Blog

  • Abafite ubumuga 9% ntibaragerwaho na serivisi z’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    William Safari ushinzwe gahunda y
    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi muri NUDOR

    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk’uko Politiki y’u Rwanda ibivuga.

    Abishingira ku kuba mu bigo by’imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk’abandi.

    William ati: “Ibigo by’imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n’ubashije kubigeraho agahura n’imbogamizi z’uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n’abatanga serivisi mu bigo by’imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.

    Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y’abafite ububasha ku bigo by’imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
    Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n’ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco

    Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n’ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw’imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n’impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z’imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.

    Ati: “91% n’ubwo bahabwa serivisi z’imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z’ibigo by’imari ku rwego rungana n’urw’abanyarwanda bose muri rusange”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y’inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, ibigo by’imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y’u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene

    Ati: “Nyuma y’iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by’imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw’abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.

    Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by’imari, mu ma banki ndetse n’amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.

    Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n’ibigo by’imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by’imari na NUDOR.


    source : https://ift.tt/3Iak11j

  • Umukunzi wa Patient Bizimana yaje i Kigali mu… – #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yabwiye INYARWANDA ko umukunzi we yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu masaha y'umugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe n'umukunzi we Patient Bizimana amuha indabo nk'ikimenyetso cy'urukundo.

    Ku wa 10 Kanama 2021 ni bwo Gentille yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka “Bridal Shower'.

    Ibi birori byabereye mu bwato i Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi birori byarimo inshuti za hafi za Gentille zirimo na Umwiza Jeaninne mushiki w'umuranyi Patient Bizimana.

    Tariki 20 Kamena 2021 ni bwo Patient Bizimana n'umukunzi we Uwera Gentille baranzwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church Masoro kuzahakorera ubukwe muri uyu mwaka.

    Aba bombi bamaze gusezerana imbere y'amategeko. Patient Bizimana na Uwera Gentille bari muri ‘Couples’ zigera kuri 40 zaranzwe muri ERC Masoro zizakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Mu kurangwa kwa Patient na Gentille, Patient yagiye imbere y’iteraniro atari kumwe n’umukunzi we kuko yari akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika – icyakora berekanye ifoto ye ari kumwe n’umusore yihebeye ari we Bizimana Patient.

    Ni bwo bwa mbere hari hagaragaye ifoto ya Patient na Gentille bari kumwe dore ko izagiye hanze mu bihe byashize ari izabaga zateranyijwe n’abantu. 

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Leta babigira ibanga rikomeye ndetse kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta foto yabo n’imwe bari kumwe yigeze ijya hanze.

    Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville, bagombaga kuba barakoze ubukwe mu mpera za 2020, bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.


    Patient Bizimana yakiriye umukunzi we mu gihe bitegura kurushinga mu minsi iri imbere

    Muri Kanama, Gentille yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' byabereye muri Amerika


    Mushiki wa Patient Bizimana yari kumwe na Gentille mu bwato

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112127/umukunzi-wa-patient-bizimana-yaje-i-kigali-mu-gihe-bitegura-kurushinga-112127.html

  • RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by'ingabo za Uganda n'iza DR Congo kuri ADF #rwanda #RwOT

    Imitwe y'ingabo idasanzwe y'ibihugu byombi yatangiye ibitero byo ku butaka ihiga abarwanyi ba ADF mu ntara ya Kivu ya Ruguru ahegereye umupaka w'ibi bihugu.

    Ni nyuma y'ibitero byo kurasa imizinga ku birindiro by'abo barwanyi byatangiye kuwa gatatu.

    Umuvugizi wa MONUSCO Mathias Gillmann yatangaje ko kwinjira kw'ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo ari “amahitamo y'abategetsi ba Congo, bafitiye uburenganzira”.

    Ingabo za MONUSCO, zimwe mu mitwe minini y'ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa gatatu i Kinshasa, Gillman yagize ati: “Icyo twifuza ni uko habaho habaho gukora neza ibirimo [ibitero] gukorwa.

    “Ni ingenzi cyane ko MONUSCO ihaba ikagenzura ibirimo gukorwa no gucunga umutekano w'abaturage bari muri ibyo bice.”

    Gillman avuga ko muri ibi bitero MONUSCO izakora ibiri muri manda yayo igashyigikira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

    Ati: “Dushishikariza ibihugu byo mu karere gufatanya gukemura ikibazo nk'iki cyambukiranya imipaka.

