Blog

  • Umunyamakuru Cyuzuzo wa Kiss FM yambitswe impeta #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakurukazi ukunzwe kubera ibiganiro akora, yahishuye ibyo kwambikwa impeta ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yanyuzaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga abwira abakanzi be iby’iyi nkuru nziza.

    Ubu butumwa kandi ; Cyuzuzo aboneraho gushimira umukunzi we wamuhisemo bakaba bagiye kwibanira anamushimira uburyo yamwiretse urukundo kuva batangirana uru rugendo.

    Yagize ati 'Ubu turagana mu rugendo rw’ubuzima bushya !! Ndagukunda Jaanu !!! Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.'

    Cyuzuzo yambitswe impeta nyuma y’igihe gito mugenzi we Bagwire Keza Joannah na we ukora kuri Kiss FM yambistwe impera n’umusore ubu banamaze gusezerana kubana.

    Uretse kuba akora kuri Kiss FM, asanzwe anakorana ikiganiro gikunzwe muri iyi minsi kitwa Ishya gitambuka kuri Television Rwanda.

    Cyuzuzo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Royal FM, Isango Star na Radio 10.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Cyuzuzo-wa-Kiss-FM-yambitswe-impeta

  • Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice – Masudi Djuma agaruka ku kuba yakwirukanwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko adatewe ubwoba no kuba yakwirukanwa kuko umutoza utirukanywe ku kazi aba atari umutoza, byongeye kandi ngo iyo bahawe akazi bafungura igikapu igice kuko isaha n’isaha bagenda.

    Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22 na Kiyovu Sports 2-0, ni umukino waraye ku Cyumweru.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, uyu mutoza yagiye ku gitutu cyinshi bitewe n’imikino yabanjye harimo uwo yatsinzwe na mukeba n’iyo yanganyije bitavugwaho rumwe.

    Itangazamakuru rimubajije niba adafite impungenge ko ashobora gutakaza akazi kubera umusaruro we, yavuze ko n’ubundi abatoza ibikapu byabo biba bifunguye igice isaha n’isaha bakwirukanwa.

    Ati 'Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice, ushobora kuhaguma cyangwa ukagenda. Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza. Mourinho yarirukanywe, ejo bundi umutoza wa Manchester United yarirukanywe, ntabwo ari iherezo ry’Isi. Ese kwirukanwa kwa Masudi ni bwo ibibazo bizakemuka? Ni ngombwa kumenya ibyo. Ubuzima ni Imana ibutanga, ntabwo ari kanaka.”

    Mu mikino ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2021-22, Masudi Djuma amaze gutoza imikino 7 atsindwamo 2, anganya 2 atsinda 3, ubu ari ku mwanya wa 3 n’amanota 11 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 16.

    Masudi ngo umutoza utarirukanwa si umutoza, na we yafashe akazi abizi neza ko nibigenda nabi azirukanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-bose-baza-bafungura-igikapu-igice-masudi-djuma-agaruka-ku-kuba-yakwirukanwa-muri-rayon-sports

  • Polisi yerekanye abantu babiri barimo ukekwaho kugurisha abana inzoga n’ukurikiranyweho gutanga ruswa #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021, ni Manizabayo w’imyaka 27, ukurikiranweho gushaka gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Frw) nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga na Kagame Anthony w’imyaka 40, ukurikiranyweho kugurisha abana inzoga.

    Manizabayo yafatiwe ahaberaga ibizamini mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi mu gihe Kagame Anthony yafatiwe aho akorera kuri Restaurant '360 Degrees Pizza' iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Manizabayo amaze gufatwa yavuze ko gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi ashaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto uruhushya rwe rw’agateganyo rukaba rwari rugiye kurangira.

    'Nafashwe ejo ubwo nageragezaga guha ruswa bapolisi bakoreshaga ibizamini. Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi amafaranga ibihumbi ijana kugirango banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.'

    Manizabayo yavuze ko abikuyemo isomo maze abisabira imbabazi akangurira bagenzi be baba batekereza kuba batanga ruswa kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga ko babyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ibusamo.

    'Polisi irasaba abantu bumva ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura iyo imyumvire idahwitse. Hari inzira Leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.'

    CP Kabera yashimiye abapolisi banze kwakira ruswa bakayamagana bagata muri yonbi uwayitangaga.

    'Iki ni igikorwa cyiza kandi kiri mu nshingano za buri mupolisi uko akwiye kwitwara mu buryo bw’ubunyamwuga agomba kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose harimo na ruswa. Mu kazi k’abapolisi ka buri munsi bashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa kandi babihererwa impanuro mbere y’uko batangira akazi.'

