Blog

  • Arabie Saoudite: Igikomangoma kimaze imyaka 20 muri 'coma' cyitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yagiye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu i Londres mu Bwongereza, ubwo yari afite imyaka 15 gusa.

    Nyuma y'iyi mpanuka, yahise ajyanwa kwa muganga aho yashyizwe muri 'coma', kugeza ubwo yitabaga Imana. Kubera imyaka yamaze muri 'coma', Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yari yarahawe izina ry'Igikomangoma Gisinziriye.

    Iyi nkuru y'akababaro yatangajwe na Se, Igikomangoma Khaled bin Talal Al Saud, abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

    Yifashishije ijambo ryo muri Qu'ran, yagize ati “Mu mitima yemera ubushake n'icyemezo by'Imana, dufite agahinda kenshi, tubabajwe n'urupfu rw'umwana wacu dukunda, Igikomangoma Al-Waleed bin Khaled bin Talal bin Abdulaziz Al Saud, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

    Al-Waleed yari umunyeshuri wiga mu Ishuri rya Gisirikare i Londres ubwo iyi mpanuka yabaga. Nyuma yaho yajyanywe mu Mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yakurikiranirwaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Abdulaziz (King Abdulaziz Medical City).

    Abaganga bavuraga Al-Waleed bigeze kugira inama Se, Igikomangoma Khalid bin Talal Al Saud, ko bamukuraho imashini imufasha guhumeka, ariko arabyanga. Yatangaje ko afite icyizere ko umunsi umwe umuhungu we azakanguka.

    Al-Waleed bin Khaled bin Talal yari uwo mu muryango w'ubwami bwa Arabia Saoudite, gusa ntabwo yari afitanye isano ya bugufi n'umwami. Sekuru, Igikomangoma Talal bin Abdulaziz Al Saud, yari umwe mu bahungu b'Umwami Abdulaziz Al Saud washinze igihugu cya Arabia Saoudite.

    Al-Waleed ni umwuzukuru w'Umwami Abdulaziz, mu gihe Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud nawe ari umuhungu w'Umwami Abdulaziz, bivuze ko ari se wabo wa Al-Waleed, Igikomangoma cyitabye Imana.

    Amasengesho yo kumusabira no kumuherekeza ateganyijwe mu Musigiti wa Imam Turki bin Abdullah, uherereye mu Mujyi wa Riyadh.

    Igikomangoma Al-Waleed bin Khalid Al-Saud cyo muri Arabie Saoudite, cyitabye Imana ku myaka 36


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arabie-saoudite-igikomangoma-kimaze-imyaka-20-muri-coma-cyapfuye

  • Ububiko bw'ibicuruzwa mu mujyi rwagati bugiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Abacururiza mu mujyi rwagati mu duce nka 'Quartier Commercial' no mu Isoko rya Nyarugenge bavuga ko icyo kibazo giterwa n'amakamyo aba atwaye ibicuruzwa.

    Ndagijimana Jean Damascène uhacururiza yavuze ko amakamyo aba menshi ku buryo izindi modoka z'abacuruzi n'abaje guhaha zigorwa no kubona aho ziparika cyangwa abakiliya babo bakabura inzira.

    Sibobugingo Samuel we yagize ati 'Haba hari umuvundo w'ibinyabiziga w'izo modoka zihahurira, ukabona haba n'impanuka. Tubona hakwiye kujya haza imodoka zije gupakira ibicuruzwa zitahatinda, noneho iz'abacuruzi zigashakirwa parikingi.'

    Yamuragiye Béatrice uri mu bahahira hafi aho yagize ati “Biratugora cyane nk'iyo abakarani bari gupakurura amakamyo, hari igihe bagukubita imifuka. Izo kamyo ziba zegeranye hano, bakazishakiye aho ziparika ntizitere akavuyo aho twinjirira n'aho dusohokera duhaha.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko icyo kibazo kiri kuvugutirwa umuti kuko hagiye kubakwa ububiko bw'ibicuruzwa ahatari mu mujyi rwagati.

    Ati “Isoko ry'Umujyi wa Kigali rifite ikibazo cyihariye kuko abantu bamaze kuba benshi kandi na twe turabibona. Haba imodoka ziza gupakurura ibicuruzwa ndetse na parikingi ubwayo imaze kuba ntoya. Twatekereje ko [abacuruzi] bagira ububiko bw'ibicuruzwa ahandi noneho ziriya modoka nini zipakurura zikajya zijyayo, hariya mu mujyi rwagati hakajya hazanwa ibintu bike bakeneye.'

    Ntirenganya yongeyeho ko bakiri kubiganiho n'abacuruzi gusa hari rwiyemezamirimo wamaze gufata iya mbere mu gukemura icyo kibazo.

    Rwiyemezamirimo witwa Sivili Fuligence yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali wamaze kumuha aho kubaka ubwo bubiko ku buryo ikibura ari ukumuhuza n'abagenerwabikorwa bazakorana uwo mushinga numara kurangira.

    Ni ububiko bugiye kubakwa mu Murenge wa Rwezamenyo ahahoze Isoko rya Nyamirambo ndetse biteganyijwe ko kubwubaka bizatangira muri Kanama uyu mwaka.

    Ububiko bw'ibicuruzwa mu mujyi rwagati bugiye kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububiko-bw-ibicuruzwa-mu-mujyi-rwagati-bugiye-kwimurwa

  • Abanye-Congo barenga ibihumbi 18: Uko ibihugu byakiriye impunzi ziturutse mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kugeza ku wa 30 Kamena 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi zigera ku 136.713 ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Burundi.

