Blog

  • Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, umugore witwa Isimbi Jael, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko yari umukozi wa Mango Telecom LTD akirukanwa ku kazi azira ko atwite.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Mango 4G nayo ibinyujije kuri twitter yatangaje ko Isimbi atirukanwe kubera ko atwite, ahubwo ngo niwe ku giti cye wari wasabwe guhindurirwa imirimo, service y'ubucuruzi yasabye ko yakwimurirwamo basanga nta mwanya irimo.

    Image

    Mango ikomeza ivuga ko yaganiriye na nyirubwite bakamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano, ndetse ngo bamusabye kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzwe akoramo nawe yemera ko azatanga umusaruro yitezweho.

    Umwe mu bahawe amakuru yizewe na Isimbi yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa Mango yandikiye Isimbi ndetse no mu itangazo Mango yashyize kuri twitter nta kuri kurimo barimo kumusebya.

    Ati 'Yandikiranye na supervisor we amusaba ko yakoroherezwa mu ngendo z'akazi akora agahabwa amafaranga ya transport nk'uko n'abandi bakozi mu ishami rya marketing ari naho yatanze suggestion y'uko niba batayamubonera yahabwa akazi katamusaba kugenda mu ishami rya SALES[…]byo ntibyakozwe ahubwo yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika mu kazi.'

    Image

    Inkuru bifitanye isano : 

    Kigali : Umugore arashinja Mango 4G kumwirukana mu kazi azira ko 'atwite'

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/umugore-wavugaga-ko-mango-4g-yamwirukanye-ku-kazi-kubera-ko-atwite-yakamusubijemo/

  • Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n'ahandi bikitirirwa imitwe y'iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, hongeye guturikira ibisasu, bihitana abapolisi 2, abandi baturage benshi barakomereka.

    Ibi bije nyuma y'ibindi bisasu byaturikiye ahantu hanyuranye mu mpera z'ukwezi gushize, nabyo byahitanye abantu, abatari bake birabakomeretsa.

    Kuri izi nshuro zose ubutegetsi bwa Uganda bushinja umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuba ariwo utega ibyo bisasu, wifashishije abo ubwo butegetsi bwita'ingurube', bushaka kuvuga abatavuga rumwe nabwo.

    Nyamara abasesenguzi bamaze gutahura ko iyi ari ikinamico. Bagaragaza ko Leta ya Uganda ariyo itega ibyo bisasu, hagamijwe gushaka urwitwazo kugirango ishobore kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibeshya ko ikurikiranyeyo uwo mutwe w'iterabwoba. Iperereza ry'imiryango itari iya Leta ryagaragaje ko iyo ADF ikorana ubucuruzi n'ibyegera bya Perezida Yoweri K. Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh.

    Amafaranga akoreshwa muri ubwo bucuruzi anyuzwa mu mabanki y'i Kampala inkoramutima za Perezida Museveni zifitemo imigabane. Kereka rero niba ADF itega ibyo bisasu ibisabwe n'ubutegetsi bw'i Kampala, nk'umufatanyabikorwa wabwo mu mahano yose.

    Ikindi kivugwa n'abazi neza amayeri ya Museveni n'ibyegera bye , ni uko ibi bisasu byaba bitegwa n'ubutegetsi, kugirango bwikize abatavuga rumwe nabwo, dore ko n'ubu hari abayoboke ba Bobi Wine bafunze, bakurikiranyweho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

    Umwe mu badacana uwaka na Perezida Museveni, Dr Kyiiza K. Besigye, nawe aherutse gutangaza ko hari urujijo mu itegwa ry'ibi bisasu muri Kampala n'ahandi, anagaragaza ko bitakumvikana ukuntu ADF ifitanye ubushuti n'agatsiko kari ku butegetsi, yava mu birindiro byayo biri mu bilometero amagana, ikaza gutega ibisasu muri Kampala, ntihagire n'umuntu wayo n'umwe ufatwa.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Perezida Museveni yahuye na mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, amusaba ko yakohereza ingabo muri Kongo, ndetse anabeshya Perezida Tshisekedi ko azubaka imihanda muri Kongo. Perezida Tshisekedi yimye agaciro ayo mareshyamugeni, ahakanira Museveni.