    Umuvugizi wa Polisi kandi yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kumenya ko ibizamini bizakomeza gukorwa, mu gihe batsinzwe bakihangana bagakomeza kwihugura amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagategereza ikindi gihe.

    Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa ibinyobwa bisembuye, CP Kabera yavuze ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo aho urwo rubyiruko rwari ruteraniye humvikanamo imvururu.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu Reastaurant yitwa 360 Degrees Pizza iyobowe na Kagame Anthony iherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Polisi yageze igasanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo baro batarageza ku myaka y’ubukure. Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir’iri Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko Kagame Anthony yahise ashyikirizwa ubutabera kugirango akurikiranwe.'

    CP Kabera yakomeje agira inama ba nyir’utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugirango bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye, ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye impushya ngo bagiye ahantu runaka.

    Yagize ati' Ababyeyi nabo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko nimba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.'

    Manizabayo na Kagame Antony bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yerekanye-abantu-babiri-barimo-ukekwaho-kugurisha-abana-inzoga-n-ukurikiranyweho-gutanga-ruswa

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Africa CDC n’Umujyanama Mukuru muri OMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Twitter ya ‘Village Urugwiro’ rwatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami rya LONI ryita ku Buzima (OMS), Dr Senait Fisseha.

    Dr Fisseha akaba anayobora Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuzima witwa Susan Thompson Buffett Foundation, akaba ari n’umwarimu muri za Kaminuza muri Amerika wigisha ibijyanye b’Ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburumbuke bw’abantu.

    Twitter y’Urugwiro ivuga ko Perezida Kagame yakiriye Nkengasong na Fisseha bakaganira ku bijyanye no gukorera inkingo muri Afurika, nk’uko byemejwe n’Imiryango ya Afurika yunze ubumwe(AU), Africa CDC, Ubunyamabanga bw’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse n’umuryango AUDA-NEPAD.

    Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

    Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

    Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yabishimangiye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi yateraniye i Roma mu Butaliyani mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pxqFG3

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yashimiye umukunzi we ukoresha amazina ya “Scary Face Diablos” kuba yamwambitse impeta ya fiançailles.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo yashyizeho amafoto umukunzi we amaze kumwambika impeta, yaherekejwe n’amagambo amushimira ndetse ko bahisemo inzira yo kubana ubuziraherezo.

    Ati “twerekeje mu rugendo rw’ubuziraherezo. Ndagukunda Jaanu(mukundwa). Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye guhera ku munsi wa mbere.”

    Uretse Kiss FM, Cyuzuzo akaba akora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiyo Rwanda aho akorana na Mucyo Christella, Michèle Iradukunda na Aissa Cyiza.

    Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

    Cyuzuzo yatanguwe n’iki gikorwa umukunzi we yamukoreye

    Yamushimiye kuba yarahaye ibyiyumviro bye agaciro guhera ku munsi wa mbere

    Cyuzuzo n’umukunzi we bateye intambwe nshya ibaganisha ku kubana akaramata

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amaramgamutima-y-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles-amafoto

  • APR FC iragaruka n’indege yayo bwite nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wo kwishyura nyuma y'aho APR FC mu mukino ubanza yari yanganyije na RS Berkane ubusa k'ubusa, ikaba yari yagiye muri Maroc ifite ikizere ko ishobora gusezerera iyi kipe ikerekeza mu mikino y’amatsinda nk'uko yari intego yabo uyu mwaka. 

    APR FC urugendo rwayo rushorejwe muri Maroc 

    Abakinnyi 11 APR FC yari yakoresheje, mu izamu babanjemo Ishimwe Pierre, imbere ye hari Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel Byiringiro Lague, na Mugunga Yves.

    Igice cya mbere cyaranzwe no gukinira mu kibuga hagati ku makipe yombi, gusa amakipe yenda kujya kuruhuka ku munota wa 45 Byiringiro Lague yaje gucenga ba myugariro bagera kuri babiri atsinda igitego cyatumye amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye.

    APR FC yatangiye uru rugendo itsinda Mogadishu City Club 

    Mu gice cya kabiri Berkane yaje yahinduye isura isatira cyane izamu rya Ishimwe Pierre, ndetse ku munota wa 67 Najji Larbi afungura amazamu, nyuma y’iminota 10 gusa Mohamed Aziz atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2 kuri kimwe cya APR FC.

