Blog

  • Nyarugenge : Polisi yerekanye abagore batatu bakurikiranyweho gukorera urukozasoni abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Aba bagore batatu basanzwe bakora ubucuruzi mu gace kabwo kazwi nka Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bakoze kiriya gikorwa bakekwaho tariki 16 Ugushyingo 2021.

    Polisi y’u Rwanda yerekanye aba bagore mu gikorwa cyaberere mu ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.

    Aba ni Ishamiryase Neema w’imyaka 32, Nshimiyimana Zaudjia w’imyaka 23 na Umuhoza Denise w’imyaka 25 cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi ahavuzwe haruguru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abanyarwanda ko igihe hari abanyamahanga cyangwa abandi banyarwanda baza babagana bagomba kubaha serivisi bakeneye bakirinda imyitwarire ibakoza isoni.

    Yagize ati 'Bariya bantu baracyekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni abandi bantu cyangwa undi muntu. Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo hari abashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bacuruzaga mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira,bagize ngo barababaza abandi barabaseka, ikindi kiyongereyeho hari umwe muri abo bashyitsi bafashe ku misatsi.'

    CP Kabera yibukije abanyarwanda ko hari bimwe mu bikorwa abantu bakora batazi ko ari icyaha, abasaba kujya babyirinda ariko cyane cyane bakazirikana ko abanyamahanga hari umuco wabo baba bafite.

    Ati 'Abo banyamahanga bamaze gukorerwa biriya byose byarababaje batanga amakuru kuri Polisi. Abantu bagomba kumenya ko hari ibyo bashobora gukorera abandi bikaba byabatera isoni cyangwa bikababaza, ariko noneho iyo biteganywa n’itegeko urumva ko biba icyaha. Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ntabwo aribyo, kumutunga intoki, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa cyamutera isoni, kuganira umuntu ubahiseho ntabwo aribyo, iyo bigeze ku banyamahanga rero ni ngombwa kugaragaza umuco, ukirinda gukora ibikorwa bibatera isoni.'

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko itegeko ritareba ko byakorewe ku banyamahanga baje mu Rwanda gusa ko ahubwo rireba abaturarwanda bose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 135 ivuga ko Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Polisi-yerekanye-abagore-batatu-bakurikiranyweho-gukorera-urukozasoni-abanyamahanga

  • Rwanda Influencer Awards: Ibyamamare 50 binji… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, ushobora gutangira guha amahirwe uwo ushaka ko azegukana igihembo bitewe n'icyiciro ahatanyemo.

    Rwanda Influencer Awards ni byo bihembo rukumbi bizaba bigaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda. Bizatangwa ku wa 18 Ukuboza 2021.

    Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media influencers), ibyamamare mu itangazamakuru (Journalist influencers), ibyamamare mu muziki, sinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Mu Rwanda hagiye hagaragara ibihembo mu muziki, sinema n'ibindi ariko ni bwo hagiye gutangwa ibihembo bigaragaramo abantu bo muri ibyo byiciro icyarimwe.


    Ushobora gutora kuri Inyarwanda.com ukoresheje Mobile Money, Airtel Money, Visa Card na Master Card

    Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

    1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]

    Mbabazi Shadia (Shaddyboo), Bugingo Bonny (Junior Giti), Rukundo Patrick (Patycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.

    2. Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

    Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

    3. Ibyamamare mu muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

    Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

    Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Benimana Ramadhan [Bamenya], Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz].

    4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

    Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi

    5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]

    Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.

    Kalisa Christian usanzwe ari 'Creative Producer' muri KCN LTD iri gutegura iki gukorwa, aherutse kubwira INYARWANDA ko iki gikorwa bagitekereje bashaka gushimira abagira uruhare mu myidagaduro.

    Ati 'Aba-influencers ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku isi, ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by'umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere. Ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.

    Muri ibi bihembo hazabamo ibirori byiswe 'We share party' aho byitezwe ko abazabyitabira bazabanza gutambuka ku itapi itukura (Rea Carpet) bagafata ifoto cyangwa bakabanza kuganira n'itangazamakuru.