    Impunzi zingana na 91% ziba mu nkambi za Kigeme zingana 14.442, zikaba 13.954 mu nkambi ya Kiziba. Impunzi ziba mu ya Mugombwa zingana na 12.147, mu ya Nyabiheke zikaba 11.803 mu gihe iya Mahama icumbikiye abarenga ibihumbi 68.

    Umujyi wa Kigali ucumbikiye impunzi zingana na 8.987. Mu Nkambi y'Agateganyo ya Nkamira hari impunzi 3.171, i Nyamata hakaba impunzi 1.990, i Huye hakaba izigera kuri 757.

    Izindi mpunzi u Rwanda rucumbikiye ni izo muri gahunda ya HCR ya Emergency Transit Mechanism, ETM, igamije gushakira impunzi zo muri Libya aho zaba by'agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.

    Muri rusange, impunzi ziba mu Rwanda zigizwe n'abari n'abategarugori barenga 54%, abagabo bangana na 46%. Urubyiruko (kuva ku myaka 16 na 30) rungana na 44%.

    Ku mpunzi z'Abarundi, kuva mu 2020 izirenga ibihumbi 30 zimaze gusubira iwabo ku bushake, mu gihe izirenga ibihumbi 50 zigicumbikiwe mu Rwanda, 21,7% zikaba mu bice by'imijyi naho izindi zose zikaba i Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Igishimishije ni uko izi mpunzi zagiye zifashwa kubaho neza nk'abandi Banyarwanda, binyuze muri gahunda zitandukanye. Nk'ubu impunzi zo muri RDC zimaze imyaka irenga 25 ziba mu Rwanda, zamaze gushyirwa muri gahunda za leta ubu zikaba ziteza imbere mu buryo butandukanye.

    Zimwe mu mpunzi zikora imirimo irimo ubucuruzi, ubuhinzi n'indi ibyara inyungu, mu gihe kubona ubuvuzi, uburezi, ibibaranga n'izindi serivisi z'ingenzi nabyo byashyizwemo imbaraga.

    Impunzi zifashwa kubona ibihugu bizakira

    Ku bufatanye na Loni, U Rwanda rukomeje gufasha impunzi kubona ibihugu bizakira.

    Kwimurwa mu kindi gihugu ni uburyo bwo kohereza impunzi zavanywe mu gihugu zahungiyemo bwa mbere, zijyanwa mu kindi gihugu cyize kuri dosiye yazo, kikemera kuzakira. Hashobora kwakirwa umuntu umwe cyangwa umuryango wose, aho icyo gihugu gitanga uburenganzira bwo gutura bwa burundu.

    Imibare ya HCH igaragaza ko mu 2020, impunzi 1063 zabonye ikindi gihugu kizakira, mu 2021 ziba 2506 mu gihe mu 2022, impunzi zajyanywe mu bindi bihugu guturayo zari 3677.

    Mu 2023 impunzi 7826 ni zo zabonye ibihugu bizakira. Mu 2024 impunzi zabonye ibihugu zari 5622.

    Mu mpunzi zabaga mu Rwanda zabonye ibihugu bizakira harimo izo mu Burundi 337, eshatu zo muri Cameroun, imwe yo muri Tchad, n'izingana na 18.373 zo muri RDC.

    Mu zagiye kandi harimo ikomoka muri Misiri, 1137 zo muri Eritrea, 85 zo muri Ethiopia, impunzi enye zo muri Guinée, imwe yo muri Mali, ebyiri zo muri Nigeria, impunzi 120 zo muri Somalia, 25 zo muri Sudani y'Epfo, 601 zo muri Sudani n'eshatu zo muri Yemen.

    Izi mpunzi zagiye mu bihugu bitandukanye by'u Burayi na Amerika. Impunzi 324 u Rwanda rwari rucumbikiye zakiriwe na Australia, u Bubiligi bwakira 399, Canada yakira 2528 mu gihe Danemark yakiriye impunzi ziturutse mu Rwanda zingana na 400 mu myaka itanu ishize.

    Muri iyo myaka kandi impunzi 333 u Rwanda rwari rucumbikiye zakiriwe na Finlande, u Bufaransa bwakira 1188, u Budage bwakira 115, u Buholandi bwakirira 181, Nouvelle-Zélande yakiriye 209, Norvège yakira 1862, Suède yakira impunzi zingana na 469 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 12686.

    Mu Ugushyingo 2024, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, iherutse gutangaza ko kuva mu 2006, impunzi zirenga ibihumbi 36 zari mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zabonye ibihugu bizicumbikira.

    Uretse izabonye ibindi bihugu bizakira, n'impunzi zo mu Rwanda zakomeje gufashwa kwisanga binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda.

    Nk'ubu Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, igice cyibanda ku mpunzi, bwagaragaje ko izibarizwa mu Rwanda zigerwaho na serivisi z'imari ku kigero cya 99%.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 impunzi z'abanyeshuri ziba mu Rwanda zirenga ibihumbi 40 zagiye kwiga mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda.

