Blog

  • Ni uwuhe musaruro w’Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kaminuza y’u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka, iri Shuri ryasohoye abanyeshuri 102, risohora abandi 74 mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe ryitegura gusohora abandi banyeshuri 38 muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Dushimimana Narcisse, yavuze ko iri shuri ryazamuye urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko abavuye mu ishuri bacukura kinyamwuga.

    Ati “Ibi tubibonamo nk’igisubizo kubera ko [twahoranye] ikibazo cy’uko abakora ubucukuzi babukoraga kubera ko babukunda ariko hari ubumenyi babura kuko hari ibyigwa mu mashuri baba batazi. Tubona ko kuva abavuye mu ishuri batangira kugera mu kazi, hamaze kugaragara impinduka kuko nk’abantu baba barabyize bacukura neza bakurikije inyigo iba yarakozwe.”

    Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi byayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Digne Edmond Rwabuhungu, yavuze ko iki cyumweru cyizihizwa mu guhuza abiga n’abakora aka kazi.

    Ati “Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni uguhuza abacyiga n’umwuga ubwawo. Buri mwaka duhitamo intego, muri uyu mwaka twahisemo intego yo kwiga amabuye y’agaciro akozwe kinyamwuga, akorewe ahantu haboneye kandi hatangiza ibidukikije.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri, Musangwa Regis yavuze ko kwizihiza iki cyumweru bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa ku isoko.

    Ati “Iki cyumweru kidufasha kumenya akamaro k’ibyo twize mu ishuri n’icyo bizadufasha tugeze ku isoko ry’umurimo. Kuva iki gikorwa cyatangira twita ku bidukikije, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga amafaranga menshi ku Banyarwanda ariko na none hakaba hakirimo ingaruka nyinshi, [twibaza] uburyo twabukora turinze ibidukikije.”

    Iri shuri ryatanze umusaruro ufatika kuko kuva ryatangira gushyira abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, umubare w’abantu bapfira mu mpanuka zibera mu birombe wagabanutse, aho wavuye ku 116 mu 2018, uba 106 mu 2019 na 20 mu mwaka ushize, nk’uko raporo ya RMB ibyemeza.

    Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryagabanyije umubare w’impanuka zabonekaga muri uwo mwuga

    source : https://ift.tt/3EeY7Yd

  • Urayeneza yongeye gushinjurwa n’ababanje kumushinja barimo uwabaye Burugumesitiri #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwumviswe harimo ubwa Habiyambere Ildephonse wari Burugumesitiri wa Komini Murama guhera muri Kanama 1994 ubwo Jenoside yari irangiye.

    Yabwiye Urukiko ko atazi niba Urayeneza yari ari i Gitwe ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari iri gukorwa.

    Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Urayeneza atigeze avugwaho gutunga imbunda ahubwo ko byavuzwe ku muhungu we ndetse avuga ko atazi iby’amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe.

    Umutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, yahinduye imvuga avuga ko ibyo yari yavuze yari yabihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte ngo wamuhaye inzoga na telefoni.

    Yakomeje asobanura ko ubwo yamuhaga ibyo bintu yamusabye 'ngo nzabashinje ko naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.'

    Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

    Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

    Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we [Se] yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yavuze ko na we yari yabisabwe na Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya, Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urayeneza-yongeye-gushinjurwa-n-ababanje-kumushinja-barimo-uwabaye-Burugumesitiri

  • Gatsibo: Polisi yataye muri yombi umugabo ucyekwaho guhiga inyamaswa akazibaga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021.

    Yafatanywe ibilo 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo mugabo yafatanywe inyama zuzuye umufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    Mu butumwa bwe yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

    CIP Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi gukomeza kubikora ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamaswa.

    Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo akorweho iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa birimo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Source : https://imirasire.com/?Gatsibo-Polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ucyekwaho-guhiga-inyamaswa-akazibaga

  • Haribazwa niba kwimurwa k’uwari Gitifu w’Akarere ka Muhanga bidafitenye isano n’itangwa rw’amasoko ryagiye riba! #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace ibaruwa amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

    Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba yageze muri ako Karere yimuriwemo bitarenze taliki ya 01 Ukuboza 2021.

