Blog

  • Umutwe w’abarwanyi wa Kiyisilamu wigambye igitero cyagabwe muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (IS) ni wo wigambye kuba waturikije ibyo bisasu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

    Uwo mutwe watangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa Intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

    Polisi ya Uganda yo ivuga ko muri ibyo bitero hapfuye Abanya-Uganda batatu, hagapfa n’abiyahuzi batatu bagabye igitero, na ho abandi bantu 33 bagakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye, muri abo bapfuye hakaba harimo n’abapolisi babiri.

    Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nk’uko Polisi yabitangaje . Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uwo mujyi.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yagize ati “Impungenge ziracyahari ko hashobora guturitswa ibindi bisasu, cyane cyane bitewe n’abagaba ibitero by’ubwiyahuzi”.

    Mu gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru ‘Amaq’ bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi b’uwo mutwe muri Afurika yo hagati”.

    Ibyo bisasu bikimara guturika, bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batangaje ko byaba byatewe n’umutwe wa ‘Allied Democratic Forces (ADF)’, umutwe w’inyeshyamba watangaje muri 2019 ko uyobotse IS.
    Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu ngo usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS nk’uko bitangazwa na BBC.

    N’ubwo IS yigambye ibyo bitero, Polisi ya Uganda ivuga ko byari bifitanye isano ya hafi n’umutwe wa ADF, kuko umwe muri abo biturikirijeho ibisasu, ngo yari ari ku rutonde rw’abo Polisi ishakisha bo muri uwo mutwe.

    Enanga avuga ko umubare w’abahitanywe n’ibyo bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Kampala ku munsi w’ejo tariki 16 Ugushyingo ngo ushobora kuzamuka, kuko ngo muri 33 bakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo 5 bakomeretse ku buryo bukabije, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The New York Times’.

    source : https://ift.tt/3HoXq0x

  • Ubwitabire bw’amatora y’Abajyanama rusange b’uturere bwari hejuru ya 94% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu turere uko ari 27 turi hanze y’Umujyi wa Kigali, hose amatora yagenze neza nk’uko byari biteganyijwe.

    Ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 hatowe abajyanama 216 basangaga abandi 135 biganjemo abagore 5 batowe muri buri Karere bangana na 30% hamwe n’abandi 4 batowe muri buri karere barimo uhagarariye urubyiruko, uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore, uhagarariye abafite ubumuga ndetse n’uhagarariye abikorera.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, avuga ko amatora yagenze neza cyane cyane ashingiye ku bwitabire.

    Charles Munyaneza
    Charles Munyaneza

    Ati “Amatora yagenze neza, yitabiriwe n’abaturage, abagombaga gutora, imibare ubu turimo tucyegeranya, iragaragaza ko ubwitabire buri hejuru ya 94%, twagize abakandida beza cyane, uretse kuba ari beza, umuntu ashingiye ku mashuri bize ku mirimo bakora cyangwa bakoze, kandi twari dufite n’abakandida benshi cyane, hari harimo ipiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ibyo na none bikaba byahaye amahirwe abatoraga guhitamo, kandi bagahitamo koko abantu dutekereza ko bazaba bagize inama njyanama zikomeye zifite ubushobozi, tugereranyije n’izo twari dusanganywe”.

    NEC ivuga ko ubu irimo kwegeranya ibyavuye mu matora gusa ngo abajyanama bagombaga kuba batorwa uko ari umunani, mu turere 27 twabereyemo amatora batowe kandi bikaba byagenze neza.

    Ikindi kandi ni uko abiyamamaje bagatsindwa berekanye ko umuco wa Demokarasi umaze kugera mu Banyarwanda kuko babyakiriye neza kandi bagashimira na bagenzi babo babatsinze, ariko nyuma inzego z’ubuyobozi zibibutsa ko kuba batsinzwe bitabakuye mu buyobozi bw’Akarere ahubwo bagombye na bo kuba abajyanama ba bagenzi babo batowe.

