Blog

  • Yvan Buravan yagarutse kuri APR FC yasezerewe ku munota wa, icyo avuga ku kuba yazana abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Yvan Buravan akaba n’umukunzi wa APR FC, avuga ko iyi kipe kuba yarasezerewe mu mikino Nyafurika ariko ruhago igenda ariko yizeye ko umwaka utaha bazagera kure, ni mu gihe ahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bashoye ibyo abanyamahanga bakora nabo babikora.

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza, APR FC yatsinzwe na RS Berkane mu mukino w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup 2-1 ibura amahirwe yo kugera mu matsinda.

    Ni umukino APR FC yari yabanje igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ariko baza kwishyura bashyiramo n’icya kabiri.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Buravan yavuze ko yizeye ko umwaka utaha iyi kipe y’ingabo z’igihugu izarenga aho yageze.

    Ati” Nakurikiranye umusaruro wavuyemo ariko wo ubwawo sinawukurikiranye (umukino) kuko nari ndi ku kazi, narindimo gufana APR FC birumvikana, ndatekereza ko ari ibintu bizakemuka ubutaha bagatsinda rero navuga ngo bakomereze aho.

    Avuga ko kubanza igitego kikishyurwa byose ari ibigize umupira, ngo umwaka utaha bazakora ibirenzeho kandi bikozwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda.

    Ati “Kubanza igitego bakayishyura, mu mupira niko bigenda ntabwo ubikomeza bibaho, rimwe uratsinda ubundi ntutsinde, narabyumvise numva uko umupira wagenze ndavuga ngo uwo mukino ntiwari uwacu, uwacu ni uw’ubutaha, kugera mu matsinda umwaka utaha ni Imana ndetse nabo bagakora cyane kurushaho tukareba ko twarenga aho twageze, abanyarwanda rwose turashoboye ibintu byose kereka icyo tutashyizeho umutima.”

    Yvan Buravan ahamya ko APR FC umwaka utaha izagera kure

    APR FC byasezerewe itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yvan-buravan-yagarutse-kuri-apr-fc-yasezerewe-ku-munota-wa-icyo-avuga-ku-kuba-yazana-abanyamahanga

  • Mahama : Polisi yafashe ukekwahaho kwambura amafaranga Umurundikazi amubeshya kuzamufasha kujya muri America #rwanda #RwOT

    Uyu Bizimana Jean Claude ukekwaho kwambura 222 000 Frw uwitwa Uwimana Belyse w’imyaka 48, amwizeza kuzamufasha kujya ku mugabane wa Amerika yatawe muri yombi afatiwe mu nkambi ya Mahama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Bizimana byaturutse ku makuru yatanzwe na Uwimana nyuma yo kubona ko Bizimana yamushutse.

    Yagize ati 'Uwimana na we ni impunzi y’umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara amubwira ko aziranye n’abakozi b’ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi(UNHCR), amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo kujya gutura ku mugabane wa Amerika.'

    Bizimana yasabye Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 harimo ayo gukingiza umwana ndetse no gushaka ibyangombwa by’umwana na nyina. Uwimana yarayashatse ayohereza kuri telefoni nyuma arategereza araheba, ndetse Bizimana ntagire icyo amubwira ku bijyanye n’ibyo basezeranye. Uwimana nibwo yagannye Polisi avuga ikibazo yagize.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abantu kwirinda ubwambuzi bushukana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yashimiye Uwimana watanze amakuru bigatuma Bizimana afatwa.

    Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mahama kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mahama-Polisi-yafashe-ukekwahaho-kwambura-amafaranga-Umurundikazi-amubeshya-kuzamufasha-kujya-muri-America

  • Polisi yatangiye guhugura abana bato uko bagira uruhare mu kwirinda inkongi z’umuriro #rwanda #RwOT

    Abana 150 bari mu kigero cy’imyaka itatu (3) kugeza kuri ine (4) biga mu ishuri ry’incuke, bahuguwe na Polisi y’u Rwanda uko bakwirinda n’uko bashobora kwitwara igihe habayeho inkongi y’umuriro.

    Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tarki 07 Ukuboza 2021 aho aba bana biga mu ishuri ry’incuke rya Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.

    Yagize ati 'Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gaz kuko na byo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.'

    Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z’ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare. Abana bagaragaje ko babyishimiye kandi bafite amatsiko yo kubikurikira kuko bagiye babaza ibibazo by’amatsiko.

    ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobanuye ikintu gikomeye kuko umwana ari umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.

    Yagize ati 'Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cy’aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n’abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n’abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 haza abanyeshuri bakuru bo muri iri shuri rya Path to Success International School (PTS) bagera ku 130. Ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by’amashuri atandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yatangiye-guhugura-abana-bato-uko-bagira-uruhare-mu-kwirinda-inkongi-z-umuriro

  • Inkingo zihari zikwiye kuba zifite ubushobozi bwo guhangana na virus nshya ya Omicron-OMS/WHO #rwanda #RwOT

    Inkingo zisanzweho zikwiye kuba zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid iba iy'igikatu (ikaze) ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron, nkuko bivugwa n'umutegetsi wo mu ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

    Ni nyuma yuko ibipimo bya mbere byo muri 'laboratoire' yo muri Afurika y'epfo kuri ubu bwoko bushya biciye amarenga ko bushobora kudakorwaho byuzuye n'urukingo rwa Pfizer.

    Abashakashatsi bavuga ko habayeho 'kugabanuka cyane' ku kuntu ubwirinzi butangwa n'urwo rukingo buca intege ubu bwoko bushya bwa Covid. Ariko Dr Mike Ryan wo muri OMS yavuze ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Omicron yashobora gucika inkingo cyane kurusha andi moko ya Covid yihinduranyije.

    Dr Ryan ukuriye ubuvuzi bwihutirwa muri OMS, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Dufite inkingo zitanga umusaruro mwinshi cyane zagaragaje ko zishoboye amoko yose 'ya Covid' kugeza ubu, ku bijyanye n'uburwayi bw'igikatu n'ikigero cy'abacyenera kujya mu bitaro, kandi nta mpamvu ihari yo kwitega ko bitazamera gutyo' kuri Omicron.

    Yavuze ko amakuru y'ibanze aca amarenga ko Omicron idatuma abayanduye baremba cyane kurusha abanduye Delta cyangwa andi moko ya Covid yihinduranyije. Ati: 'Niba hari ikintu ikora, aho yerekeza ni ku kutaba igikatu cyane'.

    Ubushakashatsi bushya bwo muri Afurika y'epfo — butaragenzurwa n'abahanga bandi bo muri uru rwego rw'ubuvuzi (ibizwi nka peer-review) — bwasanze urukingo rwa Pfizer/BioNTech rushobora kuba rudatanga umusaruro kuri Omicron ku kigero cy'inshuro 40 ugereranyije n'uko rwitwaye ku bwoko bwa mbere bw'iyi Covid.

    Ariko ubushobozi bwa Omicron bwo gucika ubwirinzi butangwa n'urwo rukingo 'ntibwuzuye', nkuko byavuzwe na Profeseri Alex Sigal, impuguke kuri za virusi wo mu kigo Africa Health Research Institute, wanayoboye ubu bushakashatsi.

    Yavuze ko ibyabuvuyemo, bishingiye ku bipimo by'amaraso y'abantu 12, byari 'byiza cyane kurusha ibyo nari niteze kuri Omicron'.

    Profeseri Sigal yavuze ko gukingira, hamwe no kuba abantu bararwaye Covid mbere, bishobora guca intege ubu bwoko bushya bwa Covid. Ibyo bica amarenga ko urukingo rwo gushimangira (booster) rushobora kuba ingirakamaro cyane.

    Abahanga muri siyansi bemeza ko kuba umuntu mbere yari yararwaye iyi virusi, bigakurikirwa no gukingirwa cyangwa urukingo rwo gushimangira, bishobora kongera ikigero cyo guca intege ubu bwoko bushya kandi ko bishobora kuba byarinda abantu ko bayirwara bakaremba.

