Blog

  • Burera: Abarema isoko ry'inka rya Butaro babangamiwe n'amafaranga bakwa batagurishije – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abarema amasoko y'amatungo hari umusoro bakwa iyo bagurishije itungo, ku barema isoko rya Butaro bo bavuga ko umuntu wese winjije inka mu isoko, ayikuramo atanze 3000 Frw, yaba yagurishije cyangwa atagurishije.

    Ni ibintu abaturage bavuga ko bibabangamiye cyane kuko ngo baba bazanye inka bashaka amafaranga, bamwe bikarangira batanagurishije ariko bagasabwa kwishyura umusoro wa 3000 Frw.

    Mugabarigira Jean Pierre wavuye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Gicumbi agiye kugurisha inka mu isoko rya Butaro, yavuze ko kwakwa 3000 Frw batagurishije bibabangamiye cyane.

    Ati 'Ndi umworozi, nturutse mu rugo nje kugurisha inka sinyigurishije banciye amafaranga, ese mwe ntimwumva ko ari ikibazo. Buri gihe wagurisha utagurisha baduca 3000 Frw turifuza ko bazajya baka amafaranga abantu bagurishije gusa kuko iyo utagurishije bakayakwaka biragorana.''

    Dushimirimana Espérance we yagize ati 'Birabangamye cyane, buriya hari igihe tuva mu rugo nta giceri dufite tugambiriye guhahisha amafaranga turi bukure kuri ya nka twagiye kugurisha. Hari ubwo rero ugera mu isoko inka yawe ntigurwe, abasoresha nabo bakakubwira ko utayisohora mu isoko utishyuye 3000 Frw, hari nubwo itungo barisigarana, turifuza ko mu gihe utagurishije batatwishyuza.''

    Senzira Joseph yavuze ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakivuga ariko ko ntacyo ubuyobozi buragikoraho. Yavuze ko bimaze kumubaho kenshi aho azana inka ikabura umuguzi akishyura 3000 Frw, ku wundi munsi w'isoko akongera akagarukana ya nka nabwo bakongera bakamwishyuza.

    Yasabye ubuyobozi kubyigana ubushishozi abantu batagurishije bakajya bareka kubasoresha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yijeje abaturage ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kigakemuka ntibazongere kwakwa amafaranga kandi batagurishije.

    Yagize ati 'Ubundi ubusanzwe amafaranga duca ni ay'umuntu uba wagurishije, icyo kibazo rero niba cyagaragaye tugiye kugikurikirana kugira ngo bikemuke.''

    Isoko ricururizwamo inka rya Butaro riremwa buri wa Gatanu, aho ryitabirwa n'aborozi bo mu turere twa Gicumbi, Burera, Musanze na Gakenke.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abarema-isoko-ry-inka-rya-butaro-babangamiwe-n-amafaranga-bakwa

  • Babiri barashwe nyuma yo kurwanya abashinzwe umutekano wa Nyungwe, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye Saa Kumi za mu gitondo ku wa 14 Nyakanga 2025, muri Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw'Umudugudu wa Yove mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri.

    Ibi byabaye nyuma y'aho aba baturage bagera kuri 15 binjiye muri Pariki bitwaje intwaro gakondo bakagerageza kurwana n'abashinzwe umutekano wa pariki, bakarasamo babiri.

    Bigirimana Egide uri mu barashwe yitabye Imana ageze mu Bitaro bya Bushenge naho undi warashwe ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora byombi byo mu Karere ka Nyamasheke.

    Polisi y'u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wabuze uwabo.

    Iti “Mu ijoro ryakeye ahagana Saa Kumi n'Igice abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n'imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ubwo bari bahagaritswe n'abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara ahubwo barabagota barabarwanya nibwo harashwe babiri abandi barahunga.'

    'Abarashwe bajyanywe mu bitaro bya Bushenge aho umwe muri bo yaje kwitaba Imana. Twihanganishije umuryango wabuze uwabo kandi iperereza ryatangiye kuri iki kibazo”.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwakoranye inama n'abaturage bwihaganisha umuryango wabuze uwabo, bunasaba abaturage kwirinda kuvogera iyi pariki.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-barashwe-nyuma-yo-kurwanya-abashinzwe-umutekano-wa-nyungwe-umwe-arapfa

  • Agahimbazamusyi k'abaganga kagiye kujya gatangirwa rimwe n'umushahara – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo Minisiteri y'Ubuzima yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'umutungo bya Leta, PAC, Murumunawabo Cecille, yagaragaje ko ibijyanye n'agahimbazamusyi gahabwa abaganga birimo ibibazo byinshi.