    Ubundi ijambo 'Share' rikunda gukoreshwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo bashaka gusangiza ubutumwa bwabo, ari nayo mpamvu ibirori babyitiriye iri jambo. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE


    Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] 


    Fiona Rutagengwa Kamikazi


    Bugingo Bonny [Junior Giti]



    Rukundo Patrick [Patycope]


    Uwase Claudine Muyango


    Kubwimana Dominique

    Pamela Mudakikwa

    Richard Kwizera


    Ishimwe Claude 



    Bayingana David


    Luckman Nzeyimana


    Angelbert Mutabaruka


    Anita Pendo
     

    Phill Peter


    Ingabire Egidie Bibio


    Oswakim Mutuyeyezu

    Butera Sandrine Isheja


    Aissa Cyiza

    Anne Nimwiza


    Sam Karenzi


    Mugisha Emmanuel [Clapton]



    Kamirindi Joshua


    Nkusi Arthur


    Rusine Patrick


    Japhet&Etienne [Bigomba Guhinduka]


    Clarisse Karasira


    Mico the Best


    Butera Knowless
     

    Aline Gahongayire


    Bruce Melody



    Niyitegeka Gratien [Papa Sava]

    Benimana Ramadhan [Bamenya]

    Usanase Bahavu Jannet


    Bazongere Rosine

     

    Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz]


    Murungi Sabin [Isimbi]


    Nyarwaya [Yago]


    Rose Nishimwe


    Dushimana JD Dashim [Dash Dash]


    Irene Murindahabi

    Turahirwa Moses [Moshions]


    Niyitanga Olivier [Tanga Design]


    Izere Laurien

    The Mackenzie [Zoë]

    Joyce Designer


    Miss Mutesi Jolly

    Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa]


    Miss Nishimwe Naomie


    Umukundwa Clemence

    Ishimwe Winnie Nicole

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111572/rwanda-influencer-awards-ibyamamare-50-binjiye-mu-cyiciro-cyamatora-binyuze-kuri-inyarwand-111572.html

  • Sudan: Abantu 10 barasiwe mu myigaragambyo barapfa #rwanda #RwOT

    Abaganga bo muri Sudan bavuga ko abantu 10 bishwe barashwe ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gutatanya imyigaragambyo y'abamagana ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare mu kwezi gushize. Imyuka iryana mu maso yarashwe ku rindi tsinda ry'abigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.

    Impirimbanyi muri Sudan zari zasabye abaturage kujya mu mihanda ku wa gatatu, kwibuka umunsi wari witezweho ko umusivile ahabwa ubuyobozi bw'akanama k'abasivile n'abasirikare kari kari ku butegetsi.

    Nubwo abashinzwe umutekano bari bafashe ingamba zo kubabuza, abagabo, abagore n'abana bagiye mu mihanda y'i Khartoum. Aho bari bateraniye henshi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abigaragambya bazunguje amabendera ya Sudan ndetse bamagana igisirikare. Icyo baharanira gishyigikiwe n'amahanga menshi.

    Antony Blinken ukuriye ububanyi n'amahanga bw'Amerika yavuze ko imfashanyo icyenewe cyane y'amafaranga izasubizwaho mu gihe igisirikare cyaba kivuye ku butegetsi.

    Abakuriye inzego zishinzwe umutekano muri Sudan bakomeje kwifashisha urugomo ngo bagere ku cyo bashaka. Kugeza ubu abigaragambya ntabwo baratezuka ku ntego yabo. Ni yo mpamvu ibintu bimeze nabi cyane muri Sudan.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/sudan-abantu-10-barasiwe-mu-myigaragambyo-barapfa/

  • Ibidasanzwe wamenya ku bagore bakora akazi ko kuririra uwitabye Imana bagahembwa agatubutse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abihangira akazi ugasanga karatangaje cyane, biragoye kwiyumvisha uburyo abantu bishyira hamwe bagashinga itsinda rikora akazi ko kuririra uwapfuye bakishyurwa nk'uko muri Ghana hari abagore bitwa 'Time is Money And Tears' bakora akazi ko kurira ku biriyo.

    'Time is Money And Tears/Tears is Money', ni itsinda ry'abagore barenga 20, bitoza kurira no kuririmba indirimbo z'agahinda ku buryo umuntu uri aho uwatabarutse ari abasha nawe gufatwa n'ikiniga bakumva ko kuba hari uwabavuyemo ari agahinda kazahorahO. Aba bagore bagiye baca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo BBC n'ibindi.

