Blog

  • Ibya Regis na Micky bibaye bibi cyane, Karabo K'imana Patrick avuze amabanga akomeye mwahishwe. #rwanda #RwOT

    Captain Regis

    Regis wongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ikiganiro  avugako ' Micky ari umugome ariwe wafungishije nyina. Agaragaza ko yarahari byose biba. Ikiganiro cyahishuye byinshi byari bikiri mu bwiru hagati y'aba bombi, kikagaragaza uburyo ubucuti bushobora kuvamo ubugambanyi bukomeye.

    Mu buryo busekeje ariko buhishura ibikomere, Regis yagaragaje amarangamutima ye agaragaza ukuntu Micky yamuvuzeho ibintu bitari byiza, aho bivugwa ko ari we wagize uruhare mu ifungwa rya nyina. Ibi byose bikajyana n'amagambo akomeye Regis yavuze, ashinja Micky ubugome no kuba yarakoresheje amakuru ye bwite kugira ngo amugireho ingaruka mbi mu buzima.

    Inkuru yatangiye Regis avuga ko yari ahari byose bibera — 'Narimpari ntabanga'  avuga ko atari umushyitsi ahubwo yari mu rugamba rw'ubuzima rwe, aho inshuti yagombaga kumuba hafi yamuhindutse umwanzi. Regis yavuze ko Micky yamugambaniye igihe bari bamaranye imyaka bamufataga nk'uwizewe, ariko nyuma akamushyira hanze, akamushinja ibintu bikomeye.

    Muri ayo magambo yuzuyemo umujinya, Regis yasobanuye uburyo ibintu byose byatangiye ari urukundo n'ubwizerane, ariko bikarangira bisenywe n'ishyari, ubwikunde n'amabanga yasohotse atari akwiye kumenyekana.

    Micky Rww

    Karabo Kimana yatanze igitekerezo ku makimbirane ari hagati ya Regis na Micky, agira ati:
    'Regis arimo kubaka ubuzima bwe bushya, ntimukomeze kumucanga.'
    Yakomeje agira ati: 'Regis, urabizi ko ngufitiye icyubahiro, ariko nk'uko wigeze kugira umutima ushyira ibintu ku murongo mbere, ndagusaba kureka kugendera ku by'abakobwa gusa ngo ubishingireho ubuzima bwawe.'

    Karabo kimana Patrick

    Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n'ibyabaye, abamenyerewe mu gukurikirana imyidagaduro nka Ddumba na Killiman batangiye gukora isesengura ryimbitse ku by'aya makimbirane. Mu kiganiro cyabo gikunzwe kuri YouTube, aba bombi bagarutse ku mateka y'urukundo rwa Micky na Regis, n'icyabayeho nyuma y'uko bivumbuye ko hari ibihishe inyuma.

    Killiman yagize ati:

    'Abantu bagira byinshi bitabashyira mu kuri. Ibi byose byatangiye igihe Micky yabonye ko Regis atakimwubaha nk'uko byahoze. Hari ibyo yagerageje kwihanganira, ariko byarushijeho kumurushya.'

    Ddumba nawe yunzemo agira ati:

    'Regis yahisemo inzira yo kwigira nyamwigendaho, aragenda. Micky we yabuze amahoro, agerageza kwisobanura imbere y'abamukurikirana.'

    Aba basore bombi basabye abantu gukura isomo mu byabaye, kuko kenshi imibanire y'abantu ifatwa nk'iy'imikino, nyamara igira ingaruka zikomeye ku mutima n'ubuzima.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibya-regis-na-micky-bibaye-bibi-cyane-karabo-kimana-patrick-avuze-amabanga-akomeye-mwahishwe/

  • Rutsiro: Ibendera ry'Igihugu ryari ku biro by'Akagari ryibwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza n'ibikorwa byo kurishakisha bafatanyije n'abaturage hamwe n'inzego zishinzwe umutekano.

    Ati 'Turi kumwe n'abaturage turi kubikurikirana, ikiriho ni uko ubu ridahari (Ibendera) ariko ntituramenya neza uko byagenze ngo ryibwe, ari nayo mpamvu iperereza rikomeje ku bufatanye n'izindi nzego.'

    Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by'Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano batibagiwe ku nyubako za Leta.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibendera-ry-igihugu-ryari-ku-biro-by-akagari-ryibwe

  • Abanyamakuru ba SK FM basuye Urwibutso rwa Nyamata banaremera abarokotse Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye mu Murenge wa Nyamata kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025.

    Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, abakozi ba SK FM basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y'uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bahabwa akato kubera politiki mbi y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara ziterwa n'isazi ya Tse Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.

    Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abayobozi n'abakozi ba SK FM bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.

    Baremeye kandi umuryango wa Mupfasoni Annonciate na Butera Eugène, bombi bo mu Murenge wa Nyamata, buri wese bamuha inka.

    Mupfasoni yagize ati 'Birantunguye cyane, nta kindi navuga uretse kubashimira. Inka nigeze kuzigira mbere ya Jenoside, ubu ni bwo na none Imana yongeye gukoresha abantu bayo iba iraturemeye.'

    Umunyamakuru Sam Karenzi washinze SK FM, yavuze ko ari igikorwa bari bamaze igihe bategura ariko bishimiye ko babashije kukigeraho nyuma y'amezi atanu gusa iyi radiyo itangiye kumvikana.

    Ati 'Ni umunsi twari tumaze igihe dutegura, wagombaga kuba mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko bisanzwe mu gihugu ariko tugenda tugira imbogamizi bituma bitabera ku gihe. Twishimiye ko cyagezweho kuko twagiteguranye n'abakunzi bacu batandukanye barimo abo muri Diaspora.'

    'Twishimiye ko mu gihe gito, mu mezi atanu tuvutse, dutangiye kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, mu kugira icyo duhindura mu mibereho y'Abanyarwanda. Twifuza ko igikorwa kizakura, uyu munsi twaremeye imiryango ibiri inka, turifuza ko yaba itanu cyangwa 10, buhoro buhoro uko Imana izagenda idushoboza, turifuza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Agaruka ku mpamvu bahisemo gukorera iki gikorwa mu Karere ka Bugesera, Sam Karenzi yavuze ko byatewe n'uko ari ho akomoka, ashimangira ko kizakomereza no mu bindi bice by'igihugu.

    Ati 'Burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo, aha ni iwacu njyewe by'umwihariko. Urumva ni ho ibintu byose byatangiriye kuko ni ho naturutse, twashatse ko ari ho twatangirira ariko ntibivuze ko tutazajya no mu bindi bice by'igihugu kuko igikorwa kizaba ari ngarukamwaka.'

    Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abagize umuryango mugari wa SK FM ku gikorwa bakoze kuko bigaragaza gahunda yo gushyigikira imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Radio SK FM isanzwe ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro, ikora ibiganiro bitandukanye byiganjemo ubusesenguzi mu byiciro birimo politiki, siporo n'imyidagaduro.

    Ubwo abakozi ba SK FM basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Bugesera

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside rwa Nyamata asobanurira abakozi ba SK FM amateka yageje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera

    Sam Karenzi washinzwe SK FM ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

    Abayobozi ba SK FM bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwibutso rwa Nyamata

    Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata

    Sam Karenzi yandika ubutumwa mu gitabo cy’abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

    SK FM yaremeye kandi imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyiha inka

    Butera Eugène ari mu bahawe inka na SK FM

    Mupfasoni Annonciate na we yahawe inka mu gihe yaherukaga kuzorora mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-ba-sk-fm-basuye-urwibutso-rwa-nyamata-banaremera-abarokotse

  • Sida iracyari ikibazo cyane cyane ku rubyiruko – Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze umuburo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gihe i Kigali hari kubera Inama ya 13 y'Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS).

    Ni inama izamara iminsi itanu kugeza ku wa 17 Nyakanga 2024, izagaruka ku ngingo zitandukanye, by'umwihariko ubushakashatsi buri gukorwa ngo iyi ndwara ahanini yandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe.

    Ku wa 13 Nyakanga, abitabiriye iyi nama bifatanyije n'Abanyarwanda muri siporo rusange izwi nka 'Car Free Day'.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yeretse urubyiruko ko igihe rugezemo ari icyo gukora cyane, kunguka ubumenyi mu ngeri zitandukanye hagamijwe kugera kuri byinshi kandi byiza mu minsi iri imbere.

    Ati 'Icyakora ni n'igihe cyo kwitonda no kwigengesera kuko umubiri mufite uyu munsi ni na wo muzakurana, ni wo muzaba mufite kugeza mu zabukuru.'

    Yibukije ko kwirengagiza amabwiriza afasha mu kubungabunga ubuzima no kwirinda ibyabwangiza mu gihe umuntu akiri mu myaka y'ubuto, bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, zirimo no kwandura Virusi itera Sida.