    “Abategetsi ba Congo bafite ububasha bwo gufata kiriya cyemezo [kuzana ingabo za Uganda] niba babona aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ADF, natwe twubaha icyemezo cyabo.”

    'Ibiganiro bikomeye'

    Gillman yavuze ko kuva ku cyumweru, no kugeza ubu, hakirimo kuba 'ibiganiro bikomeye' byo kureba uko MONUSCO yagenzura ibitero birimo gukorwa n'ingabo z'ibihugu byombi.

    Ati: “Komanda w'ingabo za MONUSCO yahuye na guverineri wa Kivu ya ruguru kandi vuba agomba kujya muri Uganda guhura n'umugabo w'ingabo zaho.

    “Kugira ngo bumvikane uko MONUSCO ifasha umuhate wo kurwanya ADF bigendanye na manda yacu yo gufasha ingabo za Congo kuko tutagomba gufasha ingabo z'ahandi zakora ibitero ku butaka bwa Congo.”

    Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.

    Tariki 06 z'uku kwezi k'Ukuboza akana ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kaziga ku bikorwa bya MONUSCO muri DR Congo, kananzure niba yakongererwa igihe muri iki gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-monusco-irashaka-kugenzura-ibitero-by-ingabo-za-uganda-n-iza-dr-congo-kuri

  • CIMERWA yongeye gutegura irushanwa rya Golf mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 30 Ugushyingo 2021 umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Cimerwa Mark Mugarura yavuze ko bishimira kuba ari bo bateguye irushanwa rya mbere kuri iki kibuga nyuma y’uko cyari kimaze igihe gifunze kiri kuvugururwa kigashyirwa ku bipimo mpuzamahanga biteganywa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Golf (Professional Golfers’ Association – PGA).

    Yagize ati “Nka Cimerwa biradushimishije kuba tugarutse duhuza abakinnyi ba Golf no kuba aba mbere babikoze kuri iki kibuga gishya, ku bakinnyi bazabona uko berekana ubumenyi bwabo ku kibuga gishya kiri ku bipimo mpuzamahanga ibi bikazazamura ubumenyi bwabo ku rundi rwego.”

    Mark Mugarura yongeyeho ko Cimerwa izakomeza gutanga ubufasha mu mukino wa golf mu rwego kuwuteza imbere mu Rwanda.

    Mark Mugarura ushinzwe ubucuruzi muri CIMERWA
    Mark Mugarura ushinzwe ubucuruzi muri CIMERWA

    Yagize ati “u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba icyicaro cy’ubukerarugendo muri siporo mu karere nka Cimerwa muri icyo cyerekezo tuzakora uko dushoboye dushyiremo imbaraga bigerweho”.

    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije yashimiye ubufatanye bwa Cimerwa muri golf anongeraho ko iri rushanwa rizafasha mu kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange.

    Yagize ati “Nk’abakinnyi ba golf twishimiye kongera gufatanya na Cimerwa, uko tugira amarushanwa nk’aya ni ko tugira ikipe y’igihugu ifite ubushobozi bituma ihatana n’ibindi bihugu mu marushanwa ayo ari yo yose haba mu karere, muri Afurika cyangwa ku rwego rw’isi. “

    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije
    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije

    Cimegolf 2021 izakinwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19. Kugeza ubu abagera kuri 250 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha kuzitabira irushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye, mu gihe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu iminsi 2 y’irushanwa nyirizina hazitabira abanyamuryango Kigali Golf course, abazahiga abandi bose muri ibyo byiciro bakazahabwa ibihembo ku musozo w’irushanwa.

    Irushanwa rya Cimegolf ryatangijwe mu 2017 ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi ba Golf 130 mu gihe mu 2020 ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.

    Mu Rwanda kugeza ubu hari abanyamuryango ba golf 330 mu gihe intego ari uko mu 2025 hazaba hari abanyamuryango ba golf 500.

    source : https://ift.tt/3DbaUtv

  • Ishyaka PDI ryizihije imyaka 30 rimaze rivutse ryizeza gukomeza gukorana na RPF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyaka PDI ryashinzwe ku itariki 30 Ugushyingo 1991, rikaba ryari rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu batari babufite muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda icyo gihe, kuko bakorerwaga ivangura, bakanamwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

    Mu kwizahiza imyaka 30 ishize ishyaka PDI rivutse, mu birori byabaye tariki 30 Ugushyingo 2021, abanyamuryango baryo bafashe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru bikaba byabereye i Kigali.

