Blog

  • Ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga yahize indi muri ‘Tourism Inc’ bahemwe ibihumbi 50$ – #rwanda #RwOT

    Babihawe mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba ba rwiyemezamirimo barangije amasomo mu mahugurwa yiswe Tourism Inc yateguwe n’ikigo cya ESP (Entrepreneurial Solutions Partners) ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation.

    Abahawe aya mahugurwa ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ubukerarugendo cyangwa ishamikiye ku bukerarugendo mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuyiteza imbere aho bigishijwe uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, uko batwara abakozi bakoresha, bigishwa uko bakoresha neza umutungo, bahabwa ubufashamyumvire n’ibindi.

    Umwe mu bahawe ibi bihembo, Ishimwe Marie Christelle, ufite umushinga wo gukora imyenda y’abana witwa Nish, yavuze ko aya mahugurwa yatumye we na mugenzi we bafatanyije batekereza ku mushinga wabo, ndetse ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha yamamaza ibikorwa bya Nish.

    Ati “Natunguwe cyane n’igihembo nahawe ndetse byanshimishije cyane, Natsindiye ibihumbi 10$, tukaba duteganya kuyakoresha muri bimwe twigishijwe nko kuyungurura igitekerezo cy’umushinga wacu neza. Amafaranga menshi turashaka kuyashyira mu kwamamaza kugira ngo abantu bakeneye ibintu byacu bamenye aho babisanga.”

    Karangwa Samuel ufite umushinga witwa Punda Group uhuza abakora mu bwubatsi (ba nyakabyizi) n’abenjeniyeri cyangwa abandi bubakisha, na we wahawe igihembo yavuze ko bagiye kugikoresha bashyira serivisi zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Guhabwa iki gihembo byari ibintu bishimishije cyane kuko twari turi kumwe na ba rwiyemezamirimo 24 bari bafite imishinga myiza cyane. Ntabwo twari tubyiteze.”

    “Icyo tugiye gukoresha aya mafaranga, ni mu kunoza imikorere yacu, kuko tukijya muri Tourism Inc ntabwo twakoreshaga ikoranabuhanga, umuntu wakeneraga serivisi zacu yaraduhamagaraga kuri telefone, ubu tugiye kubishyira ku ikoranabuhanga dushyireho ‘application’ izatuma abashaka serivisi zacu batubona byoroshye.”

    Ba rwiyemezamirimo 110 bagizwe na 67% by’abagore nibo bamaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya Tourism Inc yatangiye mu 2019, bakaba barahaye imirimo mishya abantu 168, aho aba 24 bahawe impamabushobozi bagize icyiciro cya kane.

    Mastercard ifite intego yo guhanga imirimo mishya 30.000 mu myaka itanu

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko iyi porogaramu ya Tourism Inc, iri muri gahunda y’uyu muryango ya Hanga Ahazaza yatangijwe mu 2018 ifite intego yo gufasha urubyiruko nibura 30.000 kubona imirimo mu myaka itanu ni ukuvuga kugeza mu 2023.

    Ati “Tourism Inc rero ni umwe mu mishinga dufite, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ikigo ESP (Entrepreneurial Solutions Partners). Umwihariko w’uyu mushinga ni uko bakorana na ba rwiyemezamirimo bari mu bukerarugendo cyangwa n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo.”

    “Tukaba tumaze hafi imyaka ibiri [dukorana muri iyi porogaramu] babashije kugira abantu barenga 100 bayirangijemo tukaba tugikomeje gukorana na bo kugeza mu myaka ibiri iri imbere.”

    Rica Rwigamba yavuze ko Mastercard ubu ifite abafatanyabikorwa 13 bakorana na yo mu mishinga itandukanye iteza imbere urubyiruko, aho bibanda cyane ku bagore n’abakobwa kuko usanga ari bo bakunda gusigara inyuma mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga muri ESP, Nima Yusuf, yavuze ko bakora ibishoboka ngo bahugure ba rwiyemezamirimo benshi b’abagore ndetse ko mu mahugurwa batanga bagenda babona umusaruro ufatika kuko benshi imishinga yabo igenda itera imbere nyuma yo gusoza amahugurwa muri Tourism Inc.