    Impunzi zirenga 20694 zari zicumbikiwe mu Rwanda zabonye ibindi bihugu vizakira mu myaka itanu ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-18-ni-abanye-congo-ibihugu-byakiriye-impunzi-zirenga-20-000

  • Ibihe bizirikanwa by'Ivuka ry'u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994 #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Nyakanga 1994, ni bwo hashyizweho Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inararibonye muri Politiki n'imiyoborere zisanga imyaka 31 ishize Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda igiyeho, ishimangira ipfundo ry'iterambere ry'Igihugu ryubakiye ku mahame remezo adaheza Umunyarwanda.

    Dr Pierre Celestin Rwigema, umwe mu bari bagize Guveroma y'ubumwe bw'Abanyarwanda abara inkuru y'uburyo byagenze ubwo yashyirwagaho.

    Ni guverinoma yagiyeho nyuma y'ibyumweru bibiri FPR itsinze urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Joseph Nsengimana wabaye Minisitiri w'Amashuri makuru n'Ubushakashatsi avuga ko iyo guverinoma yari indorerwamo igaragaza neza ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarazahaye kandi ko yari ingingo ikomeye igihugu kigomba kwitaho.

    Dr Celestin Rwigema wabaye Minisitiri w'Intebe nyuma y'uko  bamwe mu bari bagize Guverinoma y'Ubumwe beruye bakagaragaza ko ubu bumwe bwari butarabacengera kugeza n'ubwo bahunze igihugu, yavuze ko ishyirwaho ryayo rigaragaza icyerekezo gihamye FPR Inkotanyi yari ifite.

    Iki cyerekezo gihamye cy'Igihugu cyashimangiwe neza mu biganiro byiswe ibyo mu Rugwiro ari na byo byavuyemo imisingi ndetse n'amahame remezo Igihugu cyubakiyeho nk'uko byashimangiwe na Amb Joseph Nsengimana.

    Umujyanama Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Musoni Protais akanaba umwe mu bashinze uyu muryango, avuga ko mu isesengura ryakozwe mu biganiro byo mu Rugwiro, ubumwe bw'igihugu bwari ku isonga.

    Nyuma y'inzibacyuho y'imyaka 9, kuva mu 2003 u Rwanda rwashimangiye imiyoborere na demukarasi ibereye igihugu.

    Abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w'irahira ry'abayobozi bashya nyuma ya Jenoside

    Kuva icyo gihe Abanyarwanda bagena uko Igihugu kiyoborwa binyuze mu matora ndetse binashingiye ku Itegeko Nshinga ryikorewe n'abenegihugu.

    Icyerekezo 2020 cyasimbuwe n'icyerekezo 2050, ntigishimangira kwihuta kw'Igihugu mu iterambere gusa ahubwo ni n'umusaruro w'imiyoborere myiza yubakiye ku musingi ukomeye ari wo bumwe bw'Abanyarwanda.

    Inararibonye muri Politiki Musoni Protais avuga ko ibyo bishimangira ko ahazaza h'igihugu hizewe.

    Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagiyeho mu bihe by'inzibacyuho ariko na n'ubu hari abita Guverinoma y'u Rwanda iy'Ubumwe. Uko byagenda kose ukurikije amateka y'u Rwanda, ubumwe buzakomeza kuba inkimngi ya mwamba mu iterambere ry'Igihugu kandi iterambere ribwubakiyeho ni ryo ryonyine ritanga icyizere cyo kudahungabana.

    Muri Guverinoma yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa na FPR Inkotanyi yari igizwe n'aba bakurikira;

    19/7/1994: Nyuma yo guhagarika Jenoside, igafata umujyi wa Kigali, tariki 4/7/1994, FPR yashyizeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irimo aba bakurikira:

    1. Prezida wa Repubulika: Pasteur Bizimungu, FPR
    2. Vice-Président akaba na Ministre w'Ingabo: General Major Paul Kagame, FPR
    3. Ministre w'Intebe: Faustin Twagiramungu, MDR
    4. Vice-Premier Ministre akaba na Ministre w'Abakozi ba Leta: Colonel Alexis Kanyarengwe, FPR
    5. Ministre w'Ububanyi n'Amahanga: Ndagijimana Jean Marie Vianney, MDR
    6. Ministre w'Ubutegetsi bwa Leta: Seth Sendashonga, FPR
    7. Ministre w'Ubutabera: Alphonse-Marie Nkubito, nta shyaka
    8. Ministre w'Amashuri Abanza n'ayisumbuye: Pierre-Célestin Rwigema, MDR
    9. Ministre w'Amashuri makuru n'Ubushakashatsi: Dr Joseph Nsengimana, PL
    10. Ministre w'Imari: Marc Rugenera, PSD
    11. Ministre w'Inganda: Prosper Higiro, PL
    12. Ministre w'Ubuzima: Colonel Dr Joseph Karemera, FPR
    13. Ministre wo gutwara abantu n'ibintu n'Itumanaho: Mme Immaculée Gahima Kayumba, FPR
    14. Ministre wa Affaires Sociales: Pio Mugabo, PL
    15. Ministre w'Ibikorwa bwa Leta: Charles Ntakirutinka, PSD
    16. Ministre w'Iterambere ry'Abagore: Mme Aloysia Inyumba, FPR
    17. Ministre w'Ubukerarugendo n'Ibidukikije: Nayinzira Jean Népomuscène, PDC

    Ministères eshatu ntizahawe abayobozi: Ubuhinzi, Itangazamakuru n'Igenamigambi.

