Blog

  • Nyaruguru: Imihigo ku bahawe telefone zigezweho muri Connect Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2019 ni bwo ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe telefone 332 ku bufatanye na MTN Rwanda na Horizon Express.

    Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Ngera yavuze ko telefone yahawe izamufasha kubona serivise zitandukanye yajyaga gushakira ahandi akoze urugendo rurerure.
    Rurangwa François Xavier akimara guhabwa telefone yavuze ko izamufasha mu bikorwa bitandukanye kandi bizamworohera kumenya amakuru.

    Ati “Ngiye kujya menya amakuru ku buryo bworoshye, hari serivise z’Irembo no gutanga umusoro, hari gahunda ya Ejo Heza n’izindi, ibyo byose ngiye kujya mbikorera kuri telefone ntiriwe njya gutonda umurongo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abaturage bahawe telefone kwirinda ababashuka ngo bazibagurishe ahubwo bakarushaho kuzibyaza umusaruro.

    Ati “Ni igikorwa twishimiye kuko cyongerera ubushobozi abaturage bacu mu bijyanye n’itumanaho kandi izi telefone zizatuma babasha kwishyura serivise bazaba baguze, yaba ari ku Irembo no mu maduka aho bahahira. Rwose izi telefone zikore icyo zigomba gukora, birinde kuba bazigurisha ahubwo bumve ako ari telefone zije kuzamura imibereho yabo.”

    Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Bateta Jeanne, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima.

    Ati “Twabonye akamaro ka telefone muri ibi bihe bya Covid-19 aho zadufashije mu bukangurambaga twabona ubutumwa tukabusangira twese, bidufasha kumenya amakuru byihuse no guhaha dukoresheje ikoranabuganga nta guhanahana amafaranga mu ntoki.”

    Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Dii8Mg

  • Ibyitezwe ku mushinga wa miliyoni 100$ uzahindura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyakora ibi byahindutse ahagana mu 1970 ubwo ibihugu nka Singapore, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byatangiraga kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari nako byerekana uru rwego nka rumwe mu z’ingenzi zituma igihugu kigira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yayoboye igihugu yari izi iri banga, ku buryo yahisemo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubwo ritasaga nk’igikorwa cy’ingenzi muri ibyo bihe, ariko byagaragaraga ko mu myaka iri imbere, ari ryo rizaba rigena imibereho y’abatuye Isi.

    Iyo myaka yari imbere mu 2000 yarageze, aho ikorabuhanga ryabaye intwaro igena imitegekere y’Isi, ku buryo urikurusha akuyobora uko byagenda kose, rimwe na rimwe ubishaka cyangwa utabishaka.

    U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, biri gukora ibishoboka byose mu gufatirana amahirwe ari mu ikoranabuhanga, agira uruhare mu kuzamura izindi nzego zose z’ubukungu, kuva ku rwego rw’imari, ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ubwikorezi n’izindi zitandukanye.

    Imwe mu mbogamizi zikomeye u Rwanda ruhura nazo muri uru rugendo, ni uko ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bifitwe na bacye, ku buryo bituma gahunda zijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga zidacengera ngo zigere kure, zinatange umusaruro uba uzitezweho.

    Imibare ya Data Portal yerekana ko mu Banyarwanda miliyoni 13,1 babarurwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri miliyoni 4,1 ari bo bonyine bakoresha internet, mu gihe Leta yifuza kongera umubare wa serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya itangwa ryazo.

    Akamaro k’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi karushijeho gushimangirwa n’ibihe bya Guma mu Rugo, byatumye abakoresha internet mu gushaka serivisi zitandukanye biyongera.

    Leta yafashe umwanzuro wo gushyigikira gahunda yo gutanga telefoni zigezweho ku miryango y’abaturage, izwi nka Connect Rwanda, aho izirenga ibihumbi 16 zimaze gutangwa.

    Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo gusarura ku mbuto zikomoka ku mbaraga rwakoresheje mu ishoramari ry’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko ibikoresho byaryo bigezwa ku baturage benshi bashoboka, ibi bikajyana no gukwirakwiza ubumenyi butuma abantu batangira gukoresha ikoranabuhanga, bityo umusaruro waryo ukaboneka.

    Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Banki y’Isi, byatangiye umushinga ufite agaciro ka miliyoni 100$ ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

    Ni umushinga mugari uzamara imyaka itanu, aho uteganya kuzageza ibikoresho n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ku miryango ibihumbi 250 mu gihugu hose, mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni eshatu bazahabwa amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, hibandwa ku bakobwa n’abagore.

    Amakuru y’abaturage bagera kuri 75% azahuzwa mu buryo bw’ikorabuhanga, mu rwego rwo kubarindira umutekano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kubafasha kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse.

