Blog

  • Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Macuba no mu nkengero zawo baravuga imyato Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD imaze imyaka 13 ibaha service z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no guhabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

    Umurenge wa Macuba, ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Nyamasheke, iyo urebye ubukungu bw'uyu murenge usanga ahanini bushingiye ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'ubushabitsi butandukanye bukorwa n'abaturage.

    Mu myaka 13 ishize Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD gitangiye gukorera muri aka gace, abaturage bavuga ko bakiirigise ifaranga kakahava.

    Dusabimana Donata ni umugore ukora ubushabitsi bw'imyenda y'abageni n'ibindi bijyana n'imihango y'ubukwe. Yatubwiye ati 'Maze imyaka icyenda nkorana na Umurimo Finance, ariko nateye imbere cyane kuko ubu mfite inzu igezweho mfite inka, abana banjye babiri biga mu mashuri yisumbuye kandi byose mbikesha inguzanyo ya miliyoni eshanu nafashe nkagura ubucuruzi bwanjye.'

    Uretse uyu mubyeyi hari n'abandi baturage batandukanye harimo n'abibumbiye mu makoperative bavuga ko gukora n'iki kigo cy'imari byabakuye mu bukene.

    Ibi bishimangirwa na Sibomana Innocent, umucungamutungo wa  Umurimo Finance LTD ishami rya Macuba.

    Yatangiye atubwira amavu n'amavuko y'iki kigo. Ati 'Umurimo Finance LTD ni ikigo cy'imari iciriritse gikorana n'abaturage ndetse n'Ibigo bya Leta. Twakira ubwizigame bw'abanyamuryango tugatanga n'inguzanyo zifasha abantu kuva mu bukene no gukora imishinga iciriritse.Twatangiye gukora mu 2008 ubu tugeze ku rwego ruhambaye tumaze kuba Campany dufite ikicaro gikuru Rusizi.Turi amashami agera kuri atanu rimwe riri hano irindi Karengera, Nyamashake, Bushenge, Gisakura.'

    Batanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW

    Yakomeje ati 'Iri shami rifite abanyamuryango basaga 7800, rifite imari shingiro ya miliyoni zisaga 131 dutanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW ku muntu umwe. Amakoperative ategura imishinga ibahuriza hamwe tukabatera inkunga mu buryo bw'amatsinda magirirane. Harimo imishinga y'ubuhizi, iy'ubucuruzi buciriritse n'abantu ku giti cyabo tubaha inguzanyo.'

    Gukoresha amafishi n'udukarine byabaye amateka

    Uyu muyobozi yatubwiye ko baheruka gukoresh amafishi mbere y'umwaka wa 2015, ubu bimakaje ikoranabuhanga.  Ati 'Dukoresha mobile Baking, umukiriya wacu ashobora kubitsa/kubikuza yifashishije telephone kandi ashobora kubitsa cyangwa kubikuriza ku yandi mashami yacu atiriwe agera aha ngaha. Muri macye ikintu kitwa udutabo cyangwa se amafishi byabaye amateka.'

    Ku bijyanye n'umutekano w'imari y'abanyamuryango nawo ngo ni ntamakemwa kuko iki Kigo gikorera hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Macuba, ahari inzego z'Umutekano, ariko kandi gifite n'abakozi bacyo bwite bashinzwe gucunga umutekano.

    Covid-19 ntiyakomye mu nkokora icyerekezo cya Umurimo Finance LTD

    Sibomana yavuze ati 'Icyorezo kigitangira abantu babaye nk'abadohoka ku muvuduko bafatiragaho inguzanyo ndetse n'uwo bishyuriragaho, ariko byabaye igihe gito ubu navuga ko bidakabije cyane kuko inguzanyo ziri hanze ziragabanuka wenda harimo gukererwa kwishyura ariko nabyo ntabwo navuga ko bikabije kuko ubu inguzanyo zitishyuwe neza ntizirenze miliyoni ebyiri n'ibihumbi 500FRW.'

    Yakomeje avuga ko mu banyamuryango basaga ibihumbi 7000 bafite, abarenga ½ ari abagore kandi 1/3 cy'inguzanyo batanga isabwa n'abagore ku giti cyabo cyangwa abagore bibumbiye mu makoperative hamwe n'abandi bakora ubushabitsi butandukanye ku giti cyabo.

