Blog

  • Polisi irahakana kurenganya abandikirwa na ‘Cameras’ zo ku mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry
    CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda

    CP Kabera avuga ko impinduka ziri gutera igihunga abatwara ibinyabiziga ari ubushobozi n’ibikoresho birimo kwiyongera kuri Polisi y’Igihugu, aho za Camera zishinzwe kugenzura umuvuduko w’imodoka zirimo kwiyongera haba izigendanwa n’izishinze, kandi n’abapolisi bakaba biyongera.

    CP Kabera avuga ko iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku 02 Nzeri 2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda no kuyigendamo, mu ngingo ya 29 mu gika cya mbere ivuga ko umuyobozi wese w’ikinyabiziga atagomba kurenza umuvuduko washyizweho byemewe n’amategeko.

    Na ho igika cya kabiri kikaba kivuga ko iyo nta mategeko yashyizweho agenga umuvuduko ushyirwaho, hakurikizwa kutarenza 80km/h, kutarenza km60/h, kutarenza 50km/h, kutarenza 40km/h, hakaba n’ibyapa bisaba utwaye ikinyabiziga kutarenza 25km/h.

    CP Kabera asaba abatwaye ibinyabiziga kutibaza ngo icyapa kijya he, ahubwo bagakurikiza amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe kuko iyo amategeko yamaze kujyaho Polisi na yo ni ho ihera ishyiraho uburyo bwo kugenzura abatayubahiriza.

    Agira ati “Ibyo abantu bakwiye kubyumva nta tegeko ryigeze ryirengagizwa. Na ho abavuga ko babandikira inshuro nyinshi, igihe cyose uzarenga ku mategeko Camera izakwandikira inshuro zose wishe amategeko n’iyo waba wayarenze inshuro zirenze 10”.

    Ku bavuga ko bandikirwa ubutumwa bugatinda kubageraho amande akiyongera, CP Kabera avuga ko icyo gihe uwakererewe kubona ubutumwa iyo agiye kwishyura adacibwa amande, na ho ugize ikibazo akaba asabwa kwegera Polisi bakamusobanurira.

    Hari kandi abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko Camera zibandikira inshuro nyinshi zikurikiranye nta n’igihe gishize, hakaba n’abavuga ko abapolisi bashobora gutanga uburenganzira bwo gutambuka mu buryo bwihuse kandi Camera zikabandikira.

    Kuri ibyo bibazo CP Kabera avuga ko umupolisi iyo aguhaye uburenganzira bwo gutambuka atagutwarira imodoka, kandi utwaye agomba kwibuka ko guhabwa uburenganzira atari ukwica amategeko.

    Agira ati “Abantu babyuke batekereza kureba ibyapa biri ku mihanda, kuko usanga babyuka bareba aho Camera ziri, izo si inshingano zabo kuko ntabwo bashinzwe kumenya aho Camera ziri bashinzwe gukurikiza amategeko. N’iyo waba warashyizemo ibikwereka ko Camera iri imbere ,ibyo ntaho bihuriye n’icyapa, icyapa nukirenza Camera izakwandikira”.

    Ku bijyanye n’abandikiwe inshuro nyinshi zikurikiranya, CP Kabera avuga ko ufite bene icyo kibazo agana Polisi bakareba niba ari byo koko, ariko ngo nta rujijo rurimo usibye kuba abantu batubahiriza amategko.

    Avuga ko ibyapa byinshi bya 40km/h, n’ibya 60km/h bimaze imyaka myinshi hirya no hino ariko ubu hongewemo ibindi ari nabyo birimo kugora abantu cyane ukubyubahiriza, kuko baba batarebye neza.

    Agira ati “Njyewe umuntu yanyoherereje ubutumwa ko nandikiwe narengeje 40km/h kandi hari icyapa cya 60km/h, ariko ntabwo yari yigeze amenya igihe yerengeye icyapa cya 40, yinjira mu cya 60 ni yo mpamvu abantu bakwiye kujya bagenda bareba”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko nta bwinyagamburiro bwinshi ku bakeka ko bazakomeza kuyobya uburari bahunga ibihano, gusa akavuga ko bizagenda bimenyerwa nk’uko utugabanya muvuduko mu modoka twamenyerewe.


    source : https://ift.tt/3qKJQyu

  • Volleyball: RRA igiye gushora asaga miliyoni 25 mu irushanwa ngarukamwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n
    Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n’itangazamakuru

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, habaye ikiganiro hagati y’abayobozi ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda barimo visi Perezida wa mbere, Nsabimana Eric n’umunyamabanga Mucyo Philbert ndetse n’uwari uhagarariye RRA, Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri icyo kigo.

    Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku itegurwa ry’iryo rushanwa riteganyijwe gutangira hagati ya taliki 27 na 28 Ugushyingo 2021.

    Ikirango cy
    Ikirango cy’iryo rushanwa

    Asobanura byinshi ku bijyanye n’irushanwa, Nsabimana yavuze ko bifuje ko rizajya riba buri mwaka ndetse rikazajya riba muri uku kwezi.

