Blog

  • Gisagara: Abagore biyemeje gushinga ishuri ry’umuco n’urubohero bigishirizamo abana ubuzima bw’imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo bagaragaje ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yagaragarizaga itangazamakuru ibikorwa ikora mu guhuza imbaraga mu rugamba rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kuzamura uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo.

    Abo bagore bakorana na Pro-Femmes Twese Hamwe bitwa ‘Champions’ bisobanuye ‘abatsinzi’ cyangwa ‘umusemburo w’impinduka nziza’ cyangwa ‘abantu bakora ibikorwa byiza by’intangarugero’.

    Gahongayire Eugenie wo mu Murenge wa Musha yavuze ko batekereje iryo shuri ry’umuco kuko hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe ahanini biturutse ku kudasobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ababyeyi babo batinya kubibaganirizaho.

    Ati “Ni cyo twiyemeje ko tugomba gushyiraho ishuri ry’umuco tukigisha abana bakiri batoya bakamenya kirazira, noneho natwe tukaba twakwiyambaza abafite ubushobozi n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bakadufasha kubigisha.”

    Nyiransabimana Cloturde na we yavuze ko asanga ishuri ry’umuco rizabafasha gukemura ibibazo byinshi birimo n’icyo gusenyuka kw’ingo.

    Ati “Ishuri ry’umuco mbona rizadufasha cyane kuko abana tuzabatoza umuco mwiza bakiri bato bawukurane. Ikindi ni uko twagiye tubona ibibazo by’abubaka ingo zigahita zisenyuka biturutse ku kutamenya inshingano zabo mu rugo.”

    Umukozi muri Pro-Femmes Twese Hamwe ushinzwe Gahunda y’Ibikorwa by’Ubuvugizi, Niragire Erneste, yavuze ko iryo shuri ry’umuco ari igitekerezo cyiza kandi bagishyigikiye, bityo bazabafasha kugira ngo kigende neza.

    Ati “Abagize umuryango bakwiye kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no ku bijyanye n’ejo habo hazaza. Ngira ngo ishuri ry’umuco rero ni kimwe muri ibyo bisubizo aba champions bashatse mu gukumira inda ziterwa abangavu kubera ako ababyeyi benshi ntabwo batinyuka kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

    “Ishuri ry’umuco rero bwaba uburyo bwiza bufasha kugira ngo urwo rubyiruko rubyumve ruze muri ibyo biganiro, babaganirize bageze aho umubyeyi atashoboye kugeza kugira ngo bahindure imyitwarire bagire icyerekezo kizima.”

    Yakomeje avuga ko bazabashyigikira mu kubatunganyiriza imfashanyigisho no kuzibagezaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Yavuze ko kandi bazabafasha no kubongerera ubumenyi no gutyaza ubwenge kugira ngo basobanukirwe neza uko baganiriza abana bari mu byiciro bitandukanye ku buzima bw’imyorororokere.

    Ati “Kugira ngo mu by’ukuri babashe gutanga izo nyigisho mu buryo bwimbitse kuri bya byiciro bitandukanye by’abana kuko uko wabyigisha umwana w’imyaka irindwi bitandukanye n’uko wabyigisha uw’imyaka 12.”

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gisagara abangavu 548 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2020/21 kandi muri bo abagera ku 101 batarageza ku myaka 18 y’amavuko.

    Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kibahangayikishije

    Iri shuri rizajya rifasha abangavu kumenya ubuzima bw’imyororokere

    Abagore nibo bazajya batoza abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Abagore bakorana na pro-femmes twese hamwe bitwa champions bisobanuye abantu b’abatsinzi

    Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bagaragaza ibyo bifuza gukora

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Gfmhm9

  • Miliyoni 100 Frw zigiye guhabwa imishinga ihiga iyindi mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarushanwa bagera kuri 400, baza gutoranywamo 25 ari nayo izatoranywamo imishinga itanu ihiga iyindi, ikaba ari yo izahembwa.