    Ariko nyuma:
    1. Tariki 18/8/1994, Bwana Augustin Iyamuremye, PSD, yagizwe Ministre w'Ubuhinzi n'Ubworozi,
    2. Tariki 2/9/1994 Igenamigambi (Planning) ihabwa Birara Jean Berchmans, nta shyaka yabarizwagamo
    3. Tariki 20/9/1994 iy'Itangazamakuru ihabwa Jean Baptiste Nkuriyingoma, MDR.

    Tariki ya 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murongo w'amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.

    Ibohorwa ry'iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa, ryatumye hashyirwaho guverinoma nshya iyobowe na Pasteur Bizimungu .

    Ni guverinoma yari igizwe n'abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage[abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

    Maj Gen Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n'ibice bya PL Pwower na MDR Power.

    Ijambo rya (Maj Gen) Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo ryagiraga riti:

    Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Minisitiri w'intebe, banyakubahwa batandukanye muri aha, Banyarwanda Banyarwandakazi,

    Ku ruhande rwanjye ndumva uyu munsi ari umunsi ukomeye w'ibyishimo byinshi, umunsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw'u Rwanda, nubwo ari umunsi udutera kubabara iyo twibutse amarorerwa y'ubwicanyi n'ibindi bikorwa u Rwanda rwahuye nabyo mu myaka ishize.

    Ni umunsi ukomeye, kuko nizera ko ari bwo bwa nyuma tubona ibibi nk'ibyo twahuye nabyo mu gihugu cyacu.

    Ndashimira Abanyarwanda bihuje bakarwanya ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda, ubutegetsi bwavanguraga Abanyarwanda mu bandi , ubutegetsi bw'igitugu, butoteza abo bwari bushinzwe kuyobora neza.

    By'umwihariko, ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zafatanyije n'abandi Banyarwanda bagatanga amaraso yabo barwanira ukuri. Ndashimira abo bose bitanze mu buryo bwose kugeza uyu munsi, ndakeka ko izo ngabo zigeze kure zigarura ituze mu bice byose by'u Rwanda.

    Turebye aho tuva n'aho tugana, ndabona ko nta n'umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye.

    Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nkuko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y'iterambere.

    Inzira izahuza Abanyarwanda bose bakaba umwe, igihugu kikongera kikaba icy'Abanyarwanda, bafite ukwishyira bakizana, kandi bumva ko nta Munyarwanda ufite uburenganzira bwo kubwambura mugenzi we.

    Ni inshingano zitoroshye zo kugena inzira nshya z'ubuzima n'icyerekezo gishya by'abo tuyoboye. Nyamara ni inshingano zacu. Niyo mpamvu ntekereza ko abateje ibi bibazo byose kugeza uyu munsi bari hanze y'u Rwanda bashobora kuba bagifite ya migambi mibisha yabo.

    Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n'ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n'iz'Abanyarwanda bakoreye hamwe n'izo ngabo ngo babohore igihugu, nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y'Abanyarwanda n'uburenganzira bwabo.

    Ndanashaka kwibutsa abagifite imigambi mibi, ko Abanyarwanda barwanyije ikibi, bakacyirukana bagihari kandi imbaraga zabo ziyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Mu yandi magambo, ndibutsa abashaka kudusubiza aho twavuye, ko imbaraga zigihari ngo zihangane nabo, zibarwanye kandi zibatsinde. Sinshaka gufata igihe kinini, hari abandi banyacyubahiro bashaka kubagezaho ubutumwa bwabo.

    Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana. Ndetse n'abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.

    Nongeye kubashimira, murakoze kandi murakoze cyane.

    Ku ikubitiro iyi Guverinoma na yo yaranzwe n'ibibazo kuko bamwe mu bari bayigize nka Twagiramungu Faustin na Jean Marie Vianney Ndagijimana bayivuyemo rugikubita, ariko abasigaye batahirije umugozi umwe mu kugera ku ntego yo kugarura umutekano no kubaka ubumwe mu Banyarwanda.

    Muri ibi byose, Ubumwe n'ubwiyunge byabaye intego nyamukuru. Hashyizweho ibiganiro bigamije kubanisha Abanyarwanda no gusubiza icyizere mu muryango nyarwanda. Abaturage bavuye mu buhungiro basubira mu byabo, bakomeza kubana mu mahoro.

    Inararibonye Tito Rutaremara ajya atangaza ko intego ya mbere ya Guverinoma y'Ubumwe, kwari ukubaka umutekano.

    Ati 'Icya mbere byari ukugira ngo haboneke umutekano kuko leta y'inzibacyuho yagiyeho, abasirikare ba Ex FAR n'Interahamwe bari barambutse baragiye muri Zaïre hari n'abajyaga muri Tanzania n'i Burundi, ariko cyane cyane bagiye muri Zaïre kuko Abafaransa babatwaye n'intwaro zabo, kugira ngo bazagaruke bafate leta. Icyo gihe abantu nka ba Bikindi bararirimbaga ngo 'Rwigere urumpe'.

    Umutekano warabungabunzwe, imitwe nk'Abacengezi yashakaga kugaruka gukora Jenoside iratsimburwa, impunzi zari mu mahanga ziracyurwa, hakurikiraho kubaka ubumwe bushingiye ku butabera bwunga.

    Ibyo byose kandi byashingiye ku biganiro byo mu Urugwiro byabaye mu 1998/1999, byahurije hamwe abantu bo mu nzego zose z'igihugu ngo barebere hamwe uko bafatanya gushyiraho icyerecyezo kizageza u Rwanda ku iterambere.

