Blog

  • Umugabo yaciye ibintu kubera integuza y'ubukwe bwe n'abagore 2 bakuriwe #rwanda #RwOT

    Ubutumire bw'ubukwe bw'umugabo wo muri Nijeriya uteganya gusezeranira muri leta ya Delta bwatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

    uyu mugabo uzwi nka John Erere Nana yiteguye gushyingiranwa n'abagore babiri bakuriwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Abakoresha izi mbuga basangiye ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n'ubu bukwe bw'uyu mugabo bikekwa ko ari nawe wateye inda abo bagore bombi icyarimwe.

    Uyu mugabo wo muri Delta witwa John Erere Nana azashyingiranwa n'aba bagore babiri bazwi nka Patience Boyi na Elohor Dudu bamutwitiye bose.

    Mu mafoto yasangijwe na Instablog9ja kuri Instagram, ibirori by'ubukwe gakondo bw'uyu mugabo n'abagore be 2 buzabera ku ishuri ribanza rya Ishere, Oviri Agbarho muri Ughelli y'Amajyaruguru muri leta ya Delta.

    Aba bantu batatu, bose baturuka muri leta ya Delta, bari bambaye imyenda y'umuhondo ya Gucci mu gihe aba bagore bashyize amaboko yabo ku gituza cy'uyu mugabo.

    Aba bagore batwite bose bari bamwenyuye ubwo bifotozaga hamwe n'uyu mugabo mu rwego rwo kwerekana ko nta rwango ruri hagati yabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yaciye-ibintu-kubera-integuza-y-ubukwe-bwe-n-abagore-2-bakuriwe

  • Shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7 wawo, ni imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukoboza 2021.

    Mu mikino iteganyijwe kuri uyu munsi, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Police FC ndetse na Gicumbi FC wagombaga gutangira ku isaha ya 12h30 wamaze kwimurirwa amasaha ushyirwa ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri iyo sitade n'ubundi.

    Muri iyi mikino igomba gukinwa uyu munsi, uwagombaga guhuza ikipe ya Rutsiro FC na APR FC ntabwo ukibaye bitewe n'uko iyi kipe y'ingabo yerekeje muri Maroc gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, uyu mukino ukaba uzakinw akuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

    Uko imikino iteganyijwe gukinwa ku munsi wa karindwi:
    Kuwa Gatandatu, tariki ya 04 Ukuboza 2021
    AS Kigali vs Musanze FC, Kigali Stadium — 15.00
    Police FC vs Gicumbi FC, Kigali Stadium — 18.00
    Mukura VS&L vs Etoile de l'Est FC, Huye Stadium — 15.00

    Ku cyumweru, Tariki ya 05 Ukuboza 2021
    Marine FC vs Bugesera, Umuganda Stadium — 15.00
    Gasogi United vs Espoir FC, Kigali Stadium — 12.30
    Kiyovu SC vs Rayon Sports FC, Kigali Stadium — 15.00

    Kuwa Mbere, tariki ya 06 Ukuboza 2021
    Gorilla FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium — 15.00

    Abakinnyi batemerewe kugaragara ku munsi wa 7 wa shampiyona y'u Rwanda:
    OSALUWE Olise Rafael — Bugesera FC
    RUNANIRA Amza — Espoir FC
    AGBLEVOR Peter — Etoile de l'Est FC
    NIYONKURU Aboubakar — Etoile de l'Est FC
    NIYITEGEKA Idrissa — Musanze FC
    TURATSINZE John — Police FC

    The post Shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-hakinwa-umunsi-wa-7-umukino-wa-police-fc-na-gicumbi-fc-wahinduriwe-amasaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-hakinwa-umunsi-wa-7-umukino-wa-police-fc-na-gicumbi-fc-wahinduriwe-amasaha

  • Aubameyang amerewe nabi n'abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka gukora #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya abafana ba Arsenal nyuma yo gutsindwa na Manchester United yarangiza akagaragaza ko yishimiye ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo kuri Instagram wishimiraga agahigo yakoreye kuri Arsenal.

    Uyu mukinyi w'imyaka 32 yitwaye nabi muri uyu mukino iheruka gutsindwa 3-2 kuri Old Trafford bituma Gunners ibura amahirwe yo gukura West Ham ku mwanya wa kane.

