Blog

  • Dj Pius yagarukanye indirimbo nshya 'Shika' yakoranye na Jose Chameleone #rwanda #RwOT

    Yamuritswe bwa mbere mu kiganiro The Choice Live, ihita ishyirwa kuri YouTube ya Dj Pius

    Umuhanzi, Producer ndetse na Deejay w'umunyarwanda Dj Pius, yagarukanye indirimbo nshya yise 'Shika' yakoranye n'icyamamare cyo muri Uganda Jose Chameleone, umwe mu baririmbyi bakomeye cyane muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi ndirimbo yayigaragarije bwa mbere mu kiganiro The Choice Live, aho yari yatumiwe nk'umushyitsi w'ingenzi. Mu kiganiro cyezaga, Dj Pius yavuze ko iyi ndirimbo ari umushinga yishimiye cyane kubera imikoranire myiza yagiranye na Chameleone, ndetse n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo.

    Jose Chameleone

    ''Shika' ni indirimbo y'urukundo ariko ifite energy, twashakaga gukora ikintu cyahuriza hamwe umuziki wa East Africa kandi tukerekana ko abahanzi bacu bashoboye guhurira ku rwego rwo hejuru,' — Dj Pius.

    Nyuma yo kuyimurika ku mugaragaro, Dj Pius yatangaje ko 'Shika' yasohotse ku rubuga rwe rwa YouTube (Dj Pius Official), aho buri umwe ashobora kuyisura no kuyireba. Mu masaha make imaze ishyizweho, abafana batangiye kuyigaragariza urukundo no kuyisangiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Yakoranywe n'umuhanzi w'icyamamare mu karere, Jose Chameleone, uzwiho gukorera muzika ku rwego mpuzamahanga.

    Ifite injyana ivanze ya Afrobeat na zouk, bikaba biyigira indirimbo iryoheye amatwi kandi ijyanye n'ibihe.

    Clip yayo yateguwe ku rwego rwo hejuru, harimo amashusho meza yafatiwe muri Uganda no mu Rwanda.

    Abakunzi ba muzika barasabwa gusura YouTube channel ya Dj Pius bakumva iyi ndirimbo nshya 'Shika', ndetse no kuyisangiza inshuti kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure.

     

    Source : https://kasukumedia.com/dj-pius-yagarukanye-indirimbo-nshya-shika-yakoranye-na-jose-chameleone/

  • Yatakaje akazi k'ubwarimu, ashinga ikigo cye cy'ishuri: Rwiyemezamirimo Muhizi (Video) – #rwanda #RwOT

    Muhizi yahozaga ibitekerezo bye ku gutanga umusanzu ku burezi, maze atekereza gushinga ikigo cy'amashuri kizamufasha kwesa imihigo ye, akarerera u Rwanda.

    Igitekerezo cya Muhizi Elie cyo gushinga ishuri gifite aho gihuriye n'amateka ye nk'uko abigarukaho, kuko yigeze kuba umwarimu, ariko kubera ibibazo ikigo yakoragaho cyahuye na byo birimo amadeni kikaza gufunga, yabuze akazi yakundaga.

    Reba iyi video, umenye inkuru itangaje ya Muhizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatakaje-akazi-k-ubwarimu-ashinga-ikigo-cye-cy-ishuri-inkuru-itangaje-ya-muhizi

  • Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w'amezi atatu akamuta mu gishanga – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mwana witwaga watoraguye mu mugende urimo amazi mu Mudugudu wa Muyenzi, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, yamenyekanye bitewe n'umuturage wamubonye yapfuye ari mu gishanga cy'Akanyaru, abimenyesha abaturage bari mu nteko rusange ku wa 15 Nyakanga 2025.

    Ibi byahise bikurikirwa n'iperereza ku bufatanye n'abaturage, maze kubera ko uwo mwana yari amaze kuba mukuru basanga uri uw'umugore w'imyaka 27, wakomokaga mu Karere ka Gisagara, ariko acumbitse mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Katarara, mu Mudugudu wa Kamabuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yahise ashakishwa, akabonwa mu Murenge wa Kibirizi, aho yari yatorokeye, akimara gufatwa akemera uruhare rwe muri uru rupfu.

