Blog

  • Niba utarishyikira ryibagirwe! Ariel Wayz yon… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda benshi bafata nk'abakundana, kubera ibikorwa bagaragaza n'imikoranire yabo mu bikorwa byabo by'umuziki, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga.

    Ariel Wayz yongeye kwifashisha ibere rye nyuma y'uko ryihariye imbuga nkoranyambaga mu mezi ashize, by'umwihariko mu kwezi kwa Nyakanga ubwo Juno Kizigenza yashyiraga amashusho kuri Twitter bari kumwe.

    Ababonye aya mashusho ikintu bahise bagarukaho kikaba ibere ry'uyu muhanzikazi bavuze ko ryabaye umushumi, nyuma akaza kubasubiza ababwira ko ari Ibere rya Bigogwe, ikibuye kinini kimeze nk'ibere kibarizwa mu karere ka Nyabihu; ibintu bigakomeza kugenda bifata intera mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu rero ubwo yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nk'uko yabivuze, yongeye gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza neza ibere rye, yongeraho ubutumwa bugira buti:'Niba utabasha kubishyikira byibagirwe.'

    Aya magambo ariko uyahuje n’ifoto yayaherecyeje ni nko kuvuga ku ibere rye cyangwa ibyo abantu babona bakwiye kubyibagirwa nta kubyifuza [Ntakugira irari].Ariel wasangije abamukurikira ibere rye akanabuza abaribona n’ibindi babona kubyifuza

    Akomeza agira ati:'Ndi uwa nyawe kandi ubu nibwo bwiza bwanjye bw'umwihariko.'

    Aboneraho no guhishura ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya agira ati:'Umuziki n'urukundo ruri gushakisaha ijambo ikintu kiremereye mu nzira.'

    Ubwiza bwa Ariel Wayz yaciye amarenga ko bushingiye ku ibere rye 

    Ibi kandi akaba abikoze mu gihe inshuti ye magara Juno Kizigenza nk'uko bombi babyemeza n'umukunzi nk'uko imbaga nyamwinshi ibihamya iri mu munyenga w'ibyishimo nyuma y'uko indirimbo bahuriyemo yujuje miliyoni 1 kuri Youtube.

    Indirimbo 'Birenze' ya Juno Kizigenza Ariel Wayz agaragara mu mashusho yujuje miliyoni 1 ihita ituma aca agahigo mu gihe kitarenga imyaka ibiri amaze mu muziki, ko kugira indirimbo eshatu zabashije kuzuza inshuro miliyoni zarebwe kuri Youtube zirimo 'Birenze' itumye ari mu byishimo none.

    Juno Kizigenza yashimye abakunzi be barebye kandi banatumye indirimbo ye ‘Birenze’ igera ku nshuro miliyoni yarebwe kuri Youtube

    'Nazubaye' nayo iri muzabashije kugera kuri aka gahigo kimwe kandi n'iyo yahuriyemo na Ariel Wayz yitwa 'Away' kuri ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.8 [2,832,477Views] kuva yajya hanze kuwa 18 Kamena 2021.

    Ariel Wayz yateguje indirimbo nshya

    Ibere rya Ariel Wayz we ubwe yahamije ko arifata nk’umusozi wo mu burengerazuba bw’u Rwanda uzwi nk’Ibere rya Bigogwe


    Abafana bamuhamirije ko ibere rimaze gufata indi ntera

    Bamwe bamweretse ko bishimye ibyo yabasangije kandi ko ari mwiza

    Umwe yamusabye guhisha ibere yagereranije n’imishumi

    Bamwe bibwirije banagira inama abandi wo kudaha umwanya ibere rya Wayz


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112232/niba-utarishyikira-ryibagirwe-ariel-wayz-yongeye-gushyira-ibere-ku-karubanda-aca-amarenga–112232.html

  • Bahisemo gutwara umurambo w'inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo kumusezera #rwanda #RwOT

    Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n'ababyeyi be rwo gutaburura umurambo we kugira ngo bamutware kuri moto bwa nyuma mu rwego rwo kumusezera nk'uko bikwiye'

    Iri tsinda ry'inshuti z'uyu mugabo, zacukuye umurambo we kugirango wimutware kuri moto “bwa nyuma” kuko ngo yabikundaga akiri muzima.