    Sibomana Innocent asaba abaturage basanzwe bakorana na Umurimo Finance gukomeza imikoranire, asaba abataratera intambwe yo gukorana n'iki kigo gutinyuka bakakigana kugirango nabo batere imbere.

     

     

     

    The post Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/nyamasheke-umurimo-finance-ltd-irakataje-mu-gukura-abaturage-mu-bukene-2/

  • Umunyezamu Ndoli Jean Claude mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Gorilla FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Ndoli Jean Claude ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana kubera azize uburwayi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Sanzira Ferdinand akaba se wa Ndoli Jean Claude yitabye Imana.

    Uyu musaza wari ufite imyaka 72 yitabye Imana nyuma y’igihe kinini afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso no kubyimba umutima ari nabyo byamuhitanye.

    Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru akaba yaguye mu bitaro bya Masaka, yari amaze iminsi ibiri muri koma.

    Sanzira Ferdinand asize abana 12 barimo Ndoli Jean Claude, abahungu batanu ndetse n’abakobwa 7.

    Ndoli Jean Claude ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

    Umubyeyi wa Ndoli Jean Claude witabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-ndoli-jean-claude-mu-gahinda-gakomeye

  • Koffi Olomide yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa Mbili z’umugoroba muri Kigali Arena cyitabirwa n’abakuru n’urubyiruko, bari biganjemo ab’igitsina gore.

    Cyayobowe n’umushyushyarugamba Umulisa, umuhanzi wa mbere yahamagaye ku rubyiniro akaba ari uwitwa Chris Hat.

    Iki gitaramo cyatangiye mu gihe bamwe barimo bakibaza niba kiri bube cyangwa niba kiri buburizwemo. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hagaragaye abacyamaganaga biganjemo abavugaga ko baharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa batifuzaga ko uyu muhanzi yataramira mu Rwanda kuko ngo ashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa barimo n’abajyaga bamufasha ku rubyiniro.

    Abakunzi b’injyana ya Rumba bagiye biyongera buke buke aho cyabereye, ndetse abenshi b’igitsina gore bakaba batatanzwe muri iki gitaramo.

    Umuhanzi Chris Hat ufashwa muri muzika na Muyoboke Alexis ni we wabimburiye abahanzi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ubasha kuririmba anacuranga yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Diva’ aherutse gushyira hanze.

    Nyuma ye, Umushyushyarugamba Umulisa yahamagaye Dj Mupenzi asusurutsa abakunzi b’umuziki bari bakereye gutarama maze mu guha icyubahiro umuhanzi Jay Polly indirimbo ze abakunzi ba muzika baziririmba umurongo ku wundi bamuzirikana.

    Dj Mupenzi yaje gukurikirwa n’umuhanzi Yvan Buravan winjiriye na we mu ndirimbo ‘Tiku Tiku’ aherutse gushyira hanze, mu ijwi rizira amakaraza akajya anyuzamo akaririmbana n’abakunzi be.

    Uyu muhanzi yaje gukurikirwa na King James wari umaze igihe kirekire atagaragara mu bitaramo kub w’imishinga y’ubucuruzi yari yaramuhugije ndetse no gutunganya alubumu ye ya karindwi.

    King James yeretswe ubwuzu bwinshi muri iki gitaramo guhera ku ndirimbo ye ya mbere y’injiriyeho ‘Meze neza’ abakunzi ba muzika bamufashije kuyiririmba ibintu biza guhinduka ageze ku ndirimbo ‘Ganyobwe’ na ‘Umuriro watse’ maze si ugucinya akadiho bishyira kera nk’umuhanzi mukuru asoza abafana bakimushaka.

    Nyuma ye hari hagezweho umutumirwa mukuru ari we Koffi Olomide uzwi ku mazina atandukanye menshi cyane harimo Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L’Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato, Le Grand Ché, Milkshake Koffi Olomide n’andi menshi atandukanye yabimburiwe n’ababyinnyi be babanje ku mutegurira inzira maze binjiza abakunzi ba muzika kwakira umwami w’injyana ya Rumba ku isi bari mu bicu.

    Uko iminota yigiraga imbere ni ko ibintu byahinduraga isura maze abakunzi ba muzika baturutse imihanda yose y’ibiyaga bigari bakomeza kunyeganyega ari nako Koffi yanyuzagamo akabwira abamukurikiye ko yishimira iterambere igihugu cy’u Rwanda kigezeho aho yakigeranyije na paradizo babikesha Perezida Kagame, ndetse ko ashishikajwe cyane n’uko umubano w’igihugu cye cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Rwanda wakomeza kuba mwiza.

