Blog

  • Ubukwe bwa Lague bwasubitswe, amatariki mashya yabwo #rwanda #RwOT

    Kubera umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba gukina na RS Berkane muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru, ubukwe bwa rutahizamu w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bwagombaga kuba ku wa Gatandatu bwimuriwe mu cyumweru gitaha.

    APR FC igomba gukina umukino w’ijonjora rya nyuma na RS Berkane, ukaba uzabera muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza, ikipe izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko umukino ubanza wabereye i Kigali banganyije 0-0.

    Uyu mukino ukaba wahuriranye n’ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wagombaga gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.

    Uyu mukinnyi wari wanahawe uruhushya ngo ajye kwitegura ubu bukwe akaba yarahise ahamagarwa ngo aze afatanye n’abandi uru rugamba ubukwe bwo bukazaba nyuma, ari mu bakinnyi bari buhagurukane na APR FC uyu munsi berekeza muri Maroc.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ubu bukwe buzaba mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, amasaha n’aho bwagombaga kubera ntacyahindutse.
    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zari zibizi.

    Ubukwe bwabo bwashyize mu cyumweru gitaha

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka myinshi bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubukwe-bwa-lague-bwasubitswe-amatariki-mashya-yabwo

  • Isango na Muzika Awards: Abahanzi batangiye g… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Ugushyingo 2021 ni bwo Radio Isango Star yatangaje abahanzi, aba Producer n'abakinnyi ba filime bahataniye ibihembo 'Isango na Muzika Awards 2021', bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.

    Ibi bihembo bigamije kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere imyidagaduro. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw'amajwi n'amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.

    Bahatanye mu byiciro 14, mu gihe ku nshuro ebyiri zabanje byari ibyiciro icyenda. Kuva kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, ushobora gutangira guha amahirwe umuhanzi uhatanye muri ibi bihembo unyuze kuri Isango.igihe.com ndetse no kuri SMS. Aya matora azarangira tariki 24 Ukuboza 2021.

    Gutora umuhanzi unyuze ku butumwa bugufi (SMS Voting) wandika umubare uranga icyiciro arimo ugasiga akanya, ukandika 'Code' y'umuhanzi hanyuma ukohereza kuri 4546.

    Abahatanye mu byiciro 14 muri Isango na Muzika Awards:

    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male] harimo Bruce Melodie, Meddy, Platini na Juno Kizigenza.

    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugore w'umwaka [Best Female] harimo Alyn Sano, Ariel Wayz, Butera Knowless na Marina.

    Icyiciro cy'umuhanzi mwiza mushya w'umwaka [Best New Artitst] ni Confy, Chris Hat, Chris Eazy na Okkama.

    Icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo ukora injyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist] ni Bull Dogg, B-Threy, Ish Kevin na Bushali. Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana [Best Gospel Artist] harimo Vestine na Dorcas, James na Daniella. Sarah Uwera na Serge Iyamuremye.

    Icyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka [Song of the year] harimo 'Amata' ya Phil Peter na Social Mula, 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, 'My vow' ya Meddy, 'Itara' ya Davis D, 'Nazubaye' ya Juno Kizigenza na 'Piyapuresha' ya Niyo Bosco.

    Icyiciro cya Producer mwiza w'umwaka [Best Producer] harimo Ayo Rash, Bob Pro, Element na Made Beat.

    Icyiciro cy'indirimbo nziza y'amashusho [Best Video] ni 'Shumuleta' ya Platini, 'Say my name' ya Kenny Sol, 'Ye ayee' ya Yvan Buravan na 'Pose' ya Davis D.

    Icyiciro cy'umugabo utunganya amashusho [Best Video Director] ni Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Eazy Cuts na Oskados Oskar. Icyiciro cy'indirimbo ihuriweho n'abahanzi [Best Collabo] ni 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mula, 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, 'Igikwe; ya Gabiro na Confy na 'Izindi mbaraga' ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco.

