Blog

  • AS Kigali yaguye miswi na Musanze FC, umutoza Eric Nshimiyimana ahunga itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AS Kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo aho amakipe yombi yanganyije 1-1, umutoza Eric Nshimiyimana yanga kuvugana n’itangazamakuru.

    Ni umukino AS Kigali yagiye gukina iyoboye urutonde rwa shampiyoma n’amanota 14 ariko umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yari ku gitutu cy’imikino yatambutse aho muri 6 yatsinzemo 4 akanganyamo 2, ibintu abayobozi ba AS batishamiye kuko byavuzwe ko ari umutoza uri hasi.

    Uyu mukino ukaba wakereweho iminota 25, aho byavuzwe ko ibisubizo bya COVID-19 by’abakinnyi ba Musanze FC byatinze kujya muri sisiteme.

    AS Kigali yagerageje gusatira mu gice cya mbere ndetse barema uburyo bwinshi ariko Niyibizi Ramadhan, Tchabalala na Lawal bagorwa n’umunyezamu Pacifique.

    Igice cya kabiri AS Kigali yagitangiye ishaka igitego ku kabi n’akeza, akagozi ka Musanze FC kaje gucika ku munota wa 57 ubwo Tchabalala yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

    Musanze FC yahise akanguka nayo ishaka igitego byaje kuyihira ku munota wa 74, bishyuye iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza wa AS Kigali yasohotse muri Stade yarakaye aho yanze kuvugana n’itangazamakuru.

    Uyu ubaye umukino wa 3 Eric Nshimiyimana anganyije nyuma yo kunganya na Marines 2-2 na Police FC 2-2, yatsinze Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Espoir FC na Gorilla FC.

    Nyuma y’uyu mukino amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora guhita ayandukana na AS Kigali aho bivugwa ko wari umukino wa nyuma yari yahawe.

    Eric Nshimiyimana nyuma yo kunganya na Musanze FC yanze kuvugana n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yaguye-miswi-na-musanze-fc-umutoza-eric-nshimiyimana-ahunga-itangazamakuru

  • Gufatirana amahirwe, kwitondera imbuga nkoranyambaga; ibyasabwe abarangije muri Kaminuza ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku banyeshuri 1313 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 487 barangije icyiciro cya gatatu (masters) ndetse na 245 barangije amasomo yihariye mu bijyanye n’uburezi.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof Tombola M. Gustave, yashimiye aba banyeshuri umurava bagize bakabasha gusoza amasomo mu bihe bigoranye bya Covid-19.

    Yakomeje ati “Nimushakishe amahirwe hirya no hino, mujye mugerageza gukemura ibibazo ndetse n’imbogamizi muhura nazo kuko ari ryo banga ryo kugera ku nsinzi no guhanga udushya. Nimugende mutangire ubuzima bushya kandi muzagire ahazaza heza.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo, Prof Robert E. Hinson, yavuze ko kugira amatsiko ari ryo zingiro ryo kuvumbura ibintu bishya no guhanga udushya bityo ko mu gihe abarangije babikoresha nk’intwaro, bazahindura byinshi muri sosiyete.

    Yongeyeho ati “Ndabizi mwese mukoresha imbuga nkoranyambaga, ntimukajye mwihutira kuvuga ku bintu byose abantu banditse, ushobora kuzandika ku kintu runaka ukabura amahirwe y’akazi gakomeye.”

    “Ikindi mujye mumenyana n’abandi, ubu mwarangije muri abanyeshuri barenga 2000, fata nimero zabo mukomeze muvugane kuko ntabwo wamenya aho amahirwe azava.”

    Abarangije muri iyi kaminuza bize amasomo arimo uburezi, icungamutungo, ibaruramari, ubukungu, ikoranabuhanga n’itumanaho, amategeko, n’ayandi, aho kuva mu 2015 Kaminuza ya Kigali yatanga impamyabumenyi bwa mbere imaze gushyira ku isoko abize aya masomo barenga ibihumbi bitandatu.

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, yashimiye iri shuri ku bwo gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda no mu bushakashatsi, asaba abarangije amasomo, cyane abize ajyanye n’uburezi, kuzana impinduka.

    Yongeyeho ati “Imyigire yanyu yahungabanyijwe n’icyorezo, ariko nubwo mwahuye n’izo mbogamizi mwarize kandi murarangije. Nk’uko rero benshi babivuze mufate ubumenyi mukuye muri kaminuza mubujyanye hanze mufatirane amahirwe kugira ngo muzagire ejo hazaza heza.”

