Blog

  • Mu magambo meza isigirije urukundo rwinshi, Paul Pogba yifurije umugore we isabukuru . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 16 Ugushyingo buri mwaka, umugore wa Paul Pogba, Zulay Pogba yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho dore ko yayizihije ari kumwe n'umugabo we Pogba n'abana babyaranye babiri.

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Paul Pogba yavuze amagambo asigirije yifuriza isabukuru nziza umugore we.

    Yagize ati'Umugore mwiza, umubyeyi w'icyitegererezo, umwamikazi wanjye. Isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 28 buzima bwanjye'.

    Paul Pogba n'umugore we Maria Zulay bafitanye abana babiri barimo Labile Shakur wavutse mu 2019, ndetse n'undi mwana wavutse mu 2020 ariko izina rye ntiryigeze ritangazwa.

    Pogba w'imyaka 28 y'amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n'umunyamideli ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri Amerika.

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-meza-isigirije-urukundo-rwinshi-paul-pogba-yifurije-umugore-we-isabukuru/

  • Amashusho y'umugabo minini cyane warongoye umugore muto yaciye ibintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga za interneti batangariye umugabo ubyibushye cyane washakanye n'umugore muto maze bamwe batangira gusabira uyu mugeni ugiye kubana n'uyu mugabo.Mu mashusho bagaragaye babyinana kandi basomana ku munsi w'ubukwe bwabo ariko benshi bakagaruka kuri uyu mugabo ubyibushye cyane bidasanzwe.

    Reba mu mashusho iyi couple:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumugabo-minini-cyane-warongoye-umugore-muto-yaciye-ibintu/

  • Dore ibyo wakora ukarinda uruhu rwawe gusaza imburagihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kurinda uruhu gusaza, mbere yo kuba watekereza imiti itandukanye n'ibindi bikoreshwa mu kururinda gusaza, hari ibintu bisanzwe ushobora kwikorera ubwawe ukaba warinda bimwe mu bimenyetso byerekana gusaza k'uruhu kuba byatangira kukugaragaraho.

    Niba nawe uri mu batangiye kubona ibimenyetso byo gusaza ku ruhu rwawe; ibi bishobora kuba uruhu ubona rutangiye gukweduka, iminkanyari, kwipfunyarika k'uruhu rwo ku maso n'iminwa n'ibindi bigaragaza gusaza. Hari inama wakurikiza ukaba wakwirinda ibi byose.

    Bimwe mubyo wakwikorera mu kurinda uruhu gusaza

    1.Irinde kujya ku zuba ryinshi

    Izuba riza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera cg byongera iminkanyari. Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza, irinde kujya ku zuba ryinshi, mu gihe ari ryinshi cyane ni byiza kuguma aho ritakugeraho cyane. Ikindi ushobora gukora ni ukwambara amataratara arinda izuba (sunglasses) igihe ugiye ku zuba ryinshi.

    2.Kunywa amazi menshi ahagije

    Umwuma mu mubiri uza ku mwanya wa kabiri mu byongera iminkanyari cyane. Mu rwego rwo gutuma uruhu rwawe ruhora ruherereye kandi rukagumana ubushobozi bwo gukweduka, rukeneye amazi ahagije buri munsi. Iyo umubiri wawe udafite amazi ahagije, uturemangingo dutangira gukanyarara bityo iminkanyari igatangira kugaragara ku ruhu hanze.

    Kunywa amazi ahagije birinda uruhu gusaza
    Kunywa amazi, hagati ya litiro 1 n'2 bizarinda uruhu rwawe gusaza mu buryo butangaje

    3.Gusinzira bihagije

    Iyo uryama igihe gito cg kidahagije, umubiri utangira gukora imisemburo ya cortisol — uyu musemburo ugabanya uturemangingo tw'uruhu. Iyo uryamye amasaha ahagije umubiri ukora umusemburo uzwi nka Human Growth Hormone (HGH), ufasha uruhu guhorana ubushobozi bwarwo; nko gukweduka, guhora rutoshye bityo ntiruzane iminkanyari. Gusinzira amasaha ahagije bizakurinda kandi guhora wumva unaniwe n'uruhu rwawe ruhore rukeye.

    4.Kurya indyo yuzuye

    Kurinda uruhu gusaza ni ingenzi cyane kurya ibikungahaye kuri vitamin, cyane cyane vitamin E. Mubyo urya, ni ngombwa kwibanda cyane ku mboga, imbuto n'utubuto duto kuko birinda gusaza, kubera bikize cyane ku birinda n'ibisohora uburozi mu mubiri (antioxidants)

    5.Irinde stress n'ibishobora kuyigutera byose

    Igihe cyose ugize stress umubiri usohora umusemburo wa cortisol, ugabanya imikaya y'ingirangingo ziri munsi y'uruhu. Ibi bituma uruhu rwawe rusaza byoroshye ndetse n'iminkanyari ikaza vuba.

