Blog

  • Burundi : Minisitiri yirukanywe azira ibikorwa bisiga icyasha Igihugu #rwanda #RwOT

    Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Burundi, yirukanywe na Perezida Evariste Ndayishimiye ngo kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ibihindanya isura y’Igihugu.

    Madame Capitoline Niyonizigiye yari yagizwe Minisitiri w’Inganda, ubucuruzi, ubwikorezi n’Ubukerarugendo muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yasimburaga Immaculee Ndabaneze wari wirukanywe mu bakozi ba Leta.

    Itangazo ry’Ibiro by’umukuru w’Igihugu ritangaza ibyo kwirukana Madame Capitoline Niyonizigiye, rivuga ko yirukaniwe ibikorwa byo mu nyungu bwite ndetse ngo no guhindanya isura y’u Burundi.

    Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, mu gihe abagize Guverinoma ya kiriya Gihugu cy’u Burundi bari mu mwiherero w’Abaminisitiri.

    Madame Capitoline Niyonizigiye, muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021 yari yasimbuye Immaculée Ndabaneze wirukanywe burundu mu bakozi ba Leta azira kugurisha indege yari isigaye ya Air Burundi atabiherewe uburenganzira n’abamukuriye.

    Immaculée Ndabaneze yavugwagaho kugurisha iriya ndege n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyari cyaramaze kwishyura avance y’ibihumbi 50 USD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Burundi-Minisitiri-yirukanywe-azira-ibikorwa-bisiga-icyasha-Igihugu

  • Imikino yari kubera kuri Stade Umuganda irimo n’uwa APR FC na Etincelles yasubitswe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho amakipe akinira i Rubavu atangaje ko atiteguye kwakirira imikino yayo ku kindi kibuga kitari Stade Umuganda, byaje gutuma imikino yari kuhabera mu mpera z’iki cyumweru isubikwa.

    Ferwafa yatangaje ko impamvu iyi mikino yasubitswe ari ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu Marines yagombaga kuhakirira Mukura VS, naho ku wa Gatandatu Etincelles ikakira APR FC.

    Primus National League
    Match Day 3 Fixtures

    𝙄𝙢𝙥𝙤𝙧𝙩𝙖𝙣𝙩: Games that were supposed to take place at Umuganda Stadium have been postponed due to unforeseen reasons until further notice as a result of the recent earthquakes that hit Rubavu District. https://t.co/9WwYRl75tp pic.twitter.com/HwZDbICki4

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 18, 2021

    Source : https://imirasire.com/?Imikino-yari-kubera-kuri-Stade-Umuganda-irimo-n-uwa-APR-FC-na-Etincelles

  • Ibarura rusange rya Gatanu risaziga hagaragaye ahakiri icyuho, mu guteza imbere abaturage #rwanda #RwOT

    Mugihe umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange ry'abaturage, impuguke mu bukungu zavuze ko iri barura rizagaragza ahakiri icyuho mu guteza imbere abaturage, bityo zigaragaza n'ingamba zafatwa mugihe byagaragara ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko udasanzwe.

    Ubusanzwe ikigereranyo cy'Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ariko muri Kanama umwaka utaha wa 2022 u Rwanda ruzakora   ibarura rusange ry'abaturage, kugira ngo rumenye neza umubare nyawo w'abaturage barwo, hagamijwe kugena  ibigomba kubakorerwa  byatuma batera imbere mu bukungu no mu mibereho yabo ya buri munsi.

     Bamwe mu baturage basanga ibarura rusange rifite akamaro ndetse bakagaragaza ingamba zikwiye gufatwa mu maguru mashya, mu gihe byagaraga ko ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko uri hejuru.

    Umwe ati ' Abaturage benshi ntabwo babura kuba ikibazo, kuko iyo babaye benshi ntacyo gukora, batuma igihugu kidindira.'

    Undi ati ' Numva buri munyarwanda yakabyaye abana batatu, azashobora kurera, kuko n'akazi kabuze.'

    Undi muturage yagize ati ' Leta yadushakira imirimo kandi ikoroshyamo ukuntu, buri wese agakora kumafaranga.'

