Blog

  • Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bombi baganiriye.

    Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède muri Kamena uyu mwaka asimbuye Christine Nkulikiyinka wari umaze imyaka itanu kuri iyo mirimo.

    Gashumba areberera inyungu z’u Rwanda no mu bindi bihugu birimo Norvège, Finland, Denmark na Iceland.

    Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nqCm1w

  • Abagenzacyaha 133 bashya basabwe umwihariko mu guhashya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagenzacyaha bahuguriwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riri mu Karere Musanze, kuva ku wa 10 Gicurasi 2021.

    Abahuguwe bigishijwe amategeko, kugenza ibyaha no kubika amadosiye, imyitwarire, kwirwanaho bakoresheje intwaro cyangwa zidakoreshejwe, kubungabunga ibimenyetso bigize icyaha n’andi masomo bazakenerwa mu mwuga wabo.

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bahungukiye ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha byibasiye umuryango Nyarwanda kandi ko biteguye gufatanya n’izindi nzego zirimo n’abo basanze mu mwuga.

    Christella Fatina Akoguteta yagize ati “Amasomo n’ubumenyi twahawe byazamuye urwego rwacu ku buryo dushobora kubika ibimenyetso no kugenza ibyaha kandi twize n’uburyo bwo kwirinda dukoresheje intwaro cyangwa tutazikoresheje. Tugiye gukorana n’abandi batubanjirije mu kazi kandi turizera ko tuzatanga umusaruro.’’

    Ganza Borris na we yagize ati “Twahawe ubumenyi buhagije natwe twiteguye guhangana no gukumira ibyaha n’ubwo bitaranduka burundu ariko twizeye kuzatanga umusanzu wacu mu kubigabanya. Hari ibyaha byinshi birimo n’iby’ikoranabuhanga kandi dufite amatsinda yabizobereyemo tuzafatanya turwanye n’ibindi.’’

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yasabye abagenzacyaha bahuguwe kugira impamba amasomo bahawe mu rugendo batangiye rwo kuyashyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Turizera ko uburyo aba banyeshuri bitwaye n’ubumenyi bahawe bizababera impamba ikomeye mu mirimo yose igihugu kizabashinga.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yasabye abagenzacyaha kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda umurimo bagiyemo no gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego yo gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yagize ati “Impanuro nabaha ni ukugira ikinyabupfura kuko ntacyo wageraho udafite ikinyabupfura. Turabasaba kandi gukunda umwuga bagiye gukora birinda kugira amarangamutima kuko muri uyu murimo harimo ibyo bazahura nabyo bibasaba gukomera kugira ngo bakore dosiye neza. Ibi biriyongeraho no gukorera hamwe kugira ngo bigerweho.’’

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha gukorana umurava mu guhangana n’ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kwirinda ingeso mbi zirimo amarangamutima na ruswa zifatwa nk’ibyorezo mu mwuga wabo.

    Yagize ati “Uru rwego rumaze igihe gitoya ariko iyo urebye umuvuduko ruriho mu guhangana n’ibyaha ntiwabikeka. Ndagira ngo mbibutse ko muri iki gihe Isi iri mu muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga nka internet, n’ibyaha ntibyahatanzwe, hari n’ibindi byaha nk’icuruzwa ry’abana, ibiyobyabwenge n’ibindi.”

    Yakomeje ati “Hari n’ibindi byaha bihangayikishije igihugu harimo nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana n’ibindi. Imwe mu nzira zo guhangana nabyo ni ukongerera ubumenyi abagenzacyaha kuko umwana apfa mu iterura. Iyo dosiye yakozwe nabi biragora ko n’umushinjacyaha yabasha kuyikora.’’

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye aba bagenzacyaha gukomeza kwihugura mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha byugarije sosiyete.

