Blog

  • APR FC yageze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc, ni nyuma y’urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n’indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z’indege.

    Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y’u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.

    Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

    APR FC yari yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, irakina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru guhera i Saa mbili z’ijoro, itsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    APR FC ubwo yageraga muri Maroc

    APR FC ubwo yageraga muri Maroc

    source : https://ift.tt/3omFKej

  • Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yemeye umwana yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Wenceslas mu mwambaro w
    Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa

    Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu mahanga no mu Rwanda ni uko ubu Padiri Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma y’uko yemeye umwana yabyaye ku buryo bw’umubiri (enfant biologique).

    Inkuru dukesha urubuga www.tendanceouest.com ivuga ko Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.

    ‘Suspense a divinis’ icyo ngo ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, ko abujijwe no gutanga amasakaramentu.

    Uwo mwana Padiri Munyeshyaka yemeye bikamuviramo guhagarikwa ku mirimo ye yavutse mu 2010

    Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, risohowe n’aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko uwo mupadiri yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana yabyaye, akaba yaramwemeye muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana w’umuhungu wa Padri Munyeshyaka, ngo yavutse mu 2010.

    Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.


    source : https://ift.tt/3EjdcrL

  • Abashoferi ba Horizon Express bariho nabi, amasezerano yarahagaritswe, ubajije akangishwa kwirukanwa #rwanda #RwOT

    Abatwara imodoka za kompanyi itwara abagenzi ya Horizon Express mu Ntara y'Amajyepfo, baravuga ko iyi Kompanyi yahagaritse amasezerano y'akazi bakaba bamaze igihe kirekire. Ibyo bakorewe babifata nko kubabuza uburenganzira bagombwa, bamwe muri bo bagasaba ko bikwiye guhinduka kuko ngo n'ushatse kubaza akangishwa kwirukanwa.

    Ibyo bavuga, babihera ko iyi Kompanyi yarahagaritse amasezerano yitwaje icyorezo cya COVID-19, ndetse ngo ubwo horoshywaga ingamba zo gusubukura gutwara abagenzi ntibigeze bongera kuyasubukura, ibintu bo bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo nuko ubwishingizi bahabwaga bwahagaze ndetse n'imibereho yabo igakomera.

    Mugabe, izina twahaye umwe mu bashoferi b'izi modoka za Horizon Express zitwara abagenzi, avuga ko nyuma yo guhagarika amasezerano byabaye ngombwa ko n'ibindi bagenerwaga byose byahagaze.

    Yagize ati' Nibyo amasezerano yagombaga guhagarikwa bitewe n'icyorezo cya COVID-19 turabyemera, ariko rero mu gihe dusubukuye ibikorwa kuki yo adasubukurwa!?.  Binatuma ibyo twagenerwaga n'amategeko byose bihagarikwa birimo; ubwishingizi bwo kuvuza imiryango yacu bwahise buhagarikwa ku buryo dufite impungenge ko n'imisanzu y'ubwiteganyirize twatangirwaga buriya nayo yahagaze'.

    Rukundo, nawe twahinduriye amazina ku mpamvu z'umutekano we, aho we ari mu kazi,  avuga ko bamwe muri bagenzi be yagerageje kubariza ibibazo bijyanye n'amasezerano 'abwirwa ko yirukanwa'. Avuga ko bibaza impamvu zo gusubika amasezerano igihe kingana gutya kuko amategeko avuga ko asubikwa mu minsi 90, kandi ngo yararangiye ndetse n'ingamba zarorohejwe, ubu abakora ni ugukora nk'aba nyakabyizi.

    Yagize ati' Twebwe abashoferi twarumiwe kuko ubajije iki kibazo bamukangisha kumwirukana biturutse ku kubaza uburenganzira bwe ndetse n'impamvu yo gusubika igihe kingana gutya kuko usubika nibura asubika 1 cyangwa 2 mu mwaka ndetse agasubikwa amezi 3 angana n'iminsi 90, ariko hano ho ubajijje bamubwira ko yagana inkiko ngo aho kumuha amafaranga bayatanga mu rukiko. Abari mu kazi barimo gukora nk'abanyabiraka kandi ubwishingizi bwabo bwarahagaritswe bwose nubwo twebwe dukora nka ba Nyakabyizi kuko nta masezerano dufite'.

