Blog

  • Dr. Ngabitsinze wabaye Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yatangiye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Dr. Ngabitsinze yatorewe izo nshingano mu mpera za Mata 2025 aho yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni n'Umuyobozi Mukuru wa African Risk Capacity Group.

    Ubutumwa iki kigo cyanyujije ku rubuga rwa LinkedIn buvuga ko kujya muri uwo mwanya kwa Dr. Ngabitsinze ari icyarecyezo gishya kubera bitewe n'ubunararibonye afite.

    Bwagiraga buti 'Afite ubunararibonye bwo mu kazi yakoze muri Guverinoma [y'u Rwanda] kandi asobanukiwe neza amahirwe yihariye Afurika ifite n'imbogamizi zikiyizitiye. Agaragaza kandi ishyaka mu guharanira iterambere rirambye. Twzieye ko ubwo bunanaribonye ari ingenzi mu guha icyerecyezo ahazaza ha ARC.'

    Dr. Ngabitsizne yakoze imirimo itandukanye muri Leta y'u Rwanda harimo mu Nteko Ishinga Amategeko yabaye umudepite nyuma akaza no kuyobora Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo wa Leta (PAC).

    Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi nyuma aba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda kugeza ku wa 30 Nyakanga 2022 ubwo yakurwaga muri izo nshingano.

    Dr Ngabitsinze yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa African Risk Capacity Group


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ngabitsinze-wabaye-minisitiri-w-ubucuruzi-n-inganda-yatangiye-inshingano

  • Benjamin šeško yanze akayabo ka miliyoni z'Abarabu, ahitamo kwigumira i Burayi #rwanda #RwOT

    Benjamin Šeško ntazerekeza muri Saudi Pro League nubwo hari ibitekerezo bikomeye byatanzwe. Guhera muri Kamena 2025, amakipe atandukanye yo muri Saudi Arabia yatangiye kumwegera, amwizeza amafaranga menshi cyane ndetse n'umushahara uruta kure uwo yahembwaga muri Leipzig.

    Nubwo ayo mafaranga yatangajwe kandi ashobora kugora benshi kuyanga, Šeško yahisemo kwitonda, ashyira imbere ahazaza he nk'umukinnyi ukiri muto ushaka gutera imbere mu buryo burambye.

    Yavuze ko yubaha abamwegereye, ariko ko atari byo akeneye muri iyi fase y'ubuzima bwe bw'umupira w'amaguru.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 21 ukomoka muri Slovenia yahisemo kuguma i Burayi, aho avuga ko hari intambwe agomba gutera, ndetse ko yemera kwimuka gusa ari uko abonye umushinga ukomeye, uhamye kandi ushobora kumufasha gukura nk'umukinnyi mpuzamahanga.

    Benjamin Šeško yifuzwa n'amakipe akomeye arimo Arsenal, Chelsea, AC Milan na Borussia Dortmund, aho bose bifuza kumwegukana kubera ubuhanga n'umuvuduko byamuranze muri Bundesliga.

    Abasesenguzi bavuga ko uyu musore ashobora kuzavamo umwe mu rutahizamu bakomeye ku isi, ndetse icyemezo yafashe cyo kwanga amafaranga y'abarabu gishimangira ko aharanira kuramba no kubaka izina rikomeye, aho kugira ngo yihutire kwinjira mu mafaranga menshi adafite ejo hazaza h'umwuga.

    Šeško arashaka gukomeza gukina imikino ihambaye nk'iya Champions League, Premier League cyangwa Serie A, aho ashobora kwiyerekana ku rwego rwo hejuru. Mu magambo ye, yagize ati: 'Nshaka kwinjira mu mushinga unyubaka, si amafaranga gusa, ahubwo ni ikerekezo.'

    Uyu mwanzuro we urashimwa n'abatoza benshi ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku mugabane w'u Burayi, aho bibonwa nk'icyemezo cy'umunyamwuga utekereza kure kandi uharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu buryo burambye.