    Yasobanura ko yabonaga umwana we agiye kwicwa n'inzara, kuko umugabo babanaga mbere muri Gisagara banamubyaranye yabanze.

    Ati 'Uyu mubyeyi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ishami ryayo riherereye mu Murenge wa Muyira, naho umurambo w'umwana wo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.'

    Gitifu Muhoza, yaboneyeho gusaba ababyeyi kwiyemeza kubyara igihe babona biyemeje n'inshingano zo kurera neza kandi bakanagira igenamigambi rihamye mu gushaka ibizabatunga.

    Yanasabye abaturage kutajya bihererana ibibazo byose bagize, kuko ubuyobozi buberaho kubashakira ibisubizo.

    Umugore yishe umwana amujugunya mu gishanga cy’Akanyaru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-umwana-w-amezi-atatu-amuta-mu-gishanga

  • Yakoreye King James, Massamba n'abandi…, Urugendo rwa Bolingo Paccy mu muziki – #rwanda #RwOT

    Uyu musore uvuka mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mahoko, mu muziki ho yamenyekanye nka Bolingo Paccy.

    Bolingo wavutse mu muryango w'abanyamuziki byamukuriyemo, ndetse amenya gucuranga akiri muto.

    Mu 2017 Bolingo yagannye ishuri ry'umuziki rya Nyundo, bimufasha kuvumbura ubushobozi yifitemo. Mu 2018 yatangiye gukora ibihangano bye no kubyereka Abanyarwanda, mu 2021 yinjira mu muziki byeruye.

    Kurikira ikiganiro twagiranye na Bolingo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakoreye-king-james-massamba-n-abandi-urugendo-rwa-bolingo-paccy-mu-muziki

  • Abasaba inyemezabuguzi za EBM bahawe amahirwe mashya yo gutsindira ibihembo – #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurangamba bwiswe TengaPromo, bwatangijwe ku wa 17 Kanama 2025. Buzakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti 'Tengamara: Earn Back More / Ejo Baguhe Menshi.'

    Ubu bukangurambaga buje kunganira ubumaze iminsi bwiswe Tengamara Na TVA, bugamije gushishikariza abaguzi kurushaho gusaba inyemezabuguzi za EBM, bakagira ishimwe ribagarukira. Umuguzi asabwa kubanza kwiyandikisha anyuze ku rubuga rwa myrra.rra.go.rw cyangwa gukanda *800#.

    Ubu buryo bushobora no gukoreshwa wiyandikisha kuri TengaPromo ku bushake, ndetse ushobora no guca kuri *562# ugakurikiza amabwiriza ndetse ukaba uhise winjira no muri gahunda ya Tengamara Na TVA.

    Nyuma yo kwiyandikisha, mu gihe umuguzi yatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, azajya ahabwa amanota afite n'igihembo cy'amafaranga ashobora gukinira.

    Umuyobozi Mukuru wa Ambi Tech Ltd, Ndahiro Patrick yasobanuye ko umuguzi azaba asabwa gukinira cya gihembo kijyanye n'amanota agize, kandi nta kiguzi bisaba.

    Ati 'Uwo muguzi azajya akanda kuri ya mibare arebe amanota agize noneho amwemerere gukina kugira ngo yinjire mu banyamahirwe begukana ibihembo. Azajya ahitamo ahanditse gukina noneho bitewe n'amanota afite yemererwe gukina kuva ku 5000 Fw kugeza kuri miliyoni 1 Frw.'

    'Uko gukina hashingiwe ku manota afite ni nko kuvuga ngo niba ufite amanota menshi wemerewe kujya mu banyamahirwe begukana amafaranga menshi ariko niba ari make ni mu ba makeya. Urugero umuguzi niba akanze ku gukina ah'ibihumbi 100 Frw agasanga amanota afite arabimwerera ubwo azajya ahita abyemeza abe yinjiye mu banyamahirwe bazatoranywamo abatsindira ayo mafaranga.'