    Ati “Ndagira ngo nibutse mwe bagenzacyaha murangije aya mahugurwa kwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n’ibyaba bifitanye isano nayo, ndetse mukirinda n’icyenewabo. Ndabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi ibagenera ibisabwa byose kugira ngo tugere ku butabera bunoze.’’

    Abagenzacyaha batangiye amahugurwa ari 135 ariko 133 ni bo bayasoje ku wa 17 Ugushyingo 2021, babiri birukanywe kubera imyitwarire mibi. Abasoje amasomo barimo 99 ba RIB, batanu bo muri RDF, batanu bo muri NISS na 24 bo muri Polisi y’Igihugu.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ashyikiriza umwe mu bagenzacyaha icyemezo cyerekana ko yasoje amahugurwa amwemerera kwinjira mu mwuga wo kugenza ibyaha

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Abagenzacyaha 133 barimo abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo mu Ngabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza, NISS, ni bo basoje amasomo y’ubugenzacyaha bari bamazemo amezi atandatu

    Abagenzacyaha basoje amasomo basabwe kwitwara neza mu kazi kabo

    Abagenzacyaha 133 barahiriye kwinjira mu mwuga, basabwa gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha byugarije sosiyete

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru bacyitabiriye

    source : https://ift.tt/3CsOrHO

  • Abanyarwanda 43 birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021, ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Barimo abagabo 25, abagore barindwi n’abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

    Bamwe muri aba Banyarwanda babwiye RBA ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibajyanye mu Rwanda, ariko bafungwa bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

    Mu gihe bamaze, ahantu bafungiwe ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye abandi baturage barwo 47 Uganda yirukanye ibashinja kuba bari ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Mbere y’uko ibi biba, Uganda yari yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ibashinja kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

    Ibihumbi by’Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Aba Banyarwanda uko ari 43 birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/321wl35

  • Solskjaer yafashe umwanzuro ukomeye ku hazaza he muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umutoza Solskjaer yagarutse ku kazi muri iki cyumweru nyuma yo gusubira muri Norway mu kiruhuko cy'imikino mpuzamahanga.

    Yahise atangira kugerageza kuzana umwuka mwiza mu myitozo y'I Carrington kugira ngo ahagarike ibihe avuyemo byo gutsindwa inshuro 6 mu mikino 12 aheruka gukina.

    United igiye gukina umukino wo hanze na Watford kuwa gatandatu ukurikirwe no kwerekeza muri Espagne guhura na Villarreal mu mikino ya nyuma yo mu itsinda F rya Champions League.

    United inaniwe kuva mu matsinda ya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ibintu byaba bibi cyane kuri Solskjaer.

    Nubwo batsindiwe mu rugo na Liverpool 5-0 na Manchester City ibitego 2-0, umutoza aracyizera ko batari kure yo guhatanira igikombe.

    Abafana barebye iyi mikino 2 iheruka ya Premier League yo mu rugo basaba ko hagira igikorwa kugira ngo United ubu iri ku mwanya wa gatandatu izamuke.

    Iyi kipe kandi yasezerewe mu gikombe cya Carabao na West Ham.

    Abakinnyi benshi bakomeye muri United ntibishimiye amayeri no guhitamo abakinnyi k'umutoza Ole.

    Iyi kipe yaretse gusinyisha Paul Pogba amasezerano mashya. Kuri ubu arimo gukira imvune yo mu kibero mu kigo cy'ubushyuhe i Dubai.

    Abakinnyi nka Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes, basaba ko ikipe igomba kwitwara neza cyane.

    Abakinnyi barimo Donny van de Beek na Jesse Lingard ntibumva uburyo babuze umwanya wo gukina.

    Ibyo byose ni ibibazo biri ku mutwe wa Ole uhangayikishijwe no kuguma mu ikipe gusa nubwo nta musaruro itanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/solskjaer-yafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-hazaza-he-muri-manchester-united

  • Ikikango cy’iturika ry’ikindi gisasu i Kampala cyakangaranyije abatari bacye #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Uganda dukesha aya makuru, bivuga ko igipolisi cya Uganda kihutiye kugera kuri ririya soko ariko ubu hakaba hatekanye.

    Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko habayeho kwikanga iturika ry’Igisasu kuri ririya soko rya Akamwesi ku muhanda wa Gaza ariko ko nta gisasu cyaturitse.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yagize ati 'Ntabwo ari ukuri. Itsinda ryacu ryihutiye kuhagera ariko ryasanze ntakibazo gihari. Ni ukwikanga iturika ry’igisasu gusa.'

    Abakunze gukorera kuri ririya soko, baravuga ko ubu hariya hatuje cyane kuko nyuma y’uko kwikanga hahise harindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.

    Hashize umunsi umwe i Kampala haturikiye ibisasu bibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, birimo kimwe cyaturikiye hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bigahitana abantu bagera muri batandatu.

    Ni ibitero byakangaranyije umurwa mukuru wa Uganda, Kampala byatumye Perezida wa Repubulika wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asaba inzego z’umutekano n’iz’ubutasi gusaka ahantu hose hashoboka kugira ngo abagizi ba nabi bari inyuma ya biriya bikorwa batahurwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Ikikango-cy-iturika-ry-ikindi-gisasu-i-Kampala-cyakangaranyije-abatari-bacye

  • Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko #rwanda #RwOT

    Hari abaturage basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera ibiti by'imbuto ziribwa, byaba na ngombwa ibiteye ku mihanda by'imitako bigasimbuzwa iby'imbuto.

    Ibiciro by'imbuto ziribwa ku masoko yo mu Rwanda byakomeje gutumbagira ariko byahumiye ku mirari, ubwo imipaka ya bimwe mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda yafungwaga, imbuto zavaga muri Ibyo bihugu zikabura ku isoko ry'u Rwanda.

    Hari abaturage basanga icyo kibazo cyabonerwa umuti igihe abanyarwanda bagira umuco wo gutera ibiti by'imbuto, ndetse byaba na ngombwa bimwe mu biti by'imitako biteye ku mbibi z'imihanda bigasimbuzwa ibiribwa imbuto.

    Hari uwagize ati'Ikibazo ni uko abakeneye imbuto ari benshi, noneho imbuto zikaza ari nkeya…urebye uburebure bw'imihanda iri mu gihugu cyacu yose, ugiye uyishyiraho imbuto byakemura ikibazo kinini cyane. Ibiciro byagabanuka.'

    Mugenzi we ati 'Imbuto zirahenze, baramutse bateye imbuto nyinshi abantu bagakangurirwa gutera imbuto byakoroha. Imbuto zikagura amafaranga make aho kugira ngo batere ibi biti bisanzwe. Yego nabyo ni byiza kuko biduha akayaga…ariko bibaye ari iby'imbuto zaboneka cyane, kuko ibiti biri ku mihanda nabyo ni byinshi.' 

    Ihuriro ry'abahinzi bibumbiye mu rugaga Imbaraga naryo ribona icyuho mu gutera ibiti by'imbuto mu Rwanda, ubuke bwabyo bukaba bugira ingaruka ku biciro by'imbuto.

    Bwana Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga nawe asanga ibiti by'imbuto bikwiye kongerwa, kandi n'ingemwe zabyo zikegerezwa abaturage ndetse n'ibiciro byazo bikoroshywa.

    Yagize ati 'Buriya mu by'ukuri zirahenze kuko buriya nk'igiti cya avoka kiri hagati y'amafaranga 500 n'amafaranga 100, igiti cy'umwembe cyo gisa n'aho gihenze cyane. Ariko impamvu bigihenze ni uko bikorwa na bacye, igihe byakozwe n'abantu benshi igiciro cyagabanuka.'