    Byitezwe ko andi makuru ku ngano y'umusaruro urukingo rwa Pfizer rutanga kuri Omicron atangazwa mu minsi iri imbere. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, nta bushakashatsi bukomeye bwari bwatangazwa ku buryo inkingo za Moderna, Johnson & Johnson n'izindi zitwara kuri ubu bwoko bushya bwa Covid.

    Omicron ni bwo bwoko bwa coronavirus bwa mbere bwihinduranyije cyane kugeza ubu. Bwatahuwe bwa mbere muri Afurika y'epfo mu mpera y'ukwezi kwa cumi na kumwe, ubu muri iki gihugu hari ukwiyongera kw'umubare w'abantu bandura Covid inshuro nyinshi.

    Kugeza ubu ku isi hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 267 basanzemo Covid, n'abarenga miliyoni eshanu imaze kwica kuva iki cyorezo cyatangira mu 2020, nkuko bigaragazwa n'imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inkingo-zihari-zikwiye-kuba-zifite-ubushobozi-bwo-guhangana-na-virus-nshya-ya-omicron-oms-who/

  • Hatanzwe igikombe bacinya n’akadiho! Amarira y’ibyishimo, ibyaranze ubukwe bwa Lague na Kelia (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwabaye, bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa aho Byiringiro Lague na Kelia batanze impano y’ibikombe nk’ikimenyetso cy’indashyikrwa ku babyeyi babo.

    Uyu muhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ubera muri Luxury Garden, Norvege.

    Ni umuhango waranzwe n’amarira y’ibyishimo kuri Kelia Uwase na Lague bari basezeye ku bavandimwe n’imiryango yabo bagiye gutangira uwabo.

    Byiringiro Lague na mama we bakaba nabo basusurukije abari muri ubwo bukwe aho bacinye akadiho bigatinda, Kelia na nyina nabo ntibatanzwe.

    Mu gihe cyo gutanga impano, Byiringiro Lague yatunguye impano y’igikombe ni mu gihe na Kelia na we yahaye se igikombe cyanditseho amagambo yo kumushimira.

    Ubusanzwe igikombe mu mupira w’amaguru cyangwa indi mikino gihabwa ikipe iba yatsinze irushanwa ihigitse andi makipe ikegukana umwanya wa mbere, aha bivuze kuri Lague se wa Kelia ari we wahize abandi babyeyi kuko yamubyariye umugore.

    Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

    Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

    AMAFOTO: MUTABAZI Robert

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hatanzwe-igikombe-bacinya-n-akadiho-amarira-y-ibyishimo-ibyaranze-ubukwe-bwa-lague-na-kelia-amafoto

  • Kenya: Umupolisi yishe abantu 6 arangije ariyica #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, umupolisi yishe abantu 6 abarashe mu murwa mukuru Nairobi, arangije nawe ariyica nk'uko polisi y'icyo gihugu ibitangaza.

    Uwo mupolisi yarashe umugore we amwicira mu rugo rwabo. Yahavuye atwaye imbunda y'akazi yo mu bwoko bwa AK-47 agiye kuyirashisha abandi bantu bane, nk'uko ishami rishinzwe iperereza muri Kenya ryabitangaje ku rubuga rwa Twitter. Ryavuze ko uwo mupolisi yari yariye karungu atakigendera ku mabwiriza y'akazi asanzwe amugenga.

    Francis Wahome, ukuriye ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Dagoretti ko muri Nairobi, yatangaje ko abandi bantu babiri babikomerekeyemo.

    Yanze kugira icyo avuga ku cyateye uwo mupolisi iyo myitwarire. Gusa yavuze ko iperereza rikomeje mu ibanga kandi ririmo ibintu byinshi adashobora gutangariza abanyamakuru.

