Ni ishami rizatangirwamo amasomo yo ku rwego rw'icyiciro cya Kabiri mu mashami atandukanye arimo Uburezi mu Cyongereza n' Ikinyarwanda, Uburezi mu Cyongereza no mu Gifaransa, Uburezi mu mibare n'Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, n'Ubugeni mu Icungamutungo.
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr. MUNANA Gilbert, yavuze ko icyemezo cyo gufungura ishami rishya i Kiramuruzi kigamije kwagura ibikorwa byayo byo gutanga ubumenyi bufite ireme no kuzamura umubare w'abayigana.
Ati 'Nyuma y'imyaka isaga 20 ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, hafashwe icyemezo cyo gutangiza ishami rishya i Kiramuruzi hagamijwe kwagura uburezi bufite ireme no kubugeza ku baturage benshi, cyane ko twari tumaze kubona ko Kaminuza yitabirwa, nk'uko umubare w'abanyeshuri dufite ubyemeza.'
Yakomeje agaragaza ko UTAB yakoranye cyane n'Inama y'Igihugu Ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) mu gukomeza kunoza ahazatangirwa amasomo hashingiwe ku bipimo ngenderwaho mu burezi bijyanye n'inyubako, ibikoresho bigezweho n'ibindi.
UTAB yashinzwe mu mwaka wa 2006, ikaba ifite amashami (Faculties) atatu, arimo Ishami ry'Imbonezamubano, Icungamutungo n'Iterambere, Ishami ry'Uburezi, n'Ishami ry'Ubuhinzi, Kurengera Ibidukikije n'Ingufu zisubira. Ikaba iteganya no gutangiza ishami rya kane ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Mutezigaju Flora, yavuze ko izo mpinduka zizatangira kubahirizwa muri Nzeri uyu mwaka ubwo umwaka utaha w'amashuri uzaba utangiye.
Izo mpinduka zikubiyemo ko mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu abanyeshuri bazajya biga ingunga imwe aho kwiga ingunga ebyiri nk'uko byari bisanzwe hamwe na hamwe.
Mutezigaju ati 'Kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru.
'Twasanze kugira ngo tubone amasaha dukeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40' noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n'iminota icumi bageze saa kumi na 50'.'
Aho harimo ko amashami ahuriye mu Butabire nka MCB, PCB na PCM azahuzwa abyare ikiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Mbere noneho abigaga amasomo ahuriye ku Mibare nka MEG, MCE, MPC na MPG ahuzwe mu kiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Kabiri.
Hazahuzwa kandi amashami y'Ubumenyamuntu azwi nka HGL na HLP abe imbumbe yiswe 'Arts and Humanities' mu gihe amasomo y'indimi na yo asanzwe arimo amashami abiri rimwe ryihariye Igifaransa irindi Igiswahili na yo azahuzwa bajye baziga zose uko ari Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n'Igafaransa.
Umuyobozi Mukuru wa Lycée de Kigali, Mfura Jean yabwiye RBA ko izo mpinduka zari zikenewe mu myigishirize.
Yagize ati 'Kuba hari abatigaga Imibare byatumaga badatekereza cyane. Ikindi ni uko hari ikibazo cyo kuvuga ngo abana basoza kwiga bazi Icyongereza, Igifaransa yewe n'Ikinyarwanda batakizi neza kandi mu gukora ibizamini by'akazi babikeneye. Ni byiza ko kandi Icyongereza bose bazajya bakibazwa mu kizamini cya Leta.'
Amasomo mu mashuri abanza n'ayisumbuye agiye kujya atangira saa mbili
Bashingira k'uko visa za Schengen zitagitangirwa mu Rwanda. Abazishaka bajya kuzishaka muri Kenya, ibitwara umwanya amafaranga yisumbuyeho, bigatuma abakora ingendo zigamije ubucuruzi zidindira.
Bagaragaza ko bikomeje kugira ingaruka mbi ku mikorere y'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Budage, bityo bagasaba Ambasade y'u Budage i Kigali kongera kuzitanga mu buryo bw'agateganyo nk'uko byari byakozwe mu mezi abiri ashize.
Abasinye iyo baruwa ni abo mu bigo 15 bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Perezida wa BITMi, Oliver Grun, yavuze ko kubera icyuho cy'abakozi bafite ubumenyi bwifuzwa, ibigo by'ikoranabuhanga byo mu Budage biri kwishingikiriza ku bindi bihugu mu kuziba icyo cyuho.
