Blog

  • AMAFOTO: Uko byari byifashe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu – #rwanda #RwOT

    Ni Inama yayobowe na Perezida Kagame. Ubusanzwe yitabirwa n'abaminisitiri n'abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zose, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).

    Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Umunyamabanga Mukuru w'Ubunyamabanga bw'Inama y'Abaminisitiri hamwe n' Abanditsi b'Inama y'Abaminisitiri. Bitewe n'impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y'Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w'ibyigwa.

    Iyi nama iterana rimwe mu byumweru bibiri, ku wa gatatu w'icyumweru, Gusa si ko buri gihe iterana ku wa Gatatu, ahubwo ishobora no guterana ku wundi munsi uwo ari wo wose, mu nama idasanzwe, igihe bibaye ngombwa.

    Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatatu iyoborwa na Perezida Kagame

    Iburyo bwe hari hicaye Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, ibumoso hicaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa

    Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika [iburyo], Minisitiri muri MINECOFIN, Yusuf Murangwa, n’Abanyamabanga ba Leta muri muri MINECOFIN, Mutesi Rusagara na Godfrey Kabera

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, na we yari yitabiriye iyi Nama y’Abaminisitiri

    Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, aganira na Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA [hagati], ndetse na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly

    [Iburyo] Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aganira na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence. [Ibumoso] Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Butera Yvan, aganira na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, aganira na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira [Ibumoso] aganira na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine

    Minisitiri Ugirashebuja na Minisitiri Uwamariya baganira [ibumoso], iruhande rwabo hari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Uwizeye Judith na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi

    Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Godfrey Kabera, aganira n’Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe

    Abitabiriye inama baba bakurikirana neza ibiri kuyivugirwamo

    Abicaye ku murongo w’inyuma harimo Minisitiri Nkulikiyinka Christine wa MIFOTRA, Olivier Kabera wa MININFRA, Mukazayire Nelly wa MINISPORT, Gen (Rtd) Kabarebe wa MINAFFET, Uwizeye Judith wa Perezidansi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wa MINIYOUTH na Jean Guy Afrika wa RDB. Ku w’imbere hicaye Patrice Mugenzi wa MINALOC, Ugirashebuja Emannuel wa MINIJUST, Ingabire Paula wa MINICT, Rwego Ngarambe wa MINISPORT, Marizamunda Juvenal wa MINADEF, Yusuf Murangwa wa MINECOFIN na Meya wa Kigali, Samuel Dusengiyumva umwicaye inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-uko-byari-byifashe-mu-nama-y-abaminisitiri-yateranye-ku-wa-gatatu

  • Kimisagara: Polisi yafatanye umusore ibiro bitandatu by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Uwafashwe yatangaje ko urwo rumogi yari arukuye mu Karere ka Rulindo ahitwa ku Kinini akaba yari aruzaniye umuntu basanzwe bakorana mu kurucuruza mu Murenge wa Kabuga ndetse akaba yari abikoze nshuro ya kabiri.

    Yafashwe ku wa 15 Nyakanga mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu Mudugudu wa Nyabugogo, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage aho bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umuntu ufite igikapu kirimo ibiyobyabwenge, haza abapolisi bararumusangana bahita bamuta muri yombi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yashimye abaturage batanze ayo makuru ndetse ashishikariza n'abandi kujya batanga amakuru igihe hari aho bayabonye y'ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara kugira ngo akorerwe dosiye, ndetse Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abo bakoranaga birakomeje.

    CIP Gahonzire yagize ati 'Polisi y'u Rwanda iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye. Abantu bakwiye gushaka ibindi bakora kuko nta cyiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kandi umuntu wese ufite umugambi wo kuroga Abaturarwanda abaha ibiyobyabwenge ntabwo azihanganirwa'.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Amategeko avuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Fww iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye.

    Polisi yafatanye umugabo ibiro bitandatu by'urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-polisi-yafatanye-umusore-ibiro-bitandatu-by-urumogi

  • Abacunga umutekano ku bibuga batangiye guhugurirwa kunoza umurimo wabo – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y'iminsi itatu ari kubera kuri Kigali Pelé Stadium, yitabiriwe n'icyiciro cya mbere cy'abakozi 180 mu gihe biteganyijwe ko abagera kuri 500 aribo bazayahabwa.