    Umushinga uzahiga indi uzahembwa ibihumbi 50$ (asaga miliyoni 50 Frw) mu gihe abandi bane buri umwe azajya ahabwa miliyoni 12,5 Frw.

    Kuri ubu urubyiruko rufite imishinga 25 yatoranyijwe rumaze icyumweru mu mwiherero rwigira hamwe uko imishinga yabo yateza imbere Sosiyete Nyarwanda.

    Uwase Aline ufite umushinga wo guteza imbere Made in Rwanda binyuze kuri internet yise “The HappyNess,” yavuze ko muri aya mahugurwa, bahigiye uburyo ishoramari rikorwa.

    Ati “Twungutse byinshi birimo no kongerwa ubumenyi ku buryo turushaho kumenya no gusobanukirwa ishoramari. Twahuye n’abantu batwereka inzira y’ishoramari, ibyiza n’ibibi ku buryo tudashobora gucika intege.”

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihembwa.

    Ati “Irushanwa nibwo rigitangira, ariko icyo nasaba Guverinoma ni ugushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihabwa ibihembo.”

    Yakomeje agaragaza ko hari imishinga yagiye ihabwa ibihembo mu marushanwa atandukanye ndetse ikanyura no mu bigo bifasha urubyiruko ariko bikarangira izimiye.

    Ku ruhande rwa Ngaboyurwanda Honoré ufite umushinga wo guhuza abahinzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi.

    Mu gihe cy’amahugurwa, abitabiriye amahugurwa basuye ikigo gitangira serivisi z’ubuvuzi kuri telefoni, Bably, babwirwa ko kuva cyatangira, abarenga miliyoni ebyiri biyandikishije bazisaba mu gihe miliyoni 1,3 basuzumwe.

    Ku wa 3 Ukuboza 2021 nibwo hazamenyekana batanu ba mbere bazahembwa.

    Abafite imishinga ihanganye muri Hanga Pitchfest baganiriye n’ubuyobozi bwa Bably

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y’urwibutso

    Hanga Pitchfest izajya iba buri mwaka

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari n’iteganamigambi, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga

    Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iri rushanwa basobanuriwe ibijyanye n’ishoramari

    Umuyobozi Mukuru wa Babylon ifite ishami mu Rwanda rya Babyl, Dr. Ali Parsa, yasabye urubyiruko gukomeza kugira umuco wo guhanga udushya

    Urubyiruko rusobanurirwa uburyo bwimbitse bwo gusobanuramo imishinga

    Uwase Aline yagaragaje ko bungukiye byinshi mu mwiherero

    umushinga uzahiga indi uzahembwa miliyoni 50 Frw

    source : https://ift.tt/32ZyH3f

  • Miliyari 80 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi, ukazagera mu turere dutandukanye turimo inkambi zakira impunzi.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

    Bitandukanye na mbere, aho impunzi zagenerwaga inkunga zo kuzitunga buri munsi, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’ibihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

    Kugira ngo impunzi zibashe kugera kuri ibi hari ibyo zigomba gufashwa birimo koroherezwa kwiga, kwivuza no guhabwa ibyangombwa no kuzifasha kugira uburenganzira ku mitungo n’ibindi.

    Ubwo yari Nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘36 Million Solutions: Africa Private Sector Forum on Forced Displacement’, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu kwesa uyu muhigo wo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu.

    Minisitiri Kayisire yagaragaje ko hashize imyaka irenga 10 u Rwanda ruha ikaze impunzi zitandukanye.

    Ati “Hashize imyaka isaga 10 u Rwanda rwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi, aho babanye amahoro n’imiryango yabakiriye. Kuri ubu dufite impunzi ibihumbi 127 zaturutse mu bihugu bitandukanye, Abanye-Congo ni bo benshi bangana na 61%. Abarundi bangana na 38%, abandi batageze kuri 1% baturutse mu bindi bihugu birimo Eritrea, Sudani, Somalia na Ethiopie.”

