Blog

  • Amasaha akwiriye koroshywa, bakajya bakesha- Dr. Frank Habineza ku ngamba zo gufunga utubari n'utubyiniro – #rwanda #RwOT

    Si abacuruzi bonyine, kuko na Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na IGIHE nawe yagaragaje yemeranya n'abacuruzi b'utubari ko Leta ikwiriye koroshya icyemezo cy'amasaha yo gufunga utubari n'utubyiniro.

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe iki cyemezo ku bikorwa na serivisi bitari iby'ingenzi, ishyiraho ko byajya bifunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na ho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bigafunga saa Munani z'ijoro hagamijwe kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda.

    Habineza ati 'Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ariya masaha akwiriye koroshywa bakajya bakesha, kuko abaturage baba bakeneye kwidagadura kandi babasha kwinjiza nabo bakinjiriza Leta, ariko kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Kane amasaha akaguma uko ari kuko abantu baba bakeneye kuruhuka ngo babone uko bajya mu kazi kandi batange umusaruro kandi binagabanya ubusinzi.'

    Abagenda mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko utubyiniro tugera muri dutanu twari dukomeye twafunze imiryango, harimo nka Cotton Club kahinduriwe izina kitwa Las Vegas Night Club, La brevis Night Club, Little Palace Club, Scandinavia Nigiht Club na Sun Rise Bar&Restaurant and Night Club.

    Bamwe mu bari batunzwe n'aka kazi k'ijoro bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na IGIHE, basaba Leta ko yaborohereza mu gihe cy'impera z'icyumweru bagakesha kuko bamaze imyaka ibiri bakorera mu bihombo.

    Umucuruzi w'akabyiniro mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Labamba ubimazemo imyaka 13, Nshimiyimana Jean Aime ati 'Abakiliya batangiye kwinubira amasaha dufungiraho utubyiniro, kuko baba batangiye kwinjira mu masaha ya Saa Tanu z'ijoro, ikindi ni uko iki kintu cy'amasaha kitaraza nakoreshaga abakozi 34, none nsigaranye 16, abagera kuri 18 narabahagaritse kuko nta kazi bari bagifite bingoye kubona ayo kubahemba.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu basigaye bameze nk'abakorera ba nyir'inzu, bagakomeza guhanyanyaza kugira ngo batarekura iseta, kuko mbere yakiraga abakiliya abari hagati 100-150 none kuri ubu no kubona 40 aba ari ingorabahizi kandi nabo baza ari uko bagiye gufunga kandi mu isaha imwe baba bataracuruza.

    Yaboneyeho gusaba Leta isanzwe ibakunda gutekereza ku bakora ubucuruzi bw'ijoro bakoroherezwa ku buryo iminsi y'impera z'icyumweru bajya bakora bagakesha ariko mu minsi y'imibyizi amasaha akagumishwa uko yatekerejwe.

    Turinimana Jean Baptiste ukora akazi ko gucunga umutekano kuri Night Club, avuga ko kuva Leta yafata ibyemezo byo kugabanya amasaha, bagenzi be bahagaritswe birirwa bamuhamagara ngo abarangire akazi babone icyo bagaburira abana, kuko aribo bari batunze imiryango yabo.

    Ahamya ko mbere ibyemezo by'amasaha bitarajyaho bakoraga ari 20, none kuri ubu abasigaye mu kazi ari 10, ari naho ahera asaba Leta nk'umubyeyi wabo ubareberera koroshya muri Weekend bakajya bakora bagakesha.

    Harerimana Patrick ukora akazi ko kuvanga imiziki (Dj) avuga ko mbere bari basanzwe babayeho neza, ariko ubu ngo imishahara yabo yaragabanyijwe.

    Turinimana Jean Baptiste ukora akazi ko gucunga umutekano kuri Night Club (Bouncer) avuga ko kuva Leta yafata ibyemezo byo kugabanya amasaha, bagenzi be bahagaritswe

    Umucuruzi w'akabyiniro mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Labamba ubimazemo imyaka 13, Nshimiyimana Jean Aime nawe ahamya ko kugabanya amasaha byabateye ibihombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaha-akwiriye-koroshywa-bakajya-bakesha-dr-frank-habineza-ku-ngamba-zo

  • Karongi: Ubukene bwagabanyutseho 14,8% mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Ni aka karere kanyurwamo n'uruhererekane rw'imisozi igize isunzu rya Congo-Nil, kakaba kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n'isuri ari nabyo bituma kagira ubutaka busharira.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, ishami rya Gakuta rikorera mu Karere ka Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin yabwiye IGIHE ko icyafashije aka karere kugabanya ubukene ho 14.8% mu myaka itanu ishize ari uko umusaruro w'ubuhinzi wiyongereye.