    Icyiciro cya Album nziza y'umwaka [Best Album] harimo 'Did' ya Kivumbi King, 'Inzora' ya Butera Knowless, 'Kemo Theraphy' ya Bull Dogg, 'Iwanyu' ya Teta Diane.

    Icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'indirimbo za gakondo [Best Culture&Traditional Artist] ni Angel na Pamella, Cyusa Ibrahim, Deo Munyakazi na Ruti Joel.

    Icyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umugabo [Best Actor] harimo Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Nyaxo na Ndimbati. Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugore [Best Actress] harimo Rufosina, Superansiya, Nana na Bahavu Jannet.


    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male]

    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugore w'umwaka [Best Female]
    Icyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka [Best New Artitst]

    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo ukora injyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist]

    Icyiciro cy'indirimbo y'umwaka [Song of the year]


    Icyiciro cya Producer w'umwaka [Best Producer]


    Icyiciro cy'indirimbo y'amashusho [Best Video]Icyiciro cy'umugabo utunganya amashusho [Best Video Director

    Icyiciro cya Album y'umwaka [Best Album]
    Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male]

    Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugabo [Best Actor]

    Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo za gakondo [Best Culture&Traditional Artist]
    Icyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugore [Best Actress]

    Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho [Best Collabo]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112129/isango-na-muzika-awards-abahanzi-batangiye-gutorwa-kuri-internet-no-kuri-sms-112129.html

  • Masudi Djuma ngo ntiyakwihandagaza avuge ko azegukana igikombe, ubutumwa ku bafana #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko atakwihandagaza ngo avuge ko iyi kipe izegukana igikombe cya shampiyona cyangwa itazacyegukana, icyo azi cyo ni uko bitewe n’ibihe bavuyemo ari ikipe izahatana kugeza ku munota wa nyuma.

    Kugeza ubu ku munsi wa 6 wa sampiyona umwaka w’imikino 2021-22, Rayon Sports imaze gutsinda imikino 3 itsindwa 1 inganya 2, ifite amanota 11 kuri 17, bivuze ko imaze gutakaza amanota 7.

    Uyu ni umusaruro abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports batishimiye, umutoza Masudi Djuma akaba avuga ko shampiyona ikomeye ikindi bakaba barimo kubaka ikipe yari imaze imyaka 2 itariho.

    Ati 'Si ngiye kuba nka ba batoza mu masezerano babaza ngo uzatwara igikombe? Ngo yego nzatwara igikombe, simvuze gutyo ariko nziko ikipe ivuye mu myaka 2 nta kipe yari ihari, icyo ni icya mbere, icya akabiri abakinnyi ni bashya, icya gatatu shampiyona irakomeye, ntitubyibagirwe.'

    Yakomeje avuga ko ikipe irimo kwiyubaka buhoro buhoro ndetse ko bazahatanira ibikombe yaba shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, akaba yasabye abafana gukomeza kwihangana.

    Ati 'Niba hari umuntu ushaka gutoza aze arebe no mu myitozo, ariko turimo kubaka buhoro buhoro, icya ngombwa ni uko ku bibuga bibi ubuze amanota 3 ntuyabure yose ariko wajya ku kibuga cyiza ugakina kuko dufite abakinnyi bo gukina.'

    'Abafana bihangane kuko ntabwo waza umunsi umwe ngo uhite utwara igikombe ariko tuzarwana kugeza ku munsi wa nyuma, niba atari shampiyona hari igikombe cy’amahoro, byose turimo kubirwanira, shampiyona haracyari kare hano dutakaje uyu munsi hari n’abandi bazaza bakahatakaza.'

    Abafana ba Rayon Sports bakaba batangiye kuririmba uyu mutoza bavuga ko batamushaka akwiye kwirukanwa, bikaba bishobora kuzaba bibi kurushaho kuri we muri Weekend naramuka atsinzwe umukino wa Kiyovu Sports.