    Umunyeshuri wahize abandi, Sinamenye Jean Bosco, warangije mu cyiciro cya kabiri mu icungamutungo yavuze ko agiye gukoresha ubumenyi avanye muri kaminuza kinyamwuga.

    Ati “Ngiye gufatanya n’abandi banyarwanda gukora kinyamwuga mu byo nize. Mfite ikigo nashinze kizafasha abandi kumenya ibijyanye n’icungamari birimo imisoro, ubugenzuzi bw’imari, bamenye uko amafaranga ashakwa ni uko akoreshwa neza ku buryo bizagira akamaro muri sosiyete.”

    Abanyeshuri 20 nibo bahembwe nk’abahize abandi, aho batatu ba mbere buri wese yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na Banki ya Kigali, abandi bahembwa mudasobwa bigizwemo uruhare na Cogebanque, Radiant, Prime na Study in Rwanda.
    RwandAir yatanze itike y’indege mu gihe NPD yemeye imenyerezamwuga ku banyeshuri batatu.

    Abarangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali basabwe gufatirana amahirwe ari ku isoko ry’umurimo

    Bagiriwe inama yo kutihutira kuvuga ku bintu byose abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga

    Aba banyeshyuri babwiwe ko nibakoresha intwaro yo guhanga udushya bazahindura byinshi muri sosiyete

    Abasaga 2000 nibo bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu muri Kaminuza ya Kigali

    Abarangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali basabwe gufatirana amahirwe ari ku isoko ry’umurimo

    Abasoje amasomo kuri iyi nshuro bize nabi kubera Covid-19 ariko bashyiraho umwete none babonye umusaruro

    Kaminuza ya Kigali yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku barangije mu byiciro bitandukanye

    Abasoje amasomo baagaragazaga akanyamuneza ku maso

    Abanyeshuri batsinze neza bahawe ibihembo

    source : https://ift.tt/3IkTJJH

  • Kayonza: Urubyiruko rugiye kwihangira imirimo ruhereye ku bumenyi rwungutse mu byo guteka – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza, ubwo hasozwaga amahugurwa y’amezi atandatu ku banyeshuri 30 basoje amashuri yisumbuye barimo abakobwa 11 n’abahungu 19.

    Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro, RTB, gifatanyije na Silent Hill Hotel akaba ahabwa urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye kugira ngo rurusheho kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.

    Abahuguwe batangaje ko bagiye kuyifashisha mu kwiteza imbere no kurandura imirire mibi aho batuye.

    Nuwayo Pauline waturutse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko yungutse iubumenyi mu gutegura indyo yuzuye, ibi ngo bigiye kumufasha kubanza kwigisha abo mu Mudugudu atuyemo aho ngo yajyaga abona abana bagwingiye.

    Ati “Ubu twamenye gutegura indyo yuzuye aho dutuye; icyo kibazo gikunda kugaragara cyane, ubu rero turi intumwa kuri abo bantu, tugiye kubigisha uko bategura indyo yuzuye kandi ndizera ntashidikanya ko hari ikizahinduka.”

    Nuwayo yavuze ko kandi afite intego yo gutangira gukora umushinga muto wo gukora ibirimo isambusa, imigati n’ibindi yize muri aya mezi atandatu.

    Twizeyimana Emmanuel we yavuze ko bigishijwe guteka indyo zose ndetse banigishwa uko bafasha n’abandi baturage bafite ikibazo cy’imirire mibi.

    Ku binyanye no kwihangira umurimo yavuze ko akurikije uburyo yigishijwe gukora umutobe w’imbuto afite intego yo gukoresha ubu bumenyi akiteza imbere.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro mu Kigega cyo guteza imbere ubumenyingiro (SDF) Eugene Uwimana, yavuze ko icyiciro cya mbere cyo guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwiteza imbere cyarangiye hahuguwe abagera ku 9000. Mu cyiciro cya kabiri kizarangira 2023 ngo hazahugurwa abasaga ibihumbi 13.

    Yasabye abarangije gukoresha neza amahirwe babonye bakiteza imbere. Ati “Abarangije turabasaba guha agaciro impamyabumemyi tubaha kuko ibemerera guhatana ku isoko ry’umurimo byaba ngombwa bakishyira hamwe bakagana ibigo nka BDF bikabatera inkunga.”