    Ati 'Igenzura ryagaragaje ko mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena, Minisiteri y'Ubuzima yateganyije ingengo y'imari ingana na miliyari 5,2 Frw ijyanye n'agahimbazamusyi ariko mu itangwa ryayo igenzura ryagaragaje intege nke.'

    Raporo igaragaza ko agahimbazamusyi k'abaganga katinze hagati y'iminsi 201 n'iminsi 565, mu gihe Minisiteri yatinze gutanga ubusabe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ngo itange aka gahimbazamusyi, iminsi iri hagati ya 29 na 205.

    Minecofin yo yatinze gutanga aya mafaranga hagati y'iminsi 24 n'iminsi 364.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Iyakaremye Zachee, yabwiye PAC ko bari gukora ku buryo agahimbazamusyi k'abaganga kazajya gatangirwa rimwe n'umushahara.

    Ati 'Tumaze iminsi dusaba ko agahimbazamusyi kahuzwa n'umushahara mu rwego rw'ubuzima. Abakozi bo kwa muganga agahimbazamusyi bahabwa bakagaherwa rimwe n'umushahara kandi uwishyura umushahara akaba ari na we wishyura agahimbazamusyi.'

    Yavuze ko babiganiriyeho n'inzego zose bireba basanga ari byo byakemura ikibazo cy'agahimbazamusyi abakozi bo kwa muganga bemerewe bidasabye ko Leta ibaha make, andi agashakwa binyuze mu byo ibigo by'ubuvuzi bakorera binjiza.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Iyakaremye Zachee yavuze ko hari gukorwa ku buryo agahimbazamusyi kazajya kishyurirwa rimwe n’umushahara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahimbazamusyi-k-abaganga-kagiye-kujya-gatangirwa-rimwe-n-umushahara

  • Alyn Sano yavuze imvano y'ubutumwa aherutse kwandika bugaca igikuba – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yari yanditse ubutumwa, agaragaza ko ashobora kureka iby'umuziki, akaba yakwerekeza amaboko mu bindi, kubera ibibazo yahuriyemo na wo byatumye yibaza niba uri mu bimufitiye umumaro.

    Icyo gihe yari yanditse ati 'Ndazibukiriye. Ndibaza niba byose nanyuzemo byari bifite akamaro. Si buri nkuru yose igira iherezo ryiza. Wenda igihe kirageze ngo nshyire imbaraga ku bintu bifite umumaro kurushaho, sinzi! Ariko ndashimira cyane buri wese wambaye hafi. Ndabakunda.'

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yanditse ubu butumwa nyuma yo kuremererwa, agahitamo gutobora akavuga ibihe bikomeye yari ari kunyuramo, nyamara abantu inyuma babona akomeye.

    Ati 'Ni ibintu bimaze igihe. Nagiranye amasezerano na 'label' yo muri Amerika ariko nyuma nza gusanga nta kintu na kimwe bari kumfasha uretse gusubiza inyuma umuziki wanjye. Mu minsi yashize narebye uko byagize ingaruka ku muziki wanjye, mbona ntabwo nabyihanganira na gato. Ariko ubu turi mu biganiro, nizeye ko bizarangira amahoro.'

    Yavuze ko aya masezerano yari yayasinye mu 2023, we n'abo bagombaga kumureberera inyungu, ariko ntibumvikane guhera ayo masezerano akimara gusinywa. Avuga ko indirimbo ze zirimo iyitwa 'Biryoha Bisangiwe' na 'Head' zimwiritirwa ariko atari ize.

    Ati 'Havutse ubwumvikane buke kuko ibiri mu masezerano ntabwo byubahirijwe. Narabasezeye ariko banga ko dutandukana. Iriya miziki mwabonaga nkora imwe iranyitirirwa ariko si iyanjye. Ni ibintu birebire, nahise nshaka umunyamategeko wanjye. Byaramvunnye mu muziki no ku mutima. Bizarangira Imana niramuka ingiriye ibambe, barandusha amafaranga kandi ntabwo napfa kubatsinda.'

