Blog

  • Dore ibintu ugomba kwirinda mu gihe ugiye koga #rwanda #RwOT

    Koga buri munsi ni ingenzi ku isuku y'umubiri, kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri no kurinda uruhu. Hari amakosa ushobora kuba ukora utabizi mu gihe uri koga. Gusa, ugomba kuyahagarika, kuko gukomeza kuyakora bishobora kwangiza uruhu rwawe mu buryo butandukanye

    Amakosa 7 ugomba kwirinda mu gihe uri koga:

    1.Kwikuba cyane buri munsi: Kwikuba buri munsi ntago ari bwo buryo bwiza bwo gukura imyanda ku mubiri cg se amavuta. Mu gihe wikuba cyane, bitera uruhu kumagara no korohera cyane. Uruhu mu kwirinda rutangira gusohora amavuta menshi, bityo bikaba byaba indiri ikomeye ya bagiteri n'umwanda (ufata muri ya mavuta, uruhu ruba rusohora kugira ngo rwirinde kumagara). Ushobora gukoresha akantu koroshye wikuba, nabwo ukabikora inshuro nke mu cyumweru; inshuro 1 mu cyumweru yaba ihagije. Bikaba byiza kubikora utari bujye ku zuba.

    2.Kwihanagura cyane kenshi ukoresha imbaraga: Hari abantu nyuma yo koga bahita bihanaguza igitambaro (towel cg isuyume) gikomeye kandi bagakoresha ingufu. Ibi ni amakosa akomeye kuko gukoresha imbaraga wihanagura byangiza utwenge tw'imisatsi iba ku ruhu, bikaba byatera ibibazo bitandukanye ku ruhu; nko kumagara cyane, cyangwa se kwishima cyane. Mu gihe urangije koga, genda wihanagura gahoro gahoro, udakuba ku ruhu cyane.

    3.Ubwoko bw'igitambaro wihanaguza:Isuyume (essui main) cyangwa igitambaro ukoresha nyuma yo koga (towel) gishobora kuba ubwacyo indiri ya mikorobe na bagiteri zitandukanye. Kubera iki? Akenshi biterwa n'ubukonje gihorana, cyangwa se kuba nyuma yo kwihanagura utagishyira ahagera izuba ngo ubukonje buvemo. Ntikigomba kuba gikomeye cyangwa se wumva gishwaratura uruhu rwawe. Igitambaro ukoresha nyuma yo koga ni byiza ko kidakoreshwa igihe kirekire, kandi ugakoresha ibyiza byabugenewe, ukagihindura mbere yuko gisaza.

    4.Koga amazi ashyushye cyane: Amazi ashyushye cyane, igihe wumva ababaza ku ruhu, burya ni amavuta y'ingenzi arinda uruhu aba ari gushya. Aya mavuta (essential oils) afasha uruhu guhorana ububobere no korohera. Kumara umwanya munini uri koga amazi ashyushye cyane (hejuru y'iminota 10), bituma utwenge tw'uruhu dufunguka cyane, bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku ruhu.

    5.Igihe wisigira amavuta: Igihe cyiza cyo kwisiga amavuta ni ako kanya ukiva mu bwogero. Hari abantu bakunda kumara igihe kinini, nyuma yo koga batarisiga, ibi bitera umwera no gukanyarara k'uruhu.

    6.Gukoresha isabune nyinshi: Amasabune menshi yo koga akorwa mu binyabutabire bishobora gutera uruhu kumagara ndetse no koroha cyane, bishobora gutuma mikorobe zinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Kuko amavuta akorwa n'uruhu aba avaho ku bwinshi. Mu gihe woga, ni ngombwa gukoresha isabune zisanzwe, zitarimo ibinyabutabire byinshi kandi ukoga nke.

    7.Kutikuraho neza amasabune atandukanye uba wakoresheje: Mu gihe uri koga, ni ngombwa ko nyuma yo kwisiga isabune cyangwa izindi produits waba wakoresheje nko mu mutwe, ukoresha amazi ahagije, kugira ngo akureho ibi byose. Impamvu ni uko ibikoreshwa mu gihe cyo koga yaba amasabune cyangwa shampoo bishobora gutera utwenge tw'uruhu gufungana, nuko ugatangira kuzana ibiheri. Kwiyunyuguza bihagije byagufasha kwirinda ibi bibazo.