    Ibarura rusange riheruka muri Kanama 2012  rigaragaza ko u Rwanda rwari rutuwe n'abaturage 10, 537,222 abantu biyongereyeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Abasesengura imy'ubukungu basanga mu myaka 10 ishize hakozwe ibarura rusange, hari byinshi byakozwe mu guteza imbera abaturage, ariko ko irizaba umwaka utaha rizagaragaza aho igihugu gikwiriye gushyira imbaraga, mu guteza imbere abaturage.

    HABYARIMANA Straton impuguke mu bukungu arabisobanura.

    Ati 'Bifasha igihugu kumenya ngo ahantu hatashyizwe ingufu ni hehe? Noneho dushaka kunoza? Hari igihe ubasha kumenya uti abantu bize ni aba naba, abantu babasha kugera ku bigo by'imari ni aba, ababasha kugera kuri interineti ni aba. Ibyo byose bituma umenya uti nubwo nkora ibintu byiza, hashobora kuba hari ahantu nateshutswe mfite intege nke, bityo ukabafasha kubikosora hakiri kare iyo ni indi impamvu ya kabiri ibarura rifasha mubukungu bw'igihugu.'

    Habyarimana yakomeje agira ati 'Kuba tubizi ko umubare w'abaturage wiyongera ni byiza harimo amahirwe, ariko hari ibintu tugomba kwitondera. Icya mbere kugira ngo kuzamuka kw'abaturage benshi amahirwe ni uko abo baturage tubabyaza umusaruro. Iyo rero ufite abantu bangana na 16% badafite akazi, ayo ni amaboko atabyazwa umusaruro.'

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamira giherutse kujya inama ko inzego bireba zikwiye gufata ingamba, kugira ngo ubwiyongere bw'abaturage bube amahirwe ku gihugu.

     'Urebye mu myaka 30 tuzaba turi byibura miliyoni 22. Umuntu ashobora kuvuga ati ibyo biteye ikibazo! Bishobora kuba ari ikibazo ariko byaba n'amahirwe, ndetekereza ko uwo mubare abantu bakwiye kuwubyaza umusaruro'. Ivan Murenzi ni umuyobozi wungiriye w'ikigo cy'ibarushimamibare

     Iki kigo kandi kivuga ko ibarura rusange ritaganyijwe umwaka utaha, rizagaragaza ifoto y'imibereho y'abanyarwanda muri iki gihe nk'uko Venant HABARUGIRA ushinzwe amabarura mu kigo cy'Igihugu cy'Ibarurashimibare.

    Ati 'Tubaza ibintu byinshi abaturarwanda bose kugira ngo tumenya kwa kuntu babayeho, wa mubare ni bangahe kuva ku rwego rw'igihugu, kugera ku rwego rw'Akagari n'umudugudu. Ibarura ryonyine niryo ritanga imibare y'abaturage kugera ku rwego rwo hasi rushoboka. Ubwo rero ibiva mu ibarura ni byinshi cyane, kuko niryo ritwereka ishusho rusange y'uburyo abaturage bahagze mu gihugu.'

     Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye gukora Ibarura Rusange ry'Abaturage risanzwe rikorwa buri myaka 10, uyu ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Ibarura rusange rya Gatanu risaziga hagaragaye ahakiri icyuho, mu guteza imbere abaturage appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/ibarura-rusange-rya-gatanu-risaziga-hagaragaye-ahakiri-icyuho-mu-guteza-imbere-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibarura-rusange-rya-gatanu-risaziga-hagaragaye-ahakiri-icyuho-mu-guteza-imbere-abaturage

  • Umugore ukomoka mu Burundi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko aziyamamaza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Buraransa #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi, yavuze ko aziyamamariza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Bufaransa ibi yabivuze ku wa 17 Ugushyingo 2021.

    Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Muvira usanzwe akora ibiganiro byerekeye ubuzima cyane ko ari umuhanga mu bumenyi bw'imiti (pharmacist) yatangarije gahunda yo kwimamaza kuri shene ye ya YouTube.

    Mu kiganiro cy'iminota 17 n'amasegonda 38 kiri kuri iyi shene, Jeanne Muvira ati: 'Mwaramutse? Nitwa Jeanne Muvira, Ndabamenyesha ko nziyamamariza umwanya wa Perezida w'u Bufaransa mu 2022'.

    Uyu muganga yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza azabikorera kuri iyi shene ye, kubera ko ibitangazamakuru bakabaye bakorana byamaze kumvikana na bagenzi be bazahatana.