    Muri iyo nyandiko yagenewe inzego zitandukanye harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ivuga ko uyu Kanyangira agomba gukurwa ku rutonde rw’imbonerahamwe rw’abakozi b’Akarere ka Muhanga, agashyirwa ku rutonde rw’abakozi b’Akarere ka Rulindo yimuriwemo.

    Gitifu Kanyangira Ignace yari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga. Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bakoranaga nawe bavuga ko yari afite ijambo rikomeye ku mitangire y’amasoko mu Karere, kuko ngo uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga isoko kuko yagiye abipfa n’abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite amasoko mu nshingano, kugeza bamwe muri abo basabye ko yimurirwa ahandi.

    Abandi muri aba bakozi bavuga ko mu minsi ishize, hari abo yambuye zimwe mu nshingano batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane mu mitangire y’amasoko.

    Aha niho benshi mu bakurikiranira bya hafi ibibera mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza niba uyu muyobozi atimuriwe mu kandi karere mu rwego rwo kugira ngo yisubiraho kuri iki kibazo kimuvugwaho ko yari yarafashe inshingano zo gutanga amasoko zitari ize akaziha cyangwa se hari n’ibindi bitagendaga neza bitumye yimurwa mu rwego rwo kugira ngo yikosore.

    Uyu Muyobozi we avuga ko ibi bivugwa ari amagambo.

    Kanyangira Ignace ati: “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

    Kanyangira Ignace yasimburanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Bizumuremyi Ali Bashir.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-kwimurwa-k-uwari-Gitifu-w-Akarere-ka-Muhanga-bidafitenye-isano-n

  • Abasirikare bashinjwaga gufata ku ngufu abagore bo muri Kangondo II bagizwe abere #rwanda #RwOT

    Aba basirikare babiri ari bo Private Nishimwe Fidèle na Priva Ndayishimiye Patrick, babanje kuburanishwa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gisirikare, umwaka ushize wa 2020, rwari rwabahaimije ibyaha byo gukubita n'ubujura ndetse no gusambanya ku gahato abagore.

    Aba basirikare baragwaga hamwe na bagenzi babo batatu ariko bakaza guhanagurwaho ibyaha, bagasigara ari babiri ndetse n'abasivire babiri bakoraga irondo ry'umwuga ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane.

    Ubwo hasomwaga umwanzuro w'Urukiko mu Ukwakira 2020, Ndayishimiye Patrick yari yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu mu gihe mugenzi we Nishimwe Fidele yari yakatiwe umwaka umwe kimwe n'aba basivile babiri na bo bari bakatiwe gufungwa umwaka umwe gusa bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha ubu bujurire, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021 rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato cyari gikurikiranywe kuri aba basirikare ndetse runabagabanyiriza ibihano.

    Ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomaga umwanzuro warwo, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byatuma ruhamya aba basirikare icyaha cyo gusambanya ku gahato.

    Uru rukiko kandi rwahise rubagabanyiriza ibihano kuko Ndayishimiye yakatiwe igifungo cyamezi atanu n'ihazabu ya 100 000 Frw, akaba yahise afungurwa kuko iki gifungo akirengeje muri gereza.

    Naho Nishimwe wari wakatiwe umwaka umwe we akaba yakatiwe amezi atandatu n'ihazabu ya 500 000 Frw na we akaba yahise arekurwa kuko arengeje iki gihe afunze.

    Uyu Nishimwe ni we wahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu gihe abandi bahamwe no kuba batarabivuze.

    Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.

    Kuwa 3 Mata 2020, nibwo hatangiye iperereza kuri aba basirikare nyuma y'aho bamwe mu bagore bavuze ko basambanyijwe ku ngufu n'abasirikare bari ku burinzi.

    Bamwe bavuze ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

    Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y'akazi ke afite n'imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

    Uyu mugore yavuze ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

    RDF yahise itangira iperereza ku basirikare 5 bakekwaga ndetse ihita ibata muri yombi.

    RADIO&TV10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abasirikare-bashinjwaga-gufata-ku-ngufu-abagore-bo-muri-kangondo-ii-bagizwe

  • RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu batanu #rwanda #RwOT

    Aba bantu bataramenyekana bishe abantu 4 bari bari muri iyo modoka ndetse n'umumotari wari uvuye mu Bibogobogo.

