Blog

  • Snoop Dogg agiye kuba umwe mubanyamigabane b'ikipe ya Swansea City #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Swansea City yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza (EFL Championship), iri mu biganiro bya nyuma n'umuraperi w'icyamamare ku isi, Calvin Cordozar Broadus Jr., uzwi cyane ku izina rya Snoop Dogg, kugira ngo yinjire ku mugaragaro mu banyamigabane b'iyi kipe ifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru w'u Bwongereza.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko ibiganiro hagati ya Snoop Dogg n'ubuyobozi bwa Swansea bigeze kure, ndetse ko bishobora kurangira mu minsi mike iri imbere, uyu muhanzi agahita atangaza ku mugaragaro ko yinjiye mu mitungo ya Swansea City.

    Snoop Dogg, usanzwe uzwiho gukunda umupira w'amaguru no gushyigikira amakipe atandukanye, yaba mu Bwongereza no ku isi hose, aje asanga Luka Modrić, umukinnyi ukomeye wa Real Madrid w'Umunya-Croatia, uherutse kwinjira mu banyamigabane ba Swansea City, mu rwego rwo kuzamura izina ry'iyi kipe no kuyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

    Uyu muraperi w'imyaka 53 ntiyigeze ahisha urukundo afitiye ruhago, ndetse yigeze gutangaza ko afite inzozi zo kugira ikipe ye bwite akorana nayo, akayigiramo uruhare mu miyoborere n'iterambere ryayo.

    Ubuyobozi bwa Swansea bwatangaje ko iyi gahunda izatanga icyizere cyo guteza imbere ibikorwa by'iyi kipe haba ku rwego rw'imari, kwamamara no gushaka impano nshya.

    Hari icyizere ko kuba aba bantu bakomeye mu myidagaduro no mu mikino binjiye mu banyamigabane ba Swansea, bizakurura n'abandi bashoramari, ndetse n'abafana bashya, by'umwihariko bo muri Amerika, aho Snoop Dogg afite igikundiro gikomeye.

    Ibi byose bishobora guhindura isura ya Swansea City, bigatuma iba imwe mu makipe akurura isoko rinini ryo hanze y'u Bwongereza.

    Snoop Dogg agiye kuba umwe mubanyamigabane b'ikipe ya Swansea City

    Source : https://kasukumedia.com/snoop-dogg-agiye-kuba-umwe-mubanyamigabane-bikipe-ya-swansea-city/

  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y'i Burayi mu gihe abaturage bishwe n'inzara #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, wahoze ari Guverineri wa Katanga akaba n'umuyobozi w'ishyaka Ensemble pour la République, yamaganye byimazeyo umushinga wa guverinoma uteganya gutera inkunga amakipe y'umupira w'amaguru yo ku mugabane w'u Burayi ku mafaranga angana na miliyoni 43 z'amadolari y'Amerika.

    Katumbi yavuze ko iki cyemezo atari ngombwa, ashimangira ko kigayitse ku rwego rw'igihugu cyane cyane mu gihe Congo iri mu bihe bikomeye by'ubukene, inzara, umutekano muke n'ubucyene bukabije mu nzego zose z'imibereho y'abaturage.

    Mu ibaruwa ye, Katumbi yagaragaje ko gushora akayabo mu makipe y'i Burayi ari ugutoneka abaturage ba Congo bashonje, babayeho mu buzima bubi, badafite amahirwe yo kwivuza cyangwa kwiga.

    Yatangiye agira ati 'Mu gihe Abanye-Congo barenga miliyoni 7 bavuye mu ngo zabo, bacumbitse mu nkambi zidasukuye zatawe na Leta, miliyoni 25 bakaba bashonje, itangazwa ry'uyu mushinga rimeze nk'ubushotoranyi.'

    'Muri izi nkambi, imiryango yose ibaho nta mazi, nta buvuzi, nta burezi, baba mu mahema yacitse. Muri RDC, igikenewe ni ubutabazi, si ukwamamaza.'

    Yibukije ko 65% by'Abanye-Congo babaho ku mafaranga atarenze $2 ku munsi, kandi ko serivisi z'ibanze nka za Farumasi, amashuri n'imihanda biri mu icika rikomeye.

    Katumbi ati 'baratanga amamiliyoni ngo ajye gutera inkunga amakipe yo hanze, ariko ibitaro nta matela bifite, imihanda yarangiritse, abana baricwa n'inzara,'

    Katumbi yagaragaje ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy'ubuyobozi bunaniwe, burangwa no kwishakira amashyi n'isura  yo hanze aho guha agaciro ibibazo bifatika byugarije abaturage.