    Aba bagore bagize umwuga ibijyanye no kurira mu biriyo by'ababa babitabaje, ni akazi kabatunze. Mu gihe bamwe baba barira ku kiriyo kubera agahinda, abagize itsinda Tears is Money bo baba barimo kurira kubera bishyuwe. Umwe mu baherutse kuganira na France24 witwa Amina yavuze ko akazi kabo kamaze kumenyekana mu gihugu kandi bitoza cyane.

    Amina, avuga ko bishakamo amarira bakivuruguta mu ivumvi bakarira bya nyabyo. Muri iri tsinda usangamo abagore bafite impano yo kurira, ntabwo bashobora gutabara aho bagize ibyago batishyuwe ahubwo bo bajya kurira igihe runaka bitewe n'uburyo amasezerano y'akazi babonye abivuga.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-ku-bagore-bakora-akazi-ko-kuririra-uwitabye-imana-bagahembwa-agatubutse/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE MUKARERE KA GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE RUDASHYA-NDERA-GASABO.

    PINGANWA RIZATANGIRA TARIKI YA 15 UGUSHYINGO 2021 SAA 17H00 ZANIMUGOROBA GUGEZA TARIKI YA 23 UGUSHYINGO 2021 SAA TATU ZAMUGITONDO.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788547577 /0788307244:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ikibanza-giherereye-59481

  • Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye… – #rwanda #RwOT

    Tariki 26 Ukuboza nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y’Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y’amategeko.

    Alype Majyambere w’imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi banyuze mu irerero rya FERWAFA ndetse akaba yarageze mu ikipe ya Rayon Sports mu 2013, ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina. Majyambere Kandi yakiniye ikipe ya Musanze FC kuva mu 2017 kugera 2019 gusa kuri ubu umupira w’amaguru akaba yarawusezeye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111568/majyambere-alype-wakiniye-rayon-sports-agiye-kurushinga-na-ineza-alice-111568.html

  • Clarisse Karasira yahuje imbaraga na Liza Kam… – #rwanda #RwOT

    Niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabo we Ifashabayo Dejoie Sylvain [Agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo]. Niyo ndirimbo kandi ya mbere, uyu muhanzikazi asohoye ihimbaza Imana kuva yakwinjira mu muziki.

    Ni indirimbo ifite igisobanuro kinini kuri we, kuko yayikoranye n'umuhanzikazi Liza Kamikazi yakuze akundira inganzo, by'umwihariko ni 'marraine we'.

    Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Clarisse Karasira yavuze ko hari igihe kigera mu buzima bwa muntu, agafata umwanya agatekereza aho avuye n'aho ageze, agasanga ni inzira y'ibitangaza yanyuze yashobojwe n'Imana gusa.

    Uyu mugore yavuze ko iyi ndirimbo ari ukwemera kwe ku Mana n'ububasha bwayo mu buzima bwe, akayisaba gukomeza kumugirira neza mu buzima bwe n'abandi.

    Clarisse yavuze ko we na Liza Kamikazi bafite icyizere cy'uko 'Iyi ndirimbo izahesha umugisha imitima yanyu, ikabaha icyizere cyo gukunda Imana no kuyiha umwanya mu buzima bwanyu.'

    Liza Kamikazi yavuze ko yifuza kwibutsa buri wese ko 'Nta handi gutabarwa kwacu kubonerwa uretse ku Mana yaremye ijuru n' isi. Nta kindi dufite rero cyo kwishingikirizaho uretse umwana wayo Yesu Kristo ari we Munara utabasha kunyeganyezwa kandi nta wamuhungiyeho ukorwa n'isoni.'

    Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bahuriza ku kuvuga ubushozi bw'Imana mu buzima bwa buri munsi bwa muntu. Kandi, ko nta jambo yavuze ngo rihere.

    Bavuga ko mu bihe bitandukanye babonye Imana ikora; igakiza abarwayi, igatanga urubyaro ku bari bihebye, amahoro yo mu mutima n'ibindi.

    Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA, ko yahisemo gukorana na Liza Kamikazi kubera ko ari umuhanzi w'umuhanga akunda kuva na cyera, kandi ko yakuze yifuza gukorana indirimbo nawe.

    Avuga ko bwa mbere ahura na Liza Kamikazi byaturutse ku kiganiro yamwumvisemo kuri Radio, agahita afata moto akamusanga kuri iyo Radio. Avuga ko icyo gihe baganiriye, ariko ko atigeze amubwira ko yifuza ko bakorana indirimbo kuko yabonaga ko bitashoboka.

    Ati 'Ndabyibuka bwa mbere duhura namwumvise ahantu kuri Radio mpita ntega njya kumureba, mubwira ko mukunda ariko sinamubwira ko nifuza ko twakorana indirimbo kuko numvaga bitashoboka mbese atabyemera.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yaje kumenyana na Liza Kamikazi amubera umuvandimwe, kugeza ubwo amuhisemo nka 'Marraine' we mu bukwe bwe.

    Akomeza ati 'Nyuma rero yaje kumbera nk'umubyeyi ndetse ninshuti y'umuryango cyane, nagiye mwigiraho byinshi turahuza kugeza ubwo inzozi zo kuririmbana nawe zabaye impamo.'

    Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement the Guitarist naho amashusho akorwa na Bless World Music banamukoreye indirimbo iheruka yise 'Nimukongeze'.


    Clarisse Karasira wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo 'Ku Munara' yakoranye na Liza Kamikazi

    Liza Kamikazi yibukije ko nta handi gutabarwa kuri uretse ku Mana yaremye Ijuru n'Isi

    'Ku Munara' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye ihimbaza Imana
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUNARA' YA CLARISSE KARASIRA NA LIZA KAMIKAZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111564/clarisse-karasira-yahuje-imbaraga-na-liza-kamikazi-bakorana-indirimbo-ihimbaza-imana-video-111564.html

  • Abatarakingiwe Covid-19 muri Austria bashyizw… – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ngamba zo 'gushyira mu kato' abatari bakingirwa harimo ko batemerewe kuva mu rugo kereka habaye impamvu zikomeye nko kujya mu kazi no kujya guhaha ibyo kurya.


    Abatari bakingirwa muri Austria ntibemerewe kujya muri Café, resitora, guhaha imyenda n'ibindi.

    Kugira ngo akore siporo agomba kubanza kubisabira uruhusa kandi nabwo agira aho yemererwa atagomba kurenga nk'uko byatangajwe na Carina, umwalimu wa Yoga i Vienne, mu murwa mukuru wa Austria. Uyu mwalimu ntiyakingiwe kandi nta n'ubwo ashaka kuzakingirwa.

    Carina asanga ibi ari ukubuzwa uburenganzira bwa muntu nk'uko yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

     

    Ati: 'Mu gitondo naciye imbere ya café, ni ibintu bibabaje kuhareba ariko ntemerewe kuhinjira. Twumva twarahejwe.”

    Akomeza avuga ko atifuza ko abantu barwara kandi yemeza ko yirinda kandi akanisuzumisha, ko yirinda kwishyira mu kaga kugira ngo atazanduza abandi.

    Ati: 'Ntabwo nishyira mu kaga kandi ndibaza ko ari icyemezo cyanjye bwite. Abikingiza ndabumva kimwe n'abatikingiza.'


    Kuva izi ngamba zatangira gukurikizwa, bamwe mu baturage b'iki gihugu, mu bice bitandukanye byacyo, batangiye kugenda bakora imyigaragambyo yo kubyamagana. 

    Ku rundi ruhande, Polisi ishimangira ko igiye gukaza ingamba kuburyo abo izajya ibona ahahurira abantu kandi nta cyangombwa ko bakingiwe bazajya bacibwa amande.

    Gusa, kuva izi ngamba zatangira gukurikizwa, umubare w'abipimisha wariyongereye cyane mu buryo bugaragara.


    Chancelier w'iki gihugu, Alexander Schallenberg, avuga ko Leta isabwa kugira icyo ikora ku bwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 aho avuga ko igipimo cy'abamaze gukingirwa 'kiri hasi biteye isoni' kandi 'bizaduheza mu ruhererekane rutarangira rwa Guma mu Rugo ivaho haza indi'.