    Ngayo amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga, kugira ngo urinde uruhu rwawe nkuko byatangajwe n'urubuga Medical News Today rutanga inama zijyanye no kubungabunga ubuzima

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/16/dore-ibintu-ugomba-kwirinda-mu-gihe-ugiye-koga/

  • RDC: Urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwari Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    We hamwe n'abandi bagabo babiri, bashinjwa kunyereza miliyoni 205 z'amadolari y'Amerika (miliyari 206 mu mafaranga y'u Rwanda) yari agenewe umushinga w'ubuhinzi.

    Urukiko rwavuze ko rushobora kuburanisha gusa ba minisitiri w'intebe bakiri ku butegetsi, atari abahoze ari ba minisitiri w'intebe.

    Umushinjacyaha yari yashinje Bwana Matata kugira uruhare kubera ko yari azi ibyo kunyereza ayo mafaranga yo mu mushinga w'ubuhinzi butunganya umusaruro wa Bukanga Lonzo.

    Bwana Matata ahakana avuga ko nta kibi yakoze, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Urubanza rwatangiye mu kwezi kwa cumi mu 2020, ariko habayeho iburanisha kabiri gusa, mbere y'iki cyemezo cy'urukiko cyo ku wa mbere.

    Mu kwezi kwa karindwi, ibura ry'ibimenyetso ryatumye uru rukiko ruba runahagaritse kuburanisha Bwana Matata ku bivugwa ko yagize uruhare mu kunyereza arenga miliyoni 110 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 110 na miliyoni 550 mu mafaranga y'u Rwanda) yarishywe abantu ba baringa (batabaho) – bagizweho ingaruka na gahunda ya leta yo kwigarurira za kompanyi n'inganda mu 1973.

    Icyemezo cy'urukiko cyo ku wa mbere gisobanuye ko ubu Bwana Matata ashobora kwizera gusubira mu mwanya we nka senateri mu nteko ishingamategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/rdc-urukiko-nta-bubasha-rufite-bwo-kuburanisha-uwari-minisitiri-w-intebe

  • Nahuje ababyeyi banjye bari bamaze imyaka 20 batandukanye – Ngarambe François-Xavier #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngarambe François-Xavier
    Ngarambe François-Xavier

    Ngarambe ati: “Ni byo pe, mba numva ndi mu mwana umwana na we andimo, nkumva ndanezerewe kuko akenshi igihe ndi kumwe n’abana numva ndi mu ijuru, hafi y’Imana, mbese numva ndi hafi ya jyewe ubwanjye. Rero guhura n’umwana no kumuririmba bituma mba jyewe. Igihe rero uri wowe urisanzura”.

    Kimwe mu bintu biranga Ngarambe François-Xavier umubonye amaso ku maso, ni imvi z’uruyenzi cyane abantu bakunze kwibazaho kubera ko ugereranyije n’imyaka afite ubona ko zaje akiri muto. Kugira imvi akiri muto ariko ngo ntibyigeze bimubangamira na rimwe.

    Ngarambe ati: “Imvi zanjye zaje hagati y’imyaka 25 na 30, kandi ntizigeze zimbangamira na buhoro kuko uwankunze yankunze nzifite, urukundo rwacu rukurana na zo kugeza magingo aya.”

    Ngarambe yavukiye muri Zaire (RDC) mu 1962 muri Kivu y’Amajyaruguru ariko yaje kugarukana n’ababyeyi be mu Rwanda mu 1964, ku myaka 10 asubira muri Zaire muri Kivu y’Amajyepfo ajyanye na nyina wari umaze gutandukana na se.

    Yavutse ari ikinege, ashakana na Yvonne Solange Kagoyire, mu bana bafitanye harimo Ngarambe Rwiru Nganzo na we w’umuhanzi nka se.