    Ati “Ni irushanwa twifuje ko rizajya riba buri mwaka muri uku kwezi, akaba rizajya riba mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, rikazajya riba ari irushanwa rifunguye (Open Tournament), gusa bidakuyeho ko hari ikipe yindi yumva yashobora guhatana n’izo zo mu kiciro cya mbere na yo yakwiyandikisha. Ni irushanwa rizaba rikurikije amategeko ya Volleyball, ibijyanye n’amatsinda azaba abarizwamo bikazagenwa n’inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba mbere ho umunsi umwe w’irushanwa nyirizina.”

    Abajijwe ku makipe yamaze kugaragaza ubushake bwo kwitabirra iri rushanwa, Mucyo Philbert yasubije ko amakipe yose asanzwe akina ikiciro cya mbere ko yiteguye, yewe hakaziyongeraho Kigaki Volleyball Club (KVC) na IPRC Musanze na zo zizagaragara mu kiciro cya mbere uyu mwaka, ndetse na ST Aloys (abakobwa) nta gihindutse na yo izitabira iri rushanwa.

    Uwitonze yasobanuriye itangazamakuru ko bahisemo gukorana na Volleyball kuko babonye ko ariwo mukino ukunzwe.

    Ati “Twumva ko imikino yose mu Rwanda yatera imbere, gusa mu marushanwa ashize Abanyarwanda bagaragaje ko bakunda umukino wa Volleyball ku buryo tubona ko ari ahantu heza abasora bagaragarira, kuko ni abanyacyubahiro, ni abantu mu by’ukuri badutunze twese. Ni abantu batunze igihugu binyuze mu misoro batanga, ni abantu b’agaciro ku buryo twumva ko bakwiriye kujya mu mukino Abanyarwanda barimo kurushaho gukunda”.

    Ubusanze ikiciro cya mbere kigizwe n’amakipe umunani (8) mu bagabo ndetse n’amakipe atandatu (6) mu bagore.

    Iri rushanwa rizabera i Kigali ku bibuga bya Petit Stade na Maison des Jeunes ku Kimisagara, na ho imikino ya nyuma biteganyijwe ko ishobora kubera muri Kigali Arena.

    source : https://ift.tt/3CessnW

  • DR Congo: Urukiko rwavuze ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwahoze ari Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    Urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwatangaje ko rusanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwahoze ari Minisitiri w'intebe Augustin Matata Ponyo.

    Uyu wahoze ari Minisitiri w'intebe, Matata Ponyo hamwe n'abandi bagabo babiri, bashinjwa kunyereza miliyoni 205 z'amadolari y'Amerika (miliyari 206 mu mafaranga y'u Rwanda) yari agenewe umushinga w'ubuhinzi.

    Urukiko rwavuze ko rushobora kuburanisha gusa ba minisitiri w'intebe bakiri ku butegetsi, atari abahoze ari ba minisitiri w'intebe.

    Umushinjacyaha yari yashinje Bwana Matata kugira uruhare kubera ko yari azi ibyo kunyereza ayo mafaranga yo mu mushinga w'ubuhinzi butunganya umusaruro wa Bukanga Lonzo.

    Bwana Matata, ahakana avuga ko nta kibi yakoze, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters. Urubanza rwatangiye mu kwezi kwa cumi mu 2020, ariko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza habayeho iburanisha kabiri gusa, mbere y'iki cyemezo cy'urukiko cyo kuri uyu wa mbere.

    Mu kwezi kwa karindwi, ibura ry'ibimenyetso ryatumye uru rukiko ruba runahagaritse kuburanisha Bwana Matata ku bivugwa ko yagize uruhare mu kunyereza arenga miliyoni 110 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 110 na miliyoni 550 mu mafaranga y'u Rwanda) yarishywe abantu ba baringa (batabaho), bagizweho ingaruka na gahunda ya Leta yo kwigarurira za kompanyi n'inganda mu 1973.

    Icyemezo cy'urukiko cyo kuri uyu wa mbere gisobanuye ko ubu Bwana Matata ashobora kwizera gusubira mu mwanya we nka senateri mu nteko ishingamategeko.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-urukiko-rwavuze-ko-nta-bubasha-rufite-bwo-kuburanisha-uwahoze-ari-minisitiri-wintebe/

  • Umunyamakurukazi yashyingiranwe n'umufana we wavuze ko amaze imyaka 10 yaramwihebeye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa NBS TV Rukh-Shana Namuyimba yashyingiranwe ku mugaragaro n'umukunzi we Felix Kitaka nyuma y'uko avuze ko amaze imyaka 10 ari umufana we w'imena.

    Amakuru avuga ko mbere yuko bombi baba inshuti, Felix yakundaga umurimo wa Rukh-Shana kandi yari umufana we wa mbere mu gusoma amakuru.

    Uyu mugabo yananiwe kwiyumanganya abyatura abinyujije ku rubuga rwa Facebook muri 2018.

    Inyandiko ya Kitaka yaje gutuma uyu munyamakurukazi amwitaho hanyuma nyuma y'umwaka, bombi barabonana.Ibyakurikiyeho n'amateka.

    Hamwe n'umukobwa wa Rukh-Shana wari umuri iruhande amufashije indabyo, aba barushinze barimo kumwenyura bafatanye amaboko bishimye, bari kumwe n'inshuti z'umuryango.

    Abasangirangendo b'abanyamakuru n'ibinyamakuru ntibatanzwe guha ubutumwa bwiza iyi couple.