    Mu gihe kandidatire ye yakwemerwa, Muvira yazahatana n'abakandida barenga 13 bamaze gutangaza ko baziyamamaza.

    Aba barimo umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, Marine Le Pen na Meya w'umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/18/umugore-ukomoka-mu-burundi-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-aziyamamaza-kuba-umukuru-w-igihugu-cy-u-buraransa/

  • Nyagatare: Baratabariza ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bazi agaciro ko kubungabunga ibidukikije  batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kuba hari abakomeje kwangiza ibiti biteye mu ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba bizwi nk'imikinga, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura.

    Iyo ugeze muri iri shyamba riteye ku nkombe z'umugezi w'umuvumba, usanganirwa n'ibikorwa byiganjemo ibiryangiza.

    Bamwe batangiye kurihingamo, gutashyamo inkwi no gucukuramo ibumba, ibikorwa abazi agaciro ko kwita ku bidukikije, basanga inzego bireba mu gihe zaba zitagize icyo zikora, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura muri aka gace.

    Umwe aragira ati 'Mperutse kunyura hano nsanga umugabo n'umugore bahinga kuri iri shyamba, bifite ingaruka z'uko uko baguma kwangiza iri shyamba byazateza ikibazo k'ibura ry'imvura.'

    Undi na we ati  'Amazi y'imvura iyo agezemo agasanga barahiyemo cyangwa baratemyemo ibiti, byakoroha ko havuka umwuzure., Twasaba ubuyobozi bukongera imbaraga mu gukumira abangiza iri shyamba.'

    Hari igice kimwe nahezemo nsanga hari abatashyagamo inkwi banyikanze bariruka, basiga inkwi bari bamaze kwegeranya, hirya gato bari baharagiye inka, abandi bacukuramo ibumba.

    BIZIMANA Feredariko, avuga ko atari azi ko gucukuramo ibumba ari ukubangamira iri shyamba rituma umugezi w'umuvumba udahungabana.

    Aragira ati 'Nari ndikwirwanaho, ngo mbone ibumba ryo kubakamo ishyiga rya Cana rumwe, rituma tutangiza ibidukikije.'

    Akarere ka Nyagatare kavuga ko katangiye kongeramo ibiti muri izi nkengero z'umuvumba, mu rwego rwo kuwubungabunga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere unakayoboye by'agateganyo, HATEGEKIMANA Fred,  avuga ko abazafatwa bangije iri shyamba, bazagirwa inama yo kutabyongera.

    Ati 'Twagiye dushyiraho ingamba zitandukanye zo kuririnda, ariko hari na gahunda yo kuryongera. Hari ubwo abantu bajya gushakamo inkwi bagatemamo ibiti byo gucana, ibyo sibyo kuko abo tuzafatiramo baryangije, tuzabagira inama yo kutabyongera.'

    Biteganyijwe ko mu nkengero z'umugezi w'umuvumba aho abaturage bagiye bangiza imikinga iwukikije, hazaterwa ibindi biti ku buso bungana na hegitari 140, n'imigano isaga  hegitari 43.

     Ibi byose ngo bikazarindwa  kugira ngo amakosa yabayeho mbere atazisubiramo.

    Issa KWIGIRA

    The post Nyagatare: Baratabariza ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/nyagatare-baratabariza-ishyamba-rikikije-umugezi-wumuvumba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-baratabariza-ishyamba-rikikije-umugezi-wumuvumba

  • Abajyanama batowe barasabwa kurushaho kwegera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abajyanama bahagarariye abaturage bakanaba ijwi ryabo, bityo ko bakwiye kurushaho kubegera ndetse bakanabavugira imbere y’amategeko n’ahandi.

    Ati “Umujanama aba ahagarariye abaturage, ni ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko, imbere ya gahunda za Leta z’iterambere ndetse babafashe kuko ni no muri bo hazavamo batatu bazayobora akarere na batatu bazayobora njyanama ariko bose bateranyirijwe hamwe ni bo abaturage bashinze iterambere ry’akarere mu myaka itanu.”

    Yabasabye kureba kure no gushishoza ariko by’umwihariko bakagira aho bahera, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage.

    Yabasabye kutaza bakadamarara hitwajwe ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho rihagije, ahubwo bagomba kuza bagamije kuryongera.