    Niba ushaka kurinda uruhu gusaza, irinde stress n'ibiyigutera byose

    6.Koga mu maso n'amasabune kenshi cyane

    Isabune n'ibirungo bimwe na bimwe bigabanya ibisanzwe birinda uruhu n'ibituma ruhora ruhehereye birinda iminkanyari. Uko wogamo kenshi n'isabune niko ugenda ubigabanya cyane. Ni byiza guhitamo isabune woga mu maso, ukurikije niba irimo moisturisers.

    Mu gihe cyose wiriwe ku zuba cg wisize ibindi byinshi ni ngombwa koga mu maso mbere yo kuryama.

    Src:umutihealth

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-wakora-ukarinda-uruhu-rwawe-gusaza-imburagihe/

  • Ikibatsi cy'urukundo hagati y'umunyamakuru Yago n'inkumi yitabiriye Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 nibwo umunyamakurukazi Umutoni Josiane ukorera kuri Tv10 yizihije isabukuru ye y'amavuko.

    Umunyamakuru Yago bigeze gukorana kuri Tv10 by'umwihariko mu kiganiro THE TURN UP SHOW ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza. Yago abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya Josiane maze ayiherekesha amagambi agira ati ” More life boo @josiane_umutoni 🎂 Ryoherwa❤️”.

    Nyuma yuko Yago atangaje aya magambo, Josiane yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Thank you Boo @yagoforreal❤️”. Bamwe mu bakurikirana Yago babonye aya magambo yanditse bagiye bibaza niba nta kanunu k'urukundi kaba kihishe inyuma y'aya magambo maze Yago araruca ararumira ntiyagira ibyo abasubiza.

    Josiane Umutoni ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017.

    Josiane yagize isabukuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo

    Source : https://yegob.rw/ikibatsi-cyurukundo-hagati-yumunyamakuru-yago-ninkumi-yitabiriye-miss-rwanda/

  • Musore, cheri wawe nakubwira ko ashaka ko mutandukana burundu uzamukorere ini bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakundana bashobora gushwana kubera impamvu zitandukanye, muri iyi nkuru rero turagufasha kumenya icyo wakora mu gihe wamenye ko uwo mukobwa ashaka ko mutandukana.

    1.Ihereze igihe:

    Mu rwego rwo kwikuramo urukundo rubi warimo fata akanya witekerezeho, umere neza. Niba ubabajwe n'igihombo cyo kubura uwo wakundaga, komera, ihe agahe.

    2.Irekure mugihe muri kumwe:

    Ujye wirekura , mujye muganira cyane, mwirekure. Kwifata bigasa n'aho hari ibintu uri kumuhisha bizamubabaza cyane. Mubwire niba wagize umunsi mubi, niba wagize umunsi mwiza mubwire,…Mugire inama zituma aba we ubwe,…

    3.Mureke agende:

    Ntabwo aribyo wifuzaga ariko nicyo gisubizo cya nyuma ukwiriye gukora. Mureke agende. Niba bigaragara ko utishimanye nawe kandi ukaba ari ntako utagize, mureke agende. Bikore ubyikoreye, ubitekerejeho, mwereke ko ntacyo utakoze.

    4. Siba numero n'ibyabahuzaga

    Ku mbugankoranyambaga, na telefoni byakomeza kumukwibutsa byaba byiza ubisibye burundu.

    5.Sibanganya buri kimwe gishobora kumukwibutsa.

    Ugomba kugendera kure ikintu cyose cyamukwibutsa ,amafoto,ubutumwa buryoshye byose ukabyirengagiza.

    6.Ba intwari y'urukundo rwanyu, murwanirire:

    Niba koko umukunda murwanirire, umwereke ko utabaho utamufite nk'uko wirirwa ubiririmba. Kumenya ko umukunzi wawe adashaka ko mukomezanya ni agahinda kandi byakubabaza kurushaho, gusa nanone kumenya ko akeneye umwanya nabyo n'i mugisha. Niba hari akabazo uzi neza ko afite, ba wowe umufashe muri cyo. Murwanirire, kora iyo bwabaga urwane. Mutunguze utuntu tw'impano dutangaje. Mutekere, musohokane, mutemberane mwembi. Mwibutse ibihe byiza mwagiranye. Mwereke uburyo uri mwiza kuri we, …

    7.Muhe akanya:

    Rimwe na rimwe mu rukundo, abantu bakenera akanya gahagije. Rimwe na rimwe hari ubwo mwembi mwumva ko mutiteguye urukundo rukakaye muri guhabwa, cyangwa umwe muri mwe akaba atarwiteguye. Muri ibi bihe rero abantu baba bakeneye gutandukana ho gato, bagahana umwanya. Uyu mukobwa muhe umwanya, ari nta n'icyo umubajije.