    Reba ikiganiro uyu muhungu we yagiranye na KT Radio

    Ngarambe yize Amateka muri Kaminuza i Bujumbura, arangije yigishayo imyaka ibiri mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda mu 1986 akora muri Institut de Formation Apostolique de Kimihurura (IFAK), nyuma ya Jenoside we n’umuryango we bajya mu Bubiligi akorayo umwaka umwe muri Radio yitwa Amahoro bagaruka mu Rwanda mu 1995 ayobora imishinga itandukanye yita ku bana b’impfubyi n’abana bo mu muhanda (FidesCo Rwanda) kugeza mu 1998, nyuma aza gusubira muri IFAK kugeza muri 2018.

    Ubu umwanya we wose yawuhariye kwita ku bihangano bye no kugira uruhare mu kubaka umuryango, biciye mu ndirimbo, mu biganiro no mu nyandiko ateganya kuzandika.

    Mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Ngarambe François-Xavier yatubwiye ko ababyeyi be bigeze gutandukana mu 1972 abasha kongera kubahuza hashize imyaka 20 batabana.

    Bikurikire muri iki kiganiro Ngarambe François-Xavier yagiranye n’umunyamakuru Ben Nganji kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3oBig4b

  • Huye: Abantu 506 bahawe telefone zigezweho bemeza ko zigiye kubahindurira imibereho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone
    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone

    Abahawe izo telefone barimo abantu batabasha kuzigurira nyamara bafite ibyo bafashamo abaturanyi babo, bavuga ko zizabafasha guhindura imibereho ku giti cyabo, mu ngo iwabo ndetse zikazanababashisha gukora neza imirimo basanzwe bakorera abaturanyi babo.

    Séraphine Nyiraminani w’ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye, ni umuhinzi akaba na Mutwarasibo, nyuma yo kwakira telefone igezweho yagize ati “Iyi telefone izamfasha kureba amakuru menye aho ibihe bigeze, no gukorana n’inzego nyobozi mu buryo bworoshye.”

    Fortunée Mutegwaraba w’i Gishamvu we avuga ko yajyaga ajya kwizigamira muri Ejo Heza akarinda gushaka abamufasha, ariko ko telefone igezweho yahawe izamufasha kubyikorera, kandi ku gihe.

    Yunzemo ati “Hari ubwo umuntu yakubwiraga ngo abandi bageze kuri uru rwego nko mu buhinzi cyangwa se mu bworozi, urugero nko guhunika ubwatsi bw’inka, ukibaza uko babikora. Iyi telefone nizera ko izamfasha gukurikirana amakuru, kugira ngo mbashe kugera ku iterambere.”

    Pascal Karengera w’i Gishamvu, ni umujyanama w’ubuhinzi. Avuga ko telefone yahawe izamufasha kuzajya atanga raporo y’inama yagiranye n’abahinzi yicaye iwe, atarinze kujya ku murenge. Ibi ngo bizatuma umwanya yataga mu nzira awifashisha mu bindi.

    Ati “Mfite n’umwana wiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndatekereza ko iyi telefone izamufasha mu myigire ye.”

    Valens Nsengiyumva wo mu Murenge wa Karama, akaba n’umukorerabushake, yumva ko aho azabona ikibazo bizamworohera kukigeza ku bagikemura.

    Ati “Nk’umuntu ashobora gukomereka, kubimenyesha umurenge bikoroha kubera gukoresha amafoto.”

    Mu Karere ka Huye hatanzwe izo telefone 506, nyuma y’uko hari hatanzwe izindi 184 ku bamamazabuhinzi no ku bagore b’intangarugero.

    Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya n’Akarere ka Huye mu gutanga izo telefone, yabwiye abazihawe ko ari izabo, anabasaba kuzazifata neza ndetse bakanazifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone
    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone

    Yagize ati “Muyifate nk’igikoresho cy’iterambere, ntimuyifate nk’aho ari iyo guhamagara cyangwa kwandikira umuntu gusa. Abafite abana biga bashobora kuzifashisha mu bushakashatsi.”

    Yanavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho yatangijwe mu kwezi k’Ukuboza 2019. Ni nyuma y’uko hari ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda 67% bafite telefone, ariko ko abafite izigezweho ari bakeya cyane.

