Blog

  • Ababyinnyi ba Koffi Basubijweyo! Ninde wari g… – #rwanda #RwOT

    Inyarwanda.com igiye guhera hanze uko byari byifashe kuburyo utari gutinyuka no kugerageza ibyo bamwe bavugaga ku mbuga nkoranyambaga, ngo barigaragambya kugira ngo iki gitaramo cy’uyu mu-Congomani ntikibere ku butaka bw’u Rwanda.

    Kuva kuri stade Amahoro, wabonaga ko ibintu byahindutse kubera ko nta modoka yari yemerewe kuharenga ngo igere imbere aho Kigali Arena iherereye, ahubwo byagusabaga kuviramo aho cyangwa wabona ari kure ufite imodoka cyangwa uri kuri moto ukazenguruka munsi ya Stade mu muhanda w’igitaka ukagera kuri Arena naho byari bigoye kuhagera.

    Iyo wamaraga kuhagera, byagusabaga guhita winjira cyangwa ukajya aho inzego z’umutekano zitakureba ndetse iyo abashinzwe umutekano babonaga abantu babiri cyangwa batatu bahagararanye, babasabaga kuba batari kumwe aho babareba ku mpamvu z’umutekano wo kwirinda udukundi.

    Hari abafite urukingo rumwe basubijweyo benshi

    Uburyo bwo kwinjira bwari bwahindutse ndetse bwashyizwemo imbaraga nyinshi kuburyo kwinjira byagusabaga kunyura ku bantu babiri, umwe ari gusuzuma ko watewe inkingo ebyiri yasanga waratewe rumwe ugasubizwayo, yasanga ubyujuje ukajya kuwundi uri gusuzuma ko wipimishije Covid-19.

    Mu busanzwe hano habaga huzuye abantu ariko nta n'inyoni yahatambaga

    Nyuma yo kurenga aho hose, nibwo wabaga ugeze muri Kigali Arena ariko nanone ukiri hanze kuburyo wahitaga uhingukira kubagusaka, wamara gusakwa ukagenda ugategereza kuko igitaramo amasaha yacyo cyari gutangiriraho yatinzeho gato bitewe n’abantu batindaga kwinjira.

    Dusubiye inyuma gato, imvura yaje kugwa abantu batangira guhinda umushyitsi bavuga ko kitakibaye ariko biba iby'ubusa kuko yaje guhita abantu basubiza umutima mu gitereko, ari nako bakomeza kwinjira bishimye.

    Mbere yo kwinjira, wacaga ahantu habiri ugasuzumwa niba warakingiwe ndetse niba wanapimwe

    Ababyinnyi ba Koffi Olomide basubijweyo kubera Covid-19

    Ababyinnyi ba Koffi batari bapimwe ndetse n’abatarakingiwe, bageze kuri stade maze basubizwayo ku mpamvu z’uko ingamba zo kwirinda icyorezo n’ikumira ikwirakwira rya Covid-19 zakubahirizwa.

    Nyuma yo gusubizwayo, bamwe bagiye kwipimisha bwangu maze baragaruka, cyane ko bari baje mu gitaramo cy’imbaturamugabo kandi bagombaga no kukiririmbamo  mu buryo bukomeye.

    UmuCongomani kuva hanze kugera muri Kigali Arena wamwibwiraga

    Kuva hanze, Umucongomani wamwibwiraga cyane bitewe n’uburyo yari yambaye mu buryo bwabo bwihariye bwo guseruka, ndetse uburyo yavugaga yerekana icyizere cy’uko Koffi Olomide ari mu Rwanda wahitaga ubona koko itandukaniro.

    Koffi ku rubyiniro n’ababyini be b’ibizungerezi

    Twinjiye mu gitaramo, abantu bari banyuzwe ndetse bishimiye igitaramo, yaba uko cyagenze cyangwa uko kiri kugenda basusurutswa n’abahanzi nyarwanda barimo Chris Hart, Yvan Buravan washimishije abantu na King James wakumbuje abantu n’indirimbo za kera.

    Koffi Olomide wari utegerejwe yaje ku rubyiniro anyura abantu ndetse bamwe barikura baranirekura bitewe n’uburyo yavangavangaga umuziki we urimo Rumba, mubawitabiriye wabonaga ko bawuzi neza.

    Ababyinnyi ba Koffi babanje gusubizwayo

    Nyuma y’igitaramo, abantu banyuzwe cyane bashimiye Intore Entertainment by'umwihariko Bruce Intore kubwo kubazanira Koffi nyuma y’impaka ndende zabayeho, ariko bikaba iby'ubusa ndetse akaza no kubaha umunezero mwinshi.