    Ati “Vuba aha hari rwiyemezamirimo uherutse guhembwa na Google n’abandi benshi barangiza muri Tourism Inc bikabafungurira imiryango yo guhura na ba rwiyemezamirimo bakomeye babafasha gutera imbere.”

    Iyi porogaramu n’izindi zitandukanye ziterwa inkunga na Mastercard Foundation, aho ifite gahunda yiswe ‘Young Africa Works’ ikorera muri Afurika hose igamije ko mu 2030, urubyiruko rungana na miliyoni 30 ruzaba rwarabonye imirimo.

    ESP ni iyo itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’amezi atandatu binyuze muri Tourism Inc

    Hatangajwe ko iki cyiciro cya kane ari cyo cyari kirimo abantu bafite imishinga ikomeye kuruta abandi bose

    Ishimwe Marie Michelle ufite umushinga wa Nish avuga ko nyuma yo guhembwa agiye gushora amafaranga menshi mu kumenyekanisha ibikorwa

    Ishyo Foods bari mu bahawe ibihumbi 10$

    Punda Group bavuze ko igihembo bahawe bazagikoresha mu gushyira ibikorwa byabo ku ikoranabuhanga

    Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo bose bahawe amahugurwa

    Nima ushinzwe ibikorwa muri ESP avuga ko aya mahugurwa ya Tourism Inc afasha abayahawe kugera ku rundi rwego

    Rica Rwigamba yashimye ba rwiyemezamirimo bose bitabiriye aya mahugurwa avuga ko Mastercard izakomeza gukora icyatuma urubyiruko rwinshi rubona imirimo

    Abarangije muri Toursim Inc ni icyiciro cya kane kuva yatangira gutanga amahugurwa mu 2019

    source : https://ift.tt/30Cf6Fa

  • Abafana bivuye inyuma baremera Davido none dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n'abafana be ati 'Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y'ama naira ' ubu butumwa yabiherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora.

    Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z'amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.

    Iyi konti nshya Davido yafunguye mu masaha abiri yari imaze kugeraho miliyoni angana na miliyoni 60 , aya arengaho gato miliyoni 120 z'amanyarwanda.

    Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n'abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.

    Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko iteganyijwe mu minsi ine iri kuza. Davido yizihiza isabukuru y'amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.

    Source : https://yegob.rw/abafana-bivuye-inyuma-baremera-davido-none-dore-ibimubayeho/

  • Miss Ingabire Habibah yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina neza bituma agira uruhu rufite itoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017, yahishuriye abakobwa bagenzi be ibanga ryo kugira uruhu rwiza, rufite itoto, aho yababwiye ibyo we akora kugirango ahora uruhu rumeze nk'urw'umwana muto.

    Abanyujije ku rubuga rwa Instagram Habibah, akaba yasangije abafana be bimwe mu bintu akora ndetse nibyo arya kugirango arushuho kugira uruhu rwiza ndetse no kunyurwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

    Habibah yatangiye abaza abakobwa bamukurikira niba bashaka kumenya ibanga ryo kugira uruhu rwiza, umubiri uteye neza ndetse no kunyurwa n'imibonano mpuzabitsina. ati :'Ubu butumwa ni mwe bugenewe'

    Mu nama Habibah agira abakobwa bagenzi be hakaba harimo kunywa amazi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya imbuto, kunywa Green Tea, kunywa Plain Yogurt ndetse no kurya igihingwa kitwa Okra.

    Iki gihingwa cyitwa Okra, Habibah akaba yemeza ko kihariye cyane kuko ngo kugikoresha byongerera umugore amahirwe yo kubyara impanga, ndetse ngo kinahindura ubuzima bw'imyororokere.

    Nyuma rero umufana wa Habibah akaba yamubajije ati :'Ushatse kuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina neza ariryo banga ryo kugira uruhu rwiza.'

    Habibah nawe mukumusubiza niko kumubwira ati :'1000%' ibi ni nko kumubwira ati :'Cyane rwose'

    Source : https://yegob.rw/miss-ingabire-habibah-yemeza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-neza-bituma-agira-uruhu-rufite-itoto/

  • Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport agiye gukora ubukwe n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye kubana akaramata n'umukunzi we, Ineza Alice.