    Edwin Musiime wari witabiriye uyu muhango yanditse ati“Twishimye cyane ubukwe bwawe nshuti nkunda Rukh-shana. Inzira zawe zirabagirane kurushaho. Felix wabonye ikintu cyiza cyane bityo utoneshejwe na Nyagasani '

    .

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakurukazi-yashyingiranwe-n-umufana-we-wavuze-ko-amaze-imyaka-10

  • Kigali: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umuntu bamukubise Fer-a beton bahawe igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bacyekwaho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviyemo urupfu uwitwa Munyanyindi Emmanuel, bafungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ry'ubushinjacyaha rigikomeje kubera uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho.

    Umucamanza yavuze ko aba bagabo batagomba kurekurwa kuko icyaha bakurikiranyweho urukiko rukibahamije mu rubanza mu mizi bahanishwa igihano cy'igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Ikindi umucamanza yavuze ko abaregwa ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza hanashakishwa ibindi bimenyetso bigize icyaha cyakozwe.

    Intekeko y'umucamanza umwe n'mwanditsi w'urukiko niyo yasomye iki cyemezo Saa cyenda z'igicamunsi none.

    Ubwo Uru rubanza rwasomwaga ubushinjacyaha ndetse n'abaregwa ntabwo bari mu rukiko gusa ubwo haburanwaga ifunga n'ifungurwa kuwa 10 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'umushinjacyaha umwe ndetse n'abaregwa nabo bari bazanywe mu rukiko.

    Ubwo iburanisha ku ifunga n'ifungurwa ryabaga kuwa 10 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abo bwazanye imbere y'urukiko icyaha bagikoze kuwa 25 Ukwakira 2021 kikabera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu kagali ka kamuhoza.

    Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bashinjwa ko bakubise Munyankindi Emmanuel Fer-a-beton mu mutwe agahita ajya muri Koma ako kanya bihutira kumujyana mu bitaro bya CHUK biba iby'ubusa kuko kuwa 01 Ugushyingo yashizemo umwuka.

    Habimana Thomas ubwo yaburanaga ifunga n'ifungurwa, yahakanye ibyavuzwe byose n'ubushinjacyaha ahubwo asaba urukiko kumurekura by'agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko afite umwirondoro uzwi kandi atuye ndetse ko adashobora gutoroka ubutabera ko n'igihe cyose bwamukenera bwamubonera ku gihe.

    Me Tuyisenge Tito Theogene wunganira Habimana Thomas we yari yabwiye urukiko ko ubundi gukurikirana umuntu afunze atari ihame.

    Uyu munyamategeko ati “ubundi itegeko rivuga ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze.Ndasaba ko umukiriya wange mu gihe mwazaba mwiherereye mwazamufungura by'agateganyo ahubwo mugategeka inshuro azajya yitaba ubushinjacyaha.”

    Mugenzi we nawe ufunzwe witwa Bucyeye Callixte yemereye urukiko ko yakubise Munyankindi Emmanuel mu rwego rwo gukiza amagara ye kuko nawe yarimo amuhondagura Fer-a-beton mu bitugu.

    Bucyeye yabwiye urukiko ko atigeze akubita Munyankindi Fer-a-beton ko we yamukubise kandagira ukarabe yitabara ko ariko atari azi ko byamuviramo urupfu

    Mu gihe abaregwa bahamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo uwakubiswe urupfu,bahanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka 15 na 20 nk'uko bitegenywa n'ingingo ya 121 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri Rusange.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kigali-abagabo-babiri-bakurikiranyweho-kwica-umuntu-bamukubise-fer-a-beton

  • Hatsinzwe umwe undi aruzuza! Derek na Danny N… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye (S6), uwa 6 w’amashuri nderabarezi (TTC), n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (L5).

    Muri rusange abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy'Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n'Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu Mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hastinda 2,980 (99.9%).

    Mu bakoze ibizamini harimo n'abanyamuziki bigaga ku ishuri ryahoze ryitwa Nyundo Music School rikorera i Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo. Muri iri shuri bakorera ku manota 60, gutsinda bihera ku manota 9.

    Umuhanzi Ntakirutimana Danny [Danny Nanone] uzwi mu ndirimbo zitandukanye yagize amanota 31, Rutangira Derek Sano [Derek wo mu itsinda Active] agira amanota 51, umuhanzikazi Gatera Sharon uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yagize amanota 48.

    Mugisha Lionel watsinze irushanwa 'I'm the future' yagize amanota 27. Uwatsinzwe ibizamini ni umwe, yitwa Ntwari Roger. Mushimiyimana Daniel ni we munyeshuri wa mbere mu manota, dore ko yujuje 60 kuri 60.

    Umuyobozi w'ishuri ryigisha muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music', Murigande Jacques [Mighty Popo], yabwiye INYARWANDA, ko kuva iri shuri ryashingwa ari bwo bwa mbere bagize abanyeshuri batsindira ku kigero cyo hejuru.

    Ati 'Ni ubwa mbere tugize abanyeshuri batsinze bafite amanota ari hejuru nk'uko bimeze ubu.'

    Abanyeshuri 70 baherutse gutangira amasomo yabo y'umuziki muri iri shuri. Ni nyuma y'uko batoranyijwe mu gihugu hose.

