Blog

  • Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu bikorwa by’iterambere – Minisitiri Dr Edouard Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente

    Muri iyo nama yateguwe n’Umuryango w’Abashinwa ugamije gutsura umubano w’ibihugu by’amahanga (CPAFFC), Minisitiri Ngirente yavuze ko ubufatanye n’u Bushinwa bwagize uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo bitandukanye.

    Yagize ati “Ubufatanye bwacu n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu iterambere ry’inzego zitandukanye, harimo kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ubukerarugendo. Ubushinwa na Afurika byafatanyije mu rugendo rw’iterambere mu kuzamura umubano ushingiye kuri politike n’imibereho myiza, none ubu u Bushinwa n’umwe mu bashoramari bari kw’isonga muri Africa”.

    Ibi Minisitiri w’Intebe abitangaje nyuma y’uko tariki ya 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, na we yari yashimiye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ubwo yifatanyaga n’abahagarariye u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage no mu guteza imbere ibya politike. U Bushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

    Icyo gihe Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

    Yagize ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, u Bushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku Madorari ya Amerika Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya Covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo u Bushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage”.

    Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.

    source : https://ift.tt/3ckKEln

  • Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yongeye kuburana asaba Urukiko ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Rwamuganza Caleb aregwa hamwee na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y’imari n’igenamigambi.

    Aba bagabo bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 1,8 Frw, bahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko no kugira akagambane mu ipiganwa ry’isoko rya Leta.

    Caleb Rwamuganza wunganirwa mu mategeko na Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye urukiko ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akazaburana ubujurire mu rukiko rukuru adafunze kuko ubundi gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.

    Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, akaba asaba kurekurwa ngo ajye kwivuza.

    Me Nkundabarashi uherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko bityo ko akwiye kurekurwa.

    Abaregwa hamwe na Caleb, na bo batsindagiye ubu busabe basaba ko barekurwa ubundi bakazaburana ubujurire bwabo bari hanze.

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha butangaje ko icyemezo kuri ubu busabe bw’abaregwa kizava mu bushishozi bw’Urukiko, Umucamanza yahise yanzura ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 22 Ugushyingo 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Caleb-wabaye-PS-muri-MINECOFIN-wakatiwe-imyaka-6-yongeye-kuburana-asaba-Urukiko-ikintu-gikomeye

  • Itangazo: TWIZERIMANA XXX yasabye guhindura amazina akitwa BAMPORINEZA Sandrine #rwanda #RwOT

    Itangazo: TWIZERIMANA XXX yasabye guhindura amazina akitwa BAMPORINEZA Sandrine

    Uwitwa TWIZERIMANA XXX yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BAMPORINEZA Sandrine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yiswe n'ababyeyi

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-twizerimana-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-bamporineza-sandrine

  • Ibyifuzo 4 Imana ishaka ko uyifasha gusengera-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Nuko musenge mutya muti” ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.” Matayo 6:10;9

    Icyifuzo cy’Imana cya mbere, ni uko abantu bamenya Data wa twese

    Muri iki gihe mfite ubwoba, dufite generation y’urubyiruko batigeze biyakirira Yesu! Kandi Imana ntigira abuzukuru, igira abana. Mu bwami bw’Imana ntabwo ubiraga uwo uzabyara, agomba kwiyakirira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Kimwe mu byazanye Yesu, ni ukumenyesha abantu Data. Yaravuze ngo” Ntawe uzi Data usibye uzi Umwana, kandi ntawe uzi Umwana keretse uwo ashatse kumuhishurira”

    Dukwiye kwiyakirira Yesu ku giti cyacu, dukwiye gusobanukirwa ko Imana ari Data: Ni Data w’abakire n’abakene, w’abize n’abatarize, w’abazungu n’abirabura, w’abatuye mu mujyi no mu cyaro, uburenganzira kuri we turabunganya. Ni Data wa twese!

    Icyifuzo cya 2 cy’Imana, ni ukubaho ubuzima buyubaha

    Ikintu ab’isi bahora abakristo, ni ukubaho ubuzima budahuye n’ibyo tuvuga. Dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwubaha Imana: Ukayubahisha amafaranga yaguhaye, imyenda utunze, ubusore ufite, ubwenge wize mu ishuri, ukabaho ubuzima bwubaha Imana.

    Imana ikwiye kubahwa ku bwawe, izina ryayo rikwiye kubahwa kubw’umugisha yaguhaye.