    Ibihembo byose hamwe bizaba bishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw mu kwezi.

    Ndahiro yasobanuye ko nyuma yo kwemeza gukina nta mafaranga cyangwa ikindi umuguzi azaba asabwa uretse gutegereza ko amahirwe amusekera. Abatsinze bazajya batangazwa kabiri mu cyumweru kuri Televiziyo y'Igihugu.

    Ibihembo bya mbere bizatangwa ku itariki 30 Nyakanga 2025. Buri kwezi hazajya hatangwa miliyoni 50 Frw ku bantu babarirwa mu 1.250.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abaguzi bose baka inyemezabuguzi kubona ibihembo kandi bishyitse, byiyongera ku byo babona muri Tengamara Na TVA kandi nta kindi basabwe uretse kwaka inyemezabuguzi byonyine.

    Kuva gahunda y'Ishimwe kuri TVA yatangira muri Werurwe 2024, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura imisoro ikusanywa.

    Nk'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ari na wo utangwaho ishimwe, mu 2023/2024, RRA yakusanyije miliyari 792.0 Frw, mu mwaka ushize wa 2024/2025 zigera kuri miliyari 925.8 Frw, bingana n'izamuka rya 21.3%. Ni mu gihe mu 2023/24 TVA yazamutse kuri 14.6% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Imibare igaragaza ko kugeza tariki 13 Nyakanga 2025, abaguzi ba nyuma bari bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'ishimwe kuri TVA bagera kuri 120,000.

    Muri rusange, abaguzi ba nyuma basabye fagitire miliyoni 2.7, zifite agaciro ka miliyari 153.6 Frw, n'umusoro wa TVA wa miliyari 23.4 Frw. Ishimwe rya 10% rijyanye n'uyu musoro wa TVA ringana na miliyari 2.3 Frw.

    Niwenshuti yakomeje ati 'Imibare y'ubwitabire bw'Ishimwe kuri TVA n'umusaruro uvamo irivugira, ariko amahirwe atarabyazwa umusaruro ni menshi kurushaho. Mu rwego rwo kuzamura umubare wa fagitire zisabwa, n'abaguzi bazaka, twagiranye amasezerano na Ambi Tech Ltd kugira ngo ba baguzi ba nyuma bagire izindi nyungu ziyongera kuri rya shimwe rya 10%.'

    Muri gahunda y'Ishimwe kuri TVA, umuguzi wa nyuma uhashye ibintu byo gukoresha, bitagiye mu bucuruzi, ahabwa ishimwe ringana na 10% rya TVA iri kuri fagitire yasabye, ndetse umucuruzi yakwinangira, umuguzi agahabwa 50% ku bihano umucuruzi acibwa. Atanga amakuru kuri 0739008010 (WhatsApp).

    Umuyobozi Mukuru wa Ambitec, Ndahiro Patrick yasobanuye ko umuguzi muri Tenga Promo azaba asabwa ari ugukina muri iyo tombora agahita ajya mu banyamahirwe nta mafaranga yandi asabwe

    Niwenshuti Ronald yasabye Abanyarwanda gushishikarira kwaka inyemezabwishyu EBM kuko ari bwo umusanzu wabo ugera mu isanduku y'Igihugu kandi ko iyo batazatse ayo mafaranga ahera mu biganza by'umucuruzi

    Abasaba inyemezabuguzi za EBM bazajya bahabwa amahirwe yo gutombola amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaba-inyemezabuguzi-za-ebm-bahawe-amahirwe-mashya-yo-gutsindira-ibihembo

  • Nyarugenge: Abantu 37 bakekwaho guhungabanya ituze no gukoresha ibiyobyabwenge batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu batawe muri yombi mu minsi itatu kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025 mu mirenge itandukanye yo muri Nyarugenge.

