Source : https://agakiza.org/Kumenya-impamvu-y-ibyo-unyuramo-bizaguhesha-kugira-amahoro-n-ibyishimo-mu.html
Blog
-
Amakipe 10 muri Africa agomba kuvamo 5 azerekeza muri Qatar 2022 yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT
Cameroon yatsinze Ivory Coast igitego 1-0 mu mukino w'ishyiraniro wo gushaka itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi,yihuza na Alijeriya, Nijeriya na Tuniziya mu makipe yabonye imyanya ine ya nyuma y'amakipe yabonye itike yo kwinjira mu ijonjora rya nyuma
Amakipe 10 y'ibigugu muri Afurika,yabashije gukatisha itike yo kuzatomborana agahura hanyuma 5 azasigara akaba ariyo azerekeza muri iki gikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu mpera z'umwaka utaha.
Karl Toko Ekambi yatsindiye Cameroon iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wari wuzuyemo amakimbirane ariko utagaragayemo amahirwe menshi asobanutse.
Kameruni yari inyuma ya Cote d'Ivoire mu itsinda D ariko yaje gufata umwanya wa mbere biyihesha kwerekeza mu majonjora ya nyuma.
Umunyezamu Andre Onana,yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi icyenda yarahagaritswe kubera ibiyobyabwenge,ndetse yanayifashije cyane mu minota ya nyuma.
Mu gutombora,amakipe 5 ari imbere ku rutonde rwa FIFA azatombora andi 5 akurikiraho.Amakuru aravuga ko Tombola izaba kuwa 18/12/2021.
Amakipe 10 yageze mu ijonjora rya nyuma
Amakipe 5 ya mbere ku rutonde rwa FIFA:
Senegal
Morocco
Algeria
Tunisia
NigeriaAndi 5 azatombora
Egypt
Cameroon
Mali
Ghana
DR Congo -
Islamic State yigambye igitero cyahitanye benshi muri Uganda #rwanda #RwOT
Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wigambye kugaba igitero cy'ibisasu bibiri byaturikiye mu murwa mukuru Kampala wa Uganda ku wa kabiri, uvuga ko byagabwe n'abiyahuzi biturikirizaho ibisasu bawo.
IS yatangaje iby'icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry'icyitwa intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).
Polisi ya Uganda ivuga ko Abanya-Uganda batatu bapfuye, abiyahuzi batatu bagabye igitero barapfa, naho abandi bantu 33 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye. Abapolisi babiri bari muri abo bapfuye.
Umubare w'abapfuye ushobora kuza kwiyongera. Bimwe mu bice by'imibiri byabonetse byanyanyagiye mu mihanda y'i Kampala.
Islamic State isanzwe imenyerewe mu bitero by'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, aho uyu mutwe wigeze no kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu bihugu birimo Iraq na Syria.
Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n'iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n'iminota itandatu (10h06) ku isaha y'i Kampala, nkuko polisi ibivuga. Abategetsi bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by'uyu mujyi.
Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati: “Inkeke z'ibisasu ziracyahari, cyane cyane zitewe n'abagaba ibitero b'abiyahuzi”.
“Turemeza ko hakiri abagize aya matsinda y'imbere mu gihugu y'iterabwoba, cyane cyane itsinda ry'ubwiyahuzi bwo kwiturikirizaho ibisasu ryashyizweho na [n'umutwe wa] ADF”.
Polisi yavuze ko umuntu wa kane mu bagabye igitero yatawe muri yombi ndetse hagatahurwa n'ikoti ririho ibiturika.
Ikigo NECOC kivuga ko hari ibisasu bindi bitatu bitashoboye guturika byatowe,harimo bibiri byatowe hafi y'inyubako y'urukiko.
Umukuru wa Croix Rouge i Kampaka avuga ko hamwe haturikiye iki gisasu batabaye inkomere hafi 20.
Ibikorwa by'inteko ishinga amategeko byahise bihagarikwa kubera igisasu kimwe cyaturikiye imbere y'ingoro yayo.
Televiziyo NTV Uganda ivuga ko umukuru w'inteko ishingamategeko n'abandi bategetsi bari babanje guhungishwa mu gihe igiporisi cyari cyazengurutse ako gace.
IS ivuga ko iki gitero cyakozwe n'Abanya-Uganda, uwa mbere akaba yaturikije igikapu kirimo ibiturika hafi ya bariyeri ya polisi, naho undi agituritsa agambiriye abarinzi bo ku nyubako y'inteko ishingamategeko.
Nk'uburyo bwo gusobanura impamvu y'icyo gitero, ibiro ntaramakuru Amaq bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba Islamic State [IS] muri Afurika yo hagati”.
Abategetsi muri Uganda bari begetse icyo gitero ku mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w'inyeshyamba mu 2019 watangaje ko uyobotse IS.
