Blog

  • Ruhango: Kwa 'Yezu Nyirumpuhwe' hatangiye kuvugururwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu, ibikorwa by'amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.

    Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy'Amahoro cyongere gusengerwamo birimo gutanga ubwisanzure ku bahasengera, bashakakirwa imbuga yo guparikaho ibinyabiziga, gutandukanya inzira y'abamanyamaguru n'ibinyabiziga, ndetse no gushaka ahantu hatuje abanyantegenke bashobora gukurikiranira isengesho batuje.

    Mu gusubiza ibi, ubuyobozi bw'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, bwatangije ibikorwa byo kuvugurura ahasengerwaga no kuhongera bagamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w'imbaga y'abakirisitu bahagana.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Umusigire w'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Dominique Ngendahayo Tumaine, yavuze ko ku wa 7 Nyakanga, 2025 ari bwo imirimo yo gutunganya ibyasabwe na RGB yatangiye.

    Biteganyijwe ko bazakora umuhanda urenga metero 500 uzajya unyuramo imodoka zazanye abantu, zikazenguruka munsi y'ikibaya, zikomereza muri pariki iri kubakwa, kugira ngo zitandukane n'abantu.

    Ati ''Abatugana bagomba kugira ubwisanzure, abantu bakagira aho banyura, n'imodoka aho ziherera. Hari umuhanda uri kubakwa uzaturuka kuri kaburimbo, akamunuka, ukanyura munsi y'ikibaya ugana kuri parikingi, yatangiye kubakwa mu isambu ya Diyosezi, bikaba byitezwe ko bizatanga umutekano uhagije.''

    Padiri Tumaine yakomeje avuga ko ibi bizaherekezwa no gushyiraho 'écrans géants' hirya no hino ahasengerwa zigera kuri enye, kugira ngo zifashe abantu kureba ibibera mu kibaya, zikazafasha abanyantege nke baje kuhasengera n'abandi bose batabasha kureba imbere ahari guturwa igitambo cy'ukarisitiya.

    Ati ''Akandi gashya karimo, ni uko tuzashyiramo écrans za rutura imwe ikazajya muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ahazajya abanyantegenke nk'abasaza, abagore batwite n'abandi, indi ijye ku rwinjiriro rugari, ireba hanze, indi muri parikingi, iya kane ikazajya ahandi hazaba ngombwa.''

    Yakomeje avuga ko kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe 'cameras de surveillance' zifata ibihabera byose bikanoza umutekano.

    Padiri Tumaine, yaboneyeho gusubiza abibazaga ibyo kugura ubutaka n'abaturage baturiye Ikibaya cy'Amahoro, avuga ko byabaye bihagaze muri iki gihe , kuko aho gushyira ibyangombwa byasabwe na RGB ho hahari, ariko yongeraho ko uko imyaka izagenda iza ubundi butaka buzakenerwa muri gahunda yo kunoza kurushaho icyi cyanya.

    Ibikorwa by'amasengesho yo mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n'abantu b'imihanda yose, haba mu Karere no ku Isi, aho kuri cyumweru cya mbere cy'ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100.

    Aha ni ho hazaba hari parikingi izakira imodoka zisaga 800 z’abajya gusengera mu Ruhango

    Imashini ziri mu mirimo

    Umuyobozi w’imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe, Eng.Ndayiringira Principe, yavuze ko iyi parikingi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 800

    Uruzitiro rw’igice cyo hepfo cy’Ikibaya cy’Amahoro rwarasenywe kuko ari ho hazanyura umuhanda werekeza kuri parikingi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-kwa-yezu-nyirumpuhwe-hatangiye-kuvugururwa-amafoto

  • Imirimo irenga ibihumbi 300 yahanzwe binyuze mu nkunga ya BDF – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo iki kigo cyatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, bagaragaje ko hari ibigo byahawe inguzanyo cyangwa inkunga ariko ubu bikaba bitagikora.

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko umubare munini w'ibigo by'ubucuruzi BDF yateye inkunga bimara imyaka irenze ibiri bigikora kandi.

    Ati 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza nibura ko BDF abantu twafashije nibura 72% babasha gukora bakarenza imyaka ibiri bakiriho, ndetse muri bo 68% imishinga bakora na serivisi bakora zirazwi, ziranditswe muri RDB, ndetse banishyura imisoro.'

    Yasobanuye ko kuba hari imishinga ihomba ari ibintu bisanzwe mu bucuruzi, ariko byose bikajyana n'uburyo nyir'ubucuruzi yitwaye cyangwa ubumenyi abifitemo.