    Mu ndirimbo zifite amateka akomeye hano mu Rwanda zanogeje imitima y’abitabiriye iki gitaramo ka ‘Loi’ yamenyekanye nka ‘Dombolo ya Solo’, yayigezeho abari muri iki gitaramo bakaraga umubyimba akaguru kamwe bakajyana imbere akandi inyuma maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

    Nyuma yaho, yakurikijeho indirimbo yasize amateka mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinira imbere mu gihugu yabereye hano mu Rwanda izwi ku izina rya ‘Selfie’ yamenyekanye cyane nka ‘Ekotite’ ndetse na ‘Waah’ yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Diamond maze igitaramo kirushaho gukesha imitima y’abakitabiriye baryohewe n’imbyino z’abakobwa bamufashije ku rubyiniro.

    source : https://ift.tt/3lD1zEF

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 13 mu bipimo 22,617 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3pvxDeK

  • IGP Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibyababuza kubahiriza inshingano – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye ku wa 29 Ugushyingo, yitabiriwa n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi atandukanye n’abayobora sitasiyo za Polisi.

    Bahawe amahugurwa atandukanye akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha ariyo uburyo bw’imiyoborere y’abapolisi, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, n’andi.

    IGP Munyuza yibukije abapolisi basoje amahugurwa ko ikinyabupfura, gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe aribyo nkingi y’ubunyamwuga no kwimakaza umutekano urambye.

    IGP Munyuza yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo kinyamwuga bikaba byabaviramo kunengwa cyangwa kwirukanwa.

    Yagize ati “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”

    IGP Munyuza yabibukije kurangwa n’indangagaciro bakirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakabanza gutekereza icyazamura Polisi, iterambere ry’igihugu n’umutekano w’abaturarwanda.

    Ati “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero kubo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”

    IGP Munyuza kandi yabasabye kurangwa n’umutimanama, kugira imyumvire imwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babegera kandi bakamenya ibibazo bafite kandi abasaba gukomeza kwigisha abo bayobora mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano.

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya gatatu akaba ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2021.

    Abitabiriye bahawe amahugurwa atandukanye akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha

    IGP Munyuza yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/31mSoS7

  • Ngoma: Dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha se agafuni yagejejwe mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu ma saa yine z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyantoki, mu Kagari ka Budahanda, mu Murenge wa Musha , mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba nibwo uregwa yari mu murima afite agafuni ari kubagara ibishyimbo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko se yamusanze muri uwo murima akamubwira ko ajya amwiba ubwatsi akabugurisha atabumuhaye , undi ahita abangura ako gafuni akamukubita inshuro ya mbere mu mutwe arakomereka ,akamukubita inshuro ya kabiri ku kananwa yikubita hasi arongera akamukubita mu musaya no mu mutwe aramwica.

    Amaze kumwica yahise yiruka ajya kubibwira abaturage barimo kubagara ibishyimbo aho hafi ko amaze kwica se , na bo bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.

    Uwo mugabo aramutse ahamwe n’ icyaha , yahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.


    source : https://ift.tt/3or3TjO

  • Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Macuba no mu nkengero zawo baravuga imyato Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD kimaze imyaka 13 gitanga service z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse n'inguzanyo zibafasha abaturage kwiteza imbere.

    Umurenge wa Macuba, ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Nyamasheke, iyo urebye ubukungu bw'uyu murenge usanga ahanini bushingiye ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'ubushabitsi butandukanye bukorwa n'abaturage.

    Mu myaka 13 ishize Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD gitangiye gukorera muri aka gace, abaturage bavuga cyabafashije kuzahura ubukungu bwo muri aka gace magingo aya bakaba  bakirigita ifaranga kakahava.

    Dusabimana Donata ni umugore ukora ubushabitsi bw'imyenda y'abageni n'ibindi bijyana n'imihango y'ubukwe. Yatubwiye ati 'Maze imyaka icyenda nkorana na Umurimo Finance, ariko nateye imbere cyane kuko ubu mfite inzu igezweho, mfite inka, abana banjye babiri biga mu mashuri yisumbuye kandi byose mbikesha inguzanyo ya miliyoni eshanu nafashe nkagura ubucuruzi bwanjye.'