    Ni amahugurwa kandi ari gutangwa n'Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri FERWAFA, Bizimana Jonathan n'Umuyobozi w'Akanama gatanga impushya zo gukina amarushanwa (CAF Licensing) muri FERWAFA, Muhire Livingstone.

    Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kuko bifuza kuzamurira ubushobozi abakozi babo.

    Ati 'Duteganya guhugura abantu 500 bazagenda biyongera kuko twifuza ko buri wese agomba gukora icyo yize, aho kuba icyo agiyemo. Dushaka ko uyu mwuga umenyekana kandi ugahabwa agaciro rero nitwe tugomba kubanza kukihesha.'

    Yakomeje agaragaza ko aya mahugurwa azakemura imbogamizi zikunzwe kugaragazwa n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

    Ati 'Ahanini abakunzi b'umupira w'amaguru bagaragazaga impungege z'uko dukoresha abantu badafite ubumenyi cyangwa dukora ibyo tutazi ariko guhera uyu munsi navuga ko bakitega impinduka kuko aya mahugurwa azadufasha cyane. Ndahumuriza abantu ko batazongera kwakirwa n'abo bise ama 'Robot'.'

    Tiger Gate S, ni ikigo cyatangiye mu 2021, gifite abakozi barenga 1000 bakora mu buryo bwa nyakabyizi ndetse n'abandi 150 bahoraho, gikorera ku Gisimenti.

    Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri FERWAFA, Bizimana Jonathan ni we uri gutanga aya mahugurwa

    Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa kitabiriwe n’abakozi 180

    Ni amahugurwa azamara iminsi itatu

    Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yizeje impinduka abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma y’aya mahugurwa

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tigers Gate S, Kabera Frank Romeo, ageza ijambo kubitabiriye aya mahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacunga-umutekano-ku-bibuga-batangiye-guhugurirwa-kunoza-umurimo-wabo

  • Inama y'Abaminisitiri yahaye umugisha amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gushakira umuti ikibazo cy'umutekano u Rwanda rutahwemye kugaragaza, kugarura amahoro n'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry'Akarere.

    Inama y'Abaminisitiri yatangaje ko “U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa aya Masezerano, kandi rutegereje ibizava mu biganiro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar, ku bufatanye bw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).”

    Abashyizwe mu myanya

    Inama y'Abaminisitiri yagize Amb. Vincent Karega, Ambasaderi wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi y'Abaturage ya Algerie. Amb. Karega yari asanzwe ari Ambasaderi udasanzwe w'u Rwanda mu Karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari.

    Innocent Muhizi, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika ya Singapore, asimbuye Amb. Jean de Dieu Uwihanganye. Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa RISA.

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n'iyi Nama y'Abaminisitiri harimo Alphonsine Mirembe, Umunyamabanga Mukuru w'Umutwe w'Abadepite, asimbuye Amb. Jeanine Kambanda, wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu.

    Muri Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare Valerie Nyirahabineza, yakomeje kuba Perezida wa Komisiyo, Maj Gen. (Rtd) Jacques Nziza, agirwa Visi Perezida wa Komisiyo, naho Dancille Nyirarugero, Jacqueline Muhongayire, na Jean Marie Vianney Gatabazi wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, bagizwe abagize Inama y'Abakomiseri.

    Dr. Muhammed Semakula, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, naho Sophie Nzabananimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iyo Minisiteri.

    Muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Gisèle Umuhumuza, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, Canoth Manishimwe, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange.

    Muri Ministeri y'Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. Muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

    Muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Aristarque Ngoga, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. mu Bushinjacyaha Bukuru, Prudence Biraboneye, yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

    Mu Kigo Gishinzwe Amazi, Dr. Asaph Kabaasha, yagizwe Umuyobozi Mukuru. Mu kigo Mpuzamahanga cy'Imari cya Kigali, Hortense Mudenge, yagizwe Umuyobozi Mukuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-y-abaminisitiri-yahaye-umugisha-amasezerano-y-amahoro-hagati-y-u-rwanda

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, ishyiraho abarimo Candy Basomingera nk'Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, aho Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Candy Basomingera wagizwe umunyamabanga Uboraho mushya, yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

    Kuri uyu mwanya Candy aje asimbura Bwana Uwayezu François Regis wari umaze amezi asaga umunani ari kuri uyu mwanya kuko yawugezeho tariki ya 20 Ukuboza 2024.