    Ati “Igabanyuka ry'ubukene muri Karongi rifitanye isano no kwiyongera k'umusaruro w'ubuhinzi kuko 80% by'abaturage ba Karongi ni abahinzi. Icyatumye umusaruro w'ubuhinzi wiyongera ni ngamba zo guhinga ubutaka bwose bwapfaga ubusa. Ku bufatanye n'abaturage twongereye ubuso buhingwaho icyayi, ibirayi, n'ibishyimbo”.

    Mu bindi byatumye umusaruro w'ubuhinzi wiyongera ni ubuhinzi bugezweho bukorerwa mu nzu zizwi nka green house, kuko ubu mu karere ka Karongi hamaze kugera green house zigera kuri 26 mu gihe mbere y'imyaka itanu ishize nta n'imwe yari ihari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko nubwo imibare igaragaza ubukene bwagabanyutse mu Karere ka Karongi, urugendo rukiri rurerure.

    Ati “Twari dufite abaturage badafite ibiryo bihagije kandi ntabwo wavuga ko umuntu ateye imbere adafite ibiryo bidahagije. Nta bintu tubona bifatika bijya ku isoko ryaba iryo hanze n'iry'imbere mu gihugu usibye icyayi n'ikawa gusa”.

    Meya Muzungu yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu buhinzi bw'ibirayi no kuvugurura urutoki, kugira ngo EICV8 izasange ubukene bwaragabanutse kurushaho.

    Meya wa Karongi, Muzungu Gerald avuga ko bafashe ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo ubushakashatsi butaha buzasange ubukene bwaragabanutse ku kigero gishimishije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ubukene-bwagabanyutseho-14-8-mu-myaka-itanu-ishize

  • Abarenga 200 basoje amasomo mu bya gasutamo no kunganira abakora ubucuruzi mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni impamyabumenyi baherewe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025. Zari zitanzwe ku nshuro ya cyenda.

    Abahawe izo mpamyabumenyi basoje amasomo y'umwaka harimo abagera kuri 195 bigiraga i Kigali n'abandi 50 bigiraga ku mupaka wa Rusumo.

    Bigaga mu mpera z'icyumweu na nimugoroba kuko bamwe bari basanzwe bakora ako kazi k'ibijyanye n'imisoro no kunganira abacuruzi kuri za gasutamo.

    Ni amasomo bahawe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) gifatanyije n'Ishyirahamwe nyarwanda ryunganira abacuruzi bambukiranya imipaka (RWAFFA) n'Impuzamashyirahamwe y'abatwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka muri Afurika y'Iburasirazuba (FEAFFA).

    Umuyobozi Mukuru wa RWAFFA, Rwigema David yavuze ko ayo masomo aje kuziba icyuho cy'abakoraga uwo mwuga batarawize bigatuma utagenda uko bikwiye.

    Ati 'Bijyanye n'amateka y'Igihugu cyacu uyu mwuga wiyubatse vuba kuko wasangaga mbere abawukora batarabyize ahubwo bakora nk'abakomisiyoneri bagafasha nk'abacuruzi batazi gusoma no kwandika kuzuza impapuro. Bafashaga abo bacuruzi ibisabwa bakabasha kwishyura umusoro ariko uko Igihugu cyagiye cyiyubaka turebeye n'ahandi dusanga ni umwuga ukorwa n'abanyamwuga.'

    Rwigema yavuze ko kuva mu myaka icyenda ishize bamaze kwigisha abantu barenga 1500 ku buryo ababikoraga batarabyize benshi bahawe amasomo kandi bakora mu murongo w'ubunyamwuga.

    Komiseri Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gasutamo muri RRA, Kabera Sam yavuze ko umusaruro wo gukoresha abanyamwuga mu bya gasutamo no kunganira abacuruzi mpuzamahanga ugaragarira mu kwihutisha ubucuruzi no kwinjiza umusoro.