    Ku ruhande rwe ariko na we avuga habayeho gusinya amasezerano atabanje kugenzura neza ibyo avuga, agaragaza ko kuri ubu yitabaje inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo na Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, ziri kumufasha.

    Ati 'Nakoze amakosa yo gusinya amasezerano ntayumvise. Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, igiye kubyinjiramo, nizeye ko bizarangira. Ibyo bagombaga gukora ntabwo babikoze. Basubije inyuma umuziki wanjye ariko mu 2024 nahisemo kubigobotora. Ibikorwa byenjye byagenze gake atari uko ndi umunebwe ariko biri gukemuka abantu banyitege.'

    Avuga ko nta myaka bari barasinye n'iyo 'label' yirinze kuvuga amazina ahubwo bari barasinye gukorana ibikorwa runaka. Avuga ko hari igihe cyageze akumva yava mu muziki ariko ntibimukundire. Ati 'Iyo nza kuba nashobora kwikuramo umuziki nari kuwureka ariko ntabwo byari kunkundira, kuko niwo buzima bwanjye. Nta kindi nibonamo kuwurusha.'

    Yanavuze ko uretse ibi ariko no mu buzima busanzwe yagiye ahura n'ibibazo. Ati 'Kubera ko umuziki ari ko kazi kanjye niwo abantu bahise batekereza bakibona ubutumwa bwanjye, ariko ntabwo ariwo navuga ko nahuriyemo n'ibibazo gusa, no mu buzima busanzwe biba bihari. Ahubwo byakubitanye n'uko ndi umuntu usanzwe ariko nkaba ndi n'umuntu urebwa n'abantu benshi, bituma abantu babyibazaho cyane.'

    Alyn Sano yari yatumye bamwe bibaza ko yaba agiye kureka umuziki, mu gihe yari amaze iminsi mike ateguje indirimbo nshya na Bensoul, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri Kenya, aho avuga ko ubu agiye gushaka uko yahita ijya hanze mu minsi ya vuba. Uyu mukobwa yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Fire'.

    Alyn Sano yavuze ko ubu agiye gukora cyane kurusha uko byari bimeze nyuma y’ibyo yaciyemo bitari byoroshye

    Uyu mukobwa avuga ko yagize ibibazo bikomeye mu muziki we guhera mu 2023 ariko mu mwaka ushize agatangira gushaka uko yabivamo

    Alyn Sano yavuze ko nyuma y’ubutumwa yakiriye bumukomeza ubu ari gushaka ukuntu indirimbo yahuriyemo na Bensoul yajya hanze mu minsi ya vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alyn-sano-yavuze-imvano-y-ubutumwa-aherutse-kwandika-bugaca-igikuba

  • Byamenyekanye ko Perezida wa Iran yakomerekeye mu bitero bya Israel – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yashyizwe n'ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, Fars, ku wa 12 Nyakanga 2025, aho cyatangaje ko ubwo habaga inama yahuzaga abayobozi bakomeye muri Iran yiga ku mutekano w'iki gihugu, aribwo Israel yagabye ibi bitero bikomeye mu burengerazuba bwa Tehran.

    Ku wa 16 Kamena, ni bwo Israel yagabye ibyo bitero bikomeye birimo ibisasu bitandatu mu nyubako iri mu butaka yari yabereyemo inama yigaga ku mutekano wa Iran aho yari yahuje Pezeshkian n'abandi bayobozi bakuru b'iki gihugu.

    Icyo gitero cyangije byinshi harimo n'ibura ry'umuriro, ibyatumye abari bitabiriye iyo nama bahunga aribyo byaje kuviramo Pezeshkian avunika akaguru ubwo yageragezaga guhunga aharashwe na Israel

    Fars yagaragaje ko iki gitero Israel yagabye kimeze kimwe nk'icyo iheruka gukora muri Nzeri 2024 mu mujyi wa Beirut wo muri Liban, cyahitanye umuyobozi w'umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.