    Tariki 02 Nzeri uyu mwaka, Perezida Museveni yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, abasaba kumufasha gushyira igitutu kuri Perezida Tshisekedi akemera ko ingabo za Uganda zijya mu gihugu cye, ariko kugeza ubu byarananiranye, ari nayo mpamvu ashakisha uburyo bwose bwatuma ajyayo ku ngufu.

    Guhatanira kohereza ingabo muri Kongo, Museveni abishakira ibintu nka bibiri. Kimwe ni ukujya gusahura umutungo kamere w'icyo gihugu afatanyije n'imitwe abeshya ko azaba agiye kurwanya. Ikindi ni ugukoresha ubutaka bw'icyo gihugu ngo ahungabanye umutekano w'u Rwanda, dore ko mu burasirazuba bwa Kongo hasanzweyo imitwe y'iterabwoba ihora irota gutera u Rwanda.

    Imwe muri yo ni FDLR, abarwanyi ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, n'indi isanzwe ifashwa na Uganda. Imyaka ibaye myinshi Perezida Museveni acura imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, kandi ntiyabigezeho. N'ubu rero amayeri arimo yaratahuwe. Nakomeze ibisasu byica abaturage ashinzwe kurinda, kandi umunsi uzagera babimuryoze.

    The post Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n'ahandi bikitirirwa imitwe y'iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubutegetsi-bwa-uganda-mu-ikinamico-yo-gutega-ibisasu-i-kampala-nahandi-bikitirirwa-imitwe-yiterabwoba-kandi-uri-ugushaka-urwitwazo-rwo-kwinjira-muri-kongo-no-kwikiza-abatavuga-rumwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutegetsi-bwa-uganda-mu-ikinamico-yo-gutega-ibisasu-i-kampala-nahandi-bikitirirwa-imitwe-yiterabwoba-kandi-uri-ugushaka-urwitwazo-rwo-kwinjira-muri-kongo-no-kwikiza-abatavuga-rumwe

  • Nuwumuremyi wayoboraga Musanze ntiyagarutse mu Bajyanama batowe mu Majyaruguru (Urutonde) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama rusange batowe i Musanze
    Abajyanama rusange batowe i Musanze

    Ahabereye iki gikorwa cy’amatora mu Karere ka Musanze, abakandida 42 ku myanya y’Abajyanama rusange b’Akarere, babanje kwiyamamariza imbere y’inteko itora, igizwe n’abantu 305 muri 332 bari bateganyijwe gutora.

    Abajyanama rusange batowe uko ari 8 muri aka Karere, ni abiyongera ku bajyanama 5 baherukaga gutorwa muri 30% mu cyiciro cy’abagore, na cyo cyari cyarabanjirijwe n’abajyanama batowe 4 mu byiciro byihariye birimo uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga n’uhagarariye Urugaga rw’Abikorera.

    Abatowe umunani ni abuzuza umubare w’Abajyanama b’Akarere uko ari 17.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, bagaruka ku cyo biteze ku batorerwa ubujyanama bw’Akarere, bashimangiye ko hari ibikorwa byinshi bakeneye ko bazabagezaho ibyo badashoboye bakabikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke.

    Umwe mu bavuganye na Kigali Today amaze gutora yagize ati: “Icyo twiteze ku bajyanama b’Akarere, ni ukwakira ibyifuzo byacu nk’abaturage, no kubishyira mu ngiro, kugira ngo tugere ku iterambere ry’igihugu twifuza”.

    Undi muturage, avuga ko hakenewe Abajyanama bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo biteguye kubatumikira, kugira ngo umuturage agere ku iterambere.