    Aubameyang yabuze igitego cyabazwe asigaranye n'umuzamu ubwo Arsenal yashakaga kwishyura United,ndetse nibwo yanagaragaye muri uwo mukino.

    Imyitwarire ya Aubameyang imbere y'izamu ikomeje kuba mibi ndetse no ku mukino wa Newcastle yahushije igitego asigaranye n'izamu ryonyine.

    Kiriya gikorwa cye cyo gukora “like” ku butumwa bwa Cristiano Ronaldo cyarakaje abafana ba Arsenal baramwibasira ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe barasaba ko ashyirwa ku ntebe y'abasimbura.

    Ikinyamakuru Metro nicyo cyerekanye uko ubutumwa bwo kuri Instagram ya Ronaldo 'bwakunzwe' n'abarimo uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon.

    Ubwo butumwa bugira buti “Ibitekerezo byacu biri ku mukino utaha, nta mwanya wo kwishima!

    Intsinzi y'uyu munsi yari ingenzi cyane kugira ngo dusubire mu nzira, ariko haracyari inzira ndende kugira ngo tugere iyo tujya.

    Ndashimira abo dukinana bose, umwuka wari mwiza muri iri joro! Kandi ndashimira byimazeyo abafana, ntitwashoboraga kubikora tutari kumwe namwe.”

    Umwe mu bafana yanditse kuri Twitter ati: “Aubameyang yakunze inyandiko yo kuri Instagram ya Ronaldo… uyu musore mumwambure ubukapiteni vuba.”

    Undi yagize ati: “Aubameyang afite ikihe kibazo?. Wabuze mu mukino wose, uhusaha amahirwe menshi,none umukino warangiye ukunda ubutumwa bwa Cristiano kuri Instagram yishimira intsinzi ye. Ibi ni agasuzuguro kandi biteye isoni.”

    Uwa gatatu yongeyeho ati: “Aubameyang yakunze ubutumwa bwa Instagram bwa Cristiano Ronaldo nyuma yo gutsindwa kuri uyu mugoroba. Nibyiza. Nibyiza rwose.”

    Hagati aho undi yagize ati: “Reka mpagarike gukurikira Aubameyang.Yakunze inyandiko ya Ronaldo tumaze gutsindwa. Ndumiwe! ni kapiteni wacu.”

    Undi yagize ati: “Aubameyang yakunze inyandiko yo kwishima kwa Ronaldo kuri IG, mbega kapiteni.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-amerewe-nabi-n-abafana-ba-arsenal-kubera-ibyo-aheruka-gukora

  • Jacques Tuyisenge yavuze ku byo kwerekeza muri Yanga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu akaba na kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yavuze ko ikipe ya Yanga yamwifuje ariko ntiyayerekeza ku mpamvu zitamuturutseho, ngo ariko yonneye kumwegera yiteguye kuba yayisinyira.

    Ni mu kiganiro uyu rutahizamu uri kumwe na APR FC muri Maroc gukina na RS Berkane aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers, aho yavuze ko shampiyona y’iki gihugu ari shampiyona nziza yizera ko umunsi umwe azayikinamo.

    Ati 'shampiyona ya Tanzania ni shampiyona nziza nifuza ko umunsi umwe nzayikinamo kuko nzabona n’ihangana rikomeye. Hari abafana benshi bakunda umupira.'

    Yakomeje kandi abwira iki kinyamakuru ko Yanga yigeze kumwifuza ariko ntibahuza ku mpamvu zitamuturutseho, ngo yongeye kumwegera yiteguye kuba yayisinyira.

    Ati 'kubyerekeye ikipe ya Yanga, yagerageje kunyegera ariko ntitwabyuzuza bitewe n’ibintu byari birenze ubushobozi bwanjye ariko niba baba bakinkeneye na none, nizera ko waba ari umwanya mwiza wanjye wo gukina muri shampiyona ya Tanzania.'

    Muri Nzeri 2020 nibwo Jacques Tuyisenge wari watandukanye na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola yasinyiye APR FC imyaka 2, ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma, amakuru avuga ko mbere yo kwerekeza muri APR FC yari yegerewe n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania.

