikibuga se yakoze iki kidasanzwe ? Yarwanye? Yanyweye arasinda? Abakoze ibyo mbere ko mutabahannye?Muvuge icyo yakoze tukimenye.'

    Image

    Olivier Niyonzima mu mukino wahuje u Rwanda na Kenya

    Museveni Gilbert nawe ati 'Nimutavuga ayo makosa yakoze hari abari buyavuge maze muze muvuguruza kandi mwanze kubitangaza hakirikare .plz respect ku bantu twese dukunda equipe national kuko siya Ferwafa n'iyigihugu urakoze.'

    Hari amakuru avuga ko nyuma y'umukino,Olivier Niyonzima ataraye kuri hoteli Amavubi yari acumbitsemo i Nairobi ku buryo atigeze ahagurukana na bagenzi be ubwo biteguraga kugaruka i Kigali.

    Amavubi ni aya nyuma mu itsinda E ryo gushaka ticket yo guhagararira Africa mu gikombe cy'isi cya 2022 muri Qatar, amaze gukina imikino itandatu, yatsinzwe itanu, anganya rimwe.

    Kuva uyu mwaka watangira, Amavubi amaze gukina imikino yose hamwe 13, yatsinze itatu itsindwa itandatu, isigaye irayinganya.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/uwatsindiye-amavubi-igitego-rukumbi-mu-mukino-wayahuje-na-kenya-yahanwe/