    Imishinga mito n’iciriritse igera kuri 300 iri mu rwego rw’ikorabuhanga izaterwa inkunga muri iyi gahunda, aho bizayifasha kuzamura ibikorwa byayo ndetse no kubigeza ku Banyarwanda benshi. Ibi bizarushaho guhuza imishinga y’udushya iba yakozwe n’ibigo by’ikoranabuhanga, n’abaturage iba igenewe guteza imbere no korohereza ubuzima.

    Muri gahunda igamije kugeza iterambere kuri benshi, Leta y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyoni 100$ uzatangirwamo ibikoresho n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/31yi6m3

  • APR FC yasesekaye muri Maroc (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gusesekara mu gihugu cya Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup na RS Berkane, ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, ikaba yaragiye n’indege yayo yihariye bitewe n’uko ki gihugu cyahagaritse ingendo zose z’indege kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe ikaba yageze muri Maroc mu ijoro ryakeye, bikaba biteganyijwe ko uyu munsi bari bukorere imyitozo ku kibuga Stade Municipal de Berkane ari nayo izakinirwaho uyu mukino.

    Abakinnyi ba APR FC bose bameze neza nta kibazo uretse myugariro Karera Hassan utarajyanye n’ikipe kubera ikibazo cy’imvune.

    Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021 saa 20:00′.

    Yagiye n’indege yayo yihariye

    Basesekaye muri Maroc aho bagiye gukina na RS Berkane

    Nsabimana Aimable amanuka mu ndege

    Nsabimana Aimable amanuka mu ndege

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasesekaye-muri-maroc-amafoto

  • Rubavu : Hari abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basaba Leta kubaha amafaranga y’ingoboka #rwanda #RwOT

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko batabonye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19 kandi nabo baragizweho ingaruka n’icyo cyorezo bagasaba ko nabo batekerezwa. Kankuzi umugore ukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bwambukiranya imipaka avuga ko yatangiranye kwambukiranya umupaka kuva Ugushyingo 2020 kandi yahuye n’igihombo gikomeye mu bucuruzi bwe. Avuga ko ubwo ubucuruzi bwari budohorewe, basabwe gukorera mu matsinda nawe (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4399

  • Akanyamuneza ni kose ku bagore batwite n’abonsa bakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abagore batwite n’abonsa bahawe inkingo za Covid-19 bavuga ko bataragira ibibazo byihariye byatuma bavuga ko urukingo rwabagizeho ingaruka. Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye muri Gashyantare 2021, bitangirira mu byiciro by’abantu bafite intege nke harimo abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 65, abakora muri serivisi zihuza abantu benshi hamwe n’abafite indwara zidakira. Abagore batwite hamwe n’abonsa ntibari bakemerewe gufata urukingo rwa Covid-19 harebwa ko rutabagiraho (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4401

  • Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Kubura kwa Ronaldo byaba ari ikibazo gikomeye hakiri kare kuri Rangnick, wemeje ko yiteze ibyiza kuri uyu rutahizamu w'imyaka 36.

    Amakuru aturuka muri United aravuga ko uyu munya Portugal ashobora kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo gutsinda penaliti y'intsinzi mu mikino wo kuwa kane,United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old Trafford.

    Ronaldo yaje gusimburwa ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y'abasimbura.

    Hari ubwoba ko Ronaldo ashobora kunanirwa kwinjira mu buryo bw'imikinire bwa Rangnick bwo kwiruka cyane no gusatira ariko uyu mutoza mushya yarahiye ko azamushyira imbere.

    Rangnick uratangira akazi ahura na Crystal Palace ejo, yagize ati: 'Buri gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw'imikinire cyangwa igitekerezo cyawe cy'umupira w'amaguru n'abakinnyi ufite.

    Nabonye uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ​​ni umunyamwuga utangaje.

    'Ku myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nkawe. Aracyari umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwishima-nabi-byabyariye-akaga-cristiano-ronaldo

  • Abayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo basoje amahugurwa bakoreraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo
    Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo

    Ni amahugurwa amaze iminsi abera mu kigo cy’Igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA), aho yitabiriwe n’abasirikare 16 bari ku rwego rwa General, Abaminisitiri bane na batanu bahagarariye Intumwa za Rubanda n’imitwe ya Politiki.

    Ayo mahugurwa batangiye tariki 29 Ugushyingo asozwa tariki 03 Ukuboza 2021, aje mu gihe muri icyo gihugu cya Sudani y’Epfo cyabonye ubwigenge muri 2011, kirangwa n’amakimbirane hagati y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’icikamo ibice ry’igisirikare.