    Munyeshyaka yavuze ko ibigo bamaze guha inkunga birenga ibihumbi 55.

    Ati 'Twafashije imishinga ibihumbi 55.372. Twasanze rero ugendeye kuri uwo mubare abo babashije nibura guhanga imirimo ine ariko noneho kubera ko ibyo bakora biri mu ruhererekane nyongeragaciro, tuvuge niba ari umuntu worora inkoko hari aho azagura ibiryo [byazo] kubera abo bandi bakorana na bo, bagiye bahanga imirimo nibura ibiri idaturutse ku mushinga, iturutse ku mikoranire n'uwo mushinga.'

    BDF ivuga ko kuva mu 2019 bamaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 300 binyuze mu nkunga n'inguzanyo iha abaturage bayigana.

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y'igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

    PAC yasabye ko imishinga BDF yateye inkunga idakora neza yakwitabwaho

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko imirimo yahanzwe binyuze muri BDF irenga ibihumbi 300


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-irenga-ibihumbi-300-yahanzwe-binyuze-mu-nkunga-ya-bdf

  • Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n'imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika #rwanda #RwOT

    Beyoncé Yibwe Indirimbo Yendaga Gusohora mu Buji Bwa Atlanta

    Abajura bibye igikapu kirimo MacBook, indirimbo nshya, na gahunda y'ibitaramo bya Beyoncé

    Umuhanzikazi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Beyoncé Knowles-Carter, yahuye n'akaga gakomeye ubwo yaterwaga n'abajura mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya 'Cowboy Carter'.

    Nk'uko bitangazwa n'inkuru yatangajwe n'ibinyamakuru byegereye ibyamamare, abajura bishe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwawe n'umwe mu bafatanyabikorwa ba Beyoncé, bayimenamo ibirahuri, bakuramo igikapu cyarimo ibintu by'ingenzi cyane birimo:

    • Indirimbo nshya Beyoncé yari yitegura gushyira hanze ariko itarasohoka ku mugaragaro
    • Imashini ebyiri za MacBook zikoreshwa mu kazi ka buri munsi
    • Headphones za Apple zihenze
    • Gahunda y'uko ibitaramo bigomba gukorwa (Tour Plan)
    • N'imitako y'agaciro kataramenyekana neza.

    Iki gikapu cyari kirimo ibintu by'ibanga ndetse binashobora kugira ingaruka ku murongo w'akazi ka Beyoncé, by'umwihariko indirimbo yari itarasohoka. Nubwo nta muntu wakomeretse mu bujura bwabaye, icyangiritse ni byinshi ku rwego rw'akazi n'umutekano w'amakuru.

    Polisi yo mu mujyi wa Atlanta yatangiye iperereza kuri ubu bujura, igamije kumenya uko byagenze no gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko ndetse ibikoresho byibwe bisubizwe nyirabyo.

    Ubuyobozi bwa Beyoncé ntacyo buratangaza ku mugaragaro, ariko abafana b'uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge no kumusaba kwihangana, banizeye ko indirimbo yibwe itazasakara ku mbuga zitemewe.

    Ibi bibaye mu gihe Beyoncé yakomeje kwerekana ubuhanga buhanitse mu muziki n'imyiteguro y'ibitaramo bye bikomeye, bikomeje gukorerwa mu mijyi itandukanye yo muri Amerika. Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko kuba ibikoresho bye byaribwe birimo indirimbo zitari zasohoka bishobora kugira ingaruka ku mitegurire y'ibikorwa bye by'akazi.

    Turakomeza gukurikirana uko iperereza rizagenda, cyane cyane niba iyo ndirimbo yibwe izasakazwa cyangwa igasubizwa mbere yo gutambuka ku mugaragaro.

    Source : https://kasukumedia.com/9233-2/

  • Yago ashyize hanze 'Akahama' official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n'impinduka mu muziki Nyarwanda #rwanda #RwOT

    Yago (Innocent Nyarwaya), uzwi cyane nk'umunyamakuru n'umushyushyarugamba ukomeye muri 'Yago TV Show', akomeje guca agahigo mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda. Yago yigaragaje mu muziki aho afite indirimbo nyinshi zasusurukije abakunzi b'umuziki nka 'Original Kopy', 'Rata', 'Umuhoza', 'Seka Rwanda' n'izindi.