    Buravan yerekanye ubuhanga bwe mu kuririmba Live

    Umwe mu babyinnyi ba Koffi ni uko yacezaga

    King James yakumbuje abantu

    Uwikingije urukingo rumwe ntiyemererwaga kwinjira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112227/ababyinnyi-ba-koffi-basubijweyo-ninde-wari-guhagarika-koffi-olomide-nabakobwa-bibizungerez-112227.html

  • Abarimu 16 bagiye kwishyurirwa kaminuza mu bukangurambaga bwa AIMS – #rwanda #RwOT

    Yakusanyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 mu musangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel, i Kigali.

    Arimo miliyoni 10 Frw yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), miliyoni 7 Frw yatanzwe na Airtel Rwanda ndetse na miliyoni 2 Frw yatanzwe na KCB Rwanda.

    Abarimu bemerewe kwiga muri Kaminuza za Kibogora na UTAB, aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

    Hari amakuru ko na Mount Kenya University igitekereza ku kuntu yatanga umusanzu wayo.

    Ni nyuma y’ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya science n’imibare, AIMS yatangije ku wa 18 Ugushyingo 2021, ku bufatanye na Airtel Rwanda, Chancen International, na KCB Rwanda.

    Bwamaze ibyumweru bitatu bufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu, intwari zacu za buri munsi”.

    Intego ni uko haboneka miliyoni 100 Frw azatangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya mbere kaminuza izajya iba buri mwaka.

    Ubwo ubu bukangurambaga brazaba busozwa ku wa 5 Ukuboza 2021, hazahembwa abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 150. Barimo 120 bigisha ku bigo bikorana na AIMS mu turere 14, na 30 batoranyijwe mu turere twose tw’igihugu.

    Mu gutoranya aba barimo nta mwihariko urebweho ahubwo bikorwa mu buryo bw’amahirwe. Buri karere kavuyemo umwe.

    AIMS ikorera muri Kamonyi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Nyanza, Karongi, Kayonza, Rwamagana na Gicumbi.

    Igihembo gito kiratangwa ni 300.000 Frw, mu gihe igikuru ari ukwishyurira nibura abarimu 20 bakiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Ni ku nshuro ya kabiri ubu bukangurambaga buba. Umwaka ushize abarimu bane ni bo bishyuriwe kaminuza.

    Ubwo hatangizwaga ubw’uyu mwaka,Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko bugamije kongera kwibutsa Abaturarwanda akamaro k’abarimu no kuzirikana ko ari inkingi mwikorezi mu iterambere ry’igihugu.

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma yo gukusanya inkunga

    KCB Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 2 Frw

    RSSB yatanze miliyoni 10 Frw

    Umusangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel

    source : https://ift.tt/3GjVSnb

  • Ubutaliyani: Umugabo yakoresheje ukuboko kug… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy’Ubutaliyani uyu mugabo uri mu myaka ya 50 yagiye kwa muganga yiyambitse igipirapira ku kuboko kwe, yibwira ko badashobora kubibona. Ariko umuforomo ntiyemeye ko amuca mu rihumye aramutahura, niko kumuhamagarira polisi ihita imuta muri yombi. Uyu muforomo yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko amaze gutahura ukuboko k'ugukorano k'uwo mugabo yari yambaye nyuma yaho  yagize amakenga y'ukuntu uku kuboko kwari kumeze, maze akabona uruhu ari igipirapira kandi rukonje ukuntu, mbere n’ikibiribiri yumva koroshye cyane arebye asanga ni akaboko k'agakorano.

    Uyo mugabo abonye ko yatahuwe, yagerageje guhendahenda uyu muforomokazi amusaba imbabazi, nk’uko ikinyamakuru la Repubblica cyabitangaje ariko uyu muforomokazi yahise amurega ku gipolisi. Igipolisi cy’akarere kabereyemo ibi kiri gukora iperereza y’ibi bintu byabereye mu karere ka Biella, mu majyaruguro y’Ubutaliyani, abategetsi b’ako karere bakaba bagaye igikorwa uyu mugabo yakoze.