    Benjamin šeško yanze akayabo ka miliyoni z'Abarabu, ahitamo kwigumira i Burayi
    Benjamin Šeško ntazerekeza muri Saudi Pro League nubwo hari ibitekerezo bikomeye byatanzwe guhera muri Kamena 2025
    Benjamin Šeško yifuzwa n'amakipe akomeye arimo Arsenal, Chelsea, AC Milan na Borussia Dortmund, aho bose bifuza kumwegukana kubera ubuhanga n'umuvuduko bimuranga

    Source : https://kasukumedia.com/benjamin-sesko-yanze-akayabo-ka-miliyoni-zabarabu-ahitamo-kwigumira-i-burayi/

  • Afrique ati 'Kubeshywa no gukinirwa ku mubyimba ni ibintu binsenya. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Afrique yavuze ibintu atakwihanganira mu rukundo: 'Kubeshywa no gukinirwa ku mubyimba ni ibintu binsenya'

    Umuhanzi Afrique, umwe mu baririrmbyi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B na AfroPop nyarwanda, yagaragaje byinshi ku buzima bwe bwite mu rukundo, by'umwihariko ibyo adashobora na rimwe kwihanganira mu mubano w'abakundana.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Afrique yavuze ko nubwo yifuza urukundo ruhamye, rwubakitse ku bwizerane, hari ibintu bimwe na bimwe bikimukomerera kandi adashobora kuzihanganira iyo ari mu rukundo.

    'Sinshobora kwihanganira umuntu unyibeshyaho kenshi, cyangwa undeba mu maso ngo ambeshye. Iyo umuntu akubeshya, ni nko kukurya umutima buhoro buhoro,' Afrique yabivuze mu magambo yuzuyemo ukuri n'amarangamutima.

    Uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya kabiri kimunanira kwihanganira ari uburyarya no gukinirwa ku mubyimba, ibintu avuga ko byamushenguye kenshi mu buzima. Yemeza ko kuba umunyakuri no kuvugisha ukuri ari byo shingiro ry'urukundo nyarwo.

    'Urumva uri kumwe n'umuntu ariko buri gihe aba afite icyo ahisha, ahora arwana no gukora ibinyuranye n'ibyo muvuganye. Ibyo ni ibintu byangiza icyizere vuba,' yakomeje.

    Afrique kandi yasobanuye ko uko ubuzima bwe bugenda butera imbere, agenda ashyira imbere umutekano we w'umutima kurusha ibyishimo bihita cyangwa amagambo meza. Ati:

    'Sinshaka umuntu unshakaho likes ku mbuga nkoranyambaga gusa. Nkeneye umuntu umpa ituze, unyumva, unyubaha, kandi ugira icyo amariye umushinga wanjye w'ubuzima.'

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'No Love,' 'I'm Sorry' na 'Hold Me Down,' yagaragaje ko iby'urukundo bimwigiraho byinshi mu kuririmba kwe, ariko ko bitamubuza kugira imipaka akwiye kugenderaho kugira ngo atazababazwa bikabije.

    'Iyo ukunda ntuba ugomba kuba impumyi. Ugomba gukunda ariko unatekereza. Nzi icyo nshaka kandi sinemera ko urukundo runsenya,' yashoje avuga.

    Source : https://kasukumedia.com/afrique-ati-kubeshywa-no-gukinirwa-ku-mubyimba-ni-ibintu-binsenya/

  • Twari twirukanywe n'umunyamakuru, none turi ibyamamare: Inkuru itangaje ya Mugande na Mitsutsu! #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The Choice Live kw' Isibo TV, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda Mugande, yatangaje byinshi ku rugendo rutoroshye yanyuzemo ajya gutangira urugendo rwe mu ruganda rwa sinema.

    Uyu musore, wamamaye cyane binyuze mu bikorwa bya komedi yifatanyije na Mitsutsu, yavuze ko urukundo rwa sinema rwatangiye igihe bombi bafataga icyemezo cyo kugerageza amahirwe yabo mu itangazamakuru. Bagiye kureba umunyamakuru ngo basabe guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo, ariko ibyo bahuriyemo ntibyari ibyo bari biteze.

