Blog

  • Meddy yifashishije amashusho ya Mimi maze amutera umutoma ukomeye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane ku izina rya Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze amashusho akurikira ya Mimi maze ayaherekesha amagambo y'imitoma.

    Nyuma yuko Meddy ashyize kuri story ya instagram ye aya mashusho, yayaherekesheje amagambo agira ati ” You stole my heart young Lady 🤍 @itsmimiali “.

    Source : https://yegob.rw/meddy-yifashishije-amashusho-ya-mimi-maze-amutera-umutoma-ukomeye-video/

  • Breaking news: Sam Karenzi wari umunyamabanga wa Bugesera FC areguye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Bugesera Fc amaze gutangaza ko yeguye kuri uyu mwanya.Mu ibaruwa ye yo kwegura Sam Karenzi yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ko azakomeza gufasha iyi kipe mu gihe cyose imukeneye.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-sam-karenzi-wari-umunyamabanga-wa-bugesera-fc-areguye/

  • Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 03/10/2021 ni bwo Sam Karenzi yatorewe manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera, ndetse akanayibera Umuvugizi.

    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC
    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC

    Kuri uyu wa Kane Sam Karenzi yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Bugesera. Muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko atigeze atangaza.

    Sam Karenzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Radio Fine Fm yatangaje ko inshingano afite muri iyi minsi zitamwereraga gukorera ikipe ya Bugesera nk’uko bikwiye, hakiyongeraho no kuba atagituye mu karere ka Bugesera.


    source : https://ift.tt/3oAV5H1

  • Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya arashima intambwe abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minsitiri Kagwe (iburyo) yashimye uburyo abajyanama b
    Minsitiri Kagwe (iburyo) yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bahangana na malariya

    Yabitangarije muri ako karere ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Dr. Daniel Ngamije, basuraga abajyanama b’ubuzima muri ako karere, barebera hamwe intambwe bamaze gutera mu guhashya malariya n’ibindi bikorwa by’ubwitange birimo guhangana na Covid-19.

    Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko ibihugu biherereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba harimo na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, byagira uruhare mu gufatanyiriza hamwe kurwanya malariya.

    Abajyanama b’ubuzima bagaragaje ko malariya yakunze kubatwara ubuzima bw’ababo no gukenesha imiryango, kuko urugo yagezemo benshi bayandura, hakitabazwa inzitiramibu ariko ikanga ikigakaza umurego.

    Umuyobozi w’impuzamakoperatove y’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Karongi yagaragarije abo bayobozi ko abafatanyabikorwa mu kurwanya malariya muri ako karere bakoranye na Leta mu kubona imiti bisiga umubu ugahunga, n’imiti bacana nijoro umubu ntiwinjire mu nzu bakaba bayihabwa n’Umuryango wita ku buzima (SFH), na bo bakayigeza ku baturage ku giciro kidahanitse ku buryo byagabanyije cyane ubwandu bwa malariya.

    Barareba ubwoko bw
    Barareba ubwoko bw’imibu iri mu biziba niba harimo itera malaria

    Agira ati “Imiti twahawe na (SFH) tuyigurisha abaturage bigatuma aho inzitiramubu utabashije gukora neza imiti ihagoboka, natwe kandi dukuraho inyungu nkeya idufasha mu kazi kacu ka buri munsi”.

    Senateri akaba na Minisitiri w’Ubuzima mu Gihugu cya Kenya, Kagwe Mutahi, avuga ko ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage ari umurimo bakora bafatanyije n’Imana kuko birenze kuba ibikorwa bya muntu kubera ubwitange babikorana.

    Minisitiri Kagwe avuga ko mu rwego rwo kuganira n’ibindi bihugu ibyagezweho n’ibikeneye gukorwa mu guhangana n’indwara ya marariya, hakenewe imbaraga za buri wese kandi ibihugu bituranyi bigatahiriza umugozi umwe kugira ngo icyorezo gicike.

    Agira ati “Akazi mukora ni ak’igiciro gikomeye, muri Kenya dufite abajyanama b’ubuzima benshi kandi akazi musangiye ni ak’ubwitange, Imana ibahe umugisha kuko muri indashyikirwa mu gutabara ubuzima bwa benshi”.