    Tariki 26 Ugushyingo 2021 nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y'Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukinnyi-wa-rayon-sport-agiye-gukora-ubukwe-numukunzi-we/

  • Real Madrid irashaka kubaka ubusatirizi bw'abakinnyi 3 bakomeye ku isi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Real Madrid ishaka gushora imari mu kugura abakinnyi bakomeye bataha izamu kuko ishaka gusubira mu makipe akomeye I burayi.

    Iki gihangange cyo muri Espagne cyatsinzwe mu myaka ishize nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye mu myaka itanu kugeza 2018.

    Iyi kipe yagerageje kugarura ibihe byiza yahoranye nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo akabura umusimbura nubwo yazanye Eden Hazard na Luka Jovic.

    Ikinyamakuru AS cyavuze ko Real Madrid yiteguye gukaza ubusatirizi, guhera muri Mutarama ndetse ngo mu mpeshyi izongera kwiruka inyuma ya Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain.

    Mbappe yangiwe kwerekeza muri Real Madrid yagerageje kumushaka kenshi ariko PSG ye irabyanga.

    Uyu rutahizamu w'Umufaransa agiye gusoza amasezerano I Parc des Princes umwaka w'imikino urangiye.

    Madrid kandi ishaka kugura Erling Haaland muri Borussia Dortmund, ndetse AS ivuga ko uyu rutahizamu ashaka kujya muri Espagne.

    Mu mpeshyi hashobora kuba ihangana rikomeye mu makipe akomeye yo mu Burayi ashaka uyu rutahizamu wo muri Norway,ushobora kugurwa miliyoni 68 zamapawundi .
    Madrid yizeye guhuza aba bakinnyi na kizigenza wayo ubu Vinicius Junior ukina imbere, wigaragaje cyane ku bwa Carlo Ancelotti muri iyi shampiyona.

    Uyu munya Brazil w'imyaka 21 afite ibitego icyenda mu mikino 16 kandi Madrid nayo irizera ko izamwongerera amasezerano mashya azageza muri 2024.

    Ubusatirizi bw'aba bakinnyi batatu ni kimwe mu byo AS ivuga ko buzaba bwitwa 'Tridente antijeques' cyangwa 'trident anti-sheik'.

    Aba bazayifasha guhangana n'amakipe akize cyane arimo Manchester City, PSG hamwe na Newcastle United mu myaka icumi iri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-irashaka-kubaka-ubusatirizi-bw-abakinnyi-3-bakomeye-ku-isi

  • Umuntu wa mbere wagiye mu ijuru yavuze ibyo Imana yamukoreye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Ghana uvuga ko ari pasiteri, yemeje ko yagiye mu ijuru inshuro enye ndetse ko Imana ariyo yamwisigiye amavuta ngo akore umurimo wayo.

    Uyu mugabo utavuzwe amazina, mu kiganiro kuri radiyo Koma FM, yavuze ko yagiye mu ijuru inshuro zitari munsi y'enye.

    Umunyamakuru yongeye gusubiramo ikibazo, avuga ko ' Ni uko byagenze, Imana niyo yanyiyimikiye ngo mbwirize ijambo ryayo ku Isi.'

    Ku bari bateze amatwi, bavuze ko uwo mugabo ashobora kuba abeshya, ahubwo yishakira abayoboke n'amaronko.

    Source : https://yegob.rw/umuntu-wa-mbere-wagiye-mu-ijuru-yavuze-ibyo-imana-yamukoreye/

  • Yagerageje ubuhanga bw’umwami Salomon babyara… – #rwanda #RwOT

    Umwamikazi wa Sheba [Queen of Sheba] ni umwe mu bamonaki bavugwa muri Bibiliya waje kwerekeza muri Yeruzalemu kugerageza ubuhanga bw'Umwami Salomon mu myaka ya 965-931 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo.

    Uyu mwamikazi bwa mbere avugwa mu gitabo cy'Abami I (10:1-13), akongera kuvugwa mu Abakorinto II  (9:1-12) muri Bibiliya ndetse anavugwa muri Quran, kimwe na Aramic Targum Sheni no mu gitabo kivuga ku ruhererekane rw'ibikorwa by’abami barongoye Ethiopia kitwa 'Kebra Negast'.