    Yavuze ko ari politiki ishingiye ku kwamamara, aho kugira gahunda zishingiye ku mibereho y'umuturage.

    Ati'Ubuyobozi si ugukora ubukangurambaga bwo kwiyamamaza, ahubwo ni ugukiza abantu indwara, kububakira amashuri no kubaha ubuzima bufite agaciro'.

    Yasoje asaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akareka gusesagura, ashimangira ko Congo idakeneye kwamamariza izina ryayo hanze y'igihugu.

    Avuga kandi ko Congo ikeneye ibisubizo bifatika, imiyoborere inoze, ubutabera n'imikoreshereze iboneye y'umutungo w'igihugu.

    'Buri faranga ritangwa hanze, ni ifunguro ry'umwana ubabaye, ni umuhanda utasanwe, ni umurwayi udahawe imiti'.,

    'Mu bwenge no mu bushishozi, hitamo abaturage.'

    Iyi baruwa ya Katumbi ikomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru bitandukanye yakiriwe n'abatari bake bashimira Katumbi.

    Bamwe bakomoza kandi ku  micungire y'ingengo y'imari idahwitse ku ngoma ya Tchisekedi, bavuga ko umwanya ubuyobozi buha abaturage n'icyerekezo igihugu kirimo mu gihe cy'ihungabana ry'ubuzima n'imibereho rusange bidakwiriye.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, RDC yagiranye amasezerano na AC Milan yo mu Butaliyani, AS Monaco yo mu Bufaransa na FC Barcelone yo muri Espagne, kugira ngo aya makipe azayamamarize ubukerarugendo.

    The post Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y'i Burayi mu gihe abaturage bishwe n'inzara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/moise-katumbi-yamaganye-icyemezo-cya-perezida-tshisekedi-cyo-guterera-inkunga-amakipe-yi-burayi-mu-gihe-abaturage-bishwe-ninzara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=moise-katumbi-yamaganye-icyemezo-cya-perezida-tshisekedi-cyo-guterera-inkunga-amakipe-yi-burayi-mu-gihe-abaturage-bishwe-ninzara

  • Jeffrey Epstein

     

    Source : Meme Generator

  • Rubavu: Polisi yafunze bane bakekwaho kwica umukecuru bamuciye umutwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi Polisi y'u Rwanda itangaza ko byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Burinda mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2025.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije IGIHE ko hafunzwe bane, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije na bo.

    Ati 'Polisi imaze gufata bane bakoze igikorwa kigayitse cyo kwambura ubuzima uriya mubyeyi, iperereza riracyakomeje habazwa abafashwe niba hari abandi babifitemo uruhare ngo na bo bafatwe.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu byaha birimo no kwambura ubuzima bagenzi babo, kuko Polisi itazigera ibihanganira.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bafite imigambi mibisha yo kugirira nabi bagenzi babo, kugira ngo iburizwemo.

    Abafashwe bose uko ari bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

    Umugabo w'uwo mukecuru wakomerekejwe n'aba bagizi ba nabi yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo kwitabwaho n'abaganga, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Bane bo mu Karere ka Rubavu bakekwaho kwica umukecuru bamuciye umutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafunze-bane-bakekwaho-kwica-umukecuru-bamuciye-umutwe

  • Gisagara: Abanyeshuri b'Abashinwa batanze amashanyarazi y'arenga miliyoni 100 Frw ku ngo 500 – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo abanyeshuri basaga 100 bo muri Hong Kong Polytechnic basoje ibikorwa byamaze ibyumweru bibiri byo gushyira amashanyarazi mu ngo z'abaturage.

    Uretse gutanga amashanyarazi ku ngo z'abaturage, cyanayatanze ku biro by'utugari twa Gatwaro na Nyaruhombo two mu Karere ka Huye.

    Utu tugari kandi twahawe n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byo kwifashisha mu kazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko uruhare rw'aba banyeshuri rushimangira intambwe y'igihugu yo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ubu bageze kuri 72%.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko iyi gahunda y'ubufatanye n'u Rwanda binyuze mu rubyiruko nk'uru imaze imyaka isaga 10, aho hakozwe byinshi birimo no gutanga amashanyarazi y'imirasire y'izuba ku basaga 2.000 bo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ati 'Rimwe Perezida Kagame yavuze ko izuba ryo mu Rwanda ridakwiye kugendera ubusa, none koko dore byarabaye. Dukomeje gukora ibishoboka ngo ribyare amashanyarazi atangiza ibidukikije kuri benshi.'