    Umuyobozi w’akarere ka Piedmont, Albert Cirio yacishije ubutumwa bwe ku rubuga rwa Facebook avuga ati: “Ibi bintu twavuga ko ari bibi cyane”. Avuga ko aya ari amanyanga “adashobora kwihanganirwa, aje gutesha agaciro abanyagihugu urebye ukuntu bitanze mu kubaho kwabo mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

    Uyu mugabo wakoze aya manyanga akaba yarahoze akora mu gisata cy’ubuvuzi, ariko akaba yari yarahagaritswe mu kazi kubera ko yari yaranze kwikingiza urukingo rwa Covid-19 kandi byari itegeko ku bakozi bose bo mu gisata c’ubuvuzi mu Butaliyani.

    La Repubblica ivuga ko ibi atari ibintu byaje gutyo gusa kuko hari ubutumwa uyu mugabo yabanje gucisha ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana igihimba cy’igikorano gifite igituza n’amaboko, akabwira abantu ko baramutse badashaka kwikingiza bagikoresha ndetse anababwira ko ugikeneye kigura ama euro 488 ku rubuga rwa Amazon rucuruza ibintu kuri murandasi. Nyuma y'aho uyu mugabo yafatanywe ukuboko k'ugukorano, yahise atabwa muri yombi kugeza ubu ategereje kuzitaba urukiko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112226/ubutaliyani-umugabo-yakoresheje-ukuboko-kugukorano-agamije-gukwepa-urukingo-rwa-covid-19-112226.html

  • MU MAFOTO: Uko igitaramo cya koffi Olomide cy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Koffi Olomide na band ye yitwa Quartier Latin, bataramiye abanyarwanda muri Kigali Arena batanga ibyishimo. Iki gitamo cyatangiye mu masaha akuze ugereranyije n'isaha yo gutangira yari igenwe. Ahagana saa 8:04, nibwo Ange Umulisa wayoboye iki gitamo yageze ku rubyiniro atangira gususurutsa abantu.                               

    Nyuma yaho yahamagaye Chris Hat nk'umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze nka 'Diva' na 'Niko Yaje' yanyuze abatari bake.

    Buravan ubwo yari ari ku rubyiniro

    Nyuma ye hakurikiyeho Buravan waririmbye indirimbo zitandukanye nka 'Ye Ayee' , ageze kuri 'supernatural' abenshi bamufashije kuririmba. Uyu nawe yishimiwe ariko biba agahebuzo King James ageze ku rubyiniro! Yasusurukije abantu benshi batangira guhaguruka biba ibindi bindi ageze ku ndirimbo ze zakanyujijeho nka 'Ganyobwe', 'umuriro waste n'izindi. Hari aho byageze ajya mu bafana abazenguramo ari nako bafatanya nawe gusimbuka.

    Nyuma ye, Ange Umulisa yahise avuga ko utahiwe ari Koffi Olomide hanyuma anaha umwanya undi musangiza w'amagambo wakoresheje ahanini ururimi rw'igifaransa, ari nawe wahamagaye Koffi ku rubyiniro. Mbere y'uko Koffi asesekara ku rubyiniro, habanje guseruka band ye basusurutsa abantu mu rwego rwo kubateguza, nyuma y'iminota mike ku rubyiniro hasesekara inkumi zimubyinira zaje zambaye udukabutura dutukura tw'udukora n'udusengeri.

    Izi nkumi zakaraze umubyimba karahava

    Izi nkumi zatangiye gukaraga umubyimba ibintu bitangira guhinduka. Haciye akanya abantu bamaze gushyuha maze wa mushyushya rugamba ahamagra umugore uri mu itsinda rya Koffi Olomide aririmba iminota mike, maze Koffi nawe ahamagarwa ku rubyiniro azamuka yambaye imyambaro y'umuhondo ifite akantu kameze nk'umwitero n'akagofero katagira ikepe mu mutwe. Abantu bakimubona induru yabaye nyinshi bagaragaza ko bamwishimiye.

    Abantu bahagurutse maze umuziki w'imbaturamugabo uba uratangiye! Yaririmbye indirimbo zitandukanye nyishi azivanga kandi mu buryo bwa live. Mu ndirimbo zanyeganyeje Arena harimo nka 'Loi' yabiciye bigacika, 'selfie'n'izindi. Nyuma y'iki gitaramo, Inyarwanda yaganiriye na bamwe mu bakitabiye maze bagaragaza ko Koffi yatanze ibyishimo, ahubwo igihe cyamubanye gito. Vuningoma yagize ati' Ndishimye cyane ni ubwa mbere mbonye Koffi ariko ndazerewe, gusa igihe cyabaye gito'.

    Uwamwezi Caline nawe yavuze ko yishimye bitavugwa, agaragaza ko yumvaga iki gitaramo kitarangira.

