Blog

  • Abanyangola babengutse amahirwe y’ishoramari beretswe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abashoramari bikorera 17 bo muri Angola bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari ashobora kuba ahari kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo by’ishoramari bigamije guhindura Afurika iteye imbere.

    Umuyobozi uhagarariye Urwego rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko nyuma yo kwerekwa amahirwe ari mu Rwanda, abona abashoramari baturutse mu gihugu cye bagiye gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi bw’amafi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.

    Yagize ati “Turifuza guhindura imitekerereze y’abanyafurika bumva ko bidashoboka kuko tuzi neza ko bashobora gukora ibyiza byinshi bafatanyije. Kuri twe twishimiye gukorana n’abanyarwanda cyane ko Paul Kagame ari gukora ibikorwa by’intageraranwa. Twe tumubona nk’umuntu uri gukora ikintu kigamije guhindura imyumvire y’Abanyafurika.”

    Yakomeje ati “Abanyangola turifuza gushora mu buhinzi ndetse n’ubworozi bw’amafi, twamaze kumenya ko u Rwanda rutumiza amafi mu Bushinwa, twumvise bigoye cyane kandi natwe muri Angola dufite amafi menshi. Twizeye ko dufatanyije twakora byinshi byiza. Reka dutegereze gusinya ayo masezerano y’ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi bw’amafi.”

    Isabel E. Soares yagaragaje ko abashoramari bo mu Rwanda na bo bashobora gushora imari mu gihugu cye hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi na serivisi.

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Barber Leiro Octavio, yavuze ko ari iby’agaciro kwakira abashoramari bavuye muri Angola basura u Rwanda mu rugendo rugamije gusangira ubumenyi n’abagenzi babo b’Abanyarwanda no kurebera hamwe uko ibintu mu ishoramari bishobora gukorwa.

    Yongeye kugaragaza ko umubano w’u Rwanda na Angola uhagaze neza cyane ko ibihugu byombi bikomeje gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka muri Angola muri Mata uyu mwaka anaganira na Perezida wa Angola João Lourenço, mbere yo kwitabira inama ya kabiri ya ‘ICGLR Mini-Summit’, yigaga kuri politiki n’uko umutekano uhagaze muri Centrafrique.

    Ku rundi ruhande ariko João Lourenço na we aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2020 ubwo yari yitabiriye Inama yahuzaga abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda igamije gukemura ibibazo by’umwuka mubi wari uri hagati yabyo n’ubwo ntacyo ibyo biganiro byagezeho ku birebana no gufungura imipaka.

    Yagaragaje ko mu rwego rwo guhaza Isoko Rusange rya Afurika, bikwiye ko aba bashoramari baharanira kongera ibyohererezwa mu mahanga, kunoza imitangire ya serivisi, guteza imbere ishoramari, ku nyungu z’ibihugu byombi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yagaragaje ko kugeza ubu hari amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda ku buryo aba bashoramari byaborohera kurugana.

    Yagize ati “Ni abantu bavuye mu nzego z’abikorera muri Angola, baje kureba amahirwe ahari ndetse no gutsura umubano hagati y’abikorera b’ibihugu byombi. Amahirwe twaberetse ni ajyanye n’inganda kandi twaberetse amahirwe dufite mu gihugu mu rwego rwo kongera umusaruro mu byo dukora no kuzana inganda nshyashya kandi twabonye ko bafite ubwo bushake bwo kuza gushora imari.’’

    Mu yandi mahirwe yeretswe aba bashoramari bo muri Angola harimo ibijyanye no gukora ibikoresho by’ubwubatsi cyane ko biri no mu bitumizwa mu mahanga ku bwinshi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ubikomokaho n’ibindi.

    Philip yavuze ko kandi kuba ibihugu biri gushaka amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda bisobanuye byinshi birimo kuba igihugu gitekanye cyakorerwamo ishoramari, korohereza abashoramari ndetse n’uburyo babona inzego z’abikorera mu Rwanda zifite ubushake bwo gukorana n’abagamije gutangiza ishoramari rihamye.