    'Iyi mikorere yagizwemo uruhare n'urubyiruko, bishimangira ubufatanye bwiza nyuma y'imyaka 54 u Rwanda n'u Bushinwa bitangiye ubutwererane, kandi twiteguye gukomeza gukorana.'

    Uwimana Anne Marie wo mu Mudugudu wa Zihari, yavuze ko aya mashanyarazi yabakuye mu mwijima, ashimira aba banyeshuri babasangije ubumenyi bwabo mu bibahindurira ubuzima.

    Ati 'Twagorwaga no kongera umuriro muri telefone zacu, ndetse n'abana bacu bakabura uko basubiramo amasomo yabo. Ubu twishimiye ko ijoro risigaye riza umucyo tugakomeza kugira umucyo.'

    Ricky Cheung na Jacky Lau, abanyeshuri b'Abashinwa bamaranye n'abaturage bo muri Gisagara ibyumweru bibiri batanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, bavuze ko banyuzwe no gusabana na bo ndetse no gusangira ubumenyi bafite n'abaturage.

    Umwe mu banyeshuri ashyira umuriro mu nzu y’umuturage i Gisagara

    Ni igikorwa kandi cyaranzwe n’ubufatanye bw’abanyeshuri bo muri RP bo mu Rwanda

    Ubwo kamwe mu biro by’utugari katagiraga umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Huye kawugezwagaho

    Amashanyarazi yatanzwe ari ku rwego rwo gucanira neza abaturage nta kibazo

    Iki gikorwa gisize ingo 504 n’ibiro by’utugari tubiri bibonye amashanyarazi akomoka ku zuba

    Buri rugo rwo mu Kagari ka Muyira rwagezweho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Abanyeshuri bakoreraga hamwe kugira ngo igikorwa cyihute

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ubutwererane bw’u Rwanda n’igihugu cye bumaze imyaka isaga 50 kandi butazahagarara

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, ubwo yerekwaga ireme ry’umuriro wahawe abaturage

    Aba banyeshuri bagize igihe cyo gutegura ibyuma mbere yo kubishyira mu nzu ngo bacanire abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abanyeshuri-b-abashinwa-batanze-amashanyarazi-y-arenga-miliyoni-100

  • Guverineri Soraya Hakuziyaremye yasabye abagore gukangukira ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe 'Gendana Konti' bugamije gukangurira abagore gukoresha telefoni muri serivisi z'imari bwari bumaze amezi arenga arindwi mu Karere ka Ngoma.

    Muri ako Karere hahuguwe abagore barenga 16000 bo mu mirenge itandukanye ndetse abarenga 4000 bashya banditswe ku ikoresha rya telefoni muri serivisi z'imari.

    Yashimangiye ko kuba abagore bahugurwa mu bijyanye no gukoresha telefoni muri serivisi z'imari bishyigikira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Ati 'Mu rwego rw'ubukungu ntabwo igihugu cyatera imbere hari igice cy'Abanyarwanda kitagerwaho na serivisi kandi burya iyo mu muryango hari umuntu utarahuguwe ntabwo buri wese atera imbere.'

    Yakomeje ati 'Turasaba buri muntu wese yaba umugabo n'umugore gufatanya mu gucunga neza imari n'umutungo w'urugo, kwiga ibikorwa byabateza imbere ariko no gusaba ubufasha muri serivisi z'imari zabafasha zirimo nk'inguzanyo, kwizigamira no gushora imari kandi tuzakomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa.'

    Yavuze ko nubwo ubukangurambaga bwasojwe muri ako Karere, kwigisha abagore bataragerwaho na serivisi z'imari no gukoresha telefoni bizakomeza, asaba abahuguwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi.

    Ati 'Tuzi ko hari abandi bagore bagomba kugerwaho, badakoresha serivisi z'imari cyangwa ikoranabuhanga mu kwishyurana kugira ngo nabo badasigara inyuma, bahugurwa ndetse bakanafungurirwa konti. Kwigisha ni uguhozaho ariko mu migirire yacu binasaba kubigira intego ya buri munsi.'

