Blog

  • Isezerano rya Gatabazi kuri Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2022 nibwo Gatabazi yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. Perezida Kagame yavuze ko yahagaritswe kubera amakosa arimo gukoresha imyanya arimo agashyira igitutu ku bandi, mu nyungu ze bwite.

    Kuva icyo gihe kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025 ubwo yagirwaga Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi nta zindi nshingano yigeze ahabwa.

    Gatabazi yagizwe Komiseri n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gatabazi yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere.

    Ati 'Ntewe ishema no kugushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'icyizere wongeye kungirira cyo gukorera igihugu nka Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.'

    Yakomeje avuga ko 'Niyemeje kuzuza izi nshingano ndangwa n'ubunyangamugayo n'umwete, byubakiye ku buyobozi bwawe bw'intangarugero n'icyerekezo gisobanutse ukomeje gushyiraho mu nyungu z'Abanyarwanda bose. Imana ibahe umugisha hamwe n'Abanyarwanda bose.'

    Gatabazi ahawe izi nshingano nshya nyuma y'uko mu bihe bitandukanye yagiye asaba imbabazi, akizeza ko niyongera kugirirwa icyizere amakosa yakoze atazayasubira.

    Uretse kuba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi yakoze izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.

    Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isezerano-rya-gatabazi-kuri-perezida-kagame-wongeye-kumugirira-icyizere

  • Ngororero: Gitifu w'Umurenge afunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 17 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko 'Tariki ya 11 Nyakanga 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, w'imyaka 51, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa wari ufite imyaka 17 akamutera inda ubu uwahohotewe akaba yarabyaye afite umwana.'

    Yakomeje avuga ko ibyo akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Gitarama muri Mata 2015.

    Yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana, kuko ari icyaha kidasaza.

    RIB kandi yihanangirije abantu bagira uruhare mu guhishira cyangwa gushaka kunga imiryango kuri iki cyaha cyo gusambanya umwana kuko guhishira icyaha cy'ubugome bihanwa n'amategeko.

    Dr Murangira ati 'Turasaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kujya zitanga amakuru kuri RIB, y'aho abana basambanyijwe kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y'ubutabera. Ababyeyi nabo barasabwa kuzibukira umuco mubi wo kwemera guhabwa amafaranga yitwa 'Gutanga icyiru' ngo batarega uwasambanyije umwana wabo; usibye kuba bidakwiye ni n'icyaha cyo guhishira icyah cy'ubugome.'

    Icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba mu gihe dosiye yakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nyakanga 2025.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-gitifu-w-umurenge-afunzwe-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-17

  • Hari abatishoboye bazajya bakodesha inzu za Leta: Amabwiriza mashya yo gutuza abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiria ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasohotse ku wa 30 Kamena 2025 yerekeye gutuza abantu asimbura ayo mu 2017 yateganyaga ko uburyo bwo gutuza abaturage ku ruhande rwa Leta ari ukububakira inzu zikaba izabo.

    Aya mashya yo ateganya uburyo butatu harimo guha umuturage inzu ikaba iye burundu, kuyitizwa mu gihe runaka yazagira ubushobozi akayivamo hamwe no kujya ayikodesha na Leta ku mafaranga ajyanye n'ubushobozi bwe.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Ingabire Jean Claude, yavuze ko ayo mabwiriza agamije gushyigikira gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kwigira.

    Ati 'Bizakemura ikibazo inzego z'ibanze zihura na cyo aho usanga umuntu wahawe icyangombwa cy'inzu akaba yayigurisha akagaruka akaba umuzigo kuri Leta.'

    'Hari n'aho abana baba bashaka guhita bazungura uwo mutungo ariko uko gutiza bizafasha mu kuba igihe umuturage agize ubushobozi azajya atanga iyo nzu.'

    Ku cyiciro cyo guhabwa inzu ariko ayo mabwiriza anateganya abandi bantu bashobora gutuzwa na Leta ku zindi mpamvu zitari ukuba batishoboye.