    Munyakazi yakomeje agira ati 'Icya kabiri ni uko muri serivisi leta yegereza inzego z'ibanze, hakwiye kwiyongeramo imbuto ziribwa ku buryo umuntu wese uzikeneye, yazibona ku buryo bworoshye.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko kizakomeza kongera ingemwe z'ibiti biribwa, imbuto kandi zikagezwa ku baturage ari Nako bakangurirwa kuzitera.

    Bwana Nshimiyimana Spridio ni umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu cy'amashyamba.

    Yagize ati 'Aho kugira ngo ushyire nk'umukindo imbere iwawe mu rugo, washyiramo igiti cy'avoka cyangwa icy'umwembe. Ibyo rero tugenda tubikangurira abaturage kubikora, no ku mihanda buriya hari aho dutera ingemwe z'ibiti biribwa imbuto bitewe n'uko zabonetse, iyo zihari turazitera cyangwa tukaziha abaturage bakazitera.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko muri uyu mwaka wa 202, cyateguye ingemwe z'ibiti zigera muri miliyoni 43 zigomba guterwa ku butaka bw'u Rwanda, muri izo ngemwe iz'ibiti biribwa imbuto zisaga miliyoni 2 zikazahabwa abaturage mu turere dutandukanye nta kiguzi.

    U Rwanda rufite gahunda yo kuba nibura muri buri rugo haba hateyemo ubwoko 3 bw'ibiti biribwa imbuto.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko

  • Uganda yirukanye Abanyarwanda 43 bari bafungiyeyo binyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Aba banyarwanda barimo abana 11, abagore barindwi n’abagabo 25 bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo.

    Kimwe n’abandi bagiye birukanwa muri Uganda, aba Banyarwanda bavuga ko bakorewe ibikorwa bibi aho bari bafungiye mu buryo butemewe n’amategeko.

    Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 47 barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda na bo bari birukanywe muri Uganda.

    Tariki 09 Ugushyingo 2021, na bwo kuri uriya Mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi Banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n’umugore umwe.

    Igihugu cya Uganda gikomeje kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda bajyayo cyangwa basanzwe babayo, kibashinja ibikorwa binyuranye birimo kuba ari intasi z’u Rwanda.

    Ibi bikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda birimo kubakorera iyicarubozo ndetse no kubambura ubuzima, byatangiye aho umubao w’u Rwanda na kiriya Gihugu ubereye mubi.

    Leta y’u Rwanda yakunze kugira inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu mu gihe umubano w’ibi bihugu utarasubira mu buryo.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda gusa avuga ko ari 'amaburakindi kuko hari benshi bafiteyo imiryango, abana, ababyeyi, ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.'

    Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuvugana n’iya Uganda kugira ngo ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibihugu byombi bikemuke.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Uganda-yirukanye-Abanyarwanda-43-bari-bafungiyeyo-binyuranyije-n-amategeko

  • Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba
    Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Dr Faustin Nteziryayo witabiriye iyo nama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ari mu basabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubafatira ingamba.

    Dr Nteziryayo avuga ko barimo gusaba ibihugu bitandukanye byo ku isi kureba uko byakohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, byaba bidashobotse bakaburanishwa n’inkiko z’ibyo bihugu cyangwa bakoherezwa mu Rwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

    Dr Nteziryayo agira ati “Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose, kandi kubera ikoranabuhanga ikaba irimo kwitabirwa n’abari ku isi yose. Ni ubukangurambaga bwo kugira ngo abantu babyumve, noneho n’abagiseta ibirenge iyo babyumvise bashobora gutanga ubufasha”.

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen na we wari mu bashyitsi bakuru muri iyo nama, avuga ko inzego zitandukanye z’igihugu cye hari ibyo zirimo gukora, kugira ngo abakorewe Jenoside bahabwe ubutabera.