    Ati 'Abantu bamwe batekereza ko Virusi itera Sida itagihari. Si byo kuko irahari ndetse iri kwiyongera cyane mu rubyiruko. Gukoresha udukingirizo, kwirinda imibonano mpuzabitsina, ni bwo buryo tubwira urubyiruko ko rugomba gukoresha rwirinda.'

    Yagaragaje ko iyo umuntu yanduye Virusi itera Sida bitamugiraho ingaruka gusa ahubwo aba n'umutwaro ku muryango we n'igihugu kuko ikiri indwara itagira umuti nubwo mu minsi iri imbere ushobora kuzaboneka.

    Ati 'Mwirinde aho kugira ngo muzafate imiti ubuzima bwanyu bwose.'

    Imibare ya Minisante igaragaza u Rwanda rwahanganye n'iyi ndwara mu buryo bukomeye, kuko nko mu myaka 15%, rwagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 76%.

    Rwageze ku ntego y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, izwi nka 95-95-95.

    Ni intego ijyanye n'uko 95% by'abafite Virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 95% bafata imiti igabanya ubukana, muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso.

    Nubwo bimeze bityo ariko Virusi itera Sida iracyari ikibazo kuko Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

    Abaturage bafite kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 ni bo bandura cyane, umubare munini ni abakobwa.

    Mu nama ya IAS kandi ni ho Ishami rya Loni ryita ku Buzima, rizatangaza amabwiriza y'uburyo umuti wa 'Lenacapavir' uherutse kuvumburwa uzajya ukoreshwa.

    Ku wa 19 Kamena 2025 ni bwo Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa muri Amerika, FDA, cyemeje ko umuti wa Lenacapavir Yeztugo wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera Sida muri Amerika.

    Wakozwe n'Ikigo cyo muri Amerika cya Gilead Sciences, ukorerwa igerageza rya mbere n'irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw'abawutewe.

    Ubuyobozi bwa Gilead Sciences bwagaragaje ko uyu muti uterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa Sida ku rugero rwa 99,9%.

    Abayobozi batandukanye mu Rwanda n’abaturage bitabiriye siporo rusange, nyuma basobanurirwa uburyo Sida ikiri ikibazo mu batuye Isi

    Abitabiriye inama ya IAS ku wa 13 Nyakanga 2025 bifatanyije n’Abanyarwanda muri siporo rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sida-iracyari-ikibazo-cyane-cyane-ku-rubyiruko-minisitiri-dr-nsanzimana-yatanze

  • Gatsibo: Aracyari imanzi ku myaka 74 – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Ndungutse yagiranye na TV1 yavuze ko ubu buzima abayeho abushobozwa na Bikira Mariya nubwo atihaye Imana.

    Ati 'Ndi imanzi, iyi mpeta nambaye ni iya Bikira Mariya. Nasezeranye na Bikira Mariya ubudahemuka. Nta mugore nigeze.'

    Abajijwe niba adateganya gushaka umugore, Ndungutse yavuze ko bitamushishikaje kuko atari igikorwa cy'ubucuruzi, yongeraho ati “Ntabwo nigeze nshaka umugore narabirahiriye.'

    Yabajijwe niba atajya agira uko yigenza igihe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina, nawe ati 'Reka reka […] inkumi ndazibona zincaho ariko rero ntabwo nigeze ngira icyifuzo cy'abagore.'

    Umunyamakuru yamubajije niba adafite uburwayi butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina, undi abyamaganira kure.

    Ndungutse ati 'Ndi muzima, nonese ubwo urabona ndi umupfu? […] Abantu barabivuga ariko ntabwo ndi ikiremba, ndi muzima.'

    Ndungutse Balthazar yavuze ko yavutse ari umwe ku buryo yasigaye mu mitungo y'iwabo, ari naho aba kugeza uyu munsi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-aracyari-imanzi-ku-myaka-74

  • Umuherwe Coach Gael ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Amazina ye nyakuri ni Karomba Gael, ariko azwi cyane ku izina rya Coach Gael. Yavutse ku itariki ya 12 Nyakanga 1988 mu gihugu cy'u Burundi, aho yamazeyo imyaka myinshi mbere yo kwimukira mu Rwanda. Kugeza ubu, afite imyaka 37 y'amavuko.