Imibare igaragaza ko nko mu 2040 u Budage buzagira ibibazo byo kubura inzobere mu bijyanye n'ikoranabuhanga zirenga ibihumbi 660, u Rwanda rugafatwa nk'uwafasha mu kuziba icyo cyuho cyane ko rwiyemeje kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.
Grun ati “Icyo dukeneye ni uburyo bwo gutanga visa bunoze, budaca abantu intege, bwakomeza koroshya ubufatanye mu by'ubukungu. Ni ibintu by'ingenzi mu buri uru rwego rwacu.'
Umuyobozi Wungirije w'Ihuriro ry'Abadage n'Abanyafurika, Claudia Voß, yavuze ko koroshya uburyo bwo kubona viza ari imwe mu ntambwe zikenewe kugira ngo politiki y'u Budage ku bufatanye bwayo na Afurika igire akamaro.
Ati 'Ni ukwivuguruza ku Budage. Ni gute uvuga ko ushaka ubufatanye na Afurika mu by'ubukungu, nyamara ukima amahirwe Abanyarwanda yo kujyayo, inzira zo kubona viza zikagorana.'
Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu bijyanye n'imigenderanire, Mehari Taddele Maru, bugaragaza ko kuva mu 2014 kugera mu 2022, igipimo cyo kwima Abanyafurika viza za Schengen cyazamutse kigera kuri 30% kivuye mu 18%. Iki gipimo kirenze kure impuzandengo y'Isi yose ya 17.5%.
Ufite viza ya Schengen aba afite uburenganzira bwo kujya mu bihugu 27 byo mu Burayi muri 44 bigize uyu mugabane wa wa gatandatu mu bunini.
Abadage bashoye imari mu Rwanda ntibumva impamvu u Budage bwahagaritse gutangira viza za Schengen i Kigali
Dukuzimana Appollonie wigisha mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye RBA ko amaze imyaka iatu ahakora nyamara umuryango we utuye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.
Avuga ko kugira ngo agere ku muryango we bimusaba nibura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 20 Fw na 25 Fw bya tike bigatuma hari ubwo amara amezi abiri ataragera mu rugo rwe agakora adatuje.
Ati 'Amatike ni menshi cyane bisaba gutegereza nk'igihe twahembwe. Imyaka itatu isabwa ngo duhindure aho dukora ni myinshi cyane kuyihanganira ugeraho ukurambirwa.'
Icyo kibazo agisangiye na Ndayisenga Théogène wigisha mu Karere ka Huye ataha mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko nta kintu yakora kindi cy'iterambere kandi utuye kure y'umuryango we.
Dusabe Donathille ukorera i Karongi umuryango we uri mu Karere ka Huye na we yavuze ko ajya amara igihembwe atageze iwe kandi yarahasize umwana.
Ati 'Ubu ntaha ari uko igihembwe kirangiye kandi mu rugo nahasize umwana muto w'imyaka ine. Rimwe na rimwe hari igihe ukora akazi uhangayitse cyangwa utishimye kuko nk'igihe bambwira ko umwana arwaye sinaba nkigakoze rwose kandi sinahora ntega kuko amatike ni menshi.'
Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Butare Catholique, Byiringiro Dan, yavuze ko bigoye gukurikirana abarimu baba kure y'imiryango yabo kandi bagatanga umusaruro muke.
Ati 'Iyo hari nk'usabye uruhushya mu muryango we barwaye ntiruba urw'umunsi umwe gusa rufata iminsi myinshi kuko aba yagiye mu kandi karere. Iyo batashye muri weekend kandi na bwo ku wa mbere ntibagaruka kuko uba usanga habaye kure cyangwa bakabura imodoka n'ibindi.'
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimura abarimu yagabanuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe.
Ati 'Tugomba no kureba ku ruhande rw'ishuri kuko niba umwarimu atangiye akazi nyuma y'umwaka umwe akaba ashaka kwimurwa ishuri yigishagaho yari amaze kurimenyera n'abayeshuri bamaze kumumenyera byatera akavuyo mu mashuri abana ntibige neza. Ubu imyaka itatu ni yo yari yagengwe kugira ngo umwarimu ashobore gusaba kwimura ariko REB na MINEDUC turiteguye kwicarana n'abarimu na bo batubwire igihe bumva cyaba ari cyo cyiza.'
Mu mwaka w'amashuri 2023/24 imibare ya REB igaragaza ko abarimu 2 ,235 basabye guhabwa kwimurirwa muri bo abagera ku 1 ,226 nibo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 gusa nibo bimuwe.
Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kuri Polisi, Agashami ka Kigeme aba ariho akorera ikizamini ndetse byanzurwa ko n'ikizamini cyo ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka ari ho azagikorera kugira ngo hirindwe ko hari umuntu yazagirira nabi.
Kuri GS Gasaka, muri Nyamagabe ni ho hagaragaye umunyeshuri wazanye icyuma acyambariyeho
N'ubwo atari imibare iteye ubwoba ku rwego mpuzamahanga, Slim Daddy yagaragaje icyizere cy'uko umubare w'abakurikira ibihangano bye ugenda wiyongera. Mu isaha imwe gusa nyuma y'uko iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube, yari imaze kugira views 42, bikaba bigaragaza ko hari abantu batangiye gukurikirana ibikorwa bye kandi biteguye kumushyigikira.
Ibi ni bimenyetso byiza by'uko umuziki wa Slim Daddy uri gutangira kugira ubuzima, cyane cyane ku rubyiniro rw'abahanzi b'abanyarwanda bakizamuka. Kubasha kugira intera muri icyo gihe gito bishobora kuba ishingiro ryo kuzamuka mu buryo burambye, niba akomeza gushyira imbaraga mu mirimo ye.
'HEBA': Si Indirimbo Gusa, Ni Itangazo ry'Umuhanzi ufite Intumbero
Amashusho ye ahagaze neza ku rwego rw'amahanga, cyane cyane uburyo Speke yayoboranye ubuhanga.
Afite icyerekezo kigaragaraâ”ashaka kumurika injyana ya Afrobeat mu mwimerere nyarwanda, ariko anashaka kwinjira ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo ari mushya mu ruganda, afite ubushake n'impano byo kugira icyo ahindura mu buryo bw'imitekerereze no gutunganya umuziki w'iki gihe.
Ibyitezwe mu gihe kiri imbere
Niba uko yakiriwe ku ndirimbo 'Heba' byaba ari intangiriro, ubwo turitegura kubona izindi ndirimbo nyinshi za Slim Daddy zizaba zifite injyana nziza, amashusho akurura, n'ubutumwa bwimbitse bujyanye n'ibihe turimo. Umuziki we ni uruvange rw'ibyiyumvo, ibihe, n'imibyinireâ”ibi byose bishobora kumugira umwe mu bahanzi b'icyitegererezo mu minsi iri imbere.
Turategereje kureba niba Slim Daddy azakomereza kuri iyi ntsinzi ye ya mbere akayibyaza umusaruro mu ndirimbo zitaha, ibitaramo, no kwaguka ku masoko y'umuziki yo mu karere ndetse no hanze yako.
Muri Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu, ibikorwa by'amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.
Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy'Amahoro cyongere gusengerwamo birimo gutanga ubwisanzure ku bahasengera, bashakakirwa imbuga yo guparikaho ibinyabiziga, gutandukanya inzira y'abamanyamaguru n'ibinyabiziga, ndetse no gushaka ahantu hatuje abanyantegenke bashobora gukurikiranira isengesho batuje.
Mu gusubiza ibi, ubuyobozi bw'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, bwatangije ibikorwa byo kuvugurura ahasengerwaga no kuhongera bagamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w'imbaga y'abakirisitu bahagana.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Umusigire w'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Dominique Ngendahayo Tumaine, yavuze ko ku wa 7 Nyakanga, 2025 ari bwo imirimo yo gutunganya ibyasabwe na RGB yatangiye.
Ati ''Abatugana bagomba kugira ubwisanzure, abantu bakagira aho banyura, n'imodoka aho ziherera. Hari umuhanda uri kubakwa uzaturuka kuri kaburimbo, akamunuka, ukanyura munsi y'ikibaya ugana kuri parikingi, yatangiye kubakwa mu isambu ya Diyosezi, bikaba byitezwe ko bizatanga umutekano uhagije.''
Padiri Tumaine yakomeje avuga ko ibi bizaherekezwa no gushyiraho 'écrans géants' hirya no hino ahasengerwa zigera kuri enye, kugira ngo zifashe abantu kureba ibibera mu kibaya, zikazafasha abanyantege nke baje kuhasengera n'abandi bose batabasha kureba imbere ahari guturwa igitambo cy'ukarisitiya.
Ati ''Akandi gashya karimo, ni uko tuzashyiramo écrans za rutura imwe ikazajya muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ahazajya abanyantegenke nk'abasaza, abagore batwite n'abandi, indi ijye ku rwinjiriro rugari, ireba hanze, indi muri parikingi, iya kane ikazajya ahandi hazaba ngombwa.''