    Ingabire ati 'Nk'umuntu wari ufite inzu ahashyizwe ibikorwaremezo cyangwa ahavuguruwe imiturire cyangwa yari ahafite ubutaka, ashobora gahabwa inzu nk'ingurane agahabwa n'icyangombwa cyayo.'

    Muri ibyo byiciro uko ari bitatu abazajya bahabwa inzu burundu nta masezerano bazajya bagirana na Leta kuko inzu izaba ibaye iyabo ariko ku bazakodesha n'abazatizwa bo bazajya bagirana amasezerano na Leta.

    Ati 'Akarere n'inzego zako cyangwa Umujyi wa Kigali ni zo nzego z'ibanze zizajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano Leta izaba yagiranye n'abo baturage.'

    Ingabire yongeyeho ko ayo mabwiriza anareba abandi bafatanyabikorwa ba Leta nk'Imiryango itegamiye Leta izajya ituza abaturage.

    Aho abo muri iyo miryango bazajya baca mu nzego z'ibanze babahe umuturage ushobora kubakirwa noneho inzu nimara kuzura bayihe Leta ibe ari yo iyimuha.

    Ku bazajya bakodesha inzu za Leta, igiciro kizajya kigenwa n'Inama Njyanama y'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali hadashingiwe ku giciro cy'inzu ku isoko ahubwo hashingiwe ku mikoro y'uwo muturage kandi ayo mafaranga ashobora no kwiyongera bitewe n'intambwe umuturage ari gutera mu iterambere.

    Ati 'Nubwo uwo muturage aba atishoboye ariko haba hari ubushobozi buke ashobora kubona bwafasha mu gukomeza kwita kuri ya nzu kuko n'ubundi ibyo Leta itabikoze aba yashobora gushaka uko abona ubukode bw'aho kuba.'

    Abaturage bubakira inzu abandi batishoboye kandi na byo bizajya bica muri izo nzira inzu niyuzura bayihe Leta ibone kuyiha umuturage.

    Umuturage utazubahiriza ibikubiye mu masezerano, amabwiriza ateganya ko ashobora kwamburwa inzu kandi uwayitijwe n'uyikodesha bo ntibemerewe kuzigurisha ku buryo abazigura babihomberamo.

    Ni mu gihe abamugariye ku rugamba n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ayo mabwiriza ateganya ko begurirwa inzu bahawe ariko harimo itambamira.

    Ingabire ati 'Inzu ni iye, yemerewe kuyituramo ariko ntiyemerewe kuyigurisha no kuyigwatiriza keretse abiherewe uburenganzira n'ubuyobozi'.

    Ingingo ya nyuma y'ayo mabwiriza iteganya ko n'abahawe inzu mbere na bo ari yo bazakurikiza.

    Ati 'Abo baturage batari barahawe ibyangombwa by'inzu bitewe n'uko nta murongo wari uhari ubiteganya na bo hazakurikizwa aya mabwiriza hagendewe kuri bya byiciro bitatu.'

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya yo gutuza abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abatishoboye-bazajya-bakodesha-inzu-za-leta-amabwiriza-mashya-yo-gutuza

  • Depite Fazil Harerimana yavuze imvano yo guhoberana na Vital Kamerhe – #rwanda #RwOT

    Depite Harerimana ni umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu nama y'ihuriro ry'imitwe y'Inteko zishinga amategeko yo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa bihuriye mu muryango La Francophonie (APF), yabereye i Paris mu Bufaransa mu cyumweru gishize.

    Abahagarariye ibihugu bigize iri huriro batoye umwanzuro wo gushyigikira amasezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Depite Harerimana na Kamerhe bashimangira ko ibihugu byabo bizayubahiriza.

    Amagambo y'icyizere Depite Harerimana na Kamerhe bavuze ni yo bashingiyeho bahoberana. Ni igikorwa cyashimwe n'abari bitabiriye iyi nama, barahaguruka, babakomera amashyi.