    Masudi Djuma avuga ko abafana bagomba kwihangana ikipe irimo kubakwa

    Ku munsi w’ejo banganyirije i Rusizi 2-2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-ngo-ntiyakwihandagaza-avuge-ko-azegukana-igikombe-ubutumwa-ku-bafana-6920

  • Davis College yasabwe kuba indashyikirwa mu myigishirize – #rwanda #RwOT

    Irere yabigarutseho ku wa 26 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga iri shuri mu rwego rwo gukomeza umubano no gutera ingabo mu bitugu ibigo byigenga hagamijwe kuzirikana umusanzu wabyo mu iterambere ry’uburezi.

    Davis College (Akilah) yatangiye mu 2010 yakira abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

    Iri shuri rimaze kurangirizamo abanyeshuri 1082 bahawe ubumenyi mu masomo atandukanye arimo Ubukerarugendo n’Amahoteli, Ishoramari no guhanga imirimo ndetse n’ibijyanye n’Igenzuramakuru “Information system”.

    Muri Nzeri 2020 ni bwo Davis College yatangije gahunda yo kwakira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa mu gihe byari bimenyerewe ko yakira abakobwa gusa.

    Irere Claudette yagaragaje ko ari intambwe nziza ishuri ryateye mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bityo ko bakomeza kuyongeramo imbaraga kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa.

    Nyuma yo gutambagizwa ikigo ndetse no kwerekwa uko abanyeshuri bafashwa mu myigire yabo, Irere yagaragarijwe gahunda yihariye ishuri ryashyizeho yo guhugura abarimu, ahamagarira ibindi bigo by’amashuri kuyoboka ubu buryo.

    Yagize ati “Gahunda mwashyizeho yo guhugura abarimu ni nziza cyane, usanga ibigo byinshi bihuguye abanyeshuri ntibyite ku guhugura abarimu. Amashuri menshi dufite ntabwo yita kuri icyo kintu cyo kwita ku barimu nk’uko bikwiriye kandi umwarimu atanga icyo afite. Iryo banga mbona ari ingenzi ku yandi mashuri.”

    Yasabye ubuyobozi ko bwakomeza kongera umubare w’abahungu nk’uko bwatangiye iyo gahunda mu rwego rwo gufungura no gushyira mu buzima busanzwe abanyeshuri barivomamo ubumenyi cyane ko riri ku rwego rwa Kaminuza.

    Ati “Ni byiza ko iyo uri ku cyiciro cya Kaminuza abantu wigisha ubasha kubazanira ubuzima busanzwe. Kuba barabashije kuzana n’abasore ni byiza icyo gihe bose barazamukana. Ni byiza kubakira ubushobozi abakobwa ariko byaba akarusho bari kumwe na basaza babo.”

    Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba basuwe nk’ishuri, avuga ko bibereka ko Leta ibazirikana kandi bikabaha imbaraga n’umuhate wo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme.

    Yavuze ko hari gahunda batangiye yo kwakira abanyeshuri b’abahungu kugira ngo baze gusangira ubumenyi na bashiki babo.

    Ati “Twaratangiye kuko umwaka ushize hari abanyeshuri b’abahungu dufite, turacyari kuganira n’ababyeyi kugira ngo tubereke ibyiza byo kuba bakigana n’abakobwa. Twibuke ko abana b’abakobwa turi kwigisha aha bazajya bahura na basaza babo mu buzima bwo hanze y’ishuri cyangwa mu kazi. Ni yo mpamvu kwigana byaba ari byiza ariko biracyadusaba imbaraga.”

    Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko kuri ubu buri gufasha abanyeshuri mu bihe bya Covid-19 bubaha mudasobwa, internet n’ibindi kugira ngo amasomo akomeze, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kwimakaza ururimi rw’Icyongereza, kubakira abakobwa ubushobozi, imyigishirize ishingiye ku guhangana (competency Based Education) no kugira abanyeshuri inama ku birebana n’amahitamo y’umurimo.

