Blog

  • Inkumi yambitswe ubusa ku karubanda nyuma yo kwiba mu iduka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y' umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ubucuruzi bw'imiti ntabwo bisanzwe.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.

    Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby'isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

    Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

    Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n'umugore w'abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.

    Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y'ubufatanye bw'umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

    Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy'uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

    BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yambitswe-ubusa-ku-karubanda-nyuma-yo-kwiba-mu-iduka/

  • Umufasha wa Faustin Usengimana yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y'imyaka 2 ishize akoze ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 nibwo imyaka 2 ishize Faustin Usengimana n'umufasha we Daniella Bayingana barushinze.

    Daniella, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze amagambo akomeye kuri uyu munsi ndetse anashimira umugabo we, Faustin, by'umwihariko.

    Daniella yanditse ibi bikurikira:

    Amwe mu mafoto ya Usengimana Faustin n'umugore we:

    Source : https://yegob.rw/umufasha-wa-faustin-usengimana-yavuze-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-yimyaka-2-ishize-akoze-ubukwe/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Yolo The Queen yambaye imishanana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Yolo The Queen aho agaragara yambaye imishanana. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yolo-the-queen-yambaye-imishanana/

  • Amashusho ya niyonzima Olivier ( sefu) ari mu bihe byiza n'inkumi yavugishije benshi kuri Twitter (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje ko ihagaritse Niyonzima sefu kubera imyitarire idahwitse gusa Ferwafa n'abyinshi yavuze kuri ibyo bihano ya muhaye.

    Nibwo hamenyakanye amakuru y'uko sefu yataye abandi muri hotel akajya  hanze yayo mu mugi wa Nairobi muri kenya nibwo haje kuvumburwa amashusho yibereye mu bihe byiza n'inkumi z'ibizungerezi.

    Seif Niyonzima nyuma yo gutsindira igitego #Amavubi yagiye gu celebratinga igitego i #Nairobi abandi bakinnyi bamusiga #Kenya pic.twitter.com/Ebz7UnpX28

    — Tito Hare (@harerimana_tito) November 16, 2021

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-niyonzima-olivier-sefu-ari-mu-bihe-byiza-ninkumi-yavugishije-benshi-kuri-twitter-video/

  • Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa muri Afghanistan ryimukiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Shabana Basij-Rasikh muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021.

    Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, bibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa.

    Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban.

    Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

    Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

    Urugendo rwabo rwagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda rwabakiriye.

    Icyo gihe Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo mu Rwanda by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

    Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

    Tariki ya 15 Kanama 2021, ni bwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi, nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nkuru ikimara gutangazwa abaturage b’iki gihugu n’abanyamahanga batangiye guhunga ku bwinshi bikanga ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye.

    Mu bahunze harimo n’ab’igitsinagore by’umwihariko abiga mu ishuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, School of Leadership Afghanistan.

    Shabana Basij-Rasikh yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abagore bo mu gihugu cye kandi agomba gukomeza guharanira n’uburenganzira bwabo kuko ari intego yihaye.

    SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

    Mbere yo kohereza mu Rwanda abakobwa biga muri SOLA, Shabana Basij-Rasikh, yatwitse inyandiko zose ziberekeye agamije kubarinda bo n’imiryango yabo.

    Ni ishyaka yatewe no kuba muri Werurwe 2002, ubwo Abataliban bamburwaga ubutegetsi, ibihumbi by’abakobwa bo muri Afghanistan bahamagariwe kugana ibigo bya Leta bagahabwa ibizamini bisimbura ibyatwitswe n’Abataliban, icyo gihe yari umwe muri bo.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo

    Perezida Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

    Perezida Paul Kagame na Shabana Basij-Rasikh bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3oC6gPH

  • Ingendo z’indege, Buruse ku banyeshuri n’ishoramari: Imishinga iteganyijwe hagati y’u Rwanda na Hongrie – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari azanywe mu Rwanda mbere na mbere no gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire igihugu cye cyageneye u Rwanda, ingana na miliyoni 52$ azakoreshwa mu bikorwa byo kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali ndetse no kongera ubuziranenge bwayo.

    Uru rwego ni rumwe mu zo Hongrie iteyemo imbere ku Isi. Ni uruzinduko rwari urw’amateka mu ngeri nyinshi, kuko ari ubwa mbere Hongrie itanze inguzanyo ingana gutyo muri Afurika, umugabane iki gihugu kiri gukorana nawo cyane muri gahunda yacyo yo kuzamura iterambere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, nka bumwe mu buryo bwo guhangana no gukumira ibibazo by’abimukira bimaze iminsi biyogoza u Burayi, harimo na Hungary by’umwihariko.

    Icyakora impamvu y’uruzinduko rwa Minisitiri Péter Szijjártó ntiyarangijwe gusa n’isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo, ahubwo rwanabaye umwanya mwiza wo gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse no kongera kuganira ku mishinga y’igihe kirekire bihuriyeho.