    Ati 'Aba bahawe aya masomo abagira abanyamwuga bafasha mu kwihutisha n'akandi kazi ko ku mipaka kuko barwanya amakosa yo kutubahiriza ibiciro by'ibicuruzwa n'agaciro ka byo kuko ni byo bishingirwaho mu kugena umusoro. Iyo bikozwe n'utarabyize usanga bitinda ariko ubu babikora kare bikava mu nzira.'

    Mulisa Hawa uri mu bigiye i Kigali bahawe izo mpamyabumenyi, yavuze ko ikintu yungutse ari ukumenya 'system' y'ikoranabuhanga bakoresha muri gusutamo akayisobanukirwa neza kuko mbere bandikishaga intoki.

    Ikindi yungukiye muri ayo masomo ni ubumenyi yakuye mu ngendoshuri bagiye bakora bakabona uko ibintu biga mu ishuri bikoreshwa ku buryo yizeye kuzatanga umusaruro mwiza mu kazi.

    Mu Rwanda amasomo ijyanye n'imisoro kuri za gasutamo no kunganira abakora ubucuruzi mpuzamahanga yatangiye gutangwa mu 2008.

    Imiryango y’abasoje ayo masomo yari yagiye kwifatanya na bo mu birori byo kubaha impamyabumenyi

    Komiseri Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gasutamo muri RRA, Kabera Sam yavuze ko umusaruro wo gukoresha abanyamwuga mu bya gasutamo harimo no kongera umusoro ukusanywa

    Uwavuze mu izna ry’abahawe impamyabumenyi yashimye ababafashije bose kugira ngo batera iyo ntambwe

    Umuyobozi Mukuru wa RWAFFA, Rwigema David yavuze ko ayo masomo yaje kuziba icyuho cy'abakoraga uwo mwuga batarawize bigatuma utagenda uko bikwiye

    Bamwe mu bahize abandi mu masomo baherewe impamyabumenyi

    Abahawe impamyabumenyi basoje amasomo y’umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-200-basoje-amasomo-mu-bya-gasutamo-no-kunganira-abakora-ubucuruzi

  • Umwalimu SACCO yahawe miliyari 50 Frw zo gufasha abarimu gutunga inzu zabo – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2023 nibwo Umwalimu SACCO yasinyanye amasezerano na BRD afite agaciro ka miliyari 20 Frw mu rwego rwo gukomeza gahunda y'iyi banki yiswe 'Gira Iwawe' igamije gufasha abantu b'amikoro aciriritse gutunga inzu.

    Aya masezerano yari yitezweho kuzafasha abarimu 1900 kujya muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe', imibare ikazajya yiyongera bijyanye n'uko abarimu bazagenda bayishishikarira.

    Uyu mubare waje kwiyongera cyane kubera ko kugeza ubu abarimu bamaze guhabwa inguzanyo binyuze muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe' barenga 5000.

    Ibi byose byagarutsweho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, mu Nteko rusange idasanzwe yahuje abanyamuryango b'iyi koperative Umwalimu Sacco.

    Muri iyi nama abanyamuryango bagaragarijwe ko BRD yongeye guhabwa miliyari 30 Frw aza yiyongera kuri miliyari 20 Frw bari barahawe nk'inguzanyo n'iyi banki.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, yavuze ko inguzanyo ya miliyari 30 Frw bahawe na BRD igiye gukomeza gufasha abanyamuryango b'iyi koperative gukomeza kubona inzu zo kubamo bitabagoye.

    Ati 'Inguzanyo turi kwaka ni iza gufasha mu gutanga inguzanyo za 'Gira Iwawe' mbega ni ugufasha abanyamuryango kubona aho kuba.'

    Yakomeje ashimira BRD yongereye umubare w'amafaranga y'inguzanyo agenewe gufasha abarimu kubasha kubona inzu mu buryo bworoshye

    Ati 'Turashimira BRD kuko yabonye ko inguzanyo ya mbere yaduhaye twayikoresheje neza bemera kutwongerera amafaranga bari baduhaye ndetse bahitamo no kuyazamura.'

    Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 160 barimo abagera ku 5000 yungutse mu 2024 bakora mu nzego zitandukanye z'uburezi.

    Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bitabiriye iyi nama baganiriye ku hazaza h'iyi koperative

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, yavuze ko inguzanyo ya miliyari 30 Frw bahawe na BRD igiye gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-yahawe-miliyari-50-frw-zo-gufasha-abarimu-gutunga-inzu-zabo

  • U Rwanda mu mikoranire na Kaminuza ya State University of New York – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 18 Nyakanga 2025 ubwo bahuraga n'abayobozi batandukanye bo muri iyi Kaminuza bamaze iminsi bari mu Rwanda.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko biteze ko mu minsi iri imbere, u Rwanda ruzatangira gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye kandi buzatanga umusaruro.

    Ati 'Baje hano kudusura kugira ngo tuganire turebe uburyo twafatanya na bo. Muri ubwo bufatanye ni ukwigisha cyangwa ubushakashatsi hagati ya za Kaminuza zo mu Rwanda na Kaminuza ya New York. Ni ho tugitangira kuganira na bo ariko hari byinshi twagiye tubona dushobora gukorana. Ubwo turizera ko mu minsi iri imbere dushobora gutangira gushyira mu bikorwa ubwo bufatanya.'

    Nsengimana yavuze kandi ibiganiro biganisha ku mikoranire y'u Rwanda na Kaminuza ya State University of New York (SUNY), iri mu zikomeye muri Amerika bishobora gufasha u Rwanda mu ngeri zitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imyigire muri Kaminuza ya SUNY, Dr. Melur K. Ram Ramasubramanian, yashimangiye ko iyo Kaminuza ikomeje gushaka imikoranire n'ubufatanye burambye n'ibihugu bya Afurika.

    Ati 'Turi hano gushaka amahirwe ashoboka yo kuhageza umushinga wacu dufitiye Afurika no kubaka ubufatanye bw'igihe kirekire mu burezi bw'u Rwanda. Twashimishijwe cyane n'umuhate abantu bafite ndetse n'amahirwe twagiye tubona.'

    Icyo gikorwa kiri muri gahunda yiswe The Suny Africa Initiative igamije guteza imbere imikoranire n'ubufatanye by'iyo Kaminuza n'ibihugu bitandukanye bya Afurika aho abayobozi bayo basuye u Rwanda nyuma yo kuva muri Kenya ndetse bakazakomereza mu bihugu birimo Nigeria na Ghana.

    Dr. Ramasubramanian yerekanye ko ubufatanye bugamije kungurana ubumenyi muri porogaramu zitandukanye, kohererezanya abanyeshuri, ubushakashatsi, kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga no guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Intego yacu ni ukubuka ubufatanye burambye muri porogaramu z'imyigishirize aho abanyeshuri bashobora kuzajya bava mu Rwanda bakaba baza kwiga muri Amerika muri rimwe mu mashami 64 dufite.'

    Yakomeje ati 'Ku rundi ruhande ariko turashaka ko n'abanyeshuri bacu bagira ubunaranirabonye ku muco no guhanga udushya biri kubera mu Rwanda, nk'igihugu cy'imisozi 1000.'

    Ku bijyanye n'ubushakashatsi, SUNY yerekanye ko ubufatanye bushobora gukorwa mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n'ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bigamije kwihutisha iterambere.

    Perezida wa SUNY Polytechnic Institute, Dr. Winston Wole Soboyejo, yagaragaje ko gukorana nayo bishobora gufasha u Rwanda mu kuziba icyuho kikigaragara mu bijyanye n'ubumenyi bukenerwa ku isoko ry'umurimo.

    Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, aba bayobozi bagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye zirimo Kaminuza y'u Rwanda, Ishuri Rikuru ry'Imyuga, tekinike n'Ubumenyingiro, RP n'abari mu Rwego rw'Abikorera.

    U Rwanda mu mikoranire na Kaminuza ya New York

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imyigire muri Kaminuza ya SUNY, Dr. Melur K. Ram Ramasubramanian, yashimangiye ko iyo Kaminuza ikomeje gushaka imikoranire n'ubufatanye burambye n'ibihugu bya Afurik

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo gukorana na Kaminuza ya New York, State University of New York (SUNY)

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimye ko imikoranire ya State University of New York (SUNY) izatanga umusaruro

    Abayobozi batandukanye ba SUNY bamaze iminsi ibiri mu Rwanda

    Perezida wa SUNY Polytechnic Institute, Dr. Winston Wole Soboyejo, yagaragaje ko gukorana nayo bishobora gufasha u Rwanda mu kuziba icyuho kikigaragara mu bijyanye n'ubumenyi bukenerwa ku isoko ry'umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-mikoranire-na-kaminuza-ya-new-york

  • Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RMB – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, ryavuze ko “Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112…Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).”