BBC
-
Umuhanzikazi Lady Gaga yatamajwe bikomeye n'ikanzu ye bamufotora agaragaza imyanya y'ibanga ye. â YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Lady Gaga aheritse gutamazwa n'ikanzu yari yambaye aho yari mu kiganiro n'itangazamakuru, nyuma aganira na NBC aganira n'umunyamakuru Stephen Colbert. Muri uko kuganira byagaragaraga ko Gaga yambaye neza ikanzu y'umukara.

Ubwo ikiganiro cyarangiraga, bagiye hanze kwifotoza. Lady Gaga yafashe amafoto atandukanye hanze ya Studio ya NBC, yaje gufata ikanzu nabi umuyaga urayigurukana umwambura ubusa imbere ya Camera amafoto arakomeza arafatwa bisanzwe.
Ibi byerekana ko umuntu agomba kwambara umwenda utamutamaza igihe runaka cyane ku bakobwa bambara imyenda irekuye migufi cyangwa isatuye bitangaje, aho bashobora kwambara ubusa ku karubanda kubera umuyaga cyangwa ikindi kintu cyabitera.

-
Nyagatare: Gitifu wa Karama na Perezida wa koperative ihinga ibigori batawe muri yombi bakekwaho ruswa #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama, bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y'amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.
Mu butumwa RIB yanyujije kuri twitter yavuze ko abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mugihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye.
Irasaba abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo bafatanye n'uru rwego kuyirwanya.
The post Nyagatare: Gitifu wa Karama na Perezida wa koperative ihinga ibigori batawe muri yombi bakekwaho ruswa appeared first on Flash Radio TV.
-
Muhanga: Gitifu waregwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe #rwanda #RwOT
Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rwasabye ko bahita bafungurwa.
Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.
Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n'ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.
Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y'urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy'ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy'ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.
Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.
Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Uru rukiko rwemeje ko imikirize y'urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y'amagarama y'urubanza aherera mu isanduku ya Leta.
Akimana Jean de Dieu
-
#ConnectRwanda: Ikwirakwizwa rya ‘Smartphones… – #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere #ConnectRwanda yatangijwe na MINICT ifatanyije na MTN Rwanda ku mugaragaro mu kwezi k’Ukuboza, umwaka wa 2019, hagamijwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku mumaro wo gutunga smartphone, hanarangizwa gahunda yo kwitanga yasize ibigo byinshi binyuranye byo mu gihugu byitabiriye iyi gahunda, ahitanzwe ibihumbi 44,000 bya smartphones; kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka smartphones 24,973 Rusa. Muri izo, ibihumbi 7,670 bikaba ari byo bimaze gukwirakwizwa kuri uyu munsi.
Guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo kugera ku itariki ya 3 Ukuboza 2021, MINICT na MTN Rwanda bazasubukura igikorwa cyo gukwirakwiza smartphones zigera kuri 16,250, aho urugo rumwe muri buri mudugudu mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu (30), ruzahabwa smartphone. Ibi bikazatangirana n’uturere dukurikira: Gicumbi (1,065), Bugesera (566), Gatsibo (602), Nyabihu (469), Ngororero (420), Gisagara (516) na Huye (506).
Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yagize ati “Dufatanyije na MINICT, kugeza smartphone imwe muri buri mudugudu mu gihugu, birarushaho kutwegereza ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cyacu cyo kugeza ikoranabuhanga kuri buri munyarwanda wese”.
 “Turishimira kubona hari abandi bacyitanga ku bw’icyi gikorwa, ibyerekana ko ibyatangiye ari igitekerezo byahindutse gahunda nini. Izi smartphones zizafasha abazihawe nabo kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga no kurikoresha; ibizarushaho kubafasha no kuborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi.”
![]()
By’umwihariko muri iki gihe, smartphones zifihe uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 mu Rwanda; aho amakuru arebana n’icyorezo anyuzwa byoroshye, hakanatangirwa amakuru, hagakorerwa ubukangurambaga, hakamenyekanishwa za politike, hakanatangarizwa ingamba n’amabwiriza birebana na Covid-19.
Kuva iyi gahunda yatangizwa, hagiye hibandwa cyane cyane ku bice binyuranye by’abaturage; abatari ku muyoboro, abagore b’abahinzi, abantu bafite ubumuga, abantu babarizwa mu byiciro bya mbere n’icya kabiri by’ubudehe n’abatuye mu bice by’icyaro.
lkibazo nyamukuru ku kugera kuri serivise z’ikoranabuhanga mu Rwanda cyakomeje kuba igiciro cya smartphone. Mu gihe ingo nyinshi (67%) mu Rwanda zitunze telefone ngendanwa, inyinshi muri izi telefone ntabwo ari smartphones zashobora kwemera kwakira interineti ya 30 n’iri hejuru yayo.
![]()
lkindi, guhabwa smartphone bijyana no kugeza interineti ku wayihawe. Mu cyiciro cya 1 cya #ConnectRwanda, smartphones zari zashyizwemo bundles za interinehi bikozwe n’ibig0 bicuruza itumanaho.