    Icyo gihe habonetse abafatanyabikorwa biyemeza kuzatanga telefone ibihumbi 44, kandi ngo mbere yo gutanga iz’uyu munsi hari hamaze gutangwa ibihumbi birindwi gusa.

    Gahunda ihari kandi ni uko ngo nyuma yo gutanga izo ibihumbi 44 hazazaho n’ibindi byiciro.
    Marie Claire Joyeuse


    source : https://ift.tt/3Cpk1pL

  • Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe mu Mavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

    Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w’ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.

    FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

    Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars pic.twitter.com/AEghmGRLDW

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 16, 2021

    Umunyamabanga mukuru w’umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda

    Yagize ati “Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze”

    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya

    source : https://ift.tt/3wOnf5g

  • #Covid-19: Gukingira bikomereje mu mashuri no muri za gare muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RBC ivuga ko ikipe y’abaganga izajya ibasanga ku bigo by’amashuri babarizwaho kandi ikigo kikazajya kibimenyeshwa mbere.

    Ureste gahunda yo gukingira abanyeshuri, RBC iramenyesha kandi abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bacikanywe, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, batangira gukingirirwa muri za Gare zitandukanye.

    Ni gahunda ireba buri wese wacikanywe n’inkingo zombi za Covid-19, cyangwa se akaba atarafashe urwa kabiri, aho bari bukingirirwe muri Gare ya Nyabugogo, Kimironko, Remera, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka Down Town, mu rwego rwo kugira ngo buri wese agerweho n’urukingo muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yise #KingirauRwanda.

    Abacikanywe bagiye gukingirwa nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 90% bamaze gukingirwa, ibintu byatumye ubwandu bushya bwa Covid-19 budakomeza kwiyongera mu bahatuye, kuko imibare igaragaza ko igipimo kiri munsi ya 0.5%.

    Ni mu gihe mu gihugu hose na ho byagabanutse kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushira mu gushakira inkingo Abanyarwanda ndetse n’abarutuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorozo cya Covid-19.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ishusho ya Covid-19 ku rwego rw’igihugu iri munsi ya 1% y’ubwandu bushya, ibintu byatumye gahunda nyinshi zari zarafunzwe zongera gukomorerwa, abantu bagasubira gukora nk’uko byari bisanzwe.

    Iyo Minisiteri iributsa abantu bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose nk’uko yakabaye yo kwirinda Covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho ko uwahawe urukingo ashobora kwandura cyangwa ngo yanduze abandi.

    Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze 40% by’abagomba gukingirwa bamaze gukingirwa, mu gihe umwaka utaha wa 2022 biteganyijwe y’uko byibuze 60% bazaba bamaze guhabwa doze zombi.

    source : https://ift.tt/3oADu1Y

  • Iburasirazuba: Ubuyobozi burimo gushaka igisubizo ku mirenge 25 ishobora kwibasirwa n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yifatanyije n
    Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage gutera imbuto zihanganira izuba anabakangurira kuhira

    Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga umuganda wo guhangana n’amapfa, mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ahatewe ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwishakamo ibisubizo mu kuhira imyaka ahegereye ibishanga n’ahandi hashobora kuboneka amazi, ariko hatibagiwe no gufata aturuka ku mvura.

    Hari kandi gukangurira abahinzi guhinga imbuto zihanganira izuba harimo imyumbati n’ibijumba.

    Ku matungo ho ngo hagomba guterwa ubwatsi bwa Cloris Gayana kuko bwihanganira izuba, bikajyana no gutera ibiti kuko nabyo bikurura imvura.

    Ati “Turagira ngo dukangurire abaturage gutera ibiti ariko na none no gufata amazi aturuka ku mazu kugira ngo ashobore kuramira inka kuko bikomeye.”

    Imirenge ishobora guhura n’amapfa imvura ikomeje kubura n’ibikorwa byo kuhira bidashyizwemo imbaraga nyinshi ni 25 mu turere twa Bugesera, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu barimo kureba abahinzi n’aborozi bababaye cyane kugira ngo bafashwe mu kubona uko bakuhira imyaka, no kubona imbuto zihanganira ibihe bibi.

