Blog

  • Abafite ubumuga 9% ntibaragerwaho na serivisi z’ibigo by’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    William Safari ushinzwe gahunda y
    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi muri NUDOR

    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk’uko Politiki y’u Rwanda ibivuga.

    Abishingira ku kuba mu bigo by’imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk’abandi.

    William ati: “Ibigo by’imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n’ubashije kubigeraho agahura n’imbogamizi z’uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n’abatanga serivisi mu bigo by’imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.

    Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y’abafite ububasha ku bigo by’imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
    Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n’ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco

    Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n’ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw’imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n’impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z’imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.

    Ati: “91% n’ubwo bahabwa serivisi z’imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z’ibigo by’imari ku rwego rungana n’urw’abanyarwanda bose muri rusange”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y’inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, y’ibigo by’imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y’u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene

    Ati: “Nyuma y’iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by’imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw’abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.

    Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by’imari, mu ma banki ndetse n’amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.

    Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n’ibigo by’imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by’imari na NUDOR.


    source : https://ift.tt/3xKHIbz

  • Abasifuzi bagaragaweho amakosa y'imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n'abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l'Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi #rwanda #RwOT

    Inama ya Komisiyo y'imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b'imikino (abasifuzi n'abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro irimo guhagarika bamwe muri abo basifuzi mu bihe bitandukanye.

    Mu minsi ishize nibwo abayobozi b'amakipe ndetse n'abafana batishimiye imisifurire yagaragaye ku mikino itandukanye yabaye mu minsi ishize, bityo ishyirahamwe nyarwanda ry'umupira w'amaguru FERWAFA ikaba yafashe imyanzuro ikurikira:

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y'imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y'imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

    FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye b'umupira w'amaguru ko itazihanganira amakosa y'imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

    The post Abasifuzi bagaragaweho amakosa y'imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n'abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l'Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasifuzi-bagaragaweho-amakosa-yimisifurire-bahanwe-na-ferwafa-barimo-nabayoboye-umukino-wahuje-rayon-sports-na-etoile-de-lest-wagaragayemo-gusimbuza-incuro-nyinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasifuzi-bagaragaweho-amakosa-yimisifurire-bahanwe-na-ferwafa-barimo-nabayoboye-umukino-wahuje-rayon-sports-na-etoile-de-lest-wagaragayemo-gusimbuza-incuro-nyinshi

  • Ethiopia:Ingabo za Leta zambuye Inyeshyamba umujyi w'umurage w'isi wa Lalibela #rwanda #RwOT

    Ingabo za leta ya Ethiopia zisubije umujyi ndangamateka wa Lalibela wari warigaruriwe n'inyeshyamba zo muri Tigray, nk'uko leta ibivuga.

    Iyi ni intsinzi iheruka kwigambwa na leta kuva Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed ubwe yajya kuyobora urugamba mu cyumweru gishize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) yatangaje ko yakoze “gusubira inyuma yateguye” ikava ahantu hamwe na hamwe.

    Lalibela, izwi cyane kubera insengero zubatse mu rutare zo mu kinyejana cya 13, yari yarafashwe n'izi nyeshyamba mu kwezi kwa munani.

    Ni ahantu ndangamateka y'isi hagenwe na UNESCO hari mu karere ka Amhara, hakururaga abakerarugendo benshi mbere y'iyi ntambara y'imbere mu gihugu yatangiye umwaka ushize.

    Yahereye mu majyaruguru mu ntara ya Tigray, nyuma ikwira ibindi bice bya Ethiopia ubwo TPLF yagabaga ibitero ngo igere kuri Addis Ababa mu majyepfo.

    Ubwoba bw'uko izi nyeshyamba zari hafi kwinjira i Addis bwatumye ibihugu birimo Amerika, n'Ubwongereza bisaba abaturage babyo kuva muri Ethiopia mu cyumweru gishize.

    Ariko ibihugu nk'Ubushinwa n'Uburusiya byo byavuze ko nta mpamvu y'uko abaturage babyo bataha.

    Kuwa gatatu mu gitondo, umuvugizi wa leta Legesse Tulu yasubiwemo n'ikinyamakuru cya leta avuga ko ingabo zizeye no kwisubiza umujyi w'ingenzi wa Dessie “mu gihe gito”.