    Ku wa 24 Kamena, nibwo Leta ya Iran n'iya Israel byemeye guhagarika intambara yari imaze iminsi 12 birasanaho ubudahagarara.

    Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yakomerekeye mu bitero byagabye na Israel muri Iran


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byamenyekanye-ko-perezida-wa-iran-yakomerekeye-mu-bitero-bya-israel

  • Umuti ku nguzanyo zihenze mu bigo bito n'ibiciriritse – #rwanda #RwOT

    Gusa ntabwo ari bimeze mu Rwanda kuko usanga hari aho inguzanyo z'ibigo by'imari iciriritse ifite inyungu iruta kure inguzanyo zo muri banki z'ubucuruzi.

    Umuyobozi w'Ihuriro riharanira Uburenganzira bw'Abaguzi, ADECOR, Ndizeye Damien, aherutse kugaruka kuri iki kibazo ubwo yari muri Sena y'u Rwanda.

    Ati “Kuki muri Sacco ari ho inguzanyo ziri hejuru, kurusha muri banki zikomeye? Iki kintu twasanze ari imbogamizi ku bantu batishoboye bakeneye inguzanyo, usanga bibagora kandi na bo bakeneye iterambere.”

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ikigega cyazagira uruhare mu rugendo rwo kugabanya ikiguzi cy'inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari iciriritse.

    Ni Ikigega kizaba kitwa 'Microfinance Liquidity Fund' aho kizakorana n'ibigo by'imari iciriritse. Imirimo yo gutegura icyo kigega irakomeje ndetse iri kugana ku musozo.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yavuze ko bitarenze mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha, iki kigega kizaba cyatangiye gukora, nk'uko yabitangarije RBA.

    Ati “Turatekereza ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, cyangwa mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha, icyo kigo cyaba cyaratangiye, kuko dufite abafanyabikorwa.”

    Yavuze ko ikiguzi cy'inguzanyo ku bigo bito n'ibiciriritse kizwi cyane, ati “Icyo kibazo tugihuriyeho twese, tugihuriyeho na Banki Nkuru y'u Rwanda, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'abandi bafatanyabikorwa, turafatanyije muri urwo rugendo.”

    Umuyobozi ushinzwe gucunga Ibigo by'Imari Iciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Mushimirwa Clarisse, yavuze ko umushinga wo guhuza imirenge SACCO uzagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'inguzanyo mu bigo bito n'ibiciriritse.

    Ati “Dukomeje no kuri iyi gahunda yo guhuza za SACCO, uko zigenda zihuza imbaraga n'ubushobozi ni ko n'ikiguzi cy'inguzanyo kigenda kigabanuka. Urebye nko kuri SACCO zihuje, ikiguzi cy'inguzanyo cyaragabanutse.”

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, aho byitezwe ko iyi mirenge SACCO izahuzwa, ikabyara banki imwe y'ubucuruzi, izaba yitwa 'Cooperative Bank.'

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangaza uko iki gikorwa kiri kugenda.

    Ati 'Guhuza SACCO z'uturere twose turateganya ko bizarangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari [2025/2026]. Ubu tumaze gukora uturere turindwi, hasigaye uturere 23 ariko turizera ko uyu mwaka uzajya kurangira utu turere twose dusigaye twamaze kuduhuza, hanyuma niturangiza guhuza izi banki dukore Cooperative Bank.'

    Umuti ku nguzanyo zihenze ku bigo bito n’ibiciriritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-ku-nguzanyo-zihenze-ku-bigo-bito-n-ibiciriritse

  • Irembo na RDB bateguye amahugurwa yihariye y'abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yahurije hamwe abantu 100 barimo abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo 80.

    Urwego rw'ubukerarugendo ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu guhanga imirimo mishya no kuzamura ubukungu. Irembo na RDB biyemeje gushyigikira iterambere ry'abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo binyuze mu bikorwa binyuranye birimo n'aya mahugurwa.

    Muri aya mahugurwa harebewe hamwe ibikibakoma mu nkokora, hanarebwa uko bahabwa ubufasha, no gukomeza urwego rw'imikoranire no gusangizanya ubumenyi yagati yabo na Irembo.