    Koffi yasoje kuririmba abakunzi be bakimukeneye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112223/mu-mafoto-uko-igitaramo-cya-koffi-olomide-cyagenze-muri-kigali-arena-112223.html

  • Guverinoma irimo kwiga ibiciro bya Gaz biboneye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ministiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 03 Ukuboza 2021, ubwo Depite Dr Frank Habineza yari amugejejeho ikibazo cy’uko Gaz irimo kugenda izamuka mu biciro ku mpamvu atarasobanukirwa.

    Abakoresha Gaz n’abayicuruza barimo Umuyobozi w’Ikigo kiyikwirakwiza mu Rwanda cyitwa Kigali Gas Ltd, Ndagijimana Emmanuel bavuga ko ibiciro byayo biramutse bitagabanyijwe, ngo hari benshi basubira ku nkwi n’amakara.

    Ndagijimana yagize ati “Ubu ikilo kimwe cya Gaz kigurwa amafaranga hagati ya 1400-1500, kandi mu minsi ishize cyari kuri 700Frw-800Frw, urumva byikubye kabiri mu mezi nk’atatu ashize, birabangamye cyane ku buryo hari abenda gusubira ku makara no ku nkwi, kandi Gaz ni yo yari ihendutse kubirusha”.

    Ndagijimana avuga ko icupa rya Gaz ry’ibiro 12 ryagurwaga amafaranga hagati ya 9,300Frw-10,000Frw mu mezi nk’atatu ashize, ubu ryazamuriwe igiciro rikaba rigurwa amafaranga ibihumbi 17.

    Impamvu abacuruzi ba Gaz bari babwiwe ngo ni uko u Burusiya (bucukurwamo Gaz) bwazamuye igiciro cy’iyo bwohereza hirya no hino ku isi, ndetse n’inzira inyuramo kugira ngo igere mu Gihugu zikaba zigoranye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yemera ko Gaz irimo kugurishwa ku giciro gihanitse muri iyi minsi, akaba yizeza abayikoresha ko inyigo yo kureba ibisabwa kugira ngo icyo giciro kigabanywe irimo kurangira gukorwa.

    Dr Ngirente yasobanuriye Abadepite ko habanje gusuzumwa imikorere y’uruhererekane runyuzwamo Gaz kuva ivuye hanze kugera ku bayikeneye, uburyo Gaz igomba kugenzurwa ndetse n’inyungu buri wese yabona itabangamiye umuguzi wa nyuma uyikeneye.

    Dr Ngirente ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kibazo turimo kugikemura, turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe, ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10, ni yo twihaye kuva uyu munsi (kuva ku itariki 03 Ukuboza 2021)”.

    Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere bitarenze umwaka wa 2030. Bizagerwaho mu kwirinda itemwa ry’amashyamba avamo inkwi n’amakara, abantu bakaba bagomba gushakirwa ibindi bicanwa bituma bahumeka umwuka mwiza.

    Muri ibyo bicanwa bitarekura imyotsi harimo Biogaz n’amashanyarazi akomoka ku bintu binyuranye, ariko cyane cyane Gaz kuko ari yo ihenduka kandi iboneka ku buryo bworoshye.

    source : https://ift.tt/3EpQRc0

  • Icyateye u Rwanda gutera umugongo intwaro z’ubumara zimaze guhitana abasaga miliyoni – #rwanda #RwOT

    Ni ikirego gishinja ingabo za Syria n’umugaba w’ikirenga wazo gukoresha gaz yitwa Sarin, yica ihejeje umuntu umwuka. Iki kinyabutabire cyatangiye gukoreshwa mu 1938 ari umuti wica udukoko mu myaka, nyuma abakunzi b’intambara baza kuyibonamo intwaro ikomeye yakwifashishwa mu guhitana imbaga.

    Perezida Assad n’ingabo ze bashinjwa kuba barakoresheje gaz ya Sarin inshuro zisaga 300 guhera mu 2011 bagamije gutera ubwoba no gucecekesha abaturage bakekagwaho gukorana n’inyeshyamba zari zugarije Leta. Ibitero bikomeye bivugwamo gukoreshwamo izo ntwaro ni ibyagabwe mu Mujyi wa Ghouta mu 2013 n’ibyagabwe mu ntara ya Idlib mu 2017.

    Niba Assad azigobotora ibyo birego ntabwo bizwi dore ko abihakana ariko birerekana ubukana bw’intwaro z’ubumara ku Isi, zimaze imyaka amagana n’amagana zikoreshwa.