    Bert yagize ati “Dufatanyije n’ibihugu bya Argentine, Mongolie, u Buholandi, Senegal na Siloveniya, twatangije umushinga w’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hamwe n’ubufatanye mu by’ubutabera ku bijyanye n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasira inyokomuntu n’iby’intambara. Byatumye dutegura inama mpuzamahanga izaba mu mwaka utaha muri Gicurasi na Kamena mu gihugu cya Siloveniya, ubwo rero n’u Rwanda ruratumiwe”.

    I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside
    I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside

    Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko kuva mu mwaka wa 1998 kugera ubu, u Rwanda rumaze koherereza ibihugu 38 byo hirya no hino ku isi, impapuro zita muri yombi abantu 1,149 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Umuyobozi w’Ishami rya MINIJUST rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko, Umurungi Providence akomeza avuga ko muri abo bose, abamaze koherezwa mu Rwanda ari 22 hamwe n’abaciriwe imanza n’ibihugu barimo batarenga 21.

    Umurungi avuga ko Umugabane wa Afurika ari wo ucumbikiye benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside barenga 900, kandi bakaba ngo biganje mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda RCN Justice&Democratie wateguye iyi nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko mu myaka 25 umaze ukorera mu Rwanda wahaye Leta amakuru ajyanye n’abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y’Igihugu, kuri ubu ukaba urimo gusoza ibikorwa byawo.

    Perezida wa RCN, Eric Gillet, avuga ko Leta y’u Rwanda niyifuza gukomezanya urugendo n’uwo muryango mu guharanira ko abaturage babona ubutabera, utazazuyaza mu kuvugurura amasezerano.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yagize uruhare mu gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu biganiro bikorwa n’abateraniye i Kigali, abandi bakaba babikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza ko iyo rutagira Inkiko Gacaca nta buryo imanza z’abaregwaga gukora Jenoside bageraga ku bihumbi 120 zari kuzaburanishwa.


    source : https://ift.tt/3CrHOpo

  • Gatanya ziyongera n’igihombo giterwa n’ubuke bw’inzobere mu mategeko: Ikiganiro na Prof Sam Rugege – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze gutyo, urwo rwego ruracyagaragaramo ibibazo byinshi birimo ruswa, ubwiyongere bw’imanza mu nkiko, ubumenyi budahagije ku bakora mu nkiko n’ibindi.

    Nta wamenya imizi y’ibyo bibazo n’umuti usharira wabitsirika kurusha uwabibayemo imyaka isaga 40 ari we Prof Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kuri ubu akaba ayoboye Akanama k’Abahuza bigenga.

    Abahuza bashinzwe kunganira inkiko n’abakozi bazo mu gushishikariza Abanyarwanda gukemura ibibazo bafitanye bakoresheje ubwumvikane, aho guhora bitabaza inkiko.

    Uyu mwanzuro washyigikiwe n’amategeko yashyizweho mu 2018 ajyanye n’ubuhuza mu nkiko, aho mu manza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi, ababuranyi bemerewe guhagarika urubanza aho rwaba rugeze hose, bakitabaza ubuhuza.

    Rugege yaganiriye na IGIHE agaruka ku bibazo bitandukanye biri mu butabera bw’u Rwanda birimo gatanya, uruhare rw’ubuhuza mu gukemura amakimbirane n’ibindi.

    IGIHE: Umwaka urashize muhawe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu Nkiko, ni iki cy’ingenzi mumaze kugeraho?

    Prof Rugege: Impamvu akanama kagiyeho ni ugushishikariza abaturage gukoresha ubuhuza mu mwanya wo kugana inkiko kugira ngo bagabanye amakimbirane, barusheho kubana neza. Ikindi akanama gashinzwe ni ugukurikirana imanza zoherezwa mu buhuza zivuye mu nkiko no kureba uko byakomeza gutera imbere.

    Tubona bitanga umusaruro kuko imanza nubwo atari nyinshi, ziragenda ziyongera gake gake. Nko mu 2019 imanza 550 zarangiriye mu buhuza, mu 2020 ziba 575, ubu mu 2021 nubwo umwaka utarashira, zimaze kugera kuri 514. Twiringiye ko zizakomeza kwiyongera nubwo bitaragera ku rwego umuntu yakwishimira kuko imanza zose zijya mu nkiko zirenze ibihumbi 70 buri mwaka.