    Aya mahugurwa yari yateguriwe abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo b'abanyamwuga bemejwe na RDB, bari barimo n'abashya bifuzaga kongera ubumenyi bwabo mu by'ikoranabuhanga. Bari barimo kandi abari bahagarariye ibigo bitanga izi serivisi n'abandi bakora ibijyanye nazo.

    Muri aya mahugurwa hafashwe umwanya wo gusobanura imikorere n'imikoreshereze y'urubuga IremboGov, nyuma hafatwa undi mwanya w'ibibazo n'ibisubizo n'ibindi biganiro.

    Umukozi wa Irembo ushinzwe guteza Imbere Ubucuruzi, Noella Dushime Kajeneri, yavuze ko aya mahugurwa yatumye aba bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo basobanukirwa neza imikorere ya Irembo ndetse banatanga ibitekerezo by'ahakwiye gushyirwa imbaraga.

    Ati 'Twiyemeje guharanira ko urubuga rwacu rutanga ibyo abakiliya bakeneye kandi bikagira uruhare mu iterambere ryabo.'

    Sylvie Sarambwe, nawe yavuze ko 'Twiyemeje gutuma aba abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo bamenya neza imikorere yacu.'

    Umuhuzabikorwa akaba n'ushinzwe ubucuruzi muri RDB, Esther Mukagasana, yagize ati 'Turizerako iyi gahunda izazamura imikorere yabo no guhaza abakiliya babagana. Aya mahugurwa agaragaza umumaro w'ubufatanye buri hagati y'inzego z'abikorera n'iza Leta.'

    Yakomeje avuga ko 'Mu gukorera hamwe, dushobora kurema urwego rw'ubukerarugendo rufite imbaraga hano mu Rwanda. Turashaka gukomeza ubufatanye na Irembo no gushyigikira abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo mu rugendo rwabo rwo kwinjira mu mikoreshereze y'ikoranabuhanga.'

    Abari bahagarariye ibigo bitanga izi serivisi n'abandi bakora ibijyanye nazo

    Aya mahugurwa yahurije hamwe abantu 100 barimo abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo 80


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-na-rdb-bateguye-amahugurwa-yihariye-y-abashinzwe-kuyobora-ba

  • Abagera kuri 30% y'abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bari hejuru y'imyaka 50 – #rwanda #RwOT

    MINISANTE yabigaragaje mu nama ya 13 y'Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS) iri kubera i Kigali.

    Ni inama izamara iminsi itanu kugeza ku wa 17 Nyakanga 2024 izagaruka ku ngingo zitandukanye, by'umwihariko ubushakashatsi buri gukorwa ngo iyi ndwara ahanini yandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe.

    MINISANTE yagaragaje ko kugeza mu 2025 abagera kuri 30% mu bafite Virusi itera Sida bashobora kubaho imyaka 50 kuzamura.

    Sida yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n'abantu benshi.

    Kuva ubwo kugeza uyu munsi u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo rugabanye ubukana bw'iyo ndwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

    Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

    Hakozwe umurimo ukomeye kuko u Rwanda rwagabanyije imibare y'ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na Sida bagabanyutse kugeza kuri 86%.

    U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by'abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by'abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by'abafite virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.

    Icyakora ab'igitsina gabo bari hagati y'imyaka 15 na 19 no hagati ya 20 na 24 y'amavuko ni bo badafata imiti neza mu mezi 12 kuva bayitangiye.

    Ab'igitsina gabo bari hagati y'imyaka 20 na 24 bakurikiza amabwiriza bahawe ku kunywa imiti ku kigero cya 88%. Abadakurikiza amabwiriza ni 9% mu gihe abapfa ari 3%.

    Abandi bapfa cyane ni abafite imyaka iri hejuru ya 50 nubwo baba bakurikije amabwiriza bahawe yo gufata imiti ku kigero cya 95%.

    Abandi bapfa ni abari munsi y'imyaka 15 b'abahungu. Bari ku rugero rwa 4% nubwo bakurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana ku kigero cya 96%.

    Muri rusange ibijyanye no gukurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana mu Rwanda biri kuri 94,5% mu gihe abagore babikurikiza ku kigero cya 96% abagabo bakabikurikiza ku kigero cya 93%.