    Umuyobozi w’ishyaka rya PDI , Mussa Fazil Harerimana, abashinze iryo shyaka ndetse na komite ihagarariye abanyamuryango , harimo n’abadepite, bashimye uruhare rw’ Umuryango RPF-Inkotanyi (RPF), uyoboye igihugu guhera mu 1994, ukaba wari ufite icyerekezo cyo kubohora Abanyarwanda no kubahuza.

    Harerimana yavuze ko intego ya PDI yabaye guteza imbere demokarasi y’intangarugero, gushyira imbere inyungu z’igihugu, gukorana neza n’andi mashyaka ya politiki mu bitekerezo n’ibyemezo bya politiki bigize ijwi rihuriweho rivugira Abanyarwanda.

    Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abashinze ishyaka rya PDI, kubera umuhati bagaragaje mu kurwanya imiyoborere mibi, kandi kurwanya imiyoborere mibi ikaba yari intego y’Ubuyobozi bwa RPF, yahagaritse Jenoside, n’imyoborere yo guca ibice mu baturage byaranze ubutegetsi bubi bwayibanjirije.

    Harerimana ati “ Twe(PDI) ntidushyigikira politiki zibiba amacakubiri mu bantu, kandi ntidushyigikira abantu bitwaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga ibyo umuntu ashaka, ngo basenye iki gihugu”.

    Harerimana yavuze ishyaka PDI rizakomeza gahunda yaryo yo kuvuga ukuri n’iyo haba hari ibintu bikomeye cyane, nkuko byagaragaye no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi PDI izakomeza gukorana na RPF iri ku buyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.

    Yagize ati “ Aho duhagaze, byagaragaye mu 2003, igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga , no kungera igihe cya Manda y’umukuru w’igihugu. Twashyigikiye icyo gitekerezo, kuko turi urugero rw’abantu baharanira demokarasi, no guhitamo umuyobozi w’igihugu ukwiriye, ukurikije amateka ye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi ”.

    Umuyobozi wa PDI yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nk’ishyaka rya PDI, bafite gahunda yo gushyigikira Umuryango RPF na Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi ukwiye bahisemo ngo akomeze icyerekezo cy’amahoro, ubuyobozi budaheza, imiyoborere myiza n’iterambere, ibyo n’ubundi ngo bikaba biri mu ntego z’ishyaka PDI .

    Harerimana ati “ Paul Kagame ni umubyeyi w’igihugu, wubatse fondasiyo y’igihugu, turashaka kugumana nawe, kugeza atugejeje ku iterambere rirambye, no gutsinda ibishaka kudusubiza inyuma byose”.

    Mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 30 PDI imaze ishinzwe kandi, Abanyamuryango ba PDI basuye urwibutso rwa Jenoside ku i Rebero (Rebero Genocide memorial site) ndetse banasura Inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ( Museum on the Campaign against Genocide), iyo nzu ikaba iherereye ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

    Uwamurera Salama, Umuhuzabikorwa wa PDI mu Ntara y’Uburasirazuba yagize ati “ Umwanya nk’uyu, utwibutsa guharanira gukunda igihugu, ariko no gushishikariza Abanyarwanda bose gukora baganisha k’ubumwe kuko ari wo muyoboro munini uganisha ku iterambere ” .

    source : https://ift.tt/3Ig7rO0

  • Abagabo barwanya ihohoterwa rikorerwa abagore batanze impuruza ku gitaramo cya Koffi Olomide – #rwanda #RwOT

    Ubu uyu muhanzi ari imbere mu mashakiro menshi kuri internet kubera uburyo abantu bakomeje kwamagana igitaramo azakora ku wa 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena agahuriramo na King James, Chris Hat na Buravan.

    Kuva byamenyekana ko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda abantu benshi biganjemo abaharanira uburenganzira bwa muntu cyane bavuganira igitsinagore, bagaragaje ko bidakwiye ko ahabwa umwanyawo kuharirimbira kandi ari kimwe mu bihugu bitihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’indi myitwarire imeze nkaryo uyu muhanzi amaze iminsi ashinjwa.