    Coach Gael akomoka mu muryango w'abana batanu. Mu bavandimwe be, umwe uzwi cyane ni Kenny, bakunze no gukorana ibiganiro binyura kuri YouTube Channel yabo yitwa 'Aba VIP TV', imaze kwamamara cyane.

    Uyu mugabo ni umwe mu bantu bake bazwi mu Rwanda bafite ubushobozi bwo guhuza ubucuruzi n'imiyoborere, cyane cyane mu byerekeye imyidagaduro, siporo, ubujyanama mu buzima (coaching), n'ishoramari mu bukungu bwifitemo icyerekezo.

    Amashuri abanza yayize mu gihugu cy'u Burundi, Nyuma yaje kwimukira mu gihugu cy'u Rwanda ari naho yize amashuri yisumbuye ayasoza neza. Nyuma yaje gukomereza Kaminuza muri Uganda muri Makerere University, aho yize ibijyanye n'ubucuruzi n'imiyoborere.

    Ibyo ntibyarangiriye aho, kuko yahise yerekeza mu gihugu cy'u Buhinde, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga (Master's Degree) mu ishami ry'ibarurishamibare (Statistics), ayisoza mu mwaka wa 2013. Ni umwe mu Banyarwanda bake babashije gukomeza kwiga, bakarangiza amashuri makuru y'ikirenga.

    Nyuma yo gusoza amasomo ye, Coach Gael yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiye ubuzima bushya.

    Atangira akazi gasanzwe, akora amasaha ahoraho ku mushahara wa $7 ku isaha. Nubwo atari menshi, yari afite intego imwe gusa: kubyaza ayo mafaranga ubundi bushobozi bwo gutera imbere. Yakoze imirimo itandukanye, ariko we yari afite icyerekezo.

    Nyuma y'igihe gito, yaje kwiyubaka buhoro buhoro. Yashinze imishinga y'ubucuruzi yagiye imuhesha izina n'icyizere, ndetse ubu ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu bijyanye n'imyidagaduro, ibikorwa remezo bya siporo, amasosiyete y'ubujyanama no gutegura inama, ndetse n'ibikorwa by'ikoranabuhanga.

    Coach Gael kandi akunzwe cyane n'urubyiruko kuko akenshi agira ibiganiro by'inyigisho (motivational talks) kuri YouTube, abwira urubyiruko uburyo ashobora kuva ku busa akagera ku rwego rwo hejuru. Avugamo amagambo y'inkomezi ati: 'Ntabwo ari aho utangiriye, ahubwo ni aho ushaka kugera.'

    Uyu mugabo yashinze kandi imishinga y'imari igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by'ubucuruzi. Yagaragaye mu bikorwa byinshi byo guteza imbere siporo, harimo n'ishoramari mu makipe nka basketball aho yanashoye imari mu ikipe ya UGB.

    Nubwo afite ubutunzi, Coach Gael azwiho kwicisha bugufi, kugira umutima w'impuhwe, n'ukwigisha abandi kugera ku nzozi zabo atabaciye intege.

    Uyu mugabo yashinze imishinga y'imari igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by'ubucuruzi
    Umuherwe Karomba Gael, uzwi cyane ku izina rya Coach Gael ni muntu ki?
    Coach Gael akunzwe cyane n'urubyiruko kuko akenshi arugira inama
    Nubwo afite ubutunzi, Coach Gael azwiho kwicisha bugufi, kugira umutima w'impuhwe, n'ukwigisha abandi kugera ku nzozi zabo atabaciye intege

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuherwe-coach-gael-ni-muntu-ki/

  • João Pedro yerekanye ko shampiyona nitangira azakora ibirenze #rwanda #RwOT

    João Pedro yari amaze iminsi ari mu biruhuko nyuma y'irangiza rya shampiyona ya 2024/2025, aho yakiniraga ikipe ya Brighton & Hove Albion. Uyu musore w'imyaka 23, ukomoka muri Brazil, ariko ubu akaba yarahawe ubwenegihugu bw'u Bwongereza kubera imyaka amaze akinira mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Nyuma y'uko Chelsea FC imutangaho miliyoni £55, hiyongereyeho £5 zishobora kwiyongera nk'uko biteganywa mu masezerano, João Pedro yerekanye ko atari ishoramari ridasobanutse ahubwo ari umukinnyi ushobora gutanga umusaruro.

    Mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye Chelsea, yatsinze ibitego bitatu, ashimangira ko yiteguye kuziba icyuho cy'abakinnyi bananiwe kwitwara neza mu mwaka ushize.