    Kuva uyu mwaka watangira urubyiruko rurenga 4600 rumaze kwigishwa imyuga itandukanye binyuze muri gahunda ya Leta imara amezi atandatu, hari abigishije ikoranabuhanga, guteka, ibijyanye n’ingufu, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi bifasha guhita babona akazi.

    Abasoje amahugurwa ubwo bashyikirizwaga inyemezabumenyi zabo

    Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe guteka indyo zitandukanye

    Biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe kandi bagatanga umusanzu mu kurwanya igwingira ry’abana

    source : https://ift.tt/3xVaTsn

  • Gambiya: Batoye umukuru w'igihugu bakoresheje amasaro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu abaturage bo muri Gambiya baramukiye mu matora y'umukuru w'igihugu yakozwe mu buryo budasanzwe. Abatora bakoreshaga amasaro bashyiraga ahagenewe gukusanyirizwa amajwi y'umukandida bifuza gutora.

    Muri iki gihugu gito kurusha ibindi muri Afurika, abantu bakabakaba miliyoni imwe ni bo biyandikishije gutora. Gambiya ituwe n'abagera kuri miliyoni ebyiri n'igice. Komisiyo ishinzwe matora ivuga ko biteganyijwe ko bari bwitabire aya matora ku rugero rwo hejuru.

    Perezida Adama Barrow w'imyaka 56 uri ku butegetsi muri iki gihe, ahanganye n'abandi bakandida batanu barimo Ousainou Darboe w'imyaka 73 wamutoje ibya politike.

    Ni yo matora ya mbere y'umukuru w'igihugu abaye kuva Yahya Jammeh yava ku butegetsi mu 2016 binyuze mu matora. Icyo gihe Yahya Jammeh yanze kwemera ibyavuye mu matora ahungira muri Gineya Equatoriale.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/gambiya-batoye-umukuru-w-igihugu-bakoresheje-amasaro

  • Koffi Olomide wavuze Ikinyarwanda mu gitaramo cy’amateka yakoreye i Kigali, yashimiye Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukunzwe cyane mu njyana na Rhumba, Kofi Olomide yakoreye igitaramo cy’amateka muri Kigali Arena aho yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera ibyiza yagejeje ku banyarwanda.

    Iki gitaramo kikaba mbere yo kuba hari abari batangije ubukangura mbaga ko kitaba bitewe n’ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho byo guhohotera abagore, rero bakaba bumva u Rwanda nka kimwe mu bihugu byashyize imbere kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore batagahaye umwanya umunhanzi nka Koffi Olimide, gusa byaje kurangira kibaye.

    Ni gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wo njyana ya Rhumba.

    Koffi Olomide akaba yagombaga gufashwa ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda 3, Chris Hat, Yvan Buravan na King James.

    Umuhanzi Hategekimana Sulaiman ukoresha izina rya Chris Hat mu muziki, ni we wabanje k’urubyiniro saa 20:15′, uyu muhanzi w’imyaka 20 umaze gukora indirimbo 4, yahereye kuri 'Diva’.

    Uyu muhanzi ntibyamworoheye gushyira abantu mu mwuka w’igitaramo cyane ko batari bagacangamutse ngo babyinnye.

    Hahise hakurikiraho Dj Mupenzi wahawe umwanya ngo ashyushye abantu mu ndirimbo zitandukanye, yakoresheje iminota 20. Uyu musore uvangavanga imizi yakinnye indirimbo zitandukanye ariko ageze ku za Jay Polly uheruka kwitaba Imana biba ibindi bindi, abantu muri Kigali Arena bahise bahaguruka bigaragaza urukundo uyu muraperi bamukundaga.

    Hahise hakurikiraho umuhanzi Yvan Buravan wamamaye mu muziki cyane guhera 2016, yakiranywe na yombi n’abakunzi be, uyu muhanzi yeretswe urukundo n’abafana be, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye aririmbana n’abakunzi be izirimo 'Low Key’ na 'Tiku’.

    Hakurikiyeho umuhanzi King James weretswe urukundo rudasanzwe n’abari muri Kigali Arena aho buri ndirimbo yose yaririmbye yayirimbanye n’abakunzi be.

    Uyu muhanzi uri mu barambye muri uyu muziki w’u Rwanda, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo; Meze neza, Yantumye, Icyangombwa, Ndagukumbuye yakoranye na Ariel Wayz, Umuriro watse na Ganyobwe zahagurukije abantu benshi muri Stade.