    Ariko muri aya mezi aheruka, ubuzima bwa Yago bwanyuze mu bihe bikomeye nyuma yo gutandukana n'umugore we nyuma y'igihe gito bibanye. Mu magambo ye bwite, yavuze ati:

    'This woman I loved, we are no longer together… Having someone take away a three‑week‑old baby… it's like a dagger in the heart.'

    Nubwo ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, Yago yahisemo guhindura ibyo byose umusemburo w'imbaraga mu muziki we, yerekana ko ntacyo gishobora kumuca intege mu rugendo rwe rwo kwiyubaka no gususurutsa abakunzi be.

    Mu rwego rwo kwigaragaza mu buryo bushya, Yago yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Akahama' afatanyije n'umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda Omega 256. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 2 Nyakanga 2025 mu buryo bwa Official Lyrics Video, ikaba imaze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube, na Spotify.

    Impamvu 'Akahama' Ikomeje Gukwirakwira

    1. Ubufatanye buhamye: Guhuza imbaraga hagati ya Omega 256, uzwi nka 'Queen of the West' muri Uganda, na Yago, umuhanzi w'inyenyeri mu Rwanda, byahaye indirimbo imbaraga zikomeye ku isoko ry'umuziki wo mu karere.
    2. Ibikoresho by'imiziki n'ijwi ryiza: Tempo iri hejuru (196 BPM) na key ya F♯ Minor byatanze umuziki uryoheye ugutwi kandi uhuza n'imyidagaduro y'ababyinnyi.
    3. Ubucuruzi ku mbuga mpuzamahanga: Iri kuri YouTube, Spotify, Apple Music, na Amazon Music, aho imaze kubona ibihumbi by'abayireba n'abayikurura.
    4. Kumenyekanishwa ku mbuga nkoranyambaga: Hasanzweho challenges kuri TikTok zikoresheje indirimbo 'Akahama' (#AkahamaOmega256), byongera kuyishyira mu bigezweho.
    Omega 256

    Yago n'Intambwe Nshya mu Muziki

    Ku ruhande rwa Yago, iyi ndirimbo ni intambwe nshya mu rugendo rwo kwagura impande nshya z'umuziki we. Nyuma y'ibigeragezo mu buzima bwe bwite, yerekanye ko umuziki ari igisubizo cyiza mu kwiyubaka no guha abakunzi be umusaruro mwiza.

    Yago kandi yatangaje ko ari mu myiteguro ya album nshya izaba ifite indirimbo 16 yise 'Yago Life II', izagaragaza umuziki wimbitse uhuza ubuzima bwe bw'umuhanzi n'ubutumwa bugamije kwigisha urubyiruko.

    Nyuma ya 'Akahama', haravugwa ko Yago ashobora gukorana n'abandi bahanzi bo muri Uganda, Tanzania na Kenya, bigamije kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Ndetse no mu Rwanda, Yago azakomeza gukoresha urubuga rwe rwa YouTube Yago TV Show nk'imbarutso y'ubuhanzi n'ibiganiro byigisha urubyiruko.

    'Akahama' si indirimbo isanzwe, ni ikimenyetso cy'uko ubuhanzi bushobora kuba imbarutso yo kubaho no gukomeza urugendo. Ku bafana ba Yago, iyi ni intangiriro y'ibihe bishya by'umuziki we ndetse n'uburyo bwo guhesha agaciro impano z'Abanyarwanda mu ruhando rw'Afurika y'Uburasirazuba.

    Reba 'Akahama' kuri YouTube cyangwa uyumve kuri Spotify, Apple Music na Boomplay, maze usangire ibyishimo n'iyi ndirimbo nshya y'ikirenga!

     

    Source : https://kasukumedia.com/yago-ashyize-hanze-akahama-official-video-afatanyije-na-omega-256-isura-nshya-nimpinduka-mu-muziki-nyarwanda/

  • Inkomoko y'izina Kaminuza ryahawe agace k'i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Kaminuza ni inzu z'uruherekane zubatswe mu ishusho y'urukiramende ku buryo iyo winjiyemo iburyo n'ibumoso uba ugoswe n'imiryango icumbikamo abapangayi ariko iyo ukomeje imbere usanga hafunze, bituma aho wanyuze winjira ari naho unyura usohoka.

    Abazi izi nzu kuva kera bavuga ko zubatswe mu 1996 na 1997 hakoreshejwe imbaho, ariko ngo nyuma nyirayo yaje gukuraho imbaho ateraho umucanga.

    Nimwitonze Issa utuye mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe, ari naho hari ako gace kitwa Kaminuza yabwiye IGIHE ko aho hantu nubwo bahita kuri Kaminuza mu by'ukuri nta kaminuza ihari ahubwo ari inzu zikodeshwa.