    Mu kiganiro na RBA, Depite Harerimana yasobanuye ko izindi nama z'iri huriro zabanje zaranzwe n'ibirego no kwisobanura hagati ya RDC n'u Rwanda, ahamya ko byari akazi gakomeye kuko byiyongeraga ku butumwa bw'ibanze buri wese yabaga yajyanye.

    Yagize ati 'Ni ubwa mbere mu myaka ine cyangwa itanu habaho inama itarimo guterana amagambo, ahubwo twese tuvuga ko dushyigikiye amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington, ko twese dushyigikiye gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa dipolomasi.'

    'Si ugushimisha gusa, ni intambwe ikomeye kuko ziriya nama umuntu yavagamo ananiwe. Kuko wabaga uvuga iby'ibidukikije, ukumva Congo irazamutse, ivuze ko ari mwebwe mutuma amashyamba yabo atagitanga umwuka mwiza. Wavuga ibyerekeranye no kurengera ibidukikije, bati 'Ntibavuge ahubwo kuko n'ingagi zacu barazimaze'. Ibyo byatumaga buri kanya abantu baba tayari mu gusubizanya.'

    Depite Harerimana yavuze ko yaba Kamerhe ndetse na Michel Sama Lukonde uyobora Sena ya RDC bari mu murongo mwiza mu nama ya APF, intumwa z'u Rwanda na zo zibasubiza neza. Abona ko iyi ntambwe idakwiye gusubira inyuma.

    Ikibazo cy'u Rwanda cyarumvikanye

    U Rwanda rwagaragaje kenshi ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera muri RDC ubangamiye umutekano warwo, kandi ko amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi wavuze mu mpera za 2023 ko azakuraho ubutegetsi bwarwo rutayafashe nk'imikino.

    Mu nama zabanje, iri huriro ryagaragazaga ko rishyigikiye ko ubusugire bwa RDC bwubahwa, ryirengagije ibibazo u Rwanda rugaragaza ko bibangamiye ubusugire bwarwo.

    Depite Harerimana yatangaje ko bitewe n'imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusobanura ibibazo birubangamiye, mu myanzuro yatowe na APF mu cyumweru gishize harimo ko ubusugire bwa buri gihugu bugomba kubahwa.

    Yagize ati ' Baravuga ngo 'ubusugire bwa buri gihugu'. Mbere bavugaga ubusugire bwa Congo. Ibyo rero byose byagaragaje ko u Rwanda rwasobanuye neza iki kibazo.'

    U Bufaransa, u Bubiligi, u Budage n'ibindi by'i Burayi byahagarariwe muri APF byagiye byamagana u Rwanda kenshi, birushinja kuvogera ubusugire bwa RDC. Depite Harerimana yagaragaje ko kubera imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, ibi bihugu bishobora guhindura imyumvire.

    Depite Mussa Fazil Harerimana na Vital Kamerhe barishimiwe ubwo bahoberanaga

    Bagenzi babo bitabiriye inama ya APF barahagurutse, babakomera amashyi

    Depite Fazil Harerimana yasobanuye ko atahoberanye na Vital Kamerhe ku bwo gushimisha abantu, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’ubwumvikane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/si-ugushimisha-gusa-depite-fazil-harerimana-ku-guhoberana-na-vital-kamerhe

  • Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama ya 34 ya EASF iri kubera muri Somalia – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iri kubera i Mogadishu muri Somalia, CP Rumanzi yayihagarariyemo Umuyoyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.

    Izamara iminsi ibiri kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025, ihurije hamwe abagaba b'ingabo n'abayobozi mu nzego z'umutekano bahagarariye abandi mu bihugu binyamuryango bya EASF.

    Izibanda ku ngingo zirimo ibibazo bibangamiye amahoro n'umutekano mu karere, harebwa ingamba zafatwa kugira ngo bikumirwe mu buryo burambye.

    Inama ya EASF yitabiriwe n'abo mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda. Seychelles ni yo ititabiriye.

    Iyi nama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yamaze icyumweru ibera mu Rwanda mu 2024.

    EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy'ingabo, polisi n'abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n'uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

    Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n'abasirikare n'abapolisi n'abasivile.

    Igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma.

    Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w'Igihugu kinyamuryango.

    Inteko rusange ikurikirwa n'Inama y'Abaminisitiri b'ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya EASF.

    Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.

    Mu mpera za 2024 hatangajwe ko kuva mu 2021 EASF yahaye amahugurwa abasivile 455 n'abapolisi 888 bo muri ibyo bihugu.

    Hahuguwe kandi abasilikare 788 mu buryo bwo kubaka igisirikare gishoboye ndetse gishobora gutabara aho rukomeye mu bihe bibaye ngombwa.

    Hatangajwe ko EASF ifite ingabo zirenga 8000 ziteguye gutanga umusanzu mu kugarura umutekano aho bishoboka.

    Abagaba b’ingabo n’abo mu nzego zindi z’umutekano bateraniye mu nama ya 34 ya EASF iri kubera muri Somalia

    Gen Mubarakh Muganga (hagati) mu bitabiriye inama ya 34 ya EASF

    Abagaba b’ingabo n’abo mu nzego zindi z’umutekano bateraniye mu nama ya 34 ya EASF iri kubera muri Somalia

    Abitabiriye inama ya EASF iri kubera muri Somalia bazarebera hamwe ibibazo bibangamiye umutekano w’Akarere n’uburyo byakemurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yitabiriye-inama-ya-34-ya-easf-iri-kubera-muri-somalia

  • Davido yongeye kwishongora nyuma yo kugura imodoka ya Lamborghini nshya ihagaze miliyari 1.8 Frw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye kwerekana ubukire bwe n'uburyo akomeje kuba ku isonga mu bahanzi bafite agatubutse, nyuma yo kwiyungururiza imodoka y'akataraboneka yo mu bwoko bwa Lamborghini Revuelto ifite agaciro ka miliyari 1.8 Frw.

    Ni inkuru yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo Davido ubwe yifashishije konti ye ya Instagram ashyiraho amashusho n'amafoto y'iyo modoka, ari kumwe n'inshuti ze bamushimira ndetse banamugaragariza ishema n'isheja ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze.

    Davido yongeye kwishongora nyuma yo kugura imodoka ya Lamborghini nshya ihagaze miliyari 1.8 Frw

    Iyi modoka ya Lamborghini Revuelto iri mu zikunzwe cyane ku isoko ry'imodoka zihenze ku Isi, aho izwiho umuvuduko udasanzwe, ikoranabuhanga rihambaye ndetse n'udushya twihariye mu buryo bw'imiterere n'imikorere yayo.

    Ibi bije nyuma y'igihe gito Davido ashyize hanze alubumu nshya ndetse no gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w'u Burayi no muri Amerika, byamwinjirije amafaranga menshi.

    Abo mu muryango we ndetse n'abakunzi be, bamugaragarije ishimwe n'inkunga kuri iyi ntambwe yindi yo kwigaragaza nk'umwe mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika.

    Nk'uko bimenyerewe, Davido akunda gutunga imodoka zihenze nka Bentley, Rolls Royce Cullinan, na Lamborghini Huracan, none yongeyeho Revuelto nshya, ikaba ari imwe mu modoka zigura menshi ku isoko mpuzamahanga.

    Uburyo akunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu modoka zihenze, butuma benshi bamufata nk'icyitegererezo cy'abantu bazi guharanira inzozi zabo. Umwe mu bafana be yagize ati: 'Davido aduha icyizere ko n'umuhanzi wo muri Afurika ashobora gutunga ibyo abandi biyumvira mu nzozi.'