    Yagaragaje ko hari amahirwe menshi y’ishoramari ku banyamahanga mu nzego zinyuranye cyane ko hagiye hari n’imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage yiganjemo igamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ibikorerwa mu nganda.

    Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yavuze ko kugeza ubu abashoramari bo mu Rwanda bakorera muri Angola ari bake ariko ko ubu noneho biteguye kwiyongera.

    U Rwanda na Angola biritegura gusinyana amasezerano asaga 13 y’imikoranire azafasha mu nzego zinyuranye zigamije iterambere.

    Abashoramari bo muri Angola bifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3DIDSSF

  • Ibintu bitanu Covid-19 izasiga bibaye umuco mu Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Udupfukamunwa, ibyuma byongera umwuka (ventilators), gusuhuzanya abantu bahana ibipfunsi, kwiga cyangwa guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga no gukaraba intoki ni bimwe mu byakanguwe n’icyorezo, bitangira gukoreshwa cyane n’abantu, hirindwa ko gisakara hose cyangwa ngo gikomeze kwivugana abantu.

    Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye mu kwirinda iki cyorezo, birashoboka cyane ko zimwe zishobora kugumaho kuko zagize akamaro gakomeye no mu bindi byiciro by’ubuzima.

    Ikoranabuhanga mu bucuruzi

    Covid-19 itaraza benshi mu bacuruzi bo mu Rwanda bajyaga kurangura hanze yaba mu Bushinwa, Dubai cyangwa ahandi. Imaze kuza, ingendo zarahagaritswe ikoranabuhanga rihabwa intebe abantu batangira gutumiza ibicuruzwa hanze bakoresheje uburyo bw’iyakure (online), bikomeza gutyo na nyuma y’uko ingendo zisubukuwe.

    Uretse gutumiza ibicuruzwa, hari uburyo bushya bwo kwishyura hifashishijwe Mobile Money bwashyizwemo ingufu na MTN Rwanda bwa Momo Pay kubera Covid-19.

    Ubu buryo butuma abantu bishyura amafaranga ntibakatwe ndetse n’umucuruzi uyahawe ntakatwe mu gihe ayabikuza, yanakatwa agakatwa make bitewe n’umubare w’ayo yishyuye, bitandukanye n’ibyari bisanzwe bya Mobile Money aho umuntu yatangaga amafaranga agakatwa n’uyakiriye bikagenda uko.

    MTN iherutse gutangaza ko abacuruzi bakoresha ubu buryo mu kwishyura bavuye ku 3000 muri 2020 bagera ku 50.000 muri Nzeri 2021, mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1.3.

    Ubu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga buri mu bushobora kugumaho na nyuma ya Covid-19.

    Umuco wo kwishyurana kuri telefoni umaze kwimakazwa

    Gukaraba intoki

    Gukaraba intoki nta watinya kuvuga ko ari umuco wimakajwe nyuma y’uko iki cyorezo kije kuko ni gake washoboraga kubona umuti wica udukoko (hand sanitizer) aho abantu bakorera cyangwa se aho gukarabira cyangwa kandagira ukarabe ahahurira abantu benshi.

    Nubwo benshi ubu babikora ari ukwirinda Covid-19, byagabanyije n’izindi ndwara zishobora guterwa n’umwanda wo ku ntoki, kuko zihora zanduye kandi zifite udukoko twinshi dushobora kwinjira mu mubiri w’umuntu mu gihe atakarabye, duciye mu kanwa, mu maso cyangwa mu mazuru tukamuteza indwara zirimo impiswi, umwijima, ibicurane, n’izindi.

    Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko indwara ziterwa n’umwanda zagiye zigabanuka kubera gukaraba intoki ndetse ko uyu muco ukwiriye gukomeza na nyuma yuko Covid-19 irangiye.