    Icyifuzo cya 3 cy’Imana, ni ukwamamaza Ubwami bwayo

    Dukwiye kugaragaza Ubwami bw’Imana muri buri gace kose turimo. Imana ifite inyota y’abantu bajya guhagararira Ubwami bwayo mu nzego z’ibanze, Imana ifite inyota y’urubyiruko rwajya mu gisirikare bakazaba Abajenerari bavuga mu ndimi nshya buzuye Umwuka Wera.

    Imana ifite inyota yo kubona abacuruzi mpuzamahanga bakomeye, bahagarariye Ubwami bw’Imana mu mafaranga. Imana ifite inyota y’abantu bahagararira Ubwami bw’Imana. Abo bantu, Imana izabagira umuyoboro w’ibyiza mu nzego zose kuko bahagarariye Ubwami bw’Imana mu isi.

    Ni gute uhagarariye Ubwami bw’Imana mu rugo rwawe? Hagati yawe n’ abo mu rugo rwawe, n’ abo mukorana?

    Icyifuzo cya 4 cy’Imana, Ubushake bwayo bukwiye kuza muri buri Domain

    Muri buri murimo ukora, ubushake bw’Imana bukwiye kuzamo. Ibi ni byo twaremewe, kandi dukwiye kubikora Imana igasubizwa. Bityo nawe Imana izakugirira neza, izagutsindira imigambi ya Satani. Igihe cyose ubereyeho inyungu z’Ubwami bw’Imana, ntizareka kukurwanirira.

    Source: Agakiza Tv

    Daniel@agakiza. org

    Source : https://agakiza.org/Ibyifuzo-4-Imana-ishaka-ko-uyifasha-gusengera-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yagarutse mu rukiko arusaba ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Rwamuganza Caleb aregwa hamwee na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y’imari n’igenamigambi.

    Aba bagabo bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 1,8 Frw, bahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko no kugira akagambane mu ipiganwa ry’isoko rya Leta.

    Caleb Rwamuganza wunganirwa mu mategeko na Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye urukiko ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akazaburana ubujurire mu rukiko rukuru adafunze kuko ubundi gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.

    Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, akaba asaba kurekurwa ngo ajye kwivuza.

    Me Nkundabarashi uherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko bityo ko akwiye kurekurwa.

    Abaregwa hamwe na Caleb, na bo batsindagiye ubu busabe basaba ko barekurwa ubundi bakazaburana ubujurire bwabo bari hanze.

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha butangaje ko icyemezo kuri ubu busabe bw’abaregwa kizava mu bushishozi bw’Urukiko, Umucamanza yahise yanzura ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 22 Ugushyingo 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Caleb-wabaye-PS-muri-MINECOFIN-wakatiwe-imyaka-6-yagarutse-mu-rukiko-arusaba-ikintu-gikomeye

  • Rubavu: Umuturage yafunzwe azira gukwirakwiza ibihuha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manishimwe Elode
    Manishimwe Elode

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 14 Ugushyingo Manishimwe amaze gutangaza icyo gihuha yabimenyesheje Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Polisi yatangiye gukurikirana icyo kibazo cy’umutekano mucye kivugwa mu Kagari ka Byahi. Muri iryo perereza byaje kugaragara ko Manishimwe yabeshyaga ndetse n’ifoto yakoresheje ni iy’umuntu hashize iminsi akomerekeye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

    CIP Karekezi yagize ati” Akimara kumenyesha Polisi akoresheje twitter ko mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano mucye ndetse agashyiraho ifoto twatangiye kubikurikirana. Twagiye muri ako Kagari dusanga nta kibazo kidasanzwe gihari ndetse n’abaturage batubwira ko batekanye bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro, twatangiye gushaka Manishimwe turamufata atwemerera ko ariwe wabikoze akoresheje ifoto ayikuye muri telefoni ya mukuru we. Twakomeje gukurikirana iyo foto dusanga ni umuntu uherutse gukomerekera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.”

    Manishimwe ubundi akomoka mu Karere ka Musanze, atuye mu Karere ka Rubavu mu buryo bwo gucumbika kuko yiteguraga kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ziri muri aka Karere. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga, abibutsa ko kurikoresha nabi bishobora kubagusha mu byaha bakaba bakurikiranwa mu mategeko.

    Ati” Duhora dukangurira abantu ko mbere yo gukwirakwiza ibintu ku mbuga nkoranyambaga bagomba kubanza bakamenya ukuri kwabyo. Imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe nabi nka kuriya Manishimwe yakwirakwije ibihuha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda iyo bimuhamye.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko imbuga nkoranyambaga ari bumwe mu buryo bwo gutanga amakuru ariko y’ukuri, yakanguriye abantu kujya batanga amakuru ariko bizeye neza ko ayo makuru ari ukuri.

    Manishimwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3ciukkY

  • Dore abagore batowe muri 30% mu Nama Njyanama z’Uturere (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhanga
    Muhanga

    Ni amatora yabaye aho abagore biyamamazaga imbere y’inteko itora igizwe n’abagize Njyama z’Imirenge igize Akarere, ndetse n’abagize komite nyobozi y’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, abahagarariye urubyiruko n’abahagaragariye abafite ubumuga.

    Kamonyi
    Kamonyi

    Nyuma yo gutora abajyanama bahagarariye 30% by’abagore ku rwego rw’uturere, hazakurikiraho gutora abajyanama rusange 12 muri buri karere kugira ngo buzuze inama Njyanama y’abantu 17 muri buri karere, bose hamwe bakaba Abajyanama 459.

    Ruhango
    Ruhango
    Nyanza
    Nyanza
    Huye
    Huye
    Nyamagabe
    Nyamagabe
    Gisagara
    Gisagara
    Rulindo
    Rulindo
    Gicumbi
    Gicumbi
    Nyabihu
    Nyabihu
    Rwamagana
    Rwamagana
    Gatsibo
    Gatsibo
    Nyagatare
    Nyagatare
    Rutsiro
    Rutsiro
    Nyamasheke
    Nyamasheke
    Rusizi
    Rusizi

    Andi mafoto aracyaza


    source : https://ift.tt/3osTjI2

  • Kigali : Abifuza kwiga icyongereza cy’umwimerere bashyizwe igorora, bahabwa amahirwe ntagereranwa #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiye mu 2017, rikaba ryigisha ibyiciro bitatu, ikigizwe n’abatangizi ni ukuvuga abatangirira kuri zeru mu kukivuga no kucyandika neza, icyiciro cy’abari hagati bagerageza gukoresha uru rurimi n’abasanzwe baruzi ariko bifuza kugira ibyo bihugura cyangwa bongeraho.

    Icyiciro cy’abatangizi biga mu gihe kingana n’amezi atandatu, icyiciro cya kabiri biga mu gihe kingana n’amezi ane mu gihe abasanzwe bakizi ariko bifuza kwihugura bazajya biga mu gihe cy’amezi abiri gusa.

    Usibye kuba 'IFA SPEAK &TECH ACADEMY' ifasha abantu kwiga neza icyongereza inigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

    Mu myaka ine ishize iri shuri rimaze kwigisha abasaga 200, bize neza Kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk’uko intego y’iri shuri ibiteganya.

    Bamwe mu bagannye irishuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza.

    Nduwayezu Emmanuel ni umwe muri bo yagize ati ' Ubusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cy’uko ntarinzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, kuburyo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka'

    Umuhire Jolly nawe avuga ko kuva yajya kwiga icyongereza muri 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' byamufashije kuzamura ubumenyi mu kuvuga neza icyongereza, kuburyo ubu abasha kukivugira mu ruhame adategwa, ndetse ngo ageze ku rwego nawe yarwigisha abandi

    Ati ' Nagorwaga no kuba natinyuka kuvuga icyongereza kuko cyari gike cyane ntanakizi neza, ariko kuva natangira kwiga muri iri shuri ntewe ishema n’uburyo mvugira mu ruhame icyongereza ntategwa, nagira inama bagenzi banjye cyane urubyiruko kwiga iki cyongereza kuko bitinyura umuntu kandi bikanazamura ubushobozi bw’urukoresha, ubu nanjye nakigisha abandi'.

    Umuyobozi mukuru w’iri shuri Theoneste Uwayezu asobanura ko amasomo atangwa aba ari mu byiciro bitatu, aho bigishwa mu buryo butandukanye babifashijwemo n’abarimu b’inzobere bafite, kandi bigakorwa mu gihe gito.

    Yagize ati ' Amasomo atangwa mu byiciro bitatu bizwi nk’uko abatugana babyifuje, tugira icyiciro cy’abatangizi(beginner) biga amezi atandatu, abarimohagati ( intermediate) biga amezi ane n’ab’icyiro cyo hejuru basanzwe bazi icyongereza,ariko bashaka kugira ibyo bihuguramo biga amezi abiri, abiga muri ibi byiciro bitatu biga mu gitondo kuva saa mbiri kugeza saa tanu, saa munani kugeza saa kumi nimwe na saa kumi nimwe kugeza saa mbiri z’ijoro, bikorwe gutyo mu mibyizi no mu mpera z’icyumweru (weekend).”

    Uyu muyobozi Uwayezu akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa, yaba mu ruhame no murindi tumanaho iryo ariryo ryose,ibi bikanareba bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye babyifuza.