    Alice Uwase yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, kuva ku wa 14 Kamena 2024. Ni umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bw'ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mine, Peteroli na Gazi muri urwo rwego.

    Mbere yo kujya muri RMB, Uwase yabaye umuyobozi w'imishinga y'ubucukuzi bwa zahabu muri Ngali Mining, ibarizwa muri Ngali Holdings.

    Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RMB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alice-uwase-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rmb

  • Miliyoni 600 Frw zimaze gushorwa mu guhugurira Abaturarwanda guhangana n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ibyo bibaye, Leta y'u Rwanda yafashije abagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse ishyira imbaraga mu gufasha abaturage guhugurwa uburyo ibiza bitazongera kubibasira, aho bazajya bamenya guhangana na byo.

    Binyuze mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa n'ubuhinzi (FAO) n'Ibiro by'u Buyapani bishinzwe guteza imbere umubano wabwo n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, hashowe arenga miliyoni 600 Frw mu gufasha abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Burera turi mu twagizweho ingaruka n'ibi biza.

    Mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu gihe cy'umwaka uyu mushinga wamaze harimo ko abantu bagera ku 100 bahuguwe ku buryo bashobora guhangana n'imihindangurikire y'ikirere ndetse n'abakozi bo muri utu turere bagera kuri 50 na bo barahugurwa.

    Muri Rutsiro hubatswe ikiraro kimwe, hubakwa igikorwa remezo gitangira amazi, ikiyayungurura, ikindendezi cy'amazi kizajya cyuhira muri hegitari eshatu ariko bishoboka ko mu gihe kiri imbere kizajya cyuhira muri hegitari 10, ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo imiyoboro y'amazi

    Naho mu Karere ka Burera hubatswe ibiraro bibiri, umuyoboro w'amazi wa kilometero ebyiri ndetse n'ibindi bitandukanye byo kwirinda ibiza.

    Ubwo hamurikwaga ibi bikorwa, uwari uhagarariye umuyobozi wa FAO, Mehnaz Parach, yashimiye cyane Guverinoma y'u Rwanda yabafashije gukora iyi mishinga ndetse anavuga ko bizeye ko ibikorwa byose byakozwe muri utu turere bizeye ko bizabungabungwa n'abaturage neza mu rwego rwo gukomeza guhangana n'imihindangurikire y'ikirere ikunze kwibasira utu turere.

    Yagize ati 'Twizeye ko ibyavuye muri uyu mushinga byagiriye akamaro kandi ko bizakomeza guteza imbere abaturage batuye mu turere twa Rutsiro na Burera.'

    Yakomeje avuga ko nubwo iki gikorwa cyije mu gihe Isi iri mu bihe bidasanzwe by'imihindangurikire y'ikirere isigaye iba ikangiza ibikorwa bitandukanye gusa aba ari ibintu byiza kubona bibyazwamo umusaruro nko kubona amazi azajya abasha gutangirwa akazajya yifashishwa mu kuhira imyaka y'abaturage.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, yagaragaje ko ari ibintu by'ingenzi kubona amazi abantu bafata nk'ateza ibiza abyazwamo umusaruro.

    Ati 'Ni ibintu by'ingenzi kubona amazi yateye ibiza ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye ubungu ari kubyazwamo umusaruro mu guteza imbere ibikorwa by'abaturage birimo ubuhinzi ndetse n'ibindi.'

    Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% mu myaka itanu iri imbere.

    Ntabwo ari mu Rwanda gusa FAO yateye inkunga yo guhugura abaturage guhangana n'ibiza aho kubera ko no muri Kenya hashowemo agera kuri miliyoni 600 yo guhangana n'ibyo bibazo biterwa n'ibiza

    Mu turere twa Burera na Rutsiro hubatswe ibiraro bitandukanye

    Hubatswe icyuzi cyizajya gishyirwamo amazi azajya yifashishwa kuhira mu mirima y’abaturage

    Mehnaz Parach wa FAO yashimiye cyane Guverinoma y'u Rwanda yabafashije gukora uyu mushinga wo guhugurira abaturage guhangana n'ibiza bitandukanye