    Avuga ko izo nzu zabanje guturwamo n'abakozi ba Leta bavuyemo hayobokwa n'abagore n'abakobwa bibana bakora uburaya.

    Ati “Abo bagore bamaze kuhagera rero bitewe na ya mico yabo, abantu batambutse bakabaza bati ese hariya ni ku mashuri, noneho za ndaya kubera ko zashakaga abakiliya, zikavuga ngo oya, aha ni kuri univerisite iyo ushaka kuminuza uza kuminuriza aha ngaha, ni uko izina kaminuza ryafashe”.

    Indaya zabaga muri iyi nzu zageze aho zitangira kujya ziteza akavuyo, umugabo ugiyeyo zikamwambura, hagahora induru.

    Nimwitonde nk'umuntu wari ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yahamagaye nyiri inzu amugezaho icyo kibazo cy'uko izo ndaya ziteza umutekano muke, nyiri inzu amubwira ko umutekano awumushyize mu maboko.

    Ni uko izo ndaya zatangiye kugenda zirukanwa muri izo nzu.

    Imiryango yavuyemo indaya kuri ubu ituyemo abantu bakora akazi gatandukanye mu mujyi wa Rusizi.

    Umwe mu bagore bakora uburaya bagituye muri Kaminuza yabwiye IGIHE ko ahatuye kuva mu 2008, avuga ko we impamvu yahasigaye kandi nawe ari indaya ari uko adateza akavuyo.

    Ati “Njye umukiliya anyishyura mbere kandi nkamwishyuza ayo twavuganye. Bariya batezaga akavuyo hari ubwo biterwa n'uko baba bashaka kwishyuza umukiliya amafaranga menshi, cyangwa umukiliya kubera ko aba atamwishyuye mbere yamara gukora ibyo akora akanga kwishyura”.

    Uyu mugore w'abana babiri ukora uburaya avuga ko aha hantu hatangiye kwitwa Kaminuza ahatuye.

    Ati “Impamvu bahise Kaminuza ni uko habaga hari abakobwa benshi bambaye mu buryo butamenyerewe”.

    Aka gace kiswe Kaminuza gaturanye n'ahitwa Kazarusenya naryo rikomoka ku bagore bakora uburaya kuko umugabo wahageraga yahatsemberaga utwe bikarangira urugo rwe rukuru rusenyutse.

    Inkomoko y’izina Kaminuza ni indaya nyinshi zari zituye muri aka gace

    Kaminuza ituranye na Kazarusenya, amazina yombi yakomotse ku ndaya zahabaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-izina-kaminuza-ryahawe-agace-k-i-rusizi

  • New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025! #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kinini dutangiye uru rugendo, none tugeze aho dutegura ku nshuro ya gatanu ibirori bikomeye bya Rwanda Global Diversity. Mu by'ukuri, ni urugendo rwuzuye ishema n'amasomo menshi. Uhereye ku byagiye bigerwaho kugeza ubu, dufite byinshi byo gushimira Imana no kwishimira nk'Abanyarwanda.

    Kuva dutangiye, hari byinshi byabaye indashyikirwa, birimo kuba abahoze batsinze mu bihe byashize bagera kuri barindwi (7) baragiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ubuhamya bukomeye ko intego zacu zitari izo kuvuga gusa, ahubwo ko zashyizwe mu bikorwa.

    Ariko se birahagararira aho? Oya, kuko hari n'abandi benshi bategereje amahirwe yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri gahunda za Diversity.

    paulette

    Iyo dusubije amaso inyuma, tugatekereza ku rugendo twanyuzemo, ntitwakwirengagiza ko iyo atari Imana ntitwari kugera aha. Ni we waduhaye imbaraga, icyerekezo, n'ishyaka byo gukomeza urugendo nubwo byari bigoye. Uyu munsi rero, mbere ya byose, turamushima kandi tumushimira ko yagiye atuyobora mu nzira yacu yose.

    Iki gikorwa cyo ku nshuro ya gatanu si ibirori bisanzwe; ni itangiriro ry'igihe gishya cy'ubwuzuzanye (New Era of Diversity) — cyibanda ku guteza imbere umugore. Ni urugendo rushya rugamije guha imbaraga no guhesha agaciro abakobwa n'abagore bacu, kugira ngo bahinduke inkingi y'iterambere mu muryango nyarwanda n'uw'isi yose.