    Ikindi Guverinoma y'Ubumwe yashyize imbere ni ukwimakaza demokarasi, bibimburirwa n'Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ribanzirizwa no kuvugurura inzego z'ibanze.

    Nyuma yaryo ni bwo habaye andi matora nk'aya Perezida, Abadepite n'abasenateri, hashingwa inzego z'ubuyobozi zishingiye ku mahame ya demokarasi. Ibi byose byafashije igihugu kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.

    Umusaruro wa Guverinoma y'Ubumwe urigaragaza nyuma y'imyaka irenga 30 haba mu burezi, ubuzima, imibereho myiza, ubukungu, ibikorwaremezo bigamije iterambere, Ubumwe bw'Abanyarwanda n'ibindi.

    Ubushakashatsi ku gipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, bwakozwe mu mwaka wa 2020 n'iyari Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge cyageze kuri 94,7%.

    The post Ibihe bizirikanwa by'Ivuka ry'u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihe-bizirikanwa-byivuka-ryu-rwanda-rushya-rwa-bose-rwubatswe-na-fpr-uhereye-1994/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihe-bizirikanwa-byivuka-ryu-rwanda-rushya-rwa-bose-rwubatswe-na-fpr-uhereye-1994

  • Mukanyange Joy yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Seniors – #rwanda #RwOT

    Kwimika Mukanyange byabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 18 Nyakanga 2025.

    Kanyange yasimbuye Rumongi Aimable wari umaze umwaka muri izo nshigano akaba agiye kuyobora iyo Club mu mwaka 2025/26.

    Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable, yavuze ko mu mwaka ushize iyo club yakoze byinshi by'umwihariko mu bigo by'amashuri abanza bibiri byo mu mirenge ya Masaka na Kimihurura bahaye inkunga y'ibigega bifata amazi n'ibikoresho biyayungurura.

    Yavuze ko mu mwaka ushize kandi babashije gutera inkunga y'amafaranga amatsinda y'abagore bo muri Kimihurura mu Rugando ndetse banafasha abakobwa babyaye imburagihe bo mu Karere ka Gicumbi.

    Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors, Mukanyange Joy, yavuze ko ashyize imbere imikoranire n'abandi banyamuryango ba Rotary mu zindi Club mu rwego rwo guhuza imbaraga ariko by'umwihariko ko Rotary Club Kigali Seniors hari imishinga igiye gukomeza yari isanzwe ikora ndetse itangire n'indi mishya.

    Ati 'Tugendera mu murongo w'Igihugu cyacu wo gufasha abantu kwigira bakava mu bukene ku buryo ibyo tubafasha bituma batera intambwe bakava mu bukene. Dufite gahunda dusanganywe yo gufasha abakobwa babyaye imburagihe tukabishyurira imyuga n'ibikoresho byo kuyikora kandi tugasubiza mu ishuri ababishaka. Twawukoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Byumba ariko dushaka no kugera ahandi mu gihugu dufatanyije n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe cy'umwaka bazibanda no ku kurwanya igwingira mu bana.

    Ati 'Dufite gahunda yo gufasha igihugu kurandura igwingira aho dushaka gukorana n'Akarere ka Gasabo tukareba muri gahunda zihari zo kurwanya igwingira tugatoranyamo ibyo twatangamo umusanzu wacu.'

    Umuyobozi w'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG) wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, Prof. Kingsley Moghalu, yavuze ko nubwo atari umwe mu bagize uwo muryango ariko ahora atangazwa n'uko ari uw'abantu bakora ibintu biri ku murongo ku Isi hose.

    Ati 'Ntabwo ndi umunyamuryango wa Rotary Club ariko ndashaka kuvuga uburyo muri itsinda ry'abagore n'abagabo rikomeye. Ku Isi hose usanga muri kimwe kandi mukora ibintu by'agaciro ni yo mpamvu nashakanye n'umugore uba muri Rotary Club.'

    Umuhango wo kwimika Perezida mushya wa Rotary Club Kigali Seniors wanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Akamanzi Clare.

    Rotary Club Kigali Seniors ni imwe muri 12 ziri mu Rwanda ikaba imaze imyaka ine ishinzwe.

    Umuyobozi wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu, yavuze ko ahora atangazwa n'uko Rotary Club ari umuryango uw'abantu bakora ibintu by’indashyikirwa

    Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors, Mukanyange Joy, yavuze ko ashyize imbere imikoranire n'abandi banyamuryango ba Rotary mu zindi Club mu rwego rwo guhuza imbaraga

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo ni ume mu bitabiriye umuhango kwimika Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors

    Mukanyange Joy yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Seniors mu gihe cy'umwaka

    'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Akamanzi Clare (uwa mbere iburyo) ni umwe mu bitabiriye kwimika Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyange-joy-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-seniors

  • Imurikagurisha ni urukiramende twipimaho n'ivomo ry'abakiriya – Abikorera bo mu Mujyepfo – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ku wa 18 Nyakanga 2025, ubwo hafungurwaga ku nshuro ya 11 Imurikagurisha ry'Abikorera ry'iminsi 12 bo mu Ntara y'Amajyepfo, riri kubera mu Karere ka Huye.

    Iradukunda Dieudonné uhagarariya Sosiyete y'urubyiruko y'ubugeni n'ubukorikori itunganya ikanacuruza ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gikoni ndetse n'iby'imitako bikorwa mu biti yitwa Youth Proud Ltd, ikorera mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko kwitabira imurikagurisha bibungura abakiliya bashya, rikanabafasha kumeya icyo babakeneyeho, ari na ko ribabera ishuri kuko bigira ku bandi.