    Jacques Tuyisenge yavuze ko yakwishimira gukina muri shampiyona ya Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-yanga

  • Abasaba serivisi z’ubuvuzi banyuze ku ikoranabuhanga bikubye gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Ugereranyije umwaka wa 2021 na 2020, hari ubwiyongere bwikubye gatanu umubare w’abarwayi bajyaga bavurwa binyuze ku buryo bw’ikoranabuhanga.”

    Ibyo Minisitiri wUbuzima Dr Daniel Ngamije, yabigaragarije mu ruzinduko Dr. Ali Parsa, washinze urubuga rutanga serivisi z’ubuzima ku buryo bw’ikoranabuhanga ‘Babylon Health’ akaba ari n’umuyobozi mukuru warwo, yagiriye mu biro bya Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente tariki 2 Ukuboza 2021.

    Nk’uko byatangajwe na The New Times dukesha iyi nkuru, urwo rubuga rutanga serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga rwa Babyl rukorera mu Rwanda, guhera mu 2016, binyuze mu bufatanye hagati yarwo na Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bw’iyakure (remotely).

    Dr Ngamije yavuze ko umubare w’abasaba izi serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga wazamutse ahanini guhera mu 2020 mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ kugeza ubu.

    Yasobanuye ko uko kuzamuka k’umubare w’abitabira gusaba serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga ukagera ku bwikube gatanu, bigaragaza ko abantu basaba izo serivisi baba badashaka kujya kumara amasaha batonze imirongo ku mavuriro asanzwe, mu gihe bashobora kuvurwa kandi neza bifashishije ikoranabuhanga. Ubu rero bukaba ari uburyo bwuzuza uburyo bwo gutanga serivisi z’ubuzima busanzwe.

    Ku bagishidikanya kuri ubwo buryo bwa serivisi z’ubuvuzi butangirwa ku ikoranabuhanga, Dr Ngamije yavuze ko bagira umwanya wo gukurikirana ibiganiro hagati y’abaganga n’abarwayi, n’imiti bandikiwe, niba baranyuzwe cyangwa se bataranyuzwe.

    Yagize ati “Icyo twamaze kubona ni uko abarwayi banyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa kuri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, rero abantu bagifite ikibazo kuri ubu buryo, bagerageza bakareba umusaruro babona.”

    Dr. Parsa yavuze ko bateganya kwagura serivisi ‘Babyl healthcare’ bakibanda mu bice bikenewe cyane nk’uko Guverinoma y’u Rwanda izaba yabibagaragarije.

    Yagize ati “Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yavuze ko agiye kwiga ibyo igihugu gikeneye cyane muri urwo rwego n’ahantu bikenewe cyane, nyuma akazatubwira aho twibanda, natwe tukazakora tugendeye kuri ibyo azatubwira”.

    Yongeyeho ati “Uruhare rw’amasosiyete nk’iyacu n’ikoranabuhanga muri rusange, ni ugukora ku buryo ibikorwa byose muri iki gihe, biba bishoboka kandi ku buryo bworoshye.”

    Umwaka ushize wa 2020, Babyl na Guverinoma y’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka icumi (10), kugira ngo Abanyarwanda bo mu gihugu cyose bashobore kuba babona serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije telefoni zigendamwa.

    Ubwo bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ‘Babyl Healthcare’ butuma abarwayi bashobora kubona serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri urwo rubuga , bitwaje amakarita y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).

    Urubuga ‘Babyl Rwanda’ rumaze kugira abantu basaga Miliyoni ebyiri barwiyandikishijeho, abasaga Miliyoni imwe bakaba bamaze kwisuzumisha indwara kuri urwo rubuga.

    source : https://ift.tt/3EpcxoK

  • Mu mpera z’iki cyumweru umuriro uraka muri Bundesliga na La Liga kuri StarTimes #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri izi mpera z’icyumweru kuri uyu wa Gatandatu kuri StarTimes World Football shene ya 252 kuri DTT (antene y’udushami) na shene ya 245 kuri DTH (Dish cyangwa igisahane), haranyuraho umukino w’imbonekarimwe mu gihugu cy’u Budage uzwi ku izina rya Classico cyangwa se Klassiker mu kidage, bisobanuye uguhangana hagati y’amakipe abiri ari yo Dortmund na Bayern München, abakeba b’ibihe byose muri iyi shampiyona y’u Budage ya Bundesliga.