    Ikindi abandi bavugaga ko uretse ibirego byo gufata ku ngufu afite, asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi yo guhutaza abantu ku bushake.

    Kuri ubu Ihuriro rya Rwanda MenEngage Network (RWAMNET) rihuriyemo imiryango 29 igamije guteza imbere uruhare rw’igitsinagabo mu iterambere ry’uburinganire, uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi ryatanze impuruza igamije guhagarika igitaramo cya Koffi.

    Itangazo RWAMNET yashyize hanze, rigaragaza ko ishingiye ku bikorwa bya Koffi Olomide adakwiriye kuririmbira mu Rwanda.

    Hari aho rigira riti “Koffi afite inkuru ndende yavuzweho yo guhohotera abana bato, abagore ndetse inshuro nyinshi yagiye ashinjwa gukora ibi byaha. Yanahamwe n’ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, gukubita no gusambanya abana ku gahato.”

    Rikomeza rigaragaza ko ibi byaha ashinjwa ari nabyo byagiye bituma yamaganwa mu bihugu nka Zambia, Kenya, Afurika y’Epfo n’u Bufaransa.

    Riti “Ibi byakabaye impamvu ya nyayo yatuma akumirwa mu gitaramo afite mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kubera ko u Rwanda ari igihugu cyakoze iyo bwabaga mu kwimakaza uburinganire, ibyo twagezeho bigomba gusigasirwa aho kubangamirwa.”

    Rikomeza rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu ku Isi yose biri mu minsi 16 y’ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse by’umwihariko tariki ya 25 Ugushyingo 2021, rwari mu bihugu byitabiriye inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

    Ryarangiza riti “Gushyigikira umuntu uzwiho guhohotera abantu ndetse by’umwihariko wasambanyije abana ku ngufu, ni urugero rwiza rw’imyitwarire itari myiza ikomeza kugabanya ubukana bwagahawe ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

    Iri tangazo risaba abateguye iki gitaramo n’abagiteye inkunga hamwe n’izindi nzego zirimo PSF, RDB na za Minisiteri zirimo iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco, Polisi y’u Rwanda n’izindi ko cyahagarikwa.

    Ibyaha Koffi yagiye ashinjwa…

    Uyu mugabo w’imyaka 65, mu 2019 Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

    Mu 2006 bwo yashinjwe kwinjiza ababyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

    Iri hohoterwa ababyinnyi ba Olomide bavuga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

    Aba babyinnyi ngo bategetswe gusambana na Olomide wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka.

    Mu 2012 kandi uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka wo muri Zambia. Mu 2016 bwo yakubitiye umubyinnyi we ku Kibuga cy’Indege i Nairobi.

    We stand in solidarity with all victims of rape, abuse and gender-based violence both in Rwanda and around the world; thus, we demand that Koffi Olomide is banned from performing in Kigali on 4 December, @rwamrec, @GenderMonitorRw@RwandaGender@papercrown @NPA_Rwanda pic.twitter.com/zKXDES7MuQ

    — Rutayisire Fidele (@FideleRwamrec) December 1, 2021

    Mu byo Koffi ashinjwa harimo no gusambanya ababyinnyi be

    Abantu batandukanye bakomeje kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3Ic2aa1

  • Umuganga n'umuforomokazi bahagaritswe mu kazi kubera gutera akabariro bakabangamira abarwayi #rwanda #RwOT

    Nk'uko amakuru abitangaza, aba bakozi bombi bashinzwe kuvura, bari bamenyereye kwirengagiza ko abarwayi babo bahari,bagaterera akabariro mu nyubako imwe yo muri ibyo bitaro,urusaku rwabo rukabangamira abarwayi.

    Ikinyamakuru Mwananchi.co.tz cyavuze ko abarwayi bari mu cyumba kiri hafi y'aho aba baganga batereraga akabariro barambiwe iyi myitwarire yabo,bahita bajya kuregera abayobozi b'ibitaro.

    Ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo, Komiseri w'akarere ka Kaliua (DC), Paul Chacha yagiranye inama n'abakozi b'ubuzima, aho yatangaje ko bahagaritse abo bakozi bombi.

