Blog

  • Nyamasheke: Batwitse babiri babakekaho ubujura, basanga babibeshyeho – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.

    Ni ikirego gishingiye kuri Nyirabatoni Nelie w'imyaka 83 wabuze amafaranga ibihumbi 420Frw, akeka ko yibwe n'abaturanyi be.

    Abaturage bafashe abakekwa babatwikisha umunyururu w'igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, nyamara umushumba wo muri urwo rugo yemera ko ari we wayibye kuko banamusanganye ibihumbi 200,000Frw, andi avuga ko azajya akora ayabishyura.

    Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy'urugomo yakorewe.

    Ibi bikimara kuba babiri babatwitse bahise bajya i Kigali.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n'umwe watanze amakuru.

    Ati “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB”.

    Gitifu Habimana yibukije abaturage ko hari inzego z'ubutabera zishinzwe gukurikirana no guhana uwakoze icyaha bityo ko badakwiye kwihanira.

    Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bugiye gukorana inama n'abatutage, kuko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-batwitse-babiri-babakekaho-ubujura-basanga-babibeshyeho

  • MINEDUC yagaragaje impamvu isomo rya ICT ryakuwe mu mashami yigishwa mu yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 Minisitiri Nsengimana yabajijiwe impamvu mu mavugurura yabaye ku mashami yigishwaga mu mashuri yisumbuye nta hantu hari ishami ririmo ubumenyi kuri mudasobwa (computer science).

    Minsitriri Nsegimana yasobanuye ko mu nteganyanyigisho ivuguruye ibijyanye na mudasobwa bizajya byigwa gusa mu isomo rihuriza hamwe ubumenyi ku by'ikoranabuhanga (ICT) rizajya ryigwa mu mashuri yose atari ishami runaka.

    Ati 'Twashyizeho ICT bose bigiramo ibijyanye n'ikoranabuhanga bakarigiraho ubumenyi. Ariko nko mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yo bazakomeza kubyiga nko muri 'Rwanda Coding Academy'. Aba biga mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye bazajya biga bagire ubumenyi bw'ibanze ku birimo na mudasobwa bubategura kuba bazayikomeza muri kaminuza.'

    Aho yavuze ko mu mashuri yisumbuye ubu isomo rya mudsobwa nk'ishami rizaba ryigirwa gusa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro no muri kaminuza nk'uko bisanzwe.

    Ati 'Mu mashuri yisumbuye ushaka kwiga mudasobwa azajya ajya mu mashuri ya 'coding' tuzayongera abe menshi mu gihe ari byo bahisemo kwiga.'

    Abize amasomo ya siyansi bazajya biga ubumenyi bw'ibanze kuri mudasobwa ku buryo abakeneye gukomeza kuyiga nk'ishami muri kaminuza bazabasha kubikora nta nkomyi.

    Ministiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje impamvu isomo rya mudasobwa ryakuwe mu mashami yo mu mashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yagaragaje-impamvu-isomo-rya-ict-ryakuwe-mu-mashami-yigishwa-mu

  • RDB yavugutiye umuti ikibazo cya serivisi zari zimaze iminsi zitinda – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko umwe mu bakoresha urubuga rwa X yanditse ko serivisi itakiri nziza muri RDB kuko nko kwandikisha ingwate byatwaraga iminsi itarenga ibiri bisigaye bitwara iminsi irenga 10.

    Yagaragaje ko ibi bibazo bya serivisi zitinda byatangiye muri Mata 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, abinyujije kuri X, yasubije ko ikibazo cya serivisi zitinda cyatewe n'uko abazikeneye babaye benshi cyane nyamara umubare w'abazitanga wo ukomeza kuba bake.

    Ati 'Hashize iminsi hari ikibazo mu mitangire ya serivisi. One Stop Center yahuye n'umubare munini w'abakeneye serivisi benshi barimo ababaribwa muri 600 bandikisha ubucuruzi ku munsi ndetse n'abandikisha ingwate biyongereye cyane. Gusa umubare w'abakozi no kuvugurura sisiteme byo ntibyagiye kuri uwo muvuduko.'

