Blog

  • Umuhanzi Koffi araye i Rubavu ejo arasesekara i Kigali #rwanda #RwOT

    Amashusho yagaragaje uyu muhanzi umaze iminsi yarazamuye impaka mu Rwanda, yinjira muri Hoteli Serena i Rubavu.

    Muri aya mashusho, Koffi Olomide agaragara ari gutambuka ajya ku bwakiriro bw’iyi hoteli agiye kuraramo, yambaye imyambaro y’umakara n’umweru n’ingofero y’umukara ahetse n’igikapu mu mugondo.

    Biteganyijwe ko Koffi Olomide arara i Rubavu ubundi ejo ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 akazerecyeza mu Mujyi wa Kigali aho buzacya ataramira abaturarwanda ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021.

    Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa yakunze kugaragaza byo guhohotera ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.

    Uko aba bitwa aba-Feminists bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda kuko mu byo yahanishijwe bitamubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Koffi-araye-i-Rubavu-ejo-arasesekara-i-Kigali

  • Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatangabuhamya bagizwe ahanini n'abagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice binyuranye byo muri komini Gitesi ku Kibuye, umwe muri bo avuga ibitero yajyanyemo na Claude Muhayimana.

    Abanyamakuru bakorana n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress bari gukurikirana iby'uru rubanza i Paris mu Bufaransa batangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 1/12/2021, abatanze ubuhamya ari abagabo babiri bafunzwe bakaba batanze ubuhamya bari mu Rwanda hifashishijwe  ikoranabuhanga. Abo ni Alexis Kabagema ufungiye i Muhanga wakatiwe imyaka 30 na Gaëtan Rutazihana ufungiye i Nyanza.

    Undi ni Musabyimana Louis uzwi nka Mido we warangije igihano cy'igifungo cy'imyaka 14. Kabagema Alexis yagarutse ku bitero yagiyemo byarimo Claude Muhayimana n'icyaguyemo umujandarume Mwafrika ku musozi wa Gitwa aho yateye grenade umusore wari mu bahungiye ku musozi akayifata akayimutera akaba ari we ihitana.

    Ngo hari umujandarume wahise abwira Muhayimana Claude ngo akatishe imodoka ya Daihatsu yari atwaye ngo batayitera amabuye.

    Uyu Kabagema ngo yanabonye iyi modoka iri hagati mu bari bagiye mu bitero byatumye basubirayo barisuganya bihuza n'abandi bicanyi bo mu bice binyuranye.

    Benda kugera ku musozi konseye Nambajimana François yabasabye kwambara mu ijosi amashara n'ibibabi by'ibiti ngo baticana ubwabo, ndetse bemeza uhura n'undi avuga ati Butare undi agasubiza ati Kibuye.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko Claude Muhayimana ari mu batangije ubwicanyi aho bari bari kuko yahabasanze ari kumwe n'abandi bakababaza niba bari babona ukuntu bica Abatutsi.

    Aha ngo ni ho abari kumwe na Muhayimana biciye umukecuru witwa Nyiramagondo, umukobwa we ndetse n'umwuzukuru bari bazanye mu modoka babapakiranye n'ihene bari basahuye.

    Uwitwa Gaëtan Rutazihana ufungiye muri gereza ya Nyanza we ibyo yavuze urukiko rwamugaragarije ko binyuranye n'ibyo yabwiye abajandarume b'Abafaransa bakoze iperereza kuri iyi dosiye.

    Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu, abivuga nk'aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru.  Aha yagize Ati 'Hariya navuze ko nabonye Claude Muhayimana atwaye Daihatsu y'ubururu ndabasaba imbabazi nsaba n'Imana imbabazi kuko nabeshye.'

    Uyu mugabo wasobanuye ko yafunguwe amaze kwemera ibyaha hakagaragara ko hari abantu bajugunywe mu cyobo rusange ku bitaro bya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo akatirwa gufungwa burundu.

    Bamubajije impamvu yari yavuze ko Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yibwira ko kuba yaratwaye Interahamwe mu modoka gusa nta ngaruka byamugiraho.

    Ikindi ngo abeshya yari ataratangira gusenga.