    NEC ivuga ko hagiye gukurikiraho amatora y’abagize biro y’inama njyanama aho inama njyanama zatowe zizitoramo Perezida na visi Perezida ndetse n’umunyamabanga, hanyuma bahite batora komite nyobozi y’Akarere izaba igizwe n’umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, amatora yose akazaba tariki 19 Ugushyingo 2021, ku buryo uwo munsi uturere twose uko ari 27 tuzarara dufite abayobozi ku buryo bose bazarara barahiye yaba abayobozi bashya ndetse n’abajyanama.

    source : https://ift.tt/3FmLmei

  • Lionel Sentore na Bijoux wo muri Bamenya bagiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga
    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga

    Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y’imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda, mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

    Lionel Sentore yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Mahoro Anesie, wagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 ndetse aza kumwambika impeta, ariko hadaciye kabiri umubano wabo urahagarara.

    Munezero Aline (Bijoux) kandi na we yaherukaga kuvugwa mu rukundo hamwe na Abijura Benjamin, wanamwambitse impeta amusaba kumubera umufasha, muri Kanama 2020 gusa bidaciye kabiri na we baba baratandukanye.

    Kuri ubu Lionel Sentore na Munezero Aline bakaba basangije imbaga ibakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ko biteguye kurushinga ku itariki 8 Mutarama 2022.

    Lionel Sentore akora umuziki uri mu njyana gakondo nyarwanda, abarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na mugenzi we Charles Uwizihiwe, iryo tsinda rikaba ryarifashishijwe na Cecile Kayirebwa mu itunganywa rya alubumu riherutse gusohora yitwa Urukumbuzi.

    Munezero Aline we aracyari umukinnyi wa filime nyarwanda y’uruhererekane ica ku rubuga rwa Youtube yitwa Bamenya.

    source : https://ift.tt/3ovsx1K

  • MINISANTE yategetse abakora mu by’ubuzima bose kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kopi y’ibaruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashyizeho umukono ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yahawe Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Abayobozi b’Uturere bose.

    Iyi baruwa igamije kwibutsa bwa nyuma abakora mu by’ubuzima bose guhabwa Urukingo rwa Covid-19, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bashinzwe guha serivisi.

    Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yanditse agira ati “Mboneyeho gusaba abakozi bose bakora mu bigo by’ubuvuzi mushinzwe, gufata urukingo rwa Covid-19,…Nibutsa abakozi bose batarafata urwo rukingo ko bagomba kuruhabwa bitarenze iminsi 10 kuva igihe mwakiririye uru rwandiko”.

    Minisitiri w’Ubuzima yasabye inzego yandikiye ko nyuma y’iyo minsi 10 zamwoherereza urutonde rw’abantu bose banze gufata urukingo rwa Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo z’icyorezo Covid-19 zigenda ziboneka, zikaba zaragenewe abantu bose kugeza ubu guhera ku bafite imyaka 12 y’ubukure.

    Kugeza ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 Abaturarwanda barengeje imyaka 18 y’ubukure bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bararenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 179.

    source : https://ift.tt/30uQ3nk

  • Etincelles, Marines na Rutsiro Fc banze umwanzuro wa MINISPORTS wo gushaka ahandi bakinira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hagiye gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izaba igeze ku munsi wayo wa gatatu, amakipe akinira kuri Stade Umuganda ari yo Marines Fc, Etincelles Fc ndetse na Rutsiro FC ntaramenya neza aho azakirira imikino yayo.

    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports
    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports

    Ibi byaje nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imenyeshereje aya makipe ko agomba gushaka ahandi akinira, aho impamvu yatanzwe ari ukuba iyi Stade yarangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 11 Ugushyingo 2021.

    Tariki 15/11/2021 aya makipe atatu yishyize hamwe yandikira akarere ka Rubavu asaba ko kabakorera ubuvugizi bakakirira imikino yabo kuri Stade Umuganda, aho bagaragaza ko iyi Stade nta bibazo yagize byayibuza kwakira imikino n’abafana.

    Kuri uyu wa Kabiri taliki 16/11/2021, Ferwafa yandikiye aya makipe atatu iyamenyesha ko ishingiye ku mabaruwa ya MINISPORTS mu bihe bitandukanye, isaba aya makipe gutangaza ibindi bibuga izakiriraho imikino bitarenze uyu munsi tariki 17/11/2021.