    Afrika yahamije ko abakozi barangije kuboneka, ndetse na sisiteme yamaze kuvugururwa ku buryo kuva ku wa 22 Nyakanga 2025 bazongera gutanga serivisi uko bisanzwe.

    Ati 'Byaba gushaka abakozi bashya no kuvugurura sisiteme byararangiye. Abakozi bari gukora ubutaruhuka ngo bamaremo ibirarane bitarenze ku wa 22 Nyakanga 2025 bakazongera gutanga serivisi uko bisanzwe kuva ku wa 24 Nyakanga 2025.'

    RBD ihamya ko ingaruka ibibazo nk'ibi byateje babizirikana kandi 'twiteguye kongera gutanga serivisi nziza uko muzifuza.'

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, , Jean-Guy Afrika yahamije ko mu minsi mike serivisi zizongera gutangwa uko bisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yavugutiye-umuti-ikibazo-cya-serivisi-zari-zimaze-iminsi-zitinda

  • Umuyobozi mushya wa WASAC Group yiyemeje gukemura ikibazo cy'amazi apfa ubusa n'icyo kuyasaranganya – #rwanda #RwOT

    Dr. Asaph Kabaasha yahawe kuyobora WASAC Group mu nama y'abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Nyakanga 2025 asimbuye Prof. Munyaneza Omar wari muri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.

    Dr. Kabaasha afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 10 mu bijyanye no gukwirakwiza amazi aho kuva mu 2007 yakoze inshingano mu bigo bya Leta bitandukanye byabyaye WASAC Group y'uyu munsi.

    Dr. Kabaasha yabwiye The New Times iby'ingenzi ashyize imbere mu gukemura ibibazo bikiri mu ikwirakwizwa ry'amazi mu gihugu bituma ataboneka amasaha 24/24 ku bayakeneye bose.
    Yagize ati 'Icya mbere, ni ukunoza imikorere y'imiyoboro y'amazi, cyane cyane mu matiyo. Hari igihombo kinini giterwa n'amazi agenda atakara bitewe n'ibibazo by'miyoboro.'

    Yasobanuye ko agiye gushyira imbaraga mu mikoranire n'abubaka n'abasana imihanda bakunze kwangiza imiyoboro y'amazi akameneka ndetse no kwihutisha ibikorwa byo gusana iyangiritse muri ubwo buryo kugira ngo amazi adapfa ubusa ari menshi.

    Yakomeje ati 'Bitewe n'impamvu zitandukanye nk'iterambere ry'imijyi no kwiyongera kw'inganda, hari icyuho kiri hagati y'abakeneye amazi kandi kigenda cyiyongera. Rero iyo abantu benshi bakeneye amazi, bisaba kongera amasoko aturukamo, no gushora imari mu kuyakwirakwiza'.

    Dr. Kabaasha yavuze ko hari n'amazi apfa ubusa bitewe n'abayakoresha nabi na byo bikwiye guhinduka.
    Ati 'Nk'urugero iyo umuntu abyutse mu gitondo agafungura robine agatangira koza amenyo afunguye amazi mu gihe cy'iminota itanu cyangwa itandatu, bitewe n'umuvuduko wayo hashobora kugenda litiro ziri hagati ya 10 na 20 mu koza amenyo gusa. Nyamara ibyo ubundi bishobora gukorwa n'ikirahure cy'amazi'.

    Ikindi uyu muyobozi yavuze ko ashyize imbere ni ikijyanye n'ibikorwa by'isuku n'isukura.
    Ati 'Ibikorwa by'isuku n'isukura ni bimwe mu byo WASAC ishinzwe ariko kugeza ubu ntibishyirwamo ingufu nyinshi mu kigo. Nshaka gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa harimo kubaka ubushobozi, gushaka abakozi babishoboye, ariko tunubaka ibikorwa remezo by'isukura.'

