Blog

  • Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

    Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

    Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

    Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

    Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

    Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

    Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

    Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

    Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

    Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

    Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze […] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

    Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

    CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

    Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

    Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

    Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

    Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

    Kuki Camera zihishwa?

    Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

    CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

    ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

    Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

    Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

    Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

    Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

    Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

    Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by’amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas

    Umusesenguzi mu by’amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

    Mumumbarize iki kibazo:
    1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
    Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n’ibindi. Ibi ni sciantifique?
    2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

    — NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

    Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
    Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
    Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

    — gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

    @RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

    1/2

    Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

    1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ….

    — Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

    Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

    — Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

    1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw’aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n’ibihano; ariko se mugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda n’ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

    — Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

    Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

    — Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

    Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

    Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

    Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

    — Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

    Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
    Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
    Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

    — Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

    Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
    Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

    Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
    Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

    — Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

    Mwiriweho. Njye mfite message y’ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

    — Alexis (@hitalexis) November 17, 2021

    source : https://ift.tt/2YXHGAf

  • Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 7.653 byafashwe, abantu 19 basanganywe Covid-19, mu gihe abakiri mu bitaro ari abantu babiri, nta n’umwe urembye muri bo.

    Abantu 47.451 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ugera kuri 5.227.250.

    Abahawe dose ya kabiri ni abantu 84.200, bituma umubare w’abamaze guhabwa dose ya kabiri ugera kuri 2.857.430.

    source : https://ift.tt/3DuDUNw

  • Rema yageze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki. Yakiriwe n’abasore b’ibigango b’Abanyarwanda ahita ajya mu modoka imwerekeza kuri hoteli agiye kuba acumbitseho.

    Uyu muhanzi azatamira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena. Yageze mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri kugira ngo igitaramo cye kibe, kuko biteganyijwe ko azasura ibice bitandukanye nyaburanga by’u Rwanda.

    Iki gitaramo azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Social Mula na Bull Dogg.

    Uyu muhanzi afite imyaka 21 y’amavuko. Yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria.

    Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man”. Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

    Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

    Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Dumebi”, “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Trap Out the Submarine”, “Bad Commando”, “Lady”, “Dumebi” yanaje gusubiramo ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Becky G, “Beamer (Bad Boys)”, “Ginger Me”, “Woman”, “Peace of Mind”, “Bounce”, “Soundgasm” n’izindi.

    Rema agezweho cyane mu rubyiruko

    Uyu muhanzi yakomeje gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo afite mu Rwanda

    Rema azaririmba mu gitaramo cya BK All Star Game

    Umuririmbyi Rema yageze mu Rwanda

    Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki

    source : https://ift.tt/3oCrcWU

  • Muhanga: Minisitiri Mbabazi yakanguriye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite aho kwirukira mu mijyi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo gutera inkunga amatsinda 15 y’urubyiruko rufite ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu cyogogo cya Nyabarongo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

    Aya amatsinda yahawe inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe kwagura ibikorwa byayo.

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite bakibumbira mu makoperative aho baterwa inkunga bakabona uko biteza imbere.

    Ati “Twabonye ko ibikorwa bashyizeho umutima bibazamura ariko tukanabibutsa ko mu cyaro hari amahirwe menshi yo kwiteza imbere. Ayo bajya gushaka mu mujyi no mu cyaro arahari.”

    Rumwe mu rubyiruko bavuga ko biteje imbere biturutse mu mishinga imwe n’imwe bakoze bityo amafaranga bakuyemo akaba yarabafashije guhindura ubuzima bwabo.

    Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwakoranye n’umushinga Ecobrigade, Umuhoza Solange, yemeza ko batangiye umushinga wo gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi bahereye ku bihumbi 700, baterwa inkunga ya miliyoni eshanu none bamaze kugera ahashimishije.