    'Twagiye twizeye ko twabonye inzira, ariko umunyamakuru yaraturebye aratwishisha aratwirukana. Ntacyo twari dufite, ntitwari bazwi, biduca intege cyane ku buryo twumva byose byarangiye,' Mugande yabisobanuye abikuye ku mutima.

    Nyuma yo kwangirwa, Mugande na Mitsutsu ngo bumvise ibintu byose bipfuye, ndetse buri wese afata icyemezo cyo gusubira iwabo mu cyaro. Urugendo rwabo rwari rumeze nk'uruhagaze burundu, ariko igihe gishize gitoya baza kongera kubona imbaraga, baragaruka bongera kwiyubaka buhoro buhoro.

    'Byadusabye kwemera guhera hasi, guseka tudasekwa, kugerageza tudashyigikiwe. Ariko twahize ko tutazasubira inyuma. Twakomeje kugerageza kugeza ubwo abantu batangiye kutwakira,' Mugande avuga yishimira aho bageze.

    Uyu munyempano yashimangiye ko ibyababayeho byatumye barushaho gukomera, kwihangana no kubaha urugendo rw'ubuzima. Yashimangiye ko ibihe bikomeye biba ari umusemburo w'ubudasa kandi ko intege nke zo mu ntangiriro zatumye bakomera mu buryo burambye.

    'Ubu iyo ndebye aho twavuye, nsanga buri gasuzuguro twagiriwe kataratugusha ahubwo karatwubatse,' yongeyeho.

    Mugande yasabye urubyiruko rufite impano kudacika intege na rimwe, haba mu rugendo rwa sinema, komedi, cyangwa izindi nzozi bafite. Yabasabye gukomera no kwemera guhera hasi, kuko umusaruro uza igihe umuntu agize ukwihangana no kutazuyaza gukora cyane.

    Source : https://kasukumedia.com/twari-twirukanywe-numunyamakuru-none-turi-ibyamamare-inkuru-itangaje-ya-mugande-na-mitsutsu/

  • Titi Brown atangaje uko se amerewe ubu: 'Imana yaramukijije #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gishyushye yagiranye na The Choice Live, Umunyarwanda ukunzwe cyane mu myidagaduro injyanye no kubyina Titi Brown, yagarutse ku buzima bw'umubyeyi we, nyuma y'uko mu minsi yashize yari arwaye bikomeye.

    Titi Brown yavuze ko ibihe byashize byari bitoroshye mu muryango we, by'umwihariko we ku giti cye, bitewe n'uko Papa we yari arembye ku rwego ruteye impungenge. Uyu muhanzi yagaragaje ko ubwo ibibazo by'uburwayi byatangiraga, byamusigiye igikomere gikomeye cy'ubuzima, kandi bitamworoheye kubyakira nk'umwana ukunda se cyane.

    'Hari igihe twari twarakennye mu bitekerezo. Papa yari arembye, tubura amahoro, tukabura ikizere. Ariko Imana ni igitangaza, ubu ameze neza cyane,' Titi Brown yabivuze agerageza kwihangana.

    Uyu musore yavuze ko yasanze ubuzima bushobora guhinduka mu kanya nk'ako guhumbya, kandi ko ibyiza byose umuntu aba afite atagomba kubifata nk'ibisanzwe. Yashimiye cyane inshuti n'abavandimwe bababaye hafi muri ibyo bihe bikomeye.

    'Byanshobeye igihe cyose nabonaga uko ubuzima bwa Papa bwasubiraga inyuma umunsi ku wundi. Nari narabuze amajwi yo kuririmba, nabaga ntakibasha no gukora umuziki neza. Ariko kuri ubu, ndashimira Imana—ari koroherwa, kandi nizeye ko azakira burundu,' yakomeje avuga.

    Titi Brown kandi yakomoje ku buryo iyi nkubiri y'uburwayi yatumye agira imbaraga nshya mu mukubyina. Yemeje ko agiye gushyira hanze ibikorwa bishya yanditse ahereye ku byo yabayemo n'umuryango we.