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2023/24 ivuga ko WASAC Group ihomba amafaranga menshi kubera amazi atishyurwa. Biterwa n'impamvu zitandukanye nko kwangirika kw'amatiyo, kuyiba ndetse no kubara nabi ayakoreshejwe.

    Mu 2023 amazi atarishyuwe yari agize ijanisha rya 42.4% ry'ayakoreshejwe yose, bigeze mu 2024 agabanukaho gato aba 39.5% ariko n'ubundi ijanisha riracyari hejuru kuko byateje icyo kigo igihombo cya miliyari 9.77 Frw.

    Umuyobozi mushya wa WASAC Group, Asaph Kabaasha yiyemeje gukemura ikibazo cy'amazi apfa ubusa n'icyo kuyasaranganya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mushya-wa-wasac-group-yiyemeje-gukemura-ikibazo-cy-amazi-apfa-ubusa-n

  • Karongi: Abaturiye ishyamba rya Nyungwe bazinutswe guhinga ibigori n'amashaza kubera inkende – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 10 ishize nibwo aba baturage batangiye konerwa n'inkende, ikibazo gikomeza kugenda gifata intera kugeza ubwo bahagaritse guhinga ibihingwa bimwe na bimwe.

    Nteziryayo Anastase yabwiye IGIHE ko muri izi nkende harimo iziva muri Pariki ya Nyungwe n'izatorotse Pariki ziba mu mashyamba atandukanye y'abaturage.

    Ati “Turasaba ubuyobozi ko babyihutisha inkende zikiyongera ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyurira ubwone kuko iyo tugejeje iki kibazo mu buyobozi batubwira ko inkende zitishyurirwa”.

    Ntagungira Evaritse wo mu Mudugudu wa Kiburo Akagari ka Gisovu mu Murenge wa Twumba yavuze ko iki kibazo cy'inkende zibonera kimaze imyaka irenga 10.

    Ati “Iyo duhinze, ibigori, amashaza, avoka n'ibirayi inkende zizamo zikabirya. N'ubu ugiye wazisangamo”.

    Ntagungira avuga ko we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kureka guhinga ibigori n'amashaza ahegereye Pariki nyuma y'uko ahinze umurima w'ibigori yari yiteze gusariramo ibilo 200 inkende zikabyona agasaruramo ibilo 2O.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yasabye abahinzi kongera imbaraga mu kurinda imyaka yabo iri mu mirima, mu gihe hagikorwa ubuvugizi ngo inkende zogerwe ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyurira ibyo zononnye.

    Ati “Ntabwo wavuga ngo narahinze, nzajya kuryama hanyuma ibyo wahinze inkende zibyangize. Nk'inkende biroroshye kuko zona ku manywa abantu bazirinda ntizangize imyaka yabo. Hakozwe ubuvugizi muri RDB ku buryo inkende zashyirwa ku rutonde rw'inyamaswa zangiza imyaka y'abaturage hakabaho kubishyura”.

    Meya Muzungu avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere rwamaze gufata icyemezo cyo kongera inkende ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyura ibyo zangije ko igisigaye ari ukubishyira mu itegeko.

    Mu Karere ka Karongi, abonerwa n’inkende basabwe kurinda imyaka yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abaturiye-ishyamba-rya-nyungwe-bahaharitse-ibigori-n-amashaza-kubera

  • Lugumi umunyemari uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly, aritegura gusura u Rwanda vuba #rwanda #RwOT

    Umunyemari ukomeye wo muri Tanzania, Lugumi Saidi, uvugwa kenshi mu rukundo n'Umunyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yatangaje ko agiye gusura u Rwanda mu minsi ya vuba. Ni inkuru yacicikanye nyuma y'uko uyu mugabo ubusanzwe utajya yivanga mu binyamakuru atangaje ko azaba ari i Kigali mu cyumweru gitaha.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram ubwo yari asubije umwe mu bakunzi be wamubwiye amagambo y'urukundo amubwira ko azishima cyane amubonye mu Rwanda. Lugumi yasubije mu magambo akomeye agira ati: 'Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu aje.'