    By’umwihariko yabasabye kuba abajyanama b’abaturage, bakabegera bakamenya ibibazo bafite no kujya inama hashingiwe ku bibazo by’akarere yatorewemo no gusubira inyuma akamenyesha abaturage ibyemezo byafashwe muri njyanama.

    Yagize ati “Akwiye gufata umwanya wo kujya mu baturage kugira ngo abumve noneho najya no muri njyanama ajyane ibitekerezo yavanye mu baturage kandi nibafata n’ibyemezo ku bikorwa by’iterambere bagiye gukora abajyanama nibo bakwiye kujya kubwira ba baturage babatumye ibyemejwe bigiye gukorwa.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpamvu meya w’akarere yajya kuvunika wenyine ajya gusobanurira abaturage rimwe na rimwe gahunda batayumvise neza kandi abajyanama barayigizemo uruhare mu gihe cyo kuyitegura.”

    Yavuze ko kugira ngo bazabashe gukora neza akazi, guhera ku wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, abajyanama bazaba batowe bazahabwa amahugurwa y’iminsi itandatu basobanurirwa imirongo migari Igihugu kigenderaho n’ibindi hagamijwe kuzamura iterambere ry’Igihugu.


    source : https://ift.tt/3coAzUE

  • Miss Ingabire Grace ugiye guhatana muri Miss World yabanje kuganira na Bamporiki amushyikiriza n’Ibendera #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Miss Ingabire Grace, yamwibukije kuzagendana indangagaciro nyarwanda.

    Bamporiki kandi yamusabye kugera ahagaze mu mwambari wa Gihanga wahanuye bene Kanyarwanda ko 'ugiye mu mahanga aho ageze ahagira u Rwanda kandi akarutarama, hanyuma rukagira imbuto n’amaboko ruvanye aho.'

    Uyu munyarwandakazi ufite ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge, agiye guhatana muri Miss World mu gihe u Rwanda ubu ari Igihugu gihanzwe amaso na benshi kubera ubwiza bwacyo n’iterambere gikomeje kugeraho.

    Bamporiki kandi yibiye ibanga Miss Igabire Grace ry’uburyo agomba kuzitwara muri ririya rushanwa kandi akegukana ikamba.

    Ati 'Namubwiye ko akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.'

    Miss Ingabire Grace ugomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, yizeje Abanyarwanda kuzabaserukira neza ku buryo yumva yizeye kuzabazanira ikamba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Miss-Ingabire-Grace-ugiye-guhatana-muri-Miss-World-yabanje-kuganira-na-Bamporiki-amushyikiriza-n-Ibendera

  • Amerika: Umuraperi Young Dolph yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Adolph Robert Thornton Jr wamamaye cyane ku izina rya Young Dolph yakoreshaga mu muziki, yari umuraperi wari ugezweho kandi ukunzwe cyane muri Amerika no mu bindi bihugu. Young Dolph yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2016 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise King Of Memphis yari iriho indirimbo zakunzwe cyane by'umwihariko iyitwa ‘Cut It’ yakoranye n’umuraperi O.T Genesis. Iyi ndirimbo ikaba ariyo yagize Young Dolph icyamamare ikanaca agahigo ko kumara ibyumweru 3 ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri 2016.

    Young Dolph wavukiye mu mujyi wa Chicago agakurira mu mujyi wa Memphis ari naho yabaga ndetse akaba ariho yaburiye ubuzima ku munsi w’ejo kuwa gatatu nk'uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje. CNN yatangaje ko Young Dolph yarashwe mu masaha ya saa saba z'amanywa ubwo yari ari gusohoka muri resitora yitwa Makeda’s Butter Cookies yerekeza ku modoka ye ya Lamborghini yari iparitse aho.

    Ubwo Young Dolph yari agiye kwinjira mu modoka ye nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro  bataramenyekana bahise barasa uyu muraperi, ndetse umwe muribo yasatiriye Young Dolph amutera icyuma munda nk'uko amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda yabyerekanye. Akimara kuraswa no guterwa icyuma Young Dolph yahise yitaba Imana.