    Umuco wo gukaraba intoki ushobora kuzagumaho na nyuma y’uko COVID-19

    Gusuhuzanya abantu badakorana mu ntoki

    Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda abantu barasuhuzanya bagakorana mu ntoki. Ubu bisa nk’ibyacitse kubera icyorezo cya Covid-19 hirindwa ko hari uwayanduza undi binyuze mu gukoranaho.

    Nubwo wacitse ariko hari benshi babyishimira bavuga ko bibaye byiza byagumaho abantu ntibongere kujya basuhuzanya.

    Hari uwagize ati “Njye kudasuhuzanya mu ntoki narabikunze kuko byaturinze guhanahana imyanda tuba twagiye dukoramo. Njye sinakwifuza ko bigaruka.”

    Ibi abihuje na Makuza Mark wagize ati “Kuba gusuhuzanya mu ntoki byaragabanutse ni byiza cyane kuko nubwo hatarakorwa ubushakashatsi, ndacyeka hari umwanda mwinshi byateraga bivuze ko zimwe mu ndwara twanduriragamo zagabanutse.”

    Benshi bemeza ko uyu muco wo gukora mu ntoki zundi musuhuzanya ushobora gucika, abantu bagakomeza gukoresha ibipfunsi cyangwa guhoberana nyuma y’icyorezo.

    Uburyo bwo gusuhuzanya n’indi myitwarire bishobora kuzarangira bihindutse

    Kwizigamira

    Kwizigamira benshi bajyaga bavuga ko ari iby’abakire cyangwa abantu bamaze kwihaza bagasagura ayo kubika, gusa Coronavirus imaze kuza bamwe batangiye kwicuza impamvu batabikoze hakiri kare kuko ababashije kubaho neza mu gihe cy’iminsi irenga 40 ya guma mu rugo ya mbere ari abari bariteganyirije.

    Karangwa Jacques wacuruzaga imyenda ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda yabwiye IGIHE ko Guma mu rugo ya mbere yabaye amaze igihe gito aranguye imyenda, amafaranga yose yarayashoye asigaranye make cyane yo kumutunga mu byumweru bibiri gusa.

    Ati “Ubuzima bwarangoye mbaho nabi, nabonye ko no muri duke nabonaga nashoboraga kwizigamira. Ubu ndizigamira cyane, 20% by’ayo ninjiza ndayazigama.”

    Uretse uyu mucuruzi, hari n’abandi benshi bahamya ko bamenye agaciro ko kwizigamira nyuma y’icyorezo cya Covid-19, kuko nta wumenya uko ejo haba hameze.

    Gushyira ingufu muri gahunda z’ubuvuzi

    Covid-19 ni cyo kintu cyerekanye ko Afurika itewe itakwitabara mu bijyanye n’ubuvuzi kuko kuva ku dupfukamunwa kugera ku bikoresho bindi byifashishwa mu kwirinda Covid-19 cyangwa kuramira ubuzima bw’abayirwaye, byinshi bituruka hanze yayo ndetse hanagaragaye ko umugabane nta bushobozi ufite bwo gukora inkingo.

    Uku kwishingikiriza ku bandi kwagaragaye mu gihe cy’icyorezo ni ko kwatumye ibihugu bimwe bishakisha uburyo bwo gushyira ingufu mu buvuzi harimo n’u Rwanda, cyane ko ruri mu bihugu bibiri muri Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19, Malaria, Igituntu n’izindi.

    Uretse inkingo hari ibikoresho nk’udupfukamunwa two kwa muganga twatangiye gukorwa n’inganda zo mu Rwanda kandi twaratumizwaga hanze, ibyuma bitunganya umwuka byari bike ku mavuriro byarongerewe ndetse n’ibindi.