    ku rubuga rwa Instagram ubwo yasubije umwe mu bakunzi be wamubwiye amagambo y'urukundo amubwira ko azishima cyane amubonye mu Rwanda

    Ibi byatumye benshi bongera kwibaza ku mubano we na Jolly, dore ko kenshi agaragaza amarangamutima ye amwereka nk'umugore w'ibihe byose. Uyu mugabo umaze igihe agaragaza urukundo rudasanzwe akunda Mutesi Jolly yagiye abigaragaza mu buryo butandukanye, yaba mu mafoto, ubutumwa buvuga amagambo y'urukundo, ndetse n'imigereka yakunze gushyira ku nkuta ze za WhatsApp na Instagram.

    Icyakora, Jolly we ubwo aheruka kubazwa ku mubano wabo mu kiganiro cyabereye kuri Televiziyo, yahakanye ko yaba ari mu rukundo na Lugumi. Yagize ati: 'Mfite inshuti nyinshi z'igitsina gabo. Kuba umuntu twahuye, tukaganira cyangwa tugasabana, ntibivuze ko dukundana.'

    Jolly we ati: 'Mfite inshuti nyinshi z'igitsina gabo. Kuba umuntu twahuye, tukaganira cyangwa tugasabana, ntibivuze ko dukundana.'

    Nubwo Jolly avuga atyo, amagambo ya Lugumi akomeje gutuma benshi bibaza byinshi. Hari ababona ko ari urukundo rugenda rutumbagira ruhishwe, abandi bakabifata nk'amarangamutima y'umugabo wifitiye icyifuzo adashobora gukuramo uwo akunda.

    Gusa icyo benshi bahurizaho, ni uko uruzinduko rwa Lugumi Saidi ruzakurikirwa n'amaso ya benshi, cyane ko yivugiye ko aje nka muramu wanyu, amagambo agaragaza ko hari byinshi bimaze kumera imizi hagati ye na Jolly, cyangwa se nibura ni ko abyifuza.

    Ese koko Lugumi ni muramu wa benshi, cyangwa ni inzozi za gihungu zigomba gusobanuka? Amaso ya benshi ahanzwe i Kigali.

    Source : https://kasukumedia.com/lugumi-umunyemari-uvugwa-mu-rukundo-na-mutesi-jolly-aritegura-gusura-mu-rwanda-vuba/

  • Barcelona yemeje ko Rashford, azajya ahembwa miliyoni €14 buri mwaka #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibiganiro bimaze igihe hagati ya FC Barcelona na Manchester United, byarangiye ku mugaragaro ko Marcus Rashford, rutahizamu ukomoka mu Bwongereza, agiye kwerekeza muri Espagne. Barcelona yamaze kurangiza ibyangombwa byose by'igurwa rye, ndetse yiteguye kumwakira ku kibuga cya Estadi Olímpic Lluís Companys, aho azakinira kugeza Camp Nou izaba irangiye gusanwa.

    Marcus Rashford azajya ahembwa miliyoni €14 ku mwaka (gross salary), hiyongereho n'uduhimbazamusyi dushingiye ku mikino azakina ndetse n'ibitego azinjiza.

    Nk'uko amakuru yizewe abivuga, uyu mukinnyi yemeye kugabanya umushahara we ku kigero cya 15%, kugira ngo agere ku nzozi ze zo gukinira FC Barcelona, ikipe akunda kuva akiri umwana.

    Kugeza ubu, Manchester United ntizishyura na kimwe ku mushahara we mushya, aho yahisemo kumurekura by'agateganyo (loan deal) mu masezerano y'imyaka ibiri.