Ageza ijambo rye ku bari muri iyi gahunda, Nyakubahwa Paula Ingabire, Minisitiri w’lkoranabuhanga na Inovasiyo yagize ati “Mu gihe dusoza icyiciro cya mbere cya #ConnectRwanda muri uku kwezi, dushyira ku muyoboro abandi banyarwanda bagera ku bihumbi 16, ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bose babanye natwe muri uru rugendo”.
“Tuzakomeza na gahunda ya #ConnectRwanda 2.0, tuzafatanyamo n’abandi bafatanyabikorwa bo mu ikoranabuhanga, ibigo by’imari n’abandi bakwirakwiza bakanadandaza telefone, mu kuzana ibisubizo biberanye n’ishoramari kandi byorohereza abaturage gutunga smartphones”.
lcyiyongereyeho, ni uko gahunda yo kugeza smartphones kuri bose yagera ku ntego zayo mu gihe hari na za apps zikenewe zifashishwa n’abaturage. Umubare wa za apps zikenerwa n’itsinda runaka ry’abantu nk’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi zarashakishijwe zishyirwa kuri izi telefone, kugira ngo serivise igerweho byoroshye.
Abantu bifuza kugira inkunga batanga muri gahunda ya #ConnectRwanda bashobora kubikora batangaza ubwitange bwabo, banyuze kuri https://new.connectrwanda.rw/. Ubu bwitange bushobora gutangwa mu buryo bufatika, smartphones zemewe zikagezwa ku ishami ryose rya MT N Rwanda riri ku rutonde, cyangwa hishyuwe amafaranga muri banki cyangwa hakoreshejwe kode ya MoMoPay ariyo MoMoPay code: 100100.
-
Umukobwa w'umunyarwandakazi watuburiraya abasore online arafashwe||uwo yatuburiye yaramwishe(video) â YEGOB #rwanda #RwOT
Umukobwa watuburiraga abasore b'i Kigali yaguwe gitumo n'uwo yaririye amafaranga maze bararwana bishyira kera.

Nk'uko byavugwaga muri videwo ngo uyu mukobwa yashukishaga abasore kuboherereza amafoto y'ubwambure bwe maze nabo si ukwikora ku ikofi bakiva inyuma.Uyu musore watuburiwe yagaragaye arwana n'uyu mukobwa amushinja ko yamuririye amafaranga arenga ibihumbi 50.Uyu musore yumvikanaga asa nk'uwishyuza uyu mukobwa nawe wari wamubereye ibamba amwumvisha ko yamuhaye amafoto ye yambaye ubusa ko atakwiye kugira icyo amubaza ngo kuko byahwaniyemo.
-
Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama b’uturere kumenya ibibazo by’abaturage bahagarariye – #rwanda #RwOT
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.
Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.
Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.
Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”
Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.
Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama bazatorwa kwegera abaturage
source : https://ift.tt/3qIoyS2
-
Abasaga 190 boherejwe kwiga ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere muri Israel – #rwanda #RwOT
Aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, bagiye binyuze mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’ibigo bibiri byigisha ubuhinzi muri Israel, AgroStudies na Kinneret Academic College. Biri kandi no mu ntego ngari y’Ikigo cya Israel Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (MASHAV).
Mu gutoranya abajya kwiga, hashyirwaho gahunda abanyeshuri bagasaba hakazatoranywamo abujuje ibisabwa bagakoreshwa ibizamini na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aba 195 batoranyijwe mu basaga 400 bari basabye kujya kwiga.
Aba banyeshuri bazahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho arimo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’inkoko, kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere, gukingira amatungo, ubuhinzi bwo mu mazu yabugenewe (Greenhouse farming) n’ibindi. Bazajya biga ariko banahembwa.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko gutanga amahirwe yo kongerera abantu ubumenyi biri mu ntego z’igihugu cye kandi ko aboherejwe bazatanga umusaruro mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Yagize ati “Kongera ubumenyi ni inkingi ikomeye mu mikoranire ya Israel n’ibihugu bitandukanye ku Isi, birimo n’u Rwanda. Twizeye ko aya mahugurwa atazagirira umumaro iri tsinda gusa ahubwo ko bazazana ubumenyi ino aha, bugafasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yashimye Israel ku mahirwe itanga, anashimangira ko iki gikorwa gitanga umusaruro mu buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “Turashima Leta ya Israel kuri aya mahirwe iha abarangije kwiga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Kuva iyi gahunda yatangira imaze gutanga umusaruro ufatika, aho usanga abasoje aya mahugurwa baza bagatangiza ibigo bikora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere kandi kinyamwuga.”
“Ibi ni ingenzi kuko byongera ireme ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bityo ibihingwa n’ibikomoka ku bworozi u Rwanda rwohereza mu mahanga bikiyongera.”
Gahunda yo kohereza abanyeshuri kwihugura mu buhinzi n’ubworozi muri Israel yatangiye mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu hamazwe koherezwa abagera 1200.
Aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagiye kwiga ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere muri Israel
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yavuze ko igikorwa gitanga umusanzu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho
Abanyeshuri barimo kuganirizwa mbere y’uko batangira urugendo rugana muri Israel
source : https://ift.tt/3HsSPKK