    TPLF yafashe Dessie mu kwezi gushize, ibyabonetse nko gutsindwa gukomeye kuri leta kuko uwo mujyi uri mu masanganzira zijya i Addis Ababa n'ijya ku mupaka wa Djibouti, iburasirazuba.

    Indi mijyi yambuwe TPLF irimo Shewa Robit, muri 220km uvuye i Adds Ababa, nk'uko leta ibivuga.

    Televiziyo ibogamiye kuri leta kuwa kabiri yatangaje amashusho ya Abiy Ahmed mu myambaro ya gisirikare, ari kureba hakurya kure yifashishije indebakure.

    Yabwiye abasirikare bicaye munsi y'ibiti ati: “Umwanzi yatsinzwe. Igisigaye ni ukubirukana no kubasenya.”

    Mu cyumweru gishize, umukuru wa TPLF Debretsion Gebremichael yandikiye ONU, avuga impungenge batewe n'ibitero bya 'drones' ku basivile.

    Ethiopia yakiriye drones z'Ubushinwa, hamwe n'intwaro zivuye muri Iran, Turkiya na Emira Zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), nk'uko Debretsion yabivuze.

    Nta gisubizo cyatanzwe ku byo yavuze.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi ubu ari mu ruzinduko mu Bushinwa.

    Byitezwe ko ahura na visi minisitiri w'intebe Demeke Mekonnen, wasigaye ku butegetsi mu gihe Abiy Ahmed ari ku rugamba.

    Ubushinwa bwamaganye “ukwivanga kw'amahanga” mu ntambara ya Ethiopia mu gihe leta ya Abiy yari ku gitutu cya Amerika n'ibihugu bimwe by'Iburayi ku nkuru z'ihonyangwa ry'uburenganzira bwa muntu muri iyi ntambara.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-ingabo-za-leta-zambuye-inyeshyamba-umujyi-w-umurage-w-isi-wa-lalibela

  • Komisiyo y’imisifurire ya Ferwafa yahagaritse abasifuzi barindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, komisiyo ya Ferwafa y’imisifurire yateranye yiga yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l
    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l’Est bahagaritswe

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021, yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).


    source : https://ift.tt/3Dkn4A1

  • Abasifuzi 5 bahagaritswe, abakomiseri 2 bahagarikwa amezi 6 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze guhagarika abasifuzi 5 kubera amakosa bakoze ku mikino itandukanye ndetse n’abakomiseri 2.

    Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, amwe mu makipe yagiye yinubira imisifurire, aho bamwe bavugaga ko hari ibyemezo bagiye bafata bidakwiye.

    Bakaba bahagaritswe bishingiye ku myanzuro y’inama ya komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye mu kwezi gushize.

    Nk’uko umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabyemereye ISIMBI, yavuze ko aba basifuzi n’abakomiseri bahanwe bitewe n’amakosa bakoze ku mikino itandukanye.

    Ati “nibyo bahanwe. Ni amakosa bagiye bakora ku mikino itandukanye. Hari aho wasangaga nk’umukino watangiye kandi hari ibikibura, usanga watangiye utujuje ibisabwa. Nta ruswa irimo rwose, ni akosa asanzwe.”

    Abakomiseri bahanwe ni; Sebahutu Yussuf yahagaritswe kubera amezi 6 kubera amakosa yakoze ku mukino wa IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    Munyaneza Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6)

    Mu basifuzi, Komisiyo yasanze Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo yasanze Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Undi musifuzi ni; Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Celestin (wambaye ikoti) na Vagne basifuye umukino wa Rayon Sports na Etoile del’Est bahagaritswe

    Mulindangabo Moise wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-5-bahagaritswe-abakomiseri-2-bahagarikwa-amezi-6

  • Nyagatare: Duterimbere irimo gufasha abahinzi 3,000 kuzamura umusaruro w’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wagombaga gutangira muri Mutarama 2021 ariko kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utangira muri Kamena 2021 ukazarangira muri Gashyantare 2024, ukazagera ku bahinzi b’imboga n’imbuto 5,000 mu Karere ka Nyagatare ariko ubu ukaba ukorana n’abahinzi 3,000.

    Aba bahinzi 3,000 mu mirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare bakaba bakorera ku buso bwa hegitari 560 ndetse bakaba bamaze kubona umusaruro wa Toni 135 z’inyanya, imiteja, urusenda n’inanasi.