    Amakuru avuga ko abagabo bagera kuri barindwi aribo bazengurutse iyi moto,ubwo umurambo washyirwaga ku ntebe y'abagenzi.

    Abagabo bagaragaye bishimye kandi bazunguza amaboko ubwo uyu murambo wari uryamye ku mugongo wa shoferi.

    Undi mugabo yagaragaye ahobeye uyu murambo, mbere y'uko moto itangira.

    Iri tsinda ry'abagabo rivuga ko bifuzaga guha icyubahiro inshuti yabo no kumusezera “nk'uko bikwiye” ndetse bananywereye ibinyobwa bisindisha ku isanduku, nk'uko ikinyamakuru La Republica kibitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bahisemo-gutwara-umurambo-w-inshuti-yabo-kuri-moto-mu-rwego-rwo-kumusezera

  • Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’ishiraniro w’abakeba uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, warangiye ku ntsinzi y’Urucaca rwatsinze iyi kipe bakunda gutazira Gikundiro 2-0.

    Kiyovu Sports niyo yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni mu gihe umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyoma y’umwaka ushize yari yanganyije 1-1.

    Uyu mukino ukaba wakurikiye undi w’umunsi wa 7 aho Gasogi United yanganyije na Espoir FC 0-0, ni mu gihe iyabaye ejo hashize AS Kigali yanganyije na Musanze FC 1-1, Police FC inganya na Gicumbi FC 0-0.

    Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy’uburwayi.

    Rayon Sports yo nta mpinduka nyinshi zari zabaye, nubwo Kwizera Olivier yari yatangiye imyitozo ariko ntabwo yari yiteguye ku buryo yakina uyu mukino.

    Masudi Djuma wari umaze iminsi akoresha Bashunga Abouba na Hategekimana Bonheur basimburana mu izamu, uyu munsi yahisemo kubanzamo Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana, akina imipira miremire, gusa hagati ha Kiyovu Sports harushaga aha Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 15, umunyezamu Hakizimana Adolphe yacomekeye umupira muremure Nizigiyamana Karim Mackenzie, acika ubwugarizi bwa Kiyovu Sports yinjira mu rubuga rw’amahina atanga kwa Kevin Muhire wateye mu izamu ukanyura hejuru y’izamu.

    Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin nyuma y’amakosa y’umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi ariko ateye umupira awihera Kevin wahise utsinda igitego.

    Ku munota wa 21, Manace Mutatatu yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

    Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

    Masudi Djuma yaje gukora impinduka hakiri kare, Sanogo Sulaiman yasimbuye Mugisha Francois Master.

    Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y’umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n’umutwe unyura hejuru yaryo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

    Ku munota wa 49, Mackenzie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Gasogi United ariko Onana ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa Kiyovu Sports.

    Rayon Sports mu gice cya kabiri yakomeje kurusha Kiyovu Sports, ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

    Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

    Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugenzi Bienvenue.

    Ku munota wa 78, Youssef yasimbuwe na Rudasingwa Prince ni mu gihe ku munota wa 81 Ishimwe Saleh yasimbuye Picou.

    Rayon Sports yakomeje gushaka uko ibona byibuze igitego 1 ariko biranga umukino urangira ari 2-0.

    Undi mukino wabereye i Rubavu, Bugesera FC yatsinze Marines 6-2.

    Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsinze-rayon-sports-mu-mukino-w-ishiraniro

  • Gasana Darlene yatatse Christian bari mu kwa… – #rwanda #RwOT

    Gasana Darlene wasezeranye kubana akaramata na Ngeze Christian mu minsi micye ishize, kuri ubu bakomeje kuryoherwa n'ukwezi kwabo kwa buki. Gasana yashyize hanze bwa mbere amafoto meza agaragaza uko byari byifashe k'umunsi w'ubukwe bwabo, anaboneraho guhishura uko yiyumva n'uko abona uwo yiyeguriye n'ibye byose, atangira agaragaza itariki  yabereyeho umugore agira ati:'26 Ugushyingo 2021.' Akomeza avuga kuwamutwaye byose, umugabo we Christian agira ati:'Umuntu wanjye w'ubuzima bwose.'