    Muri Kamena 2026, Barcelona izagira amahitamo yo kumugura burundu ku kayabo ka miliyoni €30, bitewe n'uko azitwara mu mikino ya shampiyona ndetse n'andi marushanwa.

    Rashford, w'imyaka 27, aje kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Barça burimo Lewandowski, Lamine Yamal, na Raphinha. Ni umukinnyi uzwiho umuvuduko, ubuhanga mu gucenga no gusatira izamu. Abasesenguzi bavuga ko ashobora guha umutoza Hansi Flick amahitamo menshi mu buryo bwo gutegura ubusatirizi bwihuta, cyane cyane mu mikino ikomeye ya Champions League n'El Clásico.

    Ku ruhande rwa Rashford, yagaragaje ko yishimiye aya masezerano mashya. Mu butumwa bugufi yasangije abafana be, yagize ati: 'Barça ni ikipe y'inzozi zanjye. Niteguye gutangira urugendo rushya, no guharanira ibikombe.' Ubuyobozi bwa Barcelona na bwo bwamushimiye kuba yemeye kugabanya umushahara kugira ngo yerekeze muri Espagne, bakabifata nk'ikimenyetso cy'urukundo n'umurava.

    Nyuma y'ibiganiro bimaze igihe hagati ya FC Barcelona na Manchester United, byarangiye ku mugaragaro ko Marcus Rashford, agiye kwerekeza muri Espagne
    Ku ruhande rwa Rashford, yagaragaje ko yishimiye aya masezerano mashya

    Source : https://kasukumedia.com/barcelona-yemeje-ko-rashford-azajya-ahembwa-miliyoni-e14-buri-mwaka/

  • Tuzaharanira ko amateka yacu adasibangana: Gakuba ku Banyarwanda baba mu Bubiligi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 19 Nyakanga 2025 ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga bizihizaga imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye. Ni igikorwa cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

    Gakuba yavuze ko umunsi wo kwibohora utazibagirana ndetse uzahora mu mitima y'Abanyarwanda kuko ugaragaza uburyo u Rwanda rwari rwapfuye ariko rwongera kugarurwa ibuntu n'Inkotanyi.

    Yashimiye abasore n'inkumi abagabo n'abagore b'Inkotanyi bitanze bakabohora Abanyarwanda bandika amateka atigeze yandikwa n'abandi mu bihe bya vuba.

    Ati 'Mu 1994 ubwo Isi yose yari yaduteye umugongo, umuryango mpuzamahanga ugatererana u Rwanda, Ingabo zari iza RPA zafashe inshingano. Zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe, yakoranwaga ubugome bw'indengakamere. Bahagaritse urupfu, batabara igihugu, baraturokora.'

    Gakuba yagaragaje ko iyo hatabaho Inkotanyi, Abanyarwanda baba batishimira ibimaze kugerwaho ubu mu iterambere 'ndetse ntabwo twakabaye tuvuga ibi tuvuga ubu.'

    Gakuba yibukije ko buri wa 4 Nyakanga Abanyarwanda n'Isi muri rusange batibuka gusa ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo, hazirikanwa no kongera kubaho k'u Rwanda, ubumwe bwimuye amacakubiri, ubuzima bwimura urupfu, icyizere cyo kubaho gisimbura umubabaro.

    Uyu munsi wo kwibohora mu Bubiligi wizihijwe mu gihe umubano w'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burarayi utifashe neza, kuko ab'i Bruxelles biyemeje guheza inguni mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    U Bubiligi bwashinje u Rwanda kugira uruhare muri ibi bibazo, nyamara ari RDC yirengagije inshingano zayo, ikimika amacakubiri, igatoteza abaturage bayo nkana cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Nk'aho bidahagije bwazengurutse mu Burayi bwose, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n'akarere.

    U Bubiligi bwagiye hose busaba amahanga n'imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano, u Rwanda ruhitamo gucana umubano n'icyo gihugu.