    Yerekanye ko ubwo bukangurambaga bwagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bumenyi ndetse no kuba hari umubare munini w'abantu badafite telefoni zigezweho ariko biri kuvugutirwa umuti n'inzego zitandukanye.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko iyo gahunda igomba gukomeza ikagera ku bagore bose n'abaturage batuye iyi ntara muri rusange barenga miliyoni 3,5 barimo abagore miliyoni 1,8.

    Ati 'Gahunda uyu munsi dusoje nk'amahugurwa, nimugenda murebe abaturanyi banyu niba bayizi, nimusanga batayirimo mu bahugure. Tugende iyi nkuru nziza twamenye tuyigeze ahandi.'

    Yerekanye ko ubumenyi bungutse bukwiye kugira uruhare mu mpinduka nziza z'imibereho y'abaturage zishingiye ku mikoreshereze y'umutungo, kwishyurira abana amashuri, kwishyura mituweri, kwizigamira n'ibindi.

    Umugore wahuguwe uhagarariye abandi mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira, Uwariboye Esther, yashimye ko amahugurwa bahawe yabafashije kumenya gucunga amafaranga, yemeza ko byar ingirakamaro.

    Ati 'Hari benshi batari bazi gukoresha telefoni muri serivisi z'imari ariko ubu barabimenye. Harimo n'abakuze babashije kumenya gukoresha serivisi z'imari rwose byagize umumaro ukomeye cyane.'

    Kayitaramirwa Claudine we yavuze ko mbere hari abagorwaga no gukoresha serivisi z'imari bifashishije telefoni, aho wasangaga harimo n'abajya gutira sim card z'abandi bikaba byabaviramo ibihombo no kwibwa ari uko ubu byarahindutse.

    BNR yatangije iyo gahunda igamije kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y'abagore n'abagabo mu gukoresha telefoni muri serivisi z'imari zitandukanye.

    Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko guha ubumenyi abagore bigamije guteza imbere igihugu muri rusange

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko ubumenyi bugomba kugera ku bantu bose

    Guverineri Soraya Hakuziyaremye yasabye abagore gukangukira ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Umutoni Kagame, yagaragaje ko ubu bukangurambaga buri gufasha cyane mu gukangurira abaturage gukoresha telefoni

    Abagore bishimiye guhabwa ubumenyi mu bijyanye no gukoresha telefoni muri serivisi z’imari

    Uwariboye uri mu bahuguwe yagaragaje ko byamugiriye umumaro

    Ngoma iza ku isonga mu kwesa umuhigo mu turere tumaze gusozwamo ubu bukangurambaga

    Abagore bahize abandi mu guhugura abantu benshi bashimiwe banahabwa ibihembo

    Ubu bukangurambaga bukorwa na BNR n’abafatanyabikorwa batandukanye

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-soraya-hakuziyaremye-yasabye-abagore-gukangukira-ikoreshwa-ry

  • U Rwanda na CIMERWA Plc byasinye amasezerano azafasha kubaka uruganda rwa miliyari 270 Frw i Musanze – #rwanda #RwOT

    Muri aya masezerano yasinywe ku wa 17 Nyakanga 2025 u Rwanda rwahagarariwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB n'Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).

    Ni amazezerano yemerera CIMERWA Plc gushora miliyoni 190$ (arenga miliyari 273 Frw) yo kubaka uruganda rwa 'clinker' mu Karere ka Musanze.

    Itangazo RDB yanyujije kuri X ryakomeje riti 'Ni uruganda ruzafasha mu kugabanya sima yatumizwaga mu mahanga, rufashe mu gutanga imirimo ndetse rufashe muri gahunda y'u Rwanda yo guteza imbere ibikorwaremezo binyuze mu bucukuzi butangiza.'

    Ibijyanye no gucukura 'clinker' ku wa 28 Werurwe 2025, byagarutsweho na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

    Yagarukaga ku bikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w'inganda n'ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe iterambere rirambye ry'ubukungu.

    Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yifuza ko inganda zose ziri mu gihugu zikoresha ubushobozi bwazo bwose kuko inyinshi ubu zikoresha ubushobozi buke cyane.

    Yavuze ko hari ikigega kigiye gushyirwaho kizashyirwamo miliyari 500 Frw azashyigikira abikorera hagamijwe guteza imbere ibikomoka mu nganda byoherezwa mu mahanga no guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Inganda zikora sima zizafashwa kubona clinker, ni iby'ibanze bikoreshwa mu gukora sima ubundi twari dusanzwe tubikura hanze. U Rwanda rero rwamaze gukora ubushakashatsi tubona ko iyo clinker dushobora kuyikorera mu Rwanda mu majyaruguru aho twabonye ishobora kuva igafasha izo nganda zacu zikora sima bikaba bizakorerwa mu Karere ka Musanze.'