    Iyo mirenge ni Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Yari imaze igihe ivugwamo ikibazo cy'abajura biba abaturage babasanze mu ngo abandi bakabategera mu nzira bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.

    Muri iyo mirenge kandi abaturage bagiye bagaragaza kenshi ko ibyo biterwa n'abanywa ibiyobyabwenge bituma Polisi ibahagurukira ifatanyije n'inzego z'umutekano, inzego z'ibanze ndetse n'abaturage, ikora umukwabu wo gufata abakekwaho ubwo bujura n'urugomo.

    Mu Murenge wa Muhima n'uwa Gitega honyine hafashwe abantu 24 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, naho mu Murenge wa Nyakabanda hafatwa bane bakekwaho ubujura.

    Mu Murenge wa Nyakabanda na ho hafashwe abantu bane, mu gihe mu Murenge ya Nyamirambo hafashwe batanu naho muri Mageragere hafatwa bane bakekwaho ubujura by'umwihariko ubwa mubazi z'amashanyarazi no gucukura inzu z'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko kuba abo bose barafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ari ikimenyetso cy'imikoranire myiza.

    Ati 'Polisi y' u Rwanda by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n'umudendezo by'abaturage. Abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w'abaturage turabasaba kubireka kuko batazihanganirwa'

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge mu gihe batagereje gukorerwa amadosiye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abantu-37-bakekwaho-guhungabanya-ituze-no-gukoresha-ibiyobyabwenge

  • Twirwaneho yakubise itababari ingabo za FARDC inazambura intwaro #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi y Congo zigabye ibitero mu mihana y'Abanyamulenge mu Rurambo, Twirwaneho yarwanye ku baturage babo maze iziha isomo rikomeye inabambura n'intwaro zirimo iziremereye.

    Bikubiye mu butumwa Kasuku Media yahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, aho ubwo butumwa bugira buti: 'Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z'u Burundi n'iza FARDC zari zagabye ibitero mu Banyamulenge. Urugamba rwaberaga mu irango ryo mu Rwikubo.'

    Ubu butumwa bukomeza bugira buti: 'Kuri ubu aba barwana ku ruhande rwa Leta bahunze, bageze mu Rudefu iyo baturutse bagaba ibitero.'

    Twirwaneho yakubise itababari ingabo za FARDC inazambura intwaro

    Usibye kuba abo mu ruhande rwa Leta bakijijwe n'amaguru barahunga, banambuwe n'ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda ziremereye nka Twelve n'izindi zo mu bwoko bwa Mashin Gun, ndetse n'izindi ntoya, nk'uko bikomeje kuvugwa n'abari muri ibyo bice.

    Ibi bitero iri huriro ry'Ingabo za RDC zabitangije ku munsi w'ejo ku wa kane, aho zabigabye zivuye mu Masango no mu Rudefu.

    Mu gitondo kandi zakomereje biriya bitero muri iki gice cya Rwikubo n'ubundi aho zari zabigabye n'ejo ku wa kane, ariko nk'uko amakuru akomeza abivuga iby'uyu munsi ntibyigeze bizihira, kuko zagihuriyemo n'akaga gakomeye.

    Kuri ubu Twirwaneho n'iyo igenzura kariya gace kari kagabwemo ibitero, ndetse n'inkengero zako nyuma y'uko abari bakoze ibyo bitero bahunze.

    Ibi bitero ingabo z'u Burundi n'iza Congo zabikoze mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya RDC na AFC/M23.

    Gusa, amakuru ava yo avuga ko impande ziganira ntizihuriza hamwe ahanini kubyifuzo bya buri ruhande, ariko kandi ibiganiro biracyakomeje.