    Amakuru ajyanye n’ubuzima yacaga ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, nayo yatangiye gukurikiranwa na benshi bashaka kumenya uko Covid-19 ihagaze mu gihugu, bigatuma banaboneraho kumenya n’andi makuru y’ubuzima.

    Ibi ni bimwe mu bintu bishobora kuzagumaho na nyuma y’iki cyorezo cyane ko gitangiye kugabanuka hirya no hino ku Isi kubera ko benshi bamaze guhabwa inkingo.

    COVID-19 yatumye u Rwanda rushyira imbaraga muri gahunda z’ubuvuzi burimo no ukora inkingo

    source : https://ift.tt/3oGPZcw

  • Kurwanya Kanseri y’Inkondo y’umura : J.Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego Isi yihaye #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yigaga ku kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura yibasira ab’igitsinagore.

    Madamu Jeannete Kagame yagarutse ku ntego Isi yihaye yo kurandura iyi kanseri binyuze mu bikorwa byo gukingira abana b’abakobwa ndetse no gusuzuma abagore.

    Yavuze ko kuva muri 2015, mu Rwanda hamaze gusuzumwa abari n’abategarugori barenga ibihumbi 170 barasuzumwe.

    Ati 'Nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha iyi mibare izaba yariyongere binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwarenze intego z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yavugaga ko nibura 90% y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bagomba kuba bakingiwe iriya Kanseri mu buryo bwuzuye.

    Ati 'Intego ikomeye nk’iyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore, ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera uyu mutwaro bonyine.'

    Yakomeje agira ati 'Ndongera guhamagarira bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuva muri 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe batigeze bajya munsi ya 90%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Kurwanya-Kanseri-y-Inkondo-y-umura-J-Kagame-yagaragaje-ko-u-Rwanda-rwarenze-intego-Isi-yihaye

  • Biteye ubwoba: uyu musore w' umunyarwanda imodoka imuca hejuru ntagire icyo aba, ibyo akora byateye benshi kumirwa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Bazil akomeje gutera benshi ubwoba bitewe n'ibintu bidasanzwe akora.Bamwe bakavuga ko ibyo akora abikoreshwa n'amajini.

    Bazili ni we muntu wa mbere ushobora gushyira ukuboko kwe mu muhanda imodoka ikamunyura hejuru ntagire icyo aba.Nkuko bigaragara mu mashusho hari ibindi yagiye akora nko guteruza umufuka wa sima amenyo afite amajerikani mu ntoki,kandi ntakibazo.Ashobora gunywera itabi mu mazuru rigaca mu kanwa n'ibindi bitangaje bituma abantu batangara bakavuga ko akorana n'imbaraga z'amashitani.Kuri we uyu mugabo avugako ibyo akora aba agira ngo abone icyatunga umuryango we.

    Irebere nawe uko byari byifashe muri videwo:

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-uyu-musore-w-umunyarwanda-imodoka-imuca-hejuru-ntagire-icyo-aba-ibyo-akora-byateye-benshi-kumirwavideo/

  • Didier Gomes ufite ibigwi muri Rayon Sports yagizwe umutoza wa Mauritania #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritania, akaba asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

    Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

    Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, yari amaze avugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Didier-Gomes-ufite-ibigwi-muri-Rayon-Sports-yagizwe-umutoza-wa-Mauritania

  • Uko byari byifashe umugore wa Mangwende washinze Intare za APR FC asezerwaho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo ku bakunzi b’ikipe ya APR FC bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC ubwo basezeraga ku muyobozi wabo wanashinze iri tsinda ry’abafana, Uwase Claudio ugiye kwerekeza muri Maroc agasangayo umugabo we, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya FAR Rabat.

    Ni igikorwa cyaraye kibaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo kibera ku Mumena aho Mangwende yari atuye n’umuryango.

    Muri byinshi byagiye bigarukwaho ni uko n’ubwo bamusezeye atavuye muri uyu muryango azakomeza kubana nabo n’ubwo azaba atari mu Rwanda, hakaba hahise hashyirwaho umuyobozi uzasigarana izishingano ari we Aimable Busabimana wari usanzwe ari visi perezida.