    Uwa 3 urukiko rwumvise ni Musabyimana Louis wakatiwe imyaka 14 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yarangije igihano.

    Uyu yakoranye na Muhayimana Claude muri Guest House kuko mu1994 yari ahamaze imyaka 5.

    Yagaragaje ko hari abantu biciwe aha bakoreraga harimo Munyankindi Anaclet bakoranaga ndetse n'uwari umucungamari wa Bralirwa Simon Masengesho wari uhacumbitse.

    Yagaragaje kandi ko Muhayimana yagiye atwara abantu mu bitero byagabwe mu bice binyuranye bya Kibuye harimo na Bisesero.

    Yavuze kandi ko imodoka Muhayimana Claude yatwaraga yari yarayisahuye ku mucuruzi bitaga Bongo Bongo banasahuye imifuka ya sima.

    Urukiko rwagaragarije uyu mutangabuhamya ko mu isakwa ryakozwe kwa Muhayimana basanze afite nomero ye muri telefone ndetse na mesaje bandikiranye, yemera ko nyuma yo kuvugana n'abajandarume bakoraga iperereza Muhayimana yamuhamagaye amusaba kuzamuhanaguraho ibyaha ndetse yohereza na avocat we ngo amubwira ko bazamufasha guhunga akaza mu Bufaransa.

    Tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa 'Cour d'assises' nibwo hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

    The post Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/02/umutangabuhamya-yavuze-ibitero-byishe-abatutsi-yahuriyemo-na-claude-muhayimana/

  • Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yahagaritse abasifuzi barindwi ku bera amakosa bakoze #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa FERWAFA rigira riti:

    Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

    FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’umupira w’amaguru ko itazihanganira amakosa y’imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

    Source : https://imirasire.com/?Komisiyo-y-imisifurire-muri-FERWAFA-yahagaritse-abasifuzi-barindwi-ku-bera

  • Umuco ntugacike : Min Bamporiki yagaragaye akina umukino wo Kunyabanwa #rwanda #RwOT

    Uwitwa Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] kuri Twitter, yashyize amashusho kuri uru rubuga ubwo yahuraga na Bamporiki Edouard, bagakina umukino wo kunyabanwa wajyaga ufasha abagabo bo hambere kwitoza kujya mu ngamba ku buryo haramutse hari ubenderanyije bakwirwanaho.

    Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] yagize ati 'Inkoni yawe ntikavunike mubyeyi mwiza. Wakoze kunyigisha kurinda inka zacu n’inkiko z’URwatubaye.'

    Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

    Bamporiki wahuye n’urubyiruko rwiga muri ULK Gisenyi, yarugejejeho ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Umuco, indangagaciro n’amateka byacu : ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira.'

    Yagaragaje ko kandi yahuye n’umwe bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe bakanagirana ikiganiro.

    Muri ubu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Nahuye na Ngabo Karegeya [Ibireryabigogwe] ndamuramutsa, aritsa ati : 'Ikaze umu’. Nti : 'niko se sha, ugira inka ?’ Ati : 'Mutware Nta mwana ugira Inka Se akiriho’, ati : 'Ndi mu za Data. 'Mba ndoga Semugaza iyi ntekerezo nayitojwe n’umuto ndaremya. Murambe mu Nka, murame mu Ngabo, amata aduhame.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/24/article/Umuco-ntugacike-Min-Bamporiki-yagaragaye-akina-umukino-wo-Kunyabanwa

  • Abasirikare bavuzweho urugomo muri Kangondo no gusambanya abagore bagabanyirijwe ibihano #rwanda #RwOT

    Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k’Ugushyingo 2020.

    Baburanaga bari kumwe n’abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane(bakoraga irondo ry’umwuga), kuko Ubushinjacyaha buvuga ko igihe abasirikare bajyaga gukora ibyaha ngo babaga bari kumwe.

    Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

    Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato aba basirikare ari uko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko cyakozwe.

    Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abasirikare-bavuzweho-urugomo-muri-Kangondo-no-gusambanya-abagore-bagabanyirijwe-ibihano

  • Nkora ubukwe nanze Inkwano kandi nzakomeza kuyamagana- Nsanga #rwanda #RwOT

    Sylvie Nsanga wagarutsweho cyane muri ibi bihe aho akomeje kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, avuga ko iteka ahora aharanira ko abari n’abategarugori bahabwa agaciro bakwiye.