    Péter Szijjártó ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie kuva mu 2014

    Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Péter Szijjártó yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko hari imwe mu mishinga migari igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda, irimo ishingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumenyi, gukorana mu bya dipolomasi n’ibindi bitandukanye.

    IGIHE: Mwasobanura imiterere y’inguzanyo yasinyiwe n’uburyo izakoreshwa?

    Szijjártó: Hongrie yateje imbere ibijyanye no gufata neza amazi, ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bijyanye no kugenzura no gucunga imikoreshereze y’amazi. Dushobora gusangiza iryo koranabuhanga u Rwanda kugira ngo ruzamure ubuziranenge bw’amazi rutanga ashobora kunyobwa.

    Niyo mpamvu twemeranyije ku bufatanye bushingiye ku nguzanyo y’igihe kirekire, ari nayo nguzanyo nini Hongrie itanze muri Afurika, ingana na miliyoni 52$, agamije kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali, aho ruzazamurirwa ubushobozi [bw’amazi rushobora gutanga] bukava kuri meterokibe ibihumbi 15, bukagera kuri meterokibe ibihumbi 36 buri munsi.

    Bivuze ko abahanga mu by’amazi bo muri Hongrie bagiye gusangiza ubumenyi Abanyarwanda?

    Inganda zitunganya amazi muri Hongrie ziteguye gutanga ubushobozi mu bijyanye n’ubuhanga [bukenewe mu kubaka ibyo bikorwaremezo], yaba mu bijyanye n’ubwubatsi, ibya tekiniki n’iryo koranabuhanga rizashyirwa hano, rizubakirwa muri Hongrie.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo hano yatubwiye ko isoko ry’uwo mushinga rizashyirwa hanze muri iki Cyumweru [icyumweru gishize] mu Rwanda, noneho rizakurikirwe no gutangazwa i Budapest (Umurwa Mukuru wa Hongrie).

    Ubwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa ryari?

    Twiteze ko uyu mushinga uzatwara igihe kiva ku mwaka n’igice kugera ku myaka ibiri, nyuma y’icyo gihe, amazi yo kunywa muri Kigali azaba yazamuriwe urwego cyane.

    Twakwitega ko ishoramari riturutse muri Hongrie rizagera no mu zindi nzego?

    Turi kugirana ibiganiro na Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ku bijyanye n’uburyo ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byagira uruhare mu kubaka ibitaro mu Ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu cyanyu, kandi hari ibigo by’ubucuruzi [byo muri Hongrie ] bifite inyota yo kuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora imiti ndetse n’uburyo bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi.

    Ibyo bigo biri gukoresha gahunda ya Exim Bank muri Hongrie (yashyizeho uburyo bwo gufasha ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byifuza gushora imari mu bindi bice bya Afurika), yatanze inguzanyo ya miliyoni 46$ kugira ngo ibyo bigo bishore imari ku isoko ry’u Rwanda.

    Haba hari icyizere ko ishoramari ry’u Rwanda rishobora kwiyongera muri Hongrie ?

    Twakwishimira guha ikaze ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda mu Burayi bwo Hagati.

    Kugira ngo ibi bigerweho, twasinye amasezerano ajyanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, aho urugendo ruhuza u Rwanda n’u Burayi bwo Hagati rushobora kuzatangirira muri Hongrie (hagati ya Kigali na Budapest).

    Twemeranyije kandi kujya twohererezanya abadipolomate, kugira ngo dutume Hongrie imenyekana hano mu bakiri bato, ndetse twanatanze buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, izajya itangwa buri mwaka, ikazajya iba ikubiyemo byose bizishyurwa na Leta ya Hongrie .

    Ni buruse zingahe zatanzwe?

    Uyu mwaka abagera kuri 319 bayisabye kandi hakenewe imyanya 20 gusa, ibi byerekana ko Abanyarwanda bifuza kuza kumenya Hongrie , kandi ayo ni amakuru meza kuri twe.

    Kuki umubano n’u Rwanda na Hongrie usa nk’uwatinze gutangizwa?

    Iki ni ikibazo cyiza, mbere ya 2010, ubwo abatavuga rumwe na Leta muri Hongrie uyu munsi, bari ku butegetsi [mbere yo gutsindwa amatora], bashyize imbaraga mu gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi ndetse na Amerika muri gahunda yabo y’ububanyi n’amahanga.

    Kuva twagera ku butegetsi, twashyizeho ingamba ebyiri, gukorana na Aziya cyane ndetse no gukorana n’ibihugu biri mu Majyepfo y’Isi, twibanda ku bihugu biri ku Mugabane wa Afurika.

    Twumva ko imishinga minini y’iterambere ikwiye kuzanwa muri Afurika kugira ngo twirinde ihunga ry’abantu bava kuri uyu Mugabane riteye inkeke.