    Agira ati “Turimo kureba abababaye cyane no gusuzuma uburyo twashobora kubafasha bitewe n’ubushobozi buhari, ariko Leta ku ikubitiro yafashije gutera inkunga uburyo bwo kugura ibikoresho byo kuhira n’imbuto zitandukanye kugira ngo muri iki gihe ibishoboka tubikore nonaha kuri za mbuto zihanganira ibihe bibi.”

    Gasana Damas ni umworozi mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko izuba bahuye naryo rimusigiye isomo rikomeye cyane kuko inka ze zashonje bikabije.

    Umuganda witabiriwe ku bwinshi
    Umuganda witabiriwe ku bwinshi

    Avuga ko aborozi bagenzi be bahinze ubwatsi ku buso bunini batigeze bahura n’ikibazo, ari nayo mpamvu ubu yiyemeje kuzatera hegitari 10 z’ubwatsi.

    Ati “Burya kwiga si ukubwirwa ahubwo ni ukwirebera nanjye njya gutekereza gutera ubwatsi ni ahandi nabibonye kandi n’iri zuba ryampaye isomo rikomeye, kuko nasonjesheje inka zibura umukamo nyamara abateye ubwatsi inka zabo zimeze neza.”

    Uretse mu Murenge wa Rwimiyaga hatewe ubwatsi bw’amatungo, mu Murenge wa Nyagatare akagari ka Nsheke hUhiwe imyaka irimo ibigori kimwe no mu Murenge wa Karangazi.

    Ibikorwa nk’ibi bikaba byanakozwe mu turere tundi dufite ikibazo cyo kubura imvura mu ntara y’Iburasirazuba.


    source : https://ift.tt/2YPI9UW

  • Niba ushaka kurenga icyo gikombe urimo, gumana ukwizera #rwanda #RwOT

    Ni gute wanyura mu bigeragezo kandi ugashikama mu kwizera? Nubwo tudakunda ibigeragezo kandi twahitamo kubitera umugongo, ariko ikibabaje cyangwa ku bwamahirwe, Imana ishobora gukoresha ibigeragezo ku bantu bayo ku bw’inyungu runaka.

    Mu busanzwe ibigeragezo bishobora kuva ahantu hatatu: Kuri Satani, Ku miterere yawe, no Ku Mana. Aha turagaruka ku bigeragezo Imana ishobora kwemera ko ducamo. Kimwe mu bintu bigoye ku byerekeye ibigeragezo, ni ukutiyumvisha iherezo rya byo cyangwa kumenya ko igihe cyagenwe uzabicamo bikarangira. Aha igikenewe cyane ni ugushingira ku bushake bw’Imana no kwizera ko ari yo izabikunyuzamo.

    Ibigeragezo byatoranijwe n’Imana

    Ikintu kigaragara ni uko dukunda ihumure kandi dushaka ubuzima bworoshye, ariko iyo dusoma Bibiliya, ntaho tubona Imana yasezeranyije n’umwe muri twe ubuzima bworoshye!

    Mu gitabo cya Yakobo, Imana idusaba kugira umunezero wuzuye mu gihe duhuye n’ibigeragezo by’ubwoko bwose kuko aribwo kwizera kwacu kuba kurimo kugeragezwa. Kubera iyo mpamvu, Imana ikoresha ibigeragezo kugira ngo idukuze mu kwizera kandi iduhindura kumera nka Yesu Kristo bityo duhishurirwe Imana mu rwego rwo hejuru.

    Niba rero tutarigeze tunyura mu bigeragezo ntituzigera dukura kandi hari imigisha myinshi Uwiteka ashaka kuduha binyuze muri byo, nyamara nitubikwepa ibyo ntituzigera tubihabwa!

    Mu bigeragezo tunyuramo, dukeneye kwiga gusenga nk’uko Yesu yabigenje mu busitani bwa Getsemani, muri Matayo igice cya 26, umurongo wa 39: Hagira hati” Data, niba bishoboka, reka iki gikombe kinkurweho; nyamara, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka!”

