Blog

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku guhanga udushya mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yiswe ‘Rwanda Global HealthCare summit’ izatangira ku wa 18 Ugushyingo 2021 izamara iminsi itatu yiga ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, guhanga udushya n’ibindi bigamije iterambere mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ni inama ngarukamwaka itegurwa na Kompanyi y’Abanya-Zimbabwe ariko ikorera mu Rwanda ya “Be still Investment (BSI)”.

    BSI ni sosiyete yemewe ikorera mu Rwanda, igahuza inzobere mu buvuzi, sosiyete zikora imiti zikanayigurisha ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bikunda kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima birimo imiti mike, ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga byiza kandi bihendutse.

    Rwanda HealthCare Summit kandi yibanda cyane ku ndwara zitandura n’indwara zandura.

    Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abantu batandukanye barimo, Abaminisitiri, Abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, inzobere mu buvuzi n’abayobozi b’ibitaro.

    Zimwe mu ngingo zizibandwaho ni izifitanye isano no kurebera hamwe ibibazo biri mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga no gutekereza ibisubizo bishoboka kuri byo.

    Inzobere mu buvuzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Stefan Jansen yabwiye IGIHE ko kwakira inama nk’iyi ari amahirwe akomeye ku gihugu nk’u Rwanda kuko birufasha kumenya uko ruhagaze mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iyi nama ni ingenzi cyane, kuko igiye guhuza inzego z’abikorera n’abarwiyemezamirimo kandi ibyo ni ibintu byiza kuko hari byinshi bashobora kwiga.”

    “Icyo bivuze ni uko u Rwanda rwifuza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi no guhanga udushya kandi ibyo kubigeraho, bisaba kugira urwego ruhamye mu mitangire ya serivisi. Hari nk’imiti dukoresha muri Afurika ariko tutabasha gukora kandi kugira ngo bikorwe bisaba gukomeza kungurana n’ibitekerezo by’abandi.”

    Yagaragaje kandi ko rushobora kubona amahirwe y’abashoramari bashya baturutse mu bazaba bitabiriye iyi nama kubera ko hari abashobora kubona inzira zo gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

    Ati “Ni isoko rigari kandi rifunguye, ni inama izahuza abantu benshi kandi bashobora gukururwa n’ishoramari. Birashoboka cyane ko abazitabira iyi nama bashobora guharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.”

    Rwanda Global HealthCare summit igiye kuba ku nshuro ya Kabiri kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu 2019, icyakora umwaka ukurikiyeho ntabwo yabaye bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

    Ni inama kandi izaberamo imurikabikorwa ry’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, rizafasha abakora imiti muri Afurika barimo Med Aditus na WaterAid kugaragaza ubushobozi bwabo n’ubuhanga bafite mu buvuzi.

    Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukugira ubuzima bwiza binyuze mu kuzamura ubumenyi no gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima mu nama zinyuranye, guhanga udushya no kuvumbura bikaba ku mutima w’ibigomba kwitabwaho mu bakora mu buvuzi.

    Hari kandi n’Imurikagurisha rizafasha abantu kubona ubumenye, gutanga umusanzu, gusangira ubunararibonye, guhuza abakora ibikoresho by’ubuvuzi, inganda z’imiti, ibigo bikora ibikoresho byifashishwa mu kubaga n’ababigura.

    Uzaba kandi ari umwanya mwiza wo guhuza umubano w’ubucuruzi n’ abafata ibyemezo ku Isi yose, utanga ibicuruzwa, ababikora n’ababigurisha.

    Ibi bizateza imbere abatanga ibicuruzwa byo mu buvuzi biturutse ku mugabane wa Afurika kuko bazahuzwa n’isoko ryagutse ry’ababikora baturutse muri Afurika, Amerika, Aziya, u Burayi n’ahandi.

    u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu buvuzi

    source : https://ift.tt/3wUdRNw

  • Abatalibani basabye Amerika kurekura amafaranga yabo yafatiriwe – #rwanda #RwOT

    Guhera muri Kanama uyu mwaka, ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi, Leta ya Amerika yahise ifatira amwe mu mafaranga yari ari kuri konti z’abaturage ba Afghanistan muri Amerika, harimo na miliyari 9 z’Amadolari ya Banki Nkuru ya Afghanistan.

    Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta y’Abatalibani, Amir Khan Muttaqi yanditse ibaruwa ifunguye igenewe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ayisaba gutora umwanzuro wo kurekura ayo mafaranga.

    Yagize ati “Turasaba ko kugira ngo imiryango y’umubano wo mu gihe kiri imbere ifungurwe, imitungo ya Banki Nkuru ya Afghanistan yafatiriwe ikuweho ndetse n’ibihano banki zacu zafatiwe bikwiriye kuvaho.”

    Yavuze ko kutarekura ayo mafaranga bishobora kuba intandaro y’ibindi bibazo by’ubukungu, bishobora gutera gusuhuka abaturage b’abimukira bakaba benshi.

    Mu Ukwakira uyu mwaka, Visi Perezida wa Banki ya Amerika, Wally Adeyemo yabwiye Abasenateri ko nta mpinduka barabona muri Afghanistan zatuma barekura ayo mafaranga yafatiriwe.

    Hashize iminsi ubukungu bwa Afghanistan bwaraguye mu mabanki nya mafaranga arimo, abakozi ntibishyurwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga nta mafaranga yo kubyishyura ahari.

    Amerika yafatiriye miliyari icyenda z’amadolari za Banki Nkuru ya Afghanistan

    source : https://ift.tt/3DuISKc

  • Rulindo: RIB yafunze 5 muri dosiye y’umusore wishe umugore amutereye icyuma mu kabari – #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ahagana saa Tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari kari mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kijabangwe, Umurenge wa Shyorongi muri Rulindo.

    Muri ako kabari habereyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie w’imyaka 36 wishwe atewe icyuma.

    IGIHE yamenye ko mbere y’iyi mirwano umusore umwe yasohokanye umukobwa mu kabari, bajya gusangira na bagenzi babo.

    Mu gihe bari kumwe haje undi musore azabiranwa n’uburakari avuga ko umukobwa basohokanye mu kabari ari umukunzi we.

    Ibi byatumye bakimbirana hanavuka imirwano; ubwo umwe mu bagore bari mu kabari yageragezaga gukiza abarwanaga ni bwo yatewe icyuma, bimuviramo urupfu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwaho ubu bwicanyi yemeye ko ibyo yabikoze yabitewe n’ifuhe yagiriye mugenzi we yasanze yasohokanye n’uwo yita umukunzi we.

    Yagize ati “Aremera icyaha akavuga ko yabitewe no gufuha, nyuma yo gusanga umusore asangira n’abandi barimo umukobwa avuga ko bakundana.’’

    Iyi dosiye ikurikiranywemo abantu batanu bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo ucyekwa kuba yarateye nyakwigendera icyuma, batatu barwanye ndetse na nyir’akabari wahishiriye ibimenyetso.

    Nyir’akabari yafunzwe kuko nyuma yo kubona Nyiramayira atewe icyuma, yahise atangira guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose, ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga.

    Dr Murangira ati “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye. Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

    Yavuze ko icyihutirwa mu gihe habaye icyaha ari ugutabariza umuntu, abagikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. Gukubita no gukomeretsa ku bushake no kuzimanganya ibimenyetso no kudatabara umuntu uri mu kaga bihanwa n’amategeko. RIB irasaba abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.’’

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

    Aba bose bemera ibyaha bakoze, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga no kudasibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha no kwirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabasabye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza no kwihutira gutanga amakuru yose yafasha kugira ngo umunyacyaha afatwe agezwe imbere y’amategeko.

    Abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umugore wishwe aterewe icyuma mu kabari kamwe mu Karere ka Rulindo

    source : https://ift.tt/3FrvfvU

  • Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakigorwa no kubona amafaranga yo kugura ‘cotex’ bitewe n’uko ipaki imwe iri kugurishwa 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo.

