Blog

  • Iserukiramuco ribera mu Buhinde rigiye kubera… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ariko rizajya riba buri mwaka. Ni nyuma y'uko kompanyi ya Show Makerz yo mu Buhinde yeretswe aho gushora imari mu Rwanda no kubenguka uburyo u Rwanda rutegura inama.

    Isaac Kagara uri mu bategura iri serukiramuco, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kuzinjira neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Ni ubwa mbere rigiye kubera mu Rwanda murabizi mu bihe bya Noheli dukunda kutagira ibitaramo kugira ngo abantu babone aho bajya. Niyo mpamvu twatekereje turavuga tuti reka tuzane iserukiramuco mu minsi Mikuru ya Noheli.'

    Isaac avuga ko iri serukiramuco rigiye kuba mu gihe cya Covid-19, ari na yo mpamvu bashyize imbere ingamba zo kwirinda iki cyorezo, bityo ko buri wese uzaryitabira asabwa kuba yakiringije kandi yipimishije Covid-19.

    Yavuze ko iri serukiramuco bazakomeza kuritegura. Ati 'Ibi bintu turashaka ko kubikomeza. Ntabwo ari ibintu dushaka ko biba rimwe. Ni ngarukamwaka ku buryo ubutaha tuzabitegura noneho hakiri kare ntabwo tuzakererwa ariko ubu ngubu twafashe umwanzuro turavuga tuti reka dutangire dushyiremo ingufu.'

    Isaac yavuze ko Show Makerz bageze mu Rwanda babonye ko mu gihe cya Noheli nta bitaramo bikunze kubaha, biyemeza gufasha Abanyarwanda gususuruka.

    Ati 'Iserukiramuco nk’iri ribera mu Buhinde. Show Makerz bararikora. Kubera umubare w'abatuye u Buhinde urabizi butuwe n'abarenga miliyari imwe buri bantu baba bafite ibitaramo bitandukanye n'umuntu ukoze akantu gato abona ibihumbi n'ibihumbi by'abantu, rero rirahabera.'

    Uyu muyobozi avuga ko ku nshuro ya mbere bifuje gukorana n'abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kubateza imbere. Ahamya ko bari ku rwego rwiza kandi bari kwitwara neza mu bitaramo bitandukanye batumirwamo.

    Rizaririmbamo Yvan Buravan, Ish Kevin, Ririmba, Kenny K Shot, Logan Joe, Bushali, Alyn Sano na Davis D.

    Buravan uzaririmba muri iri serukiramuco, ashima abamutumiye akavuga ko yiteguye gufasha abantu kuzinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Twebwe akazi kacu nk'abanyamuziki ni ugutanga ibyishimo. Tuzakora uko dushoboye kugira ngo abantu bazaba bari kumwe natwe bazamererwe neza bazarangize umwaka bari mu munezero.'

    Umuhanzikazi rukumbi uzaririmba muri iri serukiramuco Alyn Sano, yashimye 'Show Makerz' yamuhaye amahirwe yo kuririmba muri iri serukiramuco, avuga ko nawe yiteguye uko ashoboye kuzanezeza abantu. Ati 'Gahunda nyine ni tariki 24 Ukuboza 2021 ubundi tukishima.'

    Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero mu gihe cy'iminsi ibiri, kuva ku wa 24-25 Ukuboza 2021. Igitaramo kizajya gitangizwa n'ibikorwa bitandukanye birimo nk'ibikorwa by'abana n'ibindi bizajya bitangira guhera saa Saba z'amanywa.

    Rizacurangamo Dj Phil Peter, Dj Ira na Dj Waxy bazafatanya n'aba bahanzi mu gususurutsa abazitabira iri serukiramuco. Hazacuranga kandi Target Band, ndetse hari abashyushyarugamba babiri Mc Ange ndetse na Mc Tino.

    Muri iri serukiramuco kandi abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo Televiziyo, Frigo n'ibindi. Ni mu rwego rwo gufasha abazitabira gususurutsa ariko no kugira icyo batahana. 

    Kwinjira muri iri serukiramuco ni 10, 000 Frw ku munsi umwe mu myanya isanzwe na 15.000 Frw igihe uguze tike y’iminsi ibiri ukicara mu myanya isanzwe. VIP ni 25.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 40.000 Frw. VVIP ni 35.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 50.000 Frw. Kanda hano ugure itike.