    Ubukwe bw'aba bombi bukaba bwarabaye hashize iminsi micye uyu mukobwa atorewe kuba umwe mu bagize Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore y'Umujyi wa Kigali. Ibirori byo gusabwa no gukobwa kwa Darlene byabereye ku i Rebero ahazwi nka Heaven Garden, naho gusezerana imbere y'Imana bibera muri Chapelle ya Lycee Notre Dame de Citeaux.

    Christian ubuzima bwa Gasana Darlene barebana akaba ko mujishoGasana yari yasokoje bya kinyarwanda ku munsi w’ubukwe bweChristian na Darlene bari bishimye cyane mu nseko izira imberekaDarlene yasezeranye na Christian nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundanaDarlene yari anyuzwe cyane ahobera uwo yihebeye akamuha byose bakaba babanye nk’umugabo n’umugore kuva mu mpera z’ugushyingo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112230/gasana-darlene-yatatse-christian-bari-mu-kwa-buki-anagaragaza-bwa-mbere-bimwe-mu-bihe-byiz-112230.html

  • Koffi Olomid yaciye amarenga yo gukorana ind… – #rwanda #RwOT

    Ntibizwi neza niba Koffi Olomide yafashe aya mashusho nyuma y'igitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, cyangwa yayafashe mbere y'uko Bruce Melodie asanganira Nel Ngabo mu gitaramo cyatumiwemo Ric Hassani cyabereye muri Kigali Convention Center.

    Muri aya mashusho, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé], avuga ko ari kumwe na Bruce Melodie 'umuhanzi wa mbere mu Rwanda'. Akarenzaho ko 'Munyumve neza ikintu gihambaye kandi cyiza kiraje bidatinze ku bwanyu.'

    Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko Koffi Olomidé na Bruce Melodie bafashe amajwi y'indirimbo bakoranye. Igisigaye ari uko bombi bafata amashusho y'indirimbo bakoranye.

    Koffi Olomidé, ni umwe mu bahanzi b'ibihangage umugabane wa Afurika ufite. Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, yaraye agaragaje ko ku myaka 65 y'amavuko akibasha gucinya akadiho.

    Imyaka irenze 45 ari mu muziki, yakunzwe n'ab'ingeri zinyuranye, aba umusemburo wo gukundwa kwa buri ndirimbo yose yaririmbyemo.

    Bruce Melodie bakoranye indirimbo aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yaherekejwe no kugirwa Ambasaderi w'uruganda rwa Bralirwa, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Indirimbo 'Waah', Koffi yakoranye n'umunya-Tanzania Diamond yongeye gutumbagiza izina rye, ifasha Diamond kwiyegereza abakunzi b'injyana ya Rhumba.

    Nta washidikanya ko Bruce ari mu bahanzi basoje 2021 bahagaze neza, hashingiwe ku mishinga migari yinjiyemo, kontaro yasiye n'ibindi bitandukanye.


    Koffi Olomidé yavuze ko we na Bruce Melodie hari ikintu cyiza bari gutegurira abakunzi babo

    Amakuru aravuga ko Bruce Melodie na Koffi Olomidé bamaze gufata amajwi y'indirimbo bakoranye

    Koffi Olomidé yaraye anyuze abakunzi ba Rhumba mu bihe bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112236/koffi-olomide-yaciye-amarenga-yo-gukorana-indirimbo-na-bruce-melodie-112236.html

  • Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ).

    Mu minsi itanu yamaze [22-26 Ugushyingo 2021], abayitabiriye basangijwe ubumenyi bwabafasha kwagura ishoramari ryabo bakagera ku rwego rushobora guhangana ku Mugabane wa Afurika.