    Umukozi wa Duterimbere ushizwe guteza imbere ubuhizi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Nyagatare avuga ko mbere na mbere bafasha abagore kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mu bigega by’ubwizigame ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

    Ibi ngo babitozwa hagamijwe ko batazabura amafaranga y’igishoro mu gihe umushinga bafashwamo uzaba urangiye.

    By’umwihariko Nyagatare ngo banabatoza kumenya ko bagomba kumenya ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo bityo bakagira umuco wo kuhira imyaka.

    Ati “Hari ugufata amazi amanuka mu mirima n’ava ku mazu yabo ku buryo bagira umuco wo kuhira kuko murabibona hano imvura nibwo igitangira kugwa. Bagize uwo muco wo kuhira byabafasha cyane kuko imvura yagwa itagwa bagomba guhinga kandi bakeza.”

    Mukamuhire Solange wo mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga akorera mu matsinda abiri. Rimwe rihinga inyanya, irindi rigahinga urusenda.

    Avuga ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko ari wo babonaga wabaha inyungu nyinshi ugereranyije n’ibigori bahingaga mbere.

    Mukamuhire avuga ko Duterimbere yabafashije kubona imbuto y’urusenda, ibaha imashini yuhira ndetse by’umwihariko ibazanira umuguzi w’umusaruro wabo uzajya uwohereza mu mahanga ari we SOUK.

    Asobanura kandi ko umushinga wabo uzabafasha gutera imbere ku buryo mu myaka iri imbere nibura umugore uri muri rimwe muri aya matsinda azabasha kwigurira ubutaka.

    Agira ati “Burya guhiga umuhigo ntuwuhigure ni ikibazo, ubundi twari twifuje ko buri mudamu nibura mu mwaka wa 2024 buri wese azaba afite hegitari y’ubutaka yiguriye abikesha iyi mishinga yacu.”

    Zimwe mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy’umuhanda mubi ku buryo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigorana, gukoresha umuti mwinshi kubera igihu giterwa n’umugezi w’Akagera ndetse n’ibyonnyi by’inyamaswa.

    Iyi mishinga yo kongera umubare w’abahinzi b’imbuto n’imboga mu karere ka Nyagatare, Duterimbere iwufashwamo na OXFAM n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

    source : https://ift.tt/31kHlbV

  • Radio zo muri Afurika zize ku guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kane yari afite insanganyamatsiko igira iti “guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru muri rusange “ (Media et Fracture générationnelle), akaba yaritabiriwe n’ibihugu 10 ari byo: Togo ari na yo yayakiriye, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Centrafrique, Congo (RDC), Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Senegal, Tchad ndetse n’u Burundi n’u Rwanda byitabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere.

    Umuhango wo gufungura amahugurwa witabiriwe n’uhagarariye intumwa ya Minisitiri w’Itangazamakuru muri Togo.

    Mu gihe cy’icyumweru, abahagarariye radiyo zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa bagarutse cyane ku mbereho y’urubyiruko n’uruhare ruhabwa mu itangazamakuru.

    Franck Jeanneret, perezida ucyuye igihe wa Radio Réveil France yibukije ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, urubyiruko rungana na 35% ku isi yose ruzaba ari urubarizwa ku mugabane wa Afurika, akaba asanga yaba Radio cyangwa itangazamakuru muri rusange bikwiye guha agaciro urubyiruko, ibyo rukeneye n’ibyo rwifuza. Ibyo kugira ngo bigerweho hakaba hagomba kwifashishwa imbuga nkoranyambaga urwo rubyiruko rukunda gukoresha.

    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry
    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry’aya maradio rizwi nka FOMECAF

    Nyamara nk’uko byagaragajwe n’umunya Niger, Blaise Gaiyou uyobora National JEMED et fabricants de joie, urubyiruko rugaragara nk’urusubizwa inyuma, aho rudahabwa amahirwe angana n’ay’abakuze. Yatanze urugero rw’aho iyo ugiye gusaba akazi babanza kukubaza kwerekana uburambe ugafitemo byibura nk’imyaka itanu. Ati “urubyiruko rwacu rwakura he ubwo burambe?

    Indi ngingo yibanzweho muri iyi nama ni ikoreshwa ry’itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru.