    Davido yongeye kwishongora, nyuma yo kwiyungururiza imodoka y'akataraboneka
    Nk'uko bimenyerewe, Davido akunda gutunga imodoka zihenze nka Bentley, Rolls Royce Cullinan, na Lamborghini Huracan, none yongeyeho Revuelto nshya

    Source : https://kasukumedia.com/davido-yongeye-kwishongora-nyuma-yo-kugura-imodoka-ya-lamborghini-nshya-ihagaze-miliyari-1-8-frw/

  • Ihuriro rya gakondo muri RDC ryareze CENCO na ECC mu rukiko #rwanda #RwOT

    Aha'rejo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo iriya mpuzamiryango y'abayobozi ba gakondo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yajyanye ikirego mu Rukiko Rusesa Imanza, iregera Inama y'Abasenyeri (CENCO) n'Itorero rya ECC kubwo kwiha ububasha batagenewe n'itegeko.

    Ihuriro ry'abayobozi ba gakondo muri RDC ryashinje CENCO na ECC gutangiza inzira igamije amahoro muri Congo, ariko bageze aho batangira kwitwara nk'inzego zifite ububasha bwo guca imanza, gufata ibyemezo, no kugena ibikwiye gukorwa mu gihugu, nyamara ibyo atari byo nshingano zabo.

    Mu bihe bitandukanye, aba bayobozi ba gakondo bagiye bagirana ibiganiro n'umukuru w'igihugu, Perezida Félix Tshisekedi, baganira ku miyoborere, umutekano, n'uburyo igihugu cyagera ku mahoro arambye.

    Uru rwego rwa CENCO na ECC narwo rujya ruhura n'abahagarariye umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) urwanya ubutegetsi buriho i Kinshasa, bagasesengura amahirwe y'uko intambara yahagarara binyuze mu biganiro.

    Kugeza ubu, intambara zirakomeje kwibasira ibice by'u Burasirazuba bwa RDC, nubwo ibiganiro bigamije amahoro bikomeje hagati ya Leta n'imitwe iyirwanya.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize, intumwa za AFC/M23 hamwe n'iza Leta ya Kinshasa bongeye guhurira mu biganiro i Doha muri Qatar, ku nshuro ya gatanu.

    Ihuriro ry'abayobozi ba gakondo muri RDC ryashinje CENCO na ECC gutangiza inzira igamije amahoro muri Congo

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-rya-gakondo-ryareze-cenco-na-ecc-mu-rukiko/

  • Imirwano ikaze yongeye kwaduka muri Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imirwano ikomeye iheruka kubera mu misozi ya Nyangenzi muri teritware ya Walungu, ndetse no mu gace gaherereye hafi y'ikibuga cy'indege cya Kavumu ho muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, kuri uyu wa Kane taliki 17 Nyakanga 2025, hongeye kubura indi mirwano ikaze, yabereye mu bice bitandukanye by'iyi teritware ya Kabare.

    Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo iyi mirwano yadutse, aho impande zari zihanganye ari ihuriro ry'ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z'u Burundi ndetse na Wazalendo.

    Ubuhamya bwahawe kuri Kasuku Media bugira buti: 'Imirwano ikaze yadutse mu duce twa Cirumba, Mudata na Kajege, utu duce twabereyemo iyo mirwano duherereye mu majyaruguru y'umujyi wa Bukavu.'

    Amakuru akomeza avuga ko iri huriro ry'ingabo za Congo ari ryo ryagabye ibyo bitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko nyuma rikirukanwa.

    Ati: 'Ingabo za FARDC, iz'u Burundi n'imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko uwo mutwe wabashubije inyuma.'

    Biravugwa ko imirwano igikomeje, ndetse hakomeje umugambi wa Leta wo kongera kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Bukavu n'uwa Goma.

    Muri icyo gihe kandi, umutwe wa Twirwaneho washyize itangazo hanze, uvuga ko ingabo z'u Burundi zagose ibice bituwe n'Abanyamulenge, mu rwego rwo kubarimbura.

    Ibice bivugwa ko byagoswe birimo Rurambo, Mikenke, Rugezi ndetse n'ibindi bice biri mu misozi ya Mulenge, Kivu y'Amajyepfo.