    Yagaragaje ko hashyizweho komite ishinzwe imyitwarire kugira ngo ikore iperereza kuri iki kibazo kandi ko raporo yayo izagaragaza ibihano byafatirwa uyu muganga n'umuforomokazi.

    Yavuze ko ibitaro bitazakingira ikibaba aba bakozi bashinzwe ubuzima bagaragaje imyitwarire idahwitse igihe iyi komite izasanga bahamwa n'icyaha.

    Bivugwa ko ibi bitaro byavuzwemo aba baganga,no mu minsi yashize byabaye igitaramo nyuma y'aho umwe mu baganga babyo akuyemo inda mu buryo butemewe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuganga-n-umuforomokazi-bahagaritswe-mu-kazi-kubera-gutera-akabariro

  • King James yavuze impamvu atacyubahiriza Isabato cyane (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Ruhumuriza James uzwi nka King James ukunzwe na benshi akaba asengera no mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa 7 yahishuye ko atacyubahiriza isabato nk’uko bisanzwe bitewe n’akazi kenshi.

    Uyu muhanzi arimo kwitegura gusohora Album yise 'Ubushobozi’ aho izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Ariel Ways, Bull Dogg ndetse n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.

    Avuga ko impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ari uko asanzwe ari inshuti ku buryo no kuganira ku mishinga byoroha, ikindi akaba ari n’umuhanzi ukora indirimbo zikora ku mitima ya benshi.

    King James kandi akaba yabwiye ISIMBI ko muri iyi minsi asa n’uwasubiye inyuma mu bijyanye no guterana mu materaniro, ahanini bikaba biterwa no kubura umwanya.

    Ati 'Gusenga ndasenga ariko ntabwo mperutse ntabeshye, nateraniraga i Nyamirambo no ku Ruyenzi dufite urusengero, njya njyayo, nagiyeyo nka kabiri (ku Ruyenzi). Ntekereza ko ari ikintu umuntu yakongera agakoraho, gusenga umuntu aba asenga ahubwo guterana niho haje intege nke.'

    'Navuga ko nta cyihariye cyansubije inyuma, ahubwo tujya tugira imbogamizi y’uko ibintu byinshi dukora akenshi biba mu majoro, iminsi ihura na weekend abantu baba bagomba gusenga ugasanga biratugoyemo ukuntu.'

    Yakomeje avuga ko nk’umuntu usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 yubaha Isabato ariko ngo nta cyiyubahiriza cyane.

    Ati 'Ndayubaha nubwo bitari nka mbere. Ntabwo navuga ko nyubahiriza 100%, kubera imirimo dukora ntabwo rwose nabeshya abanyarwanda y’uko nyubahiriza 100% ariko iba indi ku mutima.'

    Album yitegura gusohora azayicururiza ku rubuga rwa 'Zana Talent’, urubuga rushya yashinze, izaba yamaze kugera kuri uru rubuga ku buryo n’abantu batangira kuyigura guhera tariki ya 12 Ukuboza 2021, ikaba izaba igura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Album izaba igizwe n’indirimbo 17, ari zo; ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’ yitiriye Album, ‘Ubudahwema’, ‘Habe Namba’, ‘Uhari Udahari’, ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, 'Reka Gukurura’, 'Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyuke’, ‘Ikiniga’, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Hinduka’ ndetse na ‘Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

    King James yahishuye ko atacyubahiriza Isabato nk’uko bikwiye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/king-james-yavuze-impamvu-atacyubahiriza-isabato-video

  • Mu mwaka wa 2030 Abanyarwanda 95% bazaba bazi uko bahagaze kuri SIDA – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu bose babishatse nta bwandu bushya bwakongera kugaragara

    Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babana nayo babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti naho abarenga 90% bakaba bafata imiti neza kuburyo Virusi yagabanutse mu mubiri wabo kuburyo badashobora no kuyanduza.

    Yavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’urubyiruko kuko aribo benshi bafata imiti nabi kuburyo Virusi itagabanuka mu mubiri wabo by’umwihariko abenshi bakaba ari abo mu karere ka Nyagatare.

    Ati “Ikibazo kigisigaye ni ikiciro cy’urubyiruko kuko muri iyi mibare mvuze nibo bafata imiti nabi ninabo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa virus itera Sida mu mubiri wabo cyane muri aka karere ninaho twabonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubwo bukana bw’iyi virusi kurusha ahandi.”