    Amahugurwa yahurije hamwe abo mu nzego za Leta, abikorera bahagarariye ibigo nka Volkswagen, Angaza Capital, Viktoria Ventures n’ibindi.

    Imiryango irimo MEST na AfriLabs ifasha abahanga ba rwiyemezamirimo bato kwihangira imirimo bafashije abahuguwe kubona aho kumurikira ibyo bakora no guhura n’abandi hagamijwe kubafasha kubona ubumenyi butuma barushaho kwagura imikorere yabo.

    Abahuguwe bashimye amahirwe bahawe yo guhura na bagenzi babo b’imbere mu gihugu na bo ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bakorera mu buryo bugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kuri ba rwiyemezamirimo bamwe, umwiherero bahuguriwemo wabaye uwa mbere bagiyemo kuva batangiye ishoramari ryabo mu myaka ibiri ishize.

    ‘Smart Cities Innovation Programme [SCIP]’ ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye na GIZ, muri Nzeri 2021.

    Kuva icyo gihe imishinga yatangiye urugendo rw’amezi atandatu rugamije gushyigikira no kuzamura imishinga mito y’Abanyafurika, igaragaza ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi igezweho n’ubukungu budaheza.

    Iyi gahunda iri mu cyerekezo cyo guhindura imijyi ya Afurika, izafasha guhanga akazi by’umwihariko mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mbere yo kwinjira mu mwiherero, imishinga 31 ni yo yatoranyijwe muri 300 yabisabye hagati ya Mata na Gicurasi.

    Imishinga yatoranyijwe iri mu byiciro bitatu biganisha ku kubaka imijyi igezweho, birimo ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’imiturire igezweho, uburyo bw’ingendo bugezweho n’iteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

    Mu mishinga yatoranyijwe harimo iyo mu Rwanda nka Digital Blind Walking Stick, Gura Universal Link, STES Group Limited mu cyiciro cy’iterambere ry’ingendo zigezweho; mu cy’Ikoranabuhanga ritangiza n’imiturire igezweho hatoranyijwe Urbany Africa mu gihe mu iteza imbere Serivisi z’Imari zigerwaho na bose hafashwe Mopay wo mu Rwanda.

    Indi nkuru wasoma: Imishinga y’Abanyarwanda muri 31 nyafurika igamije guteza imbere imijyi

    Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali mu mahugurwa azabafasha kurushaho kunoza no kwagura ibyo bakora

    source : https://ift.tt/3IhUZ0h

  • Rubavu: Hagiye kwiyambazwa amaradiyo yo ku mipaka mu guhangana na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC butangaza abaturage nibamara kwikingiza hari icyizere ko ubuzima buzasubira nkuko bwahoze bakabasha kwambuka umupaka byoroshye.

    Ibi byatangajwe nyuma y’amahugurwa yahuje abarenga 30 bakorera mu maradiyo yo mu masoko naza Gare, agamije gukomeza gukarishya ingamba za #Sindohoka mu guhangana na Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w’Umuryango Easy and Possible, Niyigena Sano François, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri benshi kugira ngo abaturage benshi bitabire.

    Ati “Hari uburyo bwinshi bwari busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga, ariko ubu buryo twazanye bwo kuba ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda Covid-19 bwanyuzwa ku maradiyo yo mu masoko na za Gare zitegerwamo imodoka mu Rwanda, bwagera kuri benshi kandi mu gihe gito.”

    Niyigena yasabye abahuguwe kujya batambutsa ubwo butumwa bukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covi-19, ndetse no kwitabira gahunda yo gufata urukingo.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira yavuze ko ubu buryo bufasha kwegera abaturage bagahabwa ubutumwa kuburyo buhoraho, asaba abaturage kwitabira inking0 kuko aribwo bazasubira mu buzima bahozemo.

    Ati “Ni uburyo dukoresha mu kwigisha abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda harimo no kwikingiza kandi kwigisha ni uguhozaho. Niyo mpamvu mutubona mu masoko, muri gare no mu mipaka yose. Tuba dushaka guha umuturage ubutumwa ku buryo buhoraho’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitabira gufata inkingo kuko kugirango abantu basubire mu buzima nkuko bwahoze bizasaba kuba bikingije.