    Uwayezu wasimbuwe kuri uyu mwanya, yabaye Umunyambanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, yabaye Visi Chairman wa APR FC yanabereye umutoza mu bana, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Simba SC yo muri Tanzania.

    The post Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/candy-basomingera-wari-umuyobozi-mukuru-wungirije-wa-rcb-yagizwe-umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=candy-basomingera-wari-umuyobozi-mukuru-wungirije-wa-rcb-yagizwe-umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo

  • Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW'ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y'Umuturage #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Umuturage, abagize Umudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi bashakiye igisubizo mu kwishyiriraho gahunda y'agashya bise'URUGAGA RW'ABAYOBOZI' ku Mudugudu. Kuva batangiza uru rugaga biyemeje kuba Abatarushwa mu mihigo, kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Umuturage no guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

    Minani Celestin, Umukuru w'Umudugudu wa Nyarugenge ugizwe n'Amasibo 9 arimo Ingo 182 zifite Abaturage 826, avuga ko iyi gahunda y'URUGAGA RW'ABAYOBOZI bayimaranye imyaka hafi itanu rwagati mu baturage, ko kandi yazanye impinduka nziza mu gutuma imibereho y'abaturage irushaho kuba myiza ugereranije n'uko bari babayeho mbere.

    Minani Celestin/Umukuru w'Umudugudu wa Nyarugenge muri Mukinga ya Nyamiyaga.

    Avuga ko mu kujyaho kw'iyi gahunda, barebye bagasanga kugira ngo abaturage bumve neza gahunda n'icyerekezo cya Leta mu gutuma imibereho y'Umuturage iba myiza ari uko nk'Abayobozi ku rwego rw'Umudugudu babanza kubigira ibyabo, bakaba indorerwamo yereka abaturage ko ibyo bababwira koko bishoboka, atari ibipindi.

    Ibyo, byatumye bashyiraho Gahunda y'URUGAGA RW'ABAYOBOZI, aho baterana buri wa Gatandatu w'icyumweru bakaganira, bakiga ku bibazo bibangamiye umuturage mu Mudugudu, icyo bakora ngo bakemure ibibazo bigaragara kandi buri muturage abigizemo uruhare kuko ngo igisenya urugo rumwe cyanaba impamvu ikongeza urundi.

    Mudugudu Minani, avuga ko URUGAGA RW'ABAYOBOZI rwatumye nk'abaturage bashyira hamwe mu kwesa Imihigo, babasha guhiga abandi mu kwishyura Ubwishingizi bwo Kwivuza/Mituweli, bayoboka EjoHeza ndetse no gufashanya mu kwikemurira ibibazo bitandukanye byajyaga kuba umutwaro iyo hataba uko guhuza imbaraga.

    Ni igice cy'icyaro kitagira Umuriro, nyamara Amapironi anyura ku butaka bwabo yambuka ajya Ruhango.

    Avuga kandi ko uretse kwicara bakikemurira ibibazo birimo Amakimbirane yo mu miryango, ibibazo bishingiye ku kwishakamo ibisubizo mu kugurizanya bagamije kwivana mu bukene n'ibindi, ngo banazanye akandi gashya ko guca burundu ikibazo cy'abana bata ishuri kuko ngo uwa mbere waritaye bicaye bagashaka igisubizo aho bamwicaje bakamugabira itungo rigufi(Ihene), bamubwira gusubira mu ishuri asubirayo yishimye ubu ari mu mashuri yisumbuye. Icyo ni igikorwa cyatumye nta mwana wa hano ugita ishuri.

    Uwizeyimana Mariya Celine, Umuturage muri uyu Mudugudu wa Nyarugenge ahamya ko iyi gahunda y'URUGAGA RW'ABAYOBOZI ku Mudugudu yatumye abaturage bibonanamo kuko bahura kenshi bakaganira ndetse abafite ibibazo bakabyicariri mpaka bikemutse.

    Uwizeyimana Mariya Celine/Umuturage w'i Nyarugenge muri Mukinga.

    Avuga ko iyi gahunda y'URUGAGA RW'ABAYOBOZI yatumye umuturage yumva ko niba abayobozi ubwabo aribo bakora bereka abaturage ibikwiye gukorwa, ko no ku muturage ntagikwiye kuba kiba ikibazo kuko hari urugero ruva mu bikorwa n'abayobozi rugaragaza ko bishoboka, ko nawe nta cyamunanira.