    Dr. Ngirente yavuze ko bizafasha kuzigama arenga miliyoni 4,5$ asohoka buri kwezi yo kugura 'clinker' mu bihugu by'ibituranyi.

    Yavuze ko mu bijyanye no gutunganya ibyuma hazafashwa inganda zisanzwe zikora ibyuma hamwe n'ururi kubakwa i Musanze, ruzafasha izisanzwe kubona ibikoresho by'ibanze zikeneye.

    Ni uruganda ruzakora ibyuma n'iby'ibanze bikenerwa mu gukora ibyuma ruzajya rukora toni ibihumbi 300 ku mwaka.

    CIMERWA Plc yasinyanye amasezerano n'u Rwanda azayifasha gutangiza uruganda i Musanze mu mwaka ushize yanaguze Uruganda rukora sima, ruherereye mu Karere ka Musanze rwa Prime Cement.

    Mu Ugushyingo mu 2023 ni bwo ubuyobozi bwa CIMERWA Plc bwatangaje ko uru ruganda rwaguzwe na 'National Cement Holdings Limited' nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.

    Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy'imigabane 99.94% muri CIMERWA Plc , yaguzwe miliyoni 85$, biyemeza guhaza sima ku isoko ry'u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n'Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

    U Rwanda na CIMERWA Plc byasinye amasezerano azafasha kubaka uruganda rwa miliyari 270 Frw i Musanze

    Abayobozi ba RDB, RMB na CIMERWA Plc nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Alice Uwase (ibumoso), Narendra Raval wo muri CIMERWA Plc n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-cimerwa-plc-byasinye-amasezerano-azafasha-kubaka-uruganda-rwa

  • Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko Me Jean Paul Ibambe, akebura ndetse akagira inama abanyamakuru by'umwihariko abatara inkuru mu bihe by'intambara, by'Imidugararo n'amakimbirane. Asaba abakora uyu mwuga wo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru kugira imyitwarire iboneye idaha icyuho impande zihanganye kuko ikosa rito rimuviramo gufatwa nk'umwanzi bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga. Yibutsa ko' Umunyamakuru muzima ari uriho atari uwapfuye'.

    Mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, Me Jean Paul Ibambe avuga ko nubwo hari uko amategeko y'intambara(International Humanitarian Low) agena uko umunyamakuru uri mu kazi ke arindwa cyane cyane mu bihe nk'ibyo by'Intambara, Imidugararo n'Amakimbirane, ahamya ko uyu ariwe wa mbere ukwiye kumenya uko yirinda igihe ari mu kazi kugira ngo atagira uruhande ruhanganye n'urundi aha icyuho akaba yafatwa nk'umwanzi.

    Yibutsa ko mu gihe umunyamakuru ari mu kazi ke nk'uko n'ubusanzwe amahame y'umwuga abivuga, ntakwiye na rimwe kugira uruhande abogamiraho mu zihanganye kuko ibyo bishobora guha icyuho umwe mu bahanganye ku mubona nk'umwanzi.

    Agira kandi ati' Umunyamakuru akazi aba arimo gukora si ake, ahubwo abaturage cyangwa se abamukurikira mu bitangazamakuru akorera mu mpande zose baba bakeneye kumenya ibiri kuba kugira ngo nabo bagire amakuru'.

    Ahamya ko uko amategeko ateganya uko umunyamakuru uri mu kazi ke arindwa mu buryo bwihariye ngo ni nako ateganya ibyo asabwa kubahiriza no gukurikiza birimo no; kuba afite ibyangombwa by'akazi bimuranga, uburyo bw'imyambarire bugaragaza ko ari umunyamakuru, ibyangombwa agomba gushaka bimwemerera kujya gushaka inkuru aho hantu habera Intambara, Imidugararo cyangwa se Amakimbirane.

    Me Jean Paul Ibambe agira kandi ati' Abanyamakuru batara inkuru cyangwa se bashobora kugera ahari kubera Imirwano, Imidugararo n'Amakimbirane, aho batara, batunganya bakanatangaza inkuru mu byo basabwa kwitwararikaho harimo kwita cyane ku bijyanye n'umutekano wabo kubera ko; Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye'.