Yakomeje avuga ko kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe 'cameras de surveillance' zifata ibihabera byose bikanoza umutekano.
Padiri Tumaine, yaboneyeho gusubiza abibazaga ibyo kugura ubutaka n'abaturage baturiye Ikibaya cy'Amahoro, avuga ko byabaye bihagaze muri iki gihe , kuko aho gushyira ibyangombwa byasabwe na RGB ho hahari, ariko yongeraho ko uko imyaka izagenda iza ubundi butaka buzakenerwa muri gahunda yo kunoza kurushaho icyi cyanya.
Ibikorwa by'amasengesho yo mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n'abantu b'imihanda yose, haba mu Karere no ku Isi, aho kuri cyumweru cya mbere cy'ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100.
Aha ni ho hazaba hari parikingi izakira imodoka zisaga 800 z’abajya gusengera mu Ruhango
Imashini ziri mu mirimo
Umuyobozi w’imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe, Eng.Ndayiringira Principe, yavuze ko iyi parikingi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 800
Uruzitiro rw’igice cyo hepfo cy’Ikibaya cy’Amahoro rwarasenywe kuko ari ho hazanyura umuhanda werekeza kuri parikingi
Yabigarutseho ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo iki kigo cyatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Ati 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza nibura ko BDF abantu twafashije nibura 72% babasha gukora bakarenza imyaka ibiri bakiriho, ndetse muri bo 68% imishinga bakora na serivisi bakora zirazwi, ziranditswe muri RDB, ndetse banishyura imisoro.'
Yasobanuye ko kuba hari imishinga ihomba ari ibintu bisanzwe mu bucuruzi, ariko byose bikajyana n'uburyo nyir'ubucuruzi yitwaye cyangwa ubumenyi abifitemo.
Munyeshyaka yavuze ko ibigo bamaze guha inkunga birenga ibihumbi 55.
Ati 'Twafashije imishinga ibihumbi 55.372. Twasanze rero ugendeye kuri uwo mubare abo babashije nibura guhanga imirimo ine ariko noneho kubera ko ibyo bakora biri mu ruhererekane nyongeragaciro, tuvuge niba ari umuntu worora inkoko hari aho azagura ibiryo [byazo] kubera abo bandi bakorana na bo, bagiye bahanga imirimo nibura ibiri idaturutse ku mushinga, iturutse ku mikoranire n'uwo mushinga.'
BDF ivuga ko kuva mu 2019 bamaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 300 binyuze mu nkunga n'inguzanyo iha abaturage bayigana.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y'igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.
PAC yasabye ko imishinga BDF yateye inkunga idakora neza yakwitabwaho
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko imirimo yahanzwe binyuze muri BDF irenga ibihumbi 300
Umuhanzikazi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Beyoncé Knowles-Carter, yahuye n'akaga gakomeye ubwo yaterwaga n'abajura mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya 'Cowboy Carter'.
Nk'uko bitangazwa n'inkuru yatangajwe n'ibinyamakuru byegereye ibyamamare, abajura bishe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwawe n'umwe mu bafatanyabikorwa ba Beyoncé, bayimenamo ibirahuri, bakuramo igikapu cyarimo ibintu by'ingenzi cyane birimo:
Indirimbo nshya Beyoncé yari yitegura gushyira hanze ariko itarasohoka ku mugaragaro
Imashini ebyiri za MacBook zikoreshwa mu kazi ka buri munsi
Iki gikapu cyari kirimo ibintu by'ibanga ndetse binashobora kugira ingaruka ku murongo w'akazi ka Beyoncé, by'umwihariko indirimbo yari itarasohoka. Nubwo nta muntu wakomeretse mu bujura bwabaye, icyangiritse ni byinshi ku rwego rw'akazi n'umutekano w'amakuru.
Polisi yo mu mujyi wa Atlanta yatangiye iperereza kuri ubu bujura, igamije kumenya uko byagenze no gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko ndetse ibikoresho byibwe bisubizwe nyirabyo.
Ubuyobozi bwa Beyoncé ntacyo buratangaza ku mugaragaro, ariko abafana b'uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge no kumusaba kwihangana, banizeye ko indirimbo yibwe itazasakara ku mbuga zitemewe.