    Ahamya ko binyuze m'URUGAGA RW'ABAYOBOZI, Umudugudu wabo wagiye uba intangarugero mu kwesa imihigo myinshi yari yarananiranye ndetse bakaba mu bambere mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za Leta.

    Niyomugabo Nazar/Umuturage akaba n'umugenzuzi mu Rugaga rw'Abayobozi.

    Niyomugabo Nazar, Umuturage muri uyu Mudugudu ahamya ko URUGAGA RW'ABAYOBOZI rwabafashije nk'abaturage kwikemurira ibibazo. Ati' Rwadufashije kwikemurira ibibazo twahuraga nabyo rimwe na rimwe ugasanga turata umwanya twiruka dushaka ubuyobozi, ariko ubu tubikemurira rwagari muri twe bigatuma n'igihe cyacu tugikoresha mu bindi bidufitiye umumaro'.

    Agira kandi ati' Duterana ku wa 6 saa cyenda tukareba ibitagenda neza, tukareba abantu bafitanye amakimbirane tugafashanya gukemura ibibazo bidasabye ko hari abandi babizamo. Dufite kandi ibimina birimo icya DUTABARANE kiba kuri 25 za buri kwezi, aho dutanga umusanzu w'amafaranga magana atanu(500Frws) uwagize ikibazo tukamutabara.

    Avuga ko kandi bagira IKIMINA cy'UMUGOROBA W'UMURYANGO aho naho bakunda gukemurira ibibazo byananiranye. Aha kandi nabo bagira ikimina batangamo amafaranga 200 ya buri cyumweru afasha mu kwitangira MITUWELI neza kandi ku gihe ku buryo nta kibazo na kimwe kigora umuturage bitewe n'uko gushyira hamwe.

    Mu masibo 9 bafite, buri muturage afite ISIBO abarizwamo ku buryo ikibazo bananiwe gukemurira mu Isibo kijya mu MUGOROBA W'UMURYANGO cyangwa kikajyanwa mu RUGAGA RW'ABAYOBOZI ku buryo kihava gikemutse.

    Mu bushobozi bishatsemo, bageze kure biyubakira ibiro by'Umudugudu wa Nyarugenge.

    Mu ISIBO, naho haba IKIMINA aho buri muturage atanga igiceri cy'Ijana ubishoboye agatanga arenze bityo bikazoroshya mu itangwa rya MITUWELI kuko utabashije kuyabona mu KIMINA cy'UMURYANGO agurizwa ahandi yizigamiye ku buryo ikibazo cy'Ubwisungane mu kwivuza/MITUWELI aha ntawe ukigitaka.

    Anastase Dushimimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mukinga amaze imyaka ine nta w'umuhiga mu kwesa imihigo y'ubwisungane mu kwivuza/MITUWELI. Uyu niwe wabwiye ba Gitifu bagenzi be b'Utugari uko ari 59 twa Kamonyi ko mu myanya bahatanira mu kwesa Imihigo ya MITUWELI uwa mbere bawibagirwa kuko adateze kuwurekura.

    Ahamya ko URUGAGA RW'ABAYOBOZI rwafashije mu bukangurambaga bugamije gufasha abaturage guhindura imyumvire bakumva ko ibikorwa byose ari ibyabo, ari ibigamije gutuma ubuzima bwabo buba bwiza kurusha, ko kandi ibyo bitagerwaho batabigizemo uruhare.

    Gitifu Anastase, avuga ko kuva iyi gahunda yajyaho muri uyu Mudugudu habaye impinduka zigaragarira buri wese uhageze ku buryo hari byinshi bagiye bageraho biturutse ku gushyira hamwe no kumva neza ko ibikorwa bakora atari iby'undi wundi ko ahubwo ari ibyabo bwite bigamije gutuma Imibereho yabo irushaho kuba myiza.