    Mu kiganiro yatanze, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, Pasiteri Dr. Abdoulaye Sangho wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire yagize ati “Ikintu kitajya gihinduka ni impinduka”. Aha akaba yarashakaga kuvuga ko mu buzima bw’umuntu impinduka zihoraho.

    Yasabye abitabiriye inama kumenya no kwitabira gukoresha itumanaho rigezweho ndetse anabakangurira kumenya kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bwihuse bwo gusakaza amakuru.

    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d
    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d’Ivoire

    Ibi kandi byakomojweho na Olivia Beugre, wa Radio Espérance na we wo muri Côte d’Ivoire werekanye akamaro k’abavuga rikumvikana (influencers) ku mbuga nkoranyambaga. Yerekanye uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

    Yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ibyo bavuga cyangwa bakora na bo bavuga rikijyana bityo bakaba bagomba kwitwararika. Iyi ngingo akaba yarayisobanuye yerekana ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagiye bakomera ku buryo basigara sosiyete ibahanze amaso nka Salomo, Dawidi, Samweli n’uruhare imyitwarire yabo yagiye igira ku bandi.

    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin
    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin

    Urundi rugero rwatanzwe na Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin, wigishije uburyo bwo gusesengura ukuri nyako kw’amakuru, ni uruhare itangazamukuru ryo mu Rwanda ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje asaba abitabiriye amahugurwa ko bazajya babanza gusuzuma amakuru bagiye gutanga mu rwego rwo kutayobya ababakurikira. Ibyo kandi bikaba byarashimangiwe na Rev. Timothée Tsomana aho yashimangiye ko abantu muri rusange by’umwihariko abanyamakuru bakwiye kubanza gusesengura amakuru bagiye gutanga.

    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z
    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo muri Kameruni

    Mu rwego rwo kumenya gukoresha itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru, umunyamakuru Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo mu gihugu cya Kameruni, yigishije abitabiriye amahugurwa uburyo akazi kabo kaborohera bakoresheje ibikoresho byabo bya buri munsi. Aha akaba yaribanze kuri telefoni zigendanwa n’uburyo abanyamakuru bazikoresha mu gufata amajwi n’amashusho kandi zigatanga umusaruro umeze neza.

    Aya mahugurwa ngarukamwaka yaturutse ku gitekerezo cy’umuryango Hirondelles wo mu Busuwisi. Uyu muryango ukaba waraturutse kuri Radio Hirondelles yakoreraga mu Rwanda itanga ubutumwa bwiza bw’amahoro mu 1994 ubwo ayandi ma Radiyo nka RTLM yari yarabaye intwaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego y’aya mahugurwa ikaba ari ugukangurira abanyamakuru kwishyira hamwe aho gukora nk’abakeba kugira ngo byoroshye akazi kabo n’imikorere. Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe na KT Radio.


    source : https://ift.tt/3IcVQiM

  • Kamonyi: Abakozi b'ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga bamaze amezi 3 badahembwa baratabaza #rwanda #RwOT

    Inzara, ibibazo mu miryango y'abakozi bakora amasuku mu kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, bikomeje kuba agatereranzamba. Baratabaza ubuyobozi bushya bw'Akarere ka Kamonyi n'undi wese kuko babuze uwo batakira ngo abumve.

    Ikibazo cyo kudahembwa kw'aba bakozi, si ubwambere kivuzwe kuko ubwo giheruka kuvugwa bari bamaze amezi abiri badahembwa, bavuga ko inzego batakiye zose zagiye zibarerega, zibabeshya ko zibafasha gukemura ikibazo ariko ntibikorwe.

    Aba bakozi, bamwe muri bo bahisemo kuyamanika basigira bagenzi babo aka kazi bajya gushakishiriza ahandi kuko ibibazo byo kudahembwa byari bimaze kubarenga no kubashyira mu bindi bibazo mu miryango bwite, mu nzara ndetse n'amadeni.

    Intandaro ikomeye yo kumara iki gihe cy'amezi atatu aba bakozi badahembwa ni isoko ryo gukora amasuku ryatanzwe muri iki kigo, aho uwaritsindiye yaryambuwe mu buryo bamwe bavuga ko ari uko nta kantu( ruswa) yatanze bigatuma aryamburwa rigahabwa utararitsindiye bivugwa ko we hari ibyo yemereye abarimuhaye atariwe waritsindiye.