    Uretse uyu mubyeyi hari n'abandi baturage batandukanye harimo n'abibumbiye mu makoperative bavuga ko gukorana n'iki kigo cy'imari byabakuye mu bukene.

    Ibi bishimangirwa na Sibomana Innocent, Umucungamutungo wa Umurimo Finance LTD ishami rya Macuba.

    Yatangiye atubwira amavu n'amavuko y'iki kigo. Ati 'Umurimo Finance LTD ni ikigo cy'imari iciriritse gikorana n'abaturage ndetse n'Ibigo bya Leta. Twakira ubwizigame bw'abanyamuryango tugatanga n'inguzanyo zifasha abantu kuva mu bukene no gukora imishinga iciriritse.Twatangiye gukora mu 2008 ubu tugeze ku rwego ruhambaye tumaze kuba Campany dufite ikicaro gikuru Rusizi.Turi amashami agera kuri atanu rimwe riri hano irindi Karengera, Nyamashake, Bushenge, Gisakura.'

    Batanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW ku muntu

    Yakomeje ati 'Iri shami rifite abanyamuryango basaga 7800, rifite imari shingiro isaga miliyoni 31 dutanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW ku muntu umwe. Amakoperative ategura imishinga ibahuriza hamwe tukabatera inkunga mu buryo bw'amatsinda magirirane. Harimo imishinga y'ubuhizi n'iy'ubucuruzi buciriritse.'

    Gukoresha amafishi n'udukarine byabaye amateka

    Uyu muyobozi yatubwiye ko baheruka gukoresha amafishi mbere y'umwaka wa 2015 ubu bimakaje ikoranabuhanga.  Ati 'Dukoresha mobile Baking, umukiriya wacu ashobora kubitsa/kubikuza yifashishije telephone kandi ashobora kubitsa cyangwa kubikuriza ku yandi mashami yacu atiriwe agera aha ngaha. Muri macye ikintu kitwa udutabo cyangwa se amafishi byabaye amateka.'

    Sibomana Innocent, umucungamutungo wa Umurimo Finance LTD ishami rya Macuba

    Ku bijyanye n'umutekano w'imari y'abanyamuryango nawo ngo ni ntamakemwa kuko iki Kigo gikorera hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Macuba, ahari inzego z'umutekano, ariko kandi gifite n'abakozi bacyo bashinzwe gucunga umutekano.

    Covid-19 ntiyakomye mu nkokora icyerekezo cya Umurimo Finance LTD

    Sibomana yavuze ati 'Icyorezo kigitangira abantu babaye nk'abadohoka ku muvuduko bafatiragaho inguzanyo ndetse n'uwo bishyuriragaho, ariko byabaye igihe gito ubu navuga ko bidakabije cyane kuko inguzanyo ziri hanze ziragabanuka wenda harimo gukererwa kwishyura ariko nabyo ntabwo navuga ko bikabije kuko ubu inguzanyo zitishyuwe neza ntizirenze miliyoni ebyiri n'ibihumbi 500FRW.'

    Yakomeje avuga ko mu banyamuryango basaga ibihumbi 7000 bafite, abarenga ½ ari abagore kandi 1/3 cy'inguzanyo batanga isabwa n'abagore ku giti cyabo cyangwa abagore bibumbiye mu makoperative hamwe n'abandi bakora ubushabitsi butandukanye ku giti cyabo.

    Sibomana Innocent asaba abaturage basanzwe bakorana na Umurimo Finance gukomeza imikoranire, asaba abataratera intambwe yo gukorana n'iki kigo gutinyuka bakakigana kugirango nabo batere imbere.

    [email protected]

     

    The post Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/04/nyamasheke-umurimo-finance-ltd-irakataje-mu-gukura-abaturage-mu-bukene/

  • Birangiye bibaye impamo! Ric Hassani yashimis… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cya Symphony Band cyiswe Fantacy Music Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ukuboko 2021 kibera muri Kigali Convention Centre. Kitabiriwe ku rugero rwo hasi kuko cyabaye ku munsi umwe n’icya Koffi Olomide umuhanzi w'umukongomani ufite izina rikomeye muri Afurika no mu bice bitandukanye by'isi. Igitaramo cyatumiwemo Koffi cyo cyabereye muri Kigali Arena.