    Ni iki gituma iyi nshuro iba idasanzwe? Ni uko iki ari cyo gikorwa gifite ishingiro ryimbitse kurusha ibindi byose twigeze gukora. Ni igikorwa kizagira uruhare mu guhindura imibereho y'abagore mu buryo bugaragara.

    Amahirwe menshi ategerereje aba bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma. Turabifuriza amahirwe masa, kandi uwigaragaza nk'intumwa y'ukuri y'ubwuzuzanye, ufite indangagaciro zizatuma abakobwa bato bamureberaho, abe ari we utsinda.

    Nyuma y'ibi birori, hateganyijwe ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere umugore, birimo amahugurwa, ibikorwa by'ubuyobozi, n'uburyo bwo kubaha amahirwe yo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Turashimira cyane Imana yaduhaye imbaraga zo kugeza aha, umuryango wanjye wampaye imbaraga, umufatanyabikorwa wanjye, ndetse n'itsinda ryose twakoranye kugeza ubu. Iyo ubona aho tugeze, uhita wumva ko nta muntu wabigeraho ari wenyine. Ni urugendo rusaba ubufatanye, ubwitange, n'urukundo.

    Duhagurukire hamwe tugane ku byageza umugore ku rwego rwo hejuru, dufashe abakobwa bacu kumenya ko bashoboye, kandi dushimangire indangagaciro z'ubwuzuzanye mu mibereho yacu. Igihe gishya cyatangiye, kandi Rwanda Global Diversity izakomeza kuba indorerwamo y'impinduka ziza.

    Dukomeze twiteze imbere — byinshi biracyari imbere!
    THE NEW ERA OF DIVERSITY.

     

    Source : https://kasukumedia.com/new-era-of-diversity-rwanda-yitegura-ibirori-bikomeye-bya-2025/

  • Liverpool FC yanze akayabo ka miliyoni 67.5€ ihabwa kuri Luis Diaz #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yanze ku mugaragaro icyifuzo cya miliyoni €67.5 cyatanzwe na FC Bayern Munich yo mu Budage, yari ishishikajwe no gusinyisha umunya-Colombia Luis Diaz. Uyu mukinnyi w'imyaka 27 ari mu biganiro n'abamuhagarariye ku bijyanye n'ejo he hazaza, dore ko na FC Barcelona yo muri Espagne imushaka.

    Luis Diaz, wari winjiye muri Liverpool muri Mutarama 2022 avuye muri FC Porto yo muri Portugal, amaze kwigaragaza nk'umwe mu nkingi za mwamba mu busatirizi bwa Slot Arne.

    Ibi byatumye ahabwa agaciro kadasanzwe n'abayobozi b'iyi kipe, aho badashaka kumureka ku giciro cyose kiri munsi y'agaciro bamubonamo.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko Liverpool ibona ko Diaz afite agaciro kari hejuru cyane y'ayo mafaranga Bayern yatanze.

    Bavuga ko nibura Liverpool yatekereza kumurekura ari uko habayeho ibirenze miliyoni €80, cyangwa se hakaba hiyongereyeho ibindi byasabwa mu masezerano nk'amafaranga y'inyongera bitewe n'imyitwarire ye.

    Luis Diaz, ubusanzwe azwiho ubuhanga mu gutera imbere ku ruhande, ubuhanga mu kurwana ku mupira no gutsinda ibitego bikomeye, ni umwe mu bakinnyi barimo gushakishwa cyane ku isoko ry'iyimikino y'impeshyi ya 2024/2025. Gusa Liverpool isa n'iyafunze urugi, igaragaza ko atari umukinnyi wacuruzwa muri iyi mpeshyi, nubwo ibitekerezo bya Diaz byamaze gutangira kujya ku rundi ruhande.

    Biracyategerejwe kureba niba Bayern cyangwa Barcelona bazongera ibiciro, cyangwa se niba Liverpool izahindura umwanzuro wayo mu minsi iri imbere.

    Ikipe ya Liverpool FC yanze ku mugaragaro icyifuzo cya miliyoni €67.5 cyatanzwe na FC Bayern Munich yo mu Budage
    Liverpool FC yanze akayabo ka miliyoni 67.5€ ihabwa kuri Luis Diaz

    Source : https://kasukumedia.com/liverpool-fc-yanze-akayabo-ka-miliyoni-67-5e-ihabwa-kuri-luis-diaz/

  • Ni nde ukwiriye Ballon d'Or y'umwaka w'imikino wa 2024/2025? #rwanda #RwOT

    Umwaka w'imkino wa 2024/25 mu mupira w'amaguru, abakunzi b'umukino barimo gutegereza umwanzuro w'igihembo gikomeye ku rwego rw'umuntu ku giti cye, Ballon d'Or. Iki gihembo kihatanirwa n'umukinnyi ufite impano yihariye, ariko kenshi igikomeye ni ukureba amakipe amaze gukora ibyiza muri uyu mwaka.