    Abamaze gukingirwa muri iki gihugu baragera kuri 65 %, igipimo gito cyane ugereranyije n'ibindi bihugu by'uburayi bw'Uburengerazuba. Muri Austria kandi,  umubare w'abandura ku munsi ukomeje kuba munini kuva iki cyorezo cyagera muri iki gihugu.


    Source: BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111567/abatarakingiwe-covid-19-muri-austria-bashyizwe-muri-guma-mu-rugo-111567.html

  • Umuherwe Jeff Bezos yatangaje ko igihe kizage… – #rwanda #RwOT

    Mu binyejana biri imbere ikiremwamuntu gishobora kuzatura mu isanzure maze iyi si dutuye ikaba nk'ahantu h'ubukerarugendo nk’uko byatangajwe n'umuherwe Jeff Bezos. Uyu mugabo washinze kampani ebyiri zikomeye cyane ku isi harimo, Amazon ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi na Blue Origin ikora ingendo zijya mu isanzure yakomeje avuga ko abantu bazatura mu isanzure bakororokerayo, bakazajya baza ku isi baje gutembera nk’uko abantu basura ahazwi nka Yellowstone National Park muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    Bezos ni we mukire wa kabiri ku isi na Miliyari $203.1

    Ubwo yatangaga ikiganiro kivuga ku hazaza h'ingendo zijya mu isanzure mu nama yiswe 2021 Ignatius Forum kuwa Gatatu w'icyumweru dusoje yabereye muri leta ya Washington DC, Jeff Bezos yagize ati: 'Mu binyejana biri imbere, umubare munini cyangwa se abantu bose bazavukira mu isanzure. Niho hazaba icumbi ryabo rya mbere. Ni ho bazavukira ndetse ni ho bazatura. Bashobora kuzajya basura isi nk’uko mutemberera muri Yellowstone National Park.'


    Bezos avuga ko abantu bazatura mu isanzure

    Bezos yakomeje avuga ko isi ari umubumbe mwiza wo guturaho ndetse ari inshingano za muntu kuwitaho no kuwubungabunga. Uyu muherwe nimero ya kabiri ku isi yongeyeho ko akizera ko ahazaza h'ikiremwamuntu atari hano ku isi dutuye ahubwo ari ahandi ku yindi mibumbe igaragiye izuba.

    Yongeyeho kandi ko iyi si ifite ubushobozi bwo guturwaho n'abantu miliyari 10 bityo rero abantu bakwiye kureba icyakorwa, hakarebwa uko abantu batuzwa ahandi ku yindi mibumbe igaragiye izuba kuko hashobora gutuzwa abantu barenga Tiriyoni.

    Bezos avuga ko ibikorwa nk’ibi byatangiye harimo nko kureba uko umubumbe wa Mars waturwayo, ariko ngo n’ubwo bizasaba imbaraga nyinshi bizaba bimeze nko kongera ingano y'uyu mubumbe inshuro ebyiri ndetse abantu bakava kuri miliyari 10 bakagera kuri miliyari 20.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111562/umuherwe-jeff-bezos-yatangaje-ko-igihe-kizagera-abantu-bagatura-mu-isanzure-bakajya-baza-k-111562.html

  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko guhashya Kanseri y’Inkondo y’Umura atari iby’abagore gusa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga umwaka ushize hatangijwe Gahunda yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura.

    Iyi gahunda yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ya 2020, yahuriweho n’ibihugu 194. Yibanze ku gukingira, gupima ndetse no kuvura abafite iyi ndwara ku buryo ubwandu bushya bugabanukaho 40% ndetse na miliyoni eshanu z’abo ihitana bitarenze mu 2050.

    Igikorwa cyo kwizihiza umwaka iyi gahunda imaze ishyizweho cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyitabiriwe n’abarimo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS; Madamu Jeannette Kagame n’abandi badamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika birimo Sika Kaboré wa Burkina Faso; Tshepo Motsepe Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Neo Jane Masisi wa Botswana.