    Ish Kevin uzwi mu ndirimbo zirimo ‘No Cap’, ‘Amakosi’ n’izindi yavuze ko yiteguye gushimangira ko ari umwami wa ‘Trapish’

    Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo ‘Setu’ avuga ko yiteguye gutanga umuziki w’umwimerere

    Umuhanzi Buravan witegura gushyira hanze Album ye ya kabiri, yavuze ko azinjiza neza abantu mu byishimo bya Noheli

    Umuhanzi Davis D uherutse gusohora indirimbo ‘Eva’ yashimye abamutumiye iri serukiramuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112342/iserukiramuco-ribera-mu-buhinde-rigiye-kubera-mu-rwanda-rihuje-abahanzi-9-bazinjiza-abantu-112342.html

  • Gen. James Kabarebe yemereye impano urugo rus… – #rwanda #RwOT

    Gen. James Kabarebe usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yatangaje ko yemeye kubakira urugo rushya rwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia.

    Kuri uyu wa kabiri tari 7 Ukuboza 2021 ni bwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia igikorwa cyabereye mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.

    Muri ibi birori niho afande James Kabarebe yatangaje ko intwererano ye ari ukubakira uru rugo rushya. Yagize ati: “Intwererano yanjye ndaza kuyibabwira kuko iyo mbatwerera, intwererano yari gushirira muri ibi mureba mukabisiga ahangaha. Ariko ni mutuze mumaze kuruhuka, nagira ngo mbabwire ko nzabubakira kandi neza.”

    Byiringiro Lague w’imyaka 21 y’amavuko, yamenyanye na Uwase Kelia mu  mwaka wa 2018 ubwo Byiringiro Lague yari atangiye kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC gusa kuri ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112336/gen-james-kabarebe-yemereye-impano-urugo-rushya-rwa-byiringiro-lague-na-kelia-112336.html

  • Kylian Mbappe yatunguye benshi ubwo yavugaga umukinnyi abona mwiza ku Isi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yatunguye benshi avuga ko Lionel Messi bakinana ukomoka muri Argentine ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ni mu gihe mu minsi yashize yavugaga ko umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United ari we afatiraho icyitegererezo.

    Buri muntu wese azi ko Cristiano Ronaldo ari we Mbappe afatiraho icyitegererezo, ariko bisa nk’aho Messi amaze kumutwara ibitekerezo.

    Ubwo Messi yageraga muri PSG, Mbappe we yashakaga gusohoka muri iyi kipe akajya muri Real Madrid, ndetse yizeraga ko umunsi umwe azakinana na Cristiano Ronaldo yakuze akunda.

    Mu mukino wa shampiyona baraye batsinzemo Club Brugge aho Messi yatsinze 2 na Mbappe agatsinda 2, Mbappe aganira n’itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu Messi ari umukinnyi mwiza ku Isi.

    Ati 'biroroshye gukinana na Lionel Messi. Ni umukinnyi mwiza ku Isi. Yegukanye Ballon d’Or mu minsi mike ishize. Uyu munsi yatsinze ibitego 2, arishimye ndizera ko azadufasha mu minsi iri imbere.'

    Ibi byatumye n’abantu benshi batekereza ko n’icyifuzo yari afite cyo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ashobora kukireka akaguma muri PSG ari nacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwiteze ko Messi yabafasha kumvisha uyu musore ntagende.

    Kylian Mbappe abona Messi ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Mbappe ubundi yavuze ko umukinnyi yakuze akunda ari Ronaldo

    Ihangana rya Messi na Ronaldo rimaze igihe kinini

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-umukinnyi-abona-mwiza-ku-isi

  • Paris: Umunyamategeko arasobanura impamvu bamwe mu batangabuhamya bivuguruza mu rukiko #rwanda #RwOT

    Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Muhayimana Claude, rukomeje kubera i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, bamwe mu batangabuhamya bagaragaza ko batazi cyangwa batibuka ibyo babazwa n'urukiko, nyamara ugasanga nta n'impamvu ifatika bagaragaza ibitera. Umunyamategeko-Me Karongozi André Martin uhagarariye inyungu z'abaregera indishyi, abona ko hari ababikora nkana, abibagiwe, uburwayi n'izindi mpamvu.