    Yakomeje avuga ko mu gufasha izi mpunzi, u Rwanda rwashyizeho amategeko na politiki bizirengera, aho ubu inyinshi zafashijwe kwiga kwivuza n’ibindi.

    Ati “U Rwanda rwashyizeho amategeko n’imirongo ya politike igamije kurinda no gufasha impunzi. Impunzi zafashijwe kwiga kaminuza binyuze muri buruse zitangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Kugeza uyu munsi impunzi zirenga 2000 zimaze gusoza amasomo yazo muri kaminuza zitandukanye, bamwe babonye akazi abandi baragahanga abandi barenga 500 barakiga muri izi kaminuza.”

    Ku bijyanye na gahunda z’ubuzima yavuze ko impunzi ubu zinjijwe mu y’ubwisungane mu kwivuza kandi ko zitajya zicikwa n’izindi gahunda zo muri uru rwego zirimo n’izijyanye no gukingira.

    Ati “Impunzi zo mu Rwanda zashyizwe muri gahunda y’igihugu y’ubuzima ndetse izituye mu mijyi by’umwihariko zifite ubwisungane mu kwivuza. Mu gihe cya COVID-19, impunzi zashyizwe muri gahunda yo kuyirwanya. Kugeza uyu munsi izirenga 50% mu zarebwaga na gahunda yo gukingira zarakingiwe kandi urugendo ruracyakomeje.”

    “Nashakaga kandi kuvuga ko mu murongo wo kurandura hepatite bitarenze 2024, 78% by’impunzi zifite imyaka 15 gusubiza hejuru bapimwe, abayisanganywe baravurwa abandi barakingirwa.”

    Kimwe mu bintu byakundaga kugora abahungiye mu Rwanda ni ukubona ibyangombwa bibafasha kugera kuri serivisi z’imari cyangwa gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

    Binyuze muri iyi gahunda yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko ubu impunzi zishobora no kubona indangamuntu, izifasha kwitangiriza ibikorwa by’ubucuruzi.

    Ati “Mu bijyanye no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari n’uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi n’amakoperative ndetse n’uburenganzira ku mitungo itimukanwa. Impunzi zujuje ibisabwa zihabwa indangamuntu ndetse n’icyangomba kibafasha kubona akazi, impushya zo gutwara ibinyabiziga, kwandikisha ibikorwa bishya by’ubucuruzi mu Rwanda ariko no kubasha kugura imitungo itimukanwa.”

    Hagiye gushorwa miliyari 80 Frw

    Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibikorwaremezo ku mpunzi no kuzifasha kwinjira muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko hari umushinga w’asaga miliyari 80 Frw ugiye gutangira.

    Ati “Nashakaga kubabwira ko mu Rwanda twabonye umushinga wa miliyoni 80$ watewe inkunga na Banki y’Isi ugamije gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’imibereho y’igihugu.”

    “Uyu mushinga ugamije kunoza gahunda zo kugeza serivisi z’ibanze, amahirwe mu by’ubukungu ku mpunzi n’abaturage b’aho ziri no mu gufasha kubungabunga ibidukikije mu mpunzi.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa ibyumba by’amashuri 250 n’ibigo by’amashuri bitanu bizajya byigisha amasomo ajyanye n’ubumenyingiro.

    Binyuze muri uyu mushinga hazubakwa kandi havugururwe ibigo nderabuzima bine n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere bine. Aya mafaranga azakoreshwa kandi mu kubaka umuyoboro w’amazi ufite kilometero 62 n’amasoko ane agezweho, azafasha impunzi kubona aho zicururiza ibyo zikora.

    Umuyobozi wa UNHCR muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta-Salami, yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abava mu byabo n’impunzi warushijeho kwiyongera.

    Iki kibazo kigaragara muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Burundi n’Amajyaruguru ya Mozambique.