    Abantu bari muri iyo modoka si abo mu miryango y'ubutabazi ahubwo n'abantu basanzwe bari batwaye iyo nkunga nkuko Ijwi ry'Amerika ribitangaza.

    Umuyobozi w'Ingabo za RDC zikorera mu mujyi wa Baraka,uri mu birometero 90 uvuye mu mujyi wa Uvira Col.David Panga,yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye muri Uvira izanye ibyokurya muri kariya gace,yatwikiwe ku musozi wa Monge Monge n'abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

    Col.Panga uyobora Regima ya FARDC ya 2202 ahamya ko uretse abo bantu 5 bishwe n'imodoka ya FUSO yatwitswe,ibyokurya birasahurwa,ibindi biratwikwa.

    Uku gutwikwa ku iyo modoka yari itwaye ibiryo byatanzwe na Diaspora y'Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi kwateye impungenge abavuye mu byabo bari i Bibogobogo nkuko umuyobozi wabo David Ngirumukiza yabitangaje.

    Uyu yavuze ko kuva mu kwezi kwa 10 bari mu ntambara ndetse ngo nta bufasha bwibanze bahawe na ONG n'imwe ndetse ngo ibyakozwe bigaragaza ko ari ugukumira ikintu cyose gishobora kujya mu Bibogobogo.

    Ibi bibaye nyuma y'aho ku munsi w'ejo abagore n'abana b'Abanyamulenge biriwe bigaragambya kuri MONUSCO yo mu Bibogobogo bayisaba ko yakangurira amashyirahamwe y'abagiraneza kubatabara kuko bugarijwe n'inzara.

    Imiryango isaga 700 y'abo Banyamulenge ntacyo gukora zifite uretse kwihisha mu nzu 3 gusa kandi aho bari batuye babaga mu nzu 30.

    Mu kwezi kwa 10,nibwo karere ka Bibogobogo katewe n'umutwe wa Mai Mai wishe abantu 20 hanyuma inzu 18 ziratwikwa.Abantu barenga 1000 barahunga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abitwaje-intwaro-bateze-imodoka-yari-igemuriye-impunzi-bica-abantu-batanu

  • Rubavu: Batangiye guterwa n'abajura kubera umuriro umaze amezi 3 warabuze #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo mu kagari ka Rubona,mu mudugudu wa Kabiza bari mu bwigunge kubera ko bamaze amezi 3 nta muriro bafite kandi barahoze bawufite.

    Aba baturage babwiye Umuryango ko bamaze amezi atatu babona umuriro ku baturanyi bo ntawo bafite kandi barawuhoranye ukaza gupfa bagategereza ubufasha bw'ababishizwe (REG) bagaheba.

    Uwitwa Mpozembizi Paul yagize ati “Kuva mu kwezi kwa 9 inkuba yakubise kashipawa zaho dutuye,kuva ubwo umuriro turawubura.

    Twagiye kenshi kuri REG ariko ntacyo batumariye ahubwo batubwira ko nta Kashi pawa zihari none ubu amaso yaheze mu kirere.Abajura bitwikira ijoro bakatwiba. Umuhungu wange abajura baraje bakura amadirishya y'inzu ye baramwiba ntibagira icyo bamusigira.

    Ababyeyi bo muri ako gace bavuze ko bababazwa n'uko abana babo batagisubira mu masomo kubera iri bura ry'umuriro.Bati “abana bacu ntibakiga kuko akabuje ka buri munsi kukabona ntibyoroshye.

    Kubera umwijima,iyo uvuye gucaginga telefone ahari umuriro, uhura n'abajura akayikwambura, abana bacu rwose ntibagisubiramo amasomo.

    Umuyobozi wa REG ishami rya Rubavu Butera Laurent,yavuze ko nta kibazo cya Kashi Pawa gihari.Ati”abo baturage bafite icyo kibazo bampamagare tubafashe kuko kashipawa zirahari Kandi Iyo umuntu agize ikibazo cyayo aratubwira tukajya kumuguranira.”