    Ubusanzwe, uwatsindiye iri soko niwe uba ugomba guhemba abakozi bakora amasuku, ari nayo mpamvu guhembwa kwabo byakomeje ikibazo. Icyo nk'intyoza twamenye kindi ni uko nyuma y'inkuru yakozwe igihe bari bamaze amezi 2 badahembwa, hakozwe inama bagasanga guha isoko utararitsindiye byarakozwe mu buryo budakwiye, basaba uwabikoze kuba ariwe wishyura aba bakozi ariko na n'ubu biracyari ikibazo.

    Amakuru yandi intyoza yamenye ni uko aba bakozi bandikiye ubuyobozi bw'ikigo bishyuza ariko ngo umuyobozi akabaterera ibarwa bari banditse, kuko ngo yababwiraga ko batagombaga kwandika bishyuza ikigo, ahubwo bagombaga kwandika basaba kwishyurizwa. Nyuma bagennye ubuyobozi bw'Umurenge bawutura ikibazo ariko birangira ntacyo bitanze kuko babwiwe ko kigiye gukemuka ariko ntibikorwe.

    Umuyobozi w'iki kigo nderabuzima ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageragezaga kumubaza kuri iki kibazo n'ibindi bivugwa mu kigo ayoboye, nyuma y'iminsi 2 yarahawe ubutumwa nta busubize, yarahamagawe nti yitabe, yaje kohereza ubutumwa ko ibibazo yohererejwe yabibonye ndetse nyuma aza kubwira umunyamakuru ko ibyo atabasha kubisubiriza kuri terefone, ko azamushaka akabimubwira ho ariko kugeza na n'ubu inkuru yandikwa icyumweru kigiye gushira nta gisubizo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga nawe yamenyeshejwe iby'iki kibazo n'ibindi biri muri iki kigo kiri mu murenge ayoboye cyane ko ibi bibazo binagira ingaruka ku baturage ayoboye ariko nawe ntacyo yashatse kuvuga ku kibazo.

    Uwatsindiye isoko ryo gukora amasuku ariko ntarihabwe, nyuma y'igihe intyoza imushaka yaje kuboneka, avuga ko nyuma yuko ikibazo kigaragariye, ndetse kigasakuzwa yahamagawe n'ubuyobozi, bukamusaba ko yakwishyura abakozi( atakoresheje) bityo akanemera gukorera ku masezerano y'uwari wahawe isoko ataritsindiye ariko we ngo abona ko birimo uburiganya( amanyanga) arabyanga, abasaba kubanza gusesa amasezerano ya mbere n'uwahawe isoko kugira ngo atangire nta bibazo atateje bihari.

    Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buteganya gukora kuri iki kibazo ngo butabare aba bakozi batabaza nyuma y'amezi 3 badahembwa, aho bamwe banahisemo kureka aka kazi kubwo guhunga ibibazo, Dr Nahayo Sylvere umuyobozi mushya w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati ' Ikibazo turagikurikirana, turabafasha ikibazo gikemuke'.

    Amakuru intyoza.com ifite ni uko aba bakozi buri umwe abarirwa umushahara ungana 'ibihumbi makumyabiri na bitanu( 25,000Fr) y'Amanyarwanda, bisobanuye ko buri umwe aberewemo ibihumbi mirongo irindwi na bitanu( 75,000Fr). Barasaba ko ubuyobozi n'undi wese ubishoboye abagoboka muri iki kibazo. Ibindi bibazo biri muri iki kigo bitoroshye bituma abaturage badahabwa serivise neza ndetse no mu bakozi ishyamba akaba atari ryeru turacyabikoraho.

    Intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abakozi-bikigo-nderabuzima-cya-nyamiyaga-bamaze-amezi-3-badahembwa-baratabaza/

  • Intore Entertainment yateguye igitaramo cya Koffi Olomide yagize icyo ivuga ku bari kucyamagana #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi humvikana bamwe mu baturarwanda bamagana ko umuhanzi w’Icyamamare Koffi Olomide aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa avugwaho byo guhohotera abari n’abategarugori birimo n’ibyo yahamijwe n’inkiko.