    Umuturage w'akarere ka Dagoretti witwa Lameck Alaka yavuze ko mbere y'uko uwo mupolisi amisha urusasu ku bantu, imodoka akeka ko ari iya polisi yabanyuzeho, ihagarara imonota 20, nyuma uwitwa Ben arasohoka, afite imbunda ya AK-47 ahita ayisharija abamishaho urusasu.

    Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko kugeza ubu uyu mupolisi yari asanzwe akora akazi neza kandi ko imyitwarire nk'iyi itari yarigeze imugaragaraho.

    Umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) yavuze ko abaturage b'aho byabereye batwitse amapine ashaje mu gikorwa cyo kugaragaza uburakari bw'ibyabaye.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umupolisi-yishe-abantu-6-arangije-ariyica

  • Banze gushyingura Pasiteri umaze amezi 3 apfuye ngo bategereje ko azuka #rwanda #RwOT

    Umupasitori uzwi cyane wo muri Afrika yepfo,umaze amezi atatu apfuye,ntarashyingurwa kubera ko umuryango we ugitegereje izuka rye.

    Nk'uko IOL ibitangaza, umurambo wa Pasiteri Siva Moodley uracyabitswe mu buruhukiro bwihariye kuko umuryango we wizeye ko azagaruka avuye mu bapfuye.

    Uyu mukozi w'Imana, washinze Itorero rya Miracle Centre rifite icyicaro i Johannesburg, yapfuye muri Kanama azize indwara. Ariko umubiri we umaze uracyabitse aho gushyingurwa.

    Mu kiganiro na City Press, umuyobozi w'ubwo buruhukiro yavuze ko umuryango wa Moodley n'abagize itorero rye banze kumushyingura aho bari gusengera izuka rye nyuma y'urupfu rwe.

    Yavuze kandi ko ibiganiro n'umuryango wa Moodley bitahagaze,azasaba inama njyanama y'umujyi wa Johannesburg gushyingura pasiteri nk'umukene.

    Nyuma yaje kuvuga kandi ko umuryango wa Moodley wamusabye kutavugana n'abanyamakuru.

    Ati'Afite abavandimwe batatu na bashiki be babiri. Batangajwe n'ibyabaye. Ntibashoboraga kubona umurambo we. Ntacyo bazi ku byabaye. Icyo bazi n'ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga ze zirakora nkaho akiri muzima kandi azazuka mu bapfuye “, ibi bikaba byavuzwe n'abegereye uyu muryango.

    Bakomeje bati'Yari umuntu w'Imana. Yari umuntu mwiza wubahwa kandi uzwi cyane. Umuryango ugomba gusobanura ibintu agashyingurwa mu cyubahiro. Ndumva ko urupfu rwe rwashegeshe umuryango we,ariko bagomba gukora igikwiye.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/banze-gushyingura-pasiteri-umaze-amezi-3-apfuye-ngo-bategereje-ko-azuka

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma Irambona kubera kutitwara neza muri shampiyona imaze gukinwa imikino 7 ariko akaba afitemo amanota 11 gusa.

    Uyu mutoza w'Umurundi wari wahawe akazi mbere y'uko shampiyona itangira,ntiyahiriwe n'urugendo muri iyi kipe kuko yatsinzwe n'abakeba b'ibihe byose aribo Kiyovu Sports na APR FC.

    Mu butumwa ikipe ya Rayon Sports yashyize kuri Twitter yayo,yagize iti “Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n'ikipe kubera umusaruro muke.

    Iyi kipe yakomeje ivuga ko Lomami Marcel wari umutoza wungirije ariwe ugiye kuba ayitoza by'agateganyo mu gihe gito.

    Muri shampiyona,Masudi yari amaze gutoza imikino 7, atsinze 3 anganya 2 atsindwa 2.