    Yagize ati: “Iterambere ry’umuturage ntiryashoboka mu gihe adafite ibikorwa remezo bihagije. Yaba amazi meza, imihanda, amashanyarazi, n’ibindi bitandukanye, ibyo byose tubikeneye kugira ngo bitubere imbarutso yo kubaho twumva dutekanye kandi dufite imibereho myiza. Ibyo biri muri byinshi dukeneye ko aba bajyanama twitoreye bazadukemurira”.

    Yongera ati: “Dukeneye inyangamugayo Kandi zitubereye, ziteguye kwihutisha bimwe mu bikorwa birimo imihanda itarakorwa, ibitaro bitarubakwa bya Ruhengeri, hari ibigo by’amashuri bigikenewe kongerwa ngo abana bacu babone aho kwigira. Ikindi ni ukwita ku bikorwa remezo byegereye ahakorerwa ubukerarugendo, kugira ngo abanyamahanga bahasura basange hameze neza”.

    Abatorewe kuba abajyanama rusange b’Akarere ka Musanze ni Andrew Rucyahanampuhwe, Abayisenga Emile, Ramuri Janvier, Gasirabo Athanase, Kamanzi Axelle, Gasana Vedaste, Safari Djumapili, Ndayambaje Michel.

    Iki gikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Akarere cyanabereye mu Karere ka Burera. Inteko itora igizwe n’abantu 320 ni bo batoye mu gihe hari hateganyijwe abatora 358.

    Abakandida uko ari 44 batowe ni bo biyamamarije kuba Abajyanama rusange b’ako Karere.

    Kimwe no mu Karere ka Gakenke na ho igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’abakarere, hiyamamaje abakandida 43 batowe n’inteko itora igizwe n’abantu 409.

    Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru abatorwa buzuza umubare w’Abajyanama rusange 17 muri buri Karere, bikaba biteganyijwe ko aribo bazavamo abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Bureau ya Njyanama ya buri Karere mu matora ateganyijwe kuwa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3oDggIH

  • Iburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibongeye gutorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatowe muri Rusizi
    Abatowe muri Rusizi

    Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize.

    Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17.

    Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu matora rusange byitabiriwe n’abakandida 41, mu gihe abari basabye kujya mu matora rusange bari 48.

    Mu Karere ka Nyamasheke abari bashatse guhatana mu matora rusange y’abazajya mu nama njyanama bari 52 hagomba gutorwamo umunani.

    Rusizi abagize ubushake bwo kwiyamamaza bari 52 nabo bagomba gutorwamo umunani, mu gihe Karongi bari 25, Rutsiro bari 38, Nyabihu bari 41 na ho Ngororero bari 35.

    Umunsi w’itora nyiriza wari witabiriwe n’abakandida bagomba gutorwa, hamwe n’abagomba kubatora bavuye mu nteko itora igizwe n’Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, inama y’igihugu y’Urubyiruko, inama y’igihugu y’Abafite ubumuga na Komite y’Abikorere ku rwego rw’Akarere, bagombaga kugezwaho imigabo n’imigambi y’abiyamamaza bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeza ku batuye Akarere n’Igihugu muri rusange.

    Dore urutonde rw’abatowe muri buri Karere:

    Ngororero

    Abatowe mu Ngororero
    Abatowe mu Ngororero

    1. Tuyisingize Anastase
    2. Nkusi Christophe
    3. Uwihoreye Patrick
    4. Budengeri Elad
    5. Sebazungu Modeste
    6. Shyerezo Norbert
    7. Nyiramasengesho Jeannette
    8. Bakunzibake Emmanuel

    Mu bakandida bari biyamamarije gutorwa harimo n’uwari umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid utashoboye gutsinda, icyakora uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashoboye gutambuka.