    Kuba ubuhuza butaratangira kwitabirwa, ni uko Abanyarwanda bakunda kuburana?

    Prof Rugege: Ntabwo Abanyarwanda bakunda kuburana kurusha abandi bantu kuko tubisanga no mu bindi bihugu […] Nibwira ko u Rwanda ahubwo rwarushaho gukemura ibibazo mu bwumvikane kurusha ahandi kubera biri mu muco wacu.

    Kuva kera ibibazo byakemurwaga mu bwumvikane, abakoloni ni bo batuzaniye ibyo guhora mu nkiko. Ubundi umuntu yananirwaga kumvikana mu rwego rw’umuryango, bakajya ku Mutware byananirana bakajya ku Mwami. Ibibazo hafi ya byose byakemurwaga mu bwumvikane. Ntitubona impamvu bitakomeza tukava muri uyu muco mushya wo guhora mu nkiko.

    Hari ikibazo ko no mu mashuri yacu batwigisha kuburana, nk’abanyamategeko bakatwumvisha ko gutera imbere ari ugutsinda urubanza mu rukiko. Ibyo rero dukwiriye kongera kubisubiraho.

    Amategeko ntabeho ngo abantu bashwane burundu, ntibazongere kuvugana ahubwo abeho kugira ngo abantu bakemure ibibazo byabo.

    Hashize iminsi imibare ya gatanya mu Rwanda yiyongera, mubona biterwa n’iki?

    Prof Rugege: Hari impamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana zirimo nk’ubusambanyi, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, guhohotera uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri.

    Kuri ibyo nta cyahindutse cyatuma abantu boroherezwa mu gukora gatanya. Ahubwo ngira ngo icyahindutse ni imibanire y’abantu muri iyi minsi bijyanye n’iterambere.

    Gutera imbere kw’abagore haba mu mashuri, mu mirimo, haba mu rwego rw’ubucuruzi, bituma babona amafaranga yababeshaho. Ndibwira ko bituma abagabo bagira kwitinya cyangwa impungenge, bakumva badatekanye kubera ko abagore babarusha amashuri, amafaranga cyangwa bafite imirimo iri ku rwego rwo hejuru kurusha iyabo.

    Uko kudatekana gutuma haba kutumvikana, hakaba amakimbirane ashobora gutuma umwe ahohotera undi, hakaba gatanya.

    Abagore na bo bamenye uburenganzira bwabo, ko batagomba gukomeza kubana n’ababahohotera, ko bashobora kwibeshaho nta mugabo. Ibyo kera ntibyabagaho. Ubundi umuco wasaga nk’aho ubahatira kuguma mu rugo kubera abana, kubera isura y’umuryango ariko abagore batangiye kumenya ko atari byo, ko afite uburenganzira bwo kwiteza imbere no gukora ibyo bashoboye bateza imbere igihugu.

    Imyumvire igomba guhinduka haba iy’abagabo n’ababyeyi kugira ngo bamenye ko muri iki gihe umugore atasigara inyuuma, agomba gukora ibyo ashoboye agateza igihugu imbere.

    Prof Sam Rugege yavuze ko gatanya zongerwa ahanini no kutumva neza ihame ry’uburinganire biteza ibibazo mu miryango

    Kuba inkiko zitanga gatanya nyinshi, ntibyaba bivuze gutsindwa k’ubuhuza n’umuryango?

    Prof Rugege: Ikibazo si ugutsindwa k’ubuhuza ahubwo wenda imishyikirano yo guhuza no kugira ngo abashakanye bongere batekereze ku bya gatanya, ntibikorwa nk’uko byagakozwe.