    'Hari indirimbo nise 'Ndacyamufite', izaba ivuga uko umutima wanjye wari umeze igihe Papa yari mu bitaro. Ni indirimbo y'ukuri, yuzuyemo amarangamutima, kandi izafasha abantu benshi baciye mu bibazo bisa n'ibyo.'

    Uyu musore yasoje asaba abamukunda gukomeza gusengera umuryango we, by'umwihariko Papa we, anizeza abakunzi b'umuziki ko agiye kugaruka mu buryo bukomeye, aho azaba afite indirimbo zishingiye ku buzima, urukundo no gukomera ku byiringiro.

    Source : https://kasukumedia.com/titi-brown-atangaje-uko-se-amerewe-ubu-imana-yaramukijije/

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y'Abajenosideri #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'2010, ubwo Victoire Ingabire yagarukaga mu Rwanda aje kwiyamamariza kuyobora igihugu, yabanje kuzenguruka u Burayi no guhura n;abajenosideri ndetse n'abasabitswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside baba i Rouen mu Bufaransa, yari aherekejwe na Joseph Ntawangundi nk'umujyanama we wihariye. Uyu ni we wabonwaga nk'umunyamuryango wa FDU-Inkingi utari ufite ibyaha bya Jenoside ushobora kwifatanya n'umuyobozi wa FDU mu rugendo rwerekeza mu Rwanda.

    Akigera mu gihugu, ifoto ya Ingabire ari kumwe na Ntawangundi yatangiye gukwirakwira maze abantu baramumenya, ahita atabwa muri yombi ku itegeko rya Gacaca ryari ritarashyirwa mu bikorwa.

    Ingabire yahise yijujutira ubwo bufatwa, asohora itangazo abinyujije mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Ntawangundi atari muri Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ariko Ntawangundi yaje guhamwa n'icyaha cyo kwica abanyeshuri n'umwarimu bari bamuragijwe ubwo yari umuyobozi w'ikigo cy'amashuri y'ubuhinzi cya EAV/Gitwe, kiri mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ingabire yagiye mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Ntawangundi atigeze akora mu burezi, yemeza ko atigeze aba umuyobozi w'iryo shuri. Yabeshye ko yavuye mu gihugu mu 1992 agiye gukorera ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abakozi (International Confederation of Free Trade Union) i Nairobi muri Kenya, bityo ko atari mu gihugu mu 1994.

    Ntawangundi yemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari muri Gereza ya Nyarugenge aho afatanya n'abandi mu bikorwa by'Ubwiyunge n'Ubumwe. Niba ari we Ingabire yabonagamo umwere igihe yari i Burayi, se abandi bayoboke ba FDU-Inkingi bari kumwe na we bo bari bande?

    Ingabire ntiyari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ari na yo mpamvu benshi bamubonaga nk'uhagarariye 'impunzi' z'abari abayobozi b'inkoramaraso. Yatekerezaga ko politiki ye yashobora kubakingira ikibaba abinyujije muri FDU-Inkingi. Ariko se FDU-Inkingi ikomoka he?

    FDU-Inkingi ni impuzamashyaka y'abarwanya Leta y'u Rwanda yashinzwe tariki ya 29 Mata 2006 igizwe n'ihuriro rya RDR (Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda), Action pour une Justice Internationale Impartiale au Rwanda, Forces Démocratiques de Résistance, na Alliance Démocratique Rwandaise. Victoire Ingabire Umuhoza wayoboraga RDR ni we watorewe kuyobora FDU.

    Mu nyandiko y'ibanze (avant-propos) mu kinyamakuru 'Rwanda Rwacu' cyasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeje ko RDR yashingiwe mu nkambi y'impunzi ya Mugunga muri RDC, yizeza gukomeza kurengera intego n'imigambi yayo.

    RDR yashinzwe ku ya 29 Werurwe 1995 mu nama yayobowe na Gen Augustin Bizimungu.

    Gen Bizimungu wari umugaba mukuru w'ingabo zatsinzwe muri Jenoside, yaje gukatirwa n'urukiko rwa Loni (ICTR) igifungo cy'imyaka 30 muri 2011, ahakana icyo gihano ariko mu 2014 urukiko rwongera kurwemeza. Urukiko rwemeje ko Bizimungu yari afite ububasha busesuye ku ngabo zakoze Jenoside mu minsi 100.