    Muri ayo mahugurwa abafatwa nk’abasirikare ba Leta bari gihagarariwe aho bari kumwe n’igisirikare cy’imitwe itavuga rumwe na Leta (inyeshyamba), nk’uko no mu zindi nzego za Leta zayitabiriye, yaba imitwe itavuga rumwe na Leta iriho y’inzibacyuho.

    Mu magambo yaranze abasoje ayo mahugurwa mu muhango wo kuyasoza, bose baganishaga ku bunararibonye bungukiye mu Rwanda bubaha icyizere cyo kongera kubaka igihugu cyabo.

    Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda
    Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda

    Maj Gen James Koang Chol Ranley wavuze mu izina ry’abasirikare bagenzi be, ati “Twigiye byinshi muri iyi kosi, turabizeza ko tugiye gushyira mu ngiro ubunararibonye twigiye ku Rwanda”.

    Arongera ati “Twize uburyo bwo bujyanye no gukemura ibibazo by’intambara no kubaka igihugu gifite intumbero, twiga uburyo igihugu cyakwiyubaka, tubijeje ko imyanzuro unyuranye dufatiye hano igiye kudufasha kubaka igihugu umuturage yishimiye”.

    Minisitiri . Dr Martin Elia Lomuro, Minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri muri icyo gihugu, wari uhagarariye iryo tsinda ry’abayobozi muri ayo mahugurwa, yunze murya mugenzi we avuga ko ayo mahugurwa azazana impinduka mu mikorere yabo aho bigiye byinshi ku bunararibonye bw’igihugu cy’u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo na Jenoside.

    Yavuze ko bagiye kubinyuza mu nama y’Abaminisitiri hagakorwa ibishoboka, ubumwe bukagaruka mu gihugu cyabo cya Sudani y’Epfo ari naho yahereye ashimira imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ku mahoro arambye amaze kugeza ku banyarwanda.

    Umuyobozi wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara, aremeza ko ayo mahugurwa yagenze neza kandi atanga icyizere ku mutekano wo muri Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Icyiza cyabo cyo bahuriraho, ni ikintu kimwe. baravuga bati, igihugu cyacu (Sudani y’Epfo) cyagize ibyago twasubiranyemo, abantu barapfuye, babaye impunzi, abantu bavanywe mu byabo, ingabo zicikamo ibice, bati ibyo bibazo rero dukwiye kubishakira umuti, bicaye aha mubyo baganiraga byari ugushakira ibyo bibazo byose umuti”.

    Arongera ati “Barahuza mu by’ukuri, ibibazo byabo barabisesenguye bibaza bati ibibazo byacu bishingiye kuki, ingaruka zabyo kuri twe ni izihe, bagezaho bati noneho umuti ni uwuhe, ubu bagiye kugenda bakore raporo bayishyikirize inama y’abaminisitiri, bati dore noneho imyanzuro twakuye aha, ikizavamo nicyo ntahamya ariko kuba barasesenguye ibibazo byabo nibyo byagaragaye aha”.

    Mu ijambo rya Minisitiri w’ubutabera wasoje ayo mahugurwa, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yabwiye abasoje amahugurwa ibibazo igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, bikwiye kubabera isomo nabo bakaba bagarura umutekano iwabo nk’uko byagenze mu Rwanda.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja

    Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, ibura ry’umutekano n’ibindi, avuga ko ingabo zari iza RPF ziyobowe Paul Kagame, za bakoze ibishoboka zihagarika iyo Jenoside zigarura amahoro n’umutekano mu banyarwanda, none igihugu kikaba kimaze kwiyubaka.

    Asaba abahuguwe kwifashisha isomo ry’ibyabaye ku Rwanda mu kuzana impinduka mu gihugu cyabo cyugarijwe n’ibibazo by’intambara, nacyo kikagira umutekano.

    Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi(UNITAR) hamwe na Komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw’inzego (RJMEC).

    Dr Thomas Fontaine wari uhagarariye Komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw’inzego (RJMEC), yavuze ko kuri we yishimiye icyizere gihagije bacyuye, cy’uko amahoro ashobora kugaruka muri Sudani y’Epfo.

    Ayo makimbirane mu gihugu cya Sudani y’Epfo, abaye nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, aho mu mwaka wa 2018 basinye amasezerano y’amahoro yo guhagarika imirwano, bashyiraho Leta y’inzibacyuho n’inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho.

    Nubwo ibyo byagezweho, ariko icyo gihugu kiracyafite ibibazo bijyanye no gucikamo ibice, ingabo ziratatana, kugeza ubwo bamwe mu baturage bahunga igihugu, ubu bakaba batangiye inzira zo gukemura ibyo bibazo, zirimo no kuza kwigira ku Rwanda rufite umutekano n’ubwo rwabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source : https://ift.tt/3EpZZ0q

  • Police HC yegukanye igikombe, Kiziguro SS iba iya gatatu muri #ECAHF2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu i Dar es Salam muri Tanzani hasozwaga irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF), aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.