    Young Dolph wari uri mu baraperi bacye muri Amerika babashije gushinga inzu zitunganya umuziki ku giti cyabo aho yari afite label yitwa Paper Route Empire, yitabye imana ku myaka 36 y’amavuko asiga umugore n’abana 2, umuhungu n’umukobwa. Young Dolph kandi apfuye hashize igihe gito asohoye album ibaye iya nyuma akoze yise ‘Paper Route iLLUMINATi’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111579/amerika-umuraperi-young-dolph-yitabye-imana-111579.html

  • Umunyezamu wa Iran y'abagore ushinjwa kuba umugabo yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Inteko nyobozi yasabye 'kugenzura ibitsina' mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Aziya nyuma y'imirwano yabereye muri Uzubekisitani.

    Koudaei w'imyaka 32, yakuyemo penaliti ebyiri mu mukino batsinzemo ibitego 4-2 ubwo Irani yabonaga umwanya mu gikombe cy'abagore cya Aziya.

    Aganira n'ikinyamakuru Hurriyet cyo muri Turukiya, Koudaei yagize ati: “Ndi umugore. Ibi ni ugutotezwa kwavuye muri Jordan. Nzatanga ikirego.”

    Yongeyeho ati: “Nzarega Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Jordan. Ibi ni n'itotezwa bakoze.”

    Baganira kuri iki kirego gitangaje, umuvugizi wa AFC yanze kwemeza niba barimo gukora iperereza kuri iki cyifuzo.

    Itangazo ryagize riti: “AFC ntacyo ivuga ku iperereza rigikomeje cyangwa ibimaze gukorwa, byaba ari ukuri cyangwa bishoboka.”

    Nk'uko ikinyamakuru Al Arabia kibitangaza,ngo Koudaei mbere yahuye n'ibibazo bijyanye n'igitsina cye.

    Umutoza wa Irani, Maryam Irandoost, na we yamaganye ibi birego bikomeye.

    Yagize ati: “Abakozi b'ubuvuzi basuzumye bitonze buri mukinnyi uri mu ikipe y'igihugu ku bijyanye n'imisemburo kugira ngo birinde ikibazo icyo ari cyo cyose, bityo ndabwira abafana bose kutagira impungenge,

    “Ibi birego ni urwitwazo gusa rwo kutemera gutsindwa n'ikipe y'igihugu y'abagore ya Irani.

    'Ikipe ya Jordan yabonaga ko ifite amahirwe menshi yo gukomeza.

    “Bamaze gutsindwa,n'ibisanzwe kwikuraho ikimwaro bitwaje ibinyoma, no guhunga uruhare rwabo mu gutsindwa.

    “Tuzatanga ibyangombwa byose Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Aziya ryifuza nta guta igihe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-wa-iran-y-abagore-ushinjwa-kuba-umugabo-yafashe-umwanzuro-ukomeye

  • Ubutumwa Minisitiri Bamporiki yabwiye Miss Ingabire Grace kubwira abategura Miss World #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yashyikirije ibendera Miss Ingabire Grace ugiye guhagarari u Rwanda muri Miss World, amusaba kubwira abategura aya marushanwa bakazamuha ikamba kuko arikwiye kandi ari bo bifitiye akamaro kurusha we.

    Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace agomba guhagararira u Rwanda muri Miss World, amarushanwa y’ubwiza agomba kubera muri Puerto Rico.

    Minisitiri Bamporiki ni we wamushyikirije ibendera kuri uyu wa Kane, akaba yamutumye kubategura aya marushanwa y’ubwiza.

    Ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kubera ko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni igihugu gitabara, ni igihugu cyishimiwe, ni igihugu gisurwa, gifite imiyoborere dukesha umukuru w’u Rwanda (…) kuriha u Rwanda, kurimuha nk’umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo, kubera ko u Rwanda rufite abana beza, bafite umuco, ubumenyi, bafite ubwiza mu by’ukuri nasoje mubwira ko ari mwiza uvuye mu beza.'

    Yasabye kandi uyu mukobwa ko igihe azamara muri Puerto Rico ari muri Miss World ntikizamupfire ubusa ahubwo azamenye ikihamubesheje.

    Miss Ingabire Grace akaba yashimiye Minisitiri Bamporiki ku bw’impanuro yamuhaye, aho yavuze ko zamuremyemo icyizere kandi yizeye ko azitwara neza.

    Biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo, yerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 70 rikitabirwa n’abakobwa 116.

    Bamporiki Eadouard yasabye Miss Ingabire Grace kubwira abategura Miss World kuzamuha ikamba batamugoye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-minisitiri-bamporiki-yabwiye-miss-ingabire-grace-kubwira-abategura-miss-world