    Umunyeshuri ushaka kwiga muri iri shuri asabwa kuba yarangije amasomo y'icyiciro rusange (Tronc Commun), kandi akaba ashaka kwiga mu ishami rya muzika mu cyiciro cyisumbuyeho.


     

    Urutonde rw'abanyeshuri 35 bakoze ibizamini bya Leta mu ishuri rya Nyundo n'amanota bagize, umwe ni we watsinzwe


    Danny Nanone [Yagize amanota 31] na Derek Sano [Yagize amanota 51] batangiye kwihugura ibijyanye n'umuziki ku ishuri rya Nyundo mu mwaka w'2018

    Mugisha Lionel wegukanye umwanya wa kabiri muri 'I'm the future' [Ubanza ibumoso] yagize amanota 27 mu bizamini bya Leta

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111484/hatsinzwe-umwe-undi-aruzuza-derek-na-danny-nanone-mu-batsinze-ibizamini-bya-leta-mu-ishuri-111484.html

  • Hamenyekanye urutonde rwabakinnyi bazitabira… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa BK All Star Game uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ndetse ukazagaragaramo n'abahanzi batandukanye bazasusurutsa abazitabira uyu mukino barimo n'umunya-Nigeria Rema.

    Bk All Star Game ni umukino uba ngarukamwaka, ukaba uba basoza championa' aho uhuza abakinnyi bakomeye mu Rwanda bitwaye neza muri championa ya basketball.

    Aba bakinnyi batorwa n'abafana, itangazamakuru ndetse na bakoca (coach). Iri rushanwa riba rigamije kurangiza umwaka w'imikino ndese no gushimisha abafana. Ferwaba kandi ivuga ko iri rushanwa rifasha abandi bakinnyi baba batabonetsemo kuzitwara neza nabo ubutaha, kugira ngo bazabashe kuba mubazatoranwa m'uwundi mwaka w'mikino. Kuri iyi nshuro, Bk All Star izaba kuwa gatandatu muri Arena, aho amatsinda abiri azitabira irya mbere rihagarariwe na Ndizeye Dieudonne naho irya kabiri rihagarariwe na Shyaka Olivier.

    Abakinnyi bose bazitabira uyu mukino

    Ikipe ya mbere iyobowe na Shyaka

      

     Ikipe ya kabiri iyobowe na Ndizeye

    Abahanzi bazitabira Bk All Star Game 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111479/hamenyekanye-urutonde-rwabakinnyi-bazitabira-bk-all-star-game-2021-111479.html

  • Wari uziko abagabo nabo barwara canceri y'ibere? Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga bwangu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo bavuze kanseri y'amabere abantu yahita batekereza ku bagore, nyamara iyi kanseri ijya yibasira n'ab'igitsina gabo ku buryo hari bimwe na bimwe byo kwitonderwa.

    Dore ibimenyetso 4 bishobora kwigaragaza bikaba byaba bifite aho bihuriya na kanseri y'ibere ku bagabo.

    1.Kuzana ibibyimba byeruye

    Ibibyimba byo ku ibere ni kimwe mu bishobora kuba ibimenyetso bya kanseri y'ibere. Mu gihe hashize igihe kanseri yikusanya, ishobora kugaragarira mu kuzana ibibyimba ku mabere.

    2.Imoko yinjiyemo

    Imoko y'abagabo n'ubwo iba ari nto, nayo ishobora kugaragaza ko ibere ryaba rifite ikibazo, igihe imoko usigaye ubona yinjiyemo imbere mu mubiri, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y'ibere. Ibi kandi bishobora kwiyongeraho gukomera gukabije k'uruho rwo ku imoko.

    3.Kuba mu ibere hajya havamo utuntu tw'amazi

    Si ibisanzwe kuba umuntu w'umugabo yazana utuntu tw'amazi tuva mu imoko, igihe twaje biba ari ikimenyetso cy'uko ibere rifite ikibazo gishobora no kuba kanseri y'ibere.

    4.Uduturugunyu mu mabere

    Hari utuntu tumeze nk'utubuye umuntu ashobora kumba mu mabere mu gihe yaba afite kanseri y'ibere. Niba uri umugabo ukaba ujya wumva utu tuntu, ushobora kwihutira kujya kwa muganga kureba uko ubuzima bwawe bwifashe. Utwo tuntu dushobora kuba tutababaza kandi tworohereye, tugakurikirwa no kubyimba hafi yo mu kwaha.

    Ntibisanzwe ko abagabo bajya kwa muganga bagiye kwisuzumisha ki bijyanye n'ubuzima bwo mu mabere, nyamara igihe wabonye kimwe kuri ibi bimenyetso ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abagabo-nabo-barwara-canceri-yibere-niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzihutire-kujya-kwa-muganga-bwangu/

  • Ubushakashatsi mu bya Siyansi, guteza imbere abagore, urugendo rwe… Ikiganiro na Visi Perezida wa L’Oréal – #rwanda #RwOT

    L’Oréal Group ni ikigo gikomeye kuko gifite ibicuruzwa byongera ubwiza (brands), bigera kuri 36, ku rwego rw’Isi birimo ibihindura ibara ry’umusatsi, parfum, ibirinda uruhu kwangizwa n’izuba, ibirinda umusatsi kwangirika n’ibindi bitandukanye.