    Umwe muri bo witwa Nsanga Sylvie ukomeje kurwanya ko iki gitaramo kiba, yatangaje ko afite icyizere ko ababishinzwe batazemera ko iki gitaramo kizaba ndetse ko n’iyo baba bemeye ko kiba, we n’abamushyigikiye bazajya kwigaragambya.

    Kompanyi ya Intore Entertainment yateguye iki gitaramo, yashyize hanze itangazo imara impungenge abazitabira iki gitaramo ko ntakizagiharagarika.

    Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, rivuga ko nka kompanyi y’imyidagaduro bizera inzego zifitiye ububasha ibijyanye n’ibikorwa bigize ibyaha ko bikemurwa binyuze mu nzira z’amategeko.

    Iyi kompanyi kandi ivuga ko isanzwe yubaha ibijyanye n’uburinganire kandi ko yubaha igitsinagore. Iti 'Ikindi kadi twubaha ibitekerezo n’uburenganzira bw’abakomeje gutanga ibitegerezo ku myidagaduro.'

    Iri tangazo kandi rikomeza rigira riti 'Nk’urwego rw’Imyidagaduro kandi twubaha ibihumbi by’abafana bagaragaje ko bifuza kuzitabira iki gitaramo kandi tuzakora ibishoboka kugira igitaramo cyo ku ya 04 Ukuboza 2021 kizabe kandi mu mutekano.'

    Iri tangazo risoza rivuga ko nka kompanyi yigenga, bafite intego yo guhuriza hamwe abantu kandi ko bazakomeza kubiharanira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Intore-Entertainment-yateguye-igitaramo-cya-Koffi-Olomide-yagize-icyo-ivuga-ku-bari-kucyamagana

  • Nyanza : Abo muri Islam baregwa iterabwoba basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubitse uru rubanza ruregwamo abayoboke ba Islam batanu baregwa ibyaha birimo Iterabwoba ku nyungu z’idini.

    Inteko y’Ubushinjacyaha iburana muri uru rubanza, yasabye uru rukiko guhamya ibyaha aba bayoboke b’idini ya Islam, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe mu gihugu.

    Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano abaregwa nyuma yo gusobanura ko ibimenyetso byose byagaragaje abaregwa bakoze ibyaha bashinjwa.

    Bwagarutse ku itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryarimo aba baregwa baherebwagamo inyigisho z’ubuhezanguni ndetse bunerekana ibitabo bitatu bifashisha muri izo nyigisho.

    Umwunganizi wa Nizeyimana Yazid umwe mu baregwa, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.

    Umushinjacyaha yahise avuga ko uruhande rw’abaregwa atari rwo rugomba gutanga umurongo w’ibyo Ubushinjacyaha buzana mu rukiko.

    Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha ati 'Ntabwo tugomba kuzana ibyo ashaka ahubwo ntiyiregure kubyo twazanye.'

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda hafatirwamo imyanzuro ko abantu basengeraga mu rugo bagomba guhagarara iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.

    Me Napoleon Munyeshema wunganira Yazid yangeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha burega umukiliya we nta bimenyetso bufite. Ati 'Ntabwo HIZB-UT- TAHRIR ari umutwe w’iterabwoba kuko utarwanya ahubwo wigisha amategeko ya Islam n’ay’intumwa y’Imana.'

    Me Napoleon yakomeje avuga ko uwo yunganira nta ngabo, nta nambara yakoresheje kandi abo bari kumwe ari abaturage basanzwe ku buryo batashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwubakitse neza.

    Ati 'Nta gikorwa cy’intarambara Yazid nunganira yakoze niba yarasomye kuri internet ntibigize icyaha kuko yasomye ashaka gusobanukirwa Islam birushijeho.'

    Me Mbonyimpaye Elias wunganira Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Nizeyimana Yazid na Rumanzi Amran yavuze ko abo yunganira batigeze bajya muri HIZB-UT- TAHRIR ari naho ikibazo nyamukuru kiri.

    Me Kadage Laban wunganira Amran Rumanzi na we yavuze ko umukiliya we nta cyaha yakoze kandi ko Ubushinjacyaha bwamureze nta bimenyetso bifatika bufite.

    Abaregwa bose bahawe ijambo, basabye kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze basabye urukiko guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.

    Urubanza rwahise rupfundikirwa rukazasomwa tariki 20 Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abo-muri-Islam-baregwa-iterabwoba-basabiwe-gufungwa-burundu