    Izi ntwaro u Rwanda rumaze imyaka 17 rusinye amasezerano azamagana, amateka agaragaza ko zatangiye gukoreshwa mbere ya Yezu. Urugero ni aho mu mwaka wa 479 mbere ya Yezu Kirisitu, ingabo za Peloponnese ubwo zateraga Umujyi wa Plataea zifashishije umwuka uhumanya wa sulfure mu kwica bahejeje umwuka abari batuye uwo mujyi.

    Mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose ingabo z’u Budage, u Bwongereza n’izindi ziri mu zakoresheje ibisasu na gaz z’ubumara by’umwihariko iya Chroline na Mustard.

    Mu nkambi ziciwemo Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, gaz zakoreshejwe mu kubarimbura zibarirwa mu ntwaro z’ubumara.

    Mu myaka ya 1980, ubwo habaga intambara ya Iraq, Saddamu Hussein wayoboraga Iraq n’ingabo ze bakoresheje intwaro z’ubumara zirimo ikinyabutabire cya Tabun cyahitanye ibihumbi by’Aba-Kurde.

    Loni igaragaza ko guhera mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose, abantu basaga miliyoni bamaze guhitanwa n’intwaro z’ubumara.

    Hashize imyaka 24 hashyizweho Umuryango ushinzwe kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Ubumara (The Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons, OPCW). Uyu muryango ufite icyicaro La Haye mu Buholandi.

    Uyu muryango ukomoka ku masezerano mpuzamahanga yasinywe n’ibihugu, agamije kurwanya ikoreshwa, ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro z’ubumara kuko byari bimaze kugaragara ko bidakumiriwe, Isi ishobora kwisanga mu kaga gakomeye.

    U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango bwa mbere mu 2004, kugira ngo rufatanye n’amahanga kurwanya izo ntwaro by’umwihariko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu kubera ikoranabuhanga.

    Ibyo bivuze ko rutemerewe gukora, gukoresha cyangwa gukwirakwiza izo ntwaro kuko bihabanye n’amasezerano rwasinye.

    Intwaro y’ubumara ni ikinyabutabire cyose cy’ubumara gishobora gutera urupfu rwa benshi, ubumuga, guhinduka k’umubiri n’ibindi. Izo zirimo intwaro z’uburozi n’ibisa nabyo, intwaro zose zigamije gutsemba abantu ku bwinshi binyuze mu kubahumanya n’ibindi.

    Ntabwo izo ntwaro bivuze gusa ibisasu, ahubwo n’iyi miti ikoreshwa mu buvuzi, mu buhinzi n’ibindi ishobora gukoreshwa nabi ikaba intwaro z’ubumara aho kuba iz’iterambere.

    Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ari nayo ihagarariye u Rwanda muri OPCW, Jean Hugues Mukama, yabwiye IGIHE ko amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, abuza ikoreshwa ry’izo ntwaro, ikorwa ryazo keretse mu bushakashatsi nabwo ku kigero gito, mu buvuzi n’izindi mpamvu zumvikana.

    Yavuze ko nubwo intego nyamukuru ari ugukumira ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, OPCW inashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’izo ntwaro ku neza y’abatuye Isi no gushyiraho politiki zifasha mu ikoreshwa ry’izo ntwaro mu bikorwa by’iterambere.

    Ati “Ibihugu biri muri uyu muryango bisabwa gukorera hamwe no koroherezanya mu kubaka ubumenyi mu by’ubutabire (chimie) ariko ku mpamvu z’iterambere.”

    “Uyu muryango utanga amahugurwa agamije kubaka ubushobozi n’ubumenyi ku bijyanye n’intwaro z’ubumara mu bihugu binyamuryango n’ubukangurambaga kuri iyo ngingo.”

    Jean Hugues Mukama yavuze ko u Rwanda rwungukira no mu bufatanye mu bya politiki butangwa n’ubunyamabanga bwa OPCW.

    Ati “Ni ubufatanye buza mu buryo butandukanye hagendewe ku bikomeye haba mu kubaka ubushobozi, ubushakashatsi n’iterambere rya za laboratwari.”

    Urugero, muri Werurwe 2020, bamwe mu bakozi bo ku bibuga by’indege, abo ku mipaka na Polisi bahawe amahugurwa mu buryo bakwiriye kwitwara haba mu gutanga ubutabazi no kurinda abantu mu gihe cy’ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.

    Ayo mahugurwa kandi ajyanye no gutahura intwaro z’ubumara mu bice bitandukanye abo bakozi bakoramo.