    Uretse muri ibi bitabo tuvuze twanifashishije mu kubategurira iyi nkuru, hari n'ibindi byagiye bivugwa kuri uyu mwamikazi wa Sheba. INYARWANDA twagerageje kubashakira byinshi kuri Shebah nyuma yo kubona igikundiro cy’indirimbo ya Meddy yakoreye Mimi yiswe [Queen of Sheba]. Byatumye tuyinjiramo ngo tubagezeho bya nyabyo inkuru irambuye ku buzima bwe.

    Meddy washatse umunya Ethiopia, Mimi Mehfira yanitiriye indirimbo ye ‘Umwamikazi wa Sheba’

    Agace ka Sheba kavugwa muri Bibiliya kavugwa nk'Ubwami bwa Saba rimwe na rimwe bagakoresha Sheba, kakaba mu Majyepfo ya Arabia ariko na none no mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Africa mu gihugu cya Ethiopia.

    Uburyo Bibiliya ibara amateka y’uyu mwamikazi, yazaniye impano z'akataraboneka Umwami Salomon, amurata ubuhanga mbere y’uko Sheba asubira mu gihugu cye. Ikiganiro mpaka kivuga ku kuba uyu mwamikazi yaba yarakomokaga muri Ethiopia cyangwa muri Arabia kimaze ibinyejana n'ibinyejana kandi bidashidikanwaho ntabwo kizigera gihagarara.

    Abavuga ko yari uwo mu gihugu cya Ethiopia bavugaga ko yayoboye mu bwami bwa Axum umujyi wo mu Majyaruguru y'iki gihugu na none ariko mu ruhererekane rw'Ubwami bwa Salomon habe no mu gitabo cy'Abami cyanditswe hagati y'ikinyejana cya 7 n’icya 6 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo ntaho bigaragara.

    Mimi Mehfira umugore wa Meddy bivugwa ko ava mu bwoko bwa Habesha bukomoka ku mwami Salomon n’Umwamikazi wa Sheba

    Uko Bibiliya yerekana Umwamikazi wa Sheba mu Abami ba Mbere no mu gitabo cy'Abakorinto ba II, inkuru yanditswemo ni iy'urugendo rw'Umwamikazi wa Sheba ari nayo n'izindi zose zagiye zishingiraho. 

    Bibiliya ivuga ko ubwo Salomon yabaga Umwami yasabye Imana ubuhanga mu miyoborere ye (1 Abami 3:6-9), Imana yishimiye ubusabe bwe cyane ibumuhana n'ubukire n'icyubahiro byatumye yamamara kurenza n'imbibi z'ubwami bwe.

    Umwamikazi wa Sheba yumvise Umwami Salomon n'ubuhanga bwe bw'agatangaza n'uburyo ubwami bwe bwahawe ikuzo, byatumye agirira urugendo mu murwa mukuru wa Isiraheli ari wo Yeruzalemu kubyirebera ubwe.

    Bibiliya ivuga ko uyu mumonaki yari Umwamikazi wa Sheba inshuro imwe mu 1 Abami 10:1 ariko ntabwo ivuga igihugu akomokamo. Intego y'uyu mwamikazi byari ukwemeza iby'ubuhanga bwa Salomon binyuze mu bibazo, maze amaze kumusubiza amuhunda impano z'agatangaza zirimo Zahabu nk’uko byanditswe mu gitabo cy'Abami ba Mbere ibice icumi, umurongo wa cumi (1 Abami 10:10).

    Zahabu uyu mwamikazi yahaye Salomon uzishyize mu madorali ni asaga Miliyari  3.6. Nyuma yo kumuha impano zanyuze Salomon, yahawe uburenganzira bwo gusaba icyo yifuza cyose mu bwami bwa Salomon anemererwa guhabwa abacakara bakomoka muri Sheba bari barafatiwe muri Isiraheli nk’uko byanditswe mu 1 Abami 10:13.