    Minisitiri Ngamije (ibumoso) Minisitiri Kagwe, bashimye ibikorwa by
    Minisitiri Ngamije (ibumoso) Minisitiri Kagwe, bashimye ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima

    Mu bindi Minisitiri Kagwe yashimye ni uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amajyi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare, aho bamenya imibu y’ingabo n’iy’ingore kandi bikabafasha kumenya imibu ishobora gutera malariya muri iyo yombi.

    Ku kijyanye n’ubufatanye bw’ibihgu mu kurwanya malariya, Minisitiri Kagwe yavuze ko imibu itagira umupaka kandi iyo itembera hirya no hino inakwirakwiza malariye, bityo ko kuyirwanyiriza hamwe ari bwo buryo bwo kuyirandura burundu.

    Agira ati “Umubu nta mpapuro z’inzira waka ngo utembere, nta mupaka ugira ni yo mpamvu kuwurwanya bisaba ubufatanye bw’aho wagera hose kugira ngo tubashe kurandura malariya”.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu rwego rwo guhangana na malariya mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburengerazuba u Rwanda ruherereyemo, ari byiza ko Igihugu nka Kenya gisura ibikorwa bishingirwaho mu guhashya malariya, kugira ngo ibyo ashima bibe byaha umurongo ngenderwaho washyigikirwa n’ibindi bihugu kugira ngo bagire imyumvire imwe mu kurwanya iyo ndwara.

    Bismiye ko ibiganiro biva mu nama ihuje ibihugu umunani bya EAC biza gufata imyanzuro ifatika
    Bismiye ko ibiganiro biva mu nama ihuje ibihugu umunani bya EAC biza gufata imyanzuro ifatika

    Agira ati “Bifuje kureba uko dukorana n’abajyanama b’ubuzima, uko tubitaho, uko dukorana na bo, uko abajyanama b’ubizima n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bafatanya kurwanya malariya, aho bajya kureba aho imibu iterera amagi, bakamenya uko imibu itera marlriya imeze noneho bagafatanyiriza hamwe gusiba ibiziba by’aho yororokera. Babishimye kandi ni ibikorwa byivugira kuruta kubivuga gusa mu magambo”.

    Umuyobozi mukuru wa SFH Rwanda, Manase Gihana Wandera, ufasha kubonera imiti n’amahugurwa abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malariya avuga ko ubu hari kwigwa ubutyo bahana ubumenyi n’ibindi bihugu ku bikorwa byahurirwaho mu kurwanya iyo ndwara ku buryo bwagutse.

    Agira ati “Ni byiza ko dufatanyiriza hamwe guhangana na malariya mu bihugu duturanye, kuko ari urugamba rutari urw’umuntu umwe, ruhuriweho n’abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa, kuko guha abaturage ubumenyi n’ubushobozi bituma bamenya hakiri kare uko bakwirwanyiriza malariya, uburyo yakwirinda, n’uburyo yatanga raporo ku gihe ngo tuze kumufasha aho atabishoboye.

    Mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi 60 bitanga mu mirimo yabo yo gukurikirana ubuzima bw’abaturage, igihugu cya Kenya kikaba kimaze imyaka 20 gitangije uburyo bwo kwifashisha abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’indwara ziganje cyane mu bice by’icyaro.

    source : https://ift.tt/3HyutPB

  • Aba ni bo bajyanama rusange batowe mu Burasirazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru ni urutonde rw’abajyanama rusange batowe:

    Mu Karere ka Bugesera hatowe:

    1. Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’ako karere
    2. Ntamwiza Jean Marie Vianney
    3. Bicamumpaka Ildephonse
    4. Uwubutatu Marie Therese
    5. Umwali Angelique
    6. Dushime Olive
    7. Kabeza Robert Kelly
    8. Munyazikwiye Faustin

    Mu Karere ka Gatsibo hatowe:

    1. Gasana Richard wari usanzwe ayobora akarere
    2. Kapiteni Athar Eliazar
    3. Mukamana Marceline
    4. Sekanyange Jean Leonard
    5. Musiime Murungi Florence
    6. Sibomana Said
    7. Nyirindekwe Pierre Clever
    8. Niyomugabo Romalis

    Mu Karere ka Kayonza hatowe:

    1. Munganyinka Hope
    2. Harelimana Jean Damascene
    3. Nyemezi Jean Bosco
    4. Zigira Alphonse
    5. Gakumba Geoffrey
    6. Basiime Kalimba Doreen
    7. Rwomushana Augustin
    8. Sikubwabo Benoit

    Mu Karere ka Kirehe hatowe:

    1. Nzabatinya Modeste
    2. Rangira Bruno
    3. Muhire Alexis
    4. Iturere Liliose
    5. Kabera Callixte
    6. Muvunyi Jerome
    7. Murasira Gerald
    8. Rwangalinde Paul

    Mu Karere ka Nyagatare hatowe:

    1. Gasana Stephen
    2. Matsiko Gonzague
    3. Murekatete Juliet
    4. Mutangana Eugene
    5. Shyaka Kazora Amos
    6. Kabagamba Wilson
    7. Rubasha Hubert
    8. Rurangwa Wilson

    Mu Karere ka Ngoma hatowe:

    1. Banamwana Bernald
    2. Bushayija Francis
    3. Mapambano Nyiridandi Cyriaque
    4. Mukayiranga Marie Gloriose
    5. Musonera Ephrem
    6. Niyitugize David
    7. Niyonagira Nathalie
    8. Ntibiringirwa Olivier

    Mu Karere ka Rwamagana hatowe:

    1. Mbonyumuvunyi Radjab wari usanzwe ayobora ako karere
    2. Umutoni Jeanne
    3. Nyirabihogo Jeanne d’arc
    4. Rangira Lambert
    5. Kamugisha Patrick
    6. Kayiranga Jean Baptiste
    7. Rushisha Charles
    8. Mwanga Flavier

    Abari basanzwe ari abayobozi babashije gutorwa bashobora kuzongera kuyobora uturere ni Mutabazi Richard wa Bugesera, Gasana Richard wa Gatsibo na Mbonyumvunyi Radjab wa Rwamagana batari bagasoje manda ebyiri bemererwa n’amategeko ariko abari bungirije bamwe muri bo ntibazagaruka.

    Uturere tuzabona abayobozi bashya nyamara abari bahari bari bakemerewe gukora indi manda ni Kayonza na Nyagatare gusa Kayonza abari abayobozi bungirije bongeye kugirirwa ikizere mu bajyanama batowe ariko Nyagatare hagarutse umwe wari ushinzwe imibereho myiza.

    Naho uturere twa Kirehe na Ngoma, tuzayoborwa n’abayobozi bashya kuko abari basanzwe bayoboye muri manda ebyiri bemererwa, ikibazwa ni bande bazayobora utu turere?

    Haranibazwa niba igihe kitageze ngo mu Ntara y’Iburasirazuba yakunzwe kuyoborwa na ba Guverineri b’abagore ariko byagera mu turere hakabura n’umwe, niba igihe kitageze ngo uturere tubiri cyangwa kamwe kayoborwe n’umugore.

    source : https://ift.tt/2YYbpJi

  • Cricket: U Rwanda rugiye kongera kwakira amakipe y’ibigugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana
    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana

    Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira imikino y’ikiciro cya 2 ihuza amakipe yabaye aya mbere mu matsinda 2, hakiyongeraho Nigeria na Kenya zo zitaciye mu matsinda.

    Uganda, Tanzania, Nigeria na Kenya ni zo kipe ziteraniye i Kigali, aho bagomba kwishakamo ikipe imwe na yo ikazajya guhura n’izaturuka mu zindi zone muri Afurika, zikishakamo izigomba kwerekeza muri Australia mu 2022.

    Aganira n’itangazamakuru, Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association (RCA), yavuze ko babona nta kibazo bazahura nacyo kuko bateguye neza amarushanwa yabanje.

    Ati “Nta kibazo tuzahura nacyo kuko n’amarushanwa yabanjirije iri yagenze neza kandi iri rushanwa ni Finali, rero tugomba gukora ibishoboka byose rikagenda neza, yewe n’ubwo dushobora kuzagira ikibazo cy’imvura n abyo turabyiteguye. Twateguye uburyo bwo kubyitwaramo igihe yaba iguye muri iyi minsi itatu y’irushanwa”.

    Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda yo ituma amahanga abagirira ikizere kuko ngo ntibumvaga ko u Rwanda rwakwakira amarushanwa nk’aya kandi rufite ikibuga kimwe. Ubu rero ibibuga bikaba byaraniyongereye biba bibiri.