    Nubwo hariho uburyo bwo gukumira ikoreshwa, ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro z’ubumara hari ibihugu byinshi bikivugwaho gukoresha izo ntwaro.

    Igiteye inkeke kurushaho ni uburyo izo ntwaro z’ubumara zatangiye kuvugwa no mu mitwe y’iterabwoba. Muri Mata 2016, Polisi ya Maroc yasatse inzu y’ibanga yavugwagaho kuba icumbi ry’ibyihebe by’Umutwe w’Iterabwoba Islamic State, ihasanga udupfunyika tw’ibinyabutabire by’ubumara bwashoboraga kwica abantu benshi mu gihe gito.

    Wabaye umuburo ko hatabayeho kwitonda n’ubufatanye, Isi ishobora kwisanga mu kaga k’iterabwoba rivuguruye, ridateza urusaku nka rimwe rimenyerewe ryo kwiturikirizaho ibisasu, ahubwo rikoresha gaz, ubumara, ibinyabutabire n’ibindi by’uburozi bihitana imbaga.

    Buri tariki 30 Ugushyingo ni Umunsi mpuzamahanga washyizweho wo kwibuka inzirakarengane zose zahitanywe n’intwaro z’ubumara.

    Nubwo hashyizweho uburyo bwo kurwanya intwaro z’ubumara, hari aho zikigaragara muri ibi bihe

    Perezida wa Syria, Assad ashinjwa kwifashisha gaz z’ubumara mu kurimbura abaturage batavuga rumwe na we

    Intwaro z’ubumara ziri mu byifashishijwe mu kurimbura Abayahudi mu nkambi babaga bashyizwemo n’Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

    Bamwe mu bahitanywe n’ibitero by’intwaro z’ubumara ingabo za Syria zishinjwa kuba zaragabye ku basivilie hagati ya 2013 na 2017

    source : https://ift.tt/3djS0Wz

  • Kwirinda imirire mibi, intambwe ikwiye kwimakazwa aho guhangana n’igwingira – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’imirire mibi kimaze igihe kinini kivugwa ndetse Umukuru w’Igihugu yongeye kugikomozaho ubwo hasozwaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze baheruka gutorwa, ku wa 29 Ugushyingo 2021. Yavuze ko abana nibagwingira “n’igihugu kizagwingira”.

    Ubwo hubakwaga uturima tw’igikoni ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara ku wa 4 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima kwirinda imirire mibi aho kuzakomeza guhangana n’izo ngaruka zayo.

    Yagize ati “Dufite inshingano ikomeye cyane yo kwirinda kongera kubona abana bagwingira cyangwa bari mu mirire mibi. Niyo mpamvu haba hagiyeho gahunda nk’iriya yo kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo umwana abone indyo yuzuye, twirinde kujya mu mirire mibi kurusha guhangana n’imirire mibi n’igwingira ryamaze kubaho.”

    Icyo gikorwa cyateguwe kinaterwa inkunga na Rotaract Club ya KIE ku bufatanye na Marriot Hotel, DP Singh Associates Ltd, The Zipliner na Galaxy Hotel; gishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisagara, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Abafana ba Chelsea na CMS Cor-Unum.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri enye zihuza na Rotary Club umunani bikubaka Rotary Club Rwanda, Umuryango w’abagiraneza ufasha muri serivisi zirimo iz’ubuzima, imibereho myiza, uburezi, kwimakaza amahoro n’ibindi.

    Mu butumwa yahatangiye, Umuyobozi wa Rotaract Club ya KIE, Mihigo Félix, yagize ati “Intego yacu ni ukugabanya imirire mibi. Kuba hari igwingira n’abana bari mu mirire mibi si ibanga, ahubwo twebwe turabikoraho iki? Ntitwifuza imirire mibi mu bana, ni yo mpamvu mubona ibi byose byabaye.”

    Kuri iryo shuri hubatswe uturima tw’igikoni dutatu. Hanatanzwe ifu y’igikoma, imbuto z’imboga n’ibikoresho nkenerwa mu kubungabunga utwo turima.

    Mihigo yavuze ko hagamijwe kubaka uturima 13 mu midugudu 13 igize Akagari ka Katabaro riherereyemo.

    Bamwe mu babyeyi bavuze ko bazi akamaro ko kwirinda imirire mibi kuko igwingira riba ku mubiri no mu mitekerereze.

    Uwitwa Gakuru Alphonsine yagize ati “Ikibazo ni ubukene. Ariko tugiye gushyiramo agatege kuko iyo umwana agwingiye akiri muto, agwingira ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.”