    Dr. Karangwa Patrick, yagaragaje ko ari ibintu by'ingenzi kubona amazi abantu bafata nk'ateza ibiza abyazwamo umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-600-frw-zimaze-gushorwa-mu-guhugurira-abaturarwanda-guhangana-n-ibiza

  • Uwo muco ni mubi, muwureke- RRA ku bacuruzi bimana inyemezabwishyu za EBM bitwaje gukaturira abaguzi – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro RRA yagiranye n'itangazamakuru ku wa 17 Nyakanga 2025, Komiseri Niwenshuti yavuze ko abacuruzi babwira abaguzi ko nibataka inyezabwishyu za EBM babagabanyiriza igiciro baba babeshya.

    Ati 'Baba bari kubabeshya kuko buriya ukurikiye wasanga igiciro cy'ukuri baba batakibwiye umuguzi mbere ngo amenye ko bamugabanyirije. Niyo kandi baba bamugabanyirije biragoye ko umucuruzi yakugabanyiriza 18%; icyo gihe se yaba yunguka ate?. Ayo ni amayeri abacuruzi bagira yo kudatanga inyemezabwishyu babeshya uwaguze ngo yumve ko hari icyo bamufashije.'

    Yakomeje ati 'Aha rero ni ho dushaka ko abaguzi bumva neza akamaro ko kwaka inyemezabwishyu kuko uriya mucuruzi ntaba yaguhamagaye ngo uze umugurire ntaba yanakubwiye igiciro mbere. Turasaba abacuruzi ko uwo muco ari mubi bawuhagaraka ariko abababona bajye badutungira agatoki ibihano birateganyijwe.'

    Yakomeje agaragaza ko kutaka inyemebwishyu za EBM ari igihombo ku gihuhu kuko amafaranga aba yagombaga kujya mu isanduku ya Leta akagira uruhare mu iterambere ry ibikorwaremezo yigumira mu mifuka y'abacuruzi kandi mu by'ukuri bo badashobora kubyubaka.

    Ati 'Abaguzi ni uburenganzira bwabo kwaka inyemezabwishyu kuko uriya musoro wa TVA ni bo bawutanga umucuruzi akawutugezaho ariko iyo batatse inyezabwishyu barawigumanira. Simpamya ko uriya mucuruzi nahaye amafaranga afite inshingano zo kubaka amashuri n'amavurio kuko ntibiri mu nshigano ze.'

    RRA kandi yakebuye abacuruzi bagira urwitwazo rwo kudatanga inyemezabwishyu bitwaje ko 'system' yanze gukora kandi kuzitanga internet idahari bishoboka ndetse n'abatanga izidahwanye n'ibicuruzwa byaguzwe bihanangirijwe.

    Mu mwaka w'isoresha wa 2024/2025 RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro; ni ukuvuga umusoro utangwa n'umuguzi yakusanyije wiyongeyeho 21.5% bingana na miliyari 925,8Frw avuye kuri miliyari 792 Frw yakusanyijwe mu mwaka wabanje bikaba byaragizwemo uruhare n'abaka inyemezabwishyu za EBM.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko hari abacuruzi bimana inyemezabwishyu za EBM bitwaje gukaturira abaguzi kandi bababeshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwo-muco-ni-mubi-muwureke-rra-ku-bacuruzi-bimana-inyemezabwishyu-za-ebm-bitwaje

  • Perezida Kagame n'abayobozi ba Rio Tinto baganiriye ku bufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriye iri tsinda ry'abayobozi ba Rio Tinto riyobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya tekinike, Mark Davies, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025.

    Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye impande zombi zisanzwe zifitanye mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Iti 'Inama yibanze ku makuru agezweho ajyanye n'ishoramari rihuriweho n'u Rwanda na Rio Tinto ndetse n'izindi nzego (impande zombi) ziri gufatanyamo.'

    Muri Nyakanga 2024 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na Rio Tinto Minerals Development Limited, ikigo gisanzwe kibarizwa muri Rio Tinto byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y'agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by'umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry'ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.

    Ni nyuma y'uko muri Mutarama 2024, u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Rio Tinto mu gihe ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro kuko ku wa 10 Nyakanga 2025 byatangajwe ko ubushakashashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya 'Lithium' ya mbere meza.