    Ati ' Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw’abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi, abacuruzi ndetse n’abanyeshuri barangize amashuri y’isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy’amezi ane gusa aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza, dukangurira abantu kutugana uburyo bwose yakwifuzamo kwiga turamworohereza akiga'

    Nyuma y’ibi kandi iri shuri rinigisha abifuza kwiga gusobanura cyangwa guhindura indimi muzindi, nko gusobanura icyongereza mu kinyarwanda n’izindi(Translation), gukosora inyandiko zirimo amakosa(Proof Reading) n’ibindi bijyanye n’abakora ibizamini bitandukanye mu ndimi zitandukanye.

    Akarusho kandi ni uko kwiga muri iri shuri bidasaba ubushobozi buhanitse, uwifuza kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero (+250) 788315054, (+250) 788302964

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Abifuza-kwiga-icyongereza-cy-umwimerere-bashyizwe-igorora-bahabwa-amahirwe-ntagereranwa

  • Ihagarikwa rya Seif wagaragaye yishimana n’ibizungerezi ntirivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwo guhagarika Seif mu ikipe y’Igihugu, bwatambutse kuri Twitter ya FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rigira riti 'FERWAFA imenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi 'undetermined' mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.'

    Nyuma yari ririya tangazo, hari amakuru yamenyekanye ko ikipe y’Igihugu yavuye kuri Hotel aho yari icumbitse batazi aho Niyonzima Seif aherereye kuko bari bamubuze.

    Nubwo FERWAFA yatangaje ko uyu mukinnyi ukina hagati yazize imyitwarire idahwitse, ntiyigeze yerura iyi myitwarire mibi yatumye uyu musore watsindiye ikipe y’Igihugu igitego ahagarikwa.

    Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko uyu mukinnyi yashoboraga guhanwa mu bundi buryo butari ukumuhagarika mu gihe kitazwi kuko asanzwe afite impano ndetse ngo n’ikimenyimenyi akaba ari we wagerageje gukora ibyananiye abandi benshi mu mikino ikipe y’igihugu imaze iminsi ikinamo kuko yabonye igitego.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ihagarikwa-rya-Seif-wagaragaye-yishimana-n-ibizungerezi-ntirivugwaho-rumwe

  • Uganda: Ibindi bisasu 2 byaturikiye ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kampala #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Hafi y'ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda haturikiye ibisasu bibiri, Galaxy Radio yatangaje ko igisasu kimwe cyaturikiye ahazwi nko kuri 'Kooki Towers', ikndi kuri Jubilee.

    Igisasu kimwe cyibasiye inyubako irimo iriya sosiyete yubwishingizi, hanyuma umuriro wakurikiyeho ufata imodoka zari ziparitse hanze.

    Nk'uko byatangajwe na TV y'igihugu, UBC, ngo bamwe mu badepite bagaragaye bimurwa vuba na bwangu mu nyubako y'inteko ishinga amategeko.

    Amashusho yashyizwe hanze n'umwe mu bari aho igisasu cyaturikiye, yerekanaga umwotsi uzamuka uvuye aho igisasu cyaturikiye hafi ya polisi.

    Polisi ntiyahise igira icyo ibivugaho, kandi ntibiramenyekana niba ibyo biturika ari ibisasu byatewe n'abagizi ba nabi. Nta jambo ryigeze rivugwa ku bahitanwe n'iki kibazo.

    Abayobozi ba Uganda barasaba abaturage kuba maso nyuma y'ibisasu biturika bikomeje guterwa guhera mu byumweru bishize.

    Ku ya 23 Ukwakira, umuntu umwe yarapfuye abandi bagera kuri barindwi barakomereka kubera igisasu cyaturikiye muri resitora iherereye mu nkengero za Kampala.

    Amatsinda yunze ubumwe n'umutwe wa IS bashinjwe kuba inyuma y'ibi bitera Leta ivuga ko ari iby'iterabwoba.

    Iri tsinda rimaze igihe kinini rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni umaze igihe kinini.

    Polisi ivuga ko ikindi gisasu cyaturitse nyuma y'iminsi ibiri muri bisi itwara abagenzi cyahitanye gusa umwiyahuzi.

    Ndetse na mbere y'ibyo bitero, guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika yari yaburiye ubuyobozi bwa Uganda ko intagondwa 'zishobora kugerageza kugaba ibitero' muri iki gihugu cya Afurika y'Iburasirazuba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-ibindi-bisasu-2-byaturikiye-ahantu-hatandukanye-mu-mujyi-wa-kampala