    Rutsiro

    Abatowe mu Rutsiro
    Abatowe mu Rutsiro

    1. Murekatete Triphose
    2. Habumugisha Olivier
    3. Iyakaremye Venant
    4. Munyaneza Jean Maurice
    5. Murenzi Phanuel
    6. Mwiseneza Emmanuel
    7. Havugimana Etienne
    8. Umutoni Clemence

    Mu Karere ka Rutsiro abari muri Nyobozi biyamamaje ntibashoboye gutsinda, abo ni Ayinkamiye Emerance wari Mayor na Gakuru Munyakazi Innocent wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

    Karongi

    Abatowe i Karongi
    Abatowe i Karongi

    1. Mukarutesi Vestine
    2. Niragire Théophile
    3. Nyamurindi Protais
    4. Ntakirutimana Julienne
    5. Mwiza Ernest
    6. Ngarambe Vedaste
    7. Umukunzi Paul
    8. Byabagabo Nzoyibona Claude

    Mu Karere ka Karongi abari muri Nyobozi biyamamaje bashoboye gutambuka, aribo Mukarutesi Vestine wari umuyobozi w’Akarere na Niragire Théophile wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

    Rubavu

    Abatowe i Rubavu
    Abatowe i Rubavu

    1. Nzabonimpa Deo
    2. Habimana Kabano Ignace
    3. Iraguha Thierry
    4. Mbarushimana Sefu
    5. Buhendwa Miradji
    6. Nizeyimana Bitero Patrick
    7. Munyaneza J Claude
    8. Ndabarinze Ezekiel

    Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ntiyiyamamaje, icyakora uwari umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu wari wiyamamaje yongeye kugaruka.

    Nyabihu

    Abatowe muri Nyabihu
    Abatowe muri Nyabihu

    1. Simpenzwe Pascal
    2. Habanabakize Jean Claude
    3. Rusaro Julien
    4. Ngororano Damien
    5. Nkiko Jean De Dieu
    6. Mutuyimana Olivier
    7. Habanabakize Protais
    8. Munyaneza Charles

    Nyabihu abari muri Nyobozi biyamamaje bongeye kugirirwa ikizere, aribo Simpenzwe Pascal na Habanabakize Jean Claude, mu gihe uwari umuyobozi w’Akarere we yinjiriye muri 30% by’abagore.

    Rusizi

    1. Dr Kibiriga Anicet
    2. Twagiramungu Jonas
    3. Kwizera Géovani Fidèle
    4. Uwumukiza M. Jeanne
    5. Habiyakare J. Damascène
    6. Uwumukiza Béatrice
    7. Gisore Eric
    8. Ndagijimana Louis Munyemanzi

    Mu biyamamaje mu Karere ka Rusizi harimo umuyobozi w’Akarere Kayumba Ephrem, ariko ntiyashoboye kongera kugirirwa ikizere ngo atorwe.

    Nyamasheke

    Abatowe muri Nyamasheke
    Abatowe muri Nyamasheke

    1. Iyamuremye Yassin
    2. Mugabonake Bayingana Olivier
    3. Muhayeyezu Joseph Desiré
    4. Mukamasabo Appolonie
    5. Ntaganira Josue Michel
    6. Renzaho Jean Giovani
    7. Rugira Amandin Jean Paul
    8. Uzarama Fausta

    Uwari Umuyobozi w’Akarere Mukamasabo Appolonie yongeye kugirirwa icyizere hamwe na Ntaganira Josue Michel wari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu


    source : https://ift.tt/3wRXUHr

  • Perezida Suluhu yagaragaye mu ruhame yambaye imyenda ya gisirikare #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ye ya mbere, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yagaragaye yambaye imyenda z'igisirikare cy'iki gihugu.

    Ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2021, nibwo Samia Suluhu yagaragaye yambaye imyenda y'igisirikare cy'iki gihugu.

    Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu Mukuru w'Igihugu aganira n'Umugaba w'Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo.

    Kwambara impuzankano za gisirikare ni ibintu bikunze gukorwa n'abakuru b'ibihugu cyane ko uretse kuyobora igihugu baba bafite n'inshingano zo kuba Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo w'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-suluhu-yagaragaye-mu-ruhame-yambaye-imyenda-ya-gisirikare

  • Ibitangaje wamenya ku mugore umwe rukumbi ku isi ufite imyanya ndangagitsina ibiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Elizabeth Amoaa, umudamu mwiza wo muri Ghana, byemejwe ko yavutse afite nyababyeyi ebyiri, inkondo y'umura ebyiri, n'imiyoboro ibiri y'imyanya ndangagitsina.