    Police HC yegukanye igikombe
    Police HC yegukanye igikombe

    Mu bagore mu kaipe atanu yari yitabiriye iri rushanwa, buri kipe yahuye n’indi nyuma habarwa amanota buri kipe yagize, aho igikombe cyegukanywe na Nairobi Water yo muri Kenya nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu
    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu

    Ikipe ya Kiziguro SS, uyu munsi ni bwo yakinnye umukino wayo wa nyuma, aho yasabwa kuwutsinda ngo yegukane umwanya wa kabiri, biza kurangira inganyije ibitego 24 kuri 24 na Cereals yo muri Kenya, iza gusoza irushanwa ku mwanya wa gatatu.

    Mu bagabo ikipe ya Police HC isanzwe ifite iki gikombe yatwaye muri 2019 ubwo cyaherukaga kubera mu Rwanda, yaje kucyisubiza nyuma yo gutsinda Cereals yo muri Kenya ku bitego 28 kuri 27.


    source : https://ift.tt/3EoDFV1

  • Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka afite ubumuga #rwanda #RwOT

    Evie wavutse afite uburwayi bw'uruti rw'umugongo rutuma adakura neza bwitwa lipomylomeningocoele yavuze ko muganga yananiwe gutanga ubufasha bw'ingirakamaro bwari kumurinda ubu burwayi ataravuka.

    Uburwayi bwitwa lipomylomeningocoele (LMM) buturuka ku kibazo cy'uko uruti rw'umugongo rwanze gukura igihe umwana akiri mu nda ya nyina.

    Evie yatanze ikirego cyo “gusamwa nabi” arega muganga wa nyina, Dr Philip Mitchell wananiwe kumwandikira imiti y'ingenzi kugira ngo avuke ari muzima byamuviriyemo kuvukana uburwayi bukomeye. Avuga ko uyu muganga yananiwe kubwira nyina gufata folic acid mbere yo kumutwita.

    Umucamanza Rosalind Coe QC yemeje ko iyaba nyina wa Evie, Caroline, yarahawe inama kare, yari kwirinda kugerageza gusama cyangwa se agahabwa ubuvuzi kugira ngo nasama azabyare umwana muzima.

    Mu rubanza rwe ,Uyu mucamanza yagize ati: “Icyo gihe, nasanze Madamu Toombes atari atwite igihe yagishaga inama Dr Mitchell.

    Ntabwo yagiriwe inama yo gukurikiza amabwiriza yo gufata Folic Acid mbere yo gusama no mu byumweru 12 bya mbere byo gutwita. “

    Dr Philip Mitchell yahakanye ibyo aregwa,avuga ko yahaye Caroline 'inama nzima.

    Madamu Caroline we yagize ati: '' Yambwiye ko atari ngombwa. Nagiriwe inama y'uko niba narariye indyo yuzuye mbere, ntagomba gufata aside folike. ''

    Evie yamaze iminsi myinshi yarashyizwemo amatiyo amara amasaha 24-ku munsi akora kugira ngo abeho.

    Mu cyemezo cy'urukiko rukuru rwa Londres cyafashwe ku wa gatatu, tariki ya 1 Ukuboza, umucamanza Rosalind Coe QC yashyigikiye ikirego cy'uyu mudamu kandi amusabira indishyi nyinshi z'akababaro.

    Nk'uko NYPost ibitangaza, abunganira Evie bavuze ko amafaranga uyu mudamu akeneye atarabarwa ariko ko ari menshi kuko agomba kumwitaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu mukobwa Evie akina imikino yo kwiyerekana basimbuka aho ahatana mu bafite ubumuga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuganga-yategetswe-kwishyura-akayabo-kubera-ko-yemeye-ko-umwana-avuka-afite

  • Umuforomo yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 azira gutera inda umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Nathan Sutherland wahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe , ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.

    Yatawe muri yombi muri 2018,nyuma y'aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekana ko ari se w'urwo ruhinja.

    Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze ariko utaragize ubushobozi bwo kwirwanaho.

    Uyu mugore yari afite imyaka 29 ubwo yabyaraga uyu mwana, bivugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.

    Uretse gufungwa, Sutherland azakomezagucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy'abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri gereza.

    Mu itangazo ryasubiwemo n'ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w'akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland wamaze kwemera icaha.

    Umupfasoni Adel yongeyeho ko iki gihano “cyafashwe hisunzwe ingingo nyinshi zirimo ko uwo yasambanyije nta bushobozi yari afite.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuforomo-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-10-azira-gutera-inda-umugore-ufite