    Ikindi gikomeza uyu mukino ni uko aya makipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona. Bayern ni iya mbere n’amanota 31, irarusha inota 1 Dortmund iri ku mwanya wa 2 n’amanota 30. Mu nshuro 106 aya makipe amaze guhura muri Bundesliga, Bayern ni yo yatsinze inshuro nyinshi.

    Gusa n’ubwo imibare iha amahirwe ikipe ya Bayern, abahanga bavuga ko nta mukino usa n’undi buri gihe haba hari umwihariko kuri buri mukino ari na wo ushobora kuzana impinduka. Uretse kandi kuba aya makipe y’amakeba akurikirana na ba rutahizamu bayo barakurikiranye ku bakinnyi bafite ibitego byinshi, kuko Robert Lewandowski wanakiniye Dortmund ubu akaba ari muri Bayern ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi 14, akurikiwe na Haaland wa Dortmund ufite ibitego 10 kuri ubu.

    Igisigaye ni ukumenya kuri uyu wa Gatandatu hagati ya Haaland na Lewandowski uri buheshe ishema ikipe ye mu maso y’abakeba.

    Muri Shampiyona ya Esipanye (La Liga) na ho rurambikana hagati ya Barcelona isa n’itangiye kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye, nyuma yo gufatwa n’umutoza Xavi wanayikiniye kuri ubu ikaba igeze ku mwanya wa 7. Irakina kuri uyu wa Gatandatu na Real Betis iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya La liga. Umukino usobanuye ikintu kinini kuri aya makipe yombi kuko itsinda irazamuka ijye imbere y’indi, itsindwa imanuke kurusha aho indi yari iri ku rutonde. Ni umukino uba ku isaha ya saa 17:15 mu gihe saa 22:00 undi mukino utoroshye hagati ya Real Sociedad iri ku mwanya wa 3 iza kwakira Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona ya La Liga. Imikino yombi iraba kuri uyu wa Gatandatu inyure kuri StarTimes kuri Shene ya Sports Premium.

    Kugira ngo urebe iyi mikino ndetse n’indi, biragusaba kugura ifatabuguzi rya StarTimes, ukagura abonema ya Classic y’ukwezi ku 8000frw cyangwa ukagura iy’icyumweru ku 2700frw. Tubibutsa ko ubu ifatabuguzi ry’ukwezi ryose wagura rikwinjiza mu banyamahirwe bashobora gutombola muri promosiyo ya Noheli yiswe ‘StarTimes Wisheya’ ukaba watsindira ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga angana n’ibihumbi bibiri (2000) by’Amadorali ya Amerika.

    Kugeza ubu StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV) ikaba ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (Dish) basaga miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (DTT) barenga miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

    StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye 75% byayo ni ayo muri Afurika naho 25% ni mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3GfenJc

  • Dr Ngirente yahishuye ikigero cyo gukingira u Rwanda ruzaba rugezeho mu mpera za 2022 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente yijeje inteko ko u Rwanda ruzaba rwageze ku ntego yo gukingira 60% by'abaturage barwo mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira, ni mu gihe kugeza ubu abamaze guhabwa doze ya kabiri ari 40% na ho abahawe doze ya mbere ni 60%.

    Mu gihe intego y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ari uko buri gihugu gikingira nibura 10% by'abagomba guhabwa urukingo, imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga miliyoni 6 bangana na 60% bamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa covid 19, mu gihe miliyoni 3 n'ibihumbi 625 bangana na 40% bahawe doze ya 2 y'urukingo.

    Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko gahunda yo gukingira abana bafite guhera ku myaka 12 biri mu byazamuye imibare y'abafata urukingo, u Rwanda rukaba rufite icyizere cyiri ku rwego rwo hejuru ko umwaka utaha uzasiga 60% by'abagomba guhabwa urukingo baruhawe.