    35% by'abakora uburaya bafite Virusi itera Sida, mu gihe abagabo baryamana n'abo bahuje ibitsina 5,8% ari bo bayifite. 43% by'abo baryamana bahuje ibitsina, ni bo bazi uko bahagaze.

    RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana n'abo bahuje ibitsina n'abakora uburaya igasya itanzitse.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu myaka 20 ishize hakozwe ibikomeye ndetse agaragaza ko hari icyizere cy'uko iyi ndwara yarwanywa burundu.

    Ati 'Twateye imbere, abakiri bato bavutse barinzwe iyi ndwara ndetse na bo barakuze bafite abana. Ni ingero zigaragaza impamvu turi hano ndetse n'uruhare twagize nk'abantu.'

    Yavuze ko iyi nama ifite akamaro gakomeye mu guhangana n'imbogamizi zigihari, nk'ibijyanye n'inkunga zo guhangana n'iyi ndwara bigenda gake, guhezwa, ku bura ubuvuzi bugezweho ku bo mu bihugu bimwe n'ibindi bibazo.

    Ati 'Icyakora icyizere kirarema. Nubwo dufite izi mbogamizi nizeye ko tuzakomeza gukorana kugeza turanduye Sida. Ubu birashoboka bijyanye n'uko twatekerezaga mu myaka nka 20 ishize.'

    Mu nama ya IAS kandi ni ho Ishami rya Loni ryita ku Buzima, rizatangaza amabwiriza y'uburyo umuti wa 'Lenacapavir' uherutse kuvumburwa uzajya ukoreshwa.

    Ku wa 19 Kamena 2025 ni bwo Ikigo Gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa muri Amerika, FDA, cyemeje ko umuti wa Lenacapavir Yeztugo wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera Sida muri Amerika.

    Wakozwe n'Ikigo cyo muri Amerika cya Gilead Sciences, ukorerwa igerageza rya mbere n'irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw'abawutewe.

    Ubuyobozi bwa Gilead Sciences bwagaragaje ko uyu muti uterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa SIDA ku rugero rwa 99,9%.

    Abafite Sida bari hejuru y’imyaka 50 mu Rwanda bazaba ari 30% mu mpera za 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-sida-bari-hejuru-y-imyaka-50-mu-rwanda-bazaba-ari-30-mu-mpera-za-2025

  • Semuhungu Eric yahishuye ko yifuza kubyara impanga ebyiri ariko ataryamanye n'igitsina gore #rwanda #RwOT

    Semuhungu Eric, umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, yongeye gutungura benshi ubwo yatangarizaga imbaga ubwo yari mu kiganiro hamwe n'umunyamakuru Julias Chita kuri Chita Magic yatangaje ko yifuza kubyara impanga z'abahungu babiri, cyangwa abakobwa babiri ariko atigeze aryamana n'igitsina gore.

    Ibi ngo abiteganya mu gihe azifashwa n'uburyo bugezweho mu by'ubuvuzi, aho byose byakorerwa muri laboratwari.

    Yagize ati: 'Ndifuza ko nzagira abana b'impanga ariko sinifuza kunyura mu nzira y'ubusanzwe, ahubwo mbona igihe kigeze ngo twemere ko isi iri gutera imbere, kandi iyo ubonye ubushobozi, ntacyo biba bitwaye gukoresha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.'

    Semuhungu yakomeje kuvuga ko amaze igihe areba aho ubushakashatsi bugeze ku bijyanye no gukubyara abana hifashishijwe 'IVF' (In Vitro Fertilization), aho intanga z'umugabo n'iz'umugore ziteranyirizwa muri laboratwari, hatabayeho imibonano mpuzabitsina isanzwe.

    Yongeyeho ati: 'Abantu bashobora kumbona nk'uhabanye n'umuco, ariko ntabwo ari ukwirengagiza Imana cyangwa umuco, ahubwo ni ugukoresha amahirwe y'ibihe tugezemo. Sinifuza gushyingirwa ubu, ariko nkeneye abana.'

    Ibi bitekerezo bye byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushigikira, abandi bamushinja kudaha agaciro urukundo nyarwo n'umubano hagati y'umugabo n'umugore. Nyamara Semuhungu we aracyashikama ku bitekerezo bye, asaba abantu kwihugura no kwagura imitekerereze yabo.