    Iki kigo cyavutse ahagana mu 1920, gikoresha abakozi barenga ibihumbi 85, kikaba cyarinjije inyungu ya miliyari 5,2 z’amayero mu 2020.

    Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, L’Oréal inasanganywe ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho y’igitsinagore binyuze mu bushakashatsi, ari nayo mpamvu tariki ya 25 Ugushyingo, mu Rwanda hategerejwe igikorwa cyo guhemba abashakashatsi b’abagore bagera kuri 40, bafite imishinga ifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi mu ngeri zitandukanye.

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1998, byitwa For Women in Science (FWIS), aho bitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ndetse L’Oréal Group, binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal.

    Uyu muhango uzabera mu Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 12, aho abakobwa bagera kuri 40 baturutse impande zose z’Isi, bakoze ubushakashatsi bushobora gukemura ibibazo bitandukanye ku Isi, bazahatanira ibihembo bimaze kwegukanwa n’abagera ku 102 barimo Abanyafurika 11.

    Impamvu L’Oréal yibanda ku bagore bari mu mwuga w’ubushakashatsi, ni uko bari mu basigaye inyuma ku rwego rw’Isi muri uru rwego, kuko bagize 31,8% mu gihe mu Rwanda bagize 21,8% gusa ari nayo mpamvu iki kigo kibaha umwihariko.

    Mu Kiganiro na IGIHE, Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa by’iki kigo akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yasobanuye iby’umuhango wo guhemba abashakashatsi bateganya gukorera mu Rwanda, ibirego binenga ikigo akorera kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije ndetse n’urugendo rwamugejeje mu bushorishori bwa kimwe mu bigo by’ubucuruzi bifite izina rikomeye ku rwego rw’Isi.

    IGIHE: Uri Visi-Perezida wa Foundation L’Oréal kuva mu 2017. Wagaragaye mu bikorwa byo kwita ku bidukikije no kubaka iterambere. Kuki L’Oréal ishyira imbere ibyo bikorwa?

    Palt: L’Oréal ni ikigo kinini, dufite ibicuruzwa bitandukanye bigera muri 35 ku rwego mpuzamahanga. Dufite ibicuruzwa nka L’Oréal Paris, ibicuruzwa byihagazeho nka L’Oreal Lancôme, dufite ibicuruzwa bitandukanye. Twizera ko nk’ikigo cy’ubucuruzi, inshingano zacu zitari ubucuruzi gusa, ubucuruzi bucuruza gusa ntabwo aba ari ubucuruzi. Iyo yari imitekerereze yo mu 1980 na 1990.

    Ikigo cy’ubucuruzi kiba gifite inshingano ndetse n’uruhare kigomba kugira mu guteza imbere umuryango gikoreramo. Uruhare rwacu ni uguhindura imiterere y’ubucuruzi bwacu mu buryo tutangiza ibidukikije (hakoreshejwe ibipimo bigaragaza umutungo w’Isi uba ukwiye gukoreshwa mu gihe runaka).

    Tunafite inshingano yo guteza imbere ibikorwa by’iterambere aho dukorera, ari nayo mpamvu dufite iyi foundation, dufite ikigega cyo guteza imbere abagore, dufite ishoramari twakoze mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima kuko tuzi ko ikigo cy’ubucuruzi gifite inshingano mu guteza imbere aho gikorera.

    Kuva mu 2000, mufatanyije na UNESCO mu mushinga uzwi nka ‘For Women in Science’, kuki mwashyize imbaraga mu bikorwa by’ubushakashatsi bukorwa n’abakobwa?

    L’Oréal ni Ikigo gifite aho gihuriye n’ibikorwa bya siyansi cyane. Twatangijwe n’umuntu wakoraga muri siyansi. Dukoresha abashakashatsi bagera hafi mu bihumbi bine mu itsinda ryacu.

    Mu myaka 23 ishize, twabonye ko abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa siyansi ari bacye. Ntabwo bajya batsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga, ntibavugwa mu itangazamakuru.

    Nk’ubu mu bihembo bya Nobel Prize biherutse gutangwa, nta mugore watsinze mu bijyanye n’ubushakashatsi ku miterere y’isi (natural science), biragaragara neza ko hari ubusumbane buhari, kuko ntabwo abagore b’abashakashatsi babona amahirwe angana n’aya bagenzi babo, ntabwo babasha kwinjira muri uwo mwuga mu buryo bworoshye, kandi ibyo ntabwo ari byiza ku muryango mugari w’abatuye Isi.

    Ntabwo ari byiza kuko dukeneye impano zose, ibibazo bikomeye Isi iri guhura nabyo bikeneye ko impano zose zibyazwa umusaruro.

    Icya kabiri, ni uko Siyansi iba nziza iyo hari ibitekerezo bitandukanye. Ntekereza ko dutangira ibi bikorwa, ibyo twifuzaga kugeraho ari ukugira ngo abagore b’abashakashatsi bagaragare, bazabe icyitegererezo ku bandi bagore bazinjira muri uwo mwuga mu myaka iri imbere.

    Ibi twabigezeho ku bufatanye na UNESCO, ni umushinga munini kuko tumaze gutanga ibihembo ku bagore barenga ibihumbi bitatu. Wabaye umushinga munini nubwo imibare itazamuka nk’uko tubyifuza.