    Gusa abaturage bahuje icyo kibazo Bose barasaba gufashwa kuko bamaze kujya kuri REG inshuro nyinshi ariko amezi abaye atatu bari mu kizima

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-bamerewe-nabi-n-abajura-bungukiye-mu-kubura-k-umuriro-umaze-amezi-3

  • Bamwe bari baketse ko ari Filime: Clapton Kib… – #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonge ni umukinnyi wa Filime, umunyarwenya waryubatse, akaba n’umuhanzi ukora indirimbo zisingiza Imana. Urugendo rwe rw’umuziki, yarutangiye akora indirimbo za Gospel ariko akazikora mu buryo busekeje ni ukuvuga zikaba zisekeje ariko zuje n’ubutumwa aho twavugamo indirimbo ‘Fata telefone Mana’ yamwongereye igikundiro, ariko kuri ubu indirimbo ari gukora usanga nta rwenya ruba rurimo ahubwo aba ari ubutumwa gusa aho twavuga iyo aherutse gukora yitwa ‘Isengesho’ yifashishijemo Yayeli n’abandi.

    Icyakora indirimbo nshya yateguje, ishobora kuba irimo urwenya ukurikije amafoto ayamamaza yashyize hanze. Hashize iminsi micye Clapton Kibonge asangije abakunzi be kuri Instagam ifoto imugaragaza asa nk’umusirikare ukomeye wakoze ubukwe, iruhande rwe hari umukobwa wambaye agatimba ndetse na Serge Iyamuremye abahagaze iruhunde ameze nk’ucungiye umutekano Clapton. Ni ifoto yateje urujijo mu bantu na cyane ko Clapton atigeze asobanura byinshi kuri yo ahubwo yaranditse ati “Wamenya ari ibiki?”

    Benshi mu babonye iyo foto bibajije ibibazo byinshi, bamwe bakeka ko ari Filime aba bombi bari gukora, abandi bavuga ko Clapton ashobora kuba ‘yasubiyemo ubukwe bwe’, abandi bavuga ko ishobora kuba ari indirimbo bakoranye. Umunyarwenya mushya utanga icyizere cy’ejo heza yagize ati “General ararongoye”. Ishimwe Ben ati “Serge yabaye Bouncer, ibi bintu birakaze”. Yves Rugamba ati “Ni ukwamamaza MTN”. Danny ati 'Serge Iyamuremye se aje muri sinema nawe?”. Hari n'undi wavuze ati “Iyi ndirimbo izaba ikomeye pe”.

    Clapton na Serge bakoranye indirimbo izaba irimo udushya twinshi

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021,  ni bwo Clapton yakuye urujijo yateje abantu, maze ashyira hanze ifoto iteguza indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye. Kuri iyo foto, handitseho ko iyo ndirimbo yitwa ‘He made a way’. Clapton na Serge bagaragara bombi bambaye amataratara, bari kureba mu kirere. Munsi y’iyo foto, Clapton yanditse ati “Muriteguye?”. Clapton Kibonge yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo iri bujye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021.

    InyaRwanda yamenye amakuru ko ‘He made a way’ ari indirimbo ibyinitse, izakundwa na buri mukunzi w’aba bahanzi ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Clapton agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 11 yari amaze nta ndirimbo nshya dore ko ubusanzwe ubuzima bwe bwa buri munsi aba ari muri Cinema aho akunzwe cyane muri Filime y’uruhererekane yitwa ‘Umuturanyi’ n’izindi akinamo zirimo ‘Seburikoko’ yatumbagije izina rye. Mugenzi we Serge, we hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise ‘Lion’ yaje ikorera mu ngata ‘Mwuka Wera’ na ‘Yesu agarutse’ Ft James & Daniella.

    Clapton yabajije abakunzi be niba biteguye indirimbo ye nshya

    Mu masaha macye harasohoka indirimbo Clapton yakoranye na Serge

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CLAPTON KIBONGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112152/bamwe-bari-baketse-ko-ari-filime-clapton-kibonge-yateguje-indirimbo-nshya-he-made-a-way-ya-112152.html

  • Ibyaha bikomeye umukambwe Koffi Olomide utege… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize nibwo Koffi Olomide yarimo yizihiza isabukuru y'imyaka 35 amaze mu muziki yaronkeyemo akayabo karenga miliyari 18Frw, yatumye agura ubutaka n'inyubako mu bihugu byo mu Burayi birimo u Bufaransa, u Bubiligi n'ahandi hanyuranye harimo no mu gihugu cy'amavuko cye cya Congo.