    Itegeko rivuga ko umucamanza mbere y’uko ajya mu rubanza rw’ubutane agomba kubanza guhuza abashakanye, akabashishikariza kongera kubisuzuma kugira ngo bongere babane. Abaha amezi atatu ngo bongere babitekerezeho ariko abacamanza ntabwo babihuguriwe cyane cyane abo mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye.

    Bimaze kuba nk’umuhango, abantu baraza bati ’tugende mu rukiko tuvugane n’umucamanza baduhe amezi atatu, twongere tugaruke baduhe gatanya’. Ntabwo bifasha.

    Ndibwira ko bakwiriye kongera gusuzuma iryo tegeko noneho umucamanza akabohereza mu bajyanama (counselors) babyigiye cyangwa mu bahuza.

    Abo bantu bakwiriye gufashwa kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane, byaba ari ukubaha gatanya bakayibaha ari uko bumvikanye ku ngingo zose zirimo uko abana bazarerwa, uko bazagabanya imitungo, uko bazakomeza gusura abana. Numva aribyo byafasha kurusha ubu buryo bwabaye nk’ihame bwo kujya ku mucamanza nyuma y’amezi atatu bakagaruka.

    Hari imbaraga zashyizwe mu guhashya ruswa mu nkiko, nyamara ntibicika burundu. Mukurikije ibimaze gukorwa n’inzego bireba, ni he hakenewe izindi mbaraga?

    Prof Rugege: U Rwanda rugerageza cyane guhashya icyaha cya ruswa harimo n’inzego z’ubutabera. Ntacyo batakoze kugira ngo barandure ruswa ariko birakomeza. Gusa wibuke ko atari abacamanza gusa cyangwa abashinjacyaha bafite icyo kibazo, ahubwo abayitanga nabo ni ikibazo.

    Ingamba ziriho ndabona nta kibazo kirimo ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abantu kudatanga ruswa. Hari abatanga ruswa y’ubwoko bubiri, hari abayitanga ari uko bazi ko bari mu makosa bazi ko badashobora gutsinda badashatse inzira za ruswa, hari abayitanga kubera ko babona inzira zaragoranye imanza ziratinda.

    Nibyo twavugaga by’ubuhuza, abantu bakwiriye gusobanukirwa ko mu buhuza aribo bifatira ibyemezo. Ntawe uzajya gutanga ruswa ngo urubanza rurangire. Muba mufite amahirwe angana yo kurangiza icyo kibazo. Niba utishimiye uko ubuhuza buri kugenda ufite uburenganizra bwo kubihagarika ugasubira mu rukiko ariko ni uburyo bwo kurwanya ruswa.

    Ni ugukomeza gutanga ibihano bikarishye kugira ngo abatanga ruswa n’abayirya bahanwe by’intangarugero, bamenye ko bidindiza iterambere.

    Mu bindi bihugu dukunze kubona impuguke mu mategeko runaka (specialists). Mu Rwanda abenshi ni abiga amategeko mu buryo bwa rusange (générale), habura iki?

    Prof Rugege: Nibyo nta mpuguke dufite uko bikenewe ariko amasomo nk’ayo yo kwihugura mu manza nka nshinjabyaha, ibidukikje, amategeko mpuzamahanga, yose arigishwa ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu.

    Ubumenyi barabufite ahubwo kwihugura byihariye akenshi bikorerwa mu kazi. Abajya kwihugura byihariye muri Masters na Phd akenshi baba bashaka kujya kwigisha muri za Kaminuza cyangwa kwandika ibitabo ariko ntabwo aribo bakurikirana izo manza, n’ubundi bijya mu bavoka.

    Uburyo bwiza mbona ni uko abavoka bacu bagira urwego runaka bihuguramo by’umwihariko, bagashinga ibigo (Cabinet d’avocat) ireba ibintu runaka nk’amasosiyete y’ubucuruzi, Cabinet d’avocat ireba iby’imiryango, iy’iby’imanza nshinjacyabaha.