    Ati 'Imurika nk'iri ni umuterankunga mu bikorwa byacu bya buri munsi, kuko ritwongerera imbaraga zo kongera no kunoza ibyo dukora. Turifata nk'urukiramende dusimbuka duhamya imbaraga tumaze kugeraho mu mikorere.'

    Abihuriyeho na Uwase Iradukunda Henriette, umukozi w'Ikigo gicuruza imbuto zitandukanye zo guhinga za kijyambere cyitwa Rumbuka Ltd gikorera hirya no hino no mu Ntara y'Amajyepfo, wavuze ko imurikarigusha ribafasha kurushaho kwegera abahinzi bitabagoye.

    Ati 'Twitabira imurigurisha kugira ngo abahinzi bose bakeneye imbuto babe babona imbuto bitabagoye. Iyo twaje, abantu bashya baratumenya, kandi hakaba n'abishimara kutumenya, ukabona neza ko iri ari ihuriro rya ngombwa ry'umuguzi n'ugurisha.'

    Yakomeje avuga ko byaba ari ikibazo igihe haba hari umucuruzi utumva akamaro ko kwitabira imurikagurisha, avuga ko byaba bisa nk'umukobwa wanze umuranga kuko yazahera mwanyina.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, wafunguye ku mugaragaro iri murika, yagarutse ku mumaro waryo, asaba abamurika n'abagura kubyaza uyu mwanya amahirwe ahuriweho yo kugurisha no kurema abandi bakiliya bashya, kwigiranaho no kurushaho kunoza ibyo bakora ari na ko abaguzi bamenya amahirwe ari mu ntara yabo y'ibyo bakenera buri munsi batari bazi ko bihabarizwa.

    Ati 'Uyu ni umwanya wo kwisuzuma kuri mwe mwikorera mwibaza muti 'ese ko tuje kumurika uyu munsi ibi, umwaka utaha ni iki tuzaba twongeyemo, kugira ngo dushobora gutera imbere?' Iyi gahunda nibabere iyo kwigiranaho, murebe uko abandi bakora, mwungurane ubumenyi mu mikorere, kugira ngo dushobore gutera intambwe mu iterambere.'

    Yakomeje asaba abaturage kuryitabira bagateza imbere abacuruzi babegereje ibyo bakeneye bifuza byabegerejwe, ari na ko batanga inama zubaka ku byo bifuza byakongerwamo.

    Iri murika rihurije hamwe abamurika basaga 250 baturutse hirya no hino mu Ntara y'AMajyepfo, ndetse n'ahandi mu gihugu, hadasigaye n'abo mu mahanga, rikaba ryitezweho kuzakira abarisura barimo n'abaguzi basaga ibihumbi 30.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yasabye abamurika bitabiriye iri murikagurisha, kuryifashisha bungurana ubumenyi

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke (uri hagati), yishimiye ikawa ya Huye na yo iri kumurikwa mu imurikagurishwa ry’Intara y’Amajyepfo

    Abacuruzi bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kumurika ibyo bakora

    Abantu bakomeje gutangarira ibi bisorori n’amasahane ari kumurikwa muri iri murikagurisha

    Abana na bo bashyizwe igorora muri iri murikagurisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imurikagurisha-ni-urukiramende-twipimaho-n-ivomo-ry-abakiriya-abikorera-bo-mu

  • AGRA iri gushyira mu bikorwa umushinga uzafasha urubyiruko rw'Abanyarwanda ibihumbi 130 kubona imirimo – #rwanda #RwOT

    Mu bijyanye no kwihaza mu biribwa muri Afurika haracyari ikibazo gikomeye, kuko nubwo mu Rwanda ingo zihagije mu biribwa zazamutse zikagera kuri 83%, bivuze ko hakiri izindi ngo zigera kuri 17% zigifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa.

    Ni mu gihe kandi urwego rw'ubuhinzi ruri mu zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda kuko rwiharira 25% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, nyamara imyumvire yo kwitabira uru rwego rw'ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga mu rubyiruko iracyari hasi.

    Ni muri urwo rwego Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw'ubuhinzi, AGRA, ryashyizeho umushinga w'imyaka itanu ugamije gufasha no gukundisha urubyiruko umwuga w'ubuhinzi binyuze mu kubahuriza hamwe mu cyiswe YEFFA (Youth Entrepreneurship for the Future of Food and Agriculture).

    Ni umushinga wamuritswe mu 2024 ukazasozwa mu 2029.

    Uyu mushinga byitezwe ko uzafasha urubyiruko rurenga miliyoni n'igice mu bihugu ukoreramo birimo n'u Rwanda, aho nko mu Rwanda abarenga 132.000 bazabona imirimo ibahesha agaciro.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier yavuze ko ubu ikibazo gihari ubu ari ubumenyi buke urubyiruko rufite mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse no kuba nta buryo buhagije bwo kubona imari rugira.

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama ya YEFFA imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda.

    Yagize ati 'Kugira ngo urubyiruko rwumve ko uyu munsi hari gukorwa ubuhinzi bw'umwuga ni ikibazo. Kumva ko ari n'umwuga ushobora no kubateza imbere na byo ni ikibazo. Hari ikindi kijyanye n'ubumenyi butaraba bwinshi cyane, twifuza ko bwakomeza kwiyongera, ikindi ni kubafasha kubona imari ibafasha gukora ubwo buhinzi.'