    Abaturage b'uyu Mudugudu wa Nyarugenge bavuga ko ibyo babashije mu mbaraga zabo biteguye kubijyanamo ntawe usigaye, ariko kandi ngo ku rundi ruhande babangamiwe bikomeye no kuba ari Umudugudu Utagira urugo na rumwe rufite Umuriro w'Amashanyarazi nyamara hari Amapironi ahanyura yambuka ajya mu Karere ka RUHANGO. Si ikibazo cy'Umuriro w'amashanyarazi gusa bafite kuko muri uyu Mudugudu banafite ikibazo cy'Amazi. Ibi byose tuzabigarukaho byihariye kuko ari bimwe mu byo bavuga ko bibasuhiza inyuma mu bikorwa bimwe na bimwe byakabaye bibateza imbere.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/16/kamonyi-nyamiyaga-urugaga-rwabayobozi-ku-mudugudu-rwabaye-igisubizo-ku-mibereho-myiza-yumuturage/

  • Ngoma: Aba-DASSO babiri barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ntangiriro z'iki Cyumweru kuri site ya ASPEK aho aba bakozi babiri bakoreraga ibizamini bya Leta nk'abakandida bigenga.

    Ubwo ibizamini byatangiraga bivugwa ko aba bakozi binjiranye telefone bashyizemo AI kugira ngo baze kuyikoresha ibahe ibisubizo ku bizamini bya Leta bari barimo.

    Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko baje gutahurwa ubwo batangiraga kuyikoresha, ntibirukanwa ahubwo bemererwa gukomeza gukora ibizamini. Ngo babwiwe ko bazafatirwa ibihano na NESA ibizamini birangiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko amakuru y'aba ba-DASSO bayamenye ariko ko batari babona raporo yanditse y'abakuriye site iri gukorerwaho ikizamini.

    Ati 'Ntabwo turabona raporo yo kuri site bakoreragaho ariko twarabyumvise ku bantu bahagarariye site. Dukurikije amakuru ntabwo turabisesengura ariko twumvise ko bari binjiranye telefone bagamije kuyikopereraho, abakoresha ibizamini bahise bababona barayibambura.''

    Yakomeje agira ati 'Umwe ngo yari atangiye kunama agiye kuyirebaho bahita bamufata gusa ntabwo turabona raporo ariko na NESA yarabimenye, ubu rero ntabwo turabona raporo ngo tubiganireho neza.''

    Aba bakozi ba DASSO uko ari babiri kuri ubu bakomeje ibizamini bya Leta mu gihe bategereje kuzahabwa ibihano na NESA ndetse n'ibindi bazahabwa mu kazi kabo.

    Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bitabiriye ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2025 barimo 149.134 bigaga mu cyiciro rusange ndetse n'abandi 106.364 bigaga mu mashuri yisumbuye.

    Aba-DASSO babiri bakoraga ibizamini bya Leta barakekwaho kubikopera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-aba-dasso-babiri-barakekwaho-gukopera-ibizamini-bya-leta

  • Salongo yakatiwe gufungwa imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Salongo yaregwaga ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y'umutungo n'iyezandonke.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rurangirwa Wilson ukorera mu Karere ka Bugesera avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamubona bamwizera.

    Ubuhagarariye yavuze ko ayo mashusho atuma abantu bose bamwizera ko ibyo avuga abishoboye, bakamugana akabaca amafaranga abizeza ko ibyo bamusaba bizakunda nyamara ntibibe uko.

    Bwari bwanasobanuye ko amafaranga Salongo akura muri ubwo butubuzi ayakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kugura imitungo itimukanwa itandukanye harimo ibibanza 14 birimo n'ibyubatswemo inzu zigeretse.

    Hari kandi ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza avuga ko akora birimo kubaka imihanda, gufasha impfubyi, gufasha abakene n'abapfakazi.

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyo bintu byose Salongo abikora akoresheje ayo mafaranga aba yariganyije, akayakoresha nk'amafaranga mazima kandi abizi ko yanduye.

    Salongo we yaburanye ahakana ibyaha byose, akavuga ko nta shingiro bifite, akemeza ko abamuganaga ari abantu bari bamuzi, bazi ibyo akora, uwo ari we n'icyo abamariye.

    Yavuze ko amafaranga yakoresheje ashaka imitungo yayakuye muri Uganda kandi ko afiteyo ikigo cy'ishoramari gikora ibijyanye n'isambusa n'amandazi kandi ko bamwohereza amafaranga ava muri ibyo bikorwa buri mwaka.