    PSG ni ikipe yo mu Bufaransa yegukanye UEFA Champions League 2024/25 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, itsinze Inter Milan igitego kinini 5-0 mu mukino wa nyuma. Ibi byerekana ko PSG ifite abakinnyi beza cyane, bityo umukinnyi uturutse muri iyi kipe ashobora kuba umukandida ukomeye wa Ballon d'Or. Umugani w'iwacu ugira uti: 'Ak'imuhana kaza imvura ihise', bigaragaza ko igihe cyabo cyo gutangaza impano kigeze

    Mu Bwongereza, Liverpool FC yegukanye Premier League 2024/25, yerekana ubudahangarwa budasanzwe. Ni ikipe ifite abakinnyi beza bazi guhatanira ibikombe bikomeye, bityo umukinnyi wayo afite amahirwe yo kubona Ballon d'Or.

    Hala Madrid nubwo itegukanye UEFA Champions League uyu mwaka, Real Madrid ni ikipe ifite amateka akomeye, yanagaragaye neza muri shampiyona za Espagne. Umukinnyi ukomoka muri iyi kipe aba afite amahirwe bitewe n'umuco w'ikipe ukomeye. 'Uwububa abonwa n'uhagaze' ibigwi bya Real Madrid ntibyoroshye kubyirengagiza mu mwaka w'imikino wa 2024/25.

    Bayern Munich yitwaye neza muri shampiyona ya Bundesliga, kandi yaje ku mwanya wa kabiri mu mikino ya Champions League nyuma y'uko PSG ibatsinze. Iyi kipe ifite ubunararibonye buhambaye ku ruhando rw'isi, bityo umukinnyi wayo ashobora kugaragaza impano ikomeye.

    Nubwo Ballon d'Or igenerwa umukinnyi ku giti cye, nta gushidikanya ko ikipe umukinnyi akomokamo igira uruhare runini mu kumugira umukandida ukomeye. Amakipe yagaragaje ubudahangarwa, intsinzi, n'imikinire myiza mu mwaka wa 2024/25 niyo akunze kuvomwamo uwegukana iki gihembo.

    'Umwana utaganya ntamenya ko imvura ari nyinshi'. Abakunzi b'umupira bategereje ko haboneka umukinnyi w'umwaka, uzava muri izi kipe z'amateka.

    Ni nde ukwiriye Ballon d'Or y'umwaka w'imikino wa 2024/2025?

    Source : https://kasukumedia.com/ni-nde-ukwiriye-ballon-dor-yumwaka-wimikino-wa-2024-2025/

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge #rwanda #RwOT

    Mu nkuru y'ubushize twabagejejeho uburyo uwiyita Pasiteri Isidore Mbayahaga atunzwe no kwishyurwa kubera gusenya ibyo asanze akoreshejeje umunwa we kubera nta mu mutwe n'amashuri afite byamurengera ngo abone akazi akoresheje ubushobozi bwe. Twababwiye uko yagambaniye bagenzi be bo muri UPRONA akayisenya maze akagororerwa imyanya itandukanye itajyanye n'amashuri ye ya secondaire yarangije gusa.

    Amakuru Rushyashya ifite yizewe nuko Isidore Mbayahaga yahawe icyo yise ikiraka cyo gucamo amacakubiri abanyamulenge bikozwe na Lt Gen Pacifique Masunzu, umunyamulenge ukorera Leta ya Kinshasa washyize inda yimbere yiyemeza kumarira ku icumu benewabo

    Mbayahaga abonye ifaranga niyo byasaba kwihakana umuryango we bwite yabikora ako kanya. Amaze guhabwa amadorali na Pacifique Masunzu, Mbayahaga amaze iminsi ashaka guteranya Abanyamulenge no gushaka gucamo ibice ihuriro AFC/M23/Twirwaneho. Ibi kandi abikora abijyanisha no gutagatifuza ingabo z'u Burundi ziri muri Congo kugirango ibibazo by'ingutu byugarije iki gihugu imbere bitagaragara hariko kubura igitoro, ruswa, kutagira amadevize, kubangamira uburenganzira bwa muntu n'ibindi

    Ingabo z'u Burundi ziri muri Congo ku nyungu z'agatsiko ka Ndayishimiye, dore ko buri musirikari abarirwa amadorali menshi ariko umusirikari yakira intica ntikize, yagwa muri Congo umuryango we ntugire icyo ubona kuko bababwira ko akiriho ari ku rugamba.