    Bahamya ko mbere ipaki ya cotex bayiguraga 700 Frw ariko ubu bari kuyigura 1000 Frw mu gihe bizwi neza ko ibi bikoresho bitagisora.

    Uwamahoro Liliane wo mu Murenge wa Gtsata yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi kuko kuva bavuga ngo cotex ntizisora, ibiciro biracyari bya bindi hari n’aho usanga zigura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo kandi tuzi neza ko zasorewe imisoro.”

    Mukandori Immaculée ufite abana batanu barimo bane b’abakobwa, nawe yemeza ko agorwa cyane no kubonera abakobwa be Cotex.

    Ati “Wenda badufashije bakazishyira nko kuri 700 Frw cyangwa 800 Frw ariko ntibigere kuri 1000 Frw byadufasha. Uzi uburyo kugira ngo abana banjye bose nzibabonere bingora, nonese waba ufite abana batanu bakeneye kurya ukanababonera n’amafaranga ya cotex.”

    Uwera Clementine yavuze ko kuva Cotex zasonerwa gusora nta mpinduka babona. Ati “Njye mbona ntacyahindutse ahubwo hari n’aho bazamura ibiciro byazo, numva badufasha kuko zidasora tukajya tuzibonera no ku mafaranga 500 Frw kubera ko zinjira gihugu nta misoro zitanze.”

    Umucuruzi ukorera ku Mashyirahamwe Nyabugogo, utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko impamvu ibiciro bya cotex bitagabanuka biterwa n’abo baziranguraho.

    Ati “Natwe mudukoreye ubuvugizi byadufasha kuko ujya nka hariya mu Mujyi aho turangurira umucuruzi akakubwira igiciro cyazo ariko ntabe aricyo ashyira kuri fagitire, ahubwo agashyira ikiri hasi y’amafaranga mwemeranyije noneho nawe wagera aho ukorera ugashyiraho igiciro wifuza kugira ngo wunguke.”

    Yakomeje avuga ko aba bacuruzi iyo umuntu yanze kwemera ibyo bamubwiye banga kuzimuha, anaboneraho gusaba Leta kubakurikirana kuko aribo batuma ibiciriro by’ibikoresho bitandukanye birimo na cotex bikomeza guhenda.

    Aba bakobwa n’abagore bakomeje gusaba ko ibiciro vya cotex bigabanuka mu gihe hashize imyaka ibiri hafashwe umwanzuro w’uko bitazongera gusoreshwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex

    source : https://ift.tt/3Hwkzhn

  • Muhanga: Akarere karasabwa Miliyoni 21ngo gasubirane ahahoze sitade yitiriwe Mbonyumutwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko mu mwaka wa 2009 ikigo cy'Igihugu cy'ubwishingi mu Rwanda(RSSB) gihawe ikibanza cy'ahahozemo sitade yitiriwe Mbonyumutwa wabaye Perezida w'u Rwanda, nyuma yuko habayeho ubukererwe bwo ku cyubaka, hakaba hanavugwa ko nta bushobozi, akarere karasabwa Miliyoni 21 ngo kahasubizwe.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Muhanga usanzwe ari umunyamabanga Nshingabikorwa, Kanyangira Ignace avuga ko ikigo cy'Igihugu cy'ubwishingizi-RSSB cyamaze kubabwira ko kitagishoboye kubaka iki kibanza, ko ahubwo basaba Akarere kubishyura imirimo bakoze mu kibanza bari barahawe cyahoze ari sitade yari ishyinguyemo Uwabaye Perezida wa mbere w'U Rwanda Mbonyumutwa Dominique.

    Kanyangira ati' Nibyo koko iki kigo cyatumenyesheje ko kitagishoboye kucyubaka, ndetse banatubwiye ko imirimo bateganyaga kuhakorera batakiyihakoreye bityo twagisubirana, none turimo kureba ibyakorwa kugirango gisubire mu maboko y'akarere kugirango abazabishobora bagifate bagikoreremo'.

    Akomeza avuga ko iki kigo cyamenyesheje akarere ko kuva bagihabwa bari bamaze gutanga asaga miliyoni 21 kuri iki kibanza, ko bityo akarere karimo kureba ibishoboka kugira ngo hagire igikorwa bityo cyongere gisubire mu maboko y'akarere.