    Imyaka ibaye ibihumbi Umwamikazi Sheba avugwaho cyane kuko amateka ye agaragara mu bitabo bihambaye bivuga ku bintu byayeho ku isi

    Muri Targum Sheni ho inkuru isa n’iyagutse kuruta ibyanditse muri Bibiliya. Abadasobanukiwe neza ibya Targum Sheni, ni igitabo kigaruka ku mateka y'Umwamikazi Esther yanditswe muri Bibiliya mu buryo bwagutse. Ariko na none harimo igice kigaruka ku mwamikazi Sheba ariko mu buryo burimo amakabyankuru menshi. 

    Nk’uko Bibiliya ibivuga, ubuhanga bw'umwami Salomon bwatumye abasha kumenya indimi zivugwa n'ibimera, inyamaswa n'inyoni zo mu kirere, 1 Abami (4:33). Aha niho igitabo cya Targum Sheni gihera kuri iyi nkuru kikagaragaza neza ukuntu Salomon yahawe ububasha bwo gutumira inyoni, inyamaswa n'ibindi binyabuzima byose, uretse Woodcock (ubwoko bw'ibiguruka) bwanze kumvira Salomon bivuga ko adahambaye nk'Umwamikazi wa Sheba, bityo ko adakwiye icyo cyubahiro no kugira ububasha bwo kuyobora hafi ibiriho byose.

    Byarangiye Salomon atumiye mu bwami bwe uyu mwamikazi ashaka kwereka ibi biguruka byamwibeshyeho. Mu gihe uyu mwamikazi, yari atangira kuzenguruka mu gice cy'inyubako y'agatangaza ya Salomon cyari cyubakishije ibirahure nyamara kikaba cyarasaga nk'amazi, ngo yatangiye kubaza ibibazo bikomeye Salomon byo kumugerageza kugira ngo amenye neza ubuhanga bwe aho bugarukira.

    WoodCock nazo byarangiye zemeye ko Salomon ari Umwami w'umuhanga kandi ari imana nyuma yo kwitwara neza mu misubirize y'ibibazo yabajijwe n'Umwamikazi wa Sheba.

    Umwami Salomon yabashije kugaragariza Umwamikazi wa Sheba ko ari imana ndetse atuma ahindukira aramuramya anemera kwinjira mu idini ry’aba Yuda

    Muri Quran, Umwamikazi Sheba yanditswe nka Bilqis naho Salomon yitwa Sulayman. Quran ikomeza ivuga ko inkuru y’aba bombi ihera ku bijyanye n'uburyo Salomon yatumiye ibiremwa birimo ibiguruka, inyamaswa n'ibiremwa bizwi nka Jinn akagirana nabyo ibiganiro ariko Hoopoe ntigaragare aho inama yabereye.

    Salomon yahise abaza ati:'Ni ibiki byambayeho ko ntabona Hoopoe? cyangwa iri mu batitabiriye? Ndaza kuyihana n'igihano gikomeye cyangwa nze kuyinyonga cyeretse igihe yaza kuba itanze impamvu nyayo yatumye ititabira.' (Sura 27:20). Ubwo Hoopoe yabonekaga, yabwiye Salomon ko ivuye ku butaka bwa Sheba, ikomeza ivuga ko yahabonye umugore uyoboye kandi ko afite ubwami bukomeye bufite buri kimwe.

    Ikomeza igaragaza ko abantu bo muri Sheba basenga izuba bataramya Salomon nk'imana kimwe na Allah ahubwo satani yabigaruriye ariko bafite ubwami buhambaye, maze umwami Salomon ababarira Hoopoe ahubwo ayituma gutumira umwamikazi wa Sheba.

    Umwamikazi Sheba yahaye Salomo impano z’ubutunzi butagira ingano zirimo Zahabu ibarirwa mu gaciro ka Miliyari 3.6 z’amadorali nk’uko bivugwa n’abahanga mu by’ubukungu ba none

    Muri Kebra Negast igitabo kivuga ku ruhererekane rw'amateka y'ubwami bwarongoye Ethiopia, inkuru y'umwamikazi wa Sheba naho iravugwa ariko akavugwamo nka Makeda (Umwamikazi wa Shebah) wabwiwe n'umushabitsi Tamrin ibijyanye n'ubuhangange n'ubuhanga bw'umwami Salomon.

    Tamrin yaje kwinjira muri iyi nkuru nk'umucuruzi w'ibikoresho by'ubwubatsi by'urusengero ruhambaye rwa Salomon maze abarira inkuru Umwamikazi wa Sheba y'ubunararibonye bukomeye bw'Umwami uhambaye mu isi kandi ko Yeruzalemu ari ahantu h’akataraboneka mu isi yose.