    Ibi bitekerezo bye byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushigikira, abandi bamushinja kudaha agaciro urukundo nyarwo n'umubano hagati y'umugabo n'umugore
    Semuhungu Eric, umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, yongeye gutungura benshi
    Semuhungu Eric yahishuye ko yifuza kubyara impanga ebyiri ariko ataryamanye n'igitsina gore

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-yahishuye-ko-yifuza-kubyara-impanga-ebyiri-ariko-ataryamanye-nigitsina-gore/

  • Ibya Regis na Micky bibaye bibi cyane, Karabo K'imana Patrick avuze amabanga akomeye mwahishwe. #rwanda #RwOT

    Captain Regis

    Regis wongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ikiganiro  avugako ' Micky ari umugome ariwe wafungishije nyina. Agaragaza ko yarahari byose biba. Ikiganiro cyahishuye byinshi byari bikiri mu bwiru hagati y'aba bombi, kikagaragaza uburyo ubucuti bushobora kuvamo ubugambanyi bukomeye.

    Mu buryo busekeje ariko buhishura ibikomere, Regis yagaragaje amarangamutima ye agaragaza ukuntu Micky yamuvuzeho ibintu bitari byiza, aho bivugwa ko ari we wagize uruhare mu ifungwa rya nyina. Ibi byose bikajyana n'amagambo akomeye Regis yavuze, ashinja Micky ubugome no kuba yarakoresheje amakuru ye bwite kugira ngo amugireho ingaruka mbi mu buzima.

    Inkuru yatangiye Regis avuga ko yari ahari byose bibera — 'Narimpari ntabanga'  avuga ko atari umushyitsi ahubwo yari mu rugamba rw'ubuzima rwe, aho inshuti yagombaga kumuba hafi yamuhindutse umwanzi. Regis yavuze ko Micky yamugambaniye igihe bari bamaranye imyaka bamufataga nk'uwizewe, ariko nyuma akamushyira hanze, akamushinja ibintu bikomeye.

    Muri ayo magambo yuzuyemo umujinya, Regis yasobanuye uburyo ibintu byose byatangiye ari urukundo n'ubwizerane, ariko bikarangira bisenywe n'ishyari, ubwikunde n'amabanga yasohotse atari akwiye kumenyekana.

    Micky Rww

    Karabo Kimana yatanze igitekerezo ku makimbirane ari hagati ya Regis na Micky, agira ati:
    'Regis arimo kubaka ubuzima bwe bushya, ntimukomeze kumucanga.'
    Yakomeje agira ati: 'Regis, urabizi ko ngufitiye icyubahiro, ariko nk'uko wigeze kugira umutima ushyira ibintu ku murongo mbere, ndagusaba kureka kugendera ku by'abakobwa gusa ngo ubishingireho ubuzima bwawe.'

    Karabo kimana Patrick

    Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n'ibyabaye, abamenyerewe mu gukurikirana imyidagaduro nka Ddumba na Killiman batangiye gukora isesengura ryimbitse ku by'aya makimbirane. Mu kiganiro cyabo gikunzwe kuri YouTube, aba bombi bagarutse ku mateka y'urukundo rwa Micky na Regis, n'icyabayeho nyuma y'uko bivumbuye ko hari ibihishe inyuma.

    Killiman yagize ati:

    'Abantu bagira byinshi bitabashyira mu kuri. Ibi byose byatangiye igihe Micky yabonye ko Regis atakimwubaha nk'uko byahoze. Hari ibyo yagerageje kwihanganira, ariko byarushijeho kumurushya.'

    Ddumba nawe yunzemo agira ati:

    'Regis yahisemo inzira yo kwigira nyamwigendaho, aragenda. Micky we yabuze amahoro, agerageza kwisobanura imbere y'abamukurikirana.'

    Aba basore bombi basabye abantu gukura isomo mu byabaye, kuko kenshi imibanire y'abantu ifatwa nk'iy'imikino, nyamara igira ingaruka zikomeye ku mutima n'ubuzima.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibya-regis-na-micky-bibaye-bibi-cyane-karabo-kimana-patrick-avuze-amabanga-akomeye-mwahishwe/