    Abari bitabiriye iyo nama y'ishyirwaho rya RDR barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvénal Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Maj Aloys Ntabakuze na Gen Bizimungu ari we wari Perezida w'iyo nama. RDR yasimbuye Guverinoma y'Abatabazi yari igizwe n'abakoze Jenoside kandi yagenderaga ku migambi yayo.

    Kugira ngo hatagira amazina agaragara mu itangazamakuru y'abakekwaho Jenoside, bahisemo gukoresha amazina y'abandi bantu basangiye ibitekerezo ariko batari ku rutonde rwashakishwaga. Icyo gihe ni bwo hatanzwe izina rya Victoire Ingabire Umuhoza.

    Mu 2009, ubwo RDR na FDU-Inkingi byari bitangiye gukora byeruye mu Buholandi, bamwe mu bagize FDU-Inkingi bashinjwaga Jenoside bari ku rwego rwa mbere batangiye kumenyekana. Barimo Ndereyehe Ntahontuye wahoze ayobora ISAR-Rubona, Venant Rutunga nawe wahoze akorera aho, Jean Baptiste Nyabusore wahoze ayobora ISAE-Busogo n'undi wahoze mu gisirikare Maj Pierre-Claver Karangwa.

    Ubu Ndereyehe aracyarwana no kutoherezwa, Rutunga hamwe na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2021. Nyabusore yafashwe na Polisi y'u Buholandi muri Kanama 2021.

    Ku ya 26 Ukwakira 2020, Polisi yihariye y'u Buholandi yafashe Mugenzi Joseph, wari Perezida wa FDU-Inkingi mu Buholandi.

    Ubu Perezida wa FDU-Inkingi ni Placide Kayumba, umuhungu wa Dominique Ntawukuliryayo wakatiwe imyaka 25 n'urukiko mpuzamahanga, nyuma rukagabanya igihano kikagera ku myaka 20 muri 2011.

    Kayumba washyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, yashinze ishyirahamwe ryiswe Jambo ASBL rigizwe n'abana b'abakoze Jenoside, rifite intego yo guhishira ibyaha by'ababyeyi babo no guhindura amateka, aho abicanyi bahindurwa abere naho abazize Jenoside bagahindurwa abere.

    Mu gihe bamwe mu banyamuryango ba FDU-Inkingi bakirimo nka Marcel Sebatware uba mu Bubiligi na Stanislas Niyibizi uba mu Buholandi, Ingabire uyobora FDU-Inkingi mu buryo butaziguye yahisemo kwibanda ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, ari narwo rw'abana b'abakoze Jenoside.

    FDU-Inkingi ya Ingabire yabaye mu itsinda rizwi nka P5 Coalition rigizwe na FDU-Inkingi ya Ingabire, MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana na CNRD yavuyemo. Iri tsinda ryagize uruhare mu bitero by'iterabwoba byahitanye inzirakarengane.

    Nyuma y'igitero cya Kinigi cyo ku itariki ya 5 Ukwakira 2019, cyahitanye abantu 15 abandi 14 barakomereka, hagasahurwa n'imitungo, Ingabire yahise atangiza ishyaka rishya DALFA-Umurinzi kugira ngo yitandukanye n'ibyo bikorwa by'iterabwoba.

    Ingabire yagombaga kuba yararangije ibikorwa bye bya politiki umunsi yahakanye uruhare rwa Ntawangundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza n'ubu, abanyamuryango ba FDU-Inkingi bakomeza guteranya inkunga buri kwezi zo gushyigikira ibikorwa bya Ingabire mu Rwanda. Mu kwezi kwa Gicurasi, abari mu Bubiligi bateranyije ama-Euro 730,66.

    Iyo inkunga imaze guteranywa mu bindi bihugu by'i Burayi, yoherezwa kuri konti ya Issa Nshimiyimana, umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi. Ariko uyiha Ingabire aba ari undi witwa Michel Niyibizi. Ibi byerekana ko Ingabire Victoire ari we ukiri umuyobozi wa FDU-Inkingi inyuma y'ijwi rishya rya DALFA-Umurinzi.