    Mu ntangiriro z’Ugushyingo mu karere ka Rubavu habereye ubukangurambaga bukangurira abaturage bose bagejeje imyaka yo kwikingiza gufata urukingo, kugira ngo Ukuboza 2021 kuzagere ku musozo abanya Rubavu barakingiwe 100%.

    Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari ishingiro ry’ubukungu bw’aka karere.

    Hagaragajwe ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane mu gukangurira abaturage kwikingiza no kwirinda Covid-19

    Hahuguwe abantu baturutse mu maradiyo yo mu masoko na Gare zitandukanye

    source : https://ift.tt/3ooDB1G

  • Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto bemera #rwanda #RwOT

    Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye umukinnyi umwe mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Kopa 2021, cyatanzwe mu birori bya Ballon d'or gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi.

    Aba bakinnyi bahoze bakinana muri Real Madrid bombi batoye Mason Greenwood wa Manchester United nk'uwitwaye neza kurusha abandi.

    Greenwood yitwaye neza mu mwaka wa 2021,atsinda ibitego byinshi muri United mu ntangiriro z'iyi shampiyona byafashije umutoza Ole Gunnar Solskjær kuguma mu kazi igihe kirekire nubwo yaje kwirukanwa.

    Iki gihembo cyatwawe n'umukinnyi wo hagati wa Barcelona Pedri,wahigitse benshi i Catalonia ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Espagne.Pedri amaze kugaragara mu mikino 75 yakinnye mu ikipe ye n'igihugu cya Espagne. Yabikoze afite imyaka 17 na 18.

    Ronaldo yatoye mugenzi we bakinana muri United,Greenwood,ku mwanya wa mbere ashyira mugenzi we muri Portugal,Nuno Mendes, ku mwanya wa kabiri.Ku mwanya wa 3 yahashyizeho umukinnyi wa Borussia Dortmund hamwe n'Amerika Giovanni Reyna.

    Uwatwaye Ballon d'or 2018,Modric yatoye Greenwood ku mwanya wa mbere,naho Pedri aza ku mwanya wa kabiri. Yashyize ku mwanya wa 3 undi mwongereza witwa mbere,Jude Bellingham.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-na-luka-modric-bagaragaje-umukinnyi-ukiri-muto-bemera

  • Yagiye gutabara abavandimwe bashwanaga bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo mu burasirazuba bwa Marakwet, mu ntara ya Elgeyo Marakwet batangiye guhiga umuntu ukekwaho kuba yararashe umuturanyi we akoresheje umwambi mbere yo guhunga aho icyaha cyakorewe.

    Iperereza ryibanze ryerekanye ko Edwin Kibor, nyakwigendera, yakomerekejwe n'umwambi yarashwe ubwo yari yivanze mu ntambara y'abavandimwe.

    Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), abo bavandimwe bombi, Joel Kitum na Onesmus Kemboi, bagiye impaka ku mwenda w'inka imwe umuryango wabo urimo.

    Tweet yanditswe na DCI yavuze ko izo impaka zabaye mbi cyane ubwo umwe muri aba bavandimwe yarashe umwambi ufata umuturanyi umwe mu bari baje guhosha impaka.

    Umuturanyi wabonye ibyabaye yavuze ko ukekwaho yari agamije kurasa mukuru we ariko arahusha arasa uyu muturanyi.

    DCI yanditse kuri Twitter iti'Onesmus yatoye umuheto n'umwambi maze yerekeza umwambi kuri mukuru we. Yabuze intego ye maze umwambi ujya kwa Edwin Kibor (umuturanyi wageragezaga kubatandukanya bombi ',

    Abashakashatsi bagaragaje ko Kibor yahise ajyanwa mu bitaro bya Endo Mission aho yapfiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yagiye-gutabara-abavandimwe-bashwanaga-bimuviramo-urupfu