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubona impunzi nk’amahirwe y’ishoramari kuruta uko bazifata nk’umutwaro. Yashimye u Rwanda kubera ko rwatangiye gutera intambwe, asaba abikorera gufatanya n’imiryango na Guverinoma z’ibihugu mu gufasha impunzi n’abavuye mu byabo.

    Imibare ya UNHCR igaragaza ko umubare w’impunzi n’abava mu byabo ukomeje kwiyongera by’umwihariko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iyi mibare yerekana ko mu 2020 umubare w’abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by’impunzi zose ziri ku Isi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko u Rwanda ruharanira imibereho myiza y’impunzi

    source : https://ift.tt/3pjuqPz

  • Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba Bibiliya mu isoko #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Augustin Wanyoni yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiba Bibiliya mu iduka zicururizwamo mu isoko ryo mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi,zifite agaciro k'Amashilingi 1.840.

    Wanyoni wagejejwe mu rukiko rwa Milimani i Nairobi, arashinjwa kwiba Bibiliya ebyiri zikozwe byihariwe zifite agaciro ka Ksh 1840 nyuma yo kwinjira muri supermarket,yiyitiriye umukiriya.

    Mu makuru yatanzwe na K24TV, urukiko rwumvise ko ku cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ahagana mu ma saa moya z'umugoroba, ukekwaho icyaha yinjiye mu nzu ya Naivas Supermarket Development House hafi ya Moi Avenue kandi bivugwa ko yibye Bibiliya ebyiri zivuguruye zifite agaciro ka KSh 1.840.

    Raporo y'abapolisi yagize ati: “Yahisemo Bibiliya ebyiri zifite agaciro ka KSh 920 buri imwe muri supermarket ya Naivas.” Nyuma yo kwiba Bibiliya, ushinjwa yazihishe mu ikoti rye maze agenda atishyuye.

    Abashinzwe umutekano wa supermarket baraketsehanyuma baramufata. Nyuma yo kumusaka, Bibiliya zombi zarabonetse, bamujyana kuri sitasiyo ya polisi.

    Ushinjwa yahakanye icyaha imbere y'umucamanza mukuru Wendy Mucheni maze asabwa ingwate y'amafaranga 20.000 cyangwa ikindi kintu gifite ako gaciro kugira arekurwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-kwiba-bibiliya-mu-isoko

  • Itangazo: DUSHIMIMANA Ange Robert yasabye guhindura amazina akitwa DUSHIMIMANA Bonheur #rwanda #RwOT

    Uwitwa DUSHIMIMANA Ange Robert yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa DUSHIMIMANA Bonheur mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-dushimimana-ange-robert-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-dushimimana

  • Rulindo: Rwiyemezamirimo arataka igihombo cya miliyoni 141 kubera abaturage babagira inyama ku gasozi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Rulindo bahangayikishijwe n'inyama barya batazi aho zibagirwa zirimo n'izibagira mu rutoki no mu gacaca.

    Bavuga ko bishimira ko hafunguwe ibagiro ariko bagahangayikishwa no kurya inyama zitujuje ubuziranenge zibagirwa hirya no hino ziba zabitswe mu buryo butizewe. Ni mu gihe rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry'akarere ryuzuye mu murenge wa Base ataka igihombo gikabije.

    Hashize ukwezi kumwe ibagiro ry'akarere ka Rulindo riherereye mu Murenge wa Base ryongeye gufungura imiryango. Ni nyuma y'amabwiririza agenwa na RAB n'urwego rwa RICA yasabaga akarere kurihuza n'igihe tugezemo rigatanga seivisi zujuje ubuziranenge.

    Ni ibintu abaturage bishimiye ariko baza gukomwa mu nkokora nuko nta matungo ahazanwa ngo bihahire akaboga nk'uko bari bagashonje.

    Si abaturage gusa kuko na rwiyemezamirimo witwa Humura Trading Ltd watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry'akarere ataka igihombo cya miliyoni 141 yatewe no kuba abaturage babagira inyama ahantu hatazwi.

    Dr Ndagijimana Joseph ucunga iryo bagiro yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko rifite ubushobozi bwo kubaga Inka 100 ku munsi ariko rikaba ribaga 4 ku munsi w'isoko. Asaba ko akarere ka Rulindo kakemura icyo kibazo nkuko bikubiye mu masezerano bagiranye atarubahirijwe.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo bushyirwa mu majwi ku kutubahirisha amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo kuko arimo ingingo ivuga ko imirenge 9 igomba kujya igana iryo bagiro ariko bikaba bidakorwa.Umuyobozi wako Uwanyirigira Judith yatangarije RBA ko icyo kibazo kizabonerwa igisubizo mu minsi ya vuba.

    Ubwo bucuruzi bw'inyama butujuje ubuziranenge bunemezwa n'abaguzi b'impu bazizanirwa n'abaturage baba babagiye amatungo yabo mu cyaro ndetse n'abaturanye n'aho izo mpu zicururizwa zikabanukira bikabije.

    Uburemere bw'iki kibazo bwareberwa mu buryo ababazi n'abayobozi mu nzego z'ibanze bacyihunza ntibashake kugitangaho amakuru. Ibyo bigashingirwa ku buryo n'umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Shyorongi Bosenibo Valens yahisemo guhunga abanyamakuru ba RBA ubwo bashakaga kumubaza ku nyama byavuzwe ko yapimye ariko ntashake kuvuga aho zabagiwe.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rulindo-rwiyemezamirimo-arataka-igihombo-cya-miliyoni-141-kubera-abaturage

  • Gatsibo: Polisi yafashe ucyekwaho guhiga inyamanswa akazica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafatanywe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama zuzuye umufuka.

    Yagize ati” Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

    CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

    Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    source : https://ift.tt/3ddA53R

  • Ikigo gihugura abayobozi b’amashuri no kuzamura umushahara: Impinduka ku mibereho y’abarimu – #rwanda #RwOT

    Ntabwo umusaruro wa mwarimu ushobora kuba mwiza atahawe ibimufasha kugira ngo yigishe neza; birimo ibikorwaremezo, imfashanyigisho n’izindi gahunda zizamura imibereho ye ikarushaho kuba myiza.

    Iterambere rya mwarimu, usanga rihangayikishije benshi kuko nko mu Rwanda, hashingiwe kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta, mwarimu ni we ushingirwaho.

    Kuri ubu mwarimu ari ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye.

    Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku iterambere rya mwarimu, aho kuri ubu hashize imyaka itatu kuva mu 2019, abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushahara wabo wa buri kwezi.

    Ibi bikaba byakomeje no mu 2020 kandi no mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya Leta wa 2021/2022 aya mafaranga 10% y’umushahara wa buri mwarimu akaba yarateganyijwe akazatangwa nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    -  Hagiye gushyirwaho ikigo cyihariye gihugura abayobozi b’amashuri

    Mu Nama Mpuzamahanga ya 13 y’Ihuriro ry’Abarimu, iri kubera i Kigali hagati ya tariki 1-3 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu guhugura abayobozi b’amashuri.

    Ni ikigo cyitezweho kujya gihugura abayobozi b’amashuri kuva ku abanza kugera muri Kaminuza, hagamijwe kubaha ubumenyi butuma babasha kuyobora no gucunga neza amashuri.

    Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Muri uwo murongo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa turateganya gushyiraho Ikigo Nyafurika cyigisha kuyobora amashuri, kizaba gifite intego yo gufasha guverinoma za Afurika kubaka ubusobozi mu guteza imbere imiyoborere y’amashuri.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu bizatuma umusaruro wiyongera, haba ku ruhande rwabo nk’abayobora amashuri ndetse no ku ruhande rw’abarimu baba bashinzwe kureberera.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugeza ubu ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bigeze kure ku buryo hari icyizere ko iki kigo cyatangira mu bihe bya vuba.

    Yakomeje avuga ko hari n’andi mahugurwa asanzwe ahabwa abarimu, byose bigafasha mu kugira mwarimu ushoboye kandi ujyana by’umwihariko n’ibihe bigezweho cyane cyane ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

    Ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, abarimu bagombaga gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, icyo gihe icyo twakoze ni ugushyiraho gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwarimu, ibyo kandi bikajyana no kubahugura bigishwa uko bashobora gukoresha izo mudasobwa mu gutanga amasomo.”

    Bamwe mu bayobozi b’abarimu bavuga ko kugeza ubu bari bagifite imbogamizi mu guhanga udushya ari nayo mpamvu amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko abenshi bataramenya neza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya Zaza [TTC Zaza], Padiri Mushimiyimana Jean Paul, yabwiye IGIHE ko “Ibijyanye n’ikoranabuhanga ntabwo benshi barabimenya neza, ariko dushimira Leta n’abandi bafatanyabikorwa bashyira imbaraga mu guhugura abarimu kugira ngo za nshingano zabo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu

    -  Haracyari icyuho cy’abarimu

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), igaragaza ko nko mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara hari icyuho cy’abarimu barenga miliyoni 15.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas-Tamez, avuga ko icyo cyuho gishingiye ku mpamvu ebyiri zirimo umushahara muto ndetse n’imiterere y’akazi k’ubwarimu.

    Ati “Kuba ku Isi hose hari ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, birakomeye kubyumva ariko impamvu zibitera zirimo kuba amafaranga bahembwa akiri make ariko na za gahunda zigamije kubafasha zikaba zigishyirwamo amafaranga make.”

    Carlos Vargas avuga ko kugeza ubu ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’uburezi ikiri ikibazo cyane kuko nibura yagakwiye kuba iri hagati ya 15-20% aho kuba hagati ya 3-6% by’ingengo y’imari y’ibihugu byose.

    Ati “Amafaranga ibihugu bishyira mu rwego rw’uburezi iyo urebye usanga akiri ikibazo gikomeye, ni bimwe mu bituma n’abarimu bahembwa make, bigatera icyo kibazo cyo kuba hari benshi bahitamo kwiga ibindi aho kwiga uburezi.”

    Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’imibereho ya mwarimu n’iterambere rye mu buryo bw’umwuga n’ubumenyi, aho umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azafashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters”.

    Binyuze muri iyi gahunda umwarimu yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

    Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko iyi gahunda n’izindi zirimo kongera umushahara zitezweho gutuma hari benshi bakunda umwuga w’ubwarimu.

    Ibi bijyana kandi na gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abarimu hagamijwe kugabanya umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe aba agomba kwigisha.

    Nko mu mwaka ushize guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya bagera mu bihumbi 28 mu gihe muri uyu mwaka abashyizwe mu kazi ari ibihumbi 30.

    Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku iterambere rya mwarimu by’umwihariko nyuma y’icyorezo cya Covid-19

    Abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izifite aho zihuriye n’uburezi bari kuganira ku iterambere rya mwarimu muri Afurika no ku Isi hose

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas Tamez na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine baganiriye n’itangazamakuru nyuma y’inama yiga ku iterambere rya mwarimu

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’umwarimu

    source : https://ift.tt/3lwJUOZ

  • Abafite ubumuga bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bibabangamira mu gushaka serivisi z’imari – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bugasuzumwa mu 2020, bugaragaza ko mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga basaga miliyoni gusa ngo baracyagorwa no kubona serivisi z’ibigo by’imari bitewe ahanini n’ubumuga bafite.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abafite ubumuga mu Rwanda babona serivisi z’imari batarenze 17%, bikagaragaza ko hakiri icyuho kinini mu mategeko agenga ibigo by’imari no guharanira iterambere ridaheza uwo ari we wese.

    Bimwe mu bibazo by’ingutu bigarukwaho cyane harimo kuba ibigo by’imari bidahereza serivisi abafite ubumuga kubera imiterere yabo, imyumvire y’ababikoramo, ubumenyi budahagije n’uburyo bw’ubwumvane hagati y’umukozi wa banki n’ufite ubumuga.

    Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bakoresha ururimi rw’amarenga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zikomeye zo kuganira n’abakozi bo muri banki nkuko, Niyoyita Eric ubahagarariye yabigarutseho.

    Ati “Mu by’ukuri kwaka serivisi mu bigo by’imari kuri twe biragoye kuko dukoresha ururimi rw’amarenga kandi abantu benshi bakora mu mabanki ntabwo baruzi. Abantu bo mu bigo by’imari bazi ururimi rw’amarenga byatworohera. Iyi raporo twabonye ni nziza izadufasha gukora ubuvugizi n’abantu babone ko ibibazo bihari kandi bizanahindura imyumvire y’abantu bari mu bigo by’imari ndetse binatwereka ko natwe dufite agaciro.”

    Mukamihigo Claudine yavuze ko kwizerwa mu bigo by’imari bigorana cyane bitewe ahanini no kuba bafite ubumuga runaka nk’iyo bigeze kuri serivisi z’inguzanyo.

    Ati “Umuntu ajya kwaka amafaranga mu bigo by’imari bakakubaza bati ubwo se uje gufata inguzanyo kandi ufite ubumuga? Bakabasaba kwishyira hamwe. Ubwo rero ibyo bitubera imbogamizi. Usanga guhabwa serivisi z’imari bitoroshye.”

    Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, bwagaragaje ibyuho bikigaragara birimo ibijyanye no kuba serivisi zigora abafite ubumuga hakaba aho basabwa gusinyirwa n’abandi bantu bakaba basinya amafaranga y’umurengera, kuba ahantu ibigo by’imari biherereye ari kure na serivisi zitangwa cyangwa inyubako zitaborohereza.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, yagaragaje ko hari ibyo Leta iri gukora kugira ngo nabo bafashwe kubona serivisi z’imari hagamijwe kwirinda ko hari uwasigara inyuma.

    Ati “Abafite ubumuga turifuza ko bagera ku iterambere n’imibereho yabo myiza muri gahunda zose zitandukanye. Ubu ni uburyo bwiza bwo kugira ngo na bo babone ko batekerejweho muri gahunda zose mu bikorwa by’iterambere rusange by’igihugu. Hagiyeho politiki yabo yihariye ibafasha kugira ngo serivisi zose zihariye zibashe kubageraho.”

    -  Leta yahawe umukoro

    Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bantu basaga miliyoni bafite ubumuga nibura 176.504 [15%] babona inguzanyo mu mabanki, 7% bahitamo kuguza inshuti, abapfa gufata inguzanyo aho babonye bangana na 52% mu gihe 26% batagira ubushake bwo kuguza.

    Muri bo kandi abagira ubushake bwo kwizigamira muri banki bangana na 15%, abizigamira mu bindi bigo ni 35%, ababitsa inshuti 4% naho abandi bangana na 19% ntibizigamira.

    Umukozi w’Ishami rishinzwe Ishoramari ridaheza n’Uburezi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Bigirimana Moïse, yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bigo by’imari mu gufasha abafite ubumuga n’ubwo hari abibumbiye mu matsinda bazihabwa kandi bakiteza imbere.

    Yavuze ko bazakomeza gukorana n’abafite ubumuga nyuma y’ibarura rusange ryabo riri gukorwa ngo boroherezwe kubona serivisi z’imari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko hari ibikwiye gukorwa mu guhindurira imyumvire y’abakozi bo mu bigo by’imari.

    Yagize ati “Nyuma y’inama tuvuyemo, hari ikigiye gukorwa. Icyagaragaye cyane ni ukuba abantu bafite ubumuga batabona serivisi zihagije mu bigo by’imari barimo bitewe n’imyumvire ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga. Iyo myumvire rero ni ngombwa ko ikorwaho kugira ngo bagire ubumenyi ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga ariko kandi banamubonemo ubushobozi aho kugira ngo bamubonemo imbaraga nke.”

    Abitabiriye iki gikorwa batanze inama ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa by’abafite ubumuga nko kubongerera ubumenyi, gushyiraho serivisi za Mobile Money zibafasha, koroherezwa mu guhabwa serivisi nk’amakarita ya banki no gushyiraho uburyo bwafasha kuyakoresha kuri ATM.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ubumuga bakibangamirwa no kugera ku bikorwa by’imari

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Iyacu Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, mu bitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi wa Vision Fund Rwanda, Mukantagwera Eugénie, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho

    source : https://ift.tt/3xOdVyK

  • Rulindo: Bahangayikishijwe n'inyama barya batazi aho zibagirwa #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Rulindo bahangayikishijwe n'inyama barya batazi aho zibagirwa zirimo n'izibagira mu rutoki no mu gacaca.

    Bavuga  ko bishimira ko hafunguwe ibagiro ariko bagahangayikishwa no kurya inyama zitujuje ubuziranenge zibagirwa hirya no hino ziba zabitswe mu buryo butizewe. Ni mu gihe rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry'akarere ryuzuye mu murenge wa Base ataka igihombo gikabije.

    Hashize ukwezi kumwe ibagiro ry'akarere ka Rulindo riherereye mu Murenge wa Base ryongeye gufungura imiryango. Ni  nyuma y'amabwiririza agenwa na RAB n'urwego rwa RICA yasabaga akarere kurihuza n'igihe tugezemo rigatanga seivisi zujuje ubuziranenge.

    RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari ibintu  abaturage bishimiye ariko baza gukomwa mu nkokora nuko nta matungo ahazanwa ngo bihahire akaboga nk'uko bari bagashonje.

    Si abaturage  gusa kuko na rwiyemezamirimo witwa Humura Trading Ltd watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry'akarere ataka igihombo cya miliyoni 141 yatewe no kuba abaturage babagira inyama ahantu hatazwi.

    Dr Ndagijimana Joseph ucunga iryo bagiro avuga rifite ubushobozi bwo kubaga Inka 100 ku munsi ariko rikaba ribaga 4 ku munsi w'isoko. Asaba ko ko akarere ka Rulindo kakemura icyo kibazo nkuko bikubiye mu masezerano bagiranye atarubahirijwe.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo bushyirwa mu majwi ku kutubahirisha amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo kuko arimo ingingo ivuga ko imirenge 9 igomba kujya igana iryo bagiro ariko bikaba bidakorwa.Umuyobozi wako Uwanyirigira Judith yatangarije RBA ko icyo kibazo kizabonerwa igisubizo mu minsi ya vuba.

    Ubwo bucuruzi bw'inyama butujuje ubuziranenge bunemezwa n'abaguzi b'impu bazizanirwa n'abaturage baba babagiye amatungo yabo mu cyaro ndetse n'abaturanye n'aho izo mpu zicururizwa zikabanukira bikabije.

    Uburemere bw'iki kibazo bwareberwa mu buryo ababazi n'abayobozi mu nzego z'ibanze bacyihunza ntibashake kugitangaho amakuru. Ibyo bigashingirwa ku buryo n'umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Shyorongi Bosenibo Valens yahisemo guhunga abanyamakuru ba RBA ubwo bashakaga kumubaza ku nyama byavuzwe ko yapimye ariko ntashake kuvuga aho zabagiwe.

     

     

    The post Rulindo: Bahangayikishijwe n'inyama barya batazi aho zibagirwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/02/rulindo-bahangayikishijwe-ninyama-barya-batazi-aho-zibagirwa/