    Mu mukino wa mbere yahise atwara igihembo cy'umukinnyi w'umukino (Man of The Match), aho yatsinze igitego kimwe anatanga umupira wavuyemo igitego(assist) yatumye abafana ba Chelsea barushaho kumukunda.

    Umukino wa kabiri yawurangije atsinda ibindi bitego bibiri, agaragaza ko afite ubushake n'ingufu zo ku rwego rw'iyi kipe itarigeze yitwara neza mu mwaka ushize.

    Amaze gutsinda igitego cya gatatu, João Pedro yagaragaye arira y'ibyishimo, byinshi mu byo yavuze nyuma y'umukino wa wanyuma w'iigikombe cy'Isi cy'ama club Chelsea yaraye ikinnye na PSG mu marira y'ibyishimo. Yagize ati: 'Nari narifuje kuva kera gukinira ikipe nini nka Chelsea. Uyu munsi ndumva nk'inzozi zanjye zibaye impamo.'

    Abatoza ba Chelsea bashimangiye ko bishimiye imyitwarire n'ubushake by'uyu musore, banavuga ko agiye kuba igikoresho gikomeye mu mugambi wo gusubiza Chelsea ku rwego mpuzamahanga.

    Ntibitangaje ko abafana bamaze gutangira kumuhimba izina 'Umwana w'icyizere', kubera umuvuduko n'ubuhanga yagaragaje. João Pedro afite amahirwe menshi yo gutangira gukina mu kibuga ubwo shampiyona izasubukurwa, kandi aramutse akomeje gutya, ashobora no kuzahatanira ibihembo bikomeye nk'umukinnyi mwiza wa shampiyona.

    João Pedro yerekanye ko shampiyona nitangira azakora ibirenze

    Source : https://kasukumedia.com/joao-pedro-yerekanye-ko-shampiyona-nitangira-azakora-ibirenze/

  • Rusizi: Umugabo wasindaga akavuga nabi igihugu yafashwe agerageza kwangiza ibendera ry'igihugu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kizura Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025.

    Saa 13:50 ni bwo uyu mugabo witwa Bwarikera Bonaventure yageze ku biro by'Akagari ka Kizura afite umupanga n'icupa ry'inzoga rya Mützig, akata injishi y'ibendera ry'igihugu akoresheje umupanga, afata ibendera araryirukankana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko ngo abamuzi bavuga ko iyo amaze gusinda avuga nabi igihugu n'ubuyobozi bwacyo.

    Ati “Icyabimuteye nta bwo akivuga. Tugiye kumushyikiriza RIB sitasiyo ya Muganza ngo akurikiranwe”.

    Gitifu Sindayiheba yasabye abaturage gukunda igihugu no kubaha ibirango byacyo.

    Uyu mugabo avuka mu karere ka Karongi akaba akora akazi ko gupagasa mu murenge wa Bugarama ari na ho yanywereye mbere y'uko yambukana icupa ry'inzoga akajya mu murenge wa Gikundamvura.

    Yafashwe agerageza kwangiza ibendera ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-wasindaga-akavuga-nabi-igihugu-yafashwe-agerageza-kwangiza

  • Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€ #rwanda #RwOT

    Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w'Umusuwedi Viktor Gyökeres, umukinira Sporting CP yo muri Portugal. Uyu mukinnyi w'imyaka 26 amaze igihe ari ku rutonde rw'abakinnyi ikipe ya Arsenal yifuza kongeramo imbaraga mu busatirizi, ndetse ubu ibiganiro biri kugana ku musozo.

    Nk'uko amakuru atangazwa n'umunyamakuru Fabrizio Romano abitangaza, ibiganiro hagati ya Arsenal na Sporting ntabwo byigeze bihagarara nubwo hari ibihuha byavugaga ko byakomye mu nkokora.

    Ahubwo byarushijeho gufata indi ntera nyuma y'ibiganiro bishya biheruka, aho Arsenal yagaragaje ubushake bwo kuzamura amafaranga y'ibanze yo kwishyura kuva kuri miliyoni €70 hakiyongeraho miliyoni €10 mu nyongera zitandukanye, mu rwego rwo kwegera igiciro cyifuzwa na Sporting.

    Gyökeres, wari umaze gutsinda ibitego 29 mu mikino 33 ya shampiyona ya Portugal muri season ya 2024/2025, ari mu bihe bye byiza cyane.