    Azwi cyane ku izina rya Madamu udasanzwe ku isi, Miss Amoaa, akaba ari Umuvugizi w'ubuzima bw'imyororokere y'umugore, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yashyiraga ahagaragara iyi miterere ye idasanzwe ,maze avuga ko yavukanye iyi ndwara yitwa uterus ddidelphs ituma umugore agira imyanya myibarukiro ibiri itandukanye.Ibi byatumye yamamara mu bihugu bisaga 100 ku isi.

    Uru rugendo rw'ubuzima bwe budasanzwe rwamuteye gushinga ikigo cyiswe Speciallady Awareness mu gukangurira abantu kwirinda indwara z'abagore, kurwanya ubukene ,cyane cyane hibandwa ku bagore n'abakobwa.

    Mbere y'akazi ke k'ubuvugizi,yari afite inzozi ze zari ukuba umunyamategeko, bityo, yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (LLB) muri kaminuza ya London Metropolitan na Masters mu bijyanye n'amategeko (LLM) muri kaminuza ya Surrey mu Bwongereza. Yakoze mu mashyirahamwe atandukanye nka Birmingham City Council, Serivisi ishinzwe imibereho myiza y'ingabo z'Ubwongereza, Santander Banking Group, Eurostar, NatWest Bank, n'abandi.Uyu mugore niwe wa mbere ku isi wavukanye imyanya ndangagitsina ibiri kandi yose ikora.

    Source : https://yegob.rw/ibitangaje-wamenya-ku-mugore-umwe-rukumbi-ku-isi-ufite-imyanya-ndangagitsina-ibiri/

  • Umuhungu n'umukobwa batarahura na rimwe basezeraniye kuri Zoom #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ayse w'imyaka 26 na Darrin w'imyaka 24 batangiye gukundana bataziranye mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.Amakuru avuga ko bahuriye mu itsinda rya Facebook ryakozwe kugira ngo rihuze impanga ku isi none byarangiye babanye nubwo na nubu batarahura.

    Ayse yatangiye kuvugana na Kenda, umukecuru w'imyaka 56, wamenyesheje umuhungu we Darrin. Yavuze ko bafite imyaka ingana kandi ko yifuza kuganira n'umuntu ukomoka mu Bwongereza kuko we yari atuye i Detroit, muri Leta ya Michigan, muri Amerika.

    Bombi rero batangiye kuganira nk'inshuti muri Nyakanga 2020, ariko bahita bakundana cyane kuko bavuganaga kuri telefone buri joro.

    Ikinyuranyo cy'amasaha atanu hagati y'ibihugu byabo ntabwo ryabahagaritse, kuko bahise bahinduka couple yemewe.

    Ayse yatangiye gutegura urugendo rwo muri Amerika guhura n'umukunzi we bwa mbere muri Nyakanga, ariko kubuzwa kw'ingendo muri Amerika byatumye ibyo bidashoboka.

    Aba bakundanye rero bakomeje kujya bavugana buri ijoro ndetse buri cyumweru bavuganaga bakoresheje videwo bigera ubwo ibintu byabo biryoha batangira guteganya gusohokana no gutungurana

    Ku ya 21 Gicurasi 2021, Darrin yasabye Ayse ko bashyingiranwa.

    Kubera kubura uko bahura igihe kirekire, aba bahisemo gushyingiranwa bifashishije Zoom, mu birori byemewe n'amategeko byabereye muri Utah, muri Amerika.

    Ku ya 19 Kanama uyu mwaka, Ayse na Darrin babaye umugabo n'umugore,inshuti n'umuryango wabo muto bitabiriye gusezerana kwabo kuri videwo.