    Aya makipe yose uko ari atatu yaje kongera kwandikira Ferwafa bayimenyesha ko bashingiye ku kuba babona ikibuga kitarangiritse, ndetse n’ubushobozi bw’amakipe yabo nta handi bazakirira iyi mikino usibye kuri Stade Umuganda.

    source : https://ift.tt/30CTqsD

  • Mango 4G yamaganye amakuru ayishinja kwirukana umukozi imuhora ko atwite #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter na Isimbi Joel Isabelle kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari umukozi wa Mango 4G akaza kwirukanwa azira kuba atwite.

    Ibaruwa yanditswe n’iyi kompanyi ya Mango 4G, ihakana ibyatangajwe n’uriya Isimbi Joel Isabelle ivuga ko itamwirukanye kubera ko yari atwite.

    Ubu butumwa bugira buti 'Ahubwo ari uko we ubwe yari yasabye supervisor we ko aho yakoreraga muri Marketing department umusaruro yabonaga arimo gutanga utari mwiza kubera impinduka ku buzima bwe nk’uko yari yabyiyandikiye mu butumwa yahaye umuyobozi we asaba ko bamuhindurira akajya muri Sales department ariko hakaba nta myanya ari irimo.'

    Iyi baruwa ikomeza igira iti 'Ku bw’izo mpamvu turanyomoza amakuru avuga ko twamwirukanye kubera ko atwite kuko hari n’abandi bakozi bacu batwite kandi bari mu kazi ndetse bameze neza kuko Mango Telecom yita kimwe ku bakozi bayo bose.'

    Iyi kompanyi isoza ivuga ko yumvikanye n’uriya Isimbi ikamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano ariko bakamusaba kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzweho muri Marketing department.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13764

  • Marine, Rutsiro na Etincelles FC zasabye Minisiteri kuyibwirira FERWAFA kwisubiraho ku cyemezo yafashe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA risabye aya makipe kuba zamaze kwerekana ikibuga zizakiriraho imikino ya shampiona bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021, umunsi umwe nyuma yo guhagarika stade Umuganda, babinyujije mu karere ka Rubavu, aya makipe yamaze kwandikira MINISIPORTS ayisaba gusaba FERWAFA kwisubiraho.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ikipe za Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC zari zishyize hamwe zandikira Akarere ka Rubavu zisaba ko zakorerwa ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bakaba babareka bagakomeza kwakirira imikino yabo kuri stade Umuganda.

    Aya makipe yavugaga ko iyi Stade nubwo hari bimwe mu bice byayo byangiritse ariko ikibuga kitangiritse ndetse n’ibyumba 2 abakinnyi bambariramo bikaba ari bizima.

    Muri iyi baruwa bari banavuze ko n’aho abafana bicara hatangiritse nubwo imikino aya makipe aheruka kwakirira kuri iyi stade nta bafana bari bemerewe kuyireba.

    Mbere yo guhagarika iyi Stade, Minisiteri ya Siporo yari yasohoye urutonde rwa Stade 17 zemerewe kwakira imikino y’imbere mu gihugu no kwakira abafana zirimo iyi Umuganda yo byavugwaga ko ari iby’agateganyo.

    Nyuma hakozwe isuzuma ryanzuye ko iyi stade idakwiye gukomeza gukinirwaho ihita ihagarikwa.

    Ikipe ya Marine yagombaga kwakira Mukura kuri uyu wa Gatanu mu gihe Etincelles yari kwakira APR FC ariko iyi mikino yose ntikibereye kuri stade Umuganda.

    Stade Umuganda iri mu bikorwa remezo byangiritse nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateje imitingito yangije ibikorwa binyuranye mu Karere ka Rubavu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13765

  • Ihere ijisho uburanga butangaje bw'umukobwa wigaruriye umutima wa Harmonize[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange, yerekanye umuzungukazi w'uburanga nk'umukunzi we mushya ndetse yerekana uburanga bwe butangaje.