    Mbere y’uko umuhanzi Koffi Olomide agera ku rubyiniro, yabanjirijwe n’itsinda ry’ababyinnyi be, babyinnye maze abantu barizihirwa.

    Saa 22:00′ nibwo umuhanzi wari utegerejwe na benshi, Koffi Olomide yageze ku rubyiniro yakiranwa amashyi menshi ubona ko yari ategerejwe na benshi.

    Uyu mwami wa Rhumba yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Rond Point’ yahagurukije benshi, ageze kuri 'Waaah’ yakoranye n’umuhanzi Diamond Platnumz biba ibindi bindi.

    Uyu muhanzi yageze hagati ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku Rwanda ndetse ko yifuza ko igihugu cye cya DR Congo n’u Rwanda byagumya kubana amahoro.

    Ati 'Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.'

    Koffi Olomide yaririmbye imwe mu ndirimbo ze zo hambere yitwa 'Loi’, akomereza kuri 'Selfie’ yahagurukije n’iyonka bitewe n’uburyo iyi ndirimbo yamenyekanye nka 'Ekotite’ yakunzwe cyane, bamufashije kuyibyina.

    Yakomeje gususurutsa abantu mu ndirimbo ze zitandukanye asoza ashimira abitabiriye iki gitaramo mu rurimi rw’ikinyarwanda ati 'Murakoze Kigali Ndabakunda.'

    Chris Hat ni we muhanzi wabanje ku rubyiniro

    Umuhanzi Yvan Buravan ni we wakurikiyeho ku rubyiniro ashimisha abafana be

    King James yashimishije abafana be

    Abarimo na Ndimbati bacinye umudiho

    Ababyinnyi be nibo bamubanjirije ku rubyiniro

    Yashimye Perezida Kagame Paul kubera ibyo yagejejeho Abanyarwanda

    We n’ababyinnyi be babyinnye abari muri Arena baremera

    Koffi Olomide na we yaciye impaka acinya akadiho

    Abantu baje ari benshi kandi banyuzwe

    Minisitiri Bamporiki Edouard na we yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo cy’imbaturamugabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/koffi-olomide-wavuze-ikinyarwanda-mu-gitaramo-cy-amateka-yakoreye-i-kigali-yashimiye-perezida-kagame-amafoto

  • Niba wiyemeje kutikingiza ntitwakwemerera kujya kwanduza abandi – Minisitiri Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Edouard Ngirente
    Minisitiri Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko tariki 03 Ukuboza 2021, avuga ko intego Umuryango w’Abibumbye (UN) yasabye buri gihugu ku isi kugeraho mu gukingira abaturage bacyo, itagombaga kujya munsi ya 10% by’abaturage bitarenze tariki 30 Nzeri 2021.

    Dr Ngirente asobanura ko Leta y’u Rwanda yagejeje iyo tariki intego ya 10% yaramaze kugerwaho kera, ndetse kuri ubu yanarengeje 30% nk’uko yari yabyiyemeje kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2021.

    Kugera ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe yatangazaga iyi mibare, abari bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bageraga kuri 6,114,471(bangana hafi na 50% by’abaturage bose b’Igihugu), abari barahawe doze ebyiri bakaba bari bageze kuri 3,680,146.

    By’umwihariko mu Baturarwanda bagomba gukingirwa bose mu Gihugu, Leta ngo yarengeje urugero rwa 40%, bahwanye na 3,625,636 bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abamaze guhabwa nibura doze imwe barenga 67%.

    Minisitiri w’Intebe avuga ko abatuye Umujyi wa Kigali bafite nibura imyaka 18 y’ubukure bahereweho mu gukingirwa Covid-19 ubwo iyi gahunda yatangiraga muri Werurwe 2021, bose(100%) bakingiwe.

    Avuga ko haramutse hongeweho abafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 869,909(bahwanye na 89.2% bamaze guhabwa doze ebyiri, mu gihe abamaze guhabwa imwe ari 1,032,499.

    Mu zindi ntara (cyane cyane mu turere dukora ku mipaka) abagera kuri 34% bamaze guhabwa doze zombi, mu gihe abahawe imwe ari 62%.