    Umukozi wa Kompanyi ya Horizon Express ushinzwe inozabubanyi n'iyamamazabikorwa, Tuyishime Bosco avuga ko amasezerano y'abakozi yasubitswe bitewe n'icyorezo cya COVID-10 kandi impamvu y'isubikwa ry'aya masezerano ziracyahari, bityo rero ngo uwagize ikibazo akibwira ushinzwe abakozi byakwanga bakagana abagenzuzi b'umurimo cyangwa n'izindi nzego zibifitiye uburenganzira.

    Yongeraho ko ibyo bagenerwaga byose babihabwa n'ubu ndetse n'ugize ikibazo wese ashobora kubagana bakakiganira kigakemuka, haba hari utandukana nabo akagenda yishimye ndetse agahabwa ibyo agenerwa n'amategeko.

    Hari abanyamategeko bavuga ko ibi byakozwe bihabanye n'amategeko, bitewe nuko ubusanzwe hari igihe kigenwe ku isubikwa ry'amasezerano y'akazi, bityo ko bakwiye guhabwa uburenganzi niba batarabuhawe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/abashoferi-ba-horizon-express-bariho-nabi-amasezerano-yarahagaritswe-ubajije-akangishwa-kwirukanwa/

  • Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by'abarwanyi ba ADF gikoresheje indege #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda, Uganda People's Defence Forces[UPDF], kivuga ko ibitero by'indege cyagabye ku barwanyi ba Allied Democratic Front canke ADF, muri Republika ya Demokrasi ya Kongo byageze ku cyari kigamijwe.

    Ngo ibyo bitero byashoboye gusenya inkambi z'abarwanyi ba ADF ku buryo “hasize ubuzima abagera ku bihumbi”.

    Ni ibitero byagabwe ku bufatanye bw'abasirikare ba leta za Uganda na Kongo bigamije guca intege ADF mu birindiro byayo i Yayuwa, Tondoli, Beni One na Beni Two, nk'uko biri mu itangazo ry'igisirikare cya Uganda.

    Icyo gikorwa cya gisirikare cyiswe “Operation Suja” cyatangiye ku wa kabiri hagabwa ibitero by'indege hamwe n'intwaro ziremereye muri Kongo, biraswa n'igisirikare cya Uganda.

    Amagana y'abasirikare barwanira ku butaka, ibimodoka bitamenwa hamwe na bya muzinga (tanks/chars de combat) byarakurikiye biciye ku mupaka ibihugu byombi bihana, mu burengerazuba bwa Uganda.

    Major General Kayanja Muhanga, umugaba w'ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, yavuze ko icyo gikorwa kizajya gisuzumwa buri mezi abiri kugira ngo harabwe aho guca intege abo barwanyi bigeze.

    Abasirikare ba Uganda bashinze ibirindiro rwagati ahitwa Mukakati, ku birometero nka 18 imbere muri Kivu ya ruguru, nk'uko urwo rwandiko rukomeza rubivuga.

    UPDF yasohoye amafoto ya mbere y'icyo gitero mu gihugu baturanye, yerekana imirongo y'abasirikare barimo baratambuka, abaturage babaramutsa bari iruhande mu bimodoka.

    Uganda ishinja ADF – ikorana na Islamic State – kugaba urukurikirane rw'ibitero by'ibisasu mu murwa mukuru Kampala no mu nkengero yawo mu byumweru bishize.

    Ibyo bitero, harimo n'ibisasu byaturikijwe n'abiyahuzi, byahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka.

    ADF, umutwe w'abarwanyi watangiriye muri Uganda, umaze imyaka irenga 20 ukorera mu majyepfo ya Kongo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igisirikare-cya-uganda-cyigambye-kwica-ibihumbi-by-abarwanyi-ba-adf-gikoresheje

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 10 mu bipimo 14,002 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3xSR2dk

  • APR FC yageze Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc, ni nyuma y’urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n’indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z’indege.

    Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y’u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.

    Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

    APR FC yari yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, irakina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru guhera i Saa mbili z’ijoro, itsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    APR FC ubwo yageraga muri Maroc

    APR FC ubwo yageraga muri Maroc

    source : https://ift.tt/3pjFxIc

  • Umuforomo agiye gufungwa imyaka 10 azira gusambanya umurwayi wo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Arizona yaciriwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku ngufu umugore wari usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho nyuma byarangiye abyariye kuri iri vuriro ryayoborwaga n'uyu mugabo.