    Mu mitoma itangaje yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ' Niwowe nari ntegereje mu buzima bwanjye ,mfashe uyu mwanya tsobanura uwuriwe mu buzima bwanjye … ! ❤ ndashaka kugukunda no kukubaa nk'umudore wanjye, nka mushiki wanjye❤ ,nka masange wanjye ndetse nka mama wanjye , nka byose byanjye …!! Nkuhaye ikaze mwamikazi w'umutima [email protected]__tz 👸.

    Harmonize washinze inzu ifasha abahanzi yise “Konde Music Worldwide” yaraherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya w'ubuzima bwe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, aho yagize ati” Birangiye mbonye umugore w'ubuzima bwanjye”.

    Uyu mukunzi we mushya aje mu buzima bwe nyuma yo gutandukana na Frida Kajala bakundanyeho igihe gito bagashwana nyuma yo kuvumbura ko ashaka kumuteretana n'umukobwa we Paula Kajala. Uyu Frida Kajala nawe yashyizwe mu majwi ko yari inshoreke ye ubwo yabanaga n'umutariyanikazi Sarah Michelotti bari barakoze ubukwe.

    Uyu mutariyanikazi yavuze ko Harmonize yamucaga inyuma, akamusiga mu nzu akajya kurara mu nshoreke zirimo na Frida Kajala yashyize mu majwi. Ibi byashyize iherezo ku mubano wabo baratandukana none Harmonize yabonye undi muzungukazi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-butangaje-bw-umukobwa-wigaruriye-umutima-wa-harmonize

  • Uburanga bw'umwe mu bakobwa b'ikimero bagaragaye babyinana n'umukunzi Seif. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire itari myiza yamuranze nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya.

    Nyuma y'amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n'inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

    Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y'Igihugu nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n'izi nkumi.

    Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

    Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

    Bivuzwe ko ari mu itsinda ry'abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y'iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

    Source : https://yegob.rw/uburanga-bwumwe-mu-bakobwa-bikimero-bagaragaye-babyinana-numukunzi-seif/

  • Abarangije amasomo y'ubugenzacyaha basabwe kwirinda ruswa n'icyenewabo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abarangije amasomo y'ibanze y'ubugenzacyaha gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bagiyemo kandi bakirinda ruswa n'icyenewabo.

     Ibi Minisitiri Dr Ugirashebuja yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze y'abagenzacyaha no kwakira indahiro z'abagenzacyaha bashya icyiciro cya kane mu Karere ka Musanze

    Mu ijambo rye Dr. Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko kuba aya mahugurwa aojwe bigaragaza umuhate wo kubaka urwego ry'bugenzacyaha.

    Ati 'Iki gikorwa cy'uyu munsi kiri mu bitugaragariza ubushake n'umuhate wo gufatanya kubaka uru rwego hamwe n'izindi nzego mufatanya, cyane cyane Polisi y'Igihugu, kuko ariyo yafashije RIB gutegura no gutanga aya mahugurwa, ndetse ntibagiwe n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi barushaho gutanga ubutabera.

    Ati 'Ndabashishikariza gukoresha ubumenyi mwahawe, mwifashishije ikoranabuhanga, kugira ngo murusheho gutahura ibyaha, kubikumira no kubigenza binyuze muri IECMS, kuko iri mu byihutisha serivisi cyane cyane iyo gutanga ubutabera.'

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasoje yibutsa abarangije aya masomo kwirindakwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n'ibyaba bifitanye isano nayo ndetse mukirinda n'icyenewabo.

    Aya masomo yahawe abanyeshuri 133, barimo ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 99, abo mu Ngabo z'Igihugu 5, abo muri Polisi 24 ndetse n'abo mu rwego rwa NISS 5.

    Abagenzacyaha bashya 97 nibo barahiye.

    The post Abarangije amasomo y'ubugenzacyaha basabwe kwirinda ruswa n'icyenewabo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/17/abarangije-amasomo-yubugenzacyaha-basabwe-kwirinda-ruswa-nicyenewabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarangije-amasomo-yubugenzacyaha-basabwe-kwirinda-ruswa-nicyenewabo