    Abajyanama b’ubuzima babwiye ababyeyi ko kwirinda imirire mibi bidahenze kuko “abenshi bibeshya ko bisaba guhaha inyama” nyamara n’imboga, indagara, imbuto, amata byafasha kuyirinda.

    Usibye kubaka uturima tw’igikoni, Umuryango w’Abafana ba Chelsea FC mu Rwanda wanishyuriye mituweli abaturage bagera ku 180.

    Icyo gikorwa cyitabiriwe na Peter Hendrick Vrooman (wambaye ingofero y’ubururu) umaze igihe ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Aha yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

    Imboga zatewe zirimo amashu

    Hubatswe uturima tw’igikoni dutatu

    Rotaract Club ya KIE yatanze n’ibikoresho bizifashishwa mu kubungabunga uturima tw’igikoni

    Uturima twubatswe twatewemo imboga

    Abafana ba Chelsea bishyuriye mituweli abaturage 180

    source : https://ift.tt/3lB8Fd4

  • Omicron yatumye abaremaga isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi baryamira amajanja – #rwanda #RwOT

    Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwitwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu mpera z’Ugushyingo. Ubu bwamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi no muri Aziya.

    Alain Irung urema isoko rya Karongi yavuze ko nk’Abanye-Congo Omicron ibateye impungenge ari nayo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga mu kuyirinda kugira ngo itazatuma iri soko ryongera gufungwa.

    Yagize ati “Omicron ni icyorezo kiri kumvikana mu Isi yose, twumva kiramutse kigeze hano mu Rwanda cyangwa iwacu muri Congo byaba ari bibi cyane kuko byatuma iri soko ryongera gufungwa kandi ridufitiye akamaro kanini”.

    Angèle Makombo yashimye ingamba zo kwirinda zashyizweho zirimo kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu gutanga inkingo, mu gihe Abanye-Congo barema iri soko babanza gupimwa Coronavirus, no gukaraba intoki mbere yo kwinjira.

    Ati “Iyo tuvuye mu bwato baradupima, bakatwereka aho twicara tugategereza igisubizo basanga uri muzima ugakomeza ukajya mu isoko”.

    Byiringiro John na we yavuze bari gushyira imbagara nyinshi mu kwirinda kugira ngo omicron itazagera mu Rwanda.

    Ati “Impamvu turimo kuyirinda tukanayikumira itaraza ni ukugira ngo itazagera mu Rwanda iri soko rigafungwa tugasubira mu bihe bibi nk’ibyo twari turimo kuko abenshi iri soko niryo ritugaburira.”

    Uwimana Dieudonné, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 bambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe bari mu isoko, no gukara mbere yo kwinjira mu isoko, banarivamo bagakaraba.

    Ati “Dukaraba amazi meza n’isabune, tugashyiramo metero, amafaranga iyo tumaze kuyafata turayabika, twajya gusohoka tukongera tugakaraba. Abanye-Congo iyo tubabona hano tubona birinda ariko iwabo ntabwo tuzi niba babikora”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yavuze ko iyo iri soko ryaremye bahashyira imbaraga kugira ngo ritaba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Iyo isoko ryaremye inzego zose ziba zahahuriye, dufite urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bakurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hirindwa ko abantu begerana. Ingamba zo kwirinda ziba zakajijwe. Abanye-Congo baje bapimwa Covid-19, ubwo rero haramutse harimo ufite ikibazo yahita ashyirwa mu kato. Ibitaro n’ibigo nderabuzima ku munsi w’isoko baramanuka bakajya gukorera hariya.”

    Visi Meya Mukase yasabye abaturage kutirara bumva ko Covid-19 cyarangiye, ahubwo bakarushaho gukaza ingamba kuko hadutse Coronavirus nshya nubwo itaragera mu Rwanda.

    Ati “Abantu rwose boye kwirara kuko hari nk’uvuga ngo yarakingiwe, ugasanga ntashaka kwambara agapfukamunwa, ntashaka kwirinda. Turimo turagenda tubabwira ko icyorezo kigihari, noneho hari ubwoko bukaze nubwo butaragera mu gihugu cyacu, turimo turagenda tubasaba kurushaho gukaza ingamba”.

    Isoko nyambukiranyamipaka ry’amatungo rya Karongi riherereye i Ruganda mu murenge wa Bwishyura. Ni isoko riremwa n’Abanye-Congo benshi bagura amatungo yo kujya kubaga.