    Ibi byahumiye ku mirari aho Ndayishimiye yohereje imbonerakure muri Congo azishoye ku rugamba ngo zirwane na M23 kandi nta myitozo, zikahasiga ubuzima, Ndayishimiye akishyurwa amadorali yabaye ingume mu gihugu cye. Imiryango y'imbonerakure zaguye ku rugamba amaso agahera mu kirere.

    Ibi byose rero, Mbayahaga yarishyuwe ngo agaragaze ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye nta kibazo bufite ndetse no gushaka kuryanisha abanyamulenge.

    Uyu mbayahaga washyize imbere inda ye, dore ko anayifite agaragaza ko arya koko, abeshejweho no kwakira amafaranga ngo avuge iki niki. Niko yazamutse muri politiki arega anabeshyera bagenzi be, ndetse Ndayishimiye ashaka kumugaragaza nk'iturufu ko Abatutsi bashigikiye CNDD FDD.

    Mbayahaga asigaye yirirwa kuri YouTube Channels zibogamiye kuri CNDD FDD atanga ubwo burozi buhuma amaso abarundi ndetse bugamije gucamo amacakuburi abanyamulenge.

    Twibukiranye Mbayahaga ni muntu ki? Mbayahaga ni igisahiranda cyakora igishoboka cyose ngo agere kure mu kazi kuko aziko nta mashuri afite. Ubu ayobora ikigo gishinzwe nyiramugengeri mu gihugu cy'u Burundi kizwi nka ONATOUR aha akaba yarahageze avuye kuba Umukuru w'ubucuruzi (Directeur Comerciale) mukigo ONATEL.

    Iyi myanya yose yayigezeho adafite amashuri dore ko abura umwaka umwe ngo yuzuze amashuri yisumbuye azwi nka Humanites mu Burundi. Kaminuza ntayo Mayahaga yigeze akandagiramo. Iyi mirimo yose yayigezemo kubera ubutiriganya no kugambanira bagenzi be. Ari muri ba Batutsi CNDD FDD ikeneye b'ingwiza murongo bashyiramo ngo Ndayishimiye avuga ko yubahiriza amasezerano y'Arusha.

    Mbayahaga wiyita umukozi w'Imana kandi yarabaswe n'inzoga kuko yirirwaga ku Mugumbya ahari icyicaro cya UPRONA harimo n'akabari ubundi agasetsa abantu no gusebya abandi ngo bamugurire inzoga z'ubuntu. Igihe Terence Sinunguruza yari Minisitiri w'Ubtabera yamwikuruyeho amubera nk'umugaragu maze Terence Sinuguruzwa agizwe Vici Perezida amugira ushinzwe Protocole. Terence ntabwo yari aziko yizaniye Satani iruhande kuko Terence wabarizwaga muri UPRONA itaravugaga rumwe na CNDD FDD yanengaga CNDD FDD na Perezida Pierre Nkurunziza bari mu modoka, Mbayahaga yamufataga amajwi.

    Aya majwi Mbayahaga yayashyikirije umuryango wa Nkurunziza maze bibera ibyago Terence Sinuguruzwa nawe wahise akura ku mirimo Mbayahaga. Ariko Terence yaje kuva ku mwanya nka nyuma y'amezi atatu naho Mbyahaga agororerwa kuba Directeur Commerciale muri ONATEL.

    Mbayahaga yahise yikuba kuri Denyse Nkurunziza muri Eglise ye izwi nka 'Eglise du Rocher', nyuma ashinga idini rye yise Vision de Jésus-Christ riherereye mu Ngagara muri Bujumbura.

    Mbayahaga atumwe na CNDD FDD yashenye UPRONA maze igice cye avuga ko gishigikiye CNDD FDD muri 2020 na Kandida Evariste Ndayishimiye maze yirukanwa muri UPRONA muri 2021.

    Ari Directeur Commerciale muri ONATEL yanyereje asaga miliyoni 15 z'amarundi. Mbayahaga yumvikana avuga ibyo CNDD FDD ishaka. Niwe batumye gusebya Gen Bunyoni aho yumvikanye avuga umugani w'ikinyoni bita 'Igifyoti' mu nyigisho Mayahaga yatanze mu masengesho ya CNDD FDD yabereye Gitega ku wa 29.9.2022.