    Ric Hassan yakoreshe ibishoboka byose yitanga ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe nka 'The African Gentleman' Only You, Number One, Thunder Fire You, Everything n'izindi. 

    Kubera ko Ric Hassani akora muzika ku giti cye ariko akavangamo no kuririmba indirimbo z'abandi bahanzi, byatumye avangamo n'iz’abahanzi bakomeye ku isi nka Edd Sheeran birushaho kuryoha.


    Urubyiruko ruke rwabashije kuza muri Kigali Convention Centre rwagaragaje ko rwishimiye bikomeye Ric Hassan waririmbye hafi isaha yose.


    Ric Hassan yatanze imbaraga ze mu gishimisha abafana 

    Ishimwe Clement na Platini P bari bitabiriye igitaramo cya Symphony Band

    Dj Ira yihera ijisho igitaramo

    Abantu baje kwiyegeranya bigaragara ko atari bacye cyane

    N’ubwo ubwitabire bwari hasi, igitaramo cyo cyari uburyohe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112222/birangiye-bibaye-impamo-ric-hassan-yashimishije-bacye-bitabiriye-igitaramo-cya-symphony-ba-112222.html

  • #GisagaraTournament2021: REG VC na KIREHE zabonye itike ya 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara umwaka iri rushanwa risanzwe ritegurwa n’ikipe ya Gisagara VC ridakinwa kubera icyorezo cya Covid-19, guhera kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b’uyu mukino bongeye kurikurikirana.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 mu byiciro byombi abagabo n’abagore basanzwe bakina icyiciro cya mbere n’ubwo amakipe yose atitabiriye kuko nk’ikipe za APR na IPRC ya Kigali z’abagore ntizigeze zitabira iri rushanwa.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 04/12/2021 ni bwo imikino yatangiraga aho abagabo bakiniye mu karere ka Gisagara naho abagore bakinira mu nzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Hiye.

    Mu mikino y’abagabo habayemo gutungurana ugeereranyije n’irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka. Kumwe mu gutungurana kwabaye ni nk’aho amakipe ya REG VC na KIREHE VC zari zasezerewe mu matsinda ubu zaraye zikatishije tike ya 1/2 ikinwa kuri iki Cyumweru.

    REG yakatishije itike ya 1/2
    REG yakatishije itike ya 1/2

    Ikipe ya REG yari mu itsinda rya B aho yari kumwe na APR VC, IPRC ngoma na Gisagara Vc. REG mu mikino itatu yakinnye yatsinzemo 2 itsindwa umwe, ari nabyo byayihaye tike bidasubirwaho yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri.

    Kirehe nayo yageze muri 1/2
    Kirehe nayo yageze muri 1/2

    KIREHE VC yari mu itsinda rimwe na Unite volleyball club yahoze yitwa UTB ndetse na Kigali Volleyball Club(KVC), kirehe yahise izamuka ari iya kabili nyuma yo gutsinda ikipe ya KVC amaseti 3 ku busa, mu gihe UVC yayoboye itsinda Kuko nta mukino numwe yatakaje.

    APR VC ntiybashije kurenga amajonjora
    APR VC ntiybashije kurenga amajonjora

    Dore uko imikino yose yagenze.

    ABAGABO

    Itsinda A

    UNITED FAMILY VC 3-0 KVC
    KIREHE 3-0 KVC
    UNITED FAMILY VC 3-0 KIREHE

    Itsinda B

    REG VC 3-2 IPRC NGOMA
    APR 2-3 GISAGARA
    APR 1-3 REG
    GISAGARA 3-0 IPRC NGOMA
    REG 2-3 GISAGARA
    APR 3-0 IPRC Ngoma

    ABAGORE

    RRA 3-0 Ruhango
    KVC 3-1 Ruhango
    UVC 3-0 IPRC HUYE
    RRA 3-0 KVC

    Uko imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri iki cyumweru

    source : https://ift.tt/2ZVJBpj

  • Ally Soudy yasuye ishuri rya muzika rya Nyund… – #rwanda #RwOT

    Ally Soudy ari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru turimo gusoza, aho ari we ugomba kuyobora igitaramo 'Fantasy Music Concert' cya Symphony Band yatumiyemo umuririmbyi w'umunya-Nigeria Ric Hassani.

    Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Convention Centre, ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021. Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe kinini bitegerejwe na benshi.

    Ally Soudy uyobora iki gitaramo, azwi nk'umwe mu bashyigikira umuziki w'u Rwanda kuva ku munsi wa mbere yinjira mu itangazamakuru. Na nyuma y'uko agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagiye agaragaza ko akurikirana urugendo rw'iterambere rw'umuziki we. Binatuma atangiza ikiganiro yise 'Ally Soudy On Air'. Muri iki kiganiro yatangiye yakira abahanzi, ariko anatumira abanyarwenya, abanyapolitiki n'abandi.

    Yabwiye INYARWANDA ko iterambere ry'umuziki w'u Rwanda ryigaragaza ashingiye ku bahanzi bashya bagenda bawinjiramo kandi bakagaragaza impano mu buryo bukomeye.

    Mu gihe umwaka wa 2021 uri kugana ku musoza, Ally Soudy avuga ko kuri we Niyo Bosco ari we muhanzi yahaye igikombe cy'umwaka ashingiye ku ndirimbo yasohoye, imyandikire, abo yandikiye n'ibindi.

    Ati 'Njyewe ndasesengura cyane mu muziki nkita ku kwandika indirimbo, igikundiro, gukundwa n’ibindi. Kuri njyewe ari nk’ igihembo ntanga ku giti cyanjye ariko ugifite gutya nagiha Niyo Bosco.”

    Akomeza ati 'Kubera ko yarantunguye, uburyo akora, uko yandika, uko aririmba, indirimbo zirakundwa… n’abo yandikira wibuke n’umwanditsi hari indirimbo nyinshi yanditse zakunzwe.'

    “Rero iyo ugiye gutora umuhanzi w’umwaka ugarura ibyo byose ukabihuriza hamwe, ibyo byose urabizana iyo ushaka umuhanzi w’umwaka. Kuri njyewe ni we nagiha [Igikombe].'

    Ally avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kuba umuhanzi asohora indirimbo buri munsi, atari byo bivuze ko akora cyane kandi akunzwe.

    Uyu mugabo yavuze ko yari akumbuye u Rwanda. Akigera i Kigali, yatembereye ahantu hatandukanye anakora ikiganiro kuri Radio Isango Star.

    Ally Soudy avuga ko yari amaze igihe kinini atavugira ku ndangururamajwi, bityo ko kongera kuvugira kuri Radio ari ibyishimo kuri we.

    Ati “Ndishimye cyane. Hari hashize hafi imyaka ibiri n’amezi. Mu Rwanda ikintu gishimishije, umwaka cyangwa amezi atandatu arahagije kugira ngo usange ibintu byahindutse. Nk’ubu’ naje mbona imihanda myinshi yaragiye yongerwa mu bunini, cyangwa se ikagira inzira nyinshi, hari inzu nshya.”

    Uyu mugabo kandi, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, yasuye ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music' ryahoze ryitwa Nyundo Music School yasobanurirwe byinshi anataramirwa n'abanyeshuri biga umuziki kuri iri shuri.

    Ally Soudy yasuye iri shuri ari kumwe n'umuhanzi Juno Kizigenza ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye n'abandi.


    Nyuma y'iminsi ibiri ageze mu Rwanda, Ally Soudy yakoze ikiganiro kuri Radio Isango Star yatumye amenyekana cyane

    Ally Soudy avuga ko umuhanzi w'umwaka kuri we ari Niyo Bosco ashingiye ku bikorwa yakoze


    Kuri uyu wa Gatanu, Ally Soudy yasuye ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music'


    Ally Soudy yafashe umwanya wo kuganiriza abanyeshuri biga muri iri shuri nabo baramutaramira

    Ally Soudy aganira n'Umuyobozi w'ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music', Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo


    Umuhanzi Juno Kizigenza yaherekeje Ally Soudy ubwo yasuraga ishuri rya muzika rya Nyundo

    Uyu mugabo yatemberejwe ahantu hatandukanye mu ishuri rya muzika rya Nyundo


    Ally Soudy yashimye uko yakiriwe muri iri rushuri, yaherukaga gusura ari kumwe n'abahanzi batandukanye

     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALLY SOUDY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112218/ally-soudy-yasuye-ishuri-rya-muzika-rya-nyundo-avuga-umuhanzi-wumwaka-w2021-amafotovideo-112218.html