    Ibi byose byaje gutuma Makeda [Umwamikazi wa Sheba] yerecyeza muri uyu murwa mukuru. Nyuma y'ibiganiro, yaje kwemera Salomon nk'imana ndetse yemera kwinjira mu idini ry'abayuda.

    Salomon yateguye umusangiro ukomeye wo kwishimira Makeda mbere y’uko asubira mu bwami ndetse uyu mwamikazi arara mu ngoro y'umwami ijoro ryose. Umwami Salomon yasezeranyije uyu mwamikazi ko atari bumukoreho nawe ariko ntagire icyo yangiza. 

    Nyamara mu ijoro Makeda yaje kugira inyota, maze abona ikirahure cy'amazi Salomon yari yateretse rwagati mu cyumba bari barayemo bombi atangira kuyanywa. Ubwo Salomon yamubonaga yamwibukije ko atari yemerewe kugira icyo yiba none ari kumunywera amazi atamusabye uburenganzira. Makeda yasubije Salomon ko baryamana niba yishe isezerano bari bagiranye.

    Mbere y’uko Makeda amaranye ijoro ryose na Salomon, mu gitondo mbere yo kugenda Salomon yabanje kumuha impeta ye kugira ngo azamwibuke mu nzira asubira iwe. Yaje kwibaruka umwana amwita Menilek bivuze umuhungu w'inararibonye [ubuhanga], (ingendo za cyera zafataga imyaka dore ko nta koranabuhanga ryariho uretse iry’amafarasi n'ubwato bw'ingashya).

    Umwamikazi wa Sheba yaryamanye na Salomon babyarana Umwami w’Abami Menelik I wanditse amateka ahambaye muri politike y’isi

    Mu gihe Menelik yakuraga akabaza se umubyara uwo ari we, Makeda yamuhaye impeta ya Salomon arangije amusaba kujya gushaka se. Menelik yaje kwakirwa na Salomon muri Yeruzelemu amara imyaka yigira muri uyu mujyi w'amateka. 

    Ubwo igihe cyageraga Menelik ngo asubire mu gihugu cye ndetse bisabwe n'Abiru b'i Bwami, Salomon yasabye mukuru wa Menelik kuri se [imfura ya Salomon] kumuherekeza.

    Ubwo Menelik yari agiye kugenda, umwe mu bahungu ba Salomon [umuvandimwe wa Menelik kuri se] yaje kwiba isanduku y'isezerano ayisimbuza itari yo maze ubwo Salomon yamenyaga iby’ubwo bujura atumaho abasirikare kujya guhiga Menelik.

    Nyamara bafashe ubusa, gusa Menelik bwari ubugambanyi yari yakorewe. Ubwo yabonaga isanduku y'isezerano, yashatse kuyisubizayo nyamara mbere yo kubikora aribwira ati ‘uku ni ugushaka kw'Imana isanduku y'isezerano igomba kugera muri Ethiopia’.

    Mu nzozi Salomon yabwiwe n'Imana ko n’ubwo isanduku ya nyayo yajyanwe ariko bagomba gufata ihari nk’aho ari iya nyayo, yaba abiru n'abaherezabitambo bose bakifata nk’aho ari iya nyayo ku buryo bidakwira muri rubanda ibyo kwibwa kwayo.

    Menelik yasubiye kwa nyina muri Ethiopia afite n'isanduku y'isezerano ijyanwa mu rusengero. Nk’uko kandi bivugwa n'ubu ngo iracyahari. Icyakora haje kuboneka izindi nyandiko zitavuga kimwe amateka y'Umwamikazi wa Sheba n'ibitabo twakoresheje tubakorera iyi nkuru.

    Abasesenguzi bagenda bavuga ibitandukanye kuri uyu mwamikazi bashingiye ku byanditswe byera n'ibindi byagiye bimuvugwaho, kugeza n'ubu inkuru y'Umwamikazi wa Sheba iracyavugwaho byinshi yaba mu kwemeza mu kuri igihugu nyacyo akomokamo dore ko agace ka Sheba kagaragara mu bihugu bibiri binyuranye Arabia na Ethiopia, gusa abanditsi benshi bamugarukaho berekeza ku kuba yaba aturuka kandi yarabayeho muri Ethiopia.