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukingira abaturage bayo barenga miliyoni icyenda(bahwanye na 69.4%) bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2022, nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

    Dr Ngirente akomeza agira ati “Niba wowe wiyemeje kutikingiza, ntabwo tukwemerera kujya kwanduza abandi Banyarwanda, igihe wagiye muri Sitade waranze kwikingiza ugasangamo abikingije ukabanduza n’ubwo batazaremba ariko uzaba wabateye ubwo burwayi, ubwo ni bwo burenganzira umuntu atagomba kwiha, (nyamara) urukingo turutangira ubusa.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we witabiriye Ikiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko , asobanura impamvu habayeho no gutanga doze ya gatatu ku bantu bakuze n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri, ko ari ugushimangira imikorere ya doze ebyiri zabanje gutangwa.


    source : https://ift.tt/3Ilpd27

  • Igitaramo cya Symphony Band na Ric Hassani abantu babuze gikererwa amasaha 5 yose (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitaramo cy’itsinda rya Sympony Band ryatumiyemo umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassani cyiswe 'Fantacy Music Concert’ cyagaragayemo ubwitabire bwo ku rwego rwo hasi byatumye gikererwaho amasaha 5 yose.

    Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira ku isaha ya saa 15:00′, ariko bitewe n’ubwitabire buke byatumye gikererwa.

    Benshi babihuje n’uko n’ubundi tariki ya 4 Ukuboza 2021 cyabereyeho, muri Kigali Arena hari hateganyijwe ikindi gitaramo cy’umwami wa Rhumba, Koffi Olomide bagakeka ko ari ho benshi bari bigiriye.

    Saa 20:00′ zibura iminota mike nibwo Ally Soudy wari MC muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro atangira gushyushya abantu bake bari bahari, uko amasaha yashiraga niko abantu biyongeraga.

    Nta mwanya munini waciyeho ahita aha ikaze itsinda rya Symphony Band umwanya riza gucurangira bake bari bahari.

    Iri tsinda ryagerageje gukora iyo bwabaga ngo bashimishe abari baje kubashyigikira, ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikumwe nka 'Replay’, 'Igitabo’ na 'I Miss U’ n’izindi.

    Iri tsinda ryakurikiwe na Nel Ngabo wishimiwe cyane n’urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka 'Sawa’, 'Nywe’, 'Tayali’ na 'Muatale’ yakoranye na Bruce Melodie yishimiwe na benshi.

    Nel Ngabo akaba yakorewe mu ngata na Confy waririmbye 'Joana’, 'Panha’ na Pole Pole n’izindi.

    Ric Hassani wari wazinduye benshi ni we wahise uhabwa umwanya, uyu muhanzi akaba yakiranywe ibyishimo na bake bari baje kwihera ijisho.

    Uyu muhanzi yasusurukije abari bahari mu ndirimbo ze zitandukanye nka 'Number One’, 'Thunder Fire You’, 'Everthing’, 'Only You’, 'My Only Baby’ yakoranye na Mike Kayihura yahise anahamagara ku rubyiniro bakayiririmbana, yahise anamusigira urubyiniro maze Mike Kayihura na we asusurutsa abakunzi be.

    Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda cyane mu ruganda rw’umuziki, nka Producer Ishimwe Clement, Dj Ira, abahanzi Bruce Melodie na Platini.

    Symphony Band niyo yabanje ku rubyiniro

    Nel Ngabo yahise abakorera mu ngata

    Confy ku rubyiniro

    Ric Hassani bake bari baje yabashimishije

    Mike Kayihura yaririmbanye na Ric Hassani indirimbo bakoranye

    Dj Ira (ubanza ibumoso) mu bari bitabiriye Fantacy Music Concert

    Platini na Clement bari baje muri iki gitaramo

    Ric Hassani bake bari baje yabashimishije

    Ubwitabire bwo bwari hasi

    AMAFOTO: Inyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cya-symphony-band-na-ric-hassani-abantu-babuze-gikererwa-amasaha-5-yose-amafoto

  • Mali: Abantu 30 bishwe n'abakekwa kuba abarwanyi b'Abajihadiste #rwanda #RwOT

    Abakekwa kuba abarwanyi b'Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu modoka itwara abagenzi mu mujyi wa Mopti muri Mali nkuko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi muri icyo gihugu.

    Abategetsi b'aho byabereye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters ko abagabye igitero basutse urusasu ku bagenzi bagatwika imodoka yari ibatwaye igeze hafi y'umujyi wa Bandiagara.

    Abo bategetsi batashatse ko amazina yabo amaneyekana bavuze ko inzego zishinzwe umutekano zahise zohereza ingabo aho byabereye.

    Umwe mu bayobozi batowe mu mujyi wa Bandiagara yemeje umubare w'abaguye muri icyo gitero aavuga ko mu bishwe harimo abana n'abagore.