    Uhagaraririye AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul, yavuze ko mu byo uyu mushinga uzakora harimo gusobanurira urubyiruko ibijyanye n'ubuhinzi, kubahuza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ndetse rubigireho.

    Yagize ati 'Tubaha ubumenyi ndetse tugatuma bashishikarira kumenya ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, n'icyakorwa kugira ngo dufate ingamba zituma ingaruka zitaba mbi cyane.'

    Modesta Lynn witabiriye iyi nama avuye muri Kenya yavuze ko nubwo urwego rw'ubuhinzi ari urwego rusaba ubwitange, urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe ari mu buhinzi ndetse bigakemura n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko.

    Yagize ati 'Ni twe benshi muri Afurika, bivuze ko ari natwe dukeneye imirimo, dusanzwe dufite ikibazo cy'ubushomeri urumva twaba dukemuye ibibazo bibiri icyarimwe. Twaba dukemuye ikibazo cyo kwihaza mu biribwa ndetse dukemuye n'ikibazo cy'ubushomeri binyuze mu buhinzi.'

    Ibitekerezo bizakusanyirizwa muri iyi nama bizanifashishwa mu nama mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije COP30 izabera muri Brésil mu Ugushyingo 2025.

    AGRA yashinzwe mu 2006 na Kofi Annan, Umunye-Ghana wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye.

    Ni we wayoboye Inama y'Ubutegetsi yayo kugeza mu 2013 ubwo yasimburwaga na Strive Masiyiwa na we wasimbuwe na Hailemariam Desalegn mu 2019.

    Mu 2022 AGRA yashyizeho gahunda y'imyaka itanu igamije guteza imbere ubuhinzi mu bihugu 16 rikoreramo birimo u Rwanda izatwara miliyoni 550$.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi

    Umuyobozi uhagarariye AGRA mu Rwanda, Jean Paul Ndagijimana, yavuze ko urubyiruko rujyanwa mu mahanga kugira ngo rwigire kuri bagenzi babo bazaze babikoreshe mu Rwanda

    Abagize Ihuriro ry’urubyiruko rukora imishinga ijyanye n’ubuhinzi, YEFFA, rwitabiriye inama igamije kungurana ibitekerezo mu guteza imbere ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agra-iri-gushyira-mu-bikorwa-umushinga-uzafasha-urubyiruko-rw-abanyarwanda

  • Ubuhinzi bw'ibirayi buri kugeragezwa muri Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Akarere ka Nyagatare kazwiho gukorerwamo ubworozi n'ubuhinzi burimo ubw'ibigori, ibishyimbo n'umuceri ku kigero cyo hejuru. Kuri ubu mu Murenge wa Rwimiyaga no mu bindi bice bitandukanye abahinzi bahawe imbuto z'ibirayi ngo bazihinge mu kureba uko umusaruro wabyo waba umeze.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Nyagatare, Shyaka Keneth, yavuze ko bari kugerageza imbuto z'ibirayi z'amoko atandukanye kandi ko bamaze kubona ko ibirayi byakwera muri aka karere.

    Ati 'Twarabibonye ko ibirayi muri aka karere kacu nabyo bishobora kuhera hirya no hino yaba mu Murenge wa Rwimiyaga n'ahandi. Ubu tugeze kuri hegitari 200 zisigaye zihingwaho ibirayi, ubundi mbere ntabwo byari bihari. Ubu rero ku bufatanye na RAB turi gukora ubushakashatsi kugira ngo turebe imbuto yakwera muri aka karere kacu ku buryo ariyo abahinzi benshi bakwitabira.''

    Shyaka yavuze ko mu mbuto nyinshi bamaze kugerageza babonye ko nibura kuri hegitari abahinzi bashobora kubonamo toni 20, bikaba byaraberetse ko ibirayi bishobora kwera muri aka karere gakunze kurangwa n'ubushyuhe bwinshi.

    Ati 'Ibirayi bizadufasha mu gutuma abahinzi babona ibihingwa bitandukanye bahinduranya muri buri gihembwe kandi tunabyitezeho umusaruro mu minsi iri imbere.''

    Kugeza ubu ibirayi bihingwa ku buso bungana na hegitari 200 mu Karere ka Nyagatare, aho nibura ikigereranyo kigaragaza ko abahinzi babihinze neza bazajya babona toni 20 kuri hegitari.

    Kuri ubu ibirayi biri guhingwa ahantu hatandukanye muri Nyagatare

    Shyaka Keneth yavuze ko ibirayi bifuza ko byahingwa n'abaturage benshi muri Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bw-ibirayi-buri-kugeragezwa-muri-nyagatare

  • Rutsiro: Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera izamara amezi atatu – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo gutunganya iki kibuga giherereye mu Murenge wa Mushubati, yatangiye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije ko imirimo yo kuvugurura iki kibuga izamara amezi atatu.

    Ati 'Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera kikaba ikibuga gifite 'tapis Synthetique' kandi cyujuje ibipimo bishobora gutuma cyakinirwaho imikino yo ku rwego rwemewe na FIFA, yatangiye kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko izamara amezi atatu.'

    Uwizeyimana avuga ko imirimo yatangiriye mu gusiza bakuraho ibyatsi byari bisanzwe bigize ikibuga, ndetse ko biteganyijwe ko iyi mirimo izahangira akazi abaturage bari hagati ya 40 na 50 ku munsi ubwo imirimo izaba irimbanije.