    Umwamikazi wa Sheba yaririmbweho indirimbo zinyuranye mu isi harimo n’iyo Meddy aheruka gukora, akinwaho filimi zinyuranye, mbega inkuru y’uyu mwamikazi iri mu zitangaje isi yigeze yaba none yewe no mu gihe cyashize.


    REBA HANO INDIRIMBO ‘QUEEN OF SHEBAH’ YA MEDDY



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111519/yagerageje-ubuhanga-bwumwami-salomon-babyaranye-inkomoko-ye-ni-urujijo-ishiramatsiko-kuri–111519.html

  • Sida yaba iri gukendera, umuntu wa kabiri yamaze kuyikira. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2020 hagaragaye umurwayi wa mbere ukize Virusi y'agakoko gatera Sida, habonetse undi muntu wamaze gukira Sida.

    Nk'uko raporo y'itsinda ry'abaganga b'inzobere mu buvuzi bahagarariwe na Dr Xu Yu bagaragaje ibimenyetso by'uko uyu mugore y'abashije gukira Sida ntayindi miti ahawe.

    Abaganga bavuga ko akimara kumyenya ko afite ubwandu bwa Virusi itera Sida yafashe imiti amezi make gusa kuko ubundi yari atwite akaba yarayifashe mu rwego rwo kurinda ko umwana atwite yakwandura Sida.

    Nyuma y'igihe abaganga bakomeje kumufata ibizamini kugira ngo barebe, baza gusanga umubiri we warabashije kurwanya Virusi yari iwurimo.
    Ibi byose bikaba byaratangarijwe mu kinyamakuru kitwa Annals of Internal Medicine.

    Iyi raporo igaragaza ko uwo muntu wakize ari umugore w'imyaka 31, bikaba byaragaragaye ko afite Virusi muri 2013.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/17/sida-yaba-iri-gukendera-umuntu-wa-kabiri-yamaze-kuyikira/

  • Ikipe y’igihugu ya Iran y’abagore irashinjwa… – #rwanda #RwOT

    Zohreh Koudaei w’imyaka 32 y’amavuko, yakuyemo Penariti zigera kuri ebyiri ubwo Iran yatsindaga Jordan Penariti 4 kuri 2 mu mukino wari wabaye  tariki 25 Nzeri 2021 urangira banganyije.


    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Jordan, Prince Ali bin al-Hussain yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Asia ko uyu muzamu yakorerwa ibizamini bakareba niba yaba ari umugore koko.

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Iran bukomeje gutsimbarara kuri ubu busabe buvuga ko ikipe yabo n’ubundi yari ifite amahirwe yo gukomeza muri iyi mikino bumva ko nta rwitwazo ruhari.




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111540/ikipe-yigihugu-ya-iran-yabagore-irashinzwa-gukinisha-umuzamu-wumugabo-111540.html

  • Nyarugenge: Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagore bafashwe nyuma y’uko hari abanyamahanga babasanze mu iduka bakoreramo, aho kugira ngo babahe serivisi bifuzaga ahubwo batangira kubavuga no kubaseka ndetse no ku bakwena bibatera isoni.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bakurikiranyweho ibikorwa bikoza isoni undi umuntu ndetse ko hari n’uwo bakoze mu misatsi atabishaka.

    Ati “Hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga mu iduka barimo kugura ibintu batangira kubavuga, barabaganira abantu bumva bakozwe n’isoni bagize ngo barabaza, barabaseka.”

    Yakomeje avuga ko hari n’undi munyamahanga muri abo bakoze mu musatsi atabishaka.

    Ati “Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ukamukoraho gusa ntabwo ari byo, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa bigaragara ko cyateye umuntu isoni ntabwo ari byo ngira ngo abatura-Rwanda benshi ntabwo babizi.”

    Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukora ibikorwa nk’ibyo aba bagore bakekwaho kuko bihanwa n’amategeko.

    Aba bagore bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 135 y’itegeko riteganya ibyaha nibihano aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga

    source : https://ift.tt/3CoCyCU