    Cyatekerejweho nk’uburyo bwo guhuza imbaraga no gushyiraho uburyo bwo guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura ihitana abagore 300.000 buri mwaka.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwivuza kare ari bwo buryo buboneye bwo guhangana n’ubukana bwa Kanseri y’Inkondo y’Umura.

    Yagize ati “Ibikorwa byo kwisuzumisha ni ingenzi mu ntego yacu. Uburyo bwo kubikora mbere ni bwo bufasha mu guhangana n’iki cyorezo.’’

    Kuva ibikorwa byo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’Umura bitangiye mu Rwanda mu 2015, abagore barenga 170.000 barisuzumishije.

    Yakomeje avuga ko “Nizeye ko mu mwaka utaha nk’iki gihe, imikoranire n’izindi nzego izafasha kuzamura umubare w’abagore bitabira iyi gahunda.’’

    Madamu Jeannette Kagame yasabye ko mu gihe Isi yashyize imbaraga mu gukora inkingo bikwiye ko n’iza Kanseri y’Inkondo y’Umura zitibagirana.

    Kugeza ubu u Rwanda rwarenze intego ya OMS yo kugera ku mubare w’abakobwa 90% bari munsi y’imyaka 15 bakingiwe.

    Ati “Kuva mu 2011, abakobwa bari hejuru y’imyaka 12 bakingiwe mu buryo buhoraho ku kigero cya 90%.’’

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byageze ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abasore bakeneye gukingirwa mu kugabanya ikigero cyo kwanduzanya.

    Ni ho ahera avuga ko u Rwanda rukeneye kubaka ubushobozi bugifasha gukwirakwiza inkingo.

    Ati “Ndahamagarira inganda, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukorana na Guverinoma mu kugabanya ibiciro by’inkingo za Kanseri y’Inkondo y’Umura, ibyo kwisuzumisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryifashisha ubuhanga mu by’ubwenge bw’ubukorano, Artificial Intelligence.’’

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intego yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura itagerwaho bitagizwemo uruhare n’abantu bose.

    Ati “Tuzi ko iyi ntego itagerwaho hakiri umutwaro uremerereye abagore. Ndongera guhamagarira abagabo kwinjira muri uru rugamba. Ni ubufatanye bukwiye, ni ingenzi gusangira umutwaro, no kuruhura ibiremereye abagore mu gihe bahangana no kugera ku mpinduka zizagirira akamaro sosiyete yose.’’

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yizeye kubona Afurika nk’umugabane ukorerwamo inkingo zifasha mu guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura

    Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ariko ishobora kwirindwa mu gihe yavuwe kare.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu 2018 iyi kanseri yishe abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 311 mu gihe abanduye bo barenga ibihumbi 570.

    Dr. Tedros avuga ko ‘hari ibikoresho byo kwirinda, kuvumbura no kuvura iki cyorezo.’

    Ati “Kimwe na COVID-19, abarwaye Kanseri y’Inkondo y’Umura ntibagerwaho n’ibikoresho byo kwivura.’’

    Madamu Sika Kaboré yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari ikibazo cyugarije Isi kandi gikwiye guhashywa.

    Ati “Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zoroshye kuvura ariko kubera kutagira amakuru ahagije n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi bike, abantu benshi bagirwaho ingaruka n’iyi kanseri by’umwihariko abo mu bihugu bikennye.’’

    Yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’iyi kanseri cyane ko ibihugu 194 byashyizeho umukono.

    Kanseri y’Inkondo y’Umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nyuma yo kuyandura, kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango no kuyijyamo nyuma yo gucura ni bimwe mu biyigaragaza.

    Nubwo iyi ndwara yica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite.

    Ibihugu 97 ku Isi ntibiratangiza uburyo bwo gukingira ababituye kubera ibiciro bihanitse n’icyuho mu gusaranganya inkingo.

    Mu 2020, nibura 13% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 9-14 ni bo bari bamaze gukingirwa Kanseri y’Inkondo y’Umura ku Isi. Ni igabanuka rya 2% kuko iyi mibare yari kuri 15% mbere ya COVID-19.

    Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura nubwo ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ishobora gukira mu gihe yavuwe kare

    source : https://ift.tt/3Dn3C6J