    Uwo mutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana bya hafi na M23, wavuze ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho, kandi ko nugerageza kuwugabaho ibitero cyangwa guhungabanya abaturage bazirwanaho uko byagenda kose.

    Imirwano ikaze yongeye kwaduka muri Kivu y'Amajyepfo

    The Review

    Source : https://kasukumedia.com/imirwano-ikaze-yongeye-kwaduka-muri-kivu-yamajyepfo/

  • Amaduka yegereye isoko rya Rwamagana yafunzwe ba nyirayo basabwa kubaka inzu zigeretse – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwatashye ku mugaragaro isoko rya Kijyambere ryubatswe mu Murenge wa Kigabiro, ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw.

    Abafite amaduka yakorerwagamo ubucuruzi azengurutse iri soko bahise bahabwa iminsi 15 yo kuba bafunze inzu zabo ndetse Akarere kari kashakiye imiryango 25 aba bacuruzi mu kubafasha kubona aho bakorera.

    Kuri ubu iki gikorwa cyamaze gushyirwa mu ngiro aho amaduka yose azengurutse iri soko yamaze gufungwa kugira ngo hatangire imirimo yo kubaka inzu zigeretse.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Rwamagana, Mujyambere Louis de Montfort, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe cyo gufunga amaduka ngo bavugurure Umujyi ari ibintu bari baraganiriyeho n'abikorera.

    Ati ' Ni ibintu twagiye tuvugaho igihe kinini, hashize imyaka myinshi tubivuzeho ubu abacuruzi bari kureba uko bagana banki ngo zibahe amafaranga babashe kubaka inzu zijyanye n'igihe, ariko natwe nka PSF turi kureba ko nta mbogamizi bahura nazo kugira ngo tubafashe ibyashoboka.''

    Nkusi Martin ucururiza mu miryango mishya y'isoko rya Rwamagana, yavuze ko kuba barakuwe mu nzu zishaje babyishimiye, avuga ko biteze ko aho bakoreraga hazubakwa inzu nshya zijyanye n'igihe.

    Ati 'Twabyakiriye neza, twarabyishimiye kuko ahantu twakoreraga ntabwo hari hajyanye n'igihe. Zari inzu zishaje zitakijyanye n'igihe ukurikije aho u Rwanda rugeze. Inzu batuzanyemo zirimo amarange mashya, ubu turashimira ubuyobozi bwaduhaye inzu nshya dukoreramo.''

    Tuyishimire Jean Claude yavuze ko kuba barimuwe, babyakiriye neza kuko ngo inzu bakoreragamo zari zishaje cyane.

    Yavuze ko bafite icyizere ko inyubako nshya bimukiyemo z'isoko zizababera nziza bakanabona abakiliya benshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aherutse kuvuga ko nyuma yo kubaka isoko rigezweho bari bateguje abafite inzu z'ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zigeretse mu kubahiriza igishushanyo mbonera.

    Yavuze ko banafashe abacuruzi, bakabatembereza indi mijyi nka Musanze, Huye n'ahandi bareba uko abandi bagiye bubaka inzu zijyanye n'igihe.

    Amaduka yose azengurutse isoko rya Rwamagana yamaze gufungwa kugira ngo hubakwe inzu zigezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaduka-yegereye-isoko-rya-rwamagana-yafunzwe-ba-nyirayo-basabwa-kubaka-inzu

  • Ibyo wamenya ku bahawe inshingano mu nzego nkuru z'igihugu – #rwanda #RwOT

    Imyanya yatanzwe irimo iy'abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri, abayobozi b'inzego, abanyamabanga bakuru. Hari abashya, ariko hari n'abongeye kugirirwa icyizere.

    Candy Basomingera

    Candy Basomingera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Yasimbuye Uwayezu Jean François Regis.

    Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB). Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.

    Mbere yo guhabwa umwanya muri RCB, Basomingera yakoraga mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

    Yagiye akora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuyobora ishami rishinzwe itumanaho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ndetse yanabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika yo hagati muri iyi minisiteri.

    Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Basomingera ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'Umuryango Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali.