    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association
    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association

    Iyi mikino izatangira taliki ya 17 igeze taliki ya 21 Ugushyingo 2021, ikazakinwa mu buryo amakipe azahura yose hagati yayo (round robin), ikazabera ku bibuga bya Cricket biherereye i Gahanga no muri IPRC Kicukiro.


    source : https://ift.tt/30tYTl5

  • STARTIMES WISHEYA: Poromosiyo ya Noheli n’Ubunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo ya STARTIMES WISHEYA yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021 izasozwa tariki 15 Mutarama 2022.

    Kugira ngo winjire muri iyi Poromosiyo:

    - Ku bafatabuguzi bashya: Ugura Package ya SABANA kuri 15,000 Rwf, ukareba ukwezi kose bouquet yo hejuru irimo shene zose za StarTimes, ugahabwa Antene na Dekoderi ku ubuntu ukaninjira muri tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye, birimo amafaranga, Televiziyo, n’ibindi byinshi bishimishije bifite agaciro ka Miliyoni 100 byose hamwe.

    - Ku bafatabuguzi basanzwe, ugura abonma y’ukwezi ugahabwa amahirwe yo kwinjira muri Tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni 100.

    Abanyamahirwe bazajya bahamagarwa na call center yacu kuri 0788156600 ndetse tunabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zacu ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

    Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n’amashusho hamwe na hamwe (Signal), kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa ubu urakora neza, ikibazo cyarakemutse.

    Nyuma ya shene nshya z’Icyongereza n’Igifaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, StarTimes ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) babashyiriyeho shene nshya ifite umwihariko wa Siporo yo mu Rwanda muri rusange yitwa MAGIC SPORTS iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y’udushami) shene ya 265.

    StarTimes Ibifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022.

    source : https://ift.tt/3npd447

  • Bivuze iki kuba Umucamanza yarahaniye Cyuma Hassan icyaha kitabaho ??? #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga Dieudonné bwareze agahamwa n'ibyaha kimwe muri byo cyari cyaravanywe mu mategeko ahana mu Rwanda.

    Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV kuwa gatanu yakatiwe n'Urukiko rukuru gufungwa imyaka irindwi ahamijwe ibyaha bine.

    Mu ijoro ryo kuwa kabiri Ubushinjacyaha bwatangaje kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hakozwe ikosa mu kumuhamya ibyo byaha.

    Bwanditse ko bwajuriye “kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w'Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe – gusagarira no gutambamira abakozi b'inzego z'ubutegetsi, gukora umwuga w'itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n'inyandiko mpimbano – hamwe n'igihano yahawe, bigumishwaho

    Umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko ibyakozwe n'urukiko rumuhamya icyaha cyavanywe mu mategeko “ni ikosa rikomeye ry'umucamanza ubundi ukwiye kuba azi neza amategeko ahana.”

    Yagize ati: “Icyaha kitwa icyaha iyo giteganywa n'itegeko, gifite n'ibihano biteganyijwe n'itegeko, iyo rero itegeko ryakivanye mu byaha bihanwa ubundi ntabwo umucamanza akwiye kuba atabizi kandi ntiyagihanisha umuntu kuko ntikiba kigihari nyine.”

    Kuki Ubushinjacyaha bwajuriye?

    Mbere, Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w'urukiko rwisumbuye wo mu kwezi kwa gatatu wagize umwere Niyonsenga Dieudonné ku byaha byose yaregwaga, ahita arekurwa nyuma y'igihe kigera hafi ku mwaka yari amaze afunze.

    Kuri ubu bujurire bwa kabiri mu rukiko rukuru, uyu munyamategeko ati:

    “Iryo jurira ni ukugerageza gukosora ibyabaye kuko mu nkiko icyemezo cy'umucamanza niyo cyaba ari ikosa gikurwaho n'ikindi cyemezo cy'umucamanza.”

    Yongeraho ati: “Ubushinjacyaha ubwo bwabonye ko hari icyemezo cyafashwe kirimo ikosa bityo barashaka ko icyo cyemezo cy'umucamanza kivaho kandi kivanwaho n'urukiko.”

    Bivuze iki ku bihano uregwa yakatiwe?