    Ariko kuva havugwa iby'igitaramo azakorera mu Rwanda, hakomeje kuzamuka amakuru menshi arimo ay'abagaragaza ko batifuza ko yagera ku butaka bw'u Rwanda, igihugu kimakaje iterambere ry'umwari n'umutegarugori, uburenganzira bwa muntu kandi rwubakiye ku mahame ya demokarasi ibyo Koffi Olomide asa n'udakozwa.

    INYARWANDA nyuma y'ibikomeje kugaragazwa n'ibihumbi binyuranye by'abantu hirya no hino ku isi, yabateguriye urutonde rw'ibyaha Koffi Olomide ashinjwa harimo ibyamuhamye n'ibyo yahanaguweho.

    Mu mwaka wa 2019 Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwangavu w'imyaka 15, akatirwa igihano gisubitse cy'imyaka 2 anacibwa asaga miliyoni 5 mu manyarwanda y'impozamarira.

    Yanasabwe gutanga angana gutyo n'urukiko rwo muri Nanterre kubera abagore batatu yinjije mu buryo bunyuranije n'amategeko mu Bufaransa.

    Ibi byabaye kandi nyuma y'uko uyu mukambwe yari yageze imbere y'urukiko na none mu mwaka wa 2012, ashinjwa kuba yarahohoteye akanafata ku ngufu ababyinnyi be muri Paris, aho yari yarabafungiraniye muri Kamena 2006 bakaza kumucika bagahunga ntibongere no gusubira muri Congo Kinshasa aho baturukaga batinya ko yazongera kubashimuta. Nyamara nyuma y'uko umushinjacyaha yasabiraga Koffi Olomide igihano cy'imyaka 7, urukiko rwatesheje agaciro ibirego byose yashinjwaga.

    Na none 2012 nabwo yashinjwe gukubita umufasha gutunganya imiziki ye [producer], akatirwa amezi atatu asubitswe. Mu mwaka wa 2016 yatawe muri yombi ariko aza kurekurwa nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi be, hari muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2018 yasabiwe gutabwa muri yombi nyuma yo gukubita umufotozi w'umunyarwanda hari muri Zambia. Koffi Olomide mu mwaka wa 2008 ntabwo yakurikiranweho icyaha cyo gukubita uwafataga amashusho amumenera 'camera' ariko baje kwiyunga.

    Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 15


    Koffi Olomide akomeje gusabirwa ko atakorera igitaramo i Kigali

    Mu byaha Koffi ashinjwa kandi harimo guhohotera no gufata ku ngufu ababyinnyi be  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112155/ibyaha-bikomeye-umukambwe-koffi-olomide-utegerejwe-kigali-yahamijwe-nibyo-yashijwe-112155.html

  • FERWAFA yahagaritse abasifuzi barindwi – #rwanda #RwOT

    Mu nama yateranye ku wa 30 ugushyingo 2021, yanzuye ko bamwe mu basifuzi n’abakomiseri b’imikino mu marushanwa ategurwa na Ferwafa bahagarikwa.

    Mu basifuzi bahagaritswe barimo Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo ‘Primus National League’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, yahagaritswe ibyumweru bitatu. Ibihano bye bizatangira kubarwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021 ku mukino w’umunsi wa karindwi.

    Undi wagaritswe nyuma yo gusifura umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 ni Muneza Vagne wahanwe ibyumweru bitatu adasifura na Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane wahanishijwe kumara ibyumweru bibiri adafunze.

    Aba bazize kuba batarakumiriye ikipe ya Rayon Sports gusimbuza inshuro zirenze izigenwa n’amategeko.

    Abandi bahanwe ni Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC, akaba yaharitswe ibyumweru bibiri. Undi wahagaritswe ni Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa Kabiri Wungirije kuri uwo mukino, wahagaritse ibyumweru bine.

    Uretse mu cyiciro cya mbere, hari n’abasifuzi batangiye kugaragarwaho n’amakosa y’imisifurire muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore kuko Sebahutu Yussuf wasifuye umukino wahuje IPM Wfc na Gatsibo Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa yamuviriyemo guhanwa amezi atandatu.

    Hanahanwe kandi uwari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore wahuje Kayonza Wfc na Nasho Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021, uyu yahanishijwe amezi atandatu.

    Umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 wakozwemo amakosa yatumye abasifuzi bahagarikwa

    source : https://ift.tt/3rwZ1fk