    Yagize ati' Iki kigo cyatubwiye ko imirimo yose cyakoze muri iki kibanza kuva bagihabwa bari bamaze kugitangaho asaga miliyoni 21, ariko natwe turimo kureba icyakorwa ngo iki kibanza gisubire mu maboko y'akarere, mbese n'uwagishaka agihabwe kandi acyubakemo akurikije ibiri mu gishushanyo cy'imikoreshereze y'ubutaka n'imiturire muri uyu mujyi wa Muhanga'.

    Uko abayobozi b'aka karere basimburana ku ntebe kuva kuri Meya Mutakwasuku Yvonne ari nawe bivugwa ko hatanzwe ku buyobozi bwe ndetse na Meya Uwamariya Beatrice wamusimbuye, bakunze kumvikana mu mbwirwaruhame bavuga ko bazasaba iki kigo kuzahubaka inzu igendanye n'ibikenewe muri uyu mujyi birimo nk'icyumba mberabyombi cyajya cyakira abantu basaga ibihumbi 4000 bahujwe n'ikintu kimwe nk'ubukwe, imikino, ibitaramo cyangwa ibirori bitandukanye.

    Ahahoze iyi sitade, aho bitiriye Mbonyumutwa, ubu hazitijwe amabati. Tubibutse ko nubwo ariho hari umubiri w'uyu wabaye Perezida wa mbere wa Repuburika y'U Rwanda, ariwe Mbonyumutwa Dominique, umubiri we wimuriwe mu irimbi riri mu Gahondo ku irimbi ry'Abasilamu.

    Aya mafaranga RSSB yaka akarere ka Muhanga, bikwekwa ko yaba ari akomoka ku bikorwa bitandukanye birimo n'iyimurwa ry'umubiri wa Mbonyumutwa wari uhashyinguye ndetse no gusenya igice cya sitade cyari gisakaye hamwe no kugura amabati yubatse umuzenguruko w'iki kibanza bakizitira.

    Gusa kugeza ubu nubwo nta bikorwa bigaragara bihakorerwa, aha hantu hifashishwa na Kompanyi nyarwanda ikora imihanda ya Horizon nk'ububiko bw'ibikoresho ikoresha mukazi kabo ka buri munsi mu mihanda igize intara y'Amajyepfo n'Uburengerazuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-akarere-karasabwa-miliyoni-21-ngo-gasubirane-ahahoze-sitade-yitiriwe-mbonyumutwa/

  • Kigali: Baracyekwaho ibyaha birimo gushungera no gukora umuntu mu misatsi #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yerekanye abagore batatu bakekwaho ibyaha birimo gushungera umuntu, kumukora mu misatsi, kumuseka, ibyatumye uwabikorewe abona ko yabaye igishungero bikamukoza isoni mu bantu bari aho.

    Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo hari abashyitsi ba b'abanyamahanga bagiye mu iduka ritatangajwe izina, ariko ribarizwa mu Mujyi wa Kigali maze basangayo abo bagore batatu aho kubakira batangira kubavuga, babajije igituma babavuga umwe muri abo bagore akora umunyamahanga mu misatsi, ni uko bagira isoni n'ipfunwe maze nyuma bahita batanga ikirego kuri Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ari icyaha gihanwa.

    Ati 'Rimwe na rimwe abantu benshi ntibazi ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira bihanwa n'itegeko. Niba abashyitsi baje bakugana ni byiza ko murangwa n'umuco mukakira na yombi ababagana. Impamvu bishyizwe ku mugaragaro ni uko ari ubwa mbere twakiriye ikirego nk'icyo bigaragaza ko hari abantu bamwe basobanukiwe amategeko kurusha abandi, hakaba n'abandi batayazi'.

    Icyaha bakekwaho cyo gukora igikorwa gikoza isoni undi muntu, gihanwa n'ingingo ya 135, y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo ugikekwaho agihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n'ihazabu itari munsi y'Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000).