    Uru rugendo rushyizweho akadomo na RS Berkane, APR FC yarutangiriye muri CAF Champions League ubwo yatsindaga Mogadishu City Club igiteranyo cy’ibitego 2 kuri 1 iza gusezererwa na Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri kimwe, ihita yerekeza mu mikino ya CAF Confederation naho isezerewe na RS Berkane ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe.

    Etoile du Sahel niyo yatsinze APR FC ibitego byinshi muri uru rugendo

    Amakipe yose yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika arasezerewe nyuma ya As Kigali yagiye izuba rikiva. 

    APR FC nk'uko yagiye, iragaruka mu ndege yayo bwite kwitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Bugesera FC tariki 12 Ukuboza 2021 bashaka buryo ki bazongera kubona tike yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112248/apr-fc-iragaruka-nindege-yayo-bwite-nyuma-yaho-inzozi-zo-kujya-mu-matsinda-zirangiriye-mur-112248.html

  • Igitego cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni nyuma y’uko RS Berkane yabatsinze 2 ikabasezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    APR FC yari yasuye RS Berkane mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane.

    Ni umukino amakipe yombi yagiye gukinayaranganyirije i Kigali 0-0, APR FC yari ibizi ko kugira ngo igere mu matsinda igomba gutsinda uyu mukino cyangwa bakanganya birimo ibitego.

    Umukino watangiye ubona RS Berkane nk’ikipe iri mu rugo ishaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ubwugarizi bwa APR FC n’umunyezamu Ishimwe Pierre bababera ibamba.

    APR FC yakinaga umukino wayo ituje ndetse igerageza kubaka uburyo bw’igitego ariko babanza kugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    APR FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague amaze gucenga ubwugarizi bwa RS Berkane, ni ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

    Mu gice cya kabiri RS Berkane yaje yariye karungu maze icurika ikibuga ishaka kwishyura.

    Umutoza Florent Ibenge wa RS Berkane yagiye akora impinduka zitandukanye ashyiramo abasore nka Chama Clatous n’abandi, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko bashyize igitutu kuri APR FC kugeza ku munota wa 66 ubwo babonaga igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Najji Larbi.

    RS Berkane yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 76 iza kukibona gitsinzwe na Mohammed Aziz ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Prince akawukuraho ariko akabura umufasha maze ugasanga Aziz aho ahagaze agahita awohereza mu rushundura.

    Ku munota wa 84 APR FC yakoze impinduka 3, Byiringiro Lague watsinze igitego, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Nsanzimfura Keddy, Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet.

    RS Berkane yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 3 ndetse ibona n’amahirwe ariko umunyezamu Ishimwe Pierre abyitwaramo neza umukino urangira ari 2-1, RS Berkane igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    APR FC bigoranye isezerewe na RS Berkane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cya-byiringiro-lague-ntikibashije-kugeza-apr-fc-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup

  • Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'arc yavuze 'Yego' #rwanda #RwOT

    Cyuzuzo Jeanne D'Arc, Umunyamakuru wa KISS FM, unakora ikiganiro 'Ishya; gica kuri Televiziyo Rwanda yabwiye umukunzi we Thierry Eric Niyigaba 'Yego' amwemerera ko azamubera umugore.

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 5/12/2021 nibwo Cyuzuzo Jeanne D'Arc yabwiye 'Yego' umukunzi we, nyuma y'iminsi bari mu rukundo ruzira amakemwa nk'uko inshuti zabo za bugufi zabihamirije IRIBA NEWS.

    Amafoto anogeye ijisho akomeje guhererekanwa n'inshuti zaba bombi ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Cyuzuzo na Thierry  bafite akanyamuneza barebana akana ko mujisho, indi ibagaragaza bagwanye mu byano hakaba n'indi igaragaza Cyuzuzo afite indabo  mu ntoki.

    Igihe ubukwe bwabo buzabera ntikiratangazwa.

    [email protected]

     

    The post Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'arc yavuze 'Yego' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-darc-yavuze-yego/

  • Umunyamakuru Cyuzuzo wa Kiss Fm yambitswe imp… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yatangiranye urugendo rushya rw’ubuzima n'umukunzi we.

    Nyuma yashyize amafoto ane kuri konti ye ya Instagram no kuri Twitter, ashima umukunzi we amubwira ko amukunda, anamushimira kuba yarumvise 'Ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.'

    Abantu batandukanye barimo inshuti ze, abahanzi, abanyamakuru n'abandi bamwifurije ishya n'ihirwe mu rugendo rushya yatangiye.