Ibi bibaye mu gihe Beyoncé yakomeje kwerekana ubuhanga buhanitse mu muziki n'imyiteguro y'ibitaramo bye bikomeye, bikomeje gukorerwa mu mijyi itandukanye yo muri Amerika. Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko kuba ibikoresho bye byaribwe birimo indirimbo zitari zasohoka bishobora kugira ingaruka ku mitegurire y'ibikorwa bye by'akazi.
Turakomeza gukurikirana uko iperereza rizagenda, cyane cyane niba iyo ndirimbo yibwe izasakazwa cyangwa igasubizwa mbere yo gutambuka ku mugaragaro.
Yago (Innocent Nyarwaya), uzwi cyane nk'umunyamakuru n'umushyushyarugamba ukomeye muri 'Yago TV Show', akomeje guca agahigo mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda. Yago yigaragaje mu muziki aho afite indirimbo nyinshi zasusurukije abakunzi b'umuziki nka 'Original Kopy', 'Rata', 'Umuhoza', 'Seka Rwanda' n'izindi.
Ariko muri aya mezi aheruka, ubuzima bwa Yago bwanyuze mu bihe bikomeye nyuma yo gutandukana n'umugore we nyuma y'igihe gito bibanye. Mu magambo ye bwite, yavuze ati:
'This woman I loved, we are no longer together⦠Having someone take away a three‑week‑old baby⦠it's like a dagger in the heart.'
Nubwo ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, Yago yahisemo guhindura ibyo byose umusemburo w'imbaraga mu muziki we, yerekana ko ntacyo gishobora kumuca intege mu rugendo rwe rwo kwiyubaka no gususurutsa abakunzi be.
Mu rwego rwo kwigaragaza mu buryo bushya, Yago yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Akahama' afatanyije n'umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda Omega 256. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 2 Nyakanga 2025 mu buryo bwa Official Lyrics Video, ikaba imaze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube, na Spotify.
Impamvu 'Akahama' Ikomeje Gukwirakwira
Ubufatanye buhamye: Guhuza imbaraga hagati ya Omega 256, uzwi nka 'Queen of the West' muri Uganda, na Yago, umuhanzi w'inyenyeri mu Rwanda, byahaye indirimbo imbaraga zikomeye ku isoko ry'umuziki wo mu karere.
Ibikoresho by'imiziki n'ijwi ryiza: Tempo iri hejuru (196 BPM) na key ya F♯ Minor byatanze umuziki uryoheye ugutwi kandi uhuza n'imyidagaduro y'ababyinnyi.
Ubucuruzi ku mbuga mpuzamahanga: Iri kuri YouTube, Spotify, Apple Music, na Amazon Music, aho imaze kubona ibihumbi by'abayireba n'abayikurura.
Kumenyekanishwa ku mbuga nkoranyambaga: Hasanzweho challenges kuri TikTok zikoresheje indirimbo 'Akahama' (#AkahamaOmega256), byongera kuyishyira mu bigezweho.
Omega 256
Yago n'Intambwe Nshya mu Muziki
Ku ruhande rwa Yago, iyi ndirimbo ni intambwe nshya mu rugendo rwo kwagura impande nshya z'umuziki we. Nyuma y'ibigeragezo mu buzima bwe bwite, yerekanye ko umuziki ari igisubizo cyiza mu kwiyubaka no guha abakunzi be umusaruro mwiza.
Yago kandi yatangaje ko ari mu myiteguro ya album nshya izaba ifite indirimbo 16 yise 'Yago Life II', izagaragaza umuziki wimbitse uhuza ubuzima bwe bw'umuhanzi n'ubutumwa bugamije kwigisha urubyiruko.
Nyuma ya 'Akahama', haravugwa ko Yago ashobora gukorana n'abandi bahanzi bo muri Uganda, Tanzania na Kenya, bigamije kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Ndetse no mu Rwanda, Yago azakomeza gukoresha urubuga rwe rwa YouTube Yago TV Show nk'imbarutso y'ubuhanzi n'ibiganiro byigisha urubyiruko.
'Akahama' si indirimbo isanzwe, ni ikimenyetso cy'uko ubuhanzi bushobora kuba imbarutso yo kubaho no gukomeza urugendo. Ku bafana ba Yago, iyi ni intangiriro y'ibihe bishya by'umuziki we ndetse n'uburyo bwo guhesha agaciro impano z'Abanyarwanda mu ruhando rw'Afurika y'Uburasirazuba.
Reba 'Akahama' kuri YouTube cyangwa uyumve kuri Spotify, Apple Music na Boomplay, maze usangire ibyishimo n'iyi ndirimbo nshya y'ikirenga!