    Yagarutse ku bikorwa bimwe na bimwe bigize umuco wo duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda nk’aho umusore usuye umukobwa bagomba kumutekera isake, aho umukobwa agira ibyo agurira umusore kugira ngo babane.

    Ati 'Noneho nkibaza nti ese ya matela na rya gare umukobwa yazanye, na byo babihaye agaciro mu mitungo y’inkwano na yo azanye.'

    Agakomeza agira ati 'Noneho nza kubona ko ibyo umugore yakoresheje bitajya bihabwa agaciro ariko ibyo umugabo yakoze byo bigahabwa agaciro, hari Inka n’andi mafaranga umusore atanga kugira ngo umukobwa azitegure.'

    Nsanga avuga ko ibi yaje kubibonamo ikibazo gikomeye kandi gisubiza inyuma ihame ry’uburinganire.

    Uyu mubyeyi kandi avuga ko hari n’inkambi yari irimo ibibazo nk’ibi by’abakobwa bangaga gushaka abasore badafite Inka.

    Ati 'Noneho nkavuga nti 'niba muri mu nkambi mukaba mudafite inka, mwibuke ko muri n’impunzi kandi nta nka mufite’, kuki umukobwa yumva ko agomba gutegeka ko umuhungu agira Inka, none se umuhungu yiyice,…'

    Sylvie Nsanga avuga ko yaje kuganiriza abo bakobwa bumvaga ko badashobora kuva mu rugo ngo bagendeye ubusa [batabakoye].

    Ati 'None se umugore ni igicuruzwa ?…Nubwo dufite politiki z’uburinganire ariko ntizagerwaho mu gihe tucyumva ko umugore agomba kujya hejuru no hasi kugira ngo abone inka yo gutanga ku mugore.'

    Avuga ko kandi ibi byanagiye biteza ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari abagabo bakubita abagore babo babacyurira ko babakoye, akavuga ko ibi abibonamo ikibazo kandi ko kuri we yabyirinze.

    Ati 'Njyewe n’umuntu twagombaga gushakana naramubwiye nti 'njyewe nta nkwano muzatanga’ abo mu muryango wanjye bamwe barabyanga hari n’abataratashye ubukwe bwari bugiye no guhagarara.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nkora-ubukwe-nanze-Inkwano-kandi-nzakomeza-kuyamagana-Nsanga

  • Nyuma y’Uko Min. Gatabazi asabye impinduka mu misifurire, FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane #rwanda #RwOT

    Ibi byemezo byafashwe n’Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye ku wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA.

    Imyanzuro yafashwe nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’imisifurire mibi mu Rwanda.

    Nta minsi itanu irashira, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi anenze imisifurire yagaragaye mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC, iyi kipe yo mu Majyaruguru ikaza kubona igitego umusifuzi akacyanga ariko akemaza icyo Kiyovu yatsinze benshi bemeza ko uwagitsinze yaraririye.

    Minisiti Gatabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'harya ubu igitego nk’iki na cyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.'

    Mu myanzur yafashwe na Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yahagaritse SEBAHUTU Yussuf uyu yari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo, 2021.

    Ivuga ko yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo hakaba hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho umwanzuro.

    MUNYANEZA Jean Paul yari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    Na we Komisiyo ivuga ko yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho umwanzuro.

    Abasifuzi bane barimo NSABIMANA Céléstin, Komisiyo ivuga ko uyu Musifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC tariki ya 27 Ugushyingo, 2021 yarakoze amakosa.

    Hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza, 2021.

    MUNEZA Vagne yari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo, 2021 na we ngo yakoze amakosa kuri uwo mukino.

    Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    RUHUMURIZA Justin yari umusifuzi wa kabiri ku mukino wa Shampiyona '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo, 2021 na we ngo yakoze amakosa kuri uwo mukino.

    Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Undi wahanwe ni NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 we yahagaritswe ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    MULINDANGABO Moïse na we w’umusifuzi, inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo, 2021 yarakoze amakosa.

    Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Nyuma-y-Uko-Min-Gatabazi-asabye-impinduka-mu-misifurire-FERWAFA-yahagaritse-abasifuzi-bane

  • Amakipe 12 ni yo yemeje ko azitabira irushanwa “Gisagara Tournament 2021” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, Federasiyo y’umukino wa Volleyball kubufatanye n’akarere ka Gisagara bongeye gutegura GISAGARA TOURNAMENT 2021 ryari ryarakomwe mu nkokora na covid-19.

    Gisagara VC izaba iri mu rugo muri aya marushanwa
    Gisagara VC izaba iri mu rugo muri aya marushanwa

    Amakipe nka APR y’abagore na IPRC ya Kigali nayo y’abagore ntizigaragara kuri uru rutonde rw’amkipe agomba guhatanira igisagara mu mpera ziki cyumweru.

    UVC yahoze yitwa UTB ni yo ifite igikombe giheruka muri 2019
    UVC yahoze yitwa UTB ni yo ifite igikombe giheruka muri 2019

    Iri rushanwa ubusanzwe ryatangiye ryakira abagabo gusa, nyuma yo kubyumvikanaho na Federasiyo y’umukino wa volleyball bemeranywa ko bagiye kujya bategura ibyiciro byombi.

    Amakipe 12 niyo amaze kwemera ko azitabira iri rushanwa risigaje iminsi ibiri gusa ngo ritangire

    Amakipe 12 yemeje ko azitabira
    Amakipe 12 yemeje ko azitabira

    ABAGABO

    - GISAGARA

    - UVC

    - KIREHE VC

    - IPRC NGOMA

    - APR VC

    - REG VC

    - KVC

    ABAGORE

    - UVC

    - RRA

    - RUHANGO VC

    - IPRC HUYE

    - KVC

    Rwanda Revenue iheruka gutwara igikombe cyitiriwe abasora
    Rwanda Revenue iheruka gutwara igikombe cyitiriwe abasora
    APR VC y
    APR VC y’abagore ntizitabira

    Tubibutse ko Gisagara tournament iheruka yari yegukanywe na UTB VC ubu yahindutse UVC nyuma yo kuva mu maboko ya kaminuza ya UTB.

    Biteganyijwe ko inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba kuri uyu wa Gatanu i Gisagara.


    source : https://ift.tt/31lJMdV

  • Nyagatare : Icyiciro cy’Urubyiruko ni cyo giteye impungenge ku bijyanye na SIDA #rwanda #RwOT

    Hasanzwe hariho intego ya 90*90*90 yo kuba nibura abantu bangana na 90 bazi uko bahagaze ku bwa Virusi Itera SIDA, mu babusanganywe nibura 90% bakaba bafata imiti naho mu bayifata nibura 90% bakaba bafite ubudahangarwa bwo kuba batayanduza abo baryamanye na bo.

    Kuri uyu wa 01 Ukuboza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti naho abarenga 90% bakaba bafata imiti neza ku buryo Virusi yagabanutse mu mubiri wabo ku buryo badashobora no kuyanduza.

    Gusa ngo ikibazo gisigaye mu rubyiruko by’umwihariko rwo muri aka Karere ka Nyagatare kuko abo muri iki cyiciro bafite ubwandu bwa SIDA ari bwo badafata imiti neza.

    Yagize ati 'kuko muri iyi mibare mvuze ni bo [urubyiruko] bafata imiti nabi ni na bo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa virus itera SIDA mu mubiri wabo cyane muri aka Karere [Nyagatare] ninaho twabonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubwo bukana bw’iyi virusi kurusha ahandi.'

    Ibi ni na byo byatumye uyu munsi wizihirizwa muri aka Karere kugira ngo hashyirwe imbaraga mu kurandura iki kibazo gishobora kuba intambamyi yo kugera ku ntego zo kurwanya SIDA.

    Muri Nyagatare, abantu 7 204 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu gihe mu gihugu cyose ifatwa n’abagera ku bihumbi 200.

    Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hanabayeho gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 3 buzakorwamo ibikorwa byo kwirinda iki cyorezo.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko kurandura SIDA bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi ko buri wese abigize ibye iki cyorezo cyaranduka burundu.