    Imikino yose hamwe yatoje Rayon Sports ni 17,aho yatsinda 7 ,anganya 5,atsindwa izindi 5.Yinjije ibitego 16,yinjizwa 16.Yarangije imikino 7 atinjijwe igitego.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bakomeye barateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

    Bivugwa ko abakinnyi barimo Youssef Rhab,Muhire Kevin,Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi na Habimana Hussein bahuye n'ubuyobozi ku munsi w'ejo bagirana inama ku byerekeye umusaruro mubi uri mu ikipe.

    Muri iyi nama y'igitaraganya ngo haganiriwemo n'ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda.

    Rayon Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi iri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahagaritse-umutoza-wayo-masudi-djuma

  • Lewandowski wababajwe no kutegukana Ballon d… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo nibwo Messi yegukanye Ballon d'Or ya 7 itaravuzweho rumwe, kubera ko benshi bakurikira umupira w'amaguru barimo abatoza, abawukinnye ndetse n'abafana bose bavuga ko igihembo cy'uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Robert Lewandowski.

    Uyu munya-Pologne yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or mu mwaka ushize wa 2020, ariko iki gihembo gikurwaho kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi.

    Ubwo Messi yahabwaga iki gihembo, yavuze ko Lewandowski akwiye igihembo cya 2020, asaba France Football gusuzuma niba bagira icyo bamugenera.

    Yagize ati 'Mu mwaka ushize, buri wese yabonaga ko ari wowe wari ukwiye igihembo. Ndatekereza ko France Fooball ikwiye kuguha Ballon d'Or ukwiye'.

    Ntabwo aya magambo ya Messi yashimishije Lewandowski kuko yabifashe nk'agasuzuguro ndetse biranamubabaza cyane.

    Aganira na Kanale Sportowym, uyu munya-Pologne yagize ati' Sinigeze nshishikarira kubona igihembo cya 2020. Nifuza ko ibyo Messi yavuze yabishyiramo ukuri akavuga ijambo rizima nk'umukinnyi ukomeye aho kuvuga ijambo ritarimo ikintu na kimwe'.

    Abajijwe uko yakiriye kudahabwa Ballon d'Or 2021, Lewandowski yagize ati: “Numvise mbabaye. Sinshobora kubihakana. Sinshobora kuvuga ko nishimye, ku rundi ruhande. Mfite umubabaro.

    Guhangana bya hafi cyane na Messi, birumvikana ko nubaha uko akina n'ibyo yagezeho. Gusa kuba narashoboye guhangana na we binyereka urwego nashoboye kugeraho”.

    Lewandoski yatsinze ibitego 130 mu mikino 108 yakinnye kuva umwaka w'imikino wa 2019/20 utangiye, akaba ari imbere mu bakinnyi bitwaye neza ndetse bari bakwiye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi ku Isi.

    Muri uyu mwaka wa 2021 nta kidasanzwe Messi yakoze uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America gikinirwa muri Amerika y'Epfo.

    Messi yegukanye Ballon d’Or ya karindwi itaravuzweho rumwe

    Lewandowski yatangaje ko atashimishijwe n’amagambo Messi yamuvuzeho ubwo yahabwaga Ballon d’Or 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112335/lewandowski-wababajwe-no-kutegukana-ballon-dor-2021-yikomye-messi-112335.html

  • Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe n'abagore 3 bose yateye inda ubu bakaba bakuriwe cyane.

    Umwe mu bakoresha Twitter witwa @MrsZanga yatangaje ko uyu mugabo wo muri Nigeria yitegura gushyingiranwa icyarimwe n'aba bagore 3 bamutwitiye inda z'imvutse ndetse ko bimuteye ishema.

    Uyu aje akurikira undi mugabo nawe ukomoka muri Delta wateye intambwe idasanzwe arongora abagore babiri batwite ku munsi umwe nawe wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize.

    Mu gusangiza ibisa nk'ifoto y'integuza y'ubukwe bw'uyu mugabo ugiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite, netizen yanditse iti:

    'Undi mugabo wo muri Delta yiteguye kurongora abakunzi be batatu (3) batwite.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakoze-agashya-ahishura-ko-agiye-gushyingiranwa-n-abagore-3-batwite