    Me Jean Paul Ibambe, yibutsa Abanyamakuru ko nubwo nta gihe na kimwe Umunyamakuru adasabwa kuba umunyamwuga mu kazi ke ka buri munsi, by'umwihariko ngo mu bihe nk'ibi by'Intambara, Imidugararo n'Amakimbirane ngo ni ibihe kuri we biba bidasanzwe, bisaba kwita cyane ku bunyamwuga kurusha ibindi bihe kuko ari ibihe biba birimo ibyago byinshi byo kuba yahaburira ubuzima mu gihe yagira aho ateshuka.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/17/umunyamakuru-muzima-ni-uriho-si-uwapfuye-me-jean-paul-ibambe/

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w'Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police Volleyball Club yatangaje ko yaguze umukinnyi mpuzamahanga Brian Merry, ukomoka muri Kenya, wakiniraga ikipe ya IR Tanger yo muri Maroc.

    Brian Merry ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y'igihugu ya wanagiyr akina mu makipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika ndetse n'iwabo muri Kenya.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi aje gukina mu Rwanda kuko yigeze no gukinira ikipe ya APR Volleyball Club, ndetse yagiye anitabira amarushanwa atandukanye ya hano mu Rwanda.

    Melly yasinyiye Police Volleyball Club amasezerano y'imyaka ibiri, akaba anitegura gutangirana n'iyi kipe imyitozo bitegura umwaka utaha w'imikino wa 2025-2026.

    Police VC izatangira amarushanwa Mpuzamahanga ihera kurizabera mu gihugu cya Uganda muri Nzeri, mu irushanwa rizwi nka Kampala Amateur Volleyball Club Championship.

    Mu mwaka wa 2024-2025, ikipe ya Police Volleyball Club yatwaye ibikombe bibiri birimo icyo kwibuka Rutsindura ndetse n'icyo Kwibohora.

    The post Umukinnyi Mpuzamahanga w'Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukinnyi-mpuzamahanga-wumunya-kenya-brian-merry-yasinye-muri-police-volleyball-club/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukinnyi-mpuzamahanga-wumunya-kenya-brian-merry-yasinye-muri-police-volleyball-club

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto #rwanda #RwOT

    Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto Perezida wa Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira ku kongerera imbaraga umubano w'iki gihugu n'u Rwanda.

    Ubwo Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yakirwaga ku biro bya Perezida Ruto i Nairobi, yari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

    Perezida Ruto yasobanuye ko mu bindi yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe harimo intego Kenya n'u Rwanda bihuje yo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, umutekano, ubucuruzi no kwishyira hamwe kw'akarere ndetse n'ibibazo byo mu karere.

    Yagize ati 'Kenya n'u Rwanda biracyari abafatanyabikorwa bahamye mu guteza imbere umutekano n'iterambere mu karere ka Afurika y'iburasirazuba.'

    Umubano w'u Rwanda na Kenya uhagaze neza kuva mu myaka myinshi ishize. Ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu rwego rwa politiki ndetse n'ubukungu.

    Mu rwego rw'ubukungu, Kenya ni kimwe mu bihugu binyuzwamo ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku cyambu cya Mombasa. I Kigali kandi hakorera ibigo byinshi by'Abanyakenya.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Mata 2025, Kenya yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56 z'Amadolari. Muri uko kwezi yaje ku mwanya wa kane mu bihugu byohereje byinshi i Kigali.

    Muri Mata 2023, u Rwanda na Kenya byagiranye amasezerano 10 arimo ay'ubufatanye mu iterambere ry'uburezi, ikoranabuhanga, uburinganire n'iterambere ry'umwana, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuhinzi, ubuzima no guhererekanya ubumenyi mu iterambere ry'amakoperative.

    Perezida Ruto yakiriye Gen (Rtd) Kabarebe kuri uyu wa Kane

    Perezida Ruto na Gen (Rtd) Kabarebe baganiriye ku kongerera imbaraga umubano wa Kenya n'u Rwanda

    Baganiriye kandi ku bibazo birebana n'akarere ndetse n'ukwishyira hamwe kw'ibihugu bikagize

    Uruzinduko rwa Gen (Rtd) Kabarebe i Nairobi rushimangira umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Kenya

    The post Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intumwa-ya-perezida-kagame-gen-rtd-james-kabarebe-yakiriwe-na-dr-samoei-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intumwa-ya-perezida-kagame-gen-rtd-james-kabarebe-yakiriwe-na-dr-samoei-ruto