    The post Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y'Abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkomoko-ya-fdu-inkingi-ya-ingabire-yerekana-impamvu-ari-indiri-yabajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkomoko-ya-fdu-inkingi-ya-ingabire-yerekana-impamvu-ari-indiri-yabajenosideri

  • Ibibanza 6200 byahuye n'ingaruka z'ibishushanyo mbonera byimbitse bitubahirije icy'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ku wa 15 Nyakanga 2025, bagaruka ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Iyi raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hakozwe ibishushanyo mbonera byimbitse (physical plan) 19 byakozwe hadakurikijwe igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali, bigira ingaruka ku bibanza 6242.

    Bimwe muri ibi bibanza biri mu bice by'amanegeka, ahanyura za ruhurura, ahanyura imiyoboro minini y'amazi n'amashanyarazi ndetse n'ahandi hatagenewe guturwa.

    Ubugenzuzi bwagaragaje ko hari impushya icyenda zatanzwe ahantu hatagenewe guturwa, bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka, Marie Grace Nishimwe, yavuze ko igishushanyo mbonera cyimbitse cyemezwa n'Inama Njyanama kandi biba bigomba kuba byubahiriza igishushanyombonera cy'umujyi.

    Ati 'Ibishushanyo mbonera byimbitse bijya kwemezwa na Njyanama biba bigomba kuba bikurikiza n'ubundi igishushanyo mbonera ndetse n'icy'igihugu ariko ubu hari amabwiriza mashya turi gukora azasimbura ayo twari dufite, azasohoka bitarenze mu cyumweru gitaha aho noneho twongereyemo uburyo Leta yajyaga ifasha abaturage gukora ibi bishushanyo byimbitse aho noneho n'ikigo cy'ubutaka kizajya cyemeza [non objection] ku busabe bw'abaturage bwamaze kugezwa mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere kugira ngo duhuze ibyifuzo by'abaturage ndetse n'ibindi bishobora kubahirizwa mu mitunganyirize y'umujyi.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko ibishushanyo mbonera mbere hari ahantu hari hagenewe imiturire ariko nyuma hagatangazwa ibindi bihagenewe.

    Ati 'Mu gihe icyo cyemejwe kigomba kuhashyirwa abaturage bahafite ubutaka bisaba kubegera, iyo batarabuturaho, basabwa kuhashyira icyo giteganywa kuri icyo gishushanyo mbonera cyimbitse ariko iyo babutuyeho ubwo harebwa uburyo bashobora guhabwa ingurane hakurikijwe amategeko abigenga.'

    Kuva mu 2019 hari hashyizweho ingamba zo gukora ibishushanyombonera byimbitse ku buso bwa hegitari 8361 ariko hamaze gutunganywa ubuso bungana na hegitari 4.061.

    Kuba ubuso bwakozwe ari buto byatumye hari ibyangombwa 6.176 byatanzwe ahantu hatari hakorerwa ibishushanyombonera byimbitse.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyakozwe mu cyiciro cya mbere babikuyemo amasomo ku buryo mu bihe biri imbere intego zizashyirwaho zizagendera ku bimaze gukorwa.

    Biteganyijwe ko mbere y'uko igishushanyo mbonera cyimbitse cyemezwa hazajya habanza gukosora imbibi z'ubutaka bwa buri muturage ku buryo buri wese aba afite ubuso bwe uko bungana kugira ngo bitazateza ibibazo nyuma.