    Alexandra Palt ni Visi Perezida wa L’Oréal, Ikigo cya mbere ku Isi mu gukora cosmétique , yavuze ko igitsinagore gikwiye gushyigikirwa mu bikorwa by’ubushakashatsi

    Imishinga mwateye inkunga yageze kuki?

    Hari uburyo bubiri bwo gusobanura akamaro k’iyi mishinga. Hari ingaruka zigera ku muntu umwe, kuri buri mugore witabiriye. Ubwo abo bagore hafi ibihumbi bitatu, ubuzima bwabo bwarahindutse kuko ibi bihembo byabashoboje kugaragaza ubushakashatsi bwabo, bakavuga ibyo bakora.

    Ibi bihembo kandi bibafasha gukora ibyo bakunda, bakavugana n’abandi bana b’abakobwa bifuza kwinjira muri ibi bikorwa by’ubushakashatsi, bakababera icyitegererezo. Ibi byose bihindura urugendo rwa muntu, cyane cyane umugore.

    Icya kabiri ni uko tumurika aba bagore b’abashakashatsi. Tubamamaza ku bibuga by’indege ku Isi yose, tubafasha kuvugana n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi kugira ngo Isi ibone uruhare rwa siyansi n’ubushakashatsi bwabo bigira mu muryango mugari.

    Hari inzego ebyiri [iki gikorwa cyagezeho, urwa mbere rukaba] ku bagore bitabiriye ibi bikorwa, ariko no ku ruhare byagize mu guteza imbere imyumvire ku ruhare rw’abagore muri siyansi.

    Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa abantu basabwa gushushanya umuntu ukora ibijyanye na siyansi, ubusanzwe abantu bashushanyaga umugabo, ariko mu minsi ishize, abagera kuri 30% bashushanyije umugore, urabona ko imyumvire iri guhinduka. Haracyari urugendo rurerure kuri ku rwego rw’Isi, abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi ni hafi 33% gusa, ariko hari iterambere riri kubaho.

    Tukivuga ubushakashatsi, Afurika niwo Mugabane ufite abashakashatsi bacye ugereranyije n’abaturage bayituye. L’Oréal ni Ikigo kinini, mutekereza ko mushobora kugira uruhare mu kongera umubare w’abashakashatsi muri Afurika?

    Oya. Tugomba kureba ibintu uko biri. Ntabwo twahindura ukuri k’uko umwuga w’ubushakashatsi utabaye umwuga ukurura abantu benshi muri Afurika mu gihe kirekire. Ntabwo twagira uruhare mu gihe nta bikorwa bifasha mu bushakashatsi Bihari. Ariko icyo dushobora gukora ni ugufasha mu guteza imbere imyumvire iri gukwira henshi y’uko ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya bifite uruhare runini ku hazaza ha Afurika.

    Ibyo bikorwa byombi ni ingenzi mu gufasha Isi guhangana n’ibibazo iri guhura nabyo. Ubu igikenewe ni ubushakashatsi bwa Afurika, bukozwe n’abashakashatsi b’Abanyafurika, bugakorerwa ibibazo bya Afurika kandi bukabera muri Afurika. Ntekereza ko ubu bukangurambaga buri kugenda bwaguka, kandi nizeye ko dushobora kugira uruhare ruto muri ibyo bikorwa.

    Ibikorwa byo gutanga ibihembo muri ‘For Women in Science’ kigiye kubera mu Rwanda. Kuki mwahisemo kukizana mu Rwanda?

    U Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere uburinganire. Iyo urebye, usanga umubare w’abagore bari mu myaka ya politiki uri hejuru, uburyo uburinganire bwagezweho mu nzego nyinshi, ibyo byose bituma haba ahantu heza ho kuzana iki gikorwa.

    Ibyo ariko binajyana n’uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukangurambaga ku bushakashatsi n’ikiranabuhanga, ibi byose byarebweho mu guhitamo u Rwanda, tutibagiwe n’uburyo rwateje imbere ibikorwa byo kwakira inama.

    Uretse gutanga ibihembo, ni ibiki bindi muzakora muri icyo gikorwa?

    Ntabwo tuzahemba abashakashatsi bo muri uyu mwaka gusa, ahubwo tuzanahemba abagombaga guhembwa umwaka ushize, batabikorewe kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Mbere y’uwo munsi mukuru wo guhemba, abagore bazahabwa amahugurwa y’iminsi ine, aho bazigishwa ubumenyi bwunganira ubwo gukora ubushakashatsi basanganywe (soft skills), burimo kwiga imiyoborere, kumurika imishinga n’ibindi. Ibi bizafasha guteza imbere umwuga wabo, bitume ubushakashatsi bwabo bwemerwa aho babumuritse.

    Tuzabafasha kandi kuganira n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi, kuko biri mu byo dushobora kubafasha.

    Hari undi mushinga witwa L’Oréal for the Future muherutse gutangiza, ugizwe n’iki?

    Nibyo, L’Oréal yari ifite ingamba z’icyiciro cya mbere mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Icy’ingenzi ni uko twese twari mu Isi yabonaga umutungo kamere usa nk’utazashira, bituma n’abantu bawukoresha mu buryo ndengakamere, bituma haboneka imyanda myinshi [ari nayo igira ingaruka mu kwangiza ikirere, ubutaka n’inyanja, kandi bikagira ingaruka mbi ku buzima].