    Gakuba yavuze ko nubwo bimeze uko ariko ibyo bitabaca intege ahubwo ari umwanya wo kugaragaza ubudasa bw'u Rwanda.

    Ati 'Ibi bishobora kuba byaraciye intege bamwe, ndetse byashoboraga kuba byaratumye twese ducika intege tukazibukira ariko si ko byagenze. Abanyarwanda twanze guceceka ahubwo dufata inshingano.'

    Yakomeje avuga ko bateguye kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye bo ubwabo ndetse babikora mu buryo bw'u Rwanda rw'ejo kuko nta kabuza ruzakomeza gutera imbere.

    Yongeye kwibutsa ko Kwibohora atari ibirori biri aho gusa, ahubwo bibumbatiye amateka y'u Rwanda ndetse ari urumuri ruzahora rumurikira Isi, kabone n'iyo ibintu byaba bibi.

    Ati 'Uko ibibazo bya politiki byabaho kose, amateka y'u Rwanda ntabwo azasibangana. Azakomeza kuzirikanwa, ahabwe agaciro ndetse yigishwe.'

    Yagaragaje nk'uko Inkotanyi zitigeze kuzibukira ahubwo ari wo muco Abanyarwanda bose bakwiriye gukurikiza no gukomeza kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere kabone n'iyo byaba ari ibibazo.

    Ati 'Duterwa ishema cyane no kuba dukomoka ku babohoye Igihugu. Dutewe ishema n'uko dufite Umuryango [w'Abanyarwanda] ukomeye, wubashywe ndetse wunze ubumwe yewe no mu bihe bikomeye. Intero yacu ihora ari imwe ntabwo tugomba na rimwe kucika intege.'

    Gakuba yasabye urubyiruko ko ari bo gihamya cya nyacyo cyo kwibohora, bakamenya ko kubaho ubu ari igitangaza, bariho kubera ko hari abamenye amaraso bakabitangira.

    Ati 'Ntimuzigere mwibagirwa igiciro gikomeye cy'amahoro mufite uyu munsi.'

    Igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rwibohoye kandi cyaranzwe n'ibindi bikorwa byo gusabana, abitabiriye bagaragaza imbamutima zabo, banataramirwa n'abahanzi batandukanye barimo Nyiranyamibwa Suzanne, Intore Majyambere n'abandi.

    Nk'uko bisanzwe iki gikorwa kandi cyaranzwe n'ubusabane hagati y'Abanyarwanda n'inshuti zabo bafashijwe n'abahanzi barimo Nyiranyamibwa Suzanne, Intore Majyambere n'abandi.

    Ernest Gakuba uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yagaragaje ko bazaharanira ko amateka y’u Rwanda adasibangana

    Twagira Mutabazi Eugène, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice – Belgique ari mu baganirije abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye

    Umuyobozi wa Ishuri Umuco-Liège, Twagirimana Eric mu bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye

    [email protected]

    Amafoto: Uwimana Emmy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzaharanira-ko-amateka-yacu-adasibangana-gakuba-ku-banyarwanda-baba-mu

  • Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho kwiba hafi miliyoni 40 Frw – #rwanda #RwOT

    Uwo musore yafatanywe aya mafaranga ku itariki 19 Nyakanga 2025 ndetse ubwo bujura bwabereye aho uwibwe atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko uwo musore yafashwe agerageza gucika, aho yari yamaze gukoresha hafi miliyoni 2,5 Frw muri ayo mafaranga.

    Ati “Ku wa Gatatu nibwo Polisi yamenye amakuru biturutse ku kirego cy'uwibwe wavugaga ko yabuze Amadolari, Amayero n'amafaranga y'u Rwanda. Nk'uko bisanzwe, hakozwe iperereza hashakishwa abakekwa, biza kugaragara ko umushoferi we ari we ubyihishe inyuma. Yaje gufatirwa mu Karere ka Gicumbi, agerageza gucika.”