    Amezi ashize nyuma yubukwe bwabo, ntibarahura imbonankubone. Baganira inshuro nyinshi buri munsi mu gihe bategereje ko viza ya Ayse yemerwa.

    Ayse, umudamu ukora isuku ukomoka i Lancaster, yagize ati: 'Sinigeze ntekereza ko ibi bizambaho ​​mu myaka miliyoni. Ntabwo natekerezaga ko hari umuntu witeguye kuntegereza kuko twatangiye kuvugana umwaka ushize. Ariko twarashakanye kandi byose byemewe n'amategeko.

    Ntabwo nshobora kubyemera. Byari bigoye rwose kutabasha guhura ariko bizadutera imbaraga kuko twagombaga kubinyuramo byose kugira ngo tubane. Turakundana rwose. “


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhungu-n-umukobwa-batarahura-na-rimwe-basezeraniye-kuri-zoom

  • Harmonize yarekanye ku mugaragaro umukunzi yasimbuje Frida Kajala n'umukobwa we Paula Kajala #rwanda #RwOT

    Harmonize washinze inzu ifasha abahanzi yise “Konde Music Worldwide” yari aherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya w'ubuzima bwe anyuze ku rubuga rwe rwa instagram, aho yagize ati” Birangiye mbonye umugore w'ubuzima bwanjye”.

    Uyu niwe mukunzi mushya Harmonize yerekanye basohokanye barebana akana ko mujijo

    Benshi bibajije uwo ariwe kuko atigeze atangaza amazina ye cyangwa ngo amwerekane mu mafoto. Kuri iyi nshuro, yaciye impaka maze ashyira hanze amafoto y'uyu mukunzi we w'umuzungukazi w'uburanga kandi ukiri muto. Aya mafoto n'amashusho yashize hanze bari basohokanye bajyanye kureba umukino wa Dallas Mavericks, ikipe ya basketball ikomeye muri Amerika ikina muri shampiyona ya NBA.

    Bari bizihiwe

    Aya mafoto kandi yanashyizwe hanze n'umunya-Kenya DJ Poizon Ivy, uherutse kuvanga imiziki mu mikino ya BAL yabereye mu Rwanda. Uyu mu DJ ni nawe mu dj wemewe w'iyi kipe ya Dallas Mavericks. Uyu kabuhariwe mu kuvanga imiziki ukomoka muri Kenya, nawe aya mafoto yayashyize kuri instagram ye avuga ko Harmonize ari mu biganza byiza, anamushimira kuba yitabiriye.

    Uyu mukunzi we mushya aje mu buzima bwe nyuma yo gutandukana na Frida Kajala bakundanyeho igihe gito bagashwana nyuma yo kuvumbura ko ashaka kumuteretana n'umukobwa we Paula Kajala. Uyu Frida Kajala nawe yashyizwe mu majwi ko yari inshoreke ye ubwo yabanaga n'umutariyanikazi Sarah Michelotti bari barakoze ubukwe.

    Uyu muzungukazi akomoka muri Australia. Dj Poizon yavuze ko Harmonize ari mu biganza byiza.

    Uyu mutariyanikazi yavuze ko Harmonize yamucaga inyuma, akamusiga mu nzu akajya kurara mu nshoreke zirimo na Frida Kajala yashyize mu majwi. Ibi byashyize iherezo ku mubano wabo baratandukana none Harmonize yabonye undi muzungukazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yarekanye-ku-mugaragaro-umukunzi-yasimbuje-frida-kajala-n-umukobwa-we

  • Itangazo: UWIMANA Delphine yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA Ange Sandrine #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Delphine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA Ange Sandrine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yakoresheje yiga

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-delphine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-ange

  • Itangazo: NGORANE yasabye guhindura amazina akitwa RWEMARIKA Jean Claude #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGORANE yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa RWEMARIKA Jean Claude mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba aruko rimwe rimuteye ipfunwe ariryo NGORANE naho Jean Claude akaba ariryo yakoreshaga mu byangombwa by'amashuri y'imyuga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-gorane-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-rwemarika-jean-claude