    Abakozi ba Davis College bagaragaje ko baharanira kwishakamo ibisubizo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yasobanurirwaga imikorere ya Davis College (Akilah)

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye ubuyobozi bw’ishuri gukomeza kuba indashyikirwa

    Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yagaragaje ko abana b’abahungu bagiye kubongerera umubare

    Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Davis College ni we wasobanuriraga Irere ibijyanye n’imikorere y’ishuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko gahunda yo guhugura abarimu ibindi ibigo byari bikwiye kuyigiraho

    Ubuyobozi bwa Davis College bwavuze ko hari gahunda yo guhugura abarimu bigisha kugira ngo na bo bakomeze kunguka ubumenyi

    source : https://ift.tt/3Egmgxu

  • Nyanza: Bamwe mu batangabuhamya bashinje Urayeneza batangiye kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya barimo Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, icyakora kuri iyi nshuro yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

    Yagize ati “Natanze ubuhamya mbikanguriwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wampaye inzoga na telefoni ngo nzabashinje [mvuga ko] naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisée akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

    Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

    Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

    Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye
    i Gitwe.

    Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

    Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva, ati “Ntayo nigeze menya,” anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ibindi byavuzwe kuri Urayeneza ari ubugambanyi.

    Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculée, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

    Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi kuko inzira Uwumuremyi yanyuzemo ntaho yari guhurira na Urayeneza.

    Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

    Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

    Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Koreji ya Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza.

    Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

    Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

    Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

    Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

    Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Uru rubanza rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukukoza uyu mwaka.


    source : https://ift.tt/3IopGAW

  • Bugesera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa ine n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, nibwo iyi nyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdoun, yabwiye IGIHE ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana.

    Yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya icyayiteye ariko umuriro wazimijwe gusa hangiritse ibintu bitandukanye kuko inzu yarimo ibikoresho by’ubudozi, inkweto n’ibikoresho bya moto n’imodoka.”

    Yakomeje avuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda aboneraho gusaba abashyira amashanyarazi mu nzu kujya bakoresha insinga zujuje ubuziranenge no kugira uburyo bwo kuzimya inkongi ku nzu.

    Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi

    source : https://ift.tt/3xLQPIV

  • Inyungu ku nguzanyo ku bworozi bw’inkoko, ingurube n’abatunganya ibiryo by’amatungo igiye kugabanywa – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yashyizwemo miliyari 2 Frw aturutse mu bufatanye buri hagati ya Guverinoma n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Enabel ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko, ingurube n’ibikomoka ku bworozi.

    Ubusanzwe Banki z’Ubucuruzi, zitangira inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 16% na 17% mu gihe muri za Sacco ho biri hejuru kuko zishobora no kugera kuri 22%. Muri BRD ho inyungu ku nguzanyo iri kuri 12%.

    Gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igena ko abafite imishinga ikeneye inguzanyo muri banki ariko iri mu bworozi bw’inkoko, ingurube no gukora ibiribwa by’amatungo bazatangira gufashwa.

    Ubu ibijyanye n’impapuro zisabwa kugira ngo iyo gahunda ikunde, bizarangira muri uku kwezi, aho byitezwe ko amafaranga azaba yageze no muri banki ku buryo aba mbere bazafata amafaranga muri Mutarama 2022.

    Umuyobozi wungirije mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yabwiye IGIHE abafite iyo mishinga bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%.

    Ati “Icyo banki izakora, niba ngiye gusaba miliyoni 50 Frw muri banki runaka y’ubucuruzi, bazabara inyungu ku nguzanyo babariye kuri 16% [isanzwe] bongere bambarire ku 8%. Ikinyuranyo kiri hagati y’inyungu ku nguzanyo nari kwishyura kuri 8% na 16%, nicyo kizajya gitangwa kugira ngo njye nishyure 8%.”

    Nubwo bimeze gutyo ariko, icyo kinyuranyo ntikigomba kurenga miliyoni 100 Frw.