    Ubu rero twaje kumenya ko ibyo bintu byari ukwibeshya. Ntabwo Isi ifite umutungo kamere udashira, hari ihindagurika ry’ikirere, izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima, ibura ry’amazi n’ibindi bitandukanye [byaturutse ku gukoresha umutungo kamere w’Isi mu buryo bukabije].

    [Kugira ngo duhangane n’izo ngaruka], dukwiye guhindura imyubakire y’ubukungu bwacu, tugahindura uburyo dukoramo ubucuruzi bwacu. L’Oreal imaze imyaka 10 muri ibyo bikorwa, ariko turifuza kubigeza ku rundi rwego, aho twiyemeje ko kugera muri 2030, ibikorwa byacu bizaba biri mu mujyo umwe n’umutungo Isi idakwiye kurenza ikoresha.

    Umutungo udakwiye kurenzwa ushingiye ku bipimo mpuzamahanga bya siyansi byashyizweho, bigena ingano y’umutungo wakabaye ukoreshwa ntuteze ingaruka zikomeye ku mutungo w’Isi.

    Ni nk’uko buri wese yaba afite cake, ukaba utarya cake wagenewe, kuko nubikora gutyo urangiza ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi. Icyo turi gukora ni ukubaho hashingiwe kuri bya bipimo ntarengwa, kandi inshingano zacu nk’ibigo by’ubucuruzi, ibihugu n’imijyi, ni ukubaho muri ubwo buryo.

    Icyo tuzakora ni uko tuzagabanya umwuka wangiza ikirere twohereza mu kirere (CO2), ku buryo mu 2025, inganda zacu zose, za laboratoire zacu n’ibindi bigo dukorana, nta mwuka wangiza ikirere uzaba uhaturuka. Mu 2030, tuzaba dukoresha pulasitiki zakoreshejwe (recycled plastics).

    Alexandra Palt yavuze ko L’Oréal iri gushora imari ifatika mu kurengera ibidukikije

    L’Oreal ni ikigo cya mbere kinini mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwiza. Ni gute mwageze kuri urwo rwego?

    Duharanira gukora ibintu byiza gusa. Ubushobozi bwacu, amahitamo dukora mu buryo dutegura akazi kacu, ntekereza ko umuco wacu wo gukora ibyiza bishoboka, no gukora twirebaho, duharanira kwitwara neza no gukora ibyiza, nibyo bituma tugera ku ntego zacu.

    Inzego zirimo izikora ibikoresho by’ubwiza n’imideli zakomeje kunengwa kugira uruhare mu kwangiza ikirere. Nk’impuguke, wumva ibyo birego bifite ishingiro?

    Ntekereza ko buri wese akwiye guhinduka. Nibyo ibigo by’ubucuruzi byagize uruhare muri iki kibazo, nk’uko bimeze ku muguzi, twese twabigizemo uruhare. Ni nako twese dukwiye guhinduka, ibigo by’ubucuruzi bifite inshingano, L’Oreal ibi yabyumvise kare, twashyizeho intego zo guhangana n’iki kibazo mu 2009. Twamaze kugabanya 81% by’umwuka wangiza ikirere [ugereranyije n’uko byahoze mbere ya 2009]. Kuva mu 2005 twongereye ingano y’ibicuruzwa dukora, ariko twagabanyije ingano y’umwuka wa CO2 twohereza mu kirere.

    Twese dukwiye guhagurukira iki kibazo, kandi mu rwego rw’ibigo bikora ibikoresho by’ubwiza, hari intambwe nini yatewe. Birumvikana ntabwo ibyo bikorwa na buri ruganda, nk’uko bidakorwa na buri muntu cyangwa buri gihugu. Icya ngombwa ni ugushaka uburyo dufatanya twese kugira ngo impinduka zikenewe zibeho mu buryo bwihuse, kuko nta gihe kinini dusigaranye.

    Winjiye muri L’Oréal mu 2012, ugenda uzamuka kugera ku rwego uriho uyu munsi, ni iki cyagufashije?

    Ntekerezo ko ikintu cy’ingenzi ari ukubona ahantu ukorera, hahuje n’impano zawe, imiterere yawe n’ubushobozi bwawe, ku buryo wahagira uruhare mu iterambere ry’ikigo runaka, ahantu ushobora kwagukira.

    Ahantu hose ntabwo wahatangira umusaruro, njyewe mpuje neza na L’Oréal, kuko nanjye nkunda ibintu bikozwe neza, nkunda iyo ibintu biri kwihuta, nkunda guhangana ku buryo ngera ku ntego zanjye, kuyobora impinduka no guhora nteze imbere ibyo nshinzwe, niyo mpamvu nahuje cyane n’umuco wa L’Oréal.

    Nishimiye cyane aho nkorera, kuko ntekereza ko gukora akazi nkora, kajyanye no kurengera ibidukikije, [karanshimisha cyane]. Ugomba gukomeza kwitekerezaho, ariko ntiwitinye, ahubwo ukagira imbaraga zo gukomeza gukora. Uko kwinenga no kwitekerezaho, bikwiye kurushaho kukwerekeza ku nsinzi.

    Kuba mu myanya y’ubuyobozi, bisaba kugira umurava, ukagira ubushake bwo gufata inshingano, ukagira ubushake bwo guhangana no gucyemura ibibazo, ndetse no kugira ubushake bwo kumva.