     

    Source : https://kasukumedia.com/twirwaneho-yakubise-itababari-ingabo-za-fardc-inazambura-intwaro/

  • Manchester United vuba aha irasinyisha Bryan Mbeumo #rwanda #RwOT

    Manchester United igiye gukura rutahizamu w'umunya-Cameroon Bryan Mbeumo, kuri miliyoni £70. Amakuru aturuka ku munyamakuru wizewe @DavidOrnstein avuga ko ibiganiro hagati ya Manchester United na Brentford birimbanyije, kandi amasezerano ari hafi gusinywa.

    Ibyo Mbeumo na we arabishyigikiye kuko kuva muri Kamena yagaragaje ko Manchester United ari yo kipe yonyine yifuza kwerekezamo.

    Ibyo byatumye Brentford itangira gutekereza uburyo yasimbuza uyu mukinnyi ukomeye, ku buryo bivugwa ko bageze kure mu biganiro na Omari Hutchinson, umukinnyi w'umwirabura ukiri muto wagaragaje impano nyinshi muri iyi minsi, kugira ngo abe ari we wuzuza icyuho cya Mbeumo.

    Manchester United irimo guhindura bikomeye imiterere y'abanzi bayo b'imbere, nyuma yo kubura abakinnyi bazi gutanga umusaruro uhagije mu mwaka ushize.

    Mbeumo, ufite imyaka 25, yagaragaje ubushobozi bukomeye muri Premier League akinira Brentford, aho yatsinze ibitego 9 atanga n'imipira 7 yavuyemo ibitego mu mikino 21 ya shampiyona.

    Abasesenguzi bavuga ko Mbeumo ashobora guhita aba umwe mu nkingi za mwamba muri United, kuko azanye umuvuduko, tekinike yo hejuru, ndetse n'ubushake bwo kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.

     Nubwo Brentford yagerageje kumurinda ngo atagenda, amafaranga menshi yatanzwe n'ubushake bw'umukinnyi bwo kwerekeza mu ikipe inkuru byatumye batangira kwakira igitekerezo cyo kumurekura.

    Iri zamuka ry'igiciro rishingiye ku byifuzo bya Brentford, bashaka ko amafaranga nyakuri agera kuri miliyoni £65 hakiyongeraho miliyoni £5 mu nyongera zishingiye ku musaruro, ibintu bigaragaza ko impande zombi zishobora kugera ku bwumvikane mu masaha ari imbere.

    Uyu mukinnyi kandi yitezweho gufasha Marcus Rashford, Rasmus Højlund na Alejandro Garnacho gushyiraho igitutu gikomeye mu busatirizi bw'iyi kipe y'i Old Trafford. Ni ugutegereza turebe niba mu byumweru biri imbere azambara umwenda w'umutuku n'umukara, asimbura bamwe mu bakinnyi batatanze umusaruro mu mwaka ushize. Kugera kuri Bryan Mbeumo bishobora kuba intangiriro y'impinduka zikomeye ku ikipe ya Ruben Amorim, ishaka kwisubiza icyubahiro cyayo mu mupira w'i Burayi.

    Manchester United vuba aha irasinyisha Bryan Mbeumo
    Mbeumo, ufite imyaka 25, yagaragaje ubushobozi bukomeye muri Premier League akinira Brentford, aho yatsinze ibitego 9 atanga n'imipira 7 yavuyemo ibitego mu mikino 21 ya shampiyona

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-vuba-aha-irasinyisha-bryan-mbeumo/

  • Rubavu: Batatu bafunzwe bazira kwiba insinga z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Aba bafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona, mu rukerera rwo kuwa gatatu rushyira kuwa kane, tariki 17 Nyakanga 2025.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d'Amour, yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu Midugudu inyuranye y'Akagari ka Rubona, hamaze iminsi havugwa ikibazo cy'iyangizwa ry'insinga z'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo.

    Ati 'Nyuma yo kugaragarwaho no kwangiza ibikorwaremezo, aho bacaga insinga z'amashanyarazi kuri transformateuer bakajya kuzigurisha, n'uwo bazigurishaga bamutubwiye arafatwa.''