    Ibigeragezo kandi burya biratweza. Umwami Imana arashaka gukoresha ibigeragezo byacu kugira ngo adufashe kwezwa, kumwizera tukamwishingikirizaho kugira ngo tugire ibyiringiro byuzuye. Ku bw’ibyo, dukeneye kwatura ibyaha byacu, kubireka, no guhungira mu maboko ya Kristo Yesu.

    Kwirukira kuri Kristo bikubiyemo gutekereza ku bice nk’Abafilipi igice cya 4, umurongo wa 4-9, gusenga, gushimira Imana, gutekereza icyiza n’ukuri, kandi ntutekereze ngo bizagenda bite, ahubwo utekereza ku waremye ubuzima kandi uhora adukomeze.

    Izuba rizarasa nyuma y’umwijima

    Mu gihe cy’umuyaga, dukeneye gutabaza Uwiteka Imana kandi tukizera ko azatunyuza muri icyo gikombe dukiranutse. Dukeneye gutunga ibyiringiro nyabyo. Ibyiringiro bishobora guterwa inkunga no gukura, kuko Imana dukorera ntihinduka nk’uko yari imeze mu gihe yagendanaga n’Abisiraheli mu butayu imyaka 40, igihe umwana w’uruhinja wa Dawidi yapfaga, igihe Pawulo yarohamaga mu bwato, igihe Sitefano yaterwaga amabuye agapfa, ni ko natwe izaturengera.

    Byose Imana ibikorera kubw’icyubahiro cyayo n’ibyiza itugambiriyeho

    Imana yari kumwe n’abo bose mu gihe cyabo kandi izatugirira neza. Ntabwo tuzi ibisubizo byanyuma uko bizaba bimeze, icyakora tuziranye n’uzabitanga. Kubera iyo mpamvu, dushobora kubona ubutwari no guhumurizwa mu mirongo nko mu Baroma igice cya 8, umurongo wa 28: “Kandi tuzi ko Imana itera ibintu byose gukorera hamwe ku bw’ibyiza ku bakunda Imana, kubahamagariwe bikurikije umugambi wayo.”

    Mu gihe duca mu bigeragezo byose, menya ko tutari twenyine. Imana itunyuza mu bigeragezo kugira ngo tumere nka Kristo Yesu. kandi ntibishobora kuba ibyo ‘dushaka.’ Isengesho ryanjye ni uko igihe dusubije amaso inyuma muri kano kanya, nta kindi uretse guhimbaza Imana ku bikorwa byiza yadukoreye bizava mu kanwa kacu; dushima uko yatunyujije muri kiriya kigeragezo.

    Reka ibigeragezo bitwongerera gusobanukirwa Imana uwo iri we. Dukorera Imana ikomeye kandi nziza itazigera idutererana mu bigeragezo byose tunyuramo. Reka icyubahiro cyose kibe icy’ Imana iteka ryose, Amena!

    Source: Christian Today

    Daniel@agakiza. org

    Source : https://agakiza.org/Niba-ushaka-kurenga-icyo-gikombe-urimo-gumana-ukwizera.html

  • Umunyamideli w'Umunyarwanda Yakoze Imyenda Igura Miliyoni 3 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli umenyerewe hano mu Rwanda no hanze mugukora imyenda myiza ikorewe hano mu Rwanda (Made In Rwanda) witwa Moses Twahirwa yakoze imyenda yihagazeho kuko harimo umwe ugura agera kuri miliyoni 3 z'amafaranga yu Rwanda.

    Moses ufite Inzu itunganya imideli imaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, Moshions, yashyize hanze imyambaro mishya yiswe 'Imandwa Collection SS 22', ishishikariza abantu kwiyakira bakemera kuba abo bari bo, aho guhindura imiterere yabo.

    Abinyujije kurubuga rwa twitter, uwitwa Musoke yatangajeko umwe mu myenda yakozwe na Moses muri Imandwa collection wawubona kuri Miliyoni 3 z'amanyarwanda kandi nabwo akaba ari kuri promotion.

    Uyu mwambaro kugirango uwutahane bigusaba amafaranga atari munsi ya miliyoni 3

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-wumunyarwanda-yakoze-imyenda-igura-miliyoni-3/