    Umuyobozi Mukuru wa NLA, Marie Grace Nishimwe yahishuye ko hari amabwiriza mashya ateganya uko ibishushanyombonera byimbitse bizajya byemezwa inzego zose zibihuriyeho

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yahamije ko ahantu hose hashyirwa ibijyanye n’igishushanyombonera

    Depite Muzana Alice (iburyo) na Speciose Ayinkamiye, Perezida na Visi Perezida ba Komisiyo bagaragaje ko abaturage bakwiye gufashwa kumenya kare ibijyanye n’ibyo ubutaka bwabo bwagenewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibanza-6200-byahuye-n-ingaruka-z-ibishushanyombonera-byimbitse-bitubahirije

  • Gatsibo: Umunyeshuri yaciye ikizamini cya Leta akijugunya mu bwiherero atinya kuzabona zeru – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025 ubwo abiga indimi bakoraga ikizamini cy'Ubuvanganzo. Ubwo abandi bari bari gukora umwe mu bakobwa biga indimi kuri GS Rwikiniro yarebye ikizamini babajijwe asanga atari bukibashe ahitamo kugica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo munyeshuri yaciye ibisubizo yari yatanze ku kizamini cya Literature nyuma yo kubona ko ashobora kuzabona zeru abandi bana bakamuseka.

    Yagize ati 'Ni umwana wari uri mu kizamini abona ko ibyo bamubajije adashobora kubitsinda ngo cyamunaniye noneho amasaha yo gusoza ikizamini ageze, aho kugira ngo we atange ibisubizo yatanze ikiriho ibibazo (Questionaire) abarimu bagira ngo yatanze ikiriho ibisubizo, ikindi yarakijyanye aragica akijugunya mu bwiherero.''

    Gitifu Musonera yakomeje avuga ko ubwo abarimu n'abandi bakuriye site iri gukorerwaho ibizamini bagenzuraga niba abanyeshuri bose batanze kopi ziriho ibisubizo, basanze muri iryo shuri harimo umunyeshuri umwe ubura bagenzuye neza basanga hari umukobwa watanze kopi y'ibibazo.

    Ati 'Mu kubaza uwo mwana, umunyeshuri yasobanuye ko icyatumye ashwanyaguza ikizamini ari uko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be.''

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwo mukobwa yagarutse gukora ibindi bizamini bisigaye kandi ko nta kindi kibazo cyagaragaye.

    Kuri ubu abanyeshuri barenga ibihumbi 255 bari gukora ibizamini bya Leta mu Rwanda hose, abari gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange ni 149.134. Mu cyiciro cya Kabiri ibizamini biri gukorwa n'abanyeshuri 106.364

    Abari gukora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye barenga ibihumbi 255


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umunyeshuri-yaciye-ikizamini-cya-leta-akijugunya-mu-bwiherero-atinya

  • Hoteli Château Le Marara yasabitswe n'inkuru z'imyitwarire itanogeye abakiriya #rwanda #RwOT

    Hoteli Château Le Marara, imwe mu mahoteli azwi mu Rwanda, kuri ubu yabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma y'aho bivugwa ko yatanze serivisi mbi mu bukwe bw'akataraboneka bwa Uwera Bonnette na Hajj Shadadi Musemakweri, umukinnyi wa Gorilla FC.

    Ubukwe bwabereye mu mujyi wa Rubavu, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, ku wa 13 Nyakanga 2025. Iki gikorwa cyari cyitezweho k,witabirwa n'abantu b'ibyamamare mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro ariko ibyabaye byarushije ibyo abantu bari biteze.

    Abari bitabiriye ubukwe barimo Isimbi Model n'umugabo we w'umunyamahanga Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie hamwe n'abavandimwe be bahuriye mu itsinda bise 'Mäckenzies', nyirasenge wa Bonnette witwa Jeanine Noach, ndetse n'abandi banyacyubahiro baturutse mu mahanga, bose bagaragaje akababaro no kutanyurwa n'uburyo hoteli yitwaye muri ibi birori byari byateguwe ku rwego rwo hejuru.

    Bamwe mu batangabuhamya bagaragaje ko ibiryo byatinze kugezwa ku bashyitsi, bimwe bikabageraho bitaryoshye, amazi n'imitobe bibura ku meza, ndetse bamwe mu bakozi ba hoteli bagaragara nk'abadafite imyitwarire iboneye.

    Hari n'abagaragaje ko ibikorwa by'ikoranabuhanga nka micro n'amajwi byagize ibibazo mu gihe cy'ijambo ry'abageni, bituma ibirori bigaragara nk'ibidasobanutse neza.