    Mu kigano yahaye abanyamakuru bari i Paris aribo, Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew boherejwe n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza, Me Karongozi yagaragaje impamvu zitandukanye zishobora kuba arizo ntandaro yo kuba bamwe mu batangabuhamya barimo kugaragaza ko batazi ibyo babazwa n'urukiko cyangwa se bakaba batabyibuka.

    Me Karongozi, avuga ko abatangabuhamya bari muri uru rubanza bari mu byiciro bitatu, aho bamwe ari; Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba Abari mu bicaga Abatutsi ndetse n'abandi avuga ko bareberaga, batari bafite ubwoba.

    Avuga ku ruhande rw'abatangabuhamya barokotse, agaragaza ko zimwe mu mpamvu zatuma ibyo babazwa n'urukiko bagaragaza ko batabizi cyangwa se batabyibuka zaba ziterwa n'inkurikizi z'ibyo bakorewe muri Jenoside cyangwa se bahuye nabyo, aho atanga urugero rw'uri mu Gihugu cy'u Bubiligi utabasha gutanga ubuhamya kuko ibyo yabonye byamugarutse akarwara.

    Ku bandi, avuga ko imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari myinshi, ko hari ibintu utaba wibuka. Atanga urugero rw'umwe wavuze ko atibuka amazina y'abana bato bo mu muryango munini. Avuga kandi ibibazo by'uburwayi nabwo bushobora kuba impamvu, nk'aho yanatanze urugero rw'umusaza wari umushoferi wa maneko ku Kibuye wavuze mu rubanza ko atacyumva neza kubera ko anywa imiti.

    Abandi, cyane ku batarahigwaga avuga ko hari ababa bafite ubwoba bw'uko ibyo bavuga bindi batigeze bavuga mbere bishobora kubagiraho ingaruka bityo bagahitamo kubihisha. Avuga kandi ko hari n'ababeshya nkana kubera ko bicujije yego, ariko badashaka ko bazongera no kubabaza ku bindi nko kubyo bavuze mu rukiko. Atanga urugero rw'uyu musaza, aho avuga ko yaketse ko navuga ibindi bazamukurikirana.

    Atanga urugero rw'ibyo yavuze abona ko atari ukuri, aho mu rukiko bamubajije niba umugore we yari Umututsikazi agasubiza ko we mu bayisilamu( ni umu islam) iby'amoko batabijyamo, bamubaza niba atarabonye irangamuntu ye akavuga ko nta mugabo waka umugore we irangamuntu. Aha, Me Karongozi akabona ko harimo kubeshya cyane ko bitandukanye n'ibyo yavuze mbere agaragaza ko yarwanye ku mugore we.

    Kubwa Me Karongozi, ahamya ko yaba abunganira uregwa, yaba abaka indishyi, urukiko ndetse nna'abacamanza muri rusange, avuga ko uko umuntu atanga ubuhamya bituma bumva icyo bafata, ko rero nubwo umuntu yabeshya hari byinshi umuntu ahera ho akabona ko ibivugwa ari ukuri.

    Urubanza rwa Muhayimana Claude wavutse mu 1961, ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-umunyamategeko-arasobanura-impamvu-bamwe-mu-batangabuhamya-bivuguruza-mu-rukiko/

  • Nyabugogo: Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore uvuka mu Karere ka Karongi yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 5 ahita yitaba Imana.

    Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu igorofa ya gatanu ahita asimbuka.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yagize ati “ Byabaye ahagana saa Yne z’ijoro ariko asa nk’aho ari cyo cyari kimuzanye kuko yari arimo kunywa inzoga mu kabari asohoka yiruka ahita asimbuka avuye mu igorofa rya gatanu.”

    Yakomeje avuga ko uyu muntu ari uwa kane wiyahuriye muri iyi nyubaka kuva umwaka wa 2021 watangira.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi biherereye Kacyiru.

    Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro

    source : https://ift.tt/3ozNtWB

  • Xavi yabwiye amagambo akomeye abashidikanya ko FC Barcelona itatsinda Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona imaze imyaka isaga 20 iri mu zikomeye i Burayi ishobora gukina Europa League kuko ifite umusozi muremure wo kuzamuka ku kibuga Allianz Arena aho isabwa gutsinda Bayern Munich.

    Ikipe ya Bayern Munich izwiho kunyagira amakipe y'insina ngufi muri Champions League,irakira Barcelona kuri uyu wa Gatatu ndetse nubwo yamaze kubona itike ngo ntiraza kuruhutsa abakinnyi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru,Xavi Hernández yavuze ko azi ko umukino na Bayern Munich uraba utoroshye, ariko ko yizeye ko abakinnyi be bahobora gutungurana.