    Mu mpera za Kanama 2022 yari yigishije ko amahasa adasangira intebe y'ubwami, aakaba yarunganiwe na Perezida Ndayishimiye yamenyesheje ko hari abategetsi bagiye gukurwa, iminsi mike imbere yo gutangaza ko hari ba #Maconco mu butegetsi bategura kumuhirika

    Byarangiye hirukanwe Général Bunyoni, Général Gabriel Nizigama batazira Tibia, Général Etienne Ntakarutimana batazira Steve, ndetse n'abaminisitiri bari abatoni kuri Perezida Nkurunziza.

    Mbayahaga yigisha politiki ya CNDD FDD mu izina ry'Imana zikwiye kwamaganwa kuko zafatwa nka Politiki zurwango. Kuba Ingabo z;u Burundi zarakubiswe inshuro muri Congo, abantu nka Mbayahaga barakoreswa ngo bagaragaze ko zihagaze neza, zahagaritse M23 kandi M23 yarbashushubikanyije kuva Masisi ku gera mu nknegero za Uvira.

    Mu rwego rw'amasezerano y'Arusha CNDD FDD ikeneye abatutsi b'ibigoryi kandi bakorera inda zabo nka Mbayahaga n'abandi. Ntabwo bakorera igihugu bashyirwaho kugirango batabangamira CNDD FDD.

    Kuba Mbayahaga yavuga kuri Perezida Kagame cyangwa General Kabarebe ni uko aba aribyo aba yatumwe na CNDD FDD, baravuga ngo nubona imbwa mu giti ntuzibaze uburyo yagezeyo ahubwo uzibaze ku wayishyizeyo.

    The post Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igisambo-mbayahaga-cyahawe-akazi-ko-gucamo-amacakubiri-abanyamulenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igisambo-mbayahaga-cyahawe-akazi-ko-gucamo-amacakubiri-abanyamulenge

  • Abakoresha umuhanda bakanguriwe gukomeza ingamba zo gukumira impanuka – #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali bwibanze cyane ku banyamaguru, bwari bukubiyemo ubutumwa bwo kubibutsa kwitwararika birinda uburangare n'amakosa ashobora kuba intandaro y'impanuka.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yagarutse ku ngaruka zitandukanye ziterwa n'impanuka yibutsa abanyamaguru kuzirikana ko ari abafatanyabikorwa bakomeye mu gukumira impanuka, bityo bakaba bagomba kugira uruhare rugaragara mu guharanira umutekano wo mu muhanda.

    Ati 'Impanuka zigira ingaruka nyinshi k'uyikoze, umuryango we n'igihugu muri rusange. Abo zidahitanye zibasigira ubumuga, zikabapfakaza, abandi zikabasiga ari imfubyi, zikanateza n'izindi ngaruka zirimo no gutakaza icyizere cy'ubuzima. Ni ngombwa ko buri wese yigenzura mu gihe ari mu muhanda, akirinda kuba yakora ikosa ryose ryaba intandaro y'impanuka.'

    SP Kayigi yakomeje avuga ko by'umwihariko abanyamaguru bibutswa kwirinda uburangare, kwambukira ahatemewe cyangwa bakambuka batabanje kwitegereza iburyo n'ibumoso niba nta kinyabiziga kiri hafi no kutagendera mu ruhande rw'iburyo bw'umuhanda kuko baba bateye umugongo ibinyabiziga byo mu cyerekezo barimo bikaba byabakururira impanuka bashoboraga kwirinda.

    Ati “Mu gihe ukoresha umuhanda ugenda n'amaguru, umutekano wawe ushingira ku mahitamo yawe. Koresha inzira nyabagendwa, witegereze ibimenyetso by'umuhanda, kandi ukomeze kuba maso. Ntukigere wibwira ko ufite umutekano usesuye gusa kubera ko uri mu kayira kagenewe abanyamaguru. Niba ugiye kwambuka umuhanda ukabona itara ririmo akamenyetso k'umunyamaguru ugenda ritukura, tegereza ibara ry'icyatsi, bitwara amasegonda make, biroroshye kandi bishobora kurokora ubuzima.'

    Yashimangiye ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe ko ubutumwa bwo kurwanya impanuka bugera kuri benshi kugira ngo nabo bagire uruhare mu kwirinda impanuka zishobora kubibasira n'ingaruka zazo.

    Abakoresha umuhanda bakanguriwe gukomeza ingamba zo gukumira impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-bakanguriwe-gukomeza-ingamba-zo-gukumira-impanuka