    Bimwe mu bibazo byabajijwe n'intumwa za rubanda byagarutse ahanini ku mpamvu yo gutanga urukingo rushimangira izamaze guhabwa abaturage, ndetse n'aho gahunda yo kwihutisha ikorwa ry'inkingo igeze, no kwibaza niba harakozwe ubushakashatsi.

    Abantu bagera ku bihumbi 5 bari hejuru y'imyaka 50 kimwe n'abari hagati ya 30 na 49 bari mu nzego z'ubuzima n'abafite indwara zidakira, nibo bamaze guhabwa uru rukingo guhera tariki 30 z'ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

    Minisitiri w'ubuzima, Dr Danniel Ngamije yashimangiye ko guhabwa urukingo rushimangira bizatanga ubudahangarwa bwisumbuyeho, cyane ko icyorezo cya Covid19 kigenda kihinduranya.

    Kuba ibitaro byitaga ku barwayi ba Covid19 byaragabanutse bikagera kuri 1 bivuye kuri 11, bigaragaza intambwe inzego zitandukanye zateye mu kurwanya iki cyorezo.

    Abasaga ibihumbi 100 nibo babarurwa ko banduye Covid19, aho 98% bakize, abagera ku 1343 bahitanywe nayo.

    Minisitiri w'Intebe yasabye abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza kuko inkingo zizewe ndetse agashimira abagize uruhare mu kwitabira iki gikorwa.

    Kwitabira gahunda yo kwikingiza, ni kimwe mu bizatuma ibikorwa byari byarahagaritswe bikomeza gukomorerwa, ibi kandi bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid 19 byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 10.2% muri uyu mwaka wa 2021.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/dr-ngirente-yahishuye-ikigero-cyo-gukingira-u-rwanda-ruzaba-rugezeho-mu-mpera

  • Abagore bahisemo umwuga wo kogosha barakangurira bagenzi babo kuwutinyuka #rwanda #RwOT

    Iyo ugiye muri 'salon de coiffure’ zogosha imisatsi hirya no hino mu Gihugu usanga abiganje muri aka kazi ari ab’igitsina gabo ,icyakora uko iminsi ihita indi igataha, usanga n’ab’igitsinagore bagenda binjira muri uyu mwuga bakaba basaba bagenzi babo kwitinyuka. Mu duce dutandukanye tw’u Rwanda usanga abakora akazi ko kogosha ari ab’igitsina gabo, ariko uko iminsi ishira indi igataha hari aho usanga ab’igitsinagore binjiye muri uyu mwuga bakaba bashishikariza abawutinya kwitinyuka. Uwimana Divine (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4405

  • Musanze : 'Mbere kwikingiza Covid-19 byitabirwaga n’abagore bacuze none byarahindutse' #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze , barimo abatwite n’abonsa, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwikingiza covid 19 , none ubu bakaba basigaye babyitabira kugira ngo birinde kuyandura no kuyanduza abana babo. Umwe mu bagore bari baje kwikingiriza kuri site ya Kariyeri iherereye mu mujyi wa Musanze, Ugiriwabo Rose, avuga ko impamvu yaje kwikingiza covid-19 ari uko yumvise nk’umugore akwiye kugira uruhare mu (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4406

  • Koffi Olomide mbere yo gutaramira muri Kigali Arena, yaraye atunguye abakunzi be #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide uri mu Rwanda yaraye asangiye n’abakunzi be bari basohokeye mu Nzove ku ruganda rwa Skol.

    Ni igikorwa cyaraye kibaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza, ni nyuma y’uko yari ageze i Kigali aje gutaramira abanyarwanda.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, ari kumwe n’umuyobozi wa Ivan Wulffaert, Koffi Olomide binjiye kuri uru ruganda aho abari bahasohokeye bari batwawe n’umuziki.

    Yasanze barimo gucuranga indirimbo zo muri DR Congo aho akomoka na we akajya abafasha gucinya akadiho.

    Koffi Olomide byitezwe ko ari butaramire abanyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena, akaba ari bufatanye n’abahanzi nyarwanda King James, Yvan Buravan na Chris Hat.

    Yazanye n’umuyobozi w’uruganda rwa Skol

    Hari hasohokeye benshi

    Yabafashije gucinya akadiho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/koffi-olomide-mbere-yo-gutaramira-muri-kigali-arena-yaraye-atunguye-abakunzi-be