    Source : https://yegob.rw/musore-cheri-wawe-nakubwira-ko-ashaka-ko-mutandukana-burundu-uzamukorere-ini-bintu/

  • Ntabyo gutwika: yakoresheje ubukwe buciriritse cyane aha isomo ingaragu zananiwe kurongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru y'umusore n'inkumi babaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga,ariko bereka benshi bitwaza ko nta bushobozi bafite bwo gukora ubukwe ,maze bakoresha ubukwe buciriritse cyane biyambariye imyenda isanzwe.

    Ubu bukwe bw'uyu musore n'inkumi bwasekeje abantu nyuma yaho umusore n'inkumi banze kwigora bashaka ibisabwa byose mu bukwe, aho bahisemo kujya gushaka umuvugabutumwa akabasezeranya ari babiri ndetse bagahita bitahira mu rugo rwabo rushya, ntabyo gukora imihango itandukanye ikorwa mu birori by'ubukwe.

    Amafoto yasakaye mu mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore n'inkumi bo mu gihugu cya nijeriya bambikana impeta imbere y'umuvugabutumwa mu biro bye, umusore yiyambariye umupira (T-shirt) n'ipantaro, naho umukobwa yambaye ikanzu isanzwe n'agatambaro mu mutwe.

    Uwitwa Jokotolajesu Oluwaseun David wasangije bagenzi be amafoto y'ubu bukwe budasanzwe muri group yo ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko ubu bukwe bwabereye mu rusengero rwitwa Evangelical Church Winning All ruri muri leta ya Gombe, mu majyaruguru ya Nijeriya.

    Source : https://yegob.rw/ntabyo-gutwika-yakoresheje-ubukwe-buciriritse-cyane-aha-isomo-ingaragu-zananiwe-kurongora/

  • #COVID19: Abantu 16 banduye babonetse mu bipimo 8,082 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.

    source : https://ift.tt/3nmTc1x

  • Video y'umunsi:Miss Mutesi Jolly arimo kurira ubuzima ku birwa bya Zanzibar. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yagaragaye yibereye ku kirwa cyo muri Zanzibar aho akomeje kugirira ibihe byiza.Mutesi Jolly wizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko ku munsi w'ejo ,yasangije abafana be amashusho amugaragaza ari mu bwato atembera mu gace kitwa Prision Island .

     

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsimiss-mutesi-jolly-arimo-kurira-ubuzima-ku-birwa-bya-zanzibar/

  • Urukundo ni impumyi: umuzungukazi yaryohewe n'umwirabura birangira yibagiwe gusubira iwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudagekazi witwa Stephanie Fuchs na Sakoime ukomoka muri Tanzania bahuje imitima muri Mutarama 2012 ubwo bakoraga mu kigo cy'ubushakashatsi muri Tanzania.

    Uyu mudagekazi yashakanye n'umukuru w'imiryango y'aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y'ubwitange muri Tanzaniya.

    Fuchs yakoraga ubucuruzi bw'ubukerarugendo bwitwa Airbrb mu rwego rwo gushyigikira ibikobwa by'ubuzima bw'abaturage.Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia yabonye itsinda ryabungeri barebare kandi beza bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.

    Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine yari yambaye imyenda itukura nimitako myiza yaboheshejwe intoki.Uyu mugore yagize ati:' icyo gihe nabonye ntawe umeze nka we yari muremure kurusha abandi kandi yari afite mu maso heza.Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we ,nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye .Bari bafite igikundiro'.

    Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kwigumira muri Tanzania nuyu musore none ubu babanye nk'umugabo n'umugore ntiyasubiye i Burayi kandi avuga ko aticuza icyemezo yafashe aho bamaze no kwibaruka umwana w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-impumyi-umuzungukazi-yaryohewe-numwirabura-birangira-yibagiwe-gusubira-iwabo/

  • Umunyarwenya Eric Omondi yateje impagarara muri Kenya (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga imiziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.

    Umunsi yari yatanze wa nyuma wari uyu munsi tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.

    Eric Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.

    Nyuma yuko Eric Omondi avuze  ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y'abahanzi b'abanyakenya byibuze ku kigero cya 75% , abahanzi barimo Bahati , Bienaime  wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaganira kure ibyo Eric omondi ashaka.

    Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y'iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.

    Eric Omondi kuri uyu munsi yaje kugezwa kuri station ya police nubwo nyuma baje ku mufungura aho kugeza aka kanya ari hanze.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-eric-omondi-yateje-impagarara-muri-kenya-video/