    Aimable yavuze ko ari igikorwa bateguye kugira ngo bamwereke agaciro bamuha nk’umuryango we wa kabiri w’Intare za APR FC, bamushimire ubwutange yagaragaraje kugira utere imbere. Gusigarana inshingano ngo ntabwo bizamugora kuko n’ubundi na Claudio azababa hafi.

    Ati 'Ku bwanjye ndabyishimiye kuko ni iterambera kuri we n’umuryango we. Ni gikorwa gisobanuye urukundo tumukunda, gisobanuye ubwitange na we yagize kugira ngo umuryango w’Intare utere imbere, mu by’ukuri twakabaye dukora ibirenze ibi, ibirenze urukundo yatugaragarije. Twari dusanzwe dukorana, nari mwungirije twafatanyaga, ntabwo uburyo ki byubatse ntabwo agiye kure azakomeza kubana natwe, azakomeza kuduha ibitekerezo, azakomeza kuduha ibitekerezo aho agiye muri Maroc.'

    Umufana wa APR FC by’umwihariko akaba inshuti y’akadasohoka ya Claudio, Ikirezi Emmanuella uzwi nka Nana, avuga ko byari bigoye kumusezera ariko na none ari ubuzima bagomba kumureka akajya guhaha kuko ni akazi.

    Ati 'Ni igikorwa kigoye, nkanjye yari insuti y’umwihariko, nkeka ko ukuyemo umuryango we ni njye ukurikira, twari inshuti tubanye imyaka 6, muri iyo myaka 6 navuga ko twabanye amahoro, tubana neza, nisanze mu muryango we yisanga mu wanjye, ni ibintu biba bigoye cyane kumva ko umuntu mubanye muri iyi myaka 6 mubana kenshi, mwirirwana, muvugana, ni imikino myinshi njye na we twagiye dukorana turi babiri, ni umuntu byari bigoye navuga ngo reka murekure agende ariko na none ni umuryango we agomba kuwusanga.'

    Uwase Claudio avuga ko impamvu agiye kujya muri Maroc ni mu rwego rwo kwegera umugabo we kugira ngo akore akazi neza yishimye, yashimiye Intare za APR FC kuba zaje kumusezera kuko ngo n’ubundi ni umuryango we.

    Ati 'Ni umuryango umpora hafi nanjye nkawuhora hafi. Ni ku mpamvu z’akazi katari akanjye, ni umugabo wanjye, ngiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc iyo akazi agakora wenyine ntabwo agakora neza. Ubusanzwe Intare za APR FC zirenze kuba itsinda ry’abafana, mu byiza n’ibibi bakuba hafi, wenda kuba baje kunsezera byo biruseho, ni ibyishimo kuri njyewe kuko ni umuryango umpora hafi, iyo bataza nibwo byari kuba ikibazo.'

    Uwase Claudio byari biteganyijwe ko agomba gusubirana nayo na Mangwende wari waje mu ikipe y’igihugu ariko bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa Mali, ikipe ye yahise imusaba kugaruka akitabwaho ari muri Maroc.

    Biteganyijwe ko Uwase Claudio ahaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 saa 17h, aho ari bunyure muri Qatar akobona kujya muri Maroc.

    Byari ibyishimo n’ubusabane basezera kuri Claudio

    Claudio na Aimable ugiye gusigarana inshingano zo kuyobora Intare za APR FC, aha bari kumwe n’imfura ya Mangwende na Claudio

    Mama wa Claudio yari yaje gusezera ku mukobwa we, wabonaga yishimye

    Abafana ba APR FC bo mu Ntare za APR FC bari baje ari benshi

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byari-byifashe-umugore-wa-mangwende-washinze-intare-za-apr-fc-asezerwaho-amafoto

  • Didier Gomes da Rosa wavugwaga mu makipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritanie, aho asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

    Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie
    Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie

    Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

    Yahawe ikaze mu ikipe y
    Yahawe ikaze mu ikipe y’igihugu “Les Mourabitounes”

    Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, yari amaze avugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports.

    Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke
    Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke


    source : https://ift.tt/3DscDeP

  • Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha gutanga amakuru ku by’ubumenyi bw’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

    Ni urubuga rwakozwe n’ishami ry’ikoranabuhanga ritanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka (GIS), rimaze imyaka isaga 10 ritangiye gukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

    Uretse gucunga no kureba imikoreshereze y’ubutaka, ngo RLMUA ifite n’inshingano zo gukora amakarita y’amakuru ku byerekeranye n’ubumenyi bw’isi, ku buryo urubuga rwatangijwe ruzabafasha kubona amakuru bifashisha, ndetse n’andi ibindi bigo bya Leta na za Minisiteri bakenera bakazajya babihabona kuko byahurijwe hamwe kugira ngo byose bijye biboneka kuri urwo rubuga ruzajya ruba ruriho amakuru rwakuruye ku cyogajuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Esperance Mukamana, avuga ko mbere byagoranaga cyane kuba inzego zitandukanye zabona amakuru zifuza.

    Ati “Ni yo mpamvu rero twubatse iyi ‘portal’, kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubaha amakuru yerekeranye n’ubumenyi bw’isi, yakwifashishwa mu nzego zitandukanye, mu mirimo itanduknaye, ndetse kubona amakarita atandukanye. Binadufasha mu byerekeranye n’ibishushanyo mbonera, imikoreshereze y’ubutaka, ibyo byose rero bizadufasha ndetse bifashe n’inzego zitandukanye ku buryo izi data zose zishobora kubonerwa ahantu hamwe”.

    Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa
    Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa

    Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujyawamariya, avuga ko uburyo bushya buzatuma imikoreshereze y’ubutaka itungana kurusha uko byari bimeze, kubera ko umutu wese utunze ubutaka cyangwa ushaka ku butunga azajya ajya kuri urwo rubuga ashakishe ubwo butaka icyo bwagenewe kugira ngo burusheho gukoreshwa neza hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka.

    Ati “Icyo bije gukemura ni uko ubundi umuntu yajyaga ashakisha amakuru mu nzego zibishinzwe, ariko ubu si ngombwa ko uva mu rugo iwawe igihe uzaba ufite murandasi (Internet), uzajya ushobora kwinjira kuri uru rubuga, ushakishe ikibanza runaka, ushyiremo nimero y’icyo kibanza, bakubwire imikoreshereze yacyo, bakubwire ibishobora kuhajya n’ibitemerewe kuhajya. Tuvuge niba inzu ari ifite etage eshanu, bakwereke bati iyo nzu ushaka kubaka aho ntabwo yemerewe kuri ubwo butaka”.

    Ngo bizafasha Abanyarwanda kwiyobora mu igenamigambi n’iterambere ryabo batarinze guhaguruka ngo bajye mu nzego zibishinzwe no kuborohereza kubona serivise nziza banabigizemo uruhare.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko kuba ibikorwa by’ikoranabuhanga birimo kugenda byiyongera ari byiza ariko kandi ngo ibigo bifite mu nshingano gutanga sirivisi za murandasi bimaze iminsi birimo gukosora ibitagenda.

    Ati “Ibibazo biri mu buryo bubiri, ni ukugira ngo serivisi ijye iboneka ku baturage inoze, ibyo tujya twita ‘quality of service’, ariko n’ikindi gikurikiraho n’ukugira ngo ibiciro bijyanye n’izo serivisi z’itumanaho bishobore kuba byahendukira Abanyarwanda, kuko ibyo bihangano byose bigenda bikorwa biba bishaka ko baba bafite iyo serivisi ikarushaho kuboneka mu buryo bwihuse kandi bubanogeye ariko ikanabahendukira”.

    Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru
    Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru

    Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kuko bworohereza ubukoresheje mu buryo butandukanye bitewe n’icyo ukeneye.


    source : https://ift.tt/3qKYgP5

  • Abahinzi-borozi b’i Burasirazuba bongerewe arenga miliyari imwe yo guhangana n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yafatanyije n’izindi nzego mu muganda wo kuhira imirima mu Karere ka Bugesera

    Hari abahinzi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bice by’iyo ntara bavuga ko igihembwe cy’ihinga A kitarimo kugenda neza, kuko hari aho imyaka yatangiye kuma itarera, bitewe n’imvura yatinze kugwa, ahandi bakaba batarahinze na busa.

    Umuyobozi wungiriije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi, Dr Charles Bucagu, avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari, azagurwamo utumashini dukurura amazi mu rwego rwo gufasha abahinzi batabonye imvura ihagije kuhira imirima yabo.

    Yavuze ko muri ayo mafaranga harimo n’ayagenewe gucukuza ibyuzi no kugura shitingi zo kubisasamo, mu rwego rwo gushakira inka amazi cyane cyane iz’i Nyagatare na Gatsibo, gukodesha imodoka zo kuvoma ayo mazi ndetse no kugura imbuto z’imyaka yera vuba n’izihanganira izuba.

    Dr Bucagu yagize ati “Dufite ikibazo cy’inka zabuze amazi, zimwe abaturage bazigurisha nka 50,000Frw, harimo n’impfu turimo kubona. Hari ugucukura ibyo byuzi no gukodesha imodoka zo kuvoma, kugira ngo inka zishobore kubona amazi ariko n’abaturage bashobore kuhira imyaka yabo, icya gatatu ni amafaranga yagiye kugura imbuto zizera mu gihe gito”.

    Dr Bucagu avuga ko imbuto zera vuba zigiye guhingwa muri iki gihe gisigaye kugira ngo igihembwe cy’ihinga A kirangire, ari imboga n’ibijumba, ariko n’imyumbati ikazaterwa kuko yo ibasha kwihanganira izuba.

    Ku wa Mbere Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yari yagiye mu Karere ka Bugesera kwifatanya n’abahinzi begereye amazi kuhira imirima yari igiye kuma kubera kubura imvura.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba kugeza ubu ari zo zirimo kubona imvura ihagije, ahandi mu duce tumwe na tumwe tw’izindi ntara bakaba bashobora kuzabona umusaruro muke cyane.

    Umuturage w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo witwa Julienne Mukabera ufite imyaka 62 y’ubukure, avuga ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye habura imvura mu kwezi k’Ugushingo kugeza ubwo imyaka ikakara.

    Abahinzi bavuga ko umusaruro w
    Abahinzi bavuga ko umusaruro w’ibishyimbo ushobora kuzaba muke kuko byabuze imvura

    Ibishyimbo yateye ubu byamaze gukakara bikiri imiteja, ku buryo n’iyo imvura yagwa ntacyo yaba ibimariye, ibigori byo ngo nta na kimwe yiteze gusarura.

    Yagize ati “Hashize nk’ukwezi kose imvura itagwa, igihe twabagaraga ibi bishyimbo byari byiza pe bifite ururabo, twari twizeye ko ibishyimbo bizera, ubu n’ubwo imvura yagwa ntacyo bimaze, ntacyo yaramura”.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igira inama abahinzi babona imyaka yabo yaramaze kwangirika kubera kubura imvura, ko bashobora guhinga ibindi bihingwa byera vuba kugira ngo iki gihembwe kitazabapfira ubusa.

    Iyo Minisiteri ivuga ko ikomeje gukurikiranira ibintu hafi ku buryo abaturage batazabasha kugira icyo beza, hari uburyo bazafashwa kubona ibibatunga.


    source : https://ift.tt/3clW0FR