    Nathan Sutherland, yahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi asanzwe afite uburwayi bukomeye cyane, ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.

    Yahagaritswe mu 2018 nyuma y'aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekanye ko ari cyo kimwe n'iby'urwo ruhinja. Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze utari ufite ubushobozi.

    Uyu mugore yari afite imyaka 29 y'amavuko igihe abyara uyu mwana. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, avugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.

    Uretse iby'iki gihano cy'igifungo, Sutherland azakomeza gucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy'abakora ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri Gereza.

    Mu itangazo ryasubiwemo n'ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w'akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland amaze kwemera icyaha.

    Uyu mugore w'umucamanza Adel yongeraho ko iki gihano 'cyafashwe hisunzwe ibintu bitari bike, harimo n'uko uwabikorewe nta bushobozi yari afite'.

    Muri rusama (ukwezi kwa gatanu) 2019, umuryango w'uyu mugore nibwo wagiye gutanga ikirego, urega ivuriro Hacienda HealthCare. Uru rubanza ruvuga ko ibipimo byo kwa muganga byerekana ko uyu mugore 'yasambanijwe ku ngufu inshuro nyinshi'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umuforomo-agiye-gufungwa-imyaka-10-azira-gusambanya-umurwayi-wo-mu-mutwe/

  • AS Kigali yavuze ku byo gutandukana na Eric Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko bunyuzwe n’umusaruro umutoza w’iyi kipe, Eric Nshimiyimana arimo gutanga bityo ko ibivugwa byo gutandukana na we ari ibihuha.

    AS Kigali ni ikipe yatangiye shampiyoma ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe bitewe n’uburyo yiyubatse.

    Kugeza ubu ku munsi wa 6 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021-22 AS Kigali imaze kunganya imikino 2 (Marines na Police FC).

    Kunganya iyi mikino byahise bishyira igitutu kuri Eric Nshimiyimana nubwo ayoboye urutonde rwa shampiyoma n’amanota 14 ariko hari na APR FC ifite amanota 9 n’ibirane 3, ibitsinze yahita iba iya mbere.

    Benshi bavuze ko uyu mutoza ari we udashoboye ndetse ko nakomezanya n’iyi kipe nta gikombe izatwara, bivugwa ko n’ubuyobozi bwa AS Kigali burimo gushaka uko bwamusimbuza.

    Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye ISIMBI ko ayo ari amagambo kuko muri shampiyoma habamo gutsinda no gutsindwa kandi bari babyiteze ku buryo ku munsi wa 6 wa shampiyona batavuga ngo igikombe cyagiye bahite basezerera umutoza.

    Ati “Ayo ni amagambo y’abantu n’abafana muri rusange, ariko umutoza arashoboye kandi yarabigaragaje mu mwaka ushize w’imikino kuko ibyo yakoze byari byiza kandi n’ubu arakomeje, ntushobora kuvuga ngo uzatsinda imikino yose, ntiwavuga ngo ntuzatsindwa cyangwa ntuzanganya, inzira y’igikombe rero ni uko ugomba gutsinda imikino hafi ya yose uko ubishoboye.”

    Yakomeje avuga ko shampiyoma ikomeye buri kipe yiteguye uko ishoboye, n’aho kwirukana umutoza byo ngo ni igihuha.

    Ati “Ntabwo ku mikino 5 wavuga ko igikombe ukibuze kuko hari ikipe mwanganyije, nta kipe yoroshye muri shampiyoma y’u Rwanda, amakipe yose arakomeye , ni ibintu tugomba kwitegura tukaba tuzi ko tugomba guhatana n’abandi kandi bakaba bakomeye, ibyo byo kwirukana umutoza, ntabihari, nta n’ikibazo tunafite kugeza ubu, ibyo ni ibihuha.”

    Eric Nshimiyimana yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyoma y’umwaka ushize aho igikombe cyegukanywe na APR FC banganya amanota ariko ikipe y’ingabo z’igihugu ibarusha ibitego izigamye.