    Xavi ati “Turiyizeye kandi tuzagerageza gukoresha intwaro zacu. Nyuma yumukino tuzareba.Igitangaza? Sintekereza ko gutsindira i Munich byaba igitangaza kuko twatsinda uwari we wese.

    “Amateka avuga ko tutigeze dutsindira i Munich, ariko amateka abereyeho kugira ngo tuyarenge. Ndayategereje rwose.”

    Kuva mu mwaka wa 2000,ntabwo Barca irananirwa kurenga amatsinda ya Champions League

    Xavi arakina uyu mukino adafite abakinnyi 5 barimo Ansu Fati, Pedri na Sergio Aguero mu gihe Bayern ibura Joshua Kimmich na Eric Maxim Choupo-Moting banduye Covid,kongeraho Serge Gnabry, Leon Goretzka na Marcel Sabitzer bavunitse.

    Barcelona iri ku mwanya wa 2 mu itsinda n'amanota 7,irasabwa gutsinda Bayern kugira ngo igere muri 1/16 cyane ko Benfica ya 3 n'amanota 5 byitezwe ko iratsinda Dynamo Kiev i Lisbon.

    Imikino yaraye ibaye muri UEFA Champions League n'ababonye itike:

    Group A

    PSG 4-1 Club Brugge
    RB Leipzig 2-1 Manchester City

    1. Man City 12 Pts
    2. PSG 11 Pts
    3. Leipzig 7 Pts
    4. Club Brugge 4 Pts
    (Man City,PSG)

    Group B:

    Milan 1-2 Liverpool
    Porto FC 1-3 Atletico
    (Liverpool, Atletico)

    Group C:

    Real Madrid 2-0 Inter
    Shakhtar 1-1 Dynamo
    (Real, Inter)

    Group D:

    Dortmund 5-0 Beskitas
    Ajax 4-2 Sheriff
    (Ajax, Sporting)

    Liverpool yabaye ikipe ya 1 mu Bwongereza itsinze imikino 6 yo mu matsinda yose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/xavi-yabwiye-amagambo-akomeye-abashidikanya-ko-fc-barcelona-itatsinda-bayern

  • Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane #rwanda #RwOT

    Itangazo Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amarika cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rirashinja Gen Abel Kandiho kwijandika mu bikorwa by'urugomo byibasiye abaturage, bityo akaba afatiwe ibihano byo mu rwego rw'ubukungu. Ibyo bihano birimo no gufatira imitungo ya Gen Kandiho, cyane cyane amakonti abyimbye afite mu mabanki yo mu mahanga.

    Gen Abel Kandiho ni imwe mu nkoramutima za Perezida wa Uganda,Yoweri K. Museveni, akaba inkoramaraso yahahamuye abaturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja urwego ayobora rw'ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, kwica, gukomeretsa, gushimuta, gusahura no gufungira ubusa abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, hakiyongeraho gusambanya abagore ku ngufu.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bimwe muri ibi byaha byakozwe ku mabwiriza ya Gen Kandiho, ibindi arabyikorera ubwe. Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zivuze ko inzego z'umutekano muri Uganda zikorera abaturage iyicarubozo. Mu matora aheruka y'umukuru w'igihugu nabwo Amerika yamaganye imyitwarire y'ubutegetsi bwa Uganda buhutaza abayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, ndetse ivuga ko yabayemo uburiganya bukabije.

    Gen Abel Kandiho kandi yajujubije Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda mu gihugu cya Uganda, abashinja kuba intasi za Leta y'u Rwanda. Benshi barishwe, abandi baramugazwa, abatazwi umubare bafungirwa ahantu hatazwi. Abarokotse ubwo bugome bagiye bahambirizwa bamaze gucuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda, nta n'urubanza rubaye ngo bamenye icyo bazira.

    Abasesenguzi bavuganye na Rushyashya basanga gufatirwa ibi bihano byo mu rwego rw'ubukungu ari intambwe nziza ariko idahagije, kuko ngo Gen Kandiho yagombye gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akaryozwa ubunyamaswa akorera inzirakarengane.