    Uko nabibonye mu nkiko, umwavoka aza kuburana urubanza nshinjabyaha umunsi umwe, uwo munsi akaba afite urubanza rw’ubucuruzi, yavayo akajya mu rubanza rw’umuryango mu izungura. Ntabwo byakunda gukora ibintu byose ngo ubikore neza nkuko bikwiye.

    Ni iki igihugu gihomba kuba kidafite impuguke zihariye mu mategeko zihagije?

    Prof Rugege: Usanga nk’iyo habaye urubanza rukomeye igihugu cyifashisha inzobere zo hanze, ugasanga mu gutegura amategeko yihariye urugero nk’ajyanye n’ikoranabuhanga, ugasanga ugomba gushaka inzobere yo hanze ngo aritegure kandi byashoboraga gukorerwa mu gihugu. Bigatuma dutanga amafaranga menshi bigatera igihombo.

    Hari n’abacuruzi baba bafite amasezerano n’abandi bacuruzi bo hanze, bakagira imanza hanyuma byagera mu kuburana bakarusha [abo mu Rwanda]. Mu bihugu byateye imbere bafite izo nzobere. Ukisanga uraburana n’umuntu ukora gusa mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga cyangwa amategeko y’ibigo by’ubucuruzi, ukaburana n’umuntu ukurusha cyane. Ni igihombo ku gihugu.

    Imyaka ibiri irashize mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe mutari mu mirimo y’ubuhuza, muba muhugiye mu biki?

    Prof Rugege: Mfata umwanya wo kuruhuka ariko kandi nemerewe no gufasha ibigo, kubakorera inyigo ku bibazo bitandukanye, kujya mu nama, kungurana ibitekerezo ku bibazo ibi n’ibi cyangwa se kuvugurura imikorere, amategeko n’ibindi.

    Ni ukugira ngo ubwenge bukomeze gukora no gukomeza gushaka icyo umuntu yakora.

    Prof Sam Rugege yagaragaje ko ubuhuza ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ubwinshi bw’imanza zijya mu nkiko

    source : https://ift.tt/3DvcGGC

  • Karongi: Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malaria – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 16 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga Akarere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Ngamije Daniel akamwereka ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima n’uruhare bagira mu guhangana na Malaria.

    Abajyanama b’ubuzima beretse aba bayobozi uburyo bakoresha mu kurwanya Malaria burimo imiti yica imibu n’uburyo bwo gusuzuma ibidendezi bakamenya niba birimo imibu itera malaria.

    Iyo babonye ikidendezi kirimo imibu itera Malaria bahita bakigomorora bagashyiramo amazi mashya ibi bakabikora buri minsi itatu kugeza iyo mibu ipfuye igashira.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga yabwiye aba baminisitiri ko uburyo bwose bwo kurwanya Malaria hiyongereyeho no kuba isigaye ivurwa n’abajyanama b’ubuzima byatumye ibipimo by’abarwayi bayo muri aka gace bimanuka biva kuri 37% bigera kuri 12% ndetse ngo nta muntu ukicwa n’iyi ndwara.

    Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare.

    Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi ba Malaria.

    Dr Ngamije yavuze ko mu rwego rwo guhangana na Malaria mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo, ari byiza ko igihugu nka Kenya gisura ibikorwa bishingirwaho mu kuyihashya kugira ngo ibyo ashima bibe byaha umurongo ngenderwaho washyigikirwa n’ibindi bihugu kugira ngo bagire imyumvire imwe mu kurwanya iyo ndwara.

    Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Manase Gihana Wandera, ufasha kubonera imiti n’amahugurwa abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ubu hari kwigwa ubutyo bahana ubumenyi n’ibindi bihugu ku bikorwa byahurirwaho mu kurwanya iyo ndwara ku buryo bwagutse.

    Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe (wa mbere iburyo) na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, ubwo basuraga ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima i Karongi

    source : https://ift.tt/30Hp4oX