    Yongeyeho ko “Bamusatse bamusangana Amadolari 16,160 n'Amayero 8,320 atarayavunjisha ariko mu mafaranga y'u Rwanda asigaranyemo ibihumbi 52 Frw gusa.'

    Uwo mushoferi wari umaze imyaka igera ku munani atwara imodoka ya sebuja, yiyemereye ko ari we wibye ayo mafaranga yose ayakuye mu modoka.

    Yari amaze gukoreshamo 2,448,000 Frw ayasangira n'inshuti ze n'abo mu muryango.

    Yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kimisagara, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy'ubujura akurikiranyweho naho amafaranga yafatanywe ubu yamaze gusubizwa nyirayo.

    CIP Gahonzire yaboneyeho gusaba uwo ari we wese utekereza kwishora mu bujura guhindura imyumvire kuko bitazamuhira.

    Ati “Duhora twibutsa abaturarwanda by'umwihariko urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere kuko ari yo nzira yonyine yabafasha kubaka ejo hazaza heza kuri bo no ku gihugu muri rusange. Nta na rimwe abajura bazihanganirwa, kandi ntaho bafite ho gucikira, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, bashyikirizwe ubutabera.”

    Ingingo ya 166 y'Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y'iryo tegeko yo ivuga ko ibyo bihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Umusore ukekwaho kwiba hafi miliyoni 40 Frw yatawe muri yombi

    Mu mafaranga harimo Amayero n’Amadolari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yataye-muri-yombi-umusore-ukekwaho-kwiba-hafi-miliyoni-40-frw

  • Karongi: Urutare rwa Ndaba rugiye gutangira kubyazwa umusaruro – #rwanda #RwOT

    Urutare rwa Ndaba ni kimwe mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Karongi. Rwitiriwe umugabo witwa Ndaba wajyanye na bagenzi be guhakura ubuki muri urwo rutare, bamufashe ku migozi.

    Ndaba yamaze kubona ubuki, atangira kuburya ariko bagenzi be bamusabye arabima kandi ari bo bamufashe ku migozi, baramurekura arahanuka yikubita hasi, ahasiga ubuzima.

    Uru rutare ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

    Iyi nkuru yatumye uru rutare ruba ikimenyabose kuva kera ndetse n'uyu munsi ruracyavugwa. Rufatanye n'urundi rutare ruzwi nka Rwabisuka aho uruhagazeho aba yitegeye Ikiyaga cya Kivu n'ibice byinshi by'Akarere ka Karongi.

    Icyakora ntabwo aya mateka n'aha hantu herekana ubwiza nyaburanga bw'ako gace biratangira kubyazwa umusaruro, uretse ko ibi bigiye guhinduka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko aka karere kamaze kubona abashoramari babiri bashaka gukorera ishoramari ku Rutare rwa Ndaba.

    Ati “Ku Rutare rwa Ndaba dufite abashoramari babiri bari kudusaba kuhashora imari, kugira ngo uru rutare n'imisozi ihakikije habe ahantu h'ubukerarugendo bwinjiza amafaranga.”

    Meya Muzungu avuga ko bari hafi guhitamo umushoramari uzahakorera.

    Ati “Icyiciro kigezweho ni uguhitamo uwujuje ibisabwa, nta n'ubwo tubikora twenyine dufatanya na RDB. Habayeho gusura no kumurika ibyo bazakora. Ntabwo ukwezi gushira tudahisemo ugomba kuhabyaza umusaruro.”

    Mu bikorwa aba bashoramari bateganya gukorera ku Rutare rwa Ndaba harimo kuhashyira amacumbi (eco-Lodge), inzu icuruza ikawa n'ibikorwa byo kuzamuka Urutare rwa Rwabisuka.

    Urutare rwa Ndaba rugiye gutangira kubyazwa umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urutare-rwa-ndaba-rugiye-gutangira-kubyazwa-umusaruro