    Abasesenguzi mu by'ubukerarugendo batangaje ko ibi bishobora kugabanya icyizere abakerarugendo n'abandi bifuza kuhakorera ibirori muri iyi hoteli Château Le Marara, bityo bikaba ari igihombo gikomeye mu isura yayo no mu bikorwa byayo by'iterambere.

    Ubuyobozi bw'iyi hoteli ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kubyo baregwa, ariko haracyategerejwe ijambo ryabo kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe.

    Abanyarwanda muri rusange ndetse n'abanyamahanga bakurikirana inkuru z'iyi hoteli barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko serivisi zatanzwe zidahwitse.

    Umwe mu bagenzi waturutse muri Canada witabiriye ubukwe yagize ati: 'Nari natekereje ko ubukwe bwa Bonnette na Hajj buzaba ari igitangaza, sinishimiye serivisi twahawe, byambabaje cyane.'

    Iyi nkuru iri gutera impaka nyinshi, aho benshi bagaragaza ko ibigo byakira abantu bikwiye gushyira imbere serivisi inoze no kubaha abakiriya, cyane cyane mu bikorwa byihariye nk'ubukwe. Aho ibintu byapfubye ho, harimo no kuba bamwe mu bashyitsi basubiye iwabo batishimye.

    Ikigaragara ni uko Château Le Marara igomba gukora ibishoboka byose mu gusana isura yayo no gusobanura ku mugaragaro uko ibintu byagenze. Bitabaye ibyo, hari impungenge ko izahomba bikomeye mu kwizerwa n'abakiriya ndetse n'abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubukerarugendo.

    Ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj Shadadi Musemakweri, umukinnyi wa Gorilla FC.

    Hoteli Château Le Marara yasabitswe n'inkuru z'imyitwarire itari myiza
    Bamwe mu batangabuhamya bagaragaje ko ibiryo byatinze kugezwa ku bashyitsi
    Abanyarwanda muri rusange ndetse n'abanyamahanga bakurikirana inkuru z'iyi hoteli barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko serivisi zatanzwe zidahwitse

    Source : https://kasukumedia.com/hoteli-chateau-le-marara-yasabitswe-ninkuru-zimyitwarire-itanogeye-abakiriya/

  • Ubutegetsi bw'i Kinshasa muri RDC bwemereye abanyeshuri batwite gukomeza kwiga #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo kidasanzwe cyo kwemerera abanyeshuri batwite gukomeza amashuri yabo, nubwo hari itegeko rimaze igihe ribuza abatwite kwiga.

    Minisiteri y'Uburezi y'iki gihugu ni yo yatangaje iri tegeko rishya, ivuga ko rifashwe mu rwego rwo kwimakaza ihame ry'uburezi budaheza no guha amahirwe angana abana bose, n'ubwo baba bahuye n'inzitizi zirimo no gutwita bakiri bato.

    Ibiro by'Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi byasobanuye ko ku wa 14 Nyakanga 2025, abashinzwe uburezi ku rwego rw'intara bahawe amabwiriza yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, ndetse banagenzura niba koko abakobwa batwite bemererwa kwiga nta nkomyi.

    Ibi byatewe n'uko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abana benshi b'abakobwa bari baravuye mu mashuri kubera gutwita, bikabagiraho ingaruka mbi zirimo gutakaza amahirwe yo kuzubaka ejo hazaza heza no gukomeza gushyigikira ubusumbane mu burezi.

    Uyu mwanzuro mushya washyizwe mu bikorwa mu rwego rwo gusana icyuho mu burezi no kurengera uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubwa banyeshuri b'abakobwa bahura n'ingaruka zishingiye ku mibereho yabo bwite.

    Ubutegetsi bw'i Kinshasa muri RDC bwemereye abanyeshuri batwite gukomeza kwiga

    Source : https://kasukumedia.com/ubutegetsi-bwi-kinshasa-muri-rdc-bwemereye-abanyeshuri-batwite-gukomeza-kwiga/