    Urabizi ko Hongrie ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange byahuye n’ibibazo bikomeye by’impunzi ziza mu buryo butemewe n’amategeko, twizera ko kugira ngo twirinde ibindi bibazo nk’ibyo, tugomba kuzana imishinga y’iterambere muri ibi bihugu ari nabyo byohereza impunzi nyinshi, niyo mpamvu twishimiye ubufatanye n’u Rwanda, Seychelles, Misiri, Maroc na Cape Verde buzarushaho gutuma habaho iterambere muri ibyo bihugu.

    Nubwo tutatangiye mbere, ariko ubu turi kwihutisha ibikorwa kugira ngo tugerageze [kugira uruhare mu iterambere rya Afurika].

    Ni irihe banga ry’iterambere ry’ubukungu bwa Hongrie ?

    Icyabaye intandaro y’iterambere ry’ubukungu bwacu ni ugushyiraho uburyo bwo kugabanya imisoro. Umusoro muto mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uba muri Hongrie , ibi bigafasha abashoramari kuzana ibikorwa byabo mu gihugu, kandi ibi bigafasha mu gutuma abaturage babona akazi.

    Muri gahunda zacu z’iterambere ry’ubukungu, twibanda mu guhanga imirimo cyane kuko turabizi ko iyo ushobora guha abaturage akazi, uba ubahaye ahazaza heza.

    [Rero iterambere ryacu] rishingiye ku gushyira imbaraga mu guhanga imirimo, korohereza abashoramari gukomeza kuzana imari yabo kugira ngo bakomeze batange imirimo, ntekereza ko ubwo ari bwo buryo bwiza ubukungu bushobora kubakwa.

    Ibi nibyo twakomeje gukora mu myaka 11 ishize kandi biragaragara ko biri gutanga umusaruro. Mu myaka 11 ishize, ubukungu bwa Hongrie bwari mu bihe bibi cyane, ariko kubera kugabanya imisoro no gushishikariza abashoramari kuzana imari yabo mu gihugu, turi mu bihugu bifite iterambere rizamuka ku muvuduko uri hejuru mu Burayi no ku rwego rw’Isi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ubwo yahuraga na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Beatrice Habyarimana

    source : https://ift.tt/3nmCdwj

  • Minisitiri Gatabazi yanenze abajyanama biyamamariza mu turere badatuyemo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.

    Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.

    Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.

    Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”

    Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.

    Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama bazatorwa kwegera abaturage

    source : https://ift.tt/3Fl3RQj

  • Anne Kansiime n'umugabo we baherutse kubyarana bagiye gukora ubukwe bw'agahebuzo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru bliz.co.ug cyandikirwa muri uganda, aravuga ko umunyarwenya Anne Kansiime n'umugabo we baherutse kubyarana imfura yabo bagiye gukora ubukwe bw'agatangaza ndetse imyiteguro ikaba igeze kure. Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko ubu bukwe buzabimburirwa n'umuhango wo kwerekana mu muryango umukunzi we Skylanta, baherutse kubyarana umwana w'umuhungu bise Selassie Ataho .

    Aya makuru agiye hanze nyuma y'ibihuha byavuzwe ko muri weekend Anne Kansiime yagiye kugura impeta z'ubukwe kubera ahanini amafoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/anne-kansiime-numugabo-we-baherutse-kubyarana-bagiye-gukora-ubukwe-bwagahebuzo/

  • Heath Freeman wakinnye filimi nyinshi zakunzwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filimi ukomeye witwa Heath Freeman,wagaragaye muri nyinshi zo mu myaka ya 2000 nka “Bones” na “NCIS,” yapfuye nk'uko umuhagarariye yabitangaje. Yari afite imyaka 41.

    Umuhagarariye Joe Montifiore yanditse mu magambo ye ati: “Twababajwe cyane no kubura Heath Freeman dukunda. Umuntu mwiza cyane ufite umwuka mwiza w'ubugingo, yadusigiye ikimenyetso kitazibagirana mu mitima yacu”.

    “Ubuzima bwe bwaranzwe n'ubudahemuka bwimbitse, urukundo, n'ubuntu ku muryango we n'incuti, ndetse n'ishyaka ridasanzwe.”

    Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku mpamvu yamuteye urupfu.

    Freeman yakinnye bwa mbere kuri filimi yo kuri TV mu 2001 kubera ikinamico “ER.”

    Yakurikijeho iyitwa “The Wonderful World of Disney,” “Tru Calling” na “NCIS.”

    Muri filimi ya Fox “Bones,” Freeman yakinnye imwe muri filimi z'uruhererekane y 'abicanyi ruharwa, Howard Epps.Yagaragaye muri Season 1 na 2 mbere yuko umukinnyi yakinaga apfa.

    Abakinnyi ba filimi benshi bababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mukinnyi wanatunganyaga filimi akanaziyobora.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/heath-freeman-wakinnye-filimi-nyinshi-zakunzwe-yapfuye