    Yagize ati “Twakoranye n’umushinga wa Ecobrigade mu kubungabunga ibidukikije kuko twakoze byinshi birimo gutera imigano no gukora amaterasi. Amafaranga twakuyemo yatumye duhera ku bihumbi 700 maze duterwa inkunga none tumaze kwizigama arenga miliyoni eshatu ndetse dufite ububiko bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni enye ku buryo tugikomeza kwiteza imbere dushishikaye.”

    MuragijimanaTharcisse, umwe mu rubyiruko, yavuze ko amahirwe yabo ahari ndetse bakwiye kurenga ibibazo bafite bagakura amaboko mu mufuka bakirinda kwirukira mu mujyi.

    Minisitiri w’uurbyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwirukira mu Mijyi ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe bafite

    Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwatewe inkunga yo kwagura ibikorwa

    source : https://ift.tt/3CsnLXV

  • Itangazo: MARARA Serge yasabye guhindura amazina akitwa GIHANA Serge #rwanda #RwOT

    Uwitwa MARARA Serge yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa GIHANA Serge mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina riri muri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-marara-serge-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-gihana-serge

  • Ntibisanzwe!umugore ufite umubiri uhangana na SIDA akomeje gutangaza benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agakoko gatera SIDA gakomeje kuba ikibazo ku isi kuko uwo kagezemo biba ari ibyo nta muti wamukiza cyane ko nta n'urukingo rwo gukingira umuzima ngo atakandura, igihari gusa nuko habaho imiti igabanya ubukana buzahaza uwakanduye.

    Byaje gutungurana ubwo muri Argentina habonekaga umugore w' imyaka 30 ufite ubudahangarwa budasanzwe mu mubiri buhangara aka bakoko kugeza udukoko twose yaba yifite twa SIDA tumushiramo akaba mutaraga.

    Ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ako hariho abantu badashobora kwandura Virus itera SIDA cyanga yanabageramo umubiri ukaba wayirwanya kugeza udukoko twose dushize mu mubiri nta rukingo badfashe cg ngo babe bakoresheje imiti.

    Ku rundi ruhande ariko haba abantu aribo banagize umubare munini bo bashobora kwandura virus itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana kugeza ubwo basubiye mu buzima busanzwe buzira kurwaragurika.

    Ariko iyo miti iyo uyihagaritse gato udukoko twari twarasinziriye duhagurukana ubukana bukomeye tukongera tugateza ibibazo.Uyu mugore akaba yarapimwe asanganwa agakoko gatera SIDA muri 2013 none bongeye gusanga nta SIDA agifite mu mubiri we .

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumugore-ufite-umubiri-uhangana-na-sida-akomeje-gutangaza-benshi/

  • Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

    Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

    Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

    Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

    Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

    Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

    Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

    Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

    Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

    Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

    Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze […] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

    Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

    CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

    Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

    Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

    Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

    Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

    Kuki Camera zihishwa?

    Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

    CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

    ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

    Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

    Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

    Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

    Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

    Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

    Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by’amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas

    Umusesenguzi mu by’amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

    Mumumbarize iki kibazo:
    1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
    Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n’ibindi. Ibi ni sciantifique?
    2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

    — NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

    Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
    Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
    Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

    — gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

    @RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

    1/2

    Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

    1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ….

    — Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

    Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

    — Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

    1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw’aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n’ibihano; ariko se mugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda n’ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

    — Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

    Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

    — Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

    Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

    Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

    Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

    — Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

    Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
    Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
    Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

    — Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

    Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
    Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

    Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
    Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

    — Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

    Mwiriweho. Njye mfite message y’ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

    — Alexis (@hitalexis) November 17, 2021

    source : https://ift.tt/3oAhGnj

  • RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Philip Lucky nyuma yo kuganira n’abashoramari baturutse muri Angola bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho baje kurebera hamwe amahirwe ari mu gihugu bashobora kubyaza umusaruro.