    Ni ubushakashatsi bwatangajwe n'ikigo Aterian PLC ariko cyafatanyijemo Rio Tinto isanzwe ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

    Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

    Gicukura amabuye y'ubwoko burimo Zahabu, Umuringa, Diyama, Scandium, Aluminum, umunyu, Lithium, n'andi kandi cyifashisha ibikoresho bihambaye bitahura aho aherereye n'ibigifasha kuyacukura.

    Iki kigo kiri ku masoko y'Imari n'Imigabane y'ibihugu bikomeye nk'irya Londres mu Bwongereza, irya Australia n'irya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni rumwe mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi.

    Umusaruro w'amabuye y'agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

    Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y'agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.

    Perezida Kagame n'abayobozi ba Rio Tinto baganiriye ku bufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-n-abayobozi-ba-rio-tinto-baganiriye-ku-bufatanye-mu-bucukuzi-bw

  • Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Jim Kim ku bufatanye bw'u Rwanda na UGHE ku iterambere ry'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Dr. Jim Yong Kim yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 18 Nyakanga 2025 ari kumwe n'Umuyobozi wa UGHE, Prof. Philip Cotton na Dr. Joe Rhatigan usanzwe ari Perezida w'Inama y'Ubutegetsi w'iyi kaminuza.

    Dr. Jim Yong Kim ari mu Rwanda mu gihe ku wa 19 Nyakanga 2025 ari bwo umuryango utari uwa Leta witwa Partners In Health izizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze iteza imbere ubuvuzi.

    Itangazo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byanyujije kuri X, rivuga ko 'Baganiriye ku bugatanye bukomeje hagati ya UGHE na Guverinoma y'u Rwanda, bwibanda ku kugira u Rwanda igicumbi cy'uburezi buteza imbere ubuzima, ubushakashatsi no guhanga udushya.'

    UGHE ni imwe muri Kaminuza zikomeye u Rwanda rufite kuko zitanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Impamvu ni uko gahunda y'imyigishirize n'uburyo amasomo atangwa muri izo kaminuza zombi ari bumwe ndetse n'abarimu bamwe ni abo muri Kaminuza ya Harvard.

    UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2014 bigizwemo uruhare na Partners in Health, PIH, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.

    PIH na yo yari yafashijwe n'imiryango nterankunga ya Cummings Foundation na Bill & Melinda Gates Foundation (y'umuherwe w'Umunyamerika, Bill Gates n'uwahoze ari umugore we Melinda Gates), na Leta y'u Rwanda by'umwihariko.

    UGHE ifite ishami ry'i Kigali n'irya Butaro. By'umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y'icyiciro cya gatatu mu mitangire y'Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

    Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida Kagame muri Mutarama 2019. Iyo Kaminuza ikaba inafite aho ihuriye bya hafi n'Ibitaro bya Butaro bizobereye mu bijyanye no kuvura kanseri.

    Iyi kaminuza UGHE ni iya kane muri kaminuza 129 zibarizwa mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara mu gutanga uburezi bwiza.

    Imaze guhugura abaturage 128 binyuze mu mishinga yayo yo kwihangira imirimo. Abarenga 1.260 kandi bahawe akazi mu mishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa na UGHE, mu gihe abayobozi 536 bo mu bihugu 52 bamaze guhabwa amasomo y'ubuyobozi atangirwa muri iyi kaminuza.

    Ku wa 8 Mata 2024 ni bwo Prof. Philip Cotton yatangiye kuyobora UGHE. Ni nyuma y'uko muri Gashyantare 2024 iyi kaminuza yari yatangaje ko yagize uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bwongereza umuyobozi wayo mushya.

    Ni umwanya Prof. Cotton yasimbuyemo Dr. Joel M. Mubiligi wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya n'igenamigambi muri Partners in Health.

    Muri Kanama 2024 na bwo Perezida Kagame yakiriye Dr. Jim Yong Kim, n'itsinda yari ayoboye, na bwo bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza ubufatanye mu buvuzi n'ubushakashatsi.

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Kim baganira ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kaminuza ku guteza imbere ubuvuzi

    Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Jim Kim wa UGHE ku iterambere ry'ubuvuzi

    Abayobozi bakuru b’u Rwanda bayobowe na Perezida Kagame, bari kumwe n’abaturutse muri UGHE


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-dr-jim-kim-baganira-ku-bufatanye-bw-u-rwanda-na-ughe