    Kuva mu 2009 kugeza mu 2010, yakoze muri yahoze ari Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Sida.

    Uretse ibijyanye na politike, Basomingera ni umwe mu bashinze inzu y'imideli ya Haute Baso.

    Afite impamyabumenyi mu by'amategeko yakuye muri Université Saint-Louis i Bruxelles mu Bubiligi. Yahize kuva mu 1999 kugeza 2003.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'imibanire y'ibihugu (International Relations) yakuye muri London Metropolitan University. Yahize kuva mu 2003 kugeza mu 2006.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatatu yagize Candy Basomingera Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

    Dr Muhammed Semakula

    Undi wahawe umwanya n'Inama y'Abaminisitiri ni Dr. Muhammed Semakula, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE. Yasimbuye Iyakaremye Zachée.

    Yari asanzwe ari Umuyobozi w'ishami rishinzwe gutegura, kugenzura, gusuzuma no gutera inkunga gahunda z'ubuzima muri MINISANTE.

    Ni inshingano yafatanyaga no kuba Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda. Akora ubushakashatsi mu bijyanye n'ibarurishamibare, Biostatistics na Data Science ndetse agafasha abanyeshuri biga muri aya mashami.

    Dr Semakula yamaze igihe kinini akora mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC). Kuva mu 2020 kugeza mu 2021, yari mu itsinda ryashyizweho rigamije guhangana na COVID-19, aho yari afite inshingano zo gusesengura amakuru.

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2020, yari umujyanama kuri gahunda y'igihugu yo kurwanya Agakoko gatera SIDA muri RBC.

    Dr Semakula afite impamyabumenyi y'ikirenga mu Ibarurishamibare, yakuye muri Hasselt University mu Bubiligi. Muri iyi kaminuza, yanahukuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Ibarurishamibare.

    Afite kandi impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye na Biostatistics.

    Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yayikuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye na Applied Statistics.

    Dr Muhammed Semakula yamaze igihe kinini akora mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima

    Sebera Antoine

    Yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA).

    Sebera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Guverinoma y'u Rwanda ushinzwe ikoranabuhanga, akorera muri RISA kuva muri Mata 2017.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo ijyanye n'imiyoborere mu ikoranabuhanga, ubujyanama, kuyobora imishinga ndetse n'ishoramari mu Rwanda na Koreya y'Epfo.

    Amaze imyaka irenga 16 akorera mu nzego z'isakazabumenyi, ikoranabuhanga mu itumanaho, mu rwego rw'abikorera ndetse no mu burezi.

    Sebera Antoine yari ashinzwe guhanga udushya muri RISA

    Fidele Bingwa

    Fidele Bingwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije. Yasimbuye Cyiza Beatrice.

    Uyu mugabo yari asanzwe ari umujyanama mu Kigo gishinzwe umutungo kamere mu by'amazi (Rwanda Water Resources Board).

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ibidukikije ndetse n'ubuziranenge bw'amazi yakuye muri Massachusetts Institute of Technology.

    Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yacyize muri Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n'Ubugenge.

    Aristarque Ngoga

    Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi.

    Yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2018. Mbere yaho yari umujyanama muri iyi minisiteri mu bijyanye n'impunzi.

    Kuva mu 2015 kugeza mu 2017 yari Umuhuzabikorwa ushinzwe inkambi mu yahoze ari Minisiteri yimicungire y'Ibiza n'impunzi.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Uburezi yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi

    Gisèle Umuhumuza

    Gisèle Umuhumuza wari usanzwe ari Umuyobozi wa WASAC Utility Ltd, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Ni umwanya yasimbuyeho Fidele Abimana.

    Mbere yo kuyobora WASAC Utility Ltd, Umuhumuza yari Umuyobozi w'agateganyo wa WASAC Ltd.

    Umuhumuza yinjiye mu buyobozi bukuru bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC) mu 2017. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya WASAC.