    Philip Lucky yavuze ko mu rwego rwo korohereza abashoramari bo mu Rwanda no muri Angola mu ngendo, biri gutekerezwa ko RwandAir ishobora gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

    Yagize ati “Hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo turebe uko habaho ubworoherane mu ngendo hagati y’ibihugu byombi. Birumvikana ko RwandAir mu minsi iri imbere izatangiza ingendo i Luanda (Umurwa Mukuru wa Angola). Ibi ni ibintu twakomeje kuganiraho nabo kugira ngo turebe ukuntu twakorohereza abikorera n’abandi bantu muri rusange bakorera ingendo muri Angola.”

    Yakomeje agira ati “Muzi ko Abanyarwanda bajya muri Angola batabanza gusaba Visa kugira ngo bagereyo. Ibyo ni ibintu by’ibanze bigaragaza inyota yo kugira ngo habeho ubuhahirane ndetse n’ishoramari muri rusange hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Angola byasinye amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu 2018, ariko ingendo zerekeza muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ntabwo ziratangira.

    Muri Afurika, RwandAir ikorera ingendo i Lubumbashi, Goma, Abuja, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Douala, Entebbe, Harare, Johannesburg, Kilimanjaro, Lagos, Libreville, Lusaka na Nairobi.

    RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola

    source : https://ift.tt/3DtVcKL

  • Umwana w’imyaka 16 wirukanywe n’umukoresha wamuteye inda aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana ubu ufite inda y’amezi arenga atatu, yabwiye IGIHE ko yaje i Kigali gukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, akaza gukora mu rugo rw’umugabo w’imyaka 53.

    Uyu mugabo ngo yatangiye amwiyegereza, undi akagira ngo ni impuhwe za kibyeyi na cyane ko uwo mugabo yari mukuru kandi yubatse, afite umugore n’abana.

    Rimwe ubwo uyu mugore atari yaraye mu rugo, uyu mugabo yaje kwegera uyu mwana mu masaha y’ijoro, amuhengera asinziriye aramwiyegereza, undi ashidukira hejuru umugabo ari kumukorakora, amubajije ibyo arimo undi amusaga guceceka kuko nagira icyo avuga ‘azamwereka icyo ari cyo.’

    Yagize ati “Yaje kundeba abana basinziriye ari mu gicuku, atangira kunkorakora nshidukira hejuru, arambwira ngo arashaka ko turyamana ngo kandi nzabigire ibanga kuko nabyumvana umuntu azanyereka icyo ari cyo.”

    Bukeye bwaho umugore we yaje kugaruka, uyu mwana ahita yihutira kumubwira ibyamubayeho, gusa uyu mugore nawe amusaba ko abyihorera agaceceka. Hadaciye kabiri uyu muryango waje guhambiriza uyu mwana umujyana Nyabugogo uramutegera arataha, icyakora ntibamubera imfura kuko bamusigayemo amafaranga ibihumbi 12 Frw yari yakoreye uko kwezi.

    Akigera iwabo, umubyeyi ntabwo yamwakiriye neza kuko n’ubundi atifuzaga ko ajya gukorera amafaranga i Kigali, ari nayo mpamvu yabanje kumwirukana, ariko nyuma aza kugirwa inama yemera kumugarura mu rugo.

    Nyuma y’igihe gito, umubiri w’uyu mwana watangiye guhinduka, yagerageza kuvugana n’aho yahoze akora ntibamwitabe. Kuri ubu uyu mwana ari kuvuga ko abayeho mu buzima bubi, aho nta mikoro afite kandi akaba ari kwitegura kubyara, akibaza uburyo azakomeza kubaho muri ubu buzima.

    Uyu mwana kandi yavuze ko yamaze gutanga ikirego mu Murenge wa Kinazi, ariko agasaba n’izindi nzego zirimo Polisi kumufasha gukurikirana umugabo wamuhohoteye.

    source : https://ift.tt/3CqPcRC