    Ni izihe nama wagira abana b’abakobwa bifuza gutera imbere ku rwego mpuzamahanga?

    Icya mbere, nahuye n’abakobwa benshi bantunguye kubera imbaraga zabo, uburyo baharanira kugera ku ntego zabo, umurava wabo ndetse n’inyota yo kugera ku iterambere. Mbere yo kubagira inama iyo ari yo yose, ndifuza kubanza kubashimira.

    Ntekereza ko isomo ry’ingenzi nize, ari ugomba kuganira n’abandi bantu, kuko mu gihe utajya uganiriza abantu, ibintu uba ubyifitiye ubwawe. Najyaga ngira impungenge ku bushobozi bwanjye, uruhare rwanjye mbiri kubaho, nibaza niba nzagera ku nsinzi cyangwa ntazayigeraho, hari n’imbogamizi nahuye nazo, ariko naje kubona ko abagore bose bafite imyaka y’ubuyobozi, banyuze mu bintu bimwe nanjye, twagize ibibazo bimwe, twagize impungenge zimwe. Rero ntekereza ko gusangira ubunararibonye, kuganira, kungurana ibitekerezo, bifite imbaraga zikomeye.

    Ni ngombwa kuganira n’abandi, kuko ibyo unyuramo, ibyo ubamo, ni ibintu biterwa n’uko uri umugore mu muryango mugari [w’abatuye Isi] utaraha abagore uburenganzira bwuzuye.


    source : https://ift.tt/3HsEnCe

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi mu bihugu bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro IATF, izasozwa ku wa 21 Ugushyingo 2021.

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryitabiriwe n’abasaga 10.000, riri kubera mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, ahateraniye abamurika 1.000 bo mu bice bitandukanye bya Afurika.

    Itangizwa ry’iri murikagurisha ryitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, uyoboye Inama Ngishwanama ya IATF n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma.

    Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya kabiri ryateguwe na Banki ya Afreximbank, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame yavuze ko iri murikagurisha ry’ubucuruzi ryabaye mu gihe gikwiye.

    Ati “Ryaje nk’amahirwe yo kubakira ku byagezweho mu Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabereye mu Misiri mu 2018, aho ishoramari rya Afurika ryanditse ubushabitsi bufite agaciro ka miliyoni zirenga miliyari 32$.’’

    Umwe mu mishinga migari Afurika ihanze amaso mu cyerekezo 2063 ni ishyirwaho rya AfCFTA mu kwihutisha ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu bya Afurika no gufasha umugabane kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

    Muri uyu mwaka, IATF yibanze ku ntego yo gushyira mu bikorwa AfCFTA nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.

    Imibare yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzava kuri 2.1% bwariho mu 2020 bukagera kuri 3.4% mu 2021 ndetse na 4.6% mu 2022.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ati “Usibye izahuka ryitezwe, indi mibare yerekana ko Afurika ikiri inyuma y’indi migabane. Iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyigikira ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.’’

    Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuba igihugu gitera imbere mu nzego zose; bizafasha mu kuzamura guhanga udushya, ubushakashatsi, ibikorwaremezo n’ahantu habereye gukorera ishoramari.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu cyiciro cya nyuma cyo gushyiraho uruganda rw’inkingo zizafasha mu guhangana na COVID-19 n’ibindi byorezo.
    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko muri Mutarama, ibihugu bya Afurika byashyize hamwe mu kwishakamo ibisubizo mu by’ubukungu.

    Yagize ati “Ibicuruzwa na serivisi byerekanwa muri iri murikagurisha, byerekana umuco wa buri gihugu muri Afurika. Ibi bifasha abacuruzi bo muri Afurika kubona amasoko no hanze y’Umugabane.’’

    Yasobanuye ko Abanyafurika bakeneye kubyaza umusaruro umutungo kamere uri ku Mugabane, ukavanwamo ibifite akamaro.

    Ati “Twizeye ko iri murika rizaha Afurika uburyo Abanyafurika bakora mu nganda bashobora gukora no gucuruza ibicuruzwa byinshi byakorewe ku Mugabane. Ndumva buri wese yifuza kuzabona ibyakorewe muri Afurika, atari ahandi.’’

    IATF iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya mbere yabereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri mu 2018. Iri murikagurisha riba buri myaka ibiri rigamije guhuriza hamwe sosiyete, inganda, ibihugu n’abandi bacuruzi Nyafurika bagasangira amakuru ku bucuruzi, ishoramari no kunguka abakiliya bashya hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika.

    Olusegun Obasanjo yagize ati “Iri murikagurisha rizatanga amahirwe ku bamurika, bashobore kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo no kuganira ku ishoramari ryabo, byose bigamije gushyira mu bikorwa AfCFTA.’’

    Isoko rusange rya Afurika ryemejewe n’ibihugu bitandukanye ku mugabane, rizahuriza hamwe abaturage miliyari 1.3 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.6$.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika

    Itangizwa ry’Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi riri kubera muri Afurika y’Epfo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) uhagarariye Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bagirana ibiganiro byihariye

    Bahise basuzuhuzanya nyuma yo kuganira

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria akaba ayoboye Inama Ngishwanama ya IATF

    source : https://ift.tt/3qDHbXh