    Nyuma yo gupfundikira urubanza mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Kamena 2025, Urukiko rwasuzumye ubwiregure bw'impande zombi bunatangaza icyemezo cyafashwe.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cy'Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

    Rwagaragaje ko Rurangirwa adahamwa n'icyaha cy'iyezandonke ndetse n'icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo.

    Rwemeje ko Rurangirwa ahamwa n'icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, rutegeka ko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Rwategetse kandi ko Salongo yishyura indishyi z'akababaro abari bamureze barimo ugomba guhabwa ibihumbi 550 Frw, uzahabwa ibihumbi 670 Frw n'uzahabwa 915 Frw.

    Rwategetse kandi ko ibyafatiriwe birimo amagi, impu, uducuma, ibisimba n'ibikombe birimo imiti n'ibindi byifashishwaga mu gukora ibyaha bigomba kwangizwa.

    Rwanategetse ko Rurangirwa asonerwa amagarama y'urubanza kuko yaburanye afunzwe.

    Salongo kuri ubu afungiwe mu Igororero rya Bugesera guhera ku wa wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamata rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Salongo afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo uhereye igihe cyasomewe mu gihe ataba yaranyuzwe n'imikirize y'urubanza.

    Salongo yakatiwe gufungwa imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/salongo-yakatiwe-gufungwa-imyaka-itatu

  • Lupita Nyong'o yagaragaje ibikomere byamaze imyaka 11 mu ibanga: Yabaga afite ibibyimba 30 muri nyababyeyi! #rwanda #RwOT

    Lupita Nyong'o amaze imyaka 11 arwana n'ibibyimba 30 byafashe nyababyeyi ye: Ati 'Nabihishe imyaka myinshi, ariko ubu ndashaka gutinyura abandi'

    Umukinnyi wa filime w'umunyamuryango wa Hollywood, Lupita Nyong'o, yatangaje ko amaze imyaka irenga 10 ahanganye n'indwara ikomeye y'ibibyimba (fibroids) byafashe nyababyeyi ye. Ibi yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yahisemo gushyira ahagaragara ibyamubayeho kugira ngo agire n'abandi bagore n'abakobwa atinyura.

    Lupita, w'imyaka 42, yavuze ko yamenye ko afite ibibyimba 30 kuri nyababyeyi ye mu mwaka wa 2014, ubwo yari amaze gutsindira Academy Award azwi cyane nka Oscar kubera uruhare rwe muri filime 12 Years a Slave. Icyo gihe, mu gihe isi yose yamuteraga amashyi n'ibisingizo, we ngo yari atangiye urugamba rukomeye ku buzima bwe bwite.

    'Mu 2014 ubwo nari ku gasongero k'umwuga wanjye, nabwiwe ko mfite ibibyimba 30 bifashe nyababyeyi. Byari ibihe bikomeye cyane mu buzima bwanjye, ariko nabihishe igihe kirekire kuko numvaga ari isoni no gutinya kumvwa nabi,' Lupita yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo avuge ibyamubayeho, kugira ngo n'abandi bakobwa n'abagore bahura n'ibibazo bisa n'ibye batinyuke gusaba ubufasha hakiri kare.

    'Abagore benshi bahura n'iki kibazo ariko bakaceceka kubera ubwoba, ipfunwe cyangwa kutamenya aho bahera. Ndi hano kugira ngo mbabwire ko atari wowe wenyine. Nanjye naciye muri byo kandi birashoboka kubaho, kwivuza no gukomeza ubuzima.'

    Indwara y'ibibyimba byo muri nyababyeyi izwi mu ndimi z'amahanga nka uterine fibroids ni ibibyimba biba bitari kanseri bikaba bifata inyuma cyangwa imbere muri nyababyeyi y'umugore. Ni indwara ikunze kwibasira abagore benshi, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

    Nubwo atari kanseri, ibi bibyimba bishobora gutera ibibazo bikomeye birimo:

    Kuribwa mu nda y'iburyo cyangwa ibumoso, amaraso menshi mu gihe cy'imihango, Kunanirwa gusama cyangwa guterwa inda, Kubura amahoro mu mubiri bitewe n'ububabare buhoraho

    Kugeza ubu, Lupita ntiyavuze niba yarabazwe cyangwa niba yakomeje kwivuza uko imyaka yagiye ihita, ariko yashimangiye ko abayeho neza kandi afite icyizere.