    Mbere yo kwinjira muri WASAC, Gisèle Umuhumuza yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'amazi yakuye muri Heriot-Watt University muri Scotland n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Binyabuzima yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yabaye kandi Umwarimu mu yahuze ari Kaminuza ya Kigali yigisha siyansi n'ikoranabuhanga (KIST).

    Umuhumuza yabaye Umwarimu mu yahoze ari Kaminuza ya Kigali yigisha siyansi n'ikoranabuhanga (KIST)

    Alphonsine Mirembe

    Yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'umutwe w'abadepite. Mirembe yabaye Umuyobozi wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuva muri Nzeri 2024. Yabaye Umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'Intebe n'Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe imirimo y'abaminisitiri.

    Alphonsine Mirembe yabaye Umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'Intebe

    Prudence Biraboneye

    Yagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Bushinjacyaha Bukuru. Biraboneye yari asanzwe akora mu Bushinjacyaha Bukuru.

    Biraboneye yari asanzwe akora mu Bushinjacyaha Bukuru

    Ambasaderi Jeanine Kambanda

    Amb. Jeanine Kambanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu

    Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane kuva mu 2014 kugeza muri Nzeri 2016.

    Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w'umutwe w'abadepite kugeza muri Nyakanga 2025, aba na Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore.

    Ambasaderi Kambanda yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu mutwe w’abadepite

    Dr. Asaph Kabaasha

    Yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo Gishinzwe Amazi (WASAC). Asanzwe ari enjenyeri mu bijyanye n'amazi, akaba amaze imyaka irenga 12 mu mishinga yo kuyakwirakwiza. Yari asanzwe akorera muri WASAC.

    Yabaye Umuyobozi w'ishami rishinzwe igenamigambi ry'amazi mu yitwaga EWSA.

    Dr. Asaph Kabaasha yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo Gishinzwe Amazi

    Hortense Mudenge

    Yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari cya Kigali. Yabaye Umuyobozi ushinzwe ingamba muri Rwanda Finance Ltd kuva muri Nyakanga 2023 kugeza Nyakanga 2025, aba Umuyobozi wa Rwanda Finance ushinzwe ibikorwa kuva mu Ukuboza 2019 kugeza muri Kanama 2023.

    Mudenge yabaye umujyanama wigenga kuva muri Mutarama 2016 kugeza mu Ukuboza 2019, aho yafashaga imiryango itandukanye gutegura imishinga, isesengura ry'ibikorwa n'iterambere.

    Afite impamyabumanyi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye n'imicungire y'ubucuruzi yakuye muri Hult International Business School, n'iy'icyiciro cya kabiri yakuye muri United States International University.

    Hortense Mudenge yahawe kuyobora Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari cya Kigali

    Valerie Nyirahabineza

    Yagizwe Perezida wa Komisiyo y'lgihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare. Yabaye Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango kuva mu 2003 kugeza mu 2008, aba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba kuva mu 2008 kugeza mu 2017.

    Ni Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) kuva mu 2020.

    Nyirahabineza afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu buringanire bw'abagabo n'abagore ndetse n'iterambere yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2020.

    Nyirahabineza yabaye Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango kuva mu 2003 kugeza mu 2008

    Francis Kamanzi

    Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

    Nyuma yo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu bukungu yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1999, yakoreye imirimo itandukanye muri Banki Nkuru y'u Rwanda, irimo kuyobora ishami rishinzwe ivunjisha ry'amafaranga no kuyobora ibikorwa bya banki.

    Yavuye muri Banki Nkuru y'u Rwanda, ajya kwiga muri Kaminuza ya Havard, mu ishami rya John F. Kennedy ry'imiyoborere. Yahakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Kamanzi kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu n'icya kabiri mu micungire ya politiki yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

    Yakoreye mu kigo Eco-secure Holdings Ltd giharanira iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika, mu gihe cy'imyaka igera kuri 15. Ahawe kuyobora RCA, nyuma y'igihe cyari gishize ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz (RMB).

    Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperative


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bahawe-inshingano-mu-nzego-nkuru-z-igihugu