    Imbaraga ze, uburyo yitwara imbere y'izamu, hamwe no kuba ashobora gukina nk'umusatirizi wa mbere cyangwa gukina asubira inyuma gato, bituma yifuzwa cyane na Mikel Arteta mu mushinga we wo kubaka Arsenal ishobora guhatanira ibikombe.

    Arsenal irifuza kurangiza iri soko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi mbere y'uko preseason irangira, kugira ngo Gyökeres abe yamenyera neza ikipe.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko nawe yemeye kwerekeza mu Bwongereza kandi ashishikajwe no gukina muri Premier League, by'umwihariko mu ikipe izakina Champions League.

    Naramuka asinye, Gyökeres azaba ari rutahizamu wa mbere winjiye muri Arsenal muri iyi mpeshyi, aho azaba aje gufasha abakinnyi nka Gabriel Jesus na Gabriel Martinelli, ndetse akanatanga amahitamo mashya ku murongo w'imbere. Arsenal yizeye ko imbaraga ze zizamufasha kuzamura urwego rw'ubusatirizi rukeneye ibitego byinshi ku rwego mpuzamahanga.

    Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€
    Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w'Umusuwedi Viktor Gyökeres
    Uyu mukinnyi yemeye kwerekeza mu Bwongereza kandi ashishikajwe no gukina muri Premier League

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-iri-hafi-gusinyisha-gyokeres-mu-masezerano-ya-miliyoni-80e/

  • Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy'u Butaliyani yamaze kumvikana na Bologna FC ku igurwa ry'umukinnyi wo hagati mu bwugarizi Sam Beukema, ukomoka mu Buholandi. Uyu musore w'imyaka 25 aratangira urugendo rushya muri Serie A, akinira imwe mu makipe akunzwe kandi afite amateka akomeye muri shampiyona y'u Butaliyani.

    Amakuru yemejwe n'ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani avuga ko amasezerano y'uyu mukinnyi yafatiweho uyu munsi, aho Napoli yemeye kwishyura miliyoni 31 z'amayero (€31M), hiyongereyeho inyongera zishobora kwiyongera bitewe n'uko azitwara mu gihe ari muri Napoli.

    Uyu mukinnyi kandi yasinye amasezerano y'imyaka itanu, ibintu byari bimaze iminsi bivugwa ko Napoli yabyumvikanyeho na Beukema kuva muri Kamena.

    Sam Beukema yigaragaje cyane muri shampiyona ya Serie A umwaka ushize akinira Bologna, ayifasha kurwana ku mwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona ndetse no kwitwara neza mu mikino ikomeye. Uretse kuba ari umukinnyi ukina neza mu kibuga hagati mu bwugarizi, azwiho n'imbaraga, gusoma umukino neza, ndetse no gufata imyanzuro yihuse igihe ikipe iri ku gitutu.

    Napoli irimo kwiyubaka nyuma y'igihe cyari kigoye mu mwaka ushize w'imikino, aho batashoboye kurinda igikombe bari batwaye mu mwaka wa 2022-2023. Kugarura imbaraga mu bwugarizi biri mu byihutirwa ku buyobozi bw'iyi kipe, bityo bagahitamo Beukema nk'umwe mu nkingi bashaka kubakiraho.

    Byitezwe ko Beukema azaba umwe mu bakinnyi bagenderwaho n'umutoza mushya wa Napoli, ndetse abasesenguzi benshi bavuga ko ashobora guhangana ku mwanya wa mbere n'abandi bugarira barimo Amir Rrahmani na Leo Østigård.

    Uyu mugabo wahoze akinira AZ Alkmaar mbere yo kwerekeza muri Bologna, yitezweho kuzamura urwego rw'ubwugarizi bwa Napoli ndetse no gufasha ikipe kongera gutwara ibikombe muri shampiyona no ku rwego mpuzamahanga.

    Napoli iracyateganya no kugura abandi bakinnyi mu rwego rwo gusibangana icyuho cy'abakinnyi bashobora kugenda mu mpeshyi, cyane cyane ba myugariro bashobora kugurishwa. Uyu musore rero ni intangiriro y'ibyitezwe mu isoko ry'iyi mpeshyi.

    Uyu musore w'imyaka 25 aratangira urugendo rushya muri Serie A, akinira imwe mu makipe akunzwe kandi afite amateka akomeye muri shampiyona y'u Butaliyani
    Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

    Source : https://kasukumedia.com/napoli-yemeye-gusinyisha-sam-beukema-avuye-muri-bologna/