    Mu mitwe y'abitwaje intwaro izwi muri icyo gihugu kugeza ubu nta numwe urigamba iki gitero.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mali-abantu-30-bishwe-n-abakekwa-kuba-abarwanyi-b-abajihadiste

  • Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo uwari umutoza wa Etincelles FC Sosthene Lumumba yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw'iyi kipe ayimenyesha ko asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi abiri ariko akaba yari amaze gutoza imikino 5 ya shampiyona.

    Nk'uko umunyabanga w'ikipe ya Etincelles Kabanda Innocent yabitwemereye ku murongo wa telefone yavuze ko koko uyu mutoza yabahaye ibaruwa y'ubwegure bwe.

    Kabanda Innocent yagize ati 'Nibyo umutoza Lumumba yamaze kutugezaho ibaruwa isezera, ubu yamaze kuyigeza ku biro byacu'.

    Muri iyo baruwa umutoza wa Etincelles yandikiye ubuyobozi ngo yatangaje ko yeguye ku bushake bwe nk'uko uyu munyamabanga yabidutangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru RUSHYASHYA.

    Kugeza ubu uyu mutoza avuye muri iyi kipe hamaze gukinwa imikino 5 aho nta mukino n'umwe batsinze ndetse bakaba baranganyije umukino umwe mu gihe batsinzwe indi 4 isigaye, bivuze ko iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n'inota 1 mu mikino itandatu imaze gukina.

    Sosthene Lumumba avuye muri Etincelles FC yitegura gukina umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona aho bazakina na Gorilla FC kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri sitade ya Kigali.

    Uyu mukino ukaba uzatozwa n'umutoza wari umwungirije uzwi nka Bizumuremyi Radjabu.

    The post Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc

  • Kigali Arena: Uko byifashe aka kanya mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Koffi yitezwe mu gitaramo agiye gukorera muri Kigali Arena, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021.

    Gafotozi wa INYARWANDA, Aime Filmz yageze kuri Kigali Arena saa kumi n’iminota 15' afata amafoto akwereka ishusho y'ubwitabire.

    Ugereranije n’ibyari byitezwe by'uko igitaramo gitangira saa kumi n’imwe zuzuye, ubwitabire busa n'ubukiri hasi, icyakora birashoboka ko byatewe n'ikirere cyatanze imvura nkeya yatonyanze mu kanya kashize.

    Koffi Olomidé ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane. Mbere yo kugera i Kigali [Yari i Gisenyi] yifashe amashusho na telefoni ye, avuga ko yishimiye kongera mu Rwanda nyuma y'imyaka igera kuri ine. Avuga ko u Rwanda ari rwiza, ashima ubuyobozi bwakoze uko bushoboye mu kubaka iki gihugu.

    Uyu muhanzi w'imyaka 65, yavugaga ko afite amashyushyu yo gutaramira abanya-Kigali. Ni mu gihe hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y'abaturage muri RDC binjira ku mupaka bavuga ko biteguye kwitabira iki gitaramo.

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu, uyu muhanzi yakiriwe muri Ubumwe Grande Hotel ahabwa indabo. Nyuma mu masaha y'ijoro yagiye ku ruganda rwa SKOL, aho yatunguye abakunzi be bari bahasohokeye.

    AMAFOTO YA MBERE AGARAGAZA AHAGIYE KUBERA IGITARAMO CYA KOFFI OLOMIDE

    Iki gitaramo kigiye kubera mu nyubako y’imyidagaduro, Kigali Arena iherereye iruhande rwa Stade Amahoro

    Bamwe bageze kare ahagiye kubera iki gitaramo bategereje kwinjira

    Umuterankunga Mukuru w’iki gitaramo, ni uruganda rwa SKOL

    Mbere y’uko winjira werekana itike, bakagusaka mu rwego rwo gucunga umutekano

    Uruganda rwa Skol, binyuze mu kinyobwa ‘Skol Malt’ nta muntu uzakwicwa n’inyota

    Ab’inkwakuzi barihutira kwinjira mu gitaramo Koffi Olomide ahuriramo n’abahanzi barimo King James, Chris Hat na Yvan Buravan

    Mbere y’uko winjira ugaragaza ko wipimishije Covid-19- Aba basore bacunze umutekano

    Iki gitaramo byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’imwe ariko siko byagenze

    AMAFOTO: Aime Filmz- INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112214/kigali-arena-uko-byifashe-aka-kanya-mu-gitaramo-cya-koffi-olomide-amafoto-112214.html