    Gen Abel Kandiho abaye kimwe mu byegera bya Museveni gifatiwe ibihano mu ikubitiro, ariko birashoboka ko mu gihe gito hari n'abandi bazakubitwa akanyafu bazira guhonyora uburenganzira bwa rubanda. Ubu ikigezweho muri Uganda ni ukwica no gufunga abaturage, cyane cyane abo mu idini ya Islam, babashinja gukorana n'umutwe wa ADF. Nyamara abazi neza amayeri ya Perezida Museveni n'ibyegera bye bahamya ko ibisasu bimaze iminsi biturika muri Uganda byaba bitegwa na CMI ubwayo, hagamijwe kubona urwitwazo rwo kwikiza abo Leta idashaka, no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    The post Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-abel-kandiho-ukuriye-ubutasi-mu-gisirikari-cya-uganda-abimburiye-ibyegera-bya-perezida-museveni-mu-gufatirwa-ibihano-bikarishye-kubera-urugomo-bakorera-inzirakarengane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-abel-kandiho-ukuriye-ubutasi-mu-gisirikari-cya-uganda-abimburiye-ibyegera-bya-perezida-museveni-mu-gufatirwa-ibihano-bikarishye-kubera-urugomo-bakorera-inzirakarengane

  • Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague warushinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 07/12/2021, ni bwo rutahizamu wa APR FC Byringiro Lague yasezeranye imberey’Imana na Kelia Uwase, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa nawo wari wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Byringiro Lague na Kelia Uwase bagombaga kuba bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/12/2021, ariko buza kwimurwa kubera umukino APR FC yari ifitanye na RS Berkane, umukino wabereye muri Maroc.

    Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye
    Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye

    Mu bitabiriye ibi birori batandukanye barimo Gen James Kabarebe, aho yaje gufata ijambo mu mwanya wo gutanga impano maze yemerera uru rugo rushya rw’abageni kuzabubakira kandi neza.

    Gen James Kabarebe, Umuyobozi w
    Gen James Kabarebe, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC

    Yagize ati “Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ibi byose ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza muruhutse nzabubakira kandi neza”
    Ibyo ni byo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.”

    source : https://ift.tt/3y3wu26

  • Ni bangahe? Bazigisha iki? Ibyo wamenya ku barimu u Rwanda rwasabye Zimbabwe na Tanzania – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi ku wa 29 Nzeri 2021, mu nama yahuzaga abashoramari b’u Rwanda na Zimbabwe, yasabye iki gihugu kohereza abarimu mu gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.

    Ubwo yagezega ijambo ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri ari ingenzi ariko hakenewe n’abarimu beza.

    Ati “Ndakeka ko Zimbabwe yanaduha abarimu beza, rero nabyo mubikoreho nk’ibyihutirwa. Umubare wose mwabona w’abarimu beza twe turiteguye kuko turabakeneye cyane.”

    Zimbabwe iri mu bihugu bifite urwego rw’uburezi rwiyubatse kuva mu myaka ya za 1980 mu gihe cy’Ubukoloni kugeza uyu munsi, gifite umwihariko mu bijyanye n’imibare na siyansi.

    Raporo ya Global Information Technology mu 2016, yagaragaje ko mu bijyanye no kugira ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mibare na siyansi, iki gihugu kiza ku mwanya wa Kane muri Afurika.

    Kuba u Rwanda rwakwakira abarimu baturutse muri Zimbabwe byafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi ariko bikanagabanya icyuho cy’abarimu bake by’umwihariko mu mashuri Nderabarezi, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko kugeza ubu ibiganiro ku mpande zombi bigeze kure ndetse intambwe ya mbere yamaze guterwa.

    Yagize ati “Hakozwe inyandiko nsobanurampamvu y’icyo gikorwa kugira ngo bizafashe mu migendekere myiza yacyo. Hakozwe kandi inama hagati ya MINEDUC n’uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe mu rwego rwo gutegura uburyo icyo gikorwa cyazagenda neza.”

    Muri rusange abarimu u Rwanda rukeneye ndetse rwari rwasabye Zimbabwe barimo ab’inzobere mu bijyanye na siyansi n’ururimi rw’Icyongereza mu mashuri Nderabarezi (TTCs).

    Ni abarimu bitezweho gufasha mu gukomeza gutegura neza abarimu b’Abanyarwanda bazigisha mu mashuri abanza.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nibura abarimu bashobora kuziba icyuho muri ibyo byiciro harimo 278 ba TTC . Hakenewe kandi n’abarimu 36 bazobereye mu byo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET n’abandi 22 bo kwigisha muri Rwanda Polytechnic.