    Yavuze ko ari na yo mpamvu bahisemo ko uyu munsi wizihirizwa mu karere ka Nyagatare hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwirinda ariko nahuye n’ibyago bakandura bagafata imiti neza.

    Yavuze ko kurandura Sida bishoboka hashingiwe ku mibare ihari ndetse n’imbaraga Igihugu cyashyizemo cyane mu kugabanya umubare w’abandura bashya hakoreshwa agakingirizo, kwirinda hagati y’abashakanye, ikoreshwa ry’imiti irinda abantu kwandura ndetse no kurinda ko ababyeyi banduye bakwanduza abana babo.

    Mu karere ka Nyagatare abantu 7,204 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu gihe mu gihugu cyose ifatwa n’abagera ku 200,000.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kurandura ari inshingano ya buri wese kandi bigenze gutyo yacika.

    Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
    Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida

    Avuga ko mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, hanatangijwe ubukangurambaga bw’amezi 3 buzakorwamo ibikorwa byo kuyirinda.

    Avuga ko hari ikizere ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukiboneka kuko ngo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize abafite virusi itera Sida bitabwaho.

    Ikindi ngo ni imibare imaze kugerwaho aho 86% by’abafite virusi Sida babizi bityo kuva kuri uwo mubare kugera kuri 95% mu myaka 9 isigaye ari intego yoroshye kugerwaho.

    Ikindi ngo ni uko abamaze kumenya ko banduye nabo kubashyira ku miti byoroshye kuko imiti ihari kandi n’abayitanga bahuguwe.

    Yagize ati “Abamaze kumenya ko banduye 95% kubashyira ku miti nabyo birashoboka kuko imiti irahari, abagomba kuyitanga barahuguwe kandi bari ahantu hose, ubukangurambaga burakorwa abanti ntibanga kujya gufata imiti kuko itabazahaza ahubwo ituma baramba.”

    Yibukije urubyiruko ko Sida ntawe itinya mugihe yitwaye nabi ariko nanone akarusaba kutagira uwo bagirira ikizere ko badafite ubwandu kandi n’abagize ibyago byo kuyandura kwitabira gufata neza imiti.


    source : https://ift.tt/32MEUPD

  • Masudi Djuma yibasiwe bikomeye n'abafana batishimiye umusaruro we #rwanda #RwOT

    Nkuko Radio Flash yabitangaje,abafana ba Rayon Sports batishimiye umusaruro wa Masudi Djuma watsinzwe na APR FC,atsinda bigoranye Etoile de L'Est ndetse ku munsi w'ejo banganya na Espoir FC nabwo bigoranye kuko iyi kipe y'i Rusizi yahushije penaliti.

    Nubwo Masudi avuga ko ari kubaka ikipe,igenda isubira inyuma ndetse ntagira abakinnyi 11 babanzamo ari nako akora amakosa yo guhengeka abakinnyi kandi afite abakina kuri buri mwanya.

    Umwe mu bagenda hafi ya Masudi Djuma yabwiye Radio Flash FM ko imodoka ye yatobowe n'abafana bari baherekeje ikipe i Rusizi batishimiye umusaruro.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n'amanota 11 ndetse mu mikino ishize nta cyizere itanga cyo kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino nubwo n'umutoza Masudi avuga ko mu myaka 2 ishize nta kipe yari ihari ari kubaka.

    Masudi yagize ati “Reka dushimire Imana kuba twakoze urugendo rurerure, inota rimwe twazanye tukaba turisubiranyeyo.Ntabwo Makenzi yakina buri mukino kubera imyka ye.

    Singiye kuba nka ba batoza babaza bati “uzatwara igikombe ati nzatwara igikombe”.Simvuze gutyo ariko nziko mu myaka 2 ishize nta Rayon Sports yari ihari.Abakinnyi ni bashya,turi kurwana n'ibintu 3 no kubaka birimo.

    Ushaka umusaruro,ushaka ko Rayon Sports uzamuka,ntabwo ibintu byoroshye.Niba umuntu ashaka kureba ko uzi gutoza,aze ku myitozo arebe uko ibintu bimeze.Icyo nzi nuko turi kubaka buhoro buhoro.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/masudi-djuma-yibasiwe-bikomeye-n-abafana-batishimiye-umusaruro-we