    Mu butumwa bwe, Lupita yavuze ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza guceceka ku byo yanyuzemo. Yasabye abagore gukunda imibiri yabo, kwipimisha kare, no kudategereza ko uburwayi bukura ngo aribwo bashaka ubufasha.

    'Ndashaka kubwira buri mugore wese ko kwita ku buzima bwawe atari ubwibone cyangwa kwigira. Ni ubushishozi. Kandi ni urukundo. Rukunda ubuzima bwawe n'ubw'abazagukunda,' yagize ati.

    Uyu mukinnyi w'icyamamare azwiho ubwitange mu gusakaza ubutumwa bufasha sosiyete, by'umwihariko mu birebana n'uburinganire, ubuzima bwiza n'icyizere ku bagore bo muri Afurika no ku isi hose.

    Abaganga bagaragaza ko iyi ndwara ishobora kwitabwaho hakiri kare, iyo umugore yihutiye kwisuzumisha igihe atangiye kubona ibimenyetso bidasanzwe, cyane cyane ibijyanye n'imihango idasanzwe, ububabare bukabije mu nda no kuba atwita bikagorana.

    Hari uburyo butandukanye bwo kuvura ibi bibyimba:

    Imiti igabanya ububabare no kugabanya ubunini bw'ibibyimba, kubaga no kubikuramo burundu, no gukoresha uburyo bwa laser cyangwa radiology yihariye

    Lupita Nyong'o yongeye kugaragaza ko atari umunyamwuga gusa mu byo akora, ahubwo ko ari n'umunyabuntu ukunda gutanga urugero. Gutinyuka kwe kuvuga ku burwayi bwamubereye igikomere mu buryo bwihariye, bishobora kuba isomo n'icyizere ku bakobwa n'abagore benshi ku isi.

    Mu gihe isi yamushima ku buhanga bwe mu gukina filime, ubu noneho hari abandi bamushima kubera ubutwari bwe bwo kuvuga ibyo benshi bahitamo guceceka.

     

    Source : https://kasukumedia.com/lupita-nyongo-yagaragaje-ibikomere-byamaze-imyaka-11-mu-ibanga-yabaga-afite-ibibyimba-30-muri-nyababyeyi/

  • Nyamagabe: Abayobozi babiri b'amashami bahagaritswe by'agateganyo, undi arasezera – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama y'umutekano itaguye yahuje inzego nkuru z'Akarere irimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Umurenge n'Abayobozi bose b'Amashami y'Imirimo mu Karere, yabaye ku wa 16 Nyakanga 2025, yategetse ko abakozi babiri b'akarere bahagarikwa by'agateganyo mu mezi atatu, nk'igihano cy'amakosa bakoze mu kazi.

    Muri iyi nama Umuyobozi w'Ishami ry'Imibereho myiza no kurengera abatishoboye mu Karere, Rwajekare Théoneste, ni ho yagaragarijemo ibaruwa ye yavugaga ko asezeye ku kazi ke ku bushake.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari ibisanzwe mu micungire y'abakozi kuko byubahirije amategeko n'amabwiriza mbonezamurimo.

    Ati 'Hari abakozi babiri bakurikiranyweho amakosa bagomba kwisobanuraho nk'uko itegeko ribiteganya, kuko ni ibintu bisanzwe ko umukozi yakosa kandi noneho umukoresha akamubaza ayo makosa, ni ibisanzwe mu mabwiriza mbonezamurimo. Haba hari inama ishinzwe imyitwarire myiza niyo yabonye ko bakwiye guhanwa.'

    Meya Niyomwungeri yavuze ko uwasezeye yabikoze ku bushake ahagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Ati 'Dufite n'umukozi wari Umuyobozi w'Ishami ry'Imibereho myiza no kurengera abatishoboye, wahagaritse akazi mu gihe kitazwi, ariko ibyo kuvuga ko yari yabanje kwerekwa amakosa byo ntabwo ari byo.'

    IGIHE yanamenye ko hari abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa bane bagawe ku makosa yabo.

    Bamwe mu bayokozi b’Akarere ka Nyamagabe bahagaritswe by’agateganyo, abandi barihanizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abayobozi-babiri-b-amashami-bahagaritswe-by-agateganyo-undi-arasezera