    Gukatirwa imyaka irindwi kuri Niyonsenga byavuzweho cyane n'Abanyarwanda n'abanyamahanga kubera ibyaha yahamijwe, igihano yakatiwe, amategeko y'itangazamakuru, n'ubwoko bw'inkuru asanzwe akora.

    Uyu munyamategeko avuga ko mu gihe uregwa yaba ajuririye umwanzuro yahamijwemo icyaha kitakibaho, bishobora kugira ingaruka ku bihano yahawe.

    Ati: “Iyo uregwa aregwa ibyaha byinshi, umucamanza mu gutanga ibihano hari uburyo bubiri [ashingiraho]; hari ukureba igihanishwa imyaka myinshi akaba ari cyo umuha, hari no guteranya ibihano bya buri cyaha muri bya byaha byose [umuntu aregwa].

    “No ku gihano uwo muntu yahawe rero urumva ntabwo bizaba bigifite agaciro kamwe, ibihano bishobora kugabanuka.”

    Ubushinjacyaha mu butumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bivuze-iki-kuba-umucamanza-yarahaniye-cyuma-hassan-icyaha-kitabaho

  • Umunyapolitiki Rashid yagejewe imbere y’Urukiko arubwira ko yahohotewe #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdul Rashid wakunze kuvuga ko ari Umunyapolitiki uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Uyu mugabo uregwa ibyaha bishingiye ku magambo aremeyere yagiye avugira kuri YouTube mu bihe bitandukanye, yavuze ko ibyaha byose ashinjwa bitabayeho gusa yirinda kugira ibisobanuro birambuye atangaho.

    Yahise abwira Urukiko ko ubwo yariho abazwa mbere y’uko agezwa mu rukiko, yabwiye amagambo akomeretsa we akaba abyita gukorerwa iyicarubozo ryo mu mutwe.

    We n’umunyamategeko Me Felix Rudakemwa, basabye Urukiko kubanza agahabwa uburenganzira yimwe ndetse akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Ubwo ubushinjacyaha bwasobanuraga ishingiro ryo gusabira Hakuzimana Abudul Rashid gukurikiranwa afunze, bwavuze ko uyu mugabo yakoze ibyaha mu magambo yatangaje kuri YouTube Channel yitwa Umubavu y’umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga ubu na we ufunze.

    Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko k uregwa yabajijwe akanga kuvuga kandi ko yari yunganiwe n’umunyamategeko we.

    Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanye kuri YouTube avuga ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside gikwiye guhagaragara ngo cyangwa kigakorwa mu bundi buryo [ntiwifuje gutangaza ibyo yatangaje byose kuko bihabanye n’umurongo w’igihugu].

    Umucamanza yumvise ibyatangajwe n’impande zombi, yanzura ko azasoma umwanzuro w’urukiko tariki 22 Ugushyingo 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13766

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye ku nshingano ze muri Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Umumakauru w’imikino Sam Karenze wari umunyabanga w’ikipe ya Bugesera FC yamaze kwegura kuri izi nshingano nyuma y’ukwezi kumwe yongeye kugirirwa icyizere.

    Mu ibaruwa ye imenyesha ubwegure bwe, Sam Karenzi yagize ati 'mbandikiye kugira ngo mbamenyeshe ubweure bwanjye nk’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC aka kanya. Icyemezo cyafashwe ku mpamvu zanjye bwite, ndabasezeranya ubufasha bwanjye ku ikipe nkunda ya Bugesera FC aho bukenewe.'

    Yashimiye iyi kipe ko imyaka yose yayikoreye igera kuri 5 babanye neza ndetse bakorana neza ko igihe cyose izamukenera azaba ahari ku bwayo.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2021, nibwo Bugesera FC yatoye komite nyobozi nshya mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere, Sam Karenzi yongera kugirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga wa Bugesra FC.

    Amakuru avuga ko Sam Karenzi impamvu yeguye ariko inshingano zari zimaze kumubana nyinshi atari akibonera umwanya Bugesera FC, uretse kuba ari umuyobozi w’ikiganiro 'Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM ari n’umuyobozi w’iyi radio.

    Sam Karenzi yeguye ku nshingano zo kuba umunyamabanga wa Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-sam-karenzi-yeguye-ku-nshingano-ze-muri-bugesera-fc