    Yakomeje avuga Igihugu cyabonye ubushobozi bwo kubaka ikibuga ariko uko amafaranga azajya aboneka ari nako hazavugurwa Stade ya Mukebera mu bihe biri imbere, ari nako hazatunganywa umugezi ukinyura iruhande.

    Uwizeyimana avuga kandi ko kuba ikipe izasubira kwakirira imikino yayo yo mu rugo kuri iki kibuga bizafasha abaturage gukirigita ifaranga, kuko ibyo bahinga bizabona abaguzi, bikanateza akarere imbere mu buryo bw'imisoro, ndetse abakunzi ku kibuga bazajya baba bahari ku bwinshi baje kuyitera ingabo mu bitugu, n'ubuyobozi bukabona aho butangira ubutumwa bw'ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.

    Ahamya ko muri uru rugendo rwo kubaka ikibuga bazakorana FERWAFA, ku kugenzura ibikenewe kugira ngo barebe ko imikino yo kwishyura muri uyu mwaka Rutsiro FC yazayakirira mu rugo.

    Uwahoze ari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, nyakwigendera Amb. Habineza Joseph, yafunguye ku mugaragaro Stade ya Mukebera, tariki 14 Nzeri 2014.

    Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera izamara amezi atatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cya-stade-ya-mukebera-izamara-amezi-atatu

  • BPR Bank Rwanda yifatanyije n'abakiliya b'i Burasirazuba mu kwizihiza imyaka 50 imaze – #rwanda #RwOT

    Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025. Wabereye mu Karere ka Kayonza aho witabiriwe na bamwe mu bakiliya bahagarariye abandi bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe n'abandi baturutse mu Karere ka Gatsibo.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda, Xavier Shema Mugisha, yavuze ko bishimiye kwifatanya n'abakiliya bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwishimira ibyagezweho muri iyi myaka 50 BPR Bank Rwanda imaze ishinzwe, by'umwihariko bakaba bari kubyishimirira ahantu iyi banki yavukiye. Yijeje abakiliya ko bagiye kurushaho kubegera no kubafasha kwiteza imbere.

    Bayingana Eulade yashimiye BPR Rwanda ku kuba yaramufashije kuva ku gukora ku rugi rw'imodoka yishyuzagaho akagera ku rwego rwo kugura itagisi abifashijwemo n'iyi banki.

    Uwamahoro Rehema yashimiye BPR Bank Rwanda yamufashije gutinyuka agafata inguzanyo akiteza imbere aho kuba mu rugo.

    Ati ''Yaranjijuye, yarantinyuye mfata inguzanyo ubu ngeze aho ngera mu gihe mbere nahoraga nitinya ndi inyuma iyo mu rugo ariko barantinyuye mfata inguzanyo niteza imbere.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, PSF, Nkurunziza Jean de Dieu, yashimiye BPR Bank Rwanda ku mwanya baba bafashe bakishimana n'abakiliya babo. Yabijeje ubufatanye mu mishinga myinshi abacuruzi bakeneyemo amafaranga, anabasaba kurushaho kubegera bagakorana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kuba iyi banki yaratangiriye muri aka Karere bifite byinshi bivuze yaba kuri aka Karere no kuri BPR Bank Rwanda.

    Ati 'Ni ishema kuba dufite umwihariko wo kuba amateka y'iyi banki yaratangiriye mu Karere kacu, ubu turishimira ko bagiye kugaruka ku ivuko bakavugurura aho yatangiriye n'ibindi bikorwa byinshi baduteganyiriza kandi byiza.''

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yashimiye abakiliya ba BPR Bank bari mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Yavuze ko kuri ubu bafite ubushobozi bwo guha umukiliya miliyari 40 Frw ku muntu umwe mu gihe yaba azishatse.

    Ati 'Akarere ka Kayonza ni ak'amateka kuri BPR Bank Rwanda kuko ariho banki yacu yatangiriye, turabizirikana kandi turabyishimira, niyo mpamvu rero tuza hano kubashimira ko mwabanye natwe. Ubu turi ikigo cy'ishoramari gikomeye muri EAC kandi turi hano ngo tubafashe gutera imbere, dufite serivisi nyinshi kandi nziza zafasha buri muntu wese watugannye yaba izisaba ingwate n'izidasaba ingwate.''

    BPR Bank Rwanda yatangiye tariki ya 4 Kanama 1975, mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari koperative, iza guhinduka Banque Populaire du Rwanda ari nayo yihuje na KCB Bank Rwanda Plc, bihinduka BPR Bank Rwanda Plc.

    Bamwe mu bayobozi ba PSF bitabiriye uyu musangiro

    Uwamahoro Rehema yashimiye BPR Bank Rwanda yamufashije kwiteza imbere

    Asiimwe Charles uyobora PSF mu Karere ka Kayonza, yasabye BPR Bank Rwanda kubegera kurushaho

    Abakiliya bahawe umwanya batanga ibitekerezo

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yashimiye abakiliya bakomeje gukorana nabo neza

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda, Shema Mugisha, yavuze ko bafite gahunda nziza nyinshi zizafasha abakiliya

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bishimira ko aka karere ari ko BPR yatangiriyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yifatanyije-n-abakiliya-b-i-burasirazuba-mu-kwizihiza-imyaka-50