    Ariko iyo cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifugo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n'ihazabu atari munsi y'amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko itarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

    Ibyo bihano bishobora kandi no kwikuba kabiri, urugero nk'iyo uwagikoze yagifashijwemo n'abandi (umwe cyangwa barenze) cyangwa uwagikoze yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho n'ibindi.

    CP Kabera yongeraho ko iryo tegeko rireba abantu bose kandi aboneraho no gusaba abaturarwanda kurushaho kwihugura mu mategeko kugira ngo hatazagira ugongana n'itegeko yitwaza ko atarizi.

    SRC:KT

    The post Kigali: Baracyekwaho ibyaha birimo gushungera no gukora umuntu mu misatsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/17/kigali-baracyekwaho-ibyaha-birimo-gushungera-no-gukora-umuntu-mu-misatsi/

  • Manchester United irakataje mu kureshya umutoza w'umunyabigwi i Burayi #rwanda #RwOT

    Ole Gunnar Solskjaer afite igitutu kinini nyuma yo gutsindwa biteye isoni na mukeba wabo Manchester City mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Uku gutsindwa 2-0 ku ruhande rwa Pep Guardiola byaje nyuma y'ibyumweru bibiri gusa Liverpool isuzuguye nabi Amashitani atukura,iyatsindira kuri Old Trafford ibitego 5-0.

    Bamwe bavuga ko Zidane ari we mukandida uza ku mwanya wa mbere wo gusimbura umunya Norway,Ole, aramutse yirukanwe mu byumweru biri imbere.

    Nkuko tubikesha Record Sport, Manchester United ubu imaze gutera intambwe ikomeye mu gushaka kureshya Zidane akaza kuri Old Trafford.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko yavuye ku kazi kuva muri Gicurasi – nyuma yo kurangiza imirimo ye ku nshuro ya kabiri nk'umutoza wa Real Madrid – ubu bikaba bivugwa ko yifuza kongera guhura na Ronaldo na Varane mu Bwongereza.

    Mu nshuro 2 yatoje i Madrid, Zidane yatwaye ibikombe bitatu bikurikirana bya Champions League, ibikombe bibiri bya LaLiga ndetse n'ibikombe bibiri by'isi by'amakipe.

    Zidane watsindiye Igikombe cy'isi n'Ubufaransa mu 1998 nk'umukinnyi, na we yavuzwe ko yifuza gusimbura Didier Deschamps nk'umutoza w'ikipe y'igihugu igihe cyose yeguye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-irakataje-mu-kureshya-umutoza-w-umunyabigwi-i-burayi

  • Wizkid yakoze amateka afitwe na bake muri Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wizkid aciye aka gahigo ko kuzuza miliyari imwe y'abarebye ibikorwa bye ku rubuga rwa YouTube , nyuma ya Diamond Platnumz na Burna Boy.

    Wizkid ubu amaze kureba n'abarenga gato miliyari imwe na miliyoni mirongo itanu n'imwe (1.51B )  mu gihe akurikira Burna Boy nawe ufite miliyari imwe na miliyoni mirongo itanu n'eshatu (1.53 B) bombi bakaza inyuma y'umuhanzi Diamond Platnumz umaze kurebwa na miliyari imwe na miliyoni magana atanu mirongo inani n'enye (1.584B).

    Ni mu gihe umuhanzi Davido ariwe uza ku mwanya wa kane muri Afurika yose amaze kurebwa na miliyoni magana icyenda na mirongo inani n'icyenda (989 M).

    Ushyize mu mibare Diamond Platnumz arusha Burna Boy miliyoni 503 , akarusha Wizkid miliyoni 533. Uyu arusha Davido uri ku mwanya wa kane miliyoni 595 z'abamaze kureba ibikorwa bye ku rubuga rwa YouTube.

    Si mu kurebwa gusa kuko no mu gukurikirwa kuri uru rubuga Diamond Platnumz arabarusha kuko akurikirwa na miliyoni 5.87 naho Davido agakurikirwa na miliyoni 2.72. Nii mu gihe Burna Boy akurikirwa na miliyoni 2.27 naho Wizkid we agakurikirwa na miliyoni 2.12.