    Yaboneyeho gutanga imbuzi ku baturage bagitekereza kwishora mu bikorwa bigamije kwangiriza ibikorwaremezo abibutsa ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi ko ababifatiwemo babibazwa n'amategeko.

    Abafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi. REG imaze iminsi yihanangiriza abantu biba ibikorwaremezo by'amashanyarazi ibereka ko ari icyaha ariko binagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu kuko aho umuriro ubuze amavuriro atabasha kuvura, inganda zidakora, ndetse n'abakoresha amashanyarazi mu ngo bakabihomberamo.

    Abajura bajyaga gukata insinga bahereye kuri transformateur


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-bafunzwe-bazira-kwiba-insinga-z-amashanyarazi

  • Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Antigua and Barbuda nta Visa – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo mu Muryango w'Abibumbye, Martin Ngonga, mu gihe Antigua and Barbuda yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Walton Webson.

    Mu masezerano yasinywe harimo agena ko ibihugu byombi bikuyeho Visa ku baturage babyo bakoresha Pasiporo z'ubwoko butandukanye.

    Ibi bivuze ko umuturage w'u Rwanda ushaka kugirira uruzinduko muri Antigua and Barbuda nta Visa azajya asabwa. Ni nako bizajya bigenda ku muturage w'ibi birwa ushaka gusura u Rwanda.

    Antigua and Barbuda ni igihugu kigizwe n'ibirwa byinshi birimo Antigua na Barbuda. Cyabonye ubwigenge mu 1981, gusa Umwami w'u Bwongereza aracyafatwa nk'Umuyobozi w'icyo gihugu, aho aba ahagarariwe na Guverineri, naho Minisitiri w'Intebe akayobora Guverinoma afatanyije n'Inteko Ishinga Amategeko.

    Uretse amasezerano y'ibijyanye no gukuraho Visa, u Rwanda na Antigua and Barbuda byashyize umukono kandi ku masezerano y'ubufatanye mu by'ubuzima, ndetse n'agena ubufatanye mu by'ubukerarugendo.

    Iyi ntambwe mu mubano w'ibihugu byombi itewe nyuma y'iminsi mike Minisitiri w'Ubukerarugendo n'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Antigua and Barbuda, Charles 'Max' Fernandez, atangaje ko RwandAir, ishobora gutangiza ingendo zigana mu gihugu cye.

    Uyu mugabo yanavuze ko ibiganiro biramutse bigenze neza, RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes mu mwaka utaha, aho yazagira uruhare mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, izakirwa na Antigua and Barbuda mu 2026.

    U Rwanda rukomeje gushimangira umubano n'ibihugu byo mu birwa bya Caraïbe nyuma y'uruzinduko Perezida Paul Kagame yahagiriye mu bihe bitandukanye.

    Mu 2022 ubwo yagiriraga uruzinduko muri Jamaica, Perezida Kagame yavuze ko Afrika na Caraïbe bihuriye kuri byinshi bitakurwaho no kuba ibice byombi bitegeranye ku ikarita y'Isi.

    Yagize ati 'Icya mbere tugomba gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gushoboza abatuye muri Caraïbe gutembera bakajya mu Rwanda cyangwa se ibindi bice bya Afurika n'Abanyafurika bakaza ino, ubwo rero tugomba kureba ikibazo cya Visa hagakurwaho iyi ntambamyi, tugashobora kubaka uru rujya n'uruza twumva ko twese dukenerana, twagirirana akamaro, hari byinshi twakora nk'ubucuruzi n'ibindi….ariko dukeneye gushyira mu bikorwa duhereye ku by'ibanze, mbere ya byose harimo gushyira abantu ubutumwa tuti, kuki bitashoboka ko twarushaho gukorana bya hafi!”

    Ambasaderi Martin Ngonga ashyira umukono kuri aya masezerano

    Aya masezerano azemerera Abanyarwanda kujya muri Antigua and Barbuda nta Visa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-yemerera-abanyarwanda-kujya-muri-antigua-and-barbuda-nta