    Avuga ko hari ikizere ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukiboneka kuko ngo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize abafite virusi itera Sida bitabwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Nyagatare-Icyiciro-cy-Urubyiruko-ni-cyo-giteye-impungenge-ku-bijyanye-na-SIDA

  • Malabo Montpellier Panel unveils practical guide to accelerate progress towards creating sustainable and resilient food systems #rwanda #RwOT

    Following the UN Food Systems Summit and the recently concluded COP26, the virtual Forum unveiled Recipes for success: policy innovations to transform Africa’s food systems and build resilience, a report summarizing seven of the Panel’s reports and over 50 country analyses published between 2017 and 2020, with renewed stakeholder appetite to absorb and implement the evidence-based guide for sustainable food systems transformation. With the continent poised to host COP27 next year, and amid the ongoing Forum on China-Africa Cooperation, now is the time to align the goals and ambitions of the continent’s food systems transformation and climate change agendas.

    'There is no greater urgency right now than to fix our food systems,' said Dr. Ousmane Badiane, AKADEMIYA2063 Executive Chairperson and Malabo Montpellier Panel Co-Chair.

    'Mindful of the advances over the last couple of decades, there is still so much more to be done in terms of the quality of progress, spanning ecosystem health, equality of growth and living conditions, reduction of vulnerability through for example social safety nets, improved health and nutrition and safeguarding livelihoods in the context of changing climates. Achieving these requires a lot of joint effort from various groups of actors, and this explains the mission of the Malabo Montpellier Panel in apprehending these intricacies through evidence-based research. Our report provides a practical, evidence-based guide to support African countries’ efforts to accelerate progress towards ending hunger and transforming their food systems,' he said.

    'Recipes for success: policy innovations to transform Africa’s food systems and build resilience is not just a title of the volume released during the Forum; it captures our mission and strategy at the Malabo Montpellier Panel,' said Prof. Joachim von Braun, Malabo Montpellier Panel Co-Chair from the Center for Development Research, Bonn University in Germany.

    'We like to learn from successes, but we do take note of problems. The seven themes addressed in the monograph — nutrition, irrigation, mechanization, trade, digitization, energy, and livestock, are cornerstones of a well-functioning food system. But we do not treat them in isolation; we connect them to systems issues. Going forward, the true costs of food need to be identified and considered; the costs of malfunctioning food systems to public health and the environment must come down everywhere, notably in Africa. What we need are sustainable, efficient food systems that deliver on the African Union Agenda 2063 and the Sustainable Development Goals,' he said.

    The convening ended with a resounding call to action from Malabo Montpellier Forum Co-Chair, H.E. Assia Bensalah Alaoui, Ambassador-at-large of His Majesty Mohamed VI King of Morocco.

    'The centrality of food systems transformation and its multiple interconnections with key areas for the sustainability of mankind will offer more opportunities to our youth and populations at large, because they will stay on our continent and contribute with their talent to the transformation of Africa and the implementation of Agenda 2063,' she said.

    The 9th Malabo Montpellier Forum attracted 120 attendees from over 50 organizations, including senior government representatives from nine African countries and featuring over 22 high-level speakers, seven fireside chats and one high-level policy roundtable discussion.

    About The Malabo Montpellier Panel

    The Malabo Montpellier Panel convenes 16 leading experts in agriculture, engineering, ecology, nutrition, and food security. Its aim is to facilitate policy choices by African governments in order to accelerate progress toward food security and improved nutrition. The Panel identifies areas of progress and positive change across the continent and assesses what successful countries have done differently. It identifies the institutional and policy innovations and program interventions that can best be replicated and scaled by other countries. The related Malabo Montpellier Forum provides a platform to promote policy innovation; it uses the evidence produced by the Panel to facilitate dialogue among high-level decision-makers on African agriculture, nutrition, and food security.

    The Malabo Montpellier Panel is jointly facilitated by AKADEMIYA2063, University of Bonn, and Imperial College London. For more information, visit www.akademiya2063.org; www.mamopanel.org.

    Source : https://imirasire.com/?Malabo-Montpellier-Panel-unveils-practical-guide-to-accelerate-progress-towards