    Iri soko ricururizwamo amatungo magufi yiganjemo ingurube ihene intama n’inkoko

    Abanye-Congo barema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi babanza gupimwa coronavirus

    Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi bari gushyiraho akabo ngo Omicron itazahagarika ubuhahirane

    source : https://ift.tt/3GiVmFI

  • Utuzu dutanga udukingirizo twafashije abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka – #rwanda #RwOT

    Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.

    Bamwe mu basore batuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bemeza ko utu tuzu tubafasha cyane kuko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.

    Biziyaremye Antoine wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Byambagaho rwose hari ubwo nakoreraga aho kubera ko nabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura ariko ubu ndagenda nkafata utwo nshaka nkatujyana nkadukoresha.”

    Cyusa Hassan utuye i Nyamirambo na we yagize ati “Sinkubeshye nta kintu na kimwe cyangoraga nko kujya kugura udukingirizo. Uzi ko iyo najyaga kukagura nkasangamo abantu baje kwihahira nahitaga nsubira inyuma nkategereza igihe bose bari buve muri Boutique kugira ngo mbone kugasaba.”

    Yakomeje asaba inzego zibishinzwe ko zakoresha uko zishoboye utu tuzu tugashyirwa ahantu henshi mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Uwamariya Solange ukora wigurisha i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo,na we yemeza ko utu tuzu twabafashije cyane.

    Ati “ Ubu nyine umuntu aragenda agafata udukingirizo ashaka akatujyana ku buryo nta mugabo mwakorera aho yitwaje ko yabuze agakingirizo, ikindi byadufashije urabizi twaratuguraga ariko ubu nta ndaya n’imwe ikijya kugura agakingirizo aha ahubwo ihita ajya hariya ikadufata.”

    Harifuzw ako utu tuzu tujyanwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo no muri za Kaminuza kugira ngo bibafashe.

    Utu tuzu dutangirwamo udukingirizo twafashije benshi bagorwaga no kujya kugura udukingirizo mu maduka

    source : https://ift.tt/332zro7

  • Imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri Chorale yaguye mu mugezi abarenga 23 barapfa #rwanda #RwOT

    Abantu basaga 23 nibo bamaze kumenyekana ko baraye bapfuye ubwo imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri korali yagwaga mu mugezi wari wuzuye wa Enzui muri Kenya.

    Ibi byaraye bibereye muri uru ruzi ruri ku birometero hafi 200 uvuye mu murwa mukuru Nairobi, mu majyepfo y'igihugu cya Kenya.

    Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyo modoka itwarwa n'urwo ruzi ubwo umushoferi yageragezaga kurwambuka ruri ku muvuduko udasanzwe.

    Yari imodoka yakodeshejwe kugira ngo itware abaririmbyi bo muri Chorale yitwa Mwingi yo muri kiliziya Gaturika yerekezaga ahitwa Nuu bavuye mu mujyi wa Mwingi.

    The Standard ivuga ko aba baririmbyi bapfuye ubwo bari bagiye kuririmbira mugenzi wabo w'umugabo wari wakoze ubukwe.

    Bane muri aba bitabye Imana bari abana, amakuru ava mu karere akavuga ko abagera kuri 12 bashoboye kurokorwa.

    Hagati aho,umubare nyirizina w'abari muri iyo modoka nturamenyekana neza gusa amakuru avuga ko harimo abantu basaga 30.

    Ikinyamakuru The Standard kivuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka atari azi umuhanda ahubwo yashatse kurenga ikiraro cyari cyarengewe hanyuma amazi yatembaga ari menshi atwara iyi Bisi ayita mu ruzi.

    Bamwe mu bagenzi bafashwe amashusho bagaragaye bari kuvuza induru ndetse bazamura ibiganza basaba gutabarwa ubwo barohamaga.

    Guverineri w'intara ya Kitui, Charity Ngilu avuga ko iyi mpanuka yo kuri uyu wa Gatandatu iteye ubwoba.

    Yongeyeho ko bashoboye kubona imirambo 23, ariko ko hari abari bakiri muri iyo modoka. Avuga ko igikorwa cyo kubashaka gishobora gukomeza kuri iki cyumweru.

    Hari hashize iminsi hisuka imvura idasanzwe mu bice bitari bike bya Kenya, harimo n'uturere twari tumaze igihe twarazahajwe n'izuba ryahitanye amatungo n'ibikoko byo mu ishamba kubera ubukene bw'ubwatsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/imodoka-yari-itwaye-abaririmbyi-bo-muri-chorale-yaguye-mu-mugezi-abarenga-23