    Cyuzuzo yambitswe impeta hashize igihe gito Bagwire Keza Joannah, wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 bakorana kuri Kiss Fm arushinze.

    Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.

    Cyuzuzo anakora ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda akorana n'abanyamakurukazi Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.

    Uyu mukobwa ni bucura mu muryango w'abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.

    Cyuzuzo afite uburambe bw'imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho, akaba umuhanga mu cyongereza n'Igifaransa.


    Cyuzuzo yagaragaje ko yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Jaanu. Ati “Nabonye umukunzi, nzamukunda by’iteka.”

     Cyuzuzo yashimye umukunzi we bahuje mu mashyi no mu mudiho. Ni nyuma y’uko amutunguye

    Cyuzuzo yavuze ko yatangiye urugendo rushya rw'ubuzima; inshuti ze bamwifuriza guhirwa

    Cyuzuzo n'umukunzi we ku munsi batangirijeho kwiyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore

    Ibyishimo kuri Cyuzuzo nyuma y'uko Jaanu amwambitse impeta y'icyizere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112247/umunyamakuru-cyuzuzo-wa-kiss-fm-yambitswe-impeta-amafoto-112247.html

  • Umuhangamideli Sonia Mugabo yasabwe aranakobw… – #rwanda #RwOT

    Ejo kuwa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Sonia Mugabo yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzuye, arenzaho emoji y'umutima.

    Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Sonia yasohoye amafoto atatu yafashwe mu muhango wo gusaba no gukwa kwe, buri foto ayiherekeresha ibyiyumviro bye.

    Yasohoye ifoto ari kumwe n'abamuherekeje 15, bambaye imikenyero myiza cyane isa, ndetse na marraine wa 16, aho yanditse abashima ku bwo kubana nawe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko anyurwa n'ubushuti bafitanye kuva ku munsi wa mbere. Ati 'Ndabakunda.'

    Yasohoye kandi ifoto ari kumwe n'umugabo we, iruhande rwabo hari 'Parrain' na 'Marraine', avuga ko 'Ndatekereza byaragombaga kubaho'.

    Yanasohoye ifoto yanditseho ko 'Papa na Mama kuba umukobwa wanyu nibyo byishimo by'ikirenga kuri njye. Ndizera nabateye ishema.'

    Ubwo muri Nzeri 2021, yambikwaga impeta, Sonia yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Diego kuva mu 2017. Icyo gihe yagize ati ati 'Tuziranye kuva mu mwaka wa 2017 ariko umwaka urashize turi mu rukundo.'

    Sonia Mugabo ni we washinze inzu y'imideli ya SM [Sonia Mugabo], ndetse aherutse gushyira ku isoko imyambaro mishya y'abagore yahanze muri iki gihe cya Covid-19.

    Inzu ye y'imideli yibanda cyane mu gukora imyenda yambarwa n'igitsina gore. Ni umwe bahanzi b'imideli bakomeye mu Rwanda, byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere ku mugabane wa Afurika.

    Yambika abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, ndetse imyenda ye yakunzwe cyane n'umugore wa Perezida São Tomé & Príncipe n'abandi barimo ibyamamare.

    Diego Twahirwa watanze inkwano mu muryango wa Sonia Mugabo ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n'ubuhinzi bw'urusenda mu Rwanda, aho yashinze ikigo yise Gashora Farm, ndetse aherutse kubona isoko rikomeye ryo kurwohereza mu Bushinwa.

    Umushinga we ubarirwa muri za miliyari. Yagiye amurika umushinga we hirya no hino ku isi ndetse ahura n'abakomeye benshi. Atanga ibiganiro bihugura urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere yaba mu Rwanda no hanze yarwo.


    Sonia Mugabo washinze ikigo 'Sonia Mugabo' yasabwe aranakobwa. Abarimo Ange Kagame bagaragaza ko batewe ishema n'intambwe yateye

    Abagera kuri 15 barimo na Ange Kagame ni bo baherekeje Sonia Mugabo mu muhango wo gusabwa. Yabashimiye ubwitange n'ipfundo ry'ubushuti bafitanye

    Sonia Mugabo n'umukunzi we batangije umuryango mushya…Tariki 4 Ukuboza 2021, yabaye urwibutso rukomeye kuri bo kuko bahuje imiryango


    Sonia Mugabo avuga ko imyaka itatu ishize aziranye na Diego Twahirwa

    AMAFOTO: Chris Schwagga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112245/umuhangamideli-sonia-mugabo-yasabwe-aranakobwa-amafoto-112245.html