    Source : https://yegob.rw/wizkid-yakoze-amateka-afitwe-na-bake-muri-africa/

  • Abagore batatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo hari abashyitsi ba b’abanyamahanga bagiye mu iduka ritatangajwe izina, ariko ribarizwa mu Mujyi wa Kigali maze basangayo abo bagore batatu aho kubakira batangira kubavuga, babajije igituma babavuga umwe muri abo bagore akora umunyamahanga mu misatsi, ni uko bagira isoni n’ipfunwe maze nyuma bahita batanga ikirego kuri Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ari icyaha gihanwa.

    Ati “Rimwe na rimwe abantu benshi ntibazi ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira bihanwa n’itegeko. Niba abashyitsi baje bakugana ni byiza ko murangwa n’umuco mukakira na yombi ababagana. Impamvu bishyizwe ku mugaragaro ni uko ari ubwa mbere twakiriye ikirego nk’icyo bigaragaza ko hari abantu bamwe basobanukiwe amategeko kurusha abandi, hakaba n’abandi batayazi”.

    Icyaha bakekwaho cyo gukora igikorwa gikoza isoni undi muntu, gihanwa n’ingingo ya 135, y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo ugikekwaho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu itari munsi y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000).

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Ariko iyo cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifugo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu atari munsi y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko itarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

    Ibyo bihano bishobora kandi no kwikuba kabiri, urugero nk’iyo uwagikoze yagifashijwemo n’abandi (umwe cyangwa barenze) cyangwa uwagikoze yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho n’ibindi.

    CP Kabera yongeraho ko iryo tegeko rireba abantu bose kandi aboneraho no gusaba abaturarwanda kurushaho kwihugura mu mategeko kugira ngo hatazagira ugongana n’itegeko yitwaza ko atarizi.


    source : https://ift.tt/3CrDTc7

  • U Buhinde: Amashuri yabaye afunzwe kubera ihumana rikabije ry’ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    New Delhi ngo ni umwe mu Mijyi yo ku isi ifite ikibazo gikomeye cyo kugira umwuka uhumanye, kandi ukaba utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 20.

    Kubera izo mpamvu zo guhumana gukabije k’umwuka, ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Guverinoma y’u Buhinde yategetse amashuri gufunga mu gihe cy’icyumweru, ndetse ihagarika n’ibikorwa bijyanye no kubaka. Icyakora ku wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura ubwiza bw’umwuka mu Kirere muri New Delhi, yatangaje ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza hasohotse amabwiriza mashya.

    Minisiteri y’ibidukikije mu Buhinde, yatangje ko hari n’inganda z’aho muri New Delhi, zasabwe kuba zifunze ibikorwa byazo kuko ibyo zikora bihumanya ikirere cyane. Imodoka zitwara imizigo zabujijwe kwinjira muri New Delhi, uretse izitwara ibikenewe cyane, ibyo bikazageza ku itariki 21 Ugushyingo 2021.

    Iyo Komisiyo kandi yavuze ko nibura 50% by’abakozi ba Leta bakorera mu ngo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2021, kandi n’abo mu bigo by’abikorera bikaba bityo.

    Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Guverinoma ya Delhi yanze umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde rwari rwatangaje “Guma mu rugo itewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere”, ibyo bikaba byarasabaga ko abaturage baguma mu ngo zabo.

    Mu cyumweru gishize urugero rw’umwuka uhumanye mu kirere rwageze kuri 500, ibyo bikaba ngo ari inshuro 30 zikubye, ugereranyije n’urugero rwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

    Raporo ya Lancet yo mu 2020, ivuga ko abantu bagera ku 17.500 bapfuye muri New Delhi mu 2019 bitewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere. Indi raporo y’Umuryango wo mu Busuwisi ‘IQAir’ yo mu mwaka ushize wa 2020, yagaragaje ko imijyi 22 muri 30 ifite ikirere gihumanye kurusha indi ku Isi, iri mu Buhinde.

    source : https://ift.tt/3DrOuoI