    Hakenewe n’abigisha Igiswahili…

    Uretse Tanzania na Kenya bikoresha Igiswahili nk’ururimi rwa mbere, mu Karere hari ibindi bifite umubare munini w’abaturage bazi kandi bavuga Igiswahili.

    Ni ibihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Malawi, Zambia, Somalia na Mozambique. Muri rusange abaturage bavuga Igiswahili ku Isi hose barenga miliyoni 16.

    Ni mu gihe kuva mu 2017, Igiswahili ari ururimi rwa Kane rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda.

    Mu barimu ibihumbi 90 bari mu Rwanda, abigisha isomo ry’Igiswahili bagera kuri 741 bakaba bari mu mashuri yisumbuye.

    Ubwo Perezida Kagame yagezaga ubusabe kuri mugenzi we wa Tanzania muri Kanama uyu mwaka mu muhango wo kwakira Perezida Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. “

    Yakomeje agira ati “Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari ibiganiro bitandukanye byayihuje na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse hateguwe n’amasezerano agomba kuzasinywa hagati y’Ibihugu byombi.

    Karakye ati “Twatekereje kuba dufashe abarimu nibura 10 muri buri Karere. Icyo ni icyiciro cya mbere cy’abarimu b’inzobere bazajya bahugura abarimu basanzwe bigisha ururimi rw’Igiswahili mu mashuri atandukanye mu gihugu hose.”

    Yakomeje agira ati “Hakenewe ubunararibonye bw’abarimu ba Tanzania mu rwego rwo kongerera ubushobozi bw’abarimu dusanganywe mu kazi cyangwa se abakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza no mu mashuri makuru byo mu gihugu.”

    Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi butangaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije cyane mu kubahiriza ibipimo mpuzamahanga bya UNESCO biteganya umubare w’abanyeshuri nibura buri mwarimu aba agomba kwigisha mu ishuri.

    Ni ibipimo biteganya ko mu cyiciro cy’amashuri abanza, umwarimu yigisha abanyeshuri 46 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda muri iki cyiciro umwarimu umwe abarirwa abanyeshuri 44.

    Ibi byagenzweho aho abarimu bashya bangana na 28.000 biyongereyeho mu gihe ibyumba by’amashuri bishya byubatswe bingana na 22.505.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyirwamo imbaraga hongerwa umubare w’abarimu bashya ndetse banahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC, Karakye Charles, yavuze ko abarimu bakenewe bazanafasha mu guhugura abarimu bo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3IraoLP

  • Museveni yahakanye guha Abashinwa ingwate y'ikibuga cy'indege #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko ishoramari bwite ry'Abashinwa riri kwiyongera muri Uganda mu gihe iry'iburengerazuba riri gutakaza ubushake bwo gushorayo imari.

    Mu kiganiro n'ibiro ntaramakuru Reuters, Museveni yahakanye ko igihugu cye cyaba cyaratanzeho ingwate ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyonyine Uganda ifite.

    Yavuze ko Uganda igiye gusinya amasezerano n'abashoramari b'Abashinwa yo gushora imari mu buhinzi no gukora amafumbire, gutunganya amabuye y'agaciro, n'ubudozi.

    Yagize ati: 'Kompanyi z'iburengerazuba zatakaje urugamba; ntizigifite amaso yo kubona amahirwe. Ariko Abashinwa babona ayo mahirwe, maze bakaza, kandi bari gukomanga, bari kuza bashishikaye. Ariko (kompanyi z'iburengerazuba) baratunze cyane. Ntacyo bibabwiye.'

    Kompanyi za leta y'Ubushinwa n'abashoramari bigenga baho bamaze igihe biganje mu ishoramari muri Africa, baguriza ibihugu miliyari z'amadorari nka kimwe mu mushinga wa Perezida Xi Jinping bise Belt and Road Initiative (BRI).

    Ikigo Uganda Investment Authority kivuga ko iki gihugu ari icya gatatu muri Africa mu bihugu bijyamo ishoramari rinini rivuye mu Bushinwa.

    Gusa iyo mikoranire ntiburamo ibihato.

    SRC:BBC

    The post Museveni yahakanye guha Abashinwa ingwate y'ikibuga cy'indege appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/08/museveni-yahakanye-guha-abashinwa-ingwate-yikibuga-cyindege/