    Eric Nshimiyimana kugeza ubu AS Kigali ibona umusaruro we ari nta makemwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-eric-nshimiyimana

  • Inteko ishinga amategeko ya DR Congo yirukanye Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa DR Congo yavanyweho n'inteko ishingamategeko. Abayigize batoye ko Theo Ngwabidje Kasi aterewe icyizere kubera byinshi bamurega birimo imiyoborere mibi.

    Mu gihe inteko ishinga amategeko yamutereye icyizere, Guverineri Kasi we yatangaje ko yamaganye ibyakozwe n'inteko abyita 'amanyanga yateguwe…dufata nk'urugomo rwa politike rudafite icyo rugeraho'.

    Iyo nteko nkuko BBC ibitangaza, yateranye kuwa kane mu gihe hari ubushyamirane hagati y'abapolisi na rubanda hanze y'inzu ikoreramo mu mujyi mukuru w'iyi ntara, Bukavu. Iyi nteko yari irimo abadepite 33, muri bo 28 batoye bemeza kuvanaho Theo Ngwabidje Kasi. Yasabwe gushyikiriza Perezida ibaruwa yo kwegura kwe mu masaha 48.

    Kivu y'Epfo yugarijwe n'ibibazo by'umutekano mucye uterwa n'imitwe y'inyeshyamba ishingiye ku moko cyane cyane mu misozi ya Fizi, Mwenga, Minembwe, Uvira n'ahandi. Mu kwezi gushize, umujyi wa Bukavu nawo watewe n'inyeshyamba zashatse kuwigarurira zikaneshwa n'abasirikare ba Leta, imirwano yaguyemo abantu hafi 10.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inteko-ishinga-amategeko-ya-dr-congo-yirukanye-guverineri-wa-kivu-yamajyepfo/

  • Jimmy Gatete yavuze impamvu yagiye kure y’Amavubi, isezerano yahaye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakunzwe n’Abanyarwanda benshi kubera ibyishimo yabahaye, yavuze ko nyuma yo gusoza gukina yatangiye kwiga ubutoza ariko aza kwisanga yagiye mu bindi bitandukanye na wo ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

    Ni kenshi kuva 2010 yasoza umupira w’amaguru abantu benshi bagiye bibaza aho uyu rutahizamu w’abanyarwanda yagiye cyane ko atongeye kugaragara ndetse akanga no kuvugisha itangazamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na BB FM, uyu mugabo yavuze ko agisoza gukina yize ubutoza azi ko ari bwo azakora ariko byarangiye na we yisanze mu bindi mu buryo atazi ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

    Ati 'Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, mfite License B, icyo gihe rero hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona License A, ishobora kunyemerera cyangwa kugera ku nzozi zanjye zo kuba natoza heza ariko ntibyagenze uko nabiteganyije nisanga nagiye mu bindi.'

    Yahaye isezerano Abanyarwanda ko agiye kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko atazaba umutoza mu byo azakora byose.

    Ati 'Mu by’ukuri sinibona ko nzatoza, simbibona ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nywukuriramo n’ubu urankurikirana ubu ntabwo nywurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kungaruramo, sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, sinzi uburyo nzabigarukamo ariko ndumva nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda kandi nibaza ko ngarutse ntabura icyo mfasha niyo yaba ikipe yo kumuhanda nayifasha.'

    Yabwiye abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko abakunda kandi agiye kugaruka vuba mu mupira na we.

    Jimmy Gatete we n’umugore we n’abana babiri, ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yikorera ibikorwa by’ubucuruzi.

    Urubuga rwa Wikepedia, rugaragaza ko uyu rutahizamu w’Abanyarwanda yakiniye Amavubi imikino 45 ayatsindira ibitego 25 harimo kimwe cyo yatsinze Ghana muri 2003 cyahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, akaba ari nacyo gikombe cy’Afurika rukumbi Amavubi yitabiriye, ni igitego cyakurikiye icyo yari yatsinze mukeba w’Amavubi, Uganda kuri Namboole Stadium muri Uganda.

    Jimmy Gatete avuga ko hari ikintu kimuhatiriza kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko ataba umutoza

    Jimmy Gatete yakiniye Amavubi ndetse anashimisha Abanyarwanda

    Ubutoza yari yarabwize azi ko azaba umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yavuze-impamvu-yagiye-kure-y-amavubi-isezerano-yahaye-abanyarwanda