    Ati “Amafaranga atagomba kurenga y’ikinyuranyo wari kwishyura ku nyungu isanzwe n’iya 8% ni miliyoni 100 Frw. Nta muntu uzishyurirwa arenze icyo kinyuranyo.”

    Uburyo bwari busanzwe bwo kwaka inguzanyo ni bwo buzakomeza gukoreshwa, abadafite ingwate bazajya bagana BDF ikomeze ibafashe. Icyo gihe BDF izajya itanga ingwate hanyuma nibayibona bafashwe binyuze muri iyi gahunda.

    Miliyari 2 Frw yashyizwe muri uyu mushinga ni yo mafaranga yabonetse gusa hari igitekerezo cy’uko mu gihe haboneka amafaranga yisumbuyeho azongerwa.

    Ubworozi bw’inkoko ni bumwe mu bwishingirwa muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ubu hamaze kwishingirwa inkoko 208.749 mu gihe ingurube ari 3020.

    Ubworozi bw’inkoko ni umwe mu mishinga yinjiriza abantu amafaranga menshi

    Ushaka gukora ubworozi bw’ingurube azajya ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%

    source : https://ift.tt/3rsdlFA

  • Rubavu: Akarere kagiye guhagurukira amavatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi abakora imirimo yo gutwara abantu mu modoka mu buryo bwemewe n’amategeko bataka ibihombo bavuga ko baterwa n’amavatiri akora mu buryo butemewe kuko nta nta byangombwa afite biyemerera gukora aka kazi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo cyamenyekanye kigiye kuvugutirwa umuti mu byumweru bitarenze bibiri.

    Abakora umurimo wo gutwara abantu mu buryo bwemewe n’amategeko bavuga ko buri munsi hapakira imodoka z’amavatiri zigera kuri 70 inyinshi ngo zikaba ziparika iruhande rwa gare no mu bipangu biyikikije.

    Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu bavuga ko aya mavatiri atuma babura abagenzi ugasanga bisi itwara abarenga 50 imanukanye batanu.

    Umwe yagize ati “Hano i Rubavu dufite ikibazo gikomeye ku rwego rwo hejuru kuko usanga hari gare ebyiri; hari isanzwe izwi hakaba n’indi ikorera hanze aho ari na yo iteje ikibazo kuko yatumye tubura abagenzi. Ivatiri imwe itwara abantu barindwi kandi batangira abagenzi bashaka kuza muri gare ugasanga nka bisi ya RITCO imanukanye batanu mu myanya 54.”

    Mugenzi we na we avuga ko hari amavatiri arenga 70 buri saha amanukana abantu bikabangamira imikorere yabo kuko bibateza ibihombo.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko iki kibazo atari gishya kuko ubuyobozi bwakimenye gusa ngo nyuma y’ibyumweru bibiri kizaba cyaramaze kuba amateka.

    Ati “Twarabyumvise ko hari imodoka zitwara abantu mu buryo butemewe zikorera muri gare z’inyuma y’inzu no mu bipangu zikora rwihishwa kandi hari abantu bategera hemewe n’amategeko byaramenyekanye. Muri ino minsi tuzicara mu nama y’umutekano mu gihe kitarenze icyumweru tubifatire umwanzuro ku buryo mu byumweru bibiri izaba yashyizwe mu bikorwa.’’

    Kimwe mu bitiza umurindi iki kibazo ni uko izi modoka zinyaruka kuko nta tugabanyamuvuduko (Speed Governor) turimo, ibintu bituma itarenza amasaha atatu mu rugendo Kigali-Rubavu hakaniyongeraho ko zidahenda kuko umuntu umwe bamuca abarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu, ingingo yumvikanisha impamvu ba nyirazo bitabagoye kwigarurira imitima y’abagenzi biganjemo ababa bafite gahunda zihutirwa.

    Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bataka ko babuze abakiliya kubera ko batwarwa n’amavatiri

    Imodoka nto z’abantu ku giti cyabo zivugwaho gufata abagenzi bagiye gutega bisi zerekeza i Kigali zikabatwara

    source : https://ift.tt/3G7A6Tv

  • Urujijo ku modoka ya Masudi Djuma yatobotse bikavugwa ko yatobowe n’abafana ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Hakwirakwiye amakuru avuga ko imodoka y’umutoza Masudi Djuma yaraye itoborewe ku mukino wa Espoir FC n’abafana ba Rayon Sports batishimiye umusaruro w’uyu mutoza, ni mu gihe andi makuru avuga ko uyu mutoza yari yaparitse hejuru y’umusumari.

    Ku munsi w’ejo Rayon Sports yari yasuye Espoir FC i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-2022.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, nyuma y’uyu mukino nibwo haje inkuru ivuga ko umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma imodoka ye yapfumuwe amapine n’abafana ba Rayon Sports batari bishimiye uyu musaruro.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza kuri iki kibazo ariko ntiyaboneka kuri telefoni ye ngendanwa, gusa amakuru yagerageje gukusanya yahawe n’umwe mu bari i Rusizi kandi mu ikipe ni uko imodoka ya Masudi itigeze ipfumurwa ahubwo ngo yari yaparitse hejuru y’umusumari, bakaba babimenye ubwo amakipe yombi yari agiye kuruhuka (Half Time) bahita bashaka umukanishi arabikemura, umukino warangiye bataha ari yo yatashyayemo.

    Undi muntu wari i Rusizi yavuze ko umukino urangiye Masudi yasohotse muri iyi modoka ye ari kumwe n’abatoza bungirije, avuga ko kereka niba byabereye mu nzira n’aho kuri Stade ari yo basohotsemo.

    Cyokora yavuze ko hari itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bari inyuma y’aho abatoza bari bicaye batuka umutoza bamwereka ko batamwishimiye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul na we wari wagiye kuri uyu mukino, yabwiye ISIMBI ko yari aparitse iruhande rwa Masudi kandi umukino warangiye Masudi yatsa imodoka ye aragenda na we agenda amukurikiye.

    Ati 'ntabyo nabonye kuko umukino warangiye Masudi yari aparitse iruhande rwanjye, yasohotse nanjye ngenda mukurikiye musohoka inyuma, kereka niba byabereye mu nzira, ariko ku kibuga ntabyaye.'

    Ibi bikaba bivugwa byaba byakozwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye imitoreze y’uyu mutoza aho bivugwa ko nyuma yo gutsindwa 2-1 ari nabwo iyi modoka yahise ipfumuka.

    Bivugwa ko umutoza Masudi Djuma imodoka ye yaraye ipfumuwe amapine

    Byabereye ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Espoir FC 2-2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urujijo-ku-modoka-ya-masudi-djuma-yatobotse-bikavugwa-ko-yatobowe-n-abafana-ba-rayon-sports

  • Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z'amashanyarazi agiye kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Twagirimana yafashwe afite insinga z'amashanyarazi zireshya na metero 120 z'uburebure na mubazi, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Rubambiro, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kabaya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Twagirimana byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Polisi yahawe amakuru ko hari abaturage bagize ikibazo cyo kubura umuriro biturutse ku bantu baciye insinga z'amashanyarazi. Twagirimana yari mu bantu bacyekwaga, Polisi yahise ijya iwe kumusaka isanga koko afite ibikoresho twavuze haruguru.'

    Twagirimana amaze gufatwa yemeye ko ibyo bikorwa remezo abyiba akajya kubigurisha uwitwa Habumugisha Innocent, akaba yari amaze kumwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 33 kugira ngo abishyire ku nzu ye.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Twagirimana afatwa, yaburiye abantu barimo kwangiza ibikorwa remezo, abibutsa ko Polisi itazahwema kubarwanya kandi ifatanyije n'abaturage.

    Twgirimana ndetse n'ibyo yafatanywe yashise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